Author: webrwanda

  • Loni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanzuro watowe nyuma y'uko Amerika yemeje ko itazamuha VISA yo kwerekeza i New York ku kicaro gikuru cy'uwo muryango.

    Icyo cyemezo cy'uko Perezida Mahmoud Abbas azatangira ubutumwa bwe ku buryo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho cyatowe ku bwiganze bw'amajwi 145 yatoye acyemeza, atanu yabihakanaga n'atandatu yifashe.

    Biteganyijwe ko imbwirwaruhame z'abayobozi bazitabira Inteko rusange ya Loni zizatangira kumvwa ku wa Kabiri nyuma y'uko abayobozi bazitabira inama iteganyijwe ku wa Mbere izakirwa n'u Bufaransa na Aribia Saoudite igamije gushakira igisubizo ibibazo biri hagati ya Israel na Palestine.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n'umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.

    Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.

    Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n'uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.

    Inteko Rusange ya Loni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-rusange-ya-loni-yemeje-ko-perezida-wa-palestinze-azatangira

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA guharanira ko u Rwanda rwihaza mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Nzeri 2025 mu birori byo gusoza ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri 83 barangije amasomo mu mashami atandukanye arebana n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Iyi Kaminuza ifite intego zo kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bujyanye n'igihe.

    Abahasoreza amasomo bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhinzi burengera ibidukikije [Conservation Agriculture], ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy'ubuhinzi cyangwa ubworozi yihuguyemo by'umwihariko.

    Mu mwaka wa gatatu, umunyeshuri ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi [Animal Production], cyangwa ubuhinzi [Crop Production], gukoresha imashini mu buhinzi [Mechanization] ndetse no gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi [Food Processing].

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengimana, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda iharanira gukorana n'imiryango nka Buffet Foundation mu gutegura ikiragano gishya cy'abanyarwanda bafite ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

    Yashimangiye ko abarangije amasomo yabo bahamagariwe gukora nyuma y'uko barangije amashuri yabo cyane ko NST2 igena ko u Rwanda rwihaza mu biribwa kandi rukabona n'ibyo rwohereza mu mahanga.

    Ati 'Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni uko twongera umusaruro nibura ku kigero cya 50% bikaba ari ibihingwa by'ingenzi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, kwigira no guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Yongeyeho ati 'Kugira ngo ibyo tubigereho rero turi gushyira imbaraga mu guhindura ubuhinzi, butanga umusaruro, guhingira amasoko n'urwego rurambye. Rero nk'inzobere mu buhinzi bubungabunga ibidukikije muri mu mwanya mwiza wo kuyobora iyo mpinduka yo kugira ubuhinzi bugezweho, no guhanga udushya tw'ikoranabuhanga mu buhinzi.'

    Yabibukije ko ubumenyi bahawe atari ku bw'inyungu zabo gusa ahubwo bigamije gufasha igihugu mu rugamba rw'iterambere, binyuze mu gukemura ibibazo no kurema amahirwe yahindura umuryango nyarwanda.

    Yabifurije ishya n'ihirwe, anasabye kandi kugendera ku ndangagaciro nyarwanda, ubunyangamugayo, ubudahemuka mu rugamba rwo guharanira impinduka nziza.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashimye umusanzu wa RICA mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu gihugu, inizeza ko izakomeza gufatanya na yo muri urwo rugendo.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kuba abaharanira impinduka nziza kuri sosiyete.

    Ati 'Banyeshuri murangije, amahugurwa mwahawe muri RICAyabateguriye kuyobora impinduka mu buhinzi. Mwahawe ubumenyi ngiro n'ubumenyi bubafasha kumva neza ihuriro riri mu buhinzi, ibidukikije n'imibereho myiza y'abaturage. Ubumenyi mufite ni imbuto zizabafasha kuzana impinduka no gutegura ahazaza heza ku Banyarwanda.

    Yakomeje ati 'Muri imbarutso z'impinduka. Urungano rwanyu ruzi ubwihutirwe n'akamaro ko guhanga udushya tuzana ibisubizo. Mugende mubishyire mu bikorwa, mumenyekanishe ibikorwa by'ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, muteze imbere ikoranabuhanga, muharanire ingamba zirambye, munigisha abaturage b'aho mutuye.'

    Abahizi abandi mu byiciro bitandukanye abarimo Abiringiyimana Enock,wize Animal Production, Niyigena Irahoza Evelyne, wize Crop Production, Niyonshuti Vincent ndetse na Rutwaza Mujawimana Marie Mediatrice wahize abandi.

    Hahembwe kandi n'abanyeshuri bakoze imishinga yahindura ubuzima bw'abaturage ari bo Arahirwa Ineza Kevin wiga Crop Production systems na Mukankusi Fillette.

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Ntabwo duhawe impamyabumyenyi gusa ahubwo dufite n'intego yo guhindura ubuhinzi bw'u Rwanda, muri Afurika no kugera ku mpera z'Isi. Iyi ntabwo ari impano izahindura ahazaza hacu gusa ahubwo izanahindura ahazaza h'umuryango dukorera.'

    Yahamagariye bagenzi be gufatanya mu guharanira iterambere ry'ubuhinzi bubugangabunga ubutaka, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, guhanga udushya tuzana ibisubizo ku bibazo bihari no kwimakaza ubufatanye bwe.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yitabiriye ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo

    Abanyeshuri bakoze umutambagiro

    Ubwo abayobozi banyuranye bageraga ahabereye uyu muhango

    Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi

    Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe

    Inzego z’umutekano zari zihagarariwe

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA guharanira ko u Rwanda rwihaza mu biribwa

    Rutwaza Mujawimana Marie Mediatrice ni we wahize abandi

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva, gufasha u Rwanda kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo

    Abanyeshuri barangije amasomo, basabwe kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yasabye-abarangije-muri-rica-guharanira-ko-u

  • Sandra Teta yahishuye ko gushakana na Weseal atari ibintu byoroshye #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Sandra Teta yavuze ko gushakana n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel atari ibintu byoroshye.

    Ibi uyu mugore washakanye na Douglas Mayanja [Weseal] yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigEye.

    Sandra Teta yavuze ko kubana na Weasel atari ukurara ku gitanda cy’indabo z’iroza.

    Ati “gushakana na Weseal ntabwo ari igitanda gishasheho indabo z’iroza kuko twakuriye mu mico itandukanye.”

    Avuze ibi mu gihe umubano wa Teta Sandra na Weseal wagiye ukunda kuvugwamo amakimbirane, hari ubwo yamukubise Teta agaruka mu Rwanda.

    Mu minsi yashize na Sandra Teta yagonze umugabo we bigaragara ko abishaka birangira agiye mu bitaro na Sandra baramufunga ariko Weseal aramufunguza.

    Aba bombi bamaranye imyaka igera ku icumi bakaba bafitanye abana batatu.

    Sandra Teta yavuze ko gushakana na Weseal atari ibintu byoroshye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11891

  • Abagura imodoka muri Toyota Rwanda bazajya bafashwa kubona ubwishingizi muri Mayfair – #rwanda #RwOT

    Toyota Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu ntangiriro za 2017, itangira ifite inshingano zo gucuruza imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje kuri zo.

    Aya masezerano yasinywe hagati ya Toyota Rwanda Ltd na Mayfair Insurance Company Ltd agamije korohereza abantu bazajya bagura imodoka muri iyi sosiyete kubona ubwishingizi bitabagoye kubera ko bazajya bayigura bagahita babona ubwishingizi bwayo.

    Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gutanga serivisi nziza ku bakiliya babagana kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi.

    Ati 'Impamvu nyamukuru twahisemo gukorana na Mayfair Insurance ni uko bizajya byoroshya ndetse binihutisha igikorwa cyo kugura imodoka kubera ko bitazajya bisaba ko uzenguruka ahantu hatandukanye ushaka ibigo by'ubwishingizi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yavuze ko intego bafite igamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi kuko buzajya buzana n'imodoka.

    Ati 'Ubu bufatanye bugaragaza icyizere n'umutekano ku bakiliya bacu igihe bazajya baba batwaye imodoka baguze muri Toyota Rwanda.'

    Uretse kuba abantu bazajya bagura imodoka nshya bagahabwa ubwishingizi, bazajya banahabwa izindi serivisi zisumbuyeho mu kwishyura ibyangiritse mu mpanuka, ndetse n'igihe imodoka yagize ikibazo itabasha kugenda yangiritse cyane hazajya hishyurwa imodoka ziyikura aho yagiriye ikibazo

    Mayfair Insurance Company Ltd yashingiwe muri Kenya mu 2005. Imaze kugira amashami mu bihugu nk'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Botswana no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yavuze ko bagamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi

    Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gutanga serivisi nziza ku bakiliya babagana kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi

    Abagura imodoka za Toyota bagiye kujya bafashwa kubona ubwishingizi muri Mayfair Insurance


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagura-imodoka-za-toyota-bazajya-bafashwa-kubona-ubwishingizi-muri-mayfair

  • Adele arifuza kuzaririmba mu birori bya Superbowl Half-Time Show mu mwaka wa 2026 #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje amakuru mashya yerekeranye n'umuririmbyikazi w'icyamamare ku isi, Adele, aho bivugwa ko yanditse asaba ko yazagaragara mu birori bya Superbowl Half-Time Show mu mwaka wa 2026. Aya makuru aje nyuma y'imyaka irenga umunani atarigeze yemererwa kuririmba muri ibi birori bikurikirwa cyane ku isi, kuko mu mwaka wa 2018 yari yabisabwe ariko akabyanga, asobanura ko atabifite mu mishinga ye y'icyo gihe.

    Ibirori bya Superbowl ni bimwe mu byamamare cyane ku isi, bikurikirwa n'abantu barenga miliyoni 100 buri mwaka. Iyo minota mike yo hagati y'umukino iba ifite agaciro gakomeye, kuko abahanzi baba baririmbira imbere y'abafana bari muri sitade ndetse n'abakurikira kuri televiziyo ku isi hose.

    Amakuru avuga ko ibiganiro hagati y'impande zombi bigeze kure, ndetse hari icyizere cyinshi ko Adele ashobora kuba umwe mu bahanzi bazataramira abantu mu minota yo hagati y'umukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL, uteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Santa Clara muri California mu kwezi kwa Gashyantare 2026.

    Adele, umaze imyaka myinshi yigaruriye imitima y'abakunzi b'umuziki ku isi, azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Hello, Someone Like You n'izindi nyinshi zagiye zihesha ishema ubuhanzi bwe.

    Kuba yagaragara muri Superbowl Half-Time Show byaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko byamushyira mu rutonde rw'abahanzi bakomeye bataramiye muri ibi birori birimo Beyoncé, Shakira, Jennifer Lopez, Rihanna, Dr. Dre n'abandi.

    Nubwo nta cyemezo cyemejwe ku mugaragaro n'abategura Superbowl cyangwa Adele ubwe, abakunzi b'umuziki bariteze amaso ku buryo uyu mwanzuro ushobora gutuma 2026 uba umwaka w'amateka mu muziki n'imyidagaduro.

    Source : https://kasukumedia.com/adele-arifuza-kuzaririmba-mu-birori-bya-superbowl-half-time-show-mu-mwaka-wa-2026/

  • Rwanda Premier League yabonye umuterankunga uzatanga agatubutse mu guhemba abakinnyi bitwaye neza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Be One Gin izajya ihemba umukinnyi w’umukino ndetse n’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi (Player of the month).

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, impande zombi zikaba zasinye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino (2025-26), afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

    Umuyobozi wa Be One Gin, Habumugisha Jean Paul yavuze ko bahisemo gufasha Sosiyete no kugira ngo mu mafaranga babaha bagura ibinyobwa bya bo hagire bike bibagarukira.

    Ati “Ntabwo twibanda ku bintu bitubyarira inyungu gusa ahuhwo twatekereje kuri sosiyete ni muri urwo rwego twatekereje akantu katera imbaraga abakinnyi (motivation). Turashaka ko mu byo baduha hari ibibagurukira binyuze muri Siporo. Ndakeka tuzakorana neza nk’uko mbere byari bimeze.”

    Yakomeje avuga ko icyatumye batekereza gufatanya na Rwanda Premier League ari ukugerageza gufasha mu iterambere ry’umuturage.

    Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusuf yavuze ko ibi bihembo bizafasha n’ikipe y’igihugu.

    Ati “ibi bihembo ntabwo bizafasha umukinnyi n’amakipe ahubwo bizafasha n’ikipe y’igihugu kuko bizongera ihangana mu kibuga bitume n’abakinnyi bazamura urwego maze ikipe y’Igihugu ibyungukiremo.”

    Umukinnyi w’umukino azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, umukinnyi w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 400 Frw. Umutoza w’ukwezi azahebwa ibihumbi 300 Frw ni mu gihe umunyezamu w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw.

    Basinye amasezerano y’umwaka umwe

    Niyitanga Desire ushinzwe amarushanwa muriFERWAFA (ibumoso), Habumugisha Jean Paul umuyobozi wa Be One Gin (ukurikiyeho), Mudaheranwa Hadji Yusuf, Chairman wa Rwanda Premier League (wa kabiri uturutse iburyo) na Jules Karangwa, CEO wa RPL (ubanza iburyo)

    Jules Karangwa CEO wa RPL

    Chairman wa RPL, Mudaheranwa Hadji Yusuf

    Kanyamahanga Jean Claude, umunyamakuru wa Radio&TV10

    Habumugisha Jean Paul, Umuyobozi wa Be One Gin

    Niyitanga Desire ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11892

  • Utubari twemerewe gukora kugeza saa kumi z'igitondo mu gihe cya Shampiona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu mabwiriza agenga ibikorwa by'bucuruzi bujyanye n'ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare (UCI Road World Championships) igiye kumara iminsi umunani ibera mu Rwanda.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, mu gihe aya mabwiriza mashya yo atangira gukurikizwa kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w'i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane, mu gihe Kigali izaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

    Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n'utubyiniro n'ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z'ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z'ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y'imihanda.

    RDB yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira abakinnyi, abafana n'abashyitsi baturutse imihanda yose y' Isi bazitabira iri rushanwa.

    Mu itangazo yashyize hanze, RDB yagize iti 'Amaduka, ibigo by' ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n'utubyiniro bizemererwa gukora kugeza Saa Kumi z'igitondo muri iki gihe.'

    Yakomeje ivuga ko 'Amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y'imyaka 18, aracyariho kandi agomba kubahirizwa.'

    RDB yibukije abakiliya bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze, iti 'Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.'

    RDB, ku bufatanye n'izindi nzego za Leta zibishinzwe, izagenzura ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza. Abatazayubahiriza bazabibazwa hakurikijwe amategeko.

    Uretse RDB na Minisiteri y'Uburezi iherutse gutangaza ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare amashuri y'inshuke kugeza ku makuru na kaminuza azaba ahagaritse ibikorwa hagamijwe imigendekere myiza y'irushanwa.

    Utubari twemerewe gukora kugeza Saa Kumi z'igitondo mu bihe bya Shampiona y'Isi y'Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubari-twemerewe-gukora-kugeza-saa-kumi-z-igitondo-mu-gihe-cya-shampiona-y-isi

  • Tuzamwakira nk'uko tuzakira abandi- Nduhungirehe kuri Minisitiri w'u Bubiligi utegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize Maxime Prévot yatangaje ko mu Ugushyingo 2025 azagirira uruzinduko i Kigali, yitabiriye inama y'Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Francophonie.

    Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirege yagiranye n'umunyamakuru Scovia Mutesi, yavuze ko Maxime Prévot najya mu Rwanda azakirwa nk'abandi bashyitsi, ashimangira ko mu bimugenza hatarimo kuganira ku mubano w'ibihugu byombi.

    Ati 'Ababiligi nk'uko mubizi twacanye umubano mu kwezi kwa gatatu ariko ntabwo bivuze ko tutavugana rimwe na rimwe iyo hari ikibazo kibaye. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wabo yavuze ko azaza mu Rwanda mu Ugushyingo kwitabira inama y'Abaminisitiri bo mu Muryango wa Francophonie kuko u Bubiligi ni igihugu kigize Francophonie, tuzamwakira nk'uko tuzakira abandi ba Minisitiri bazaba bari i Kigali icyo gihe.'

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta biganiro bigamije kuzahura umubano bihari.

    Ati 'Ibyo ntabwo biri kuri gahunda, ariko bitabujije ko tuvugana haba ku rwego rw'abaminisitiri no ku zindi nzego ibyo bisanzwe bibaho, ariko ibyo kuganira ku mubano ntabwo biri kuri gahunda. Ntabwo turabivugaho, ntabwo birajya kuri gahunda, tuvugana ku tubazo tuba duhari tugomba gukemurwa ariko ntabwo turabivugaho.'

    Mu kiganiro Maxime Prévot aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko igihe cyo kuzahura umubano kitaragera.

    Ati 'Haracyari kare kuba twavuga ibyo kubura k'umubano. Ndashaka kwibutsa ko u Bubiligi ataribwo bwashatse guca umubano n'u Rwanda.'

    Yavuze ko kuzahura umubano w'u Bubiligi n'u Rwanda bishobora gufata igihe kandi abantu bakwiriye kubyumva.

    Ati 'Kuri njye ni ingenzi mbere na mbere kuba inzira zishobora gutuma umubano uzahuka zongera guhangwa, byagenda gake cyangwa bikanyura mu zindi nzira. Ibi nibyo nagerageje gukora mu mezi ashize, by'umwihariko mu nama na mugenzi w'u Rwanda i Doha, hashimwe ubuhuza bwa Qatar. Umubano ushingiye kuri dipolomasi uba ukwiriye guhabwa igihe kugira ngo wongere kubaho kandi usubire mu buryo bwari busanzwe, nta gisubizo gihari uretse ibiganiro.'

    Muri Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

    Ni icyemezo u Rwanda rwavuze ko rwafashe kuko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.

    Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, ategerejwe i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzamwakira-nk-uko-tuzakira-abandi-nduhungirehe-kuri-minisitiri-w-u-bubiligi

  • RGB yaburiye abanyamadini bafungiwe insengero bakimukira kuri 'internet ' – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byatangajwe n'uru rwego mu nama yahuje RGB n'abayobozi b'amadini n'amatorero, yagarukaga ku kurwanya ibyaha by'iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro.

    Nyuma y'uko RGB ifunze insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa, hari bamwe mu bayobozi b'amadini n'amatorero bimuriye ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko batangiye gufata ingamba zo kubikumira asaba ababikora kubireka hakiri kare kuko amategeko na bo abareba.

    Ati 'Hari amwe mu madini n'amatorero byafungiwe insengero n'ibyambuwe ubuzima gatozi, bimukira kuri internet kuko batekereza ko inzego zitabageraho.'

    Yakomeje agira ati 'Impamvu bagiye kuri internet ni uko bumva ko ari ahantu hatagira amategeko, kandi si byo. Ubutumwa tubaha ni uko na bo amategeko n'amabwiriza yashyizweho agenga ibikorwa by'ivugabutumwa n'aho bibera abareba, kandi twatangiye kubikurikirana no gushyiraho ingamba zo kubirwanya, abazafatwa barenze ku mategeko bazabihanirwa.'

    Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, asanga abanyamadini bakwiye gushaka uko bakemura ibibazo byatumye insengero zifungwa aho guhungira kuri internet.

    Agira ati 'Ni byiza ko insengero ubwazo zikorera ubugenzuzi, urugero niba itorero rifite paruwasi ijana zafunzwe, rishobora guhitamo gukorera mu icumi gusa ariko zujuje ibisabwa byose wenda zikagurwa hakongerwa umubare w'abo zakira, bityo bakabasha gukora ibintu binoze aho guhungira kuri internet.'

    Amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere yashyizweho na RGB, asaba amadini n'amatorero kwerekana icyemezo gitangwa n'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n'amategeko agenga imyubakire y'aho hantu.

    Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n'umwungirije basabwa kuba bafite impamyabumenyi mu masomo ajyanye n'iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n'amategeko cyangwa afite impamyabumenyi mu yandi masomo ariko agahabwa amahugurwa mu gihe kingana na amasaha 1.200.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abafungiwe insengero bakimukira kuri internet batangiye gufatirwa ingamba

    Abanyamadini bibukijwe gushyira imbaraga mu kuzuza ibyangombwa bikenewe ngo bafungurirwe aho kujya gukorera ‘online’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yaburiye-abanyamadini-bafungiwe-insengero-bakimukira-kuri-internet

  • Kirehe: Abacuruzi ba Kigufi bavuga ko bahangayikishijwe n'urugomo rw'abitwaza intwaro gakondo mu isoko #rwanda #RwOT

     

    Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n'urugomo rukorwa n'abantu bitwaza intwaro gakondo, bakibasira abacuruzi ndetse n'abaguzi.

    Aba bacuruzi bavuga ko aba bantu baza mu isoko mu masaha atandukanye, bagatera ubwoba abari mu isoko, bamwe bakabambura amafaranga, abandi bakabangiriza ibicuruzwa byabo.

    Umwe mu bacuruzi yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Hari ubwo ugaruka mu isoko ugasanga ibicuruzwa byawe byononwe cyangwa byibwe, ibyo kandi bikagira ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko hari abaguzi batangira gutinya kuza guhaha hano.'

    Ku munsi wejo ku wa kane taliki 18 Nzeri 2025, nibwo abaturage bavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini, ndetse bamwe bakemeza ko hari igihe usanga abanyeshuri cyangwa abagore baza guhaha bakangirizwa, bigatera impungenge ko isoko rishobora kugenda ritakaza agaciro n'ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye bya buri munsi.

    Abacuruzi basaba inzego z'umutekano gukaza ingamba zo gucunga iri soko no gukumira ayo matsinda y'abantu, kugira ngo ubucuruzi bukomeze gukorwa mu mutekano usesuye. Bongeraho ko niba iki kibazo gikomeje, gishobora kubatera igihombo gikomeye ndetse bamwe bakazahagarika ibikorwa byabo.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mahama, buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi hari ingamba biri gukorwa kugira ngo umutekano mu isoko rya Kigufi wongerwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yagize ati: 'Twafashe ingamba zo kongera irondo ry'umutekano no gukorana n'inzego zose kugira ngo aba bantu bafatwe, kandi abacuruzi bakomeze gukora badafite impungenge.'

    Abaturage bo muri aka gace bifuza ko ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bicika burundu, kuko ngo umutekano ariwo musingi w'iterambere ry'ubucuruzi.

    Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kigufi riherereye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n'urugomo rukorwa n'abantu bitwaza intwaro gakondo

    Source : https://kasukumedia.com/kirehe-abacuruzi-ba-kigufi-bavuga-ko-bahangayikishijwe-nurugomo-rwabitwaza-intwaro-gakondo-mu-isoko/