Author: webrwanda

  • Camarade yahakanye ibyaha aregwa, urubanza rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Kalisa Adolphe Camarade wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yahakanye ibyaha aregwa, urubanza ruhita runasubikwa kuko atiteguye gukomeza kuburana bitewe n’uko atigeze asoma dosiye yose imurega.

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025 nibwo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo, kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

    Kalisa Adolphe Camarade, Umucamanza mbere yo kumusomera ibyaha aregwa no gutangira kuburana yabanje gusomerwa umwirirondoro we kugira ngo yemeze niba ari yo, yavuze ko ari iye.

    Yamubwiye ko ubushinjacyaha bumukekaho ibyaha bibiri, Icyo kunyereza umutungo, Camarade yahise agira ati “ntabwo nkemera”

    Yamubwiye ko kandi bumukekaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Camarade bamubajije niba abyemera, yagize ati “ntabwo byemera”.

    Umucamanza yahise aha umwanya ubushinjacyaha ngo buvuge icyo bushingiraho bumukekaho ibyo byaha.

    Uwunganira Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, Me Bizimana Emmanuel yahise asaba ijambo maze asaba ko urubanza rwakwimurwa kuko Camarade atigeze agira uburenganzira kuri dosiye ye imurega ngo ayisome yose ndetse n’umwunganira bakaba bahuye nimugoroba ejo hashize (ku wa Gatanu) batigeze bagira umwanya uhagije wogutegurana urubanza.

    Me Bizimana Emmanuel yasabye ko bahawe iminsi itatu y’akazi yaba ihagije. Yasabye ko ku wa Kane w’icyumweru gitaha byaba bihagije.

    Ubushinjacyaha bwahise butanga imbogamizi y’uko mu cyumweru gitaha hari Shampiyona y’Isi y’amagare kugera ku Rukiko byazagorana.

    Niho Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade yasabye ko rwashyirwa tariki ya 29 Nzeri Shampiyona y’Isi y’amagare yarangiye ariki Urukiko rusanga nta mpamvu yo gutinza cyane urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ngo bazi ko iyo Shampiyona ihari rero kugera ku Rukiko bizakunda. Bafashe umwanzuro ko Urubanza ruzaburanwa tariki ya 25 Nzeri 2025 saa 9h00′.

    Camarade yahakanye ibyaha aregwa anasaba ko urubanza rwe rusubikwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11889

  • Urubanza rwa Kalisa 'Camarade' ku ifungwa n'ifungurwa rye rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwasubitswe nyuma yo gusaba igihe cyo kwitegura dosiye. Uru rubanza rwajyanywe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku bijyanye n'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Kalisa hamwe n'umwunganira mu mategeko basabye urukiko ko habanza kubaho umwanya uhagije wo gusuzuma neza inyandiko zose ziri mu rubanza, bavuga ko kuba batabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye byabagora mu kwiregura no kugaragaza uko babona ibirego.

    Urukiko rwakiriye impamvu zavuzwe maze rufata umwanzuro wo kwimurira urubanza ku itariki ya 25 Nzeri 2025 guhera saa tatu za mu gitondo.

    Ni urubanza rukurikiranywe n'abatari bake cyane cyane abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, kuko Kalisa 'Camarade' yamenyekanye cyane mu mikino y'amarushanwa no mu buyobozi bwa FERWAFA mu bihe byashize.

    Hari abemeza ko imanza nk'izi zireba abantu bazwi cyane muri rubanda zigira ingaruka ku isura y'inzego z'imikino ndetse n'ukuntu abakunzi b'imikino bazizera.

    Kuba urubanza rwasubitswe bigaragaza ko inzego z'ubutabera zifuza ko impande zose zibona umwanya wo kwitegura bihagije, bityo n'imyanzuro izafatwa ikazaba ishingiye ku bimenyetso bifatika no ku igenzura ryimbitse. Abakurikirana iyi dosiye bategereje kubona uko izakomeza ku itariki nshya yagenwe, bakaba bavuga ko ubutabera bukwiye gukorwa mu mucyo no mu buryo bwubahiriza amategeko.

    Urubanza rwa Kalisa 'Camarade' ku ifungwa n'ifungurwa rye rwasubitswe

    Source : https://kasukumedia.com/urubanza-rwa-kalisa-camarade-ku-ifungwa-nifungurwa-rye-rwasubitswe/

  • Nyamasheke: Hegitari zirenga 1900 zigiye kwitabwaho by'umwihariko mu kongera umusaruro w'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda nshya ya Guverinoma y'u Rwanda yo kongera umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu gushyira imbaraga zidasanzwe kuri site zatoranyijwe yiswe 'Icyanya kigega'.

    Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo bwa 2024 bwagaragaje ko Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa 5 mu turere dufite abakene benshi kuko 40.8% by'abagatuye ari abakene.

    Mu mpamvu zibitera harimo kuba umubare munini w'abaturage b'aka karere ari abahinzi, batabikora kinyamwuga, aho mu makosa bakora atubya umusaruro harimo kuvanga imyaka mu mirima, no kudakoresha ishwagara, ifumbire n'imbuto y'indobanure uko bikwiye.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu ngamba bafashe mu kongera umusaruro mu gihembwe cy'umuhindo wa 2025, harimo guhitamo site zatunganyijwe bakazitaho by'umwihariko.

    Ati 'Muri gahunda y'Icyanya kigega, tuzahinga hegitari 1936, ari zo zizibandwaho cyane muri iki gihembwe cy'ihinga. Tuzahibanda by'umwihariko mu buryo bw'imihingire igezweho kuko dushaka ko izi hegitari 1936 zigomba kongera umusaruro mu buryo budasanzwe'.

    Muri rusange muri iki gihembwe cy'ihinga, mu karere ka Nyamasheke hazahingwa hegitari 55.000 zihingwa mu buryo bwo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe.

    Ibihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe cy'ihinga harimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati n'umuceri.

    Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Karere ka Nyamasheke ryasabye abahinzi bo muri aka karere kwihutisha igikorwa cyo gutera imbuto mu mirima, bagahera ku bigori kuko ngo ibigori iyo ubihinze ukerewe imvura ishobora gucika bitarera.

    Mu karere ka Nyamasheke, hegitari zirenga 1900 zigiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe mu kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hegitari-zirenga-1900-zigiye-kwitabwaho-by-umwihariko-mu-kongera

  • Imitungo ya Master Steel igiye kugurishwa muri cyamunara – #rwanda #RwOT

    The New Times yanditse ko abashoramari bo mu mahanga, ba nyir'inganda, ndetse n'amasosiyete yigenga afite ubushobozi bw'amafaranga, basabwe kohereza ubusabe bwabo bugaragaza ayo bashaka kwishyura imitungo ya Master Steel iri mu nganda nini zikora ibyuma mu Rwanda.

    Ni imitungo ikubiyemo ibikoresho by'uruganda kuva ku birimo imbere, inyubako, n'ubutaka rwubatseho.

    Harimo ibikoresho by'urwo ruganda nk'amamashini yakoreshwaga mu gukora ibyuma ku buryo abazabigura bashobora guhita babikoresha batangira urundi ruganda.

    Igihe ntarengwa cyo gutanga ubwo busabwe ni ukugeza ku itariki ya 30 Nzeri 2025.

    Uruganda rwa Master Steel ruri ku buso bwa hegitari 107 mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.

    Imintungo y'urwo ruganda iri kugurishwa n'ikigo mpuzamahanga cyitwa WH Auctioneers kizobereye mu kugurisha imitungo y'ibigo binini nk'inganda cyangwa ibindi nikorwa remezo binini.

    Master Steel ariko nubwo yashyize ku isoko imitungo yayo si mu buryo bwa burundu kuko ari ukuyikodesha mu myaka 49 yatangiye kubarwa ku itariki 6 Gicurasi 2025 ubwo urwo ruganda rwafungaga imiryango.

    Master Steel ni uruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 rukora amabati ariko nyuma rugenda rwaguka rukora amoko icumi y'ibyuma bitandukanye byiganjyemo ibikoreshwa mu bwubatsi.

    Imitungo ya Master Steel igiye kugurishwa muri cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitungo-ya-master-steel-igiye-kugurishwa-muri-cyamunara

  • AU igiye gukoresha ubumenyi bw'u Rwanda mu by'isanzure mu kwirinda ibiza muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye burimo ko RSA izajya iha ARC amakuru asesenguye, iki kigo cya AU kikayifashisha mu guhangana n'ibiza mu bihugu bya Afurika.

    RSA na ARC bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru hifashishijwe satelite, amakuru atanzwe yifashijwe mu gusuzuma ibyago n'ingaruka Afurika ishobora kugira bitewe n'ibiza.

    Nko mu buhinzi hari ubwo hajyaga gutangwa indishyi ku byangijwe byishingiwe, abantu bakaba bakwibeshya cyangwa hakagira ibitabonwa, bityo umuntu ntashumbushwe uko bikwiriye.

    Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RSA, George Kwizera, yavuze ko bazajya bafasha ARC mu gutanga ibimenyetso mu gihe habaye ibiza ndetse u Rwanda rufatanye na ARC mu guhangana n'ibiza byabayeho.

    Ati 'Ayo makuru ni yo ashobora kwifashishwa kugira 'igihugu kibe cyashobora gufata ubwishingizi. Niba tuvuze ngo igihugu gifashe ubwishingizi, ese haragenderwa ku bihe bimenyetso kugira ngo harebwe ingaruka zatewe n'ibyo biza.'

    Kuva yatangira ARC imaze kwishyura hafi miliyoni 242$ ku bihugu byiganje muri Afurika y'Amajyepfo n'Uburasirazuba biba byahuye n'ibiza bitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa ARC, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko bakenera amakuru ya nyayo kugira ngo bafashe ibihugu kwirinda ibiza no guhangana n'ingaruka zabyo.

    Bahisemo gukorana na RSA kuko babonye ko iri mu bigo bifite ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe.

    Ati 'Ni ukugira ngo dufashe igihugu cyacu ariko tunafasha ibindi bya Afurika bitaragera kuri iki kigo nk'iki. Bizadufasha no gushakira hamwe amafaranga kuko ni ibintu bisaba ubushobozi butandukanye harimo n'ubumenyi.'

    Dr. Ngabitinze yavuze ko basanzwe bafite uburyo bwifashisha satelite ariko kuko ikirere gihinduka umunsi ku wundi bigasaba ubumenyi bugezweho.

    Ni yo mpamvu babonye RSA nk'ikigo cyabafasha kujyana n'ikoranabuhanga rigezweho, bagafasha ibihugu byinshi bya Afurika.

    U Rwanda rumaze imyaka hafi 13 ruri muri ARC ariko ntabwo rurabasha kubona ku mafaranga iki kigo gitanga, kuko rutari rwakanogeje amabwiriza asabwa kugira ngo ruyahabwe.

    Inshuro nyinshi byarageragejwe ariko ntihabashe kuboneka amakuru ahagije ajyanye ahambaye y'ikoranabuhanga ajyanye n'isanzure.

    Dr Ngabitsinze ati 'Ni yo mpamvu twisunze RSA. Ifite ikoranabuhanga riri hejuru cyane mu bijyanye na satelite. Bizatuma dukemura ibibazo biri muri iyo 'model' irangire vuba u Rwanda ruhabwe amafaranga.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko bakunze guhura n'ibiza bitandukanye byaba iby'imvura n'izuba, ariko ugasanga ibyangijwe ntibibazwe neza.

    Ati 'Ayo mashusho y'ibyogajuru ni yo azajya adufasha kubara ibyangijwe n'ibiza tunabihereho dushumbusha abahuye n'ingaruka z'ibiza. Twakoreshaga uburyo busanzwe bwo kubara umuntu akaba yakwibeshya ndetse bigatwara igihe kinini. Bizajya bihita bigaragara binatange imibare ya nyacyo twihutishe gahunda yo gushumbusha uwagize ikibazo.'

    ARC ni na yo yafashije u Rwanda guteza imbere gahunda izwi nka Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi',

    Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y'u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo, ndetse muri NST2 u Rwanda ruzashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Ku ruhande rwa RSA amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wayo, Gaspard Twagirayezu (ibumoso) na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze uyobora ARC

    Abakozi ba RSA n’aba ARC nyuma y’amasezerano ajyanye no gufatanya mu guhangana n’ibiza

    ARC na RSA byinjiye mu bufatanye bwo guhanahana amakuru afasha mu kwirinda no guhangana ingaruka z’ibiza

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko ubufatanye bwa ARC na RSA buzabafasha muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’imyaka

    Umuyobozi RSA Gaspard Twagirayezu yitabiriye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na RSA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-igiye-gukoresha-ubumenyi-bw-u-rwanda-mu-by-isanzure-mu-kwirinda-ibiza-muri

  • Umukinnyi wa APR yambitswe impeta (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhoza Martine uzwi nka Kavende ukinira APR WBBC yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Kaicy Innocent Kwizera.

    Nyuma y’igihe bakundana, ejo hashize nibwo amafoto y’aba bombi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko batangiye urugendo rushya.

    Gusa uyu muhango ukaba warabaye ku wa 17 Nzeri 2025 ubera ku Kiyaga cya Muhazi (Kingfisher).

    Kavende usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, akaba yaremereye Kaicy kuzamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimara bari kumwe.

    Martine yemereye Kaicy kuzamubera umugore mu birori byabereye Kingfisher

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11890

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku burwayi bwa Ouattara, Omborenga na Ruboneka #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko yizeye ko mu byumweru bibiri azaba yagaruye abakinnyi be batatu atari afite ku mukino wa Gicumbi kubera imvune n’uburwayi busanzwe.

    Abo ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina, umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Ruboneka Bosco na rutahizamu Djibril Ouattara.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona yaraye atsinzemo Gicumbi FC 2-1, yavuze ko Omborenga Fitina yagize akabazo k’imvune kadakanye mu ivi byatumye atanaboneka ku mukino w’umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup batsinzemo KMC 1-0.

    Kuri Ruboneka Bosco we akaba yaragize ‘Hamstring’ ari cyo cyatumye atagaragara mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino wa Gicumbi.

    Rutahizamu Djibril Ouattara yemeje ko yarwaye Malaria ariko arimo koroherwa mu minsi ya vuba aba yagarutse.

    Taleb Abderrahim yavuze ko uko aba bakinnyi ari batatu, mu byumweru bibiri bose bazaba bagarutse ndetse umukino wa Pyramids FC uzaba bameze neza.

    Omborenga afite akabazo mu ivi

    Cheikh Djibril Ouattara arwaye Malaria

    Ruboneka Bosco yagize Hamstring

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11888

  • Baraberewe! Ikipe y’Igihugu yahawe umwambaro mushya izaserukana muri Shampiyona y’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha mbarwa u Rwanda rukandika amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare, abakinnyi bazahagarira u Rwanda bakaba bamaze guhabwa umwambaro mushya bazaserukana.

    Iyi Shampiyona y’Isi y’amagare izaba ari ubwa mbere igiye kubera muri Afurika, izatangira ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri isozwe tariki ya 28 Nzeri 2025.

    Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) ikaba ikomeje imyitozo irimo gukorera mu Bugesera ndetse icyizere kikaba ari cyose.

    Abakinnyi 23 ni bo bazahagararira u Rwanda (abahungu n’abakobwa) bamaze gubabwa umwambaro mushya bagomba gukinana iri siganwa.

    Ni umwambaro ubona ko ukozwe mu buryo gakondo aho ugaragaramo imigongo.

    Nubwo nta mukinnyi urabasha gusoza iri siganwa mu cyiciro cy’abakuru, Byukusenge Patrick umwe mu bakinnyi b’inararibonye bazaba barimo, yavuze ko kuba iri siganwa rizaba ribera i Kigali hari icyo bizahindura.

    Ati “Hari icyo bizahinduraho, kuko Shampiyona y’Isi ibereye muri Afurika bwa mbere, ndumva hari icyo bizahinduraho kuri twe nk’Abanyarwanda. Iriya 'circuit’ ntabwo ari ubwa mbere tugiye kuyikora, nubwo tutayinyuzemo inshuro nyinshi, ariko twahakiniye kenshi. Intego dufite ni uguhangana, nzi neza ko miliyoni z’Abanyarwanda ni twe zizaba zihanze amaso.'

    U Rwanda uretse kuba rwarakoreye umwiherero mu Bugesera rukanitorezayo, rwanakoreye umwiherero i Musanze ndetse no mu Bufaransa bitegura Shampiyona y’Isi y’amagare.

    Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda ‘ yahawe umwambaro mushya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11887

  • Urubyiruko 30% ntirwitabira YouthKonnekt na ArtsKonnekt – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo umuryango w'urubyiruko uharanira iterambere ridaheza (TICO) wahembaga imishinga myiza y'urubyiruko rwari rumaze amezi atatu ruhugurwa ku buryo bwo kuyitegura neza ikabasha kurubyarira imirimo.

    Hahembwe imishinga itanu ya mbere aho uwa mbere wahawe miliyoni 1 Frw indi ihabwa ibindi bihembo.

    Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'Urubyiuruko, Dusenge Grâce yavuze ko kubona urubyiriko mu kwihangira iminshinga ibyara akazi bihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu cyo kwihangira imirimo arusaba kurushaho kubyitabira.

    Ati 'Ntabwo twavuga ko urubyiruko rudahari kuko hari abitibira ariko turacyafitemo n'abagifite ya myumvire yo kwitinya no kuvuga ngo ariya mahirwe se nanjye nayahabwa. Ubu twongeye imbaraga mu kubegera tubasobanurira ariko haracyabura kwitinyuka kugira ngo bose bumve ko bashoboye kuko ntibaza ku kigero twifuza.'

    Ingabire yavuze ko abiyandikisha muri YouthKonnect na ArtsKonnect mu mirenge badahagije bigatuma amahirwe aba agenewe abitabira ayo marushwanwa bose atagera kuri benshi.

    Ati 'Navuga ko ubu bitabira nko kuri 70% gusa ubu hari icyizere ko bashobora kuziyongera kuko kwiyandikisha bitararangira.'

    Ubusanzwe haba hateganyijwe ko muri ibyo byiciro byombi habonekamo urubyiruko 1000 ruhagarariye uturere twose harimo 500 ba buri cyiciro noneho rugahatana hakavamo uruhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali ruza kurushanwa ku rwego rw'Igihugu.

    Hatangwa ibihembo by'amafaranga arenga miliyoni 500 Frw ku mishinga ya mbere aho uwa mbere uhabwa miliyoni 10 Frw ndetse indi igatangwaho amahugurwa yo kuyinoza.

    Yavuze ko kuva ku itariki 13 Kanama 2025 kugeza ubu hamaze kwiyandikisha 542 bahagarariye uturere kandi bizarangira ku itariki 30 Nzeri 2025. Muri abo harimo 440 bo muri YouthKonnect n'abandi 102 bo muri ArtsKonnect.

    Muri ayo marushanwa yombi umwaka ushize abarushanyijwe ku rwego rw'uturere bari 643.

    Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Nkeshimana Menelas yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe yo kuba mu gihugu gifite icyizere cyo kubaho cyiza.

    Ati 'Afurika n'u Rwanda bigizwe n'urubyiruko rwinshi tugomba kubashoramo imbaraga zose zishoboka. Mu rwego rw'ubuzima icyizere cyo kubaho ni imyaka 70 ariko icyo dukwiye kwitaho ni icyo dukora muri iyo myaka kandi tukagikora kare kuko imbaraga z'urubyiruko zigira aho zirangirira. Imyaka y'ubuto ni yo umuntu aba afite yo gukora ibintu byinshi agahanga udushya akanakora imyuga ikomeye isaba gushoramo imbaraga zose.'

    Umuyobozi Mukuru wa TICO, Habinshuti Égide yavuze ko amahugurwa nk'ayo afasha urubyiruko kumenya kwihangira imirimo no kuyibonera inkunga by'umwihariko ururi mu byiciro bititabwaho cyane kugira ngo na rwo rubashe kugira ubumenyi burufasha kwihangira akazi ntirusigare.

    Nkeshimana Menelas yashimangiye ko urubyiruko rwukwiye gukoresha amahirwe yo kuba mu gihugu gifite icyizere cyo kubaho

    Umushinga wa mbere wahembwe miliyoni 1 Frw

    Umuyobozi Mukuru wa TICO, Habinshuti Égide yavuze ko amahugurwa nk'ayo afasha urubyiruko kumenya kwihangira imirimo no kuyibonera inkunga by'umwihariko ururi mu byiciro bititabwaho cyane

    Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'Urubyiuruko, Dusenge Grâce yavuze ko kubona urubyiriko mu kwihangira iminshinga ibyara akazi bihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu ariko ko ubwitabire mu marushanwa y’imishinga budahagije

    Urubyiruko rwahuguwe ruri mu ngeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-30-ntirwitabira-youthkonnekt-na-artskonnekt

  • Impamvu ukwiye kwihutira kwandukuza imodoka yawe niba yaravuye mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 29 Gicurasi 2025 riteganya ko bitarenze tariki 31 Ukuboza 2025, buri modoka, uvanyemo izisonewe, igomba kwishyura amahoro agenewe gusana imihanda bitewe n'ubwoko bwayo.

    Ivatiri n'ijipe byishyura 50.000 Frw, ikamyoneti, microbus, mini-bisi, na bisi bikishyura 100.000 Frw. Ikamyo na rukururana ntoya byishyura 120.000 Frw, naho rukururana nini ikishyura 150,000 Frw.

    Komiseri Wungirije Ushinzwe Iyandikwa, Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro, Kinyunguti Adrien, yavuze ko hari nk'umuntu usanga afite imodoka yakoze impanuka igapfa burundu, iyo yaburiye ibyuma bisimbura ibindi (spare parts) akayibaga akagurisha ibice, cyangwa yaribwe, nyirayo atazi irengero ryayo, ku buryo bene abo basabwa kuzandukuza.

    Yakomeje ati 'Nihagera tariki 31 Ukuboza 2025 utarabikora, imodoka yawe izabarwa ko iri mu muhanda, ko igomba kwishyura ayo mahoro. Utayishyuye harimo izindi ngaruka zo gufatirwa ibyemezo byo kwishyuzwa, ndetse turakeka ko mu minsi iri imbere n'abafatanyabikorwa nka polisi yo mu muhanda cyangwa abasuzuma ibinyabiziga, bazajya bafasha mu kureba niba ibyo binyabiziga birimo kujya mu muhanda byarishyuye aho mahoro.'

    Ubusabe bwo gusubiza ibirango by'imodoka zavuye mu muhanda bwoherezwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, bugaherekezwa n'ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune).

    Kinyunguti yakomeje ati 'Twatekereje ko ushobora kuba na 'carte jaune' utakiyifite, warayibuze. Tubasha koroshya uwo murimo, tukwereka akandi kadirishya unyuramo, kugira ngo wemeze ko icyo kinyabiziga ari icyawe, wamara kuzuza iyo declaration igasohoka, akaba ariyo ushyira muri sisitemu.'

    Iyo ubusabe bwo gusubiza ibirango bwemejwe, usubiza ibirango ajyana purake z'imodoka ku ishami rya RRA riherereye kuri Dubai Port – i Masaka, agahabwa icyemezo cyo gusubiza ibirango.

    Iyo ikinyabiziga gifite ibirarane by'imisoro, uwasabye yakira ubutumwa bumwohereza mu ishami rishinzwe kwishyura ibirarane, akishyura, akabona gukomeza urugendo rwo gusaba kwandukuza ikinyabiziga cye.

    Uretse abafite ibinyabiziga byavuye mu muhanda, n'abafite ibinyabiziga bikiri mu mazina yabo kandi barabigurishije, basabwa gukora ihererekanya (mutation) kugira ngo batazabarwaho amahoro y'imodoka zibanditseho kandi batakizikoresha.

    Uburyo bwo kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda

    Mu korohereza abasora, umuntu utunze imodoka ashobora kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda akoresheje uburyo butandukanye burimo; gukoresha telefoni umuntu akanze *800#, kunyura ku rubuga rwa RRA cyangwa muri sisistemu ya E-tax.

    Ukurikije uko sisitemu yo kumenyekanishirizamo aya mahoro yubatse, iyo winjiyemo ukenera plaque na TIN ikinyabiziga cyanditseho, ariko umusoro wandikwa kuri nimero ya 'chassis', ni ukuvuga nimero iri ku ruti imodoka yicayeho.

    Impamvu ni uko imodoka imwe, mu mwaka umwe ishobora kwambara plaques nyinshi, ikandikwa no kuri TIN zitandukanye bitewe n'abagiye bayigura. Icyo gihe ariko chassis yo ntiba yahindutse. Niyo mpamvu imodoka igurishijwe yarasoze idasabwa kongera kwishyura.

    Ibihano byo kutamenyekanisha no kutishyura

    Itegeko ryo muri 2023 rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko iyo usora atamenyekanishije umusoro ku gihe cyagenwe, acibwa amande angana na 50.000 FRW ku muntu ku giti cye udakora ubucuruzi, cyangwa usora ufite ibyacurujwe mu mwaka biri hejuru ya miliyoni 2 Frw ariko bitarengeje miliyoni 20 Frw.

    Bitandukanye n'ikinyabiziga cyanditse ku muntu ku giti cye, ibihano ku binyabiziga byanditse ku bucuruzi bigenwa hagendewe ku gicuruzo.

    Usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n'ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 20% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30; 40% iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa mirongo 31 kikageza ku wa 60, na 60% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa iminsi irenga 60.

    Imodoka zisonewe

    Imodoka zisonewe aya mahoro zirimo ibinyabiziga bya Leta y'u Rwanda; ibinyabiziga bya ambasade n'iby'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; n'ibinyabiziga by'imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y'u Rwanda.

    Ubu busonerwe ariko na bwo bubanza gusabwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, ukinjira muri 'online request', ugasaba ubusonerwe, bukemezwa kuri TIN. Iyo wemerewe, ibinyabiziga byanditse kuri iyo TIN byose biba bisonewe.

    Abafite imodoka zapfuye burundu basabwa kuzandukuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ukwiye-kwihutira-kwandukuza-imodoka-yawe-niba-yaravuye-mu-muhanda