Author: webrwanda

  • Dr. Odette Uwizeye yatorewe kuyobora ihuriro ry'abagore bari mu nzego z'ibanze muri Commonwealth – #rwanda #RwOT

    RALGA yatangaje ayo makuru yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo aho yashimiraga Dr. Uwizeye wagiriwe icyizere cyo kuyobora iryo huriro.

    Ku wa 6 Kamena 2025, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa RALGA, yakoze imirimo itandukanye mu nzego z'ibanze cyane ko yabaye Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi ndetse akaba yarabaye n'umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Commonwealth Women in Local Government Network (ComWLG) ni urubuga ruhuriyemo abagore bari mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu bihugu bya Commonwealth, hagamijwe kurushaho kugira uruhare rugaragara muri politiki y'imijyi n'uturere no gukemura ibibazo bikigaragara.

    Ihuriro rikora ubuvugizi kugira ngo politiki za leta n'amategeko ahurize ku kugabanya ubusumbane mu bagore n'abagabo mu buyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Rikora kandi ibikorwa byo guhugura abagore bari mu buyobozi no ku bashobora kwiyamamaza, ku buryo barushaho kumenya inshingano, uburyo bw'imicungire, imiyoborere myiza, n'uko bahangana n'imbogamizi zishingiye ku gutsina.

    Kugira uru rubuga bitanga amahirwe yo gusangira ibikorwa byiza (best practices) hagati y'ibihugu bya Commonwealth, kugira ngo ibihugu bibashe kwigiranaho.

    Iri huriro rya Commonwealth Women in Local Government ryatangijwe mu Nama ya CLGF yabereye i Valletta, Malta mu Ugushyingo 2017.

    Dr. Odette Uwizeye yatorewe kuyobora ihuriro ry'abagore bari mu nzego z'ibanze muri Commonwealth


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-odette-uwizeye-yatorewe-kuyobora-ihuriro-ry-abagore-bari-mu-nzego-z-ibanze

  • FDLR yatubwiraga ko iyo utashye bakwica kugira ngo tugumane nabo – Ubuhamya bw'Abanyarwanda batashye bavuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ni amwe mu magambo ya Maniraguha Ezira wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Komini Kayove ho muri Segiteri ya Busanza, wahunze mu 1994 anyura ku Kirwa cy'Idjwi, akomereza Kisangani ahava ajya Kitchanga akomereza Mugunga, ari na ho yatahutse aturutse.

    Ni umwe mu Banyarwanda 314, bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, batahutse kuri uyu kuri uyu wa gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, banyuze ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa na Leta y'u Rwanda.

    Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y'u Rwanda, RDC n'ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

    Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y'agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bakishyikiriza HCR kugira ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyababyaye.

    Mu kiganiro na IGIHE Maniraguha Ezira yavuze ko amaze imyaka 31 mu buhungiro kubera ubutumwa bugoretse bagiye bahabwa na FDLR mu bihe binyuranye, ndetse we banamuvunnye ukuguru kubera ko abimye umusanzu wo kubashyigikira.

    Ati 'Batubwiraga ko iyo utashye mu Rwanda uri umusore bagukubita, bakagufunga cyangwa bakakwica, FDLR na Wazalendo baduhaga amakuru atari ukuri kugira ngo dukomeze tugumane na bo, hari Data wacu wahoze mu gisirikari cya Habyarimana uherutse kumpamagara ambwira ko yatashye, yavuye i Mutobo ndetse yahawe n'amafaranga amufasha gutangira ubuzima, nanjye mpitamo gutahana n'umuryango wanjye twishyikiriza HCR.'

    Akomeza agira ati 'Twabwirwaga ko mu Rwanda utashye yicwa, kuko n'uwabaga atarakoze Jenoside yagombaga kuzira ibyaha by'abavandimwe be, njye baraje baransahura ndetse bamvuna ukuguru kubera kwanga gufasha FDLR na Wazalendo.'

    Ahamya ko u Rwanda asanze rukeye n'abarutuye bitandukanye kure n'abo yabanaga na bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse yiteguye kubaha amategeko y'u Rwanda no gukorera Igihugu na we agakora akiteza imbere.

    Yanahishuye ko mu mashyamba ya Congo asizeyo muramu we n'abana ba murumuna we wari umusirikari, kandi ko azabashishikariza gutaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose, bitandukanye n'uko byari bimeze ubwo bahungaga, abasaba kwisanga mu bandi no gufatanya na bo kubaka Igihugu.

    Ati 'Nimugera aho mwakomotse muzabane neza n'abo musanze, twishimiye ko mwafashe icyemezo kizima, mu Rwanda ntimuzongera kumva ibibakanga, muje mudusanga nk'abayobozi n'abaturage muri rusange, bose bazabafata nk'abavandimwe, mugende mukore mwiteze imbere.'

    Akomeza agira ati 'Muzasanga gahunda zitandukanye z'iterambere, banki zo mu Rwanda zaragiye zigera muri buri Murenge, ziri hose mu gihugu, ibikorwaremezo by'amashuri birahari ku bwinshi muzahite mujyana abana mu mashuri kuko uburezi bwabaye ubuntu mu mashuri abanza kuko umwana yishyurirwa amafaranga atageze ku 1000 Frw ku gihembwe, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.'

    Yakomeje kandi abasaba kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu Gihugu cyababyaye.

    Meya Mulindwa yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

    Ubwo aba Banyarwanda bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Abanyarwanda basaga 2.500 ni bo bavugwaga ko bazataha mu Rwanda, bigizwemo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, rikaganira n'u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko rwakira abana barwo.

    Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y'Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'amafaranga 40.800 Frw.

    Umubare w’abagabo batahutse wari mbarwa

    Mu batahutse higanjemo abagore n’abana

    Abatashye bahita bajyanwa mu nkambi aho bitegurira kuzasubira iwabo mu ngo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fdlr-yatubwiraga-ko-iyo-utashye-bakwica-kugira-ngo-tugumane-nabo-ubuhamya-bw

  • Australia yegukanye TTT, Team Rwanda iza muri 5 za nyuma #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya “Team Time Trial Mixed Relay”, ni mu gihe Team Rwanda yabaye iya 11.

    Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yakomeje hakinwa umunsi wa 4 wa yo aho bakinaga basiganwa n’ibihe ariko ku buryo bw’amakipe “Team Time Trial Mixed Relay”.

    Inzira yakoreshejwe muri “Team Time Trial Mixed Relay” ku ntera y’ibilometero 42,8 ni: KCC- RDB Ku Gishushu- Chez Lando- Prince House- Sonatubes- Nyanza ya Kicukiro- Kugaruka Sonatubes- Rwandex- Kanogo- Mediheal- Kwa Mignone- Ku Muvunyi- KCC.

    Australia yaje kwegukana umwanya wa mbere ikoresheje iminota 54,3 irusha u Bufaransa amasegonda atanu mu gihe ikipe ya gatatu yabaye u Busuwisi bwarushijwe amasegonda 18.

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 15.

    Uko amakipe yakurikiranye

    1. Australia
    2. U Bufaransa
    3. U Busuwisi
    4. U Butaliyani
    5. U Budage
    6. Espagne
    7. U Bubiligi
    8. Ukraine
    9. U Bushinwa
    10. Ethiopia
    11. U Rwanda
    12. Ibirwa bya Maurice
    13. UCI World Cycling Centre
    14. Uganda
    15. Benin

    Nyuma y’iminsi ine abasiganwa hakina basiganwa n’ibihe, ejo ku wa Kane hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y’ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

    Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

    Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y’imyaka 19] n’abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y’ibilometero 267,5.

    Uko amakipe akurikirana n’ibihe yakoresheje

    Australia ni yo yabaye iya mbere

    Team Rwanda yabaye iya 11

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11927

  • Banki ya Kigali yatanze ibihembo muri Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Ku Munsi wa Gatatu w'iri rushanwa, abakobwa n'abahungu batarengeje imyaka 19 basiganwaga n'ibihe, aho mu ngimbi, Umuholandi Mouris Michiel yegukanye umudali wa zahabu.

    Umwanya wa kabiri wegukanywe n'Umunyamerika Barry Ashlin, mu gihe Umubiligi Seff van Kerckhove yabaye uwa gatatu.

    Aba basore bose bahembwe na Banki ya Kigali, aho bashyikirijwe ibihembo n'Umuyobozi mukuru w'iyi banki, Dr. Diane Karusisi.

    Nyuma yo gutanga ibi bihembo uyu muyobozi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye iri rushanwa ari ikimenyetso cy'aho igihugu kigeze.

    Yagize ati 'Aya marushanwa si amasiganwa gusa, ni umwanya wo kugaragaza ishusho y'u Rwanda na Afurika. Kuyakira hano mu Rwanda ni ikimenyetso cy'aho tugeze nk'igihugu n'umugabane, no kugaragaza ishusho yacu ku Isi.'

    Dr. Karusisi yasobanuye ko gushora imari mu bikorwa by'imikino ari ukubaka umuryango n'iterambere rusange.

    Ati 'Siporo ihuza abantu, igaha urubyiruko umwanya wo kugaragaza impano no kuzamura ubukungu. Ni yo mpamvu iyi mikoranire ari ingenzi kuri twe, kuko igaragaza ko turi aho iterambere ribera kandi tugashyigikira intambwe yaryo.'

    Muri iri siganwa kandi Banki ya Kigali yajyanye ishami aho risorezwa kuri Kigali Convention Centre, aho wabonera serivisi zose zisanzwe zitangwa ku mashami yayo ari mu gihugu hose.

    Banki ya Kigali isanzwe ari ubukombe mu mikino n'imyidagaduro, aho iherutse kugirana imikoranire n'amakipe atandukanye y'umupira w'amaguru. Mu gihe gishize kandi yari umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo Umuholandi Mouris Michiel wabaye uwa mbere

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo Umunyamerika Barry Ashlin wabaye uwa kabiri

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo, Umubiligi Seff van Kerckhove wabaye uwa gatatu

    Banki ya Kigali yahembwe ingimbi zitwaye neza mu gusiganwa n’ibihe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yitegura gutanga ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yatanze-ibihembo-muri-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Guverinoma y'u Rwanda irashimira abakinnyi n'abafana b'amasiganwa y'Isi y'Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itatu y'irushanwa rya shampiyona y'Isi y''Amagare abakinnyi basiganwa n'ibihe buri umwe ku giti cye (Individual Time Trial — ITT), guverinoma y'u Rwanda irashimira abaryitabiriye.


    U Rwanda, nk'igihugu cyakiriye iri rushanwa rikomeye, rurashimira abakinnyi bose bitabiriye ndetse n'abafana bitabiriye ku bwinshi bagaragaza ishyaka n'urukundo bafitiye uyu mukino.

    Mu byiciro bitandukanye byitabiriwe, abakinnyi bagaragaje imbaraga zidasanzwe, bamwe bagera ku ntsinzi ikomeye yo kwegukana umudali w'isi:


    Marlen Reusser
    niwe uheruka kwegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy'abagore bakuru.


    Zoe Bäckstedt
    , umwongerezakazi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yatsinze mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 23.


    Megan Arens
    yigaragaje nk'umukinnyi mwiza w'ahazaza, yegukana umudali wa zahabu mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 19.

    Kabuhariwe Remco Evenepoel wo mu Bubiligi, uzwiho guhatana ku rwego rwo hejuru, yongeye kwandika izina rye mu mateka yegukana intsinzi mu cyiciro cy'abagabo bakuru.


    Jakob Söderqvist
    wo muri Suwede, yerekanye ubuhanga bw'abasore bakiri bato, atsinda mu cyiciro cy'abahungu batarengeje imyaka 23.


    Michael Mouris
    wagaragaje imbaraga mu bakirimo kubyiruka, yegukanye intsinzi mu cyiciro cy'abahungu batarengeje imyaka 19.

    Nyuma y'aho a ba batsinze mu byiciro bitandukanye, niho Guverinoma y'u Rwanda yashimiye aba bitwaye neza kubera uburyohe n'ubushobozi berekanya.


    Aha kandi niho u Rwanda rwongeye gurashimira cyane abaturage barwo ku bwitabire budasanzwe bagaragaje mu mihanda ya Kigali aho iri siganwa ririmo guca.


    Iyo urebye abakunzi b'uyu mukino hirya no hino mu mujyi wa Kigali, usanga buri munsi aba ari uw'ibirori, byinyuze mukino ndirimbo, inyambarire ndetse n'ubwitabire budasanzwe.


    Kuba Guverinoma y'u Rwanda yanyujije itangazo ryo gushima abitahiriye bose ku mbuga nkoranyambaga, ni ikimenyetso cy'uko mu byiciro bitandukanye leta y'u Rwanda ibonamo kwishima kw'abanyarwanda.

    Ibi bikaza biherekezwa n'uko mu mateka ya shampiyona y'isi y'Amagare ari ubwambere uyu mugabane wa Afurika wakiriye iri rushanwa.


    Kuba ribereye mu Rwanda, bifite ubusobanuro bwagutse ku benegihugu ndetse na Leta muri rusange idahwema gushyira umuturage wayo ku isonga.

    Uhereye uri uyu munsi ndetse n'iminsi isigaye y'irushanwa, abanyarwanda n'abashyitsi bose baratumiwe gukomeza kwitabira no gushyigikira irushanwa rikomeje kubera mu rwa Gasabo.

    Source : https://rushyashya.net/guverinoma-yu-rwanda-irashimira-abakinnyi-nabafana-bamasiganwa-yisi-yamagare-2025-ari-kubera-i-kigali-bwambere-ku-mugabane-wa-afurika/

  • Ibyo wamenya ku mujyi wa Cairo Perezida Kagame yakiriwemo mu ruzinduko rw'akazi mu Misiri – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Cairo ku wa 23 Nzeri 2025, mu ruzinduko rw'akazi rwasize hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati y'impande zombi arimo n'ayo guhana ubutaka.

    U Rwanda na Misiri bisanganywe umubano mwiza ndetse kimwe gifite ambasade mu kindi. Impande zombi ziheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sisi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    Cairo ni umujyi ufite amateka akomeye ndetse uri no mu mijyi ibumbatiye ubukungu bwa Afurika.

    Ibi ni ibyo wamenya kuri uyu mujyi mu buryo bw'incamake.

    Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga mu Misiri

    Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah El-Sisi, birangira hanasinywe amasezerano anyuranye

    Umujyi w'amateka, umuco n'ubuzima buhambaye

    Cairo ni Umurwa Mukuru wa Misiri ndetse ni wo mujyi munini mu gihugu, ukaba umwe mu mijyi minini muri Afurika ndetse no mu Isi y'Abarabu.

    Uyu mujyi utuwe n'abaturage barenga miliyoni 22 ukaba uyobowe n'uwitwa Ibrahim Saber Khalil.

    Uzengurutswe n'uruzi rwa Nile rukomoka hano mu Karere k'ibiyaga Bigari, ukagira byinshi mu bintu bizwi mu mateka y'Isi nka Kaminuza ya Kabiri ikuze, Al-Azhar, yashinzwe muri 970 ariko ikaza gushyirwa ku kigero cya Kaminuza mu 1961. Iyi Kaminuza muri iki gihe yigwamo n'Abanyarwanda 51.

    Cairo ni umwe mu mijyi mike ku Isi iri ku nkombe z'umugezi muremure cyane, Nile, umugezi wagize uruhare runini mu kubaho no gutera imbere kwa Misiri mu myaka irenga ibihumbi ishize.

    Nubwo Pyramide za Giza ziri inyuma gato ya Cairo, uyu umujyi ni irembo ry'amateka y'ibintu bitangaje birindwi ku Isi.

    Cairo kandi ni ho hari Al-Azhar Mosque kimwe mu bigo by'iyobokamana n'uburezi gikomeye ku Isi mu myemerere ya Islam.

    Uyu mujyi kandi ufite ibice bigaragaza amateka ya kera (Old Cairo) n'indi y'iterambere rigezweho (New Cairo), bigatuma iba uruvange rw'umuco wa kera n'uw'ubu.

    Muri New Cairo ni ho usanga ibikorwa bya leta byose nk'inyubako mu gihe ibijyanye n'ubucuruzi biri mu mujyi usanzwe.

    Hari kandi isoko rya Khan el-Khalili ryamamaye ku Isi yose, rihuriramo ubucuruzi, imitako, imyenda, ubukorikori n'ibyo kurya gakondo.

    Ni umujyi wa mbere muri Afurika y'Amajyaruguru mu gukwirakwiza amakuru n'ibitekerezo biciye kuri radiyo, televiziyo n'itangazamakuru ryo mu rwego rw'akarere.

    Cairo kandi ikunze kwitwa 'The City That Never Sleeps' (Umujyi utajya usinzira), kubera ko urujya n'uruza ruhoraho haba ku manywa na nijoro.

    Uyu mujyi wubatswe ku nkombe z'umugezi wa Nile, ni wo w'ingenzi mu bukungu, politiki, umuco n'ubukerarugendo muri Misiri.

    Ni umujyi ugaragara neza kubera umugezi wa Nile

    Kureba umujyi wa Cairo mu masaha ya nijoro biba binogeye ijisho

    Umujyi wa Cairo uwurebeye kure

    Umujyi wa Cairo uri mu yubakitse muri Afurika

    Ubukerarugendo

    Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi z'iterambere rya Cairo. Abakerarugendo baza gusura inyubako za pyramide, ibibumbano, inzu ndangamurage nka Egyptian Museum, ndetse n'ibindi bikorwa by'ingenzi by'amateka.

    Umugezi wa Nile ni kimwe mu bice bikurura abantu, aho bashobora kugenda ku bwato, kureba ibyiza by'umujyi no kwishimira ibihe byiza mu nzira z'amazi.

    Cairo kandi ifite hoteli nyinshi zigezweho, Restaurant ndetse n'ahantu ho kwidagadura bituma iba igicumbi cy'ubukerarugendo muri Afurika y'Amajyaruguru.

    Mu 2024, Misiri yakiriye abakerarugendo barenga miliyoni 15,7, binjije miliyari 726,9 z'Amapawundi ya Misiri (hafi miliyari 23.5$) bigize izamuka rya 36,1% ugereranije n'umwaka wa 2019.

    Umusigiti wa Al Azhar i Cairo ni umwe mu ikomeye ku Isi

    Igice kigaragaza Cairo ya kera

    Ingoro ndangamateka y’Abanyamisiri

    Inyubako za Pyramide ziri Giza

    Inyubako za Pyramides ziri mu marembo ya Cairo ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo

    Ubukungu bw'umujyi

    Ubukungu bwa Cairo bushingiye ku bukerarugendo, ubucuruzi, inganda, ubwikorezi, uburezi n'imari.

    Ni wo mujyi ukomeye cyane mu bukungu bwa Misiri, ukaba n'umwe mu mitima y'ubukungu bwa Afurika y'Amajyaruguru yose.

    Ni igicumbi cy'inganda nyinshi za Misiri zirimo inganda z'imyenda, ibikoresho by'imashini, sima, ibinyobwa n'ibiribwa.

    Cairo ifite banki nyinshi, ibigo by'imari, ndetse n'inganda z'ikoranabuhanga ziri gutera imbere.

    Mu 2021, ibyo umuturage yinjiza byari 41.169 USD bishingiye ku bushobozi bwo kugura ibintu mu gihugu.

    Ibi byerekana ko Cairo ari yo gace gafite ubukungu bukomeye muri Misiri, kuko igize hafi 22% by'ubukungu bwose bw'igihugu.

    Muri rusange, Cairo ifite umusaruro mbumbe wa 1.876.650 z'Amapawundi ya Misiri (EGP), ni ukuvuga arenga miliyoni 119.5$ ibituma iba umujyi wa mbere mu bukungu muri Misiri, igakurikirwa na Giza, Alexandria, na Qalyubia.

    Igicumbi cy'uburezi

    Cairo ifite amateka akomeye mu burezi, kubera ko ari umujyi w'ubumenyi n'idini kuva kera.

    Kimwe mu bigo by'ingenzi ni Kaminuza ya Al-Azhar University, yashinzwe mu kinyejana cya 10, ikaba ishuri rya Islam rikomeye ku Isi.

    Yamenyekanye cyane mu kwigisha ubumenyi bw'idini, amategeko ya Islam, ndetse n'ubumenyi rusange.

    Mu kinyejana cya 20, Cairo yateye imbere mu burezi, hashyirwaho amashuri yisumbuye, kaminuza n'amashuri y'imyuga, bituma Umujyi uba igicumbi cy'ubumenyi mu gihugu no mu Bihugu by'Abarabu.

    Uyu mujyi urimo Kaminuza zirimo iya Cairo, imwe mu zikomeye muri Afurika, Ain Shams University, Helwan University n'izindi. Zose zitanga amasomo mu bya, siyansi, ubucuruzi, ubuvuzi n'uburezi bw'imyuga.

    Kaminuza ya Cairo ni imwe mu zihagazeho

    Ikoranabuhanga imbere

    Mu mwaka wa 2023/2024, ikoranabuhanga ryagize uruhare rwa 5,8% mu bukungu bwa Misiri, rikaba ryarazamutse ugereranije na 5% ryariho mu mwaka wabanje. Biteganyijwe ko rizagera kuri 8% mu mwaka wa 2030.

    Mu mwaka wa 2022/2023, ubukungu bw'ikoranabuhanga muri Cairo bwazamutse ku kigero cya 16,3%, bukaba ari bwo bwazamutse cyane kurusha ibindi byiciro byose by'ubukungu mu gihugu.

    Cairo ifite ibigo byinshi by'ikoranabuhanga, harimo Swvl, Fawry, na Vezeeta, byamaze kugeza ku ishoramari rya miliyoni $340 mu mwaka wa 2023.

    Ku bijyanye n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bucuruzi byazamutse ku kigero cya 26,5% mu mwaka wa 2023, bukaba bwarageze kuri miliyoni $6,2 ugereranyije na miliyoni $4,9 mu mwaka wari wabanje.

    Abayisilamu ni bo biganje

    Benshi mu baturage ba Cairo ni Abayisilamu b'aba-Sunni, bakaba basaga 89% by'abaturage b'umujyi.

    Abakirisitu bagize hafi 10% by'abaturage aho abenshi ari abakirisitu ba Koptike Orthodox.

    Kugeza mu 2022, hari ama-synagogue 12 mu mujyi wa Cairo, ariko abayahudi b'Abanya-Misiri basigaye ari batatu gusa.

    Mu 1950 Misiri yatangiye kugabanya umubare w'abafite imyemerere ya kiyahudi bari hagati ya 75.000 na 80.000.

    Mu 2016 umuyobozi w'abafite iyo myemerere mu Mujyi wa Cairo, Magda Tania Haroun, yavuze ko hasigaye abantu batandatu gusa b'abanya-Misiri bafite iyo myizerere bose b'abagore ariko kuri ubu hasigaye batatu gusa.

    Ku rundi ruhande ubushakashatsi bwa Arab Barometer bwagaragaje ko 11% by'Abanya-Misiri bavuga ko batagira imyizerere, ariko imibare y'ubu ntabwo iraboneka.

    Abatuye Cairo biganjemo abayisilamu

    Iwabo w'ibigwi by'umupira w'Amagaru

    Cairo ni igicumbi cy'imikino kuva kera. Uyu mujyi ufite amateka y'amakipe y'umupira w'amaguru, basketball, tennis, n'indi mikino.

    Ikipe ya Al Ahly SC ikomeye muri Afurika ikaba ari yo ifite amateka y'ibikombe byinshi muri CAF Champions League no muri shampiyona ya Misiri ndetse ifite umwihariko wo kugira ibikombe byinshi ku Isi.

    Uyu mujyi kandi ucumbikiye n'ikipe ya Zamalek SC na yo iri mu zikomeye muri Afurika.

    Uyu mujyi wubatswemo Stade zirimo Stade Mpuzamahanga ya Cairo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 75.000, hari kandi Borg El Arab Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 86.000.

    Cairo ni iwabo w’ibikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru

    Ingoro Ndangamateka ibitse amateka akomeye

    Imihanda ya Cairo usanga imodoka ziganje cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mujyi-wa-cairo-perezida-kagame-yagiriyemo-uruzinduko-rw-akazi

  • Perezida Kagame yaganiriye n'Umushoramari Ahmed El Sewedy uyobora Elsewedy Electric – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabo byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda, by'umwihariko mu nzego z'ingufu, ibikorwa remezo n'iterambere ry'inganda.

    Izi nzego ni zimwe mu byibandwaho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2.

    Ubutumwa bwatanzwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, kuri X, buvuga ko 'Perezida Kagame yahuye na Ahmed El Sewedy, Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y'ishoramari mu Rwanda, by'umwihariko mu rwego rw'ingufu, ibikorwaremezo n'iterambere ry'inganda.'

    Elsewedy Electric ni ikigo gifite izina rikomeye ku mugabane w'Afurika no mu bice bitandukanye by'Isi, gikora ibikorwa mu nzego zitandukanye zirimo ingufu z'amashanyarazi, ibikoresho by'ubwubatsi, inganda n'itumanaho.

    Elsewedy Electric itanga ibisubizo mu byerekeye amashanyarazi harimo insinga (cables), ibikoresho by'amashanyarazi, sisitemu zo gukwirakwiza no gutunganya amashanyarazi, guhangana n'ihindagurika ry'ikirere binyuze mu mishinga itandukanye no kubyaza umusaruro ingufu zisubira.

    Elsewedy inafite gahunda yo kubaka imijyi/inzego z'ubucuruzi n'inganda zifite ibikorwaremezo bihagije nk'amazi, ingufu, uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, imihanda, ibikorwaremezo by'itumanaho n'ibindi.

    Mu 2022 iki kigo cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda binyuze mu masezerano Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda REG yasinyanye na EPC Africa aho yagurishije ku Rwanda insinga za kilometero 185,5.

    Mu gihe yaba ishoye imari mu Rwanda bishobora kurufasha mu mishinga yo kongerera igihugu amashanyarazi, kubaka inganda no kuzamura urwego rw'ubucuruzi, iterambere ry'ibikorwaremezo, guteza imbere ikoranabuhanga no gushyigikira iterambere ry'ingufu zisubira.

    Ibiganiro by'aba bayobozi ni nk'urufunguzo rushobora gufungurira amarembo mu buryo bwagutse icyo kigo mu gushora imari mu Rwanda, hagamijwe kongera umusaruro w'inganda, guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda.

    Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira ishoramari rigamije iterambere rirambye, rifasha mu kwihutisha gahunda z'igihugu zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no guteza imbere ibikorwaremezo.

    Ahmed El Sewedy ni umwe mu bantu bubashywe cyane mu rwego rw'ingufu n'inganda muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ni umugabo uzwiho kuba yarayoboye Elsewedy Electric ikava mu rwego rwo gukora insinga z'amashanyarazi (cables) gusa, ikaba ikigo mpuzamahanga gifite imashami nyinshi ku mugabane wa Afurika, Aziya na Amerika mu bijyanye n'ingufu.

    Yashyize kandi imbere ishoramari mu mishinga migari y'amashanyarazi, guteza imbere imijyi y'inganda (industrial cities/zones), ibikorwaremezo n'iterambere rirambye.

    Ahmed El Sewedy azwiho gushyira imbere ingufu zisubira mu rwego rwo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ni umwe mu bantu bo mu muryango wa El Sewedy, uzwi cyane mu Misiri nk'ufite imari ikomeye n'ishoramari mu nzego zinyuranye.

    Perezida Kagame yaganiriye n'Umushoramari Ahmed El Sewedy uyobora Elsewedy Electric ku mahirwe y'ishoramari mu Rwanda

    Elsewedy Electric ni ikigo gikomeje kwagura ibikorwa byacyo mu rwego rw’ingufu

    Insinga ziri mu byo Elsewedy Electric yatangiriyeho ndetse kuri ubu ikomeje kuzikora

    Ikigo Elsewedy Electric gishobora kwinjira byagutse ku isoko ry’u Rwanda kigashora imari mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-umushoramari-ahmed-el-sewedy-uyobora-elsewedy

  • Rumwe rutunganya toni 15 muri 50 rufitiye ubushobozi: Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yeretswe ibibangamiye inganda – #rwanda #RwOT

    Izo mbogamizi Minisitiri w'Intebe yazigejejweho mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amagepfo asura ibikorwa by'iterambere bitandukanye kuva ku itariki 22-23 Nzeri 2025.

    Uruganda rwa Huye Animal Feed ni urw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi ruri mu Cyanya cy'Inganda cya Sovu i Huye.

    Nyirishema Félix uruyobora yagize ati 'Kimwe mu bibitera harimo imashini yumisha ibiryo by'amafi yapfuye ituma dukora kimwe cya kabiri cy'ibyo biryo. Ibyo bituma tutabasha kubona amafaranga yose akenewe ngo tugure ibyo dukoresha.'

    Nyirishema yavuze ko Huye Animal Feed ikora ibiryo by'inkoko, ingurube n'iby'inkwavu ndetse ko bafite isoko rinini mu gihugu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ikindi ni uko uru ruganda rutarabona umushoramari urugura, icyakora Nyirishema yashimangiye ko hari uwamaze kuboneka witwa Kivu Tilapia ugomba kurugura agakora ishoramari ryagutse.

    Mu nganda zagaragajwe nk'izitabyaza umusaruro ubushobozi bwazo bwuzuye harimo urw'Icyayi rwa Mata muri Nyarugruru rubura umusaruro rutunganya ungana na 20% y'uwo rukeneye.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cedric yagize ati 'Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 60 ku munsi ariko umusaruro iyo wabonetse ari mwishi nturenga 80% by'uwo dukeneye. Turi kwagura ubuso kuko kuri ubu twongeyeho hegitari 315 zizatangira kwera mu myaka itatu iri imbere twitezeho kuzakemura icyo kibazo.'

    Uruganda rwa Mata rufite ubushobozi bwo kohereza ku isoko toni zirenga 200 z'icyayi ku kwezi. Rukorana n'abahinzi b'icyayi barenga 2.240.

    Abahinzi n'abasoroma icyayi bavuze ko urwo ruganda ari rwo bakesha imibereho ibafasha kwiteza imbere kuko nk'abasoroma icyayi bavuga ko umwe ashobora kwinjiza ibihubi 70 Frw ku kwezi mu gihe abahinzi bo bitewe n'ubuso bahingaho ayo ashobora kwikuba inshuro nyinshi.

    Ubonabukeye Jean Damascène ugihingira muri Koperative COTENYA yagize ati 'Mfite abakozi bahoraho 30 mpemba buri kwezi. Ku kwezi ninjiza miliyoni 3 Frw nkakuramo miliyoni 1.2 Frw mpemba abakozi nkasigarana miliyoni 1.8 Frw.'

    Nubwo bimeze gutyo ariko abahinzi bavuze ko hari ikibazo cy'imigezi ibatwarira icyayi harimo uwitwa Nyiramwisho umaze kubatwara hafi hegitari enye ndetse n'ikibazo cy'imihanda mibi idindiza itwarwa ry'umusaruro.

    Guverineri w'Intara y'Amagepfo, Kayitesi Alice yavuze ko hari gahunda yo kuhatangiriza igihembwe cyo gutera amashyamba aho bateganya gutera imigano ku mukandara w'uwo mugezi.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye abo bahinzi ko Leta yiteguye kubunganira mu kuyubaka. Ati 'Muzishyire hamwe n'ubuyobozi bw'uruganda murebe ibyo mushoboye noneho muzaze mutubwire Leta dufashe.'

    Abahinzi b’icyayi i Nyaruguru bashimangiye ko cyabateje imbere

    Nyirishema Félix uyobora Huye Animal Feed yerekanye ko rutunganya umusaruro muke ugereranyije n’ubushobozi bwarwo

    Imashini za Huye Animal Feed zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 50 z’ibiryo b’amatungo ku munsi ariko hatunganywa izitarenga 15

    Abasarura icyayi bavuga ko umwe yinjiza ibihumbi 70 Frw

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yabwiye bahinzi n’abasarura icayi ko Leta yiteguye kubunganira mu kubaka imihanda

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cedric yavuze ko bari kongera ubuso buhinzeho icyayi

    Uruganda rw’icyayi rwa Mata rufite ubushobozi bwo kohereza ku isoko toni zirenga 200 z’icyayi ku kwezi

    Abahinzi b’icyayi b’i Nyaruguru baganirije Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rumwe-rutunganya-toni-15-muri-50-rufitiye-ubushobozi-minisitiri-w-intebe-dr

  • Ntabwo igihugu kikiri icy'Abahutu, ni icy'Abanyarwanda bose- Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 23 Nzeri 2025, ubwo yaganiraga n'abasore n'inkumi bitabiriye ibiganiro ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri gahunda yiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe'.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwasenywe n'abakoloni bageze mu Rwanda, ari na bo bafashe Umwami utaragiraga ubwoko bakamwita Umututsi, batandukanya Abanyarwanda n'imyemerere bari bafite ku Mana y'i Rwanda ahubwo bababibamo amacakubiri y'amoko ari na yo yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nubwo ubumwe bw'Abanyarwanda bugeze kure bwiyubaka bitaragera aho u Rwanda rwifuza kuko rufite abakuru bakuriye mu irondabwoko rikibazitiye bakarishyira mu bana bigatuma urwo rubyiruko rukeka ko aribyo.

    Ati “Mubona abari ku mbuga nkoranyambaga bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside, bamwe bagira ikimwaro noneho bakabeshya ko barokotse Jenoside, kugira ngo babyitwaze babigire iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimika urwango no kurengera ibyaha byakozwe na ba se”.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abakomoka ku bagize uruhare muri jenoside biyita abarokotse Jenoside harimo Gatebuke, Rugaba n'abandi, abasaba kureka gukomeza guhakana ibyaha byakozwe n'ababyeyi babo.

    Ati “Kuvuka ku mwicanyi, ku mu jenosideri hari abo bikiremereye, bakarwana no guhakana ibyaha byakozwe na ba se kenshi baranabikoze bataravuka, cyangwa ari bato cyane, kujya kurwana n'ikibi utakoze. Turabwira urubyiruko ko bakwiye kubireka bakareba icyerekezo igihugu kibaha. Icyerekezo cyo kubana, icyerekezo cy'urukundo, cy'amahoro, kubaka ubumwe, bo bakaba ari na bo bagira inama n'abo babyeyi babo, kugira ngo bereke ababyeyi babo ko u Rwanda ababyeyi babo bakuriyemo, rwigishaga ko igihugu ari icy'Abahutu, ntabwo igihugu kikiri icy'Abahutu, igihugu ni icy'Abanyarwanda bose”.

    Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n'Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle.

    Byitabiriwe n'abagera kuri 350 baturutse mu Karere ka Karongi, Rusizi na Nyamagabe, barimo abahoze mu mitwe yitwara gisirikari, abamotari, abanyonzi, abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, abakora ubukorikori, abakora uburobyi n'abakora mu cyayi.

    Mbonyumukiza Fabien w'imyaka 35 watahutse avuye muri FDLR yabwiye IGIHE ko akiri mu mashyamba ya Congo FDLR yabigishaga amateka agoretse, arimo ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n'Abatutsi ndetse ko utashye mu Rwanda bamwica.

    Ati 'Iyi gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka ni nziza kuko idufasha gusobanukirwa ibyo tutari tuzi bikadufasha kunyomoza abagoreka amateka y'u Rwanda'.

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko rukomoka ku bakoze Jenoside kudahakana ibyaha byakozwe na ba se

    Ibi biganiro byabereye mu karere ka Rusizi nyuma y’ibyabereye mu turere dutandukanye

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abasore n’inkumi barenga 300


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-kikiri-icy-abahutu-ni-icy-abanyarwanda-bose-minisitiri-dr

  • Rubavu: Umwarimu afunzwe akekwaho gutekera imitwe ababyeyi n'abo bakorana – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu yafatiwe ku ishuri yigishaho kuwa 17 Nzeri 2025, mu Kagari ka Kinyanzovu, ho mu Murenge wa Cyanzarwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yahamije ko uyu mwarimu afunzwe, ndetse ko yafashwe nyuma y'uko Umuyobozi w'Ishuri yigishaho atabaje ubuyobozi.

    Ati “Yafashwe biturutse ku mpuruza yakozwe n'Umuyobozi w'Ishuri yigishaho, kubera ko na we yari atabajwe n'ababyeyi yatekeye umutwe akabambura utwabo, gusa hari n'abarimu bagenzi be bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije.”

    Gitifu Mugisha yasabye abaturage kurya akagabuye ndetse bakarangwa n'ubunyangamugayo.

    Umwarimu yatekeye umutwe ababyeyi abarya amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umwarimu-afunzwe-akekwaho-gutekera-imitwe-ababyeyi-n-abo-bakorana