Author: webrwanda

  • Kwakira FIFA Series 2026 mu byibanzweho mu biganiro byahuje Shema wa FERWAFA na Gianni Infantino – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabaye ku wa 19 Nzeri 2025. Byagarutse ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira imikino ya FIFA Series 2026, iteganyijwe kuba mu mpera za Werurwe 2026.

    Iyi mikino izahuza amakipe y'ibihugu y'abagabo n'abagore, ikomeza gushimangira ko u Rwanda ari igicumbi cy'ibikorwa mpuzamahanga by'imikino.

    Mu bindi abayobozi bombi baganiriyeho harimo ugufungura ku mugaragaro inyubako nshya ya FERWAFA izajya icumbikira abakinnyi, aho izahindurwa ikanashyirwamo FIFA Academy.

    Iyi nyubako izaba igicumbi cyo guteza imbere impano z'abato mu mupira w'amaguru mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice kandi yasobanuriye Infantino aho imirimo yo kubaka ibibuga bine igeze, barimo ibibuga biri i Kigali hafi y'inyubako ya FERWAFA, i Gicumbi, i Rutsiro n'i Rusizi. Byose biteganyijwe ko bizuzura mu Ukuboza 2025.

    Yanagarutse ku mushinga wa FIFA Arena uteganya kubaka ibibuga 10 bito, aho Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo yamaze gutanga igice cy'amafaranga yo gutegura aho bizubakwa.

    Amakipe y'umupira w'amaguru azabyungukiramo

    Ibiganiro by'abayobozi bombi kandi byagarutsweho kuri gahunda yo guteza imbere imicungire y'amakipe kinyamwuga mu Rwanda (Club Professionalization and Management Program). FIFA yiyemeje gufatanya na FERWAFA mu kongera ubushobozi n'ubunyamwuga mu makipe yo mu gihugu.

    Perezida Shema kandi yasobanuriye Infantino ibyerekeye amahugurwa y'ubutabazi bw'ibanze ya CPR/AED yatanzwe kuva ku wa 18-19 Nzeri 2025.

    Yateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA, itsinda ry'ubuvuzi rya FIFA; n'Ihuriro ry'Abahanga mu kuvura indwara z'umutima muri Afurika (AFHRA), agamije kongerera ubumenyi abakinnyi, abakozi n'abafana mu bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe hari ugize ibibazo by'umutima.

    VAR yakomojweho…

    Kuva Stade Amahoro yavugururwa igahabwa ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye, yanashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR ku buryo umukino wahabereye rishobora kwifashishwa mu gukemura impaka zibaye mu kibuga cyangwa kunganira abasifuzi ku byo batabonesheje amaso.

    Perezida wa FARWAFA, Shema na Perezida wa FIFA Infantino banaganiriye ku gusuzuma ubushobozi bwo gukoresha uburyo bushya bwa VAR buzwi nka Football Video Support (FVS), bugamije gufasha kongera ubushobozi n'ubumenyi bw'abasifuzi mu marushanwa yo mu Rwanda.

    FERWAFA yagaragaje ubushake bwo kwakira amahugurwa y'akarere yateguwe na FIFA agenewe abatoza b'abasifuzi muri Afurika, bituma u Rwanda rukomeza kujya ku isonga mu guhugura no kongerera ubushobozi abasifuzi b'Afurika.

    Perezida Fabrice Shema yemeje ko FERWAFA yiteguye gukorana bya hafi na FIFA hamwe na Guverinoma y'u Rwanda mu guteza imbere umupira w'amaguru.
    Ati 'Iyi mishinga n'izi gahunda ntibizubaka gusa ibikorwaremezo, ahubwo bizafasha no kongera ubunyamwuga, umutekano n'ubumenyi mu mukino wacu. U Rwanda rwishimiye kuba izingiro ry'iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.'

    Ibi biganiro ni intambwe ishimangira ubufatanye busanzwe hagati ya FIFA n'u Rwanda. Impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

    Bemeranyije gufatanya mu mishinga irimo no kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru

    FERWAFA na FIFA byemeranyije gukomeza ubufatanye buzateza imbere amakipe yo mu Rwanda

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Gianni Infantino wa FIFA bemeranyije ku mishinga izateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda

    Ibiganiro by’impande zombi byasize hemejwe ko u Rwanda ruzakira imikino ya FIFA SERIES 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwakira-fifa-series-2026-mu-byibanzweho-mu-biganiro-byahuje-shema-wa-ferwafa-na

  • Imbamutima z'Ababiligi bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Shampiyona y'Isi y'Amagare ibereye ku Mugabane wa Afurika by'umwihariko i Kigali.

    Amakipe y'ibihugu menshi yageze mu Rwanda akoresheje indege ya RwandAir.

    Nk'urugero ku wa 18 Nzeri 2025, Ababiligi barimo abagabo n'abagore bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Zaventem (Bruxelles) bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare babwiye IGIHE ko afite amatsiko menshi yo kugera i Kigali bagatangira ingendo z'igare rya VTT bakanakurikirana irushanwa.

    Faeza Bladj waturutse mu Majyaruguru y'u Bubiligi ahavugwa Igifarama, yagize ati 'Jye ni ubwa mbere njyiye kujya muri Afurika, mfite amatsiko menshi yo kugera i Kigali ngatangira ingendo z'igare rya VTT nkanakurikirana iri rushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare mpibereye n'abo tujyanye, ndizera ko iyi ndege ya RwandAir yatwakiriye neza ikaza no kutugezayo dufashwe neza.'

    Martine Hofstede we ugeze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yavuze ko abamuherekeje bajyanye kureba ubwiza bw'iki gihugu.

    Ati 'Ubu ni inshuro ya kabiri njyiye kujya mu Rwanda, njyanye n'irindi tsinda kuko ubwa mbere abo twajyanye si bo dusubiranyeyo, haje abandi mu rwego rwo kwirebera ubwiza bw'iki gihugu nakunze cyane, tukaba twishimiye kuzitabira iri rushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare, tukanasura aho twateganyije.'

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya RwandAir ku kibuga kindege cya Bruxelles, Karangwa Olivier, yavuze ko yavuze ko kugenda n'iyi ndege ari uburyo bwo gukabya inzozi zo gusura no gutembera muri Afurika.

    Ati 'Ubu rero dufite amahirwe akomeye yo kuba ari twe nka kompanyi y'u Rwanda imwe mu zatwaye amakipe n'ibikoresho byabo bagana mu Irushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare UCI-Kigali-2025.'

    'Uyu mwanya tumaranye hano maze kwakira abarenga 40 barimo Abagore, Abagabo, hari n'abaherekejwe n'abana babo, bikwereka ukuntu aya marushanwa yitabiriwe n'imiryango yabo.'

    Hari kandi n'abandi bagiye gukora ubukerarugendo bw'amagare ya VTT, bazanakurikirana Irushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare imbonankubone.

    Ati 'Aha ni inyungu ku Gihugu mu Bukerarugendo no muri gahunda ya VisitRwanda, kuko aba bose bazakomeza kubera u Rwanda ba ambasederi beza, kuko wabonye ko kubakira neza byahereye hano ku ndege yacu igiye kubatwara.'

    Karangwa yavuze ko hateganyijwe Airbus A330-300, indege nziza kandi ngari 'nini mu zo dufite zijyanye n'ibihe tugezemo by'ikoranabuhanga rihanitse.'

    Ifite ibyiciro bitatu (three‑class configuration) kandi ishobora gutwara abagenzi 274.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare, ni irushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.

    Ku wa Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy'abagore ari we uzahaguruka mbere y'abandi saa Ine n'iminota 10.
    Aho bose bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n'ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n'impanuka byagezemo.

    Abakinnyi b'inkwakuzi baturutse mu bihugu 110 bageze i Kigali kare, batembera imihanda ndetse banakora imyitozo izabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa rizamara iminsi irindi rikinwa.

    Faeza Bladj (iburyo) yavuze ko afite amatsiko menshi yo kugera i Kigali

    Martine Hofstede yavuze ko ari ubwa kabiri ageze mu Rwanda ariko ahageranye n’itsinda ritandukanye n’irya mbere

    Karangwa Olivier Ushinzwe ibikorwa bya RwandAir ku kibuga kindege cya Bruxelles yavuze ko biteye ishema gutwara abantu bazasubira iwabo bavuga ukuri ku byo babonye mu Rwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-ababiligi-bitabiriye-shampiyona-y-isi-y-amagare-i-kigali

  • Dufite icyizere ko ari Imana yamuhamagaye – Massamba Intore ku mubyeyi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’injyana gakondo, Massamba Intore yavuze ko afite icyizere ko nyina umubyara ari Imana yamuhamagaye.

    Uyu muhanzi ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umubyeyi ejo hashize yitabye Imana.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yari amaze iminsi itari myinshi ari mu bitaro akaba yizeye ko ari Imana yamuhamagaye.

    Ati 'Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore data ijabiro kwa Jambo.'

    'Yari amaze iminsi ari mu bitaro ariko itari myinshi dufite n’icyizere, ariko Imana yamuhamagaye.'

    Massamba Intore yavuze ko umubyeyi we amusigiye umurage wo gukomeza gutoza abakiri bato umuco gakondo, no gukunda Igihugu.

    Umubyeyi wa Massamba Intore yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11895

  • Kamonyi-Rukoma: Umugabo w'imyaka 56 y'amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Ahagana ku isa tatu n'igice(09h30) zo kuri uyu wa 19 Nzeri 2015 mu Mudugudu wa Tunza, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye urupfu rw'umugabo witwa Sekimonyo Evariste w'imyaka 56 y'amavuko wasanzwe amanitse mu mugozi(umwe bazirikisha ihene n'andi matungo), bikekwa ko yaba yiyahuye.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Tunza by'umwihariko mu baturanyi ba hafi, bavuga ko umugozi basanze Nyakwigendera amanitsemo ari usanzwe mu rugo kuko banawukoreshaga basarura KAWA.

    Nyakwigendera, yabanaga na Mushikiwe w'imyaka 58 y'amavuko, ari nawe wamubonye mbere amanitse mu mugozi. Bombi, babanaga mu rugo basigiwe n'ababyeyi babo cyane ko bombi nta n'umwe wigeze ashaka cyangwa se ngo abyare.

    Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko aba bavandimwe mu buzima busanzwe nta bibazo bari bafitanye ubwabo ndetse n'abandi bantu ku buryo uyu Nyakwigendera yakwiyambura ubuzima. Gusa, bavuga ko yari asanganywe uburwayi bw'umutwe udakira, aho ngo yajyaga abwira abo baganira ko yumva mu mutwe harimo kwaka nk'itanura.

    Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko urupfu rw'uyu muturage yarumenye kandi ko inzego z'Umutekano, Polisi na RIB bageze yo.

    Gitifu Mandera, avuga ko nk'ubuyobozi bihanganisha umuryango wabuze uwawo, ariko kandi ko basaba abaturage muri Rusange ko ibibazo umuntu yagira uko byaba bimeze kose bidakwiye kuba impamvu yo kwiyaka ubuzima. Asaba ko mu gihe hari ikibazo utabasha kwikemurira ngo ubone igisubizo cyangwa se nta wundi wagufasha ukwiye kwegera ubuyobozi kuko buhari mu nyungu z'Umuturage.

    Nyuma y'uko inzego z'umutekano zirimo Ubugenzacyaha/RIB na Polisi zihageze, hafashwe icyemezo cy'uko umurambo woherezwa ku bitaro bya REMERA-RUMOMA ku gira ngo ukorerwe isuzumwa(Autopsy).

    Photo/internet

    Munyaneza Théogène

     

    The post Kamonyi-Rukoma: Umugabo w'imyaka 56 y'amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rukoma: Umugabo w'imyaka 56 y'amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/19/kamonyi-rukoma-umugabo-wimyaka-56-yamavuko-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi/

  • Aba-Rayon baryamye basinzire ejo tuzatsinda – Rutahizamu Asman Ndimumana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye abakunzi b’iyi kipe kuryama bagatuza ejo bazatsinda Singida Black Stars.

    Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00′, izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Rutahizamu w’umurundi, Asman Ndikumana yabwiye abafana b’iyi kipe gutuza kuko bazaba bakinira mu rugo, bafite amahirwe menshi yo gutsinda kandi bazabigeraho.

    Ati “twagize icyumweru cyiza twatsinzemo umukino wa shampiyona, abafana ba Rayon Sports ndashaka kubabwira ntibahangayike ejo dufite amahirwe menshi bazaze ari benshi cyane, baryamye basinzire ni amahoro.”

    Rayon Sports irimo kurwana no kongera gusubiramo amateka yakoze 2018 ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze ndetse kuva icyo gihe nta yindi irabikora.

    Izakina idafite abakinnyi ba yo nka Fall Ngagne umaze igihe afite imvune ndetse na Emery Bayisenge wavunikiye ku mukino wa gicuti wa Vipers FC.

    Ndikumana Asman yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko ejo bazatsinda Singida Black Stars

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11893

  • Bigirimana Abedi ashobora kudakina umukino wa Singida, umutoza yemeje babiri badahari #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

    Rayon Sports ejo izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Umutoza wa Rayon Sports, Afahamia Lotfi yavuze ko bagize imyiteguro ihagije bityo ko biteguye neza.

    Ati “Ni umukino twiteguye neza, twakinnye imikino myinshi ya gicuti, umukino uheruka wa shampiyona twitwaye neza, rwose umukino w’ejo turiteguye kandi nziko tuzitwara neza.”

    Agaruka ku bakinnyi adafite batazakina, yavuze ko ari abakinnyi babiri gusa.

    Ati “abakinnyi badahari ni babiri gusa. Emery [Bayisenge] na Fall [Ngagne], Fall we amaze igihe, Emery ntabwo aramera neza iyo ahaba byari kuba byiza ariko ntabwo ari ikibazo kuba tubura abakinnyi babiri.”

    Uretse aba, na Bigirimana Abedi na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino bitewe n’uko na we atarakira neza, ndetse amakuru avuga ko yabwiye umutoza kumureka ariko Afahamia ntabwo abikozwa.

    Emery Bayisenge ntabwo azakina umukino w’ejo

    Bigirimana Abedi arashidikanywaho

    Fall Ngagne ntazakina

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11894

  • Perezida Kagame ari muri Azerbaijan – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 19 Nzeri 2025 bugaragaza ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azunamira intwari ya Azerbaijan Heydar Aliyev, agashyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Azanashyira indabo ku rwibutso rw'abaguye mu ntambara ya mbere n'iya kabiri ya Karabakh.

    Perezida Kagame kandi azakirwa anagirane ibiganiro na Perezida Ilham Aliyev mu ngoro y'Umukuru w'Igihugu.

    Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu byombi kandi bazakurikirana umuhango wo gusinya amasezerano mu byerekeye uburezi, ubuhinzi, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi ndetse n'imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.

    Perezida Paul Kagame yaherukaga i Baku muri Azerbaijan, mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

    Ubuyobozi bwa Azerbaijan n'ubw'u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

    Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n'ibikorwa by'ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.

    Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame.

    Umubano w'u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

    Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yakirwa mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu

    Amabendera y’u Rwanda muri Azerbaijan agaragara ahantu hatandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ari-muri-azerbaijan

  • U Rwanda rwagereranyije ibyo u Burundi bukora muri RDC no gusuka lisansi mu muriro – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw'u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Scovia Mutesi.

    Ingabo z'u Burundi ni zimwe mu zoherejwe n'Umuryango wa Afurika y'Ibirasurazuba, muri RDC mu butumwa bw'amahoro.

    Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi yaje gufata icyemezo cyo kwirukana izi ngabo, azishinja kutarwana n'umutwe wa M23, hasigara iz'u Burundi zemeye kurwana ku ruhande rwe.

    Kuva icyo gihe Ingabo z'u Burundi ziri muri RDC zongerewe umubare ndetse zikomeje kugaragara zirwana ku ruhande rw'Ingabo za Leta ya RDC yifatanyije na FDLR ndetse na Wazalendo.

    Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu Ingabo z'u Burundi zigira uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasirwa Abanye-Congo b'Abatutsi ndetse n'Abanyamulenge.

    Ati 'Nk'uko tubizi ingabo z'u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC zikaba zifatanya na Guverinoma ya Congo mu ntambara ihari harimo n'ibi byo kwibasirwa Abanyamulenge n'Abanye-Congo b'Abatutsi kandi biracyakomeza.'

    Yakomeje avuga ko ibyo u Burundi bukora bibabaje kuko bisa no kongera lisansi mu muriro.

    Ati 'Ibyo ni ibintu bibabaje ariko Guverinoma y'u Burundi ikwiriye kumva ko itagomba kongera amavuta (lisansi) mu muriro, ko niba ishaka amahoro mu karere igomba kudakomeza iyi ntambara yo kwibasira Abanye-Congo, ni ngombwa ko Guverinoma y'u Burundi ibyumva, hanyuma ikagira uruhare mu kugarura amahoro muri aka karere.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yanenze icyemezo u Burundi bwafashe cyo gukoresha ikibuga cy'indege cya Bujumbura muri iyi ntambara, nk'ahantu hakoreshwa mu gutwara intwaro, ndetse hagahagurukirizwa n'indege nto zitagira abapilote, zigaba ibitero ku baturage b'Abanye-Congo.

    Mu bihe bitandukanye u Burundi bwagiye buvuga ko nta cyiza u Rwanda rubwifuriza, ndetse ko rufite na gahunda yo kubutera.

    Ni ibirego Nduhungirehe yahakanye, avuga ko nta shingiro bifite.

    Ati 'Ibyo barabivuze kandi urabizi ko atari ukuri, ibyo bahora babivuga. U Rwanda nta gahunda rufite yo gutera u Burundi.'

    Muri Mutarama 2024 ni bwo Guverinoma y'u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n'u Rwanda.

    Hari nyuma y'amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Umubano w'u Rwanda n'u Burundi wongeye kuzamba kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri icyo gihe, byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi ndetse ko banafite imitungo i Bujumbura; byose byashimangiraga umugambi wa Ndayishimiye wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagereranyije ibyo u Burundi bukora muri RDC no gusuka lisansi mu muriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagereranyije-ibyo-u-burundi-bukora-muri-rdc-no-gusuka-lisansi-mu

  • Ghana: Abimukira birukanywe muri Amerika bareze Leta – #rwanda #RwOT

    Umwunganizi mu mategeko w'abo bimukira, Oliver-Barker Vormawor, yabwiye BBC ko abo bimukira kuva bagera muri Ghana nta tegeko na rimwe ry'icyo gihugu bigeze bica ariko magingo bashyizwe mu kigo cya gisirikare nk'imfungwa.

    Uwo munyamategeko avuga ko niba hari icyo bashinjwa bajyanwa mu butabera Leta igasobanura ibyo ibashinja ku buryo bafatwa nk'imfungwa kandi nta cyo bazi bakoze.

    Abo bimukira bagizwe n'abo muri Nigeria n'undi umwe wo muri Gambia bageze muri Ghana ari 14 ku itariki 6 Nzeri 2025 bazanywe n'indege ya gisirikare muri gahunda ya Amerika yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu bindi bihugu mbere yo gusubizwa iwabo.

    Bitagenyijwe kandi ko Ghana izakira abandi bimukira 40 bavuye muri Amerika.

    Kugeza ubu Leta ya Ghana nta kintu yari yatangaza kuri icyo kirego gusa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto yari aherutse kuvuga ko bamwe muri abo bimukira bamaze gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

    Abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Ghana bahise buririra kuri icyo kibazo basaba Leta guhagarika iyo mikoranire na Amerika kugira ngo ibanze isuzumwe n'Inteko Ishinga Amategeko ngo kuko ari ko byagombaga kugenda ariko bitakozwe.

    Batanu muri abo bimukira 11 kandi ubu bamaze no kurega Leta ya Amerika bavuga ko uburenganzira bwo kubanza guca mu nkiko butigeze bwubahirizwa mbere y'uko boherezwa.

    Kugeza ubu gahunda ya Perezida Donald Trump yo kohereza abimukira mu bindi bihugu yemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika ariko hari bamwe bazajya babanza kunyuzwa mu nkiko habanze gusuzumwa ibibazo byabo.

    Abimukira birukanywe muri Amerika bareze Leta ya Ghana

    Ifoto: AI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ghana-abimukira-birukanywe-muri-amerika-bareze-leta

  • Abatoza b'ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye basoje imyitozo yakorerwaga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ayo magurwa yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Peace Academy akaba yari agamije gufasha abayobozi b'ingabo zihuriye muri EASF kwiyungura ubumenyi.

    Ni amahugurwa arebana no kuyobora urugamba aho yagenewe abasirikare bakuru basanzwe bagira uruhare mu gutoza no guhugura abandi 'The Battle Group Commanders' Training of Trainers course'.

    Yatangijwe ku wa 8 asozwa ku wa 19 Nzeri 2025. Yateguwe ku bufatanye na Rwanda Peace Academy, ubunyamabanga bwa EASF na African Peace and Security Architecture (APSA).

    Mu bindi bikorwa abo basirikare bakoze harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka yo guhagarika urugamba rwo kurwana Jenoside aho basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo ingabo za RPA zayihagaritse.

    Basobanuriwe kandi ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku muryango nyarwanda n'urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya yo.

    Ayo mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, washimiye abitabiriye ayo mahugurwa ndetse akanabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

    Ati 'Aya mahugurwa yabahaye kumenya inzira n'uburyo umutoza akwiye kwitwara mbere no mu gihe cyo gutoza abandi ndetse no mu isuzuma ry'ibyo yatanze. Muri make ubu mufite ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi umutoza akwiye kuba afite.'

    Uwitabiriye ayo mahugurwa wo mu Ngabo za Kenya, Lt Col Laurence Githaiga, yashimangiye ko amahugurwa bahawe n'ubumenyi bungukiyemo ari ingirakamaro ku batoza kandi bibafasha guha abandi ubumenyi mu buryo bwa nyabwo.

    Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abavuye mu bihugu bitandukanye birimo, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda na Uganda ndetse n'abari mu bunyamabanga bwa EASF.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa

    Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe impamyabushobozi

    Abatoza b'ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye basoje imyitozo yakorerwaga mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatoza-b-ingabo-za-eac-zihora-ziteguye-gutabara-aho-rukomeye-basoje-imyitozo