Author: webrwanda

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku burwayi bwa Ouattara, Omborenga na Ruboneka #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko yizeye ko mu byumweru bibiri azaba yagaruye abakinnyi be batatu atari afite ku mukino wa Gicumbi kubera imvune n’uburwayi busanzwe.

    Abo ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina, umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Ruboneka Bosco na rutahizamu Djibril Ouattara.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona yaraye atsinzemo Gicumbi FC 2-1, yavuze ko Omborenga Fitina yagize akabazo k’imvune kadakanye mu ivi byatumye atanaboneka ku mukino w’umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup batsinzemo KMC 1-0.

    Kuri Ruboneka Bosco we akaba yaragize ‘Hamstring’ ari cyo cyatumye atagaragara mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino wa Gicumbi.

    Rutahizamu Djibril Ouattara yemeje ko yarwaye Malaria ariko arimo koroherwa mu minsi ya vuba aba yagarutse.

    Taleb Abderrahim yavuze ko uko aba bakinnyi ari batatu, mu byumweru bibiri bose bazaba bagarutse ndetse umukino wa Pyramids FC uzaba bameze neza.

    Omborenga afite akabazo mu ivi

    Cheikh Djibril Ouattara arwaye Malaria

    Ruboneka Bosco yagize Hamstring

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11888

  • Baraberewe! Ikipe y’Igihugu yahawe umwambaro mushya izaserukana muri Shampiyona y’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha mbarwa u Rwanda rukandika amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare, abakinnyi bazahagarira u Rwanda bakaba bamaze guhabwa umwambaro mushya bazaserukana.

    Iyi Shampiyona y’Isi y’amagare izaba ari ubwa mbere igiye kubera muri Afurika, izatangira ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri isozwe tariki ya 28 Nzeri 2025.

    Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) ikaba ikomeje imyitozo irimo gukorera mu Bugesera ndetse icyizere kikaba ari cyose.

    Abakinnyi 23 ni bo bazahagararira u Rwanda (abahungu n’abakobwa) bamaze gubabwa umwambaro mushya bagomba gukinana iri siganwa.

    Ni umwambaro ubona ko ukozwe mu buryo gakondo aho ugaragaramo imigongo.

    Nubwo nta mukinnyi urabasha gusoza iri siganwa mu cyiciro cy’abakuru, Byukusenge Patrick umwe mu bakinnyi b’inararibonye bazaba barimo, yavuze ko kuba iri siganwa rizaba ribera i Kigali hari icyo bizahindura.

    Ati “Hari icyo bizahinduraho, kuko Shampiyona y’Isi ibereye muri Afurika bwa mbere, ndumva hari icyo bizahinduraho kuri twe nk’Abanyarwanda. Iriya 'circuit’ ntabwo ari ubwa mbere tugiye kuyikora, nubwo tutayinyuzemo inshuro nyinshi, ariko twahakiniye kenshi. Intego dufite ni uguhangana, nzi neza ko miliyoni z’Abanyarwanda ni twe zizaba zihanze amaso.'

    U Rwanda uretse kuba rwarakoreye umwiherero mu Bugesera rukanitorezayo, rwanakoreye umwiherero i Musanze ndetse no mu Bufaransa bitegura Shampiyona y’Isi y’amagare.

    Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda ‘ yahawe umwambaro mushya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11887

  • Urubyiruko 30% ntirwitabira YouthKonnekt na ArtsKonnekt – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo umuryango w'urubyiruko uharanira iterambere ridaheza (TICO) wahembaga imishinga myiza y'urubyiruko rwari rumaze amezi atatu ruhugurwa ku buryo bwo kuyitegura neza ikabasha kurubyarira imirimo.

    Hahembwe imishinga itanu ya mbere aho uwa mbere wahawe miliyoni 1 Frw indi ihabwa ibindi bihembo.

    Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'Urubyiuruko, Dusenge Grâce yavuze ko kubona urubyiriko mu kwihangira iminshinga ibyara akazi bihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu cyo kwihangira imirimo arusaba kurushaho kubyitabira.

    Ati 'Ntabwo twavuga ko urubyiruko rudahari kuko hari abitibira ariko turacyafitemo n'abagifite ya myumvire yo kwitinya no kuvuga ngo ariya mahirwe se nanjye nayahabwa. Ubu twongeye imbaraga mu kubegera tubasobanurira ariko haracyabura kwitinyuka kugira ngo bose bumve ko bashoboye kuko ntibaza ku kigero twifuza.'

    Ingabire yavuze ko abiyandikisha muri YouthKonnect na ArtsKonnect mu mirenge badahagije bigatuma amahirwe aba agenewe abitabira ayo marushwanwa bose atagera kuri benshi.

    Ati 'Navuga ko ubu bitabira nko kuri 70% gusa ubu hari icyizere ko bashobora kuziyongera kuko kwiyandikisha bitararangira.'

    Ubusanzwe haba hateganyijwe ko muri ibyo byiciro byombi habonekamo urubyiruko 1000 ruhagarariye uturere twose harimo 500 ba buri cyiciro noneho rugahatana hakavamo uruhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali ruza kurushanwa ku rwego rw'Igihugu.

    Hatangwa ibihembo by'amafaranga arenga miliyoni 500 Frw ku mishinga ya mbere aho uwa mbere uhabwa miliyoni 10 Frw ndetse indi igatangwaho amahugurwa yo kuyinoza.

    Yavuze ko kuva ku itariki 13 Kanama 2025 kugeza ubu hamaze kwiyandikisha 542 bahagarariye uturere kandi bizarangira ku itariki 30 Nzeri 2025. Muri abo harimo 440 bo muri YouthKonnect n'abandi 102 bo muri ArtsKonnect.

    Muri ayo marushanwa yombi umwaka ushize abarushanyijwe ku rwego rw'uturere bari 643.

    Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Nkeshimana Menelas yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe yo kuba mu gihugu gifite icyizere cyo kubaho cyiza.

    Ati 'Afurika n'u Rwanda bigizwe n'urubyiruko rwinshi tugomba kubashoramo imbaraga zose zishoboka. Mu rwego rw'ubuzima icyizere cyo kubaho ni imyaka 70 ariko icyo dukwiye kwitaho ni icyo dukora muri iyo myaka kandi tukagikora kare kuko imbaraga z'urubyiruko zigira aho zirangirira. Imyaka y'ubuto ni yo umuntu aba afite yo gukora ibintu byinshi agahanga udushya akanakora imyuga ikomeye isaba gushoramo imbaraga zose.'

    Umuyobozi Mukuru wa TICO, Habinshuti Égide yavuze ko amahugurwa nk'ayo afasha urubyiruko kumenya kwihangira imirimo no kuyibonera inkunga by'umwihariko ururi mu byiciro bititabwaho cyane kugira ngo na rwo rubashe kugira ubumenyi burufasha kwihangira akazi ntirusigare.

    Nkeshimana Menelas yashimangiye ko urubyiruko rwukwiye gukoresha amahirwe yo kuba mu gihugu gifite icyizere cyo kubaho

    Umushinga wa mbere wahembwe miliyoni 1 Frw

    Umuyobozi Mukuru wa TICO, Habinshuti Égide yavuze ko amahugurwa nk'ayo afasha urubyiruko kumenya kwihangira imirimo no kuyibonera inkunga by'umwihariko ururi mu byiciro bititabwaho cyane

    Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'Urubyiuruko, Dusenge Grâce yavuze ko kubona urubyiriko mu kwihangira iminshinga ibyara akazi bihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu ariko ko ubwitabire mu marushanwa y’imishinga budahagije

    Urubyiruko rwahuguwe ruri mu ngeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-30-ntirwitabira-youthkonnekt-na-artskonnekt

  • Impamvu ukwiye kwihutira kwandukuza imodoka yawe niba yaravuye mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 29 Gicurasi 2025 riteganya ko bitarenze tariki 31 Ukuboza 2025, buri modoka, uvanyemo izisonewe, igomba kwishyura amahoro agenewe gusana imihanda bitewe n'ubwoko bwayo.

    Ivatiri n'ijipe byishyura 50.000 Frw, ikamyoneti, microbus, mini-bisi, na bisi bikishyura 100.000 Frw. Ikamyo na rukururana ntoya byishyura 120.000 Frw, naho rukururana nini ikishyura 150,000 Frw.

    Komiseri Wungirije Ushinzwe Iyandikwa, Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro, Kinyunguti Adrien, yavuze ko hari nk'umuntu usanga afite imodoka yakoze impanuka igapfa burundu, iyo yaburiye ibyuma bisimbura ibindi (spare parts) akayibaga akagurisha ibice, cyangwa yaribwe, nyirayo atazi irengero ryayo, ku buryo bene abo basabwa kuzandukuza.

    Yakomeje ati 'Nihagera tariki 31 Ukuboza 2025 utarabikora, imodoka yawe izabarwa ko iri mu muhanda, ko igomba kwishyura ayo mahoro. Utayishyuye harimo izindi ngaruka zo gufatirwa ibyemezo byo kwishyuzwa, ndetse turakeka ko mu minsi iri imbere n'abafatanyabikorwa nka polisi yo mu muhanda cyangwa abasuzuma ibinyabiziga, bazajya bafasha mu kureba niba ibyo binyabiziga birimo kujya mu muhanda byarishyuye aho mahoro.'

    Ubusabe bwo gusubiza ibirango by'imodoka zavuye mu muhanda bwoherezwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, bugaherekezwa n'ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune).

    Kinyunguti yakomeje ati 'Twatekereje ko ushobora kuba na 'carte jaune' utakiyifite, warayibuze. Tubasha koroshya uwo murimo, tukwereka akandi kadirishya unyuramo, kugira ngo wemeze ko icyo kinyabiziga ari icyawe, wamara kuzuza iyo declaration igasohoka, akaba ariyo ushyira muri sisitemu.'

    Iyo ubusabe bwo gusubiza ibirango bwemejwe, usubiza ibirango ajyana purake z'imodoka ku ishami rya RRA riherereye kuri Dubai Port – i Masaka, agahabwa icyemezo cyo gusubiza ibirango.

    Iyo ikinyabiziga gifite ibirarane by'imisoro, uwasabye yakira ubutumwa bumwohereza mu ishami rishinzwe kwishyura ibirarane, akishyura, akabona gukomeza urugendo rwo gusaba kwandukuza ikinyabiziga cye.

    Uretse abafite ibinyabiziga byavuye mu muhanda, n'abafite ibinyabiziga bikiri mu mazina yabo kandi barabigurishije, basabwa gukora ihererekanya (mutation) kugira ngo batazabarwaho amahoro y'imodoka zibanditseho kandi batakizikoresha.

    Uburyo bwo kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda

    Mu korohereza abasora, umuntu utunze imodoka ashobora kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda akoresheje uburyo butandukanye burimo; gukoresha telefoni umuntu akanze *800#, kunyura ku rubuga rwa RRA cyangwa muri sisistemu ya E-tax.

    Ukurikije uko sisitemu yo kumenyekanishirizamo aya mahoro yubatse, iyo winjiyemo ukenera plaque na TIN ikinyabiziga cyanditseho, ariko umusoro wandikwa kuri nimero ya 'chassis', ni ukuvuga nimero iri ku ruti imodoka yicayeho.

    Impamvu ni uko imodoka imwe, mu mwaka umwe ishobora kwambara plaques nyinshi, ikandikwa no kuri TIN zitandukanye bitewe n'abagiye bayigura. Icyo gihe ariko chassis yo ntiba yahindutse. Niyo mpamvu imodoka igurishijwe yarasoze idasabwa kongera kwishyura.

    Ibihano byo kutamenyekanisha no kutishyura

    Itegeko ryo muri 2023 rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko iyo usora atamenyekanishije umusoro ku gihe cyagenwe, acibwa amande angana na 50.000 FRW ku muntu ku giti cye udakora ubucuruzi, cyangwa usora ufite ibyacurujwe mu mwaka biri hejuru ya miliyoni 2 Frw ariko bitarengeje miliyoni 20 Frw.

    Bitandukanye n'ikinyabiziga cyanditse ku muntu ku giti cye, ibihano ku binyabiziga byanditse ku bucuruzi bigenwa hagendewe ku gicuruzo.

    Usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n'ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 20% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30; 40% iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa mirongo 31 kikageza ku wa 60, na 60% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa iminsi irenga 60.

    Imodoka zisonewe

    Imodoka zisonewe aya mahoro zirimo ibinyabiziga bya Leta y'u Rwanda; ibinyabiziga bya ambasade n'iby'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; n'ibinyabiziga by'imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y'u Rwanda.

    Ubu busonerwe ariko na bwo bubanza gusabwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, ukinjira muri 'online request', ugasaba ubusonerwe, bukemezwa kuri TIN. Iyo wemerewe, ibinyabiziga byanditse kuri iyo TIN byose biba bisonewe.

    Abafite imodoka zapfuye burundu basabwa kuzandukuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ukwiye-kwihutira-kwandukuza-imodoka-yawe-niba-yaravuye-mu-muhanda

  • Yves Iradukunda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINICT, hashyirwaho abayobozi mu nzego zinyuranye – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.

    Yves Iradukunda ni we mushya winjiye muri Guverinoma. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT.

    Iradukunda yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT mu 2020. Yabaye Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) mu Rwanda. Iradukunda kandi yakoze muri MASS Design Group nk'umukozi ushinzwe ibikorwa.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imibare na mudasobwa yakuye muri Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye n'Imicungire y'Ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri African Leadership University.

    Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gutanga serivisi za leta yakuye muri Kaminuza ya Cambridge yakuye mu Bwongereza.

    Iradukunda afite ubunararibonye mu burezi binyuze mu kazi yakoze muri Bridge2Rwanda nk'umujyanama mu bijyanye n'umwuga, aho yibandaga ku guteza imbere impano z'urubyiruko, kubagira inama no kubafasha mu buryo bwihariye ku bijyanye n'iterambere ryabo bwite n'iry'umwuga.

    Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushinga ibigo by'ubucuruzi bibiri; ELERwanda, kigamije guteza imbere guhanga imirimo mu rubyiruko; na Academic Bridge, Ltd., gikora porogaramu za mudasobwa.

    Kuri ubu, Iradukunda Yves ari mu Nama y'Ubutegetsi ya Bridge2Rwanda, akaba na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Water Access Rwanda, ikigo gifite intego yo guteza imbere imibereho myiza gitanga amazi meza mu bice by'icyaro.

    Abandi bayobozi bashyizweho

    Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w'lbiro bya Perezida wa Repubulika.

    Uyu mugabo wavutse mu mu 1985, yakoze igihe kirekire mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS). Yari Umuyobozi ushinzwe Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni mu gihe Viviane Mukakizima, yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

    Amb. Claude Nikobisanzwe, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.

    Mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma yagizwe Leonard Minega Rugwabiza.

    Ni mu gihe Amb. Moses Rugema, yagizwe High Commissioner wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya

    Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, asimbura Gisele Umuhumuza.

    Mifotra yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya

    Ni mu gihe Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clement Kabiligi asimbuye Gaspard Musonera.

    Clément Kabiligi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere ubumenyi n'ubushakashatsi muri Imbuto Foundation. Yanakoze nk'umuhuzabikorwa mu ishami ry'uburezi muri uyu muryango.

    Afite ubunararibonye bw'imyaka 12 mu bijyanye no guhuza ibikorwa by'imishinga itandukanye, guteza imbere imikurire y'abana, gahunda z'uburezi, guteza imbere abaturage n'ibindi.

    Afite impamyabumenyizi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imicungire y'ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Kabiligi kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gukora ibikoresho byo kwa muganga nk'imiti n'inkingo (y'ibijyanye no gukora imiti n'inkingo [Biotechnology] yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Eraste Rurangwa yagizwe Umunyabanga Uhoraho muri MINICT

    Minisiteri y'lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo na yo yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya witwa Eraste Rurangwa. Yasimbuye Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

    Rurangwa yari asanzwe ari Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe ibijyanye no kubungabunga amakuru mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga (National Cyber Security Authority: NCSA)

    Ni umuhanga mu bijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa ubifitemo uburambe. Amaze imyaka irenga ine akora muri NCSA.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'amakuru (Information Systems) yakuye muri Kobe Institute of Computing yo mu Buyapani.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'itumanaho yakuye muri Periyar University yo mu Buhinde.

    Ni mu gihe Thaddée Tuyizere, yagizwe Visi Perezida wa Komisivo y'lgihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).

    Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

    Ni mu gihe Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)

    Yves Iradukunda yari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT

    Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w’lbiro bya Perezida wa Repubulika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yves-iradukunda-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-muri-minict-hashyirwaho-abayobozi

  • Nyamasheke: Abafashamyumvire bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bamaze igihe bakora ku buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi, Guverinoma y'u Rwanda yafatanyije n'umushinga JPRWEE ushirwa mu bikorwa na INADES Formation Rwanda bwanagaragaje ko ubuhinzi budacokoza ubutaka butanga umusaruro kurusha ubuhinzi bwo kurima no gutabira.

    Musabimana Ruth wavuze mu izina rya bagenzi 39 bitabiriye aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yavuze ko babukoze mu buryo bw'igereranya, aho bafashe imirima itatu yose bahingamo ibishyimbo, ariko hamwe ntibashyiramo ifumbire, ahandi bashyiramo imborera gusa, uwa gatatu bashyiramo imborera n'imvaruganda.

    Ati 'Twasanze kuri are itarimo ifumbire havamo ibilo 11 by'ibishyimbo, aharimo imborera gusa twakuyemo ibilo 18, mu gihe aharimo imborera n'imvaruganda twakuyemo ibilo 25'.

    Mu gihembwe gikurikiyeho bafashe imirima ibiri umwe bawuhinga bisanzwe byo kurima no gutabira, undi bakoresha uburyo bubungabunga ibidukikije ari bwo guharura ibyatsi, ugatera, ukanasasira.

    Ati 'Twasanze ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, guharura no gusasira bitanga umusaruro kuko nta gishoro kinini kijyamo kandi n'umusaruro kuri are uri hejuru'.

    Mu kugereranya imbuto z'ibigori RHW1507 na RHW1407 na Nyirakagori basanze izo mbuto zera mironko 45 kuri are mu gihe Nyirakagori yera mironko 25 kuri are.

    Umuyobozi wa INADES-Formation Rwanda, Juvenal Musine yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze ari nk'amahugurwa agamije gufasha abaturage guhindura imyumvire ku mikoreshereze y'ifumvire no kuvangavanga imyaka mu murima umwe.

    Ati 'Kuvangavanga imbuto mu murima si byiza ku buhinzi kuko imbuto zicuranwa intugagihingwa n'imyunyungugu yo mu butaka ntihagire na kimwe kiguha umusaruro ushimishije, icyiza ni ugusimburanya kimwe cyazavamo ukabona guhinga ikindi'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney yashimye ubumenyi aba bafashamyumvire bahawe avuga ko buzafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya Leta yo kongera umusaruro ku buso bwatoranyijwe, yiswe 'Food busket site/icyanya kigega'

    Ati 'Buriya bumenyi bahawe na tekinike z'ubuhinzi bize birahita bidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y'ikigega igamije kongera umusaruro w'ubuhinzi'.

    Aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yitabiriwe n'abafashamvire 39 barimo abayobozi bane n'abahinzi 35.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney yavuze ko ubumenyi aba bafashamyumvire bahawe buzafasha akarere kongera umusaruro w’ubuhinzi

    Mu Karere ka Nyamasheke, abafashamyumvire bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku bubinzi

    Abafashamyumvire mu buhinzi bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bamaze umwaka bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abafashamyumvire-bamuritse-ibyavuye-mu-bushakashatsi-bamaze-igihe

  • Canada: Abana 37 bahawe amasakaramentu na Antoine Cardinal Kambanda – #rwanda #RwOT

    Antoine Cardinal Kambanda yari muri Canada kuva ku wa 12-16 Nzeri 2025. Yari mu butumwa bwa Vatican muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Washington DC akomereza i Ottawa Abanyarwanda barenga 1000 bo mu mijyi ya Ottawa na Montreal bitabira misa yari ayoboye.

    Byatumye abana 37 bahabwa amasakaramentu arimo irya Batisimu, iry'Ukarisitiya n'iry'Ugukomezwa.

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kunga ubumwe, gukomera ku ndagagaciro nyarwanda no gukomeza umuryango nk'izingiro ry'uburezi n'umuco.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, na we yitabiriye iyi misa, asaba abayitabiriye gukomeza umuco w'ubumwe no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Abanyarwanda baba muri mijyi ya Ottawa, Gatineau, na Montreal bagaragaje uburyo batewe ishema n'umuco wabo, ndetse bagaragaza ko bazakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'u Rwanda.

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kunga ubumwe

    Antoine Cardinal Kambanda yayoboye misa yitabiriwe n’abarenga 1000 bo muri Canada

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yasabye Abanyarwanda baba muri Canada gukomeza gutekereza u Rwanda aho bari hose

    Abarenga 1000 bo muri Canada bitabiriye misa yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-abana-37-bahawe-amasakaramentu-na-antoine-cardinal-kambanda

  • REB yagennye ibyo abanyeshuri b'i Kigali bazahugiraho mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Dr. Mbarshimana yabwiye Radiyo Rwanda ko ubu abarimu bari gutegura imikoro abana bazatahana kandi ihagije mu gihe cy'icyumweru bazamara batiga ku buryo batagiye guhugira mu bibarangaza.

    Yagize ati 'Izaba itandukanye n'umukoro umwana asanzwe atahana iyo yiga kuko uba ari nk'ikibazo kimwe mu isomo runaka. Abarimu batangiye gutegura imikoro n'imiyitozo itandukanye kandi ihagije izatuma igihe umwana azaba ari mu rugo azabasha gusubiramo neza akabasha kubyumva.'

    Dr. Mbarushimana kandi yibukije ababyeyi kuzafasha abana babo ko basubiramo iyo mikoro neza kuko bitashoboka batabigizemo ruhare.

    Ati 'Turasaba ubufatanye kugira ngo muri iyi minsi itanu ababyeyi bazajye bamenya ko umwana yayikoze akayirangiza kuko yubatse ku buryo buri munsi hari umukoro umwana agomba gukora.'

    Shamiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda kuva kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n'abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.

    Aho yavuze ko Minisiteri y'Uburezi izakorana bya hafi n'abayobozi b'amashuri n'ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.

    REB yagennye ibyo abanyeshuri b'i Kigali bazahugiraho mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yagennye-ibyo-abanyeshuri-b-i-kigali-bazahugiraho-mu-gihe-cya-shampiyona-y

  • Imihanda imwe irafungwa by'agateganyo kubera imyitozo ya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 19 Nzeri 2025 guhera Saa Sita z'ijoro kugeza Saa Saba z'ijoro.

    Polisi yatangaje ko uwo muhanda uza kuba uri gukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Umukino w'Amagare izabera mu Rwanda bituma urujya n'uruza rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.

    Yatangaje ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bayobore abasanzwe bakoresha umuhanda.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 izaba kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

    Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

    Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y'uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.

    Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

    Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n'ibihe ku makipe (TTT).

    Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n'uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y'u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w'amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.

    Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.

    Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y'aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry'imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone

    Polisi y'u Rwanda igaragaza ko hashyizweho indi mihanda izunganira izaba ari gukoreshwa mu marushanwa ku buryo abakora ingendo nabo bazikomeze.

    Hafi ya KCC ni ho imyitozo isorezwa

    Team Rwanda na yo ikomeje imyiteguro

    Uyu uri mu mihanda igiye gukorerwamo imyitozo

    Shampiyona y’Isi y’Amagare izitabirwa n’abakinnyi benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukorwa-imyitozo-yo-kwitegura-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Bigoranye APR FC ikuye amanota 3 kuri Gicumbi FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Denis Omedi cyo mu minota y’inyongera cyafashije APR FC kwegukana intsinzi y’ibitego 2-1 imbere ya Gicumbi FC.

    Uyu munsi hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabimburiwe n’umukino Gorilla FC yanganyije na Mukura VS 1-1.

    APR FC yari ivuye muri CECAFA Kagame Cup yakinaga umukino wa yo wa mbere wa shampiyona na Gicumbi FC kuko uwa Marines FC w’umunsi wa mbere wabaye ikirarane.

    Ku munota wa 7, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Memel Raouf Dao.

    Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 15, Lola Kanda Moise yishyuriye Gicumbi FC ku gitego yatsinze n’umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka bavuyemo hajyamo Mugisha Gilbert na Denis Omedi.

    Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 3 w’inyongera Denis Omedi yatsindiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cy’umutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe na Memel Raouf Dao. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ibona amanota 3 ya mbere muri shampiyona ya 2025-26.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11885