Author: webrwanda

  • Ikipe y’igihugu yatangiye kwitegura igikombe cy’Afurika yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia, Mr. Hafedh Zouabi ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball irimo kwitegura Igikombe cy’Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda.

    Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu nkuru (abagabo n’abagore) akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, inshingano ze za mbere ni ugutegura ikipe y’Igihugu y’abagabo izakina Igikombe cy’Afurika.

    Yahise anatangira umwiherero n’abakinnyi 28 yahamagaye bazavamo abo azifashisha mu mikino ya nyuma y’iki gikombe.

    Barimo gukorera imyitozo muri Petit Stade, imwe muri Stade zizakira iki gikombe.

    Iki gikombe cy’Afurika giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kigali Arena na Petit Stade tariki ya 21-31 Mutarama 2026.

    Mr. Hafedh Zouabi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Handball

    Umutoza yahise atangira akazi

    Ikipe y’igihugu ya Handball izakina Igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12136

  • Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo ariwe watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, aho yegukanye intsinzi ikomeye n'amajwi 97,66% by'abatoye bose. Iyi ntsinzi yahise imwemerera gukomeza kuyobora igihugu cya Tanzania muri manda ye ikurikira, nyuma y'imyaka ine yari amaze asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli mu 2021.

    Nubwo Komisiyo y'Amatora yavuze ko amatora yabaye mu mucyo no mu mahoro, ibibazo ntibyatinze kuvuka. Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryahise ryamagana aya matora, rivuga ko habayeho uburiganya n'itonesha, ndetse rikemeza ko bamwe mu bakozi baryo batemerewe kuba abagenzuzi ku biro by'itora. Iri shyaka ryahise ritangaza ko ritazemera ibyavuye mu matora, risaba ko amatora yasubirwamo cyangwa hagashyirwaho akanama kigenga gasuzuma ibyabaye.

    Nyuma y'uko ibyavuye mu matora bitangajwe, imyigaragambyo y'amahoro yari yatangiriye mu mijyi nka Dar es Salaam, Arusha na Mwanza yahindutse iy'urugomo.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu 10 bamaze guhitanwa n'iyo myigaragambyo, ariko ishyaka CHADEMA rivuga ko abishwe barenga 800, abandi benshi bakaba bafunzwe cyangwa barakomeretse.

    Guverinoma ya Tanzania yahise ifata umwanzuro ukomeye wo guhagarika interineti mu gihugu hose mu rwego rwo kwirinda ko amakuru y'imyigaragambyo yakomeza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri w'Umutekano yavuze ko iki cyemezo cyafashwe 'mu nyungu z'umutekano w'igihugu' no gukumira 'abashaka gusenya ibyagezweho.'

    Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi bavuga ko guhagarika interineti bishobora gukongeza umujinya w'abaturage kurushaho, kuko benshi babifata nk'igeragezwa ryo guhisha amakosa y'ubuyobozi. Umwe mu banyamakuru bo muri Dar es Salaam yagize ati: 'Kuduhuza n'isi ntibihindura ukuri, abaturage barambiwe gucecekeshwa.'

    Perezida Samia Suluhu we yabwiye itangazamakuru ko yiteguye 'kunga igihugu no gukorera Abatanzania bose nta vangura', asaba abamurwanya kwemera ibyavuye mu matora kugira ngo 'amahoro ashinge imizi.' Kugeza ubu, abasesenguzi mu by'amategeko n'imiyoborere bavuga ko ibi bibazo bishobora gusiga icyasha ku isura ya demokarasi muri Tanzania, igihugu cyamaze igihe kirekire cyubahiriza amahame ya politiki y'amahoro.

    Abaturage benshi baribaza niba iyi ntsinzi ya Samia Suluhu izazana amahoro n'iterambere, cyangwa se izaba intandaro y'ibyago n'amacakubiri mu gihugu cya Tanzania.

    Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-nyuma-yo-kumenyeshwa-ko-samia-suluhu-hassan-ariwe-watsinze-amatora-bahise-bakora-imyigaragambyo/

  • Gukubitwa urushyi kwa Mbonyumutwa niko kwatangije impinduramatwara yo mu 1959 #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Ugushyingo 1959, habaye igikorwa cyabaye imbarutso y'impinduramatwara yahinduye isura y'u Rwanda rwose. Kuri uwo munsi, Dominique Mbonyumutwa wari uzwi nk'umwe mu baharaniraga ko habaho impinduka mu buryo u Rwanda rutegekwamo, yakubiswe urushyi n'abasore bari bamutegeye mu nzira mu gace ka Byimana, mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango.

    Abo basore, nk'uko amateka abigaragaza, bari bashyigikiye ingoma ya cyami, kandi bumvaga ko buri wese ushaka ko ubwami buvaho ari 'umwanzi w'igihugu'. Mbonyumutwa, wari wigeze kuba umwarimu n'umuyobozi, yari amaze iminsi agaragaza ibitekerezo byo gukuraho ubuhake no guca ubusumbane hagati y'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.

    Iyo nkuru y'urushyi yakwirakwijwe cyane mu gihugu hose, ihinduka isoko n'imvururu zakurikiyeho. Abaturage benshi bafashe icyo gikorwa nk'akarengane gakomeye, bibutsa imyaka myinshi bari baragowe n'ubuhake bwa cyami. Bahagurukiye rimwe, basaba impinduka mu buryo igihugu cyayoborwagamo.

    Kuva uwo munsi, umwuka w'impinduramatwara watangiye kwiyongera. Mu minsi yakurikiyeho, habaye imyigaragambyo, ibikorwa byo kwihorera n'ibihungabana byinshi mu gihugu hose. Ingabo z'Ababiligi zari ziri mu Rwanda icyo gihe zagerageje kubihuza, ariko byarangiye bifashe indi ntera. Ni bwo hatangiye gahunda yo kuvana ubwami ku butegetsi no gutegura inzira nshya y'ubuyobozi bushingiye ku bwiganze bw'abaturage.

    Dominique Mbonyumutwa nyuma yaje kuba Perezida w'agateganyo w'u Rwanda ku wa 28 Mutarama 1961, ubwo habaga inama ya Gitarama yemeje ko u Rwanda rubaye Repubulika. Yabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda mu gihe cy'amezi atatu, mbere y'uko Gregoire Kayibanda amusimbura ku mugaragaro nyuma y'amatora.

    Kuvuga kuri uwo munsi w'Urushyi rwa Mbonyumutwa ni gusubira ku ntangiriro y'amateka mashya y'u Rwanda,  igihe igihugu cyatangiye urugendo rwo kuva ku ngoma ya cyami rugana kuri Repubulika. Nk'uko abahanga mu mateka babivuga, 'urushyi rumwe rwatumye igihugu cyose gihindura icyerekezo', kandi kuva icyo gihe, politiki y'u Rwanda ntiyigeze ikomeza kuba nk'uko yari isanzwe.

    Gukubitwa urushyi kwa Mbonyumutwa niko kwatangije impinduramatwara yo mu 1959

    Source : https://kasukumedia.com/gukubitwa-urushyi-kwa-mbonyumutwa-niko-kwatangije-impinduramatwara-yo-mu-1959/

  • Rwamagana: Ubujura buravuza ubuhuha #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko barembejwe n'ubujura bukomeje kubibasira mu buryo buteye inkeke. Bavuga ko abajura batagitinya n'amanywa y'ihangu, aho bishegeshe ubuzima bw'abaturage ndetse bakabambura ibyabo babonye byose. Abatuye muri uyu Murenge bavuga ko ubujura bwafashe indi ntera kuko bukorwa mu buryo butandukanye, aho bamwe batobora amazu nijoro abandi bakiba ku manywa, bityo bigatera abaturage gutakaza icyizere no kubaho mu bwoba buri gihe.

    Umwe mu baturage witwa Nyirahabineza Alphonsine, utuye mu Kagari ka Karenge, yabwiye Kasuku Media ati: 'Abajura bakomeje kudutera ubwoba rwose. Ntibagitinya na saa sita z'amanywa. Hari ubwo ugiye ku isoko ukagaruka ugasanga batoboye inzu, basahuye ibintu byose. Tugeze aho tutakiryama kuko buri joro turara tureba kugira tutibwa.'

    Undi witwa Twizeyimana Jean Bosco we avuga ko ibikorwa by'ubujura bikomeje gufata indi ntera, kuko hari n'aho abajura baza bafite intwaro gakondo n'imihoro.

    Ati: 'Hari ubwo baza ari benshi, bakakubwira ngo dufungurire inzu tufate ibyo dushaka, ibi nibyo bintu bituma tutumva ko dutekanye.'

    Abaturage basaba inzego z'umutekano kongera abanyerondo b'umwuga no gucunga cyane ahagaragara nk'amasoko, inzira zihuza utugari n'utundi ndetse no gushyiraho imirongo y'itumanaho ihuza abaturage n'abashinzwe umutekano kugira ngo bahite batabara igihe cyose habonetse ikibazo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Gishari, yemeye ko koko ubujura bwiyongereye muri ako gace, ariko ashimangira ko hafashwe ingamba zo gukomeza ubufatanye hagati y'inzego z'ibanze n'abaturage mu rwego rwo kuburwanya. Yagize ati: 'Twashyizeho amarondo y'umutekano, kandi turi gukorana n'abaturage kugira ngo buri wese agire uruhare mu gukumira abajura. Turasaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abajura bafatwe.'

    Abatuye Gishari bavuga ko bifuza ko inzego z'umutekano zajya zikorera ubugenzuzi bwa hato na hato, kuko ngo byatuma abajura batabona umwanya wo gukora ibikorwa byabo.

    Nk'uko bimaze kugaragara mu bice bitandukanye by'igihugu, ubujura bworoheje bwahindutse ikibazo cyihutirwa, abaturage basaba ko hashyirwaho gahunda ihamye yo gukumira no gukurikirana ibyaha kugira ngo bongere bumve amahoro mu ngo zabo.

    'Umutekano si ikintu cy'inyongera, ni ishingiro ry'ubuzima bwacu,' nk'uko umwe mu baturage yabivuze, yongera ati: 'Iyo umuntu atinya kuryama cyangwa gusiga urugo rwe, ntibiba bikiri ubuzima busanzwe.'

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko barembejwe n'ubujura bukomeje kubibasira mu buryo buteye inkeke

    Source : https://kasukumedia.com/gishari-ubujura-buravuza-ubuhuha/

  • Byakomeye! Shampiyona ya Tanzania imikino irimo gusubikwa buri kanya #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo iri muri Tanzania kubera kutishimira ubuyobozi, yakomye mu nkokora ibintu byinshi birimo na Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

    Uyu munsi ni umunsi wa kane w’imyigaragambyo aho abigaragambya batishimiye uburyo amatora yakozwemo, ibyavuyemo n’ibindi.

    Ntabwo bashyigikiye Samia Suluhu Hassan wari usanzwe ayobora iki gihugu wagiyeho agiye kurangiza Manda ya Dr John Pombe Magufuli witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021.

    Perezia Samia Suluhu Hassan bamushinja kubangamira no guhohotera abatavuga rumwe na we aho bamwe banafunzwe atinya ko bazamutsinda mu matora yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    Abigaragambya bakaba bakomeje kwangiza ibintu byinshi bitandukanye, ibikorwa remezo, gutwika amaduka, imodoka n’ibindi basaba uyu mugore kuva ku butegetsi.

    Ibi byatumye na Shampiyona ihagarara aho ku wa Gatatu hari imikino ibiri yose yasubitswe kubera imyigaragambyo.

    Ni umukino wo Simba SC yagombaga gusuramo TRA United n’uwo Azam yagombaga kwakiramo Singida Black Stars. N’uyu munsi hari hateganyijwe umukino wa Tanzania Prisons na Yanga Africans ariko amakuru avuga na wo wamaze gukurwaho kubera ikibazo cy’umutekano.

    Komisiyo y’Amatora muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.

    Kubera imyigaragambyo shampiyona muri Tanzania yahagaze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12135

  • Naravuzwe ariko nta yandi mahitamo nari mfite – Tijara Kabendera #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Tijara Kabendera yavuze ko yaciwe intege na benshi, yavuzwe bishoboka ariko atari kureka akazi yakoraga kuko ari ko kari kamutunze numuryango we.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mpamvu ataretse ibyo yakoraga birimo itangazamakuru, kuyobora ibitaramo (MC) kandi abantu baramuvugaga ko afite imyitwarire ya gihungu ndetse n’ako kazi ari ak’abagabo.

    Bitewe n’akazi yakoraga katamenyerewe ku gitsina gore, byagiye bituma hari abamufata mu yindi shusho bamwe bakanarengera. Nta kintu kiba atavuzweho yiswe ikirara, kunywa inzoga n’itabi, yiswe n’ibindi.

    Yavuze ko atari kureka gukora akazi kamutunze ariko kuvuga ngo kuko abantu bavuze kuko nta n’umwe wari kumutunga cyangwa ngo yishyurire umwana we ishuri.

    Ati “Abo bose bavugaga kugeza n’uyu munsi bakivuga ni indie wari kwishyura ishuri ry’umwana wanjye? Barakuvuga bakajya ku ruhande nta wagize icyo agufasha. Ese babandi bakuvugaga bagushakiye akandi kazi bashaka ko ukora?”

    “Akaza akakubwira ati wowe Tijara uri umwana w’umukobwa wijya gusakuza kuri Radio uri umuntu w’umugore ngwino ngufungurire business hariya, cyangwa baravugaga bakagenda?”

    Yakomeje avuga ko we nta mahitamo yari afite urutse gukora agakorera abana be ndetse n’umuryango we.

    Ati “Abo babivamo usanga bafite andi mahitamo, akavuga ngo reka mbivemo mfite marume w’umukire uba muri Amerika azajya ampa amafaranga, cyangwa ukavuga ngo ndashaka umugabo ufite umugore njyewe angire undi wo ku ruhande. Njye rero nta mahitamo nari mfite uretse gukora nkakorera abana banjye, iyo mba mfite andi mahitamo nanjye mba narayagiyemo.”

    Yavuze ko iyo aza kubona umubwira ko ibyo akora atari byo ariko akamufasha kubona ibindi yakora bikwiye umunyarwandakazi nk’uko babivugaga, itangazamakuru aba yararivuyemo kera.

    Tijara Kabendera kuvugwa cyane ntabwo byamuciye intege kuko yandi mahitamo yari afite

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12134

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 30 y'amavuko yatereranywe n'umuryango we kubera uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, hari umusore uri mu kigero cy'imyaka 30 utabarizwa n'abaturanyi be bavuga ko yatereranywe n'umuryango we nyuma yo kurwara indwara yo mu mutwe. Uyu musore, utifuje ko amazina ye atangazwa, ntakigira aho kuba, ndetse ngo akenshi arara mu bwiherero, mu rusengero cyangwa munsi y'inzu z'abaturanyi, bitewe no kubura ubufasha.

    Abaturanyi bavuga ko mbere yari umuntu muzima, ukunda gukora imirimo y'amaboko mu ngo no mu mirima, ariko nyuma aza kugaragaraho ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe. Nyuma y'aho, umuryango we ngo wamuhunze, bavuga ko batabasha kumwitaho kubera ubushobozi buke.

    Umwe mu baturanyi be, Mukanyonga Speciose, yagize ati: 'Uyu musore turamubona buri munsi, ariko biratugora kumufasha. Akenshi aba agenda mu mihanda yivugisha wenyine, rimwe na rimwe akajya mu rusengero agasaba kuraramo. Birababaje kubona umuntu mukuru abayeho muri ubwo buzima.'

    Abaturage bavuga ko bamaze igihe basaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kubafasha kumushakira ubuvuzi n'aho kuba, kuko ngo bibabaje kubona umuntu yibagirana muri sosiyete, kandi arwaye indwara ikenera ubuvuzi bwihariye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, we yavuze ko ubuyobozi bwamaze kumenya ikibazo cy'uwo musore kandi bugiye kugikurikirana.

    Yagize ati: 'Turi gukorana n'abajyanama b'ubuzima ndetse n'ibitaro bya Kabgayi kugira ngo uyu musore ahabwe ubuvuzi bwo mu mutwe. Tuniteguye kuvugana n'umuryango we kugira ngo bamugarure mu buzima busanzwe.'

    Abaturage basaba inzego z'ubuzima, imiryango itegamiye kuri Leta n'abagiraneza kugira umutima w'impuhwe ku bantu nk'aba bugarijwe n'indwara zo mu mutwe. Nk'uko umwe muri bo yabivuze, 'Nta muntu uvukira kuba mu muhanda; buri wese akenera urukundo n'ubufasha kugira ngo abashe kubaho nk'abandi.' Ubu uwo musore aracyabayeho mu buzima bugoye, akenshi yicara hafi y'urusengero cyangwa munsi y'igiti cy'iwabo.

    Umusore w'imyaka 30 y'amavuko wo mu Karere ka Kamonyi yatereranywe n'umuryango we kubera uburwayi bwo mu mutwe

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umusore-wimyaka-30-yamavuko-yatereranywe-numuryango-we-kubera-uburwayi-bwo-mu-mutwe/

  • Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi #rwanda #RwOT

    APR Football Club yatangaje imyanzuro yafashwe n'itsinda rishinzwe imyitwarire nyuma y'uko abakinnyi babiri, Dauda Yussif na Sy Mamadou, bagaragaje imyitwarire idahwitse mu gihe ikipe yari mu myiteguro y'imikino ya CAF Champions League yakinirwaga na Pyramids FC.


    Nk'uko biteganywa n'amategeko n'amabwiriza agenga ikipe,
    Komite ishinzwe imyitwarire yahise itoranywa kugira ngo ikurikirane iki kibazo cyabaye mu gihe ikipe yari mu mwiherero ukomeye w'imyiteguro.

    Nyuma yo gusuzuma no gusesengura ibimenyetso, Komite yasanze aba bakinnyi bombi bararenze ku mabwiriza y'ikipe ndetse n'ay'abatoza, bigaragaza imyitwarire idahwitse. Kubera ibyo, bafatiwe icyemezo cyo kubavanamo by'agateganyo mu gihe iperereza ryari rigikorwa.

    Nyuma y'isesengura ryimbitse, Komite yasanze imyitwarire yabo itari mu murongo w'indangagaciro z'ikipe, bityo ifata icyemezo cyo kubaha umuburo no kubibutsa inshingano zabo nk'abakinnyi ba APR FC.

    Mu ngingo ya kane y'itangazo, APR FC yatangaje ko mu kumva uruhande rw'aba bakinnyi, bemeye amakosa yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y'ikipe.

    Komite, nyuma yo gusuzuma neza uko ibintu byagenze, yafashe icyemezo cyo kubaha umuburo wa nyuma mu nyandiko ndetse inashyiraho ingamba z'inyongera z'imyitwarire, bityo abasubiza mu mwiherero hamwe na bagenzi babo.

    Komite ishinzwe imyitwarire igizwe na:

    • Col (Lt) V. Mugisha, Umunyamabanga Mukuru akaba na Perezida wa Komite

    • Lt Col J. P. R. Ruhorohoza, Umukozi ushinzwe amategeko

    • Lt Francine, Ubuyobozi bwungirije

    Mu nama ya Komite, umuyobozi wa APR FC yari ahari nk'umureberera.


    Mu gusoza,
    Brig. Gen. Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa APR FC, yashimangiye ko ikipe izakomeza gukurikiza indangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, umurava n'urukundo rw'igihugu, kuko aribyo shingiro ry'intsinzi y'iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda.

    Nyuma y'ibi byemezo, APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino bazahura na Rutsiro FC mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe kubera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

    Source : https://rushyashya.net/mamadou-sy-na-dauda-youssef-bari-bahagaritswe-na-apr-fc-bababariwe-basubizwa-mu-kazi/

  • Yaka mwana ariye inkoko ya Kasuku iramuhagama #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, nibwo habaye inkuru itangaje: 'Yaka Mwana yariye inkoko kwa Kasuku iramuhagama!' Benshi babanje kubifata nk'urwenya, ariko si uko byari bimeze. Nk'uko abari aho babitangaje, uyu munsi Kasuku Wamipango, umenyerewe cyane muri sosiyete y'imyidagaduro ndetse no gutumira inshuti ngo basangire agakoko, yari yatumije umunyarwenya Yaka Mwana ngo bazasangire inkoko. Yaka ntiyazuyaje, kuko aho ari hose iyo yumvise ijambo inkoko, ahita avuga ati: 'Aha ndahagera n'iyo yaba ari mu nzozi.'

    Iyo nkoko yarifite umubiri koko. Abari aho bavuga ko Yaka Mwana ubwo yayiryaga, yabanje kuyitegereza arangije aravuga ati: 'Niyo naba ndi i Musanze ukampamagara ngo nze dusangire inkoko, ako kamwanya mpita ntega nkakugeraho vuba vuba, sinabona inkoko ifite igituza kingana uku! Iyi inkoko ifite ibanga ryayo pee!'

    Yatangiye kurya buhoro buhoro, ariko kubera uburyo yarafite ifemba ryinshi, byaje kumunanira kuyirya neza, ahita avuga mu rwenya rwe rwa buri gihe ati: 'Kasuku we, bitewe n'inyama ndiriye iwawe bigiye gutuma nzinukwa kurya inkoko!'

    Abari aho bose basetse cyane, ariko bidatinze batangira kubona ibintu bihindutse. Yaka yatangiye gukorora cyane, agerageza kuvuga ariko ijwi riranga. Kasuku n'abandi bari kumwe batangiye kumuhumuriza, bamuhereza amazi, ariko biranga, doreko byatewe n'ifemba ry'inkoko yarafite bitewe nukuntu yanganaga!

    Ibyo byose byarangiye Yaka Mwana yongera gusubirana bisanzwe, ariko ntago yigeze ajya kwa muganga. Nyuma yo kugarura ubuzima, yahise avuga ati: 'Ntimukigane imikino yo kotsa inyama nka Kasuku nta mafaranga mufite, kuko wayatamo, Inkoko yampaye yari nini pe!.'

    Yaka mwana ariye inkoko ya Kasuku iramuhagama
    'Yarifite umubiri'

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/yaka-mwana-ariye-inkoko-ya-kasuku-iramuhagama/

  • Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Abarezi(Abarimu) n'Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri/GS Ruramba riherereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, babinyujije mu Kigega bishyiriyeho kibahuza kizwi nka FEMER (Fond d'Entraide Mutuelle des Enseignants de Ruramba) batangije Umushinga wo koroza abanyeshuri inkwavu hagamijwe kubigisha kwiteza imbere bakiri bato no kubarinda guta ishuri cyangwa se kugira akayihayiho ko kurivamo bajya gushakisha amafaranga mu mwanya wo kwiga.

    Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba yabwiye intyoza.com ko batekereza gukora uyu mushinga bari bagamije gukundisha abana ishuri no kubatoza gukora bakiteza imbere bakiri bato bahereye ku Rukwavu. Ahamya ko ibi byatanze umusaruro kuko muri iki kigo nta mwana ugita ishuri nk'uko mbere byahoze, aho wasangaga bamwe barivamo bakajya gushakisha amafaranga ahahingwa ibisheke kuko ikigo kiri mu gace kegereye igishanga cya Nyabarongo gihingwamo Ibisheke.

    Agira ati' Ni igitekerezo cyemejwe n'Inteko rusange y'Abarezi n'Ubuyobozi bwa GS Ruramba nyuma y'uko mu kigo bigaragaye ko hari abanyeshuri bagenda bata ishuri, aho abenshi wasangaga bajya gushaka amafaranga mu bisheke. Ni agashya twatekereje ko kubareshya ngo barusheho kubona ko Abarezi ndetse n'ubuyobozi bw'Ikigo Tubakunda, tubatekerereza ibyiza, kandi mu by'ukuri bimaze gutanga umusaruro ushimishije'.

    Emmanuel, avuga ko mu gukora uyu mushinga babanje kuganira n'ababyeyi b'Abana babasobanurira impamvu n'akamaro k'uyu mushinga, ariko kandi banabereka ko nabo biri mu nyungu zabo ko ndetse bakwiye kubigira ibyabo, bakabibakundisha ndetse haba ikibazo bagatanga amakuru ku gihe.

    Umwana ahabwa Urukwavu hari n'Umubyeyi cyangwa Umufite mu nshingano.

    Avuga ko ku ikubitiro abana borojwe inkwavu ari 50 ariko ko uyu munsi bamaze kuba 120. Ni mu gihe intumbero ari ukoroza abana basaga 1000 bari mu kigo. Umwana uhawe Urukwavu biteganijwe ko iyo rubyaye asigarana ½ cy'izivutse ikindi kigahabwa Ihuriro ry'Abarimu rikagena abakurikiyeho mu korozwa.

    Uretse kandi kuba Abana borozwa izi Nkwavu, ihuriro ry'Abarezi ndetse n'Ubuyobozi bw'Ikigo nabo bafite inyungu yindi muri uyu mushinga kuko mu koroza aba banyeshuri, Umusaruro ubagarukiye uba uw'Ihuriro bityo bakaba bateganya ko umushinga ugenze neza nibura mu gihe cy'Imyaka itatu n'Igice cyangwa ine, nta gihindutse baba bafite mu kigega cyabo akayabo k'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 25 bityo nabo bakaba baziheraho bakora imishinga ibafasha kwiteza imbere.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-GS Ruramba:' Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye', Umushinga wo gukundisha abana Ishuri appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/31/kamonyi-gs-ruramba-ishuri-ryanjye-urukwavu-rwanjye-umushinga-wo-gukundisha-abana-ishuri/