Author: webrwanda

  • Ishingiro ryo kuzamura ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo bibazo byatewe no kwirara no kutagenzura neza uruganda rw'ingufu. Ibyabaye muri leta nka za Chhattisgarh na Uttarakhand natwe byatubaho, ndetse mu ntangiriro z'uku kwezi umuriro waragiye abantu bagwa mu kantu.

    Hadashyizweho ingamba zijyanye n'igihe, ibyabaye mu minsi ishize byaba inshuro nyinshi.

    Hashize amasaha make Urwego ngenzuramikorere, RURA, rushyizeho ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi bizakoreshwa muri aya mezi atatu ari imbere biva ku 186 Frw kuri kilowatt imwe bigera kuri kilowatt 214 Frw.

    Ibiciro byari bimaze igihe bitavugururwa kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku ngaruka za Covid-19 n'ibindi bitandukanye byazahazaga ubukungu.

    Ni inyongera abantu bashobora gufata nk'aho ari ikibazo kuko amashanyarazi ari yo shyiga ry'inyuma mu mirimo itandukanye, ariko reka tunyurane mu mibare turebe ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke kugera ugeze ku bawushaka n'ibyago byatugwira mu gihe inzego zarangara.

    Urwego rw'ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2000 abagerwaho n'amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.

    Uku kwiyongera kw'abagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi bijyana no kongera ingano y'amashanyarazi atunganywa, imiyoboro anyuzwamo n'ibindi. Uyu munsi u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.

    Amashanyarazi akomoka ku ngomero z'amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by'umuriro wose, ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by'umuriro wose.

    Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18%, n'akomoka ku mirasire y'izuba angana na megawatt 12 bingana na 3%.

    U Rwanda kandi rugira imishinga rufatanyamo n'ibindi bihugu nk'urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 z'amashanyarazi, ruhuriweho n'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi, buri gihugu kikaba gifata megawatt 26,6, ingomero za Rusizi n'izindi.

    Muri icyo gice, u Rwanda rusaruramo umuriro wa megawatt 39 ungana 8%, rutumiza mu mahanga umuriro wa megawatt 106,1 (uva Uganda) 23%.

    Ku mupaka wa Cyanika u Rwanda na Uganda bihafitee umuyoboro ubifasha guhererekanya umuriro w’amashanyarazi

    Mu bikorera havuyemo umwe, twashira

    Kugira ngo mu gihugu haboneke amashanyarazi yo gukoresha mu mirimo itandukanye, ndetse no gucanira ibice byose by'igihugu, u Rwanda rwishingikiriza no ku nganda z'abikorera kugira ngo umuriro uboneke.

    Abikorera ni bo bafite inganda nyinshi zikora umuriro w'amashanyarazi kuko zikora urenga 60%, inganda za leta zigakora 40%.

    Nubwo ari urugero rwiza rwo koroshya ishoramari ariko ku rundi ruhande ni ikibazo cyane kuko bituma amashanyarazi ahenda, cyane ko ababa bayakoze baba bakeneye inyungu.

    Ni mu gihe mu bindi bihugu usanga bihabanye, aho leta iba ifite uruhare runini mu gukora umuriro mwinshi, abikorera bakaza inyuma.

    Ibi bivuze ko Leta yishyura izo nganda zitunganya umuriro, iyo batishyuwe kare kuko bakorera inyungu hatangira kuzamo ibibazo, uburyo bishyurwamo na bwo bukaza ari indi birantega ariko na yo yumvikana.

    RURA yaherukaga kongera ibiciro mu 2020. Icyo gihe agaciro k'Idolari rya Amerika kari hagati ya 955 Frw na 990 Frw, naho uyu munsi kageze ku 1445 Frw.

    Impamvu izamuka ry'agaciro k'Idorali ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'umuriro w'amashanyarazi ni uko Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda, REG, iyo irangura umuriro ku bashoramari bikorwa mu madorali.

    Ibyo bituma uko rizamuka n'ikiguzi cyo kurangura wa muriro w'amashanyarazi na cyo kizamuka. 83% by'ibitwara amafaranga REG byose ibyishyura mu madolari. 7% byishyurwa mu bijyanye no gusana, 10% bigakoreshwa mu bindi. Ibi bituma ihomba hafi 58,8% ushingiye ku ho Idolari rigeze n'igiciro umushinga watangirwagaho.

    REG imaze igihe ihura n'ibihombo bya hato na hato birimo n'ibishingiye ku kuba irangura umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ikawucuruza ku kiguzi kiri hasi. Iyo ihombye n'iyo itinze kwishyura ni ha handi ubona umuriro rimwe na rimwe ubura.

    Ibyo biri mu byatumye igiciro kivugururwa kigirwa 214 Frw kuri kilowatt ku isaha nubwo habaho nkunganire, hakaba abawubonera munsi yayo.

    Kugira ngo haboneke igiciro kizagendwaho mu gihe runaka, hafatwa ikiguzi ikigo gikoresha kugira ngo haboneke amashanyarazi, bakagabanya n'umuriro uzaboneka muri icyo gihe.

    REG ikoresha hafi miliyari 303 Frw mu bikorwa bituma haboneka umuriro mu gihe umuriro uteganywa kuboneka ari kilowatt miliyari 1,4. Ufashe miliyari 303,4 Frw ukagabanya kilowatt miliyari 1,4 ubona 214 Frw kuri kilowatt imwe.

    REG ikoresha miliyari 303 Frw mu bikorwa bigamije gutunganya no kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi

    Ni yo mafaranga akwiriye kwishyura buri wese mu gihe buri muntu yaba yishoboye, ariko kuko hari ibyiciro biba bisumbana, habamo nkunganire.

    Iyo hatabaho Covid-19, hagombaga kujya hongerwaho byibuze 2% ariko kubera ibyo bibazo, hongereweho 15% ingunga imwe.

    Ubu ikigero cy'abakenera umuriro kiri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru kurusha uwo inganda ziwukora zigenderaho

    Ku rundi ruhande kuzamuka kw'abakenera umuriro, ni byiza cyane kuko biba bigaragaza ko inganda ziri gukora ku rwego rwo hejuru bikagaragaza ko ubukungu buri kuzamuka.

    Ubwo yasobanuriraga iby'aya mashanyarazi kuri RBA, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko iyo abantu basaba umuriro mwinshi igihugu kiba kiri no gutera imbere.

    Ati 'Iyi ni imwe mu ngamba zizadufasha kunoza serivisi duha Abanyarwanda twongera ishoramari mu kongera inganda zikora umuriro, mu kunoza imiyoboro no kugeza umuriro ku baturage muri rusange.'

    Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ibiciro by'umuriro byavuguruwe hagamijwe guhuza ikiguzi kijya mu mirimo yo gukora umuriro n'amafaranga yishyurwa abakora umuriro.

    Yavuze ko hari ikiguzi kinini kijya mu gukora amashanyarazi, ikijya mu gukura umuriro mu nganda ujya mu miyoboro migari n'ibisabwa mu kuwugeza ku baturage.

    Ati 'Ibyo byose bisaba ubushobozi hakiyongeraho n'igishoro cyo gufasha kugira ngo za nganda zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kuko hakenerwa ibikoresho bishya. Ibyo bisaba ikiguzi na cyo cyiyongera kuko umubare w'abakoresha umuriro wiyongera, umubare w'inganda ukiyongera n'abakoresha umuriro bagatera imbere.'

    Yavuze ko byari ngombwa ko hasubukurwa gahunda yo kuvugurura ibiciro ndetse ashimangira ko bizakomeza kuvugururwa hagati ya buri mezi atatu n'ane kugira ngo 'tujyanishe ikiguzi cy'umuriro n'ibisabwa ngo umuriro uboneke.'

    Yavuze ko mu kubikora, Leta izakomeza kugendera ku byiciro by'ubukungu bw'igihugu bitandukanye ari yo mpamvu hatandukanywa abaturage, abacuruzi n'abo mu nganda.

    Yasabye abantu gukoresha umuriro neza abantu bakareka uburangare, aho usanga amatara yirirwa yaka no ku manywa.

    Ku bumva ko umuriro wongerewe igiciro bakaba bazamura ibiciro by'ibicuruzwa, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko inganda mu byiciro bitandukanye zifashwa kwishyura make bishoboka kuko hazirikanwa umwihariko wazo.

    Ati 'Uyu mwaka twafashije inganda 1069 mu kubona ibiciro by'amashanyarazi byihariye bitewe n'ibyiciro barimo. Ibiciro byiyongereyeho akantu gato, Leta iracyita ku nganda. Turashishikariza inganda kutazamura ibiciro by'ibyo bakora kubera ko ikiguzi cy'amashanyarazi cyiyongereye cyane.'

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko muri uyu mwaka inganda zirenga 1000 zafashijwe kubona amashanyarazi ahendutse

    Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko buri mezi atatu cyangwa ane hazajya havugururwa ibiciro by’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuzamura-ibiciro-by-umurimo-byari-bikwiriye-amashanyarazi-yo-mu-rwanda-mu

  • Ibishya ku kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka z'ibinyabiziga n'inyamaswa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko umushinga w'itegeko wateguwe mu rwego rwo guhuza amategeko abiri atandukanye agenga indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda.

    Uwahohotewe n'impanuka yatewe n'ibinyabiziga bifite moteri yishyurwa hakurikijwe Itegeko n° 41/2001 ryo ku wa 19/09/2001 ryerekeye imyishyurire y'abangirijwe n'impanuka zitewe n'ibinyabiziga bigenzwa na moteri kandi bigenda ku butaka, mu gihe uwangirijwe n'impanuka yatewe n'inyamaswa yishyurwaga hakurikijwe itegeko n° 26/2011 ryo ku wa 27/07/2011 ryerekeye imyishyurire y'abahohotewe n'inyamaswa.

    Ibyo byatumye hagaragara ibyuho bitandukanye bishingiye ku kuba uburyo bw'indishyi butari buhujwe, bigatuma abangirijwe cyangwa abafite uburenganzira bukomoka ku muntu wishwe n'impanuka bafite ibibazo bisa bashobora kwishyurwa mu buryo butandukanye.

    Hari kandi ikibazo kijyanye n'ifatizo ryo kubara indishyi mu gihe uwahohotewe cyangwa abagenerwabikorwa be badashobora gutanga ibimenyetso byerekana amafaranga uwahohotewe yinjizaga mbere y'impanuka, kigomba gukemurwa; imbogamizi ndetse n'ibyuho byagaragaye bituma abishingizi bagira igihombo.

    Iri tegeko riteganya ko abantu bafite uburenganzira ku ndishyi z'impanuka ari umuntu wakomeretse cyangwa imitungo ye yangijwe n'impanuka yishingiwe cyangwa itishingiwe, umuntu wakomerekejwe n'inyamaswa zavuye muri pariki y'Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye mu gihe cy'akazi cyangwa mu gusura byemejwe n'ubuyobozi bwa pariki y'igihugu bubifitiye ububasha, cyangwa ahandi hantu hakomye hagaragara ku rutonde rwashyizweho na Minisitiri ushinzwe ibidukikije mu nshingano n'umuntu ufite umutungo wangijwe n'inyamaswa.

    Hari kandi abafite uburenganzira ku muntu wishwe afite ubwishingizi cyangwa impanuka idafite ubwishingizi cyangwa yiciwe n'inyamaswa yavuye muri pariki y'Igihugu cyangwa yo mu gasozi bahuye hanze ya pariki y'Igihugu cyangwa hanze cyangwa ahandi hantu hakomye.

    Ku bijyanye n'indishyi z'umuntu wagize ubumuga buhoraho zibarwa hakurikijwe urwego rw'ubumuga bugenwa na muganga ubifitiye ububasha. hagateganywa ko Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano rishyiraho ibikurikizwa mu kugena igipimo cy'ubumuga;

    Umuntu wagize ubumuga buhoraho n'abagenerwabikorwa b'umuntu waguye mu mpanuka bafite uburenganzira bwo kwishyurwa harimo n'indishyi z'igihombo cy'amafaranga.

    Ku bana bari munsi y'imyaka 16, indishyi zo gutakaza amafaranga yinjiza zizahabwa umwana wagize ubumuga buhoraho cyangwa abamutunze mu gihe yapfuye. Izi ndishyi zikubiyemo imyaka ishobora kuba iy'akazi hagati y'imyaka 16 na pansiyo.

    Abo mu bwishingizi bifuzaga ko amafaranga yishyurwa udafite umurimo uzwi yava kuri 3000 Frw byagenderwagaho yashyizweho n'Urukiko rw'Ikirenga akagirwa 2000 Frw ku munsi gusa abagize Komisiyo basanga igipimo giteganywa kidakwiye kujya munsi ya 3000Frw.

    Depite Musolini we yagaragaje ko asanga icyo gipimo na cyo ari gito bijyanye n'icyerekezo igihugu gifite cyo kugira umuturage winjiza agatubutse kandi bikaba bitakundira uwagize ubumuga buhoraho kubera impanuka.

    Hanzuwe ko icyo igipimo kiguma ku 3000 Frw ku munsi, bivuze ko nibura aba ari ibihumbi 90 Frw bya buri kwezi.

    Itegeko kandi riteganya ko iteka rya Minisitiri rishobora kongera ingano y'igipimo gishingirwaho mu kubara indishyi zishyurwa ku munsi zikomoka ku mpanuka rikagena ibipimo, uburyo bwo kubara, ibisabwa n'ibikurikizwa mu kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka.

    Iyo uwagize impanuka yari yaramaze kubarirwa indishyi akazihabwa, nyuma hakaba ukwiyongera k'ubumuga yaherewe indishyi, arabikurikirana akagaragaza raporo yerekana ko ubumuga bwongereye igipimo, yakozwe na muganga ubifitiye ububasha.

    Ufite uburenganzira bukomoka ku muntu wishwe n'impanuka bahabwa indishyi z'amafaranga yishyuwe mu mihango yo gushyingura, indishyi nsimburagihombo cyangwa iz'ibyo yari kuzunguka n'indishyi z'impozamarira.

    Ku bijyanye n'ibyangijwe ho urwego rwishyura indishyi cyangwa umwishingizi bishyura uwangirijwe umutungo indishyi zingana n'ibyo yangirijwe.

    Impanuka zishingiwe zishyurwa n'umwishingizi bireba mu gihe impanuka zitishingiwe zishyurwa n'urwego rwishyura indishyi.

    Icyakora, Urwego rwishyura indishyi ntirwishyura indishyi uwangirijwe n'impanuka itishingiwe iyo ibaye ntimenyeshwe urwego rufite kugenza ibyaha byo mu muhanda mu nshingano cyangwa ubuyobozi bw'umurenge w'aho yabereye mu minsi irindwi nyuma y'uko ibaye cyangwa nyuma y'aho usaba indishyi ayimenyeye.

    Iyo habaye impanuka itejwe n'ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kidafite ubwishingizi, inzego zibishinzwe zifatira icyo kinyabiziga kugeza igihe nyiracyo yishyuriye urwego rwishyura indishyi ubwishyu bwose bwatanzwe kuri dosiye isaba indishyi n'ikiguzi cy'ifatira.

    Amafaranga yo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka zitishingiwe akomoka ku 10% by'amafaranga atangwa ku bwishingizi butegetswe ku buryozwe bw'ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, 5% by'imbumbe y'umwaka urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano rukura mu bikorwa by'ubukerarugendo bikorerwa muri pariki y'Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye.

    Mu gusesengura iri tegeko, abadepite bibajije impamvu hari ikigo kimwe cyishingira moto n'ingaruka bishobora kugira.

    Ubwishingizi bwa moto bwagarutsweho

    Bagaragarijwe ko Radiant atari yo yonyine izishingira ahubwo ko ari yo ifite ibiciro bisa n'ibitari hejuru. Ubu ifite abakiliya benshi, hafi 80% by'abamotari, kandi guhitamo umwishingizi bituruka ku biciro bya buri kigo.

    Impanuka za moto n'ibizishyurwa bisanzwe ari byinshi ari na yo mpamvu ubwishingizi bwazo bwahenze dore ko ibyari byishyuwe biturutse ku mpanuka za moto bigera kuri miliyoni 180 Frw kuva umwaka watangira kugera muri Kamena 2025.

    Gusa hagaragajwe ko hari icyizere ko uko ibyuho bizagenda bifungwa n'ingamba z'inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, ibiciro bizagenda bigabanyuka.

    Mu kwishingira moto n'ubundi umwishingizi (Radiant) aba ashobora kubihomberamo, igihombo cyabaho kikagabanywa no kuba uwo mwishingizi na we afite umwishingizi.

    Igisubizo cyo kuziba ibyuho kiri muri iri tegeko, ku buryo hazabaho kwishyurwa amafaranga akwiye kandi ataba umuzigo ku mwishingizi.

    Ubwato n'amagare byarirengagijwe?

    Kuba ubwato na gariyamoshi bidateganywa muri iri tegeko, hasobanuwe ko byo bitangira gukora bifite ubwishingizi bwishyura ibyo byangije.

    Ku bijyanye no kuba amagare atagaragazwa, igisubizo ni uko amagare atagira ubwishingizi, kandi itegeko rireba ikinyabiziga gikoresha moteri cyishingiwe ngo kuba adafite moteri, nta cyashingirwaho abarirwa mu mushinga w'itegeko.

    Amagare kandi afatwa nk'uburyo bukoreshwa n'umuntu ku giti cye, kandi ntibufatwa nk'ubwikorezi bwa kinyamwuga.

    Hagaragajwe ko igihe bizaba ngombwa ko amagare asabwa ubwishingizi, byazigwaho mu buryo bwihariye.

    Ku rundi ruhande kuba amagare adasabwa ubwishingizi ntibyabura gufatwa nk'ikibazo, kuko yemerewe gukora ubwikorezi kandi akaba anagira uruhare mu mpanuka.

    Hatowe itegeko ryitezweho gukemura ibibazo byavukaga bishingiye ku kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka

    Moto ziri mu biteza impanuka nyinshi

    Mu Rwanda amagare ntabwo aratangira gusabwa ubwishingizi

    Amagare ntari mu birebwa n’itegeko rigena ubwishingizi nubwo akunze kugira uruhare mu mpanuka

    Ubwishingizi bwa moto buri mu bibazo bikunze kugaragazwa cyane n’abamotari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-ku-kwishyura-indishyi-zikomoka-ku-mpanuka-z-ibinyabiziga-n-inyamaswa-mu

  • Indege ya Spirit Airlines yategetswe gusubira inyuma ubwo yegeraga indege ya Air Force One #rwanda #RwOT

    Indege ya kompanyi Spirit Airlines yateje impagarara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ku wa kabiri taliki 17 Nzeri 2025, yasabwaga n'abashinzwe umutekano w'ikirere gusubira inyuma cyangwa guhita imanuka, nyuma yo kwegera indege ya Perezida Donald Trump izwi nka Air Force One.

    Byabaye ubwo Spirit Airlines yari mu kirere cya New York, aho yisanze iri mu ntera itarenga kilometero 12,8 uvuye ku ndege ya Perezida, ibintu bitemewe kuko indege ya Air Force One ikunze kugira ahantu hihariye iba igomba kugenderamo kugira ngo irindwe ku buryo bukomeye.

    Abashinzwe kugenzura ikirere bahise batanga ubutumwa bukomeye bwo kuburira umupilote wa Spirit, bamubwira amagambo akomeye agira ati: 'Itonde. Va kuri iPad.' Ubu butumwa bwari bugamije kwerekana ko atagomba kugira ikintu cyamusamaza mu gihe akoresha ibikoresho by'indege, kuko ibyo bishobora guteza akaga gakomeye.

    Ibi byabaye intandaro yo kongera kwibutsa ko indege ya Perezida wa Amerika igira amategeko akomeye agenga uburyo ikurikirwamo mu kirere. Iyo hari indi ndege iyegereye cyane, hashobora gukorwa ibyemezo bikakaye birimo kuyitegeka guhindura inzira, gusubira inyuma cyangwa kuyimanura ku kibuga kiri hafi aho.

    Spirit Airlines ntabwo yatindije gusobanura ko ibyabaye atari ubushake bw'umupilote ahubwo byatewe n'ihuriro ry'inzira z'indege mu kirere cya New York, ahakunze kuba ubucucike bukomeye. Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo kigaragaza uburyo umutekano w'ikirere muri Amerika ukurikiranywa ku rwego rwo hejuru, kuko indege ya Perezida ifatwa nk'iy'ingenzi cyane kandi ikwiye kurindwa n'uburyo bwose bushoboka.

    Abagenzi bari bari muri Spirit Airlines bavuga ko nta panike yigeze iba imbere mu ndege, ariko amakuru yaje hanze yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma iki kibazo kivugwa cyane.

    Hari ababonye nk'aho byaba byari ikibazo cy'uburangare, mu gihe abandi basaba ko hakomeza gukazwa amategeko yo kwirinda ko indege zisanzwe zakwegera Air Force One muri ubwo buryo.

    Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko mu kirere cy'Amerika, umutekano w'umukuru w'igihugu ari wo ushyirwa imbere ku rugero rwo hejuru, kandi ko buri gakosa gato gashobora gusuzumwa no gufatirwa ingamba zikomeye.

    Indege ya Spirit Airlines yategetswe gusubira inyuma ubwo yegeraga indege ya Air Force One.

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ya-spirit-airlines-yategetswe-gusubira-inyuma-yateje-ubwo-yegeraga-indege-ya-air-force-one/

  • Amavubi ntiyatirimutse, yatumye Zimbabwe iba mbi ku Isi #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe na Espagne, u Bufaransa na Argentine bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya w’127.

    Uru rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nyakanga 2025 rwongeye gusohoka uyu munsi tariki ya 18 Nzeri 2025.

    Ahanini hashingiwe ku musaruro yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iheruka kuba, hari ibihugu bimwe na bimwe byagiye bisubira inyuma, nka Zimbabwe yatsinzwe n’u Rwanda yatakaje imyanya 9 yose ni mu gihe Argentine yatakaje umwanya wa mbere.

    Espagne ni yo iyoboye, u Bufaransa bugakurikira, Argentine ni iya 3, u Bwongereza ni ubwa 4, Portugal ni iya 5 yakuye kuri uyu mwanya Brazil yahise iyisimbura ku mwanya wa 6, u Buholandi ni ubwa 7, u Bubiligi ni ubwa 8, Croatia ni iya 9 mu gihe u Butaliyani ari ubwa 10.

    Urutonde ruheruka gusohoka, Amavubi yari ku mwanya w’127 nyuma yo gutsinda Zimbabwe iyiri imbere yagumye kuri uyu mwanya, yatumye Zimbabwe iba igihugu cyitwaye nabi ku Isi aho yasubiye inyuma imyanya 9 yose. Yavuye ku mwanya w’116 ubu ni iy’125. Amavubi ni aya 37 muri Afurika.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Maroc iri ku mwanya wa 11 ku Isi, icya kabiri ni Senegal ya 18, Misiri ni iya 35, Algeria iya 38 na Côte d’Ivoire ya 44.

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 82 ku Isi na 17 muri Afurika, Tanzania ni iy’107 na 24 muri Afurika, Kenya 111 na 28, Rwanda 127 na 37 muri Afurika, Burundi 141 na 42 muri Afurika, Ethiopia 147 na 44 muri Afurika, Sudani y’Epfo 169 na 47 muri Afurika.

    Amanota Amavubi yakuye kuri Zimbabwe yatumye iba mbi ku Isi mu kwezi kwa Nzeri

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11882

  • Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco mu ndirimbo zinyuranye, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, amusaba kumubera umugore bakarushinga rugakomera.

    Ni mu birori byabereye kuri La Palisse Gashora mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, byitabirwa n'inshuti n'imiryango yabo ya hafi, ndetse n'abahanzi bagenzi be bakorana bya hafi mu muziki nyarwanda.

    Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we mu gihe inyuma y'aho yari ahagaze hari handitse amagambo agira ati: 'Will you marry me?' cyangwa mu Kinyarwanda 'Wakwemera gushyingiranwa nanjye?'

    Irene Mukamisha yatunguwe n'uyu muhango ariko ntiyazuyaje, yemera mu magambo yuzuyemo amarangamutima maze akurikirwa n'amasegonda y'imbaga yari ihari yamukomeye amashyi menshi.

    Abari bitabiriye ibi birori bavuze ko uburyo Niyo Bosco yateguye iki gikorwa bwari bwihariye kuko bwagaragaje urukundo rufite ishingiro. Hari abavuze ko byari byuzuye amarangamutima kuko uyu muhanzi yamuririmbiye indirimbo zimwe yanditse ahereye ku buzima bwe n'urukundo afitiye Irene.

    Bimwe mu byaranze iki gikorwa ni uko abari bahari basangiye ibyishimo, banyurwa n'uburyo butunguranye bwateguwe n'uyu muhanzi. Hari abahanzi bagenzi be bari bahari, bashimangira ko urukundo ari urufunguzo rw'ubuzima bwiza.

    Uyu muhango wabanjirije indi mihango yo gusaba no gukwa, uzaba mu minsi iri imbere, aho imiryango yombi izicara hamwe igasangira ibyishimo by'urukundo rw'aba bombi rumaze igihe rutangarirwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene
    Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we

    Source : https://kasukumedia.com/niyo-bosco-yambitse-impeta-umukunzi-we-mukamisha-irene/

  • Eric Rwabidadi yabaye Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika yo Hagati no muri Cameroun – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya IFAD muri Afurika yo Hagati, bigenzura ibikorwa by'iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.

    Rwabidadi afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi, ubugenzuzi n'ubuyobozi muri za leta n'izindi nzego, haba mu rwego rw'ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, cyane cyane IFAD aho amaze imyaka 20 akora kandi yagiye ahabwa imyanya myinshi mu bihugu bitandukanye n'ahantu hatandukanye.

    Yakoze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mu Rwanda, akora mu bikorwa bitandukanye birimo gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba za Leta, gucunga no kugenzura imishinga y'iterambere ry'ibyaro, haba mu bihugu bivuga Icyongereza n'Igifaransa no mu miryango y'uturere itandukanye

    Yahagarariye IFAD mu bihugu bitandukanye kandi agira uruhare mu gukora imishinga myimshi bituma agira uburambe mu mikorere ya IFAD.

    Rwabidadi yabaye Umuyobozi w'ibikorwa bya IFAD Mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq.

    Yanabaye Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa IFAD muri Sudani y'Epfo, Eritrea na Somalia, atanga umusanzu ukomeye muri ibyo bihugu byari byugarijwe n'ibibazo by'umutekano, kandi bifite ibibazo bikomeye.

    Mu bice byose yabayemo azwi mu guteza imbere urwego rw'abikorera no gushyiraho ingamba z'ibihugu, zibanda cyane ku bufatanye bwa Leta n'abikorera bugamije iterambere ry'ubuhinzi buteza imbere ubukungu burambye, guhamga imirimo, n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Yashimangiye ko no muri Cameroun azibanda ku guteza imbere ubuhinzi bugamije gukura abo mu byaro mu bukene.

    Ati “Nzibanda cyane ku gushimangira ubufatanye buhamye no guteza imbere imishinga itanga umusaruro mu kugabanya ubukene mu byaro, kunoza ibyo kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi burambye. Nizera ko kuzamura ubuhinzi ari inzira ikomeye yo kwihutisha iterambere no guteza imbere ubukungu budaheza.”

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yabwiye IGIHE ko kuba yatangiye izi nshingano 'Ni icyizere gikomeye kuri iki kigega mpagarariye, by'umwihariko ni amahirwe yo gukomeza guhesha ishema igihugu cyanjye.'

    Rwabidadi afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko. Ayifite kandi mu Iterambere rirambye. Yakoze cyane mu bijyanye n'iterambere ry'icyaro, kuko yabimazemo imyaka 25, akamenya Icyongereza n'Igifaransa, kandi akagira ubumenyi bw'ibanze ku Cyarabu.

    Guverinoma ya Cameroun yishimiye kwakira Rwabidadi na we yiyemeza gukomeza ubufatanye burangwa hagati y'impande zombi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Niger, Colonel Mahaman El Hadj Ousmane, aho Rwabidadi yakoreraga, yashimye umuhate we n'uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, abashakira inkunga, ahamya ko yababereye intangarugero mu miyoborere ku buryo bazakomereza ku mikorere ye igahora ibaranga.

    IFAD ni ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Kuva mu 1978, cyashoye miliyari 20,4$ mu nkunga n'inguzanyo zisaba inyungu nto ku mishinga yagiriye akamaro abarenga miliyoni 480.

    Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun ibaruwa imwemerera gutangira inshingano nk’Umuyobozi wa IFAD muri iki gihugu no muri Afurika yo Hagati

    Impande zombi zishimiye gufatanya mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi

    Rwabidadi amaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’iterambere ry’ibyaro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eric-rwabidadi-yabaye-umuyobozi-mukuru-wa-ifad-muri-afurika-yo-hagati-no-muri

  • Thomas Partey yahakanye ibirego ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu #rwanda #RwOT

    Thomas Partey wahoze akinira Arsenal ubu akaba akinira ikipe ya Villareal yo muri Espaigne, yahakanye ibirego byo gufata abagore ku ngufu. Thomas Partey yari yambaye ikoti ry'ubururu n'ishati y'umukara ubwo yageraga mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres ku munsi wejo hashize ku wa gatatu, taliki 18 Nzeri 2025 aho yasomerwaga ibirego ashinjwa.

    Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana yahakanye ibirego bitanu byo gufata abagore ku ngufu n'ikindi kimwe cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibyaha aregwa bivugwa ko byabaye hagati ya 2021 na 2022, mu gihe yari mu mikino ya Premier League akinira ikipe ya Arsenal nk'umukinnyi wo hagati.

    Ibyo byakurikiye nyuma y'iminsi ine gusa avuye muri Arsenal ubwo amasezerano ye yarangiraga mu mpera z'ukwezi kwa Kamena 2025.

    Urukiko rwatangaje ko Partey yarekuwe by'agateganyo, akazongera kwitaba urukiko ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo urubanza rwe ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.

    Thomas Partey yari yambaye ikoti ry'ubururu n'ishati y'umukara ubwo yageraga mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres

    Source : https://kasukumedia.com/thomas-partey-yahakanye-ibirego-ashinjwa-byo-gufata-abagore-ku-ngufu/

  • Ese abakinnyi b’abanyarwanda nta bakunzi bagira? – Pavelh Ndzila wa Rayon Sports mu mvugo ikakaye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila ababazwa no kuba iyo hari ikibazo kivutse byose bishyirwa ku bakinnyi b’abanyamahanga ko ari bo bagira imyitwarire idahwitse.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10 cyagarutse mu buzima bwe muri APR FC mu myaka ibiri yayimazemo.

    Yavuze ko ari imyaka myiza, yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko yatwaranye na yo ibikombe kandi atazibagirwa imikino yose batsinze Rayon Sports akinira uyu munsi.

    Agaruka ku myitwarire mibi yamuvuzweho akaba ari yo mpamvu yatandukanye na APR FC ntimwongerere amasezerano, yabajije umunyamakuru iyo ari yo.

    Ati “imyitwarire mibi ni iki? Nakoze iki? Imyitwarire mibi igomba kugenwa n’ikintu runaka, ese nasuzuguye umuyobozi? Nasuzuguye umutoza? Oya nta kibazo nagiranye n’umuntu uwo ari we wese.”

    “Uzi ko nitwaye nabi hanze y’ikibuga aze abimbwire, usibye ibyo abantu, abanyamakuru bagenzi banyu bavugaga ko natannye nshwana n’umugore mu gihe icyo gihe nari narashatse, umugore wanjye yaje hano rimwe gusa nyuma ajya mu Bufaransa.”

    Ku kuba iyo myitwarire mibi ivugwa ku bakinnyi b’abanyamahanga, Pavelh Ndzila yabiteye utwatsi cyane yibaza impamvu ari bo bashyirwa mu majwi cyane niba abakinnyi b’abanyarwanda bo ari abere, ese ngo nta bakunzi bagira?

    Ati “niba ari muri APR FC, kuki ari abakinnyi b’abanyamahanga bagira imyitwarire mibi? Abakinnyi b’abanyarwanda ntibagira abagore? Ntibagira abakunzi? Ni abanyamahanga gusa bagira abakunzi? Sinzi impamvu bivugwa, ugomba kubaza abantu bavuga ibi? Kubera iki iyo hari ikibazo cy’imyitwarire mibi, simvuga abantu ba APR, ndavuga abayobozi, abanyamakuru, wenda abafana, kuki iyo hari ikibazo cy’imyitwarire mibi kuki bavuga ngo ni abanyamahanga?”

    Yavuze ko ibivugwa ko byaba biterwa no kuba abakinnyi b’abanyamahanga batajya bakunda kujya mu biruhuko atari byo kuko we umugore n’abana be bari mu Bufaransa, kujya mu biruhuko muri Congo Brazaville aba agiye kureba nyina kandi ntabwo yamarayo iminsi irenze 4.

    Pavelh Ndzila ntabwo yumva ukuntu imyitwarire mibi yose ishyirwa ku bakinnyi b’abanyamahanga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11881

  • Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara na Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa 17 Nzeri(ukwa 9) 2025 mu kigo cy'Amashuri abanza cya Kabumbwe giherereye mu Murenge wa Mamba habereye Igikorwa cyo guhemba no guteza imbere Club zishinzwe gukumira Ibyaha mu mashuri (Promotion of Anti-crime clubs in schools).

    Iki gikorwa, cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Dusabe Denise. Yasabye abanyeshuri by'umwihariko ababarizwa muri Clubs(amatsinda) agamije ku gukumira Ibyaha kwita ku masomo nk'intego y'ibanze yabazanye ariko kandi anabibutsa kutadohoka ku ngamba nziza zo gufasha mu gukumira Ibyaha.

    ACP Teddy Ruyenzi.

    ACP( Assistant Commissioner of Police) Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage(Community Policing) muri police y'Igihugu, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko inshingano za Polisi y'Igihugu zitagarukira gusa ku gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, ko ahubwo Polisi inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y'Umuturage irushaho kuba myiza, ko kandi ibyo Polisi itabigeraho yonyine hatabayeho Ubufatanye bwa buri wese.

    Yasabye Abanyeshuri bibumbiye mu matsinda(Clubs) zo gukumira ibyaha kudatezuka ku ntego nziza biyemeje. Yabibukije ko nta cyiza cy'icyaha ndetse n'ugikora uretse kwangiza umuryango nyarwanda ariko by'umwihariko ubyishoramo kuko ingaruka ziza kuriwe ari nyinshi. Yasabye aba banyeshuri kutarebera ikibi gikorwa ngo baceceke, ko ahubwo ari ijisho rikumira icyaha aho bari hose.

    Muri iki gikorwa cyo gushimira, Guhemba no Guteza imbere ababarizwa muri aya matsinda cyangwa se Clubs, hahembwe Club yitwa Indatwa za Gisagara yahize izindi mu Ntara y'Amajyepfo mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.
    Mu bihembo byahawe aba banyeshuri, birimo Amakayi, Ibikapu by'ishuri, inkweto zo kwambara, Amakaramu hamwe n'ibindi bikoresho bitandukanye umunyeshuri akenera gukoresha mu ishuri.

    Abanyeshuri baganirijwe n'aba bayobozi bagera ku 1910. Bose, bibukijwe Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda harimo; Gukunda Igihugu, Kurangwa n'Ikinyabupfura, Gukunda Umurimo, Kwiga bagatsinda, Kwirinda Ibiyobyabwenge bakaba ba NKORE NEZA BANDEBEREHO' n'izindi ndangagaciro zitandukanye zikora ku buzima bwabo bwa buri munsi.
    Munyaneza Theogene

    The post Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) first appeared on Intyoza.

    The post Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/gisagara-polisi-yashimiye-clubs-zishinzwe-gukumira-ibyaha-mu-mashurianti-crime-clubs-in-school/

  • Nyagatare: Hegitari ibihumbi 47 ni zo zigiye guhingwa mu gihembwe cya 2026 A – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Nyarupfubire ahari ubutaka buhujwe buhingwaho ibigori na Koperative Abadahigwa ba Gacundezi.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare hazahingwa ibigori kuri hegitari 29.172, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 14.065, Soya zizahingwa kuri hegitari 223, umuceri uhingwe kuri hegitari 2.244, imyumbati izahingwa kuri hegitari 240, imboga kuri hegitari 1.335.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye abaturage ko gutinda gutera bigira ingaruka zikomeye ku musaruro uba witezwe.

    Ati 'Dukeneye ko abahinzi batangira gutera kare kugira ngo imyaka izabashe kumera neza kuko ikirere ntigiteguza. Turashaka ko byibura tariki ya 25 Nzeri abahinzi bose baba bamaze gutera.''

    Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuze ko bitewe n'uburyo imvura iri kugwa, uko bahawe ifumbire hakiri kare biteze ko bizabafasha mu kubona umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cy'ihinga.

    Manirafasha Alphonse yashimiye ubuyobozi bw'Akarere bubegera bukabashyigikira, anagaragaza icyizere ko muri iki gihembwe bazabona umusaruro mwiza bitewe n'uko imbuto bayiboneye igihe n'ibindi byangombwa byose.

    Mulisa Vincent usanzwe ari umuyobozi wa Koperative Abadahigwa ba Gacundezi we yagize ati ' Twahawe inyigisho ku guhinga kinyamwuga, ubu twamaze gutegura ubutaka, abahinzi bacu bari mu murongo mwiza, turizera ko ubwo duhingiye igihe umusaruro uzaba ushimishije.''

    Byitezwe ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A hazaboneka umusaruro w'ibigori ungana na toni 145.860, ibishyimbo byitezwe ko hazaboneka toni 16.878, umuceri hakaboneka toni 11.220.

    Abahinzi b’i Nyagatare basabwe kutarenza 25 Nzeri badateye imbuto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hegitari-ibihumbi-47-ni-zo-zigiye-guhingwa-mu-gihembwe-cya-2026-a