Author: webrwanda

  • Imbamutima z'abanyamahanga bari kurebera Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wayakiriye wanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe cyane kuko ibihugu 108 byohereje abakinnyi babihagararira.

    Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by'abagore n'abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.

    Harimo icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

    Uretse abanyarwanda baryohewe n'iri siganwa, Abanyamahanga bari I Kigali nabo bishimira uko riri kugenda no kuba ibihugu byabo bikomeje kwitwara neza.

    Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko banejejwe no kubona Shampiyona y'Isi y'Amagare ikinirwa muri Afurika ndetse n'uburyo ibintu byose biteguye neza bigaragaza ko u Rwanda rwahawe kuyakira rubikwiriye.

    Umutaliyani Giorgia ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho yaje gukurikirana Shampiyona y'Isi y'Amagare yavuze ko yishimiye uko yabonye u Rwanda.

    Ati 'U Rwanda ni rwiza, abaturage bafite urugwiro kandi hari ikirere cyiza. Ubu ndi gushyigikira u Butaliyani. Kuri ubu ibintu biraryoshye turi kubona ibyishimo ndetse n'abana bari kwishima cyane. Turakomeza gushyigikira amakipe yose no gushyigikira abahatana dukomeze kugira ibyishimo.

    Yagaragaje ko hari amasomo akomeye u Rwanda rukwiye kwigirwaho n'ibindi bihugu harimo no kugira ubushake bwo kwerekana ko ibintu byose bishoboka.

    Ati 'Nifuza ko ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda ubushake bwo kugaragaza ko ibintu byose bishoboka. Kuri guverinoma y'u Rwanda nayisabaga gukomereza aho.'

    Umunya-Zambia ugeze na we ugeze mu Rwanda bwa Mbere, Winny, yavuze ko iri siganwa iryo ryamuhagurukije iwabo kuko ari ibintu bidasanzwe kubona riri kubera muri Afurika.

    Ati 'Impamvu naje i Kigali ni ukubera Shampiyona y'Isi y'Amagare kuko ni ku nshuro ya mbere byari bibereye muri Afurika, twabifashe nk'ibyacu rero duturuka muri Zambia ngo tuze turebe uko biba bimeze. Nk'umufana ndi kwishimira buri kimwe. Njyewe ndi gufana cyane Pogacar kubera ko Zambia idahari ubu ndi gufana ikipe y'u Butaliyani.'

    Yavuze ko ibindi bihugu bikwiye kugira byinshi byigira ku Rwanda ati 'Ndatekereza ko ibihugu byose bya Afurika biri kwigira muri ibi kubera ko ni ikintu gishyira umugabane wose ku rundi rwego.'

    Umunya-Nigeria, Fabian John yagize ati 'U Rwanda ni nko mu rugo kuri njyewe. Iyi ni nk'inshuro ya gatatu mu Rwanda nabonye hari byinshi byahindutse noneho hari kuba Shampiyona y'Isi y'Amagare ni impinduka nini ku Rwanda. U Rwanda ni u rwa mbere. Ubu ndi gufana u Bubiligi n'u Rwanda. Umukinnyi ndigufana ni Remco Evenepoel.'

    Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bigifite urugendo n'ibintu byinshi byo kwiga akurikije n'uko u Rwanda rwakiriye bwa mbere iri rushanwa.

    Ati 'Ibi biratwigisha amasomo menshi, ibihugu bya Afurika biracyafite byinshi byo kwigira ku Rwanda. Icya mbere ni uko niba bashaka guharanira ko ibihugu byabo biza ku isonga bizashoboka, turasaba ko ibihugu byose bya Afurika byigira ku Rwanda.'

    Umunya Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko utuye muri Écosse, Mathias, we ati 'Mu 2019 nabaye hano imyaka imyaka ibiri nakatwaye igare, ntibisanzwe kubona Shampiyona y'Isi y'Amagare iza hano mu Rwanda, birashimishije cyane. Hari byinshi byateye imbere, iyo urebye hirya no hino ubona ko inyubako zigenda ziyongera. Ubu ndi gufana Pogacar. Shampiyona y'Isi y'Amagare ni isiganwa ryiza, rigaragaza igihugu kandi niteze kureba abasiganwa mpuzamahanga kandi beza.' Kugeza ubu nishimiye uburyo riri kugenda.'

    Yashimye ko u Guverinoma y'u Rwanda ifasha cyane mu guteza imbere siporo zitandukanye bityo ko ari isomo ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

    Umubiligi na we yashimye uko Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kugenda neza ndetse yerekana ko kuba abakinnyi bahagarariye igihugu cye barangajwe imbere na Remco Evenpoel bakomeje kwitwara neza nabyo ari ibyo kwishimira.

    Guhera ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri, hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y'ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

    Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

    Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y'imyaka 19 n'abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y'imyaka 19] n'abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y'ibilometero 267,5.

    Akanyamuneza ni kose ku banyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali bakunda igare

    Abo muri Kenya na bo bishimiye kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mihanda ya Kigali

    Uyu yafataga ifoto y’urwibutso

    Abashinwa bashyigikira mugenzi wabo wari utambutse ku muhanda aho bari bari kurebera

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bishimira uko Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kugenda

    Abo muri Kenya na bo bishimiye kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mihanda ya Kigali

    Uyu yafataga ifoto y’urwibutso

    Abashinwa bashyigikira mugenzi wabo wari utambutse ku muhanda aho bari bari kurebera

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bishimira uko Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kugenda

    Ikipe y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa Kabiri

    Ku mihanda itandukanye usangaho abanyamahanga bakurikiranye isiganwa

    Abanyarwanda nabo babukereye ku mihanda itandukanye

    Abanyarwanda nabo bagaragarije urukundo Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Ku muhanda uzamuka uva kwa Mignone n’aho hari abanyamahanga bari gushyigikira abasiganwa

    Ibyishimo ni byose ku bari kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Aho abasiganwa basoreza naho hari abanyamahanga benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyamahanga-bari-kurebera-shampiyona-y-isi-y-amagare-i-kigali

  • Bigenda bite iyo abanyamahanga babiri bakoreye mu Rwanda imihango yo gushyingirwa? – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi u Rwanda rwakira abanyamahanga baturutse mu bihugu byinshi byo ku Isi, bamwe baje kuhakorera by'igihe gito no kuhatemberera, abandi baje kuhatura, ari na ko hari abahitamo kuhakorera ibirori bitandukanye birimo n'imihango y'ishyingirwa.

    Ibi bituma hari abibaza niba hari amategeko ashobora kugenga igikorwa cy'ishyingirwa igihe bombi ari abanyamahanga, kuko ibimenyerewe ari ishyingirwa ry'umunyamahanga n'umunyarwanda.

    Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n'umuryango, mu ngingo yaryo ya 210 iteganya ko ishyingirwa hagati y'abanyamahanga ribereye mu Rwanda, ku byerekeye imihango y'ishyingira, hakurikizwa itegeko ry'u Rwanda.

    Rikomeza rivuga ko ku byerekeye ibisabwa by'ishingiro, hakurikizwa itegeko ry'igihugu cya buri wese mu bashyingiranwa iyo bitabangamiye amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.

    Ku birebana n'uburenganzira bwa buri muntu bukomoka ku ishyingirwa n'ubw'abana, iyo nta masezerano bagiranye ubwabo, hakurikizwa itegeko ry'aho baba.

    Ku byerekeye umutungo wabo, iri tegeko rivuga ko iyo abanyamahanga bashyingiranywe nta buryo bw'imicungire y'umutungo bahisemo, hakurikizwa itegeko ry'aho uwo mutungo uri.

    Bigenda bite iyo abanyamahanga bakoreye imihango yo gushyingiranwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigenda-bite-iyo-abanyamahanga-babiri-bakoreye-mu-rwanda-imihango-yo

  • Kirehe: RFI yabobanuriye abayobozi b'inzego z'ibanze uko babika ibimenyetso mu gihe habaye ibyaha – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 ni bwo RFI yakomereje ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' mu Karere ka Kirehe, ahahurijwe hamwe abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikumvikana barenga 200 hagamijwe kubasobanurira serivisi iki kigo gitanga.

    Aba bayobozi beretswe ikiguzi gisabwa umuntu ushaka serivisi za RFI, banasobanurirwa uko babungabunga ibimenyetso mu gihe habaye icyaha kugira ngo bizatanga umusanzu mu butabera.

    Pasiteri wo mu Itorero rya ADEPR, Muhigira Faustin, yavuze ko amakuru ya RFI basobanuriwe amenshi yari mashya kuri bo ariko ko yaje asubiza ibibazo byinshi bari basanzwe bafite, yavuze ko bishimiye ko RFI ifite ubushobozi bwo gutahura impapuro mpimbano n'ibindi byinshi byajyaga biteza ibibazo muri rubanda.

    Ati 'Ubu badusobanuriye ko babandi bakora ibyaha bagasibanganya ibimenyets, batubwiye ko bafite ubushobozi bwo kubitahura bikaba byakwifashishwa mu butabera, bizatuma rero ihohotera rigenda rigabanuka kuko akenshi umuntu ushaka guhohotera abanda agerageza gusibanganya ibimenyetso.''

    Iturerere Liliose yavuze ko yasobanukiwe ko ahabereye ibyaha we n'abandi baturage batagomba kuhegera ahubwo bazajya bahashyira ibimenyetso kugira ngo bifashe inzego z'umutekano.

    Ati 'Nk'umuntu wiyahuye, nasobanukiwe ko mu gihe ngiye nkafata ku mugozi yizirikishije, ibimenyetso bishobora kugaragaza ko nanjye naba nagize uruhare muri ubwo bwicanyi kandi wenda ndengana. Ikindi nabashije kumenya ibiciro by'ibizamini bya DNA n'ibindi byinshi ku buryo ndi bubisangize abanda baturage nabo bakabimenya.''

    Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie, yashimiye RFI yafashe umwanya wo gusobanurira abayobozi serivisi batanga, avuga ko benshi batari bazi neza imikorere y'iki kigo ariko ko buri wese yasobanukiwe ku buryo yabasha no kwigisha abanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko abaturage bose bakwiriye kumenya serivisi batanga kuko ari bo zashyiriweho, yatanze ingero ku nyandiko mpimbano zikunze gukoreshwa mu bintu by'amahugu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi.

    Ati 'Umuturage akwiye kumenya serivisi dutanga kugira ngo igihe bibaye ngombwa aziyambaze zibe zamurenganura zimuhe ubutabera bunoze. Ikindi gikomeye igihe habayeho ihohoterwa n'iyo umuntu yaba yasambanyijwe n'abarenze umwe abo bantu bose baramenyekana gusa bisaba ko ibimenyetso byafashwe bibe byafashwe neza bikanabungwabungwa neza.''

    Dr. Karangwa yavuze ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugana RFI mu gihe abona ko umwana we hari ibyahindutse mu buzima bwe, bakamupima akamenya ingano y'ibiyobyabwenge afata akaba yatangira kumugira inama zo kubireka.

    Yavuze ko muri ubu bukangurambaga bwa Sobanukirwa RFI 2025, bifuza ko abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikijyana babafasha gutanga ubutumwa mu baturage ko ahakorewe icyaha babungabunga ibimenyetso kugira ngo bizagire umumaro mu butabera.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa yasabye abayobozi ba Kirehe gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi batanga

    Abayobozi ba RFI basubiza bimwe mu bibazo byari bifitwe n'abayobozi bo muri Kirehe

    Abayobozi bo mu Karere ka Kirehe basobanuriwe ibijyanye na serivisi RFI itanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rfi-yabobanuriye-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-uko-babika-ibimenyetso-mu

  • The Ben yavuze imyato Massamba Intore #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yavuze imyato umuhanzi w’Umunyabigwi mu Njyana Gakondo, Intore Massamba amusabira Imana gukomeza kumurinda kuko ari urumuri rumurikira benshi.

    Ni mu butumwa uyu muhanzi witegura kujya mu Bwongereza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Yagize ati 'Massamba uri urumuri rutumurikira, Imana ijye ikomeza kukuturindira.'

    Amubwiye aya magambo mu gihe Massamba aheruka kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki aho yakoze igitaramo yise ’30/40 y’Ubutore’. Icyo gihe yizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki na 30 ishize igihugu kibohowe mu rugamba na we yagizemo uruhare.

    Nyuma gato y’iki gitaramo yashyize hanze album ye nshya yise 'Mbonezamakuza’ igizwe n’indirimbo 25 mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka amaze mu muziki.

    Intore Massamba mu myaka 40 yamaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi kandi nziza zagiye zigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunda injyana gakondo.

    The Ben yavuze imyato Massamba Intore

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11928

  • RDF yavuze ku musirikare wayo wafatiwe i Burundi – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n'igipolisi cy'u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyera.”

    Yakomeje ivuga ko “RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y'u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.”

    Itangazo rya RDF rije rikurikira iryari ryasohowe n'Igisirikare cy'u Burundi, ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi, akavuga ko yari yayobye. Kivuga ko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yavuze-ku-musirikare-wayo-wafatiwe-i-burundi

  • Gentil Misigaro nyuma y’imyaka 4 atuje, agarukanye imbaraga zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, nyuma y’imyaka 4 asa n’utuje yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo “Antsindira Intambara”.

    Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Biratungana’, yagarukanye imbaraga zidasanzwe.

    ‘Antsindira Intambara’ ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2024, akaba yayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Ni indirimbo yavuze ko yakomoye mu murongo wo muri Bibiliya mu gitabo cyaYesaya 41:10 havuga ngo “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”

    Muri iyi ndirimbo hari aho Gentil Misigaro agira ati: “Aho Imbaraga zanjye zirangirira niho ize zitangirira, aho ubwenge bwanjye burangirira ni ho ubwe butangirira. Ntabwo nkiri uwo kwirwanirira kuko mfite undwanirira. Iyo naniwe ndamuhamagara akantsindira intambara”.

    Agaruka kuri iyi ndirimbo, GentilMisigaro yagize ati”ntitugomba gutinya ibyo duhura na byo byose uko byaba bimeze kose kuko aho imbaraga zacu zirangirira ari ho iz’Imana zitangirira. Kandi aho ubwenge bwacu burangirira ni ho ubwayo butangirira.”

    “Nayihawe mu myaka nk’itanu ishize, hari ibyo Imana yari imaze kunkorera njye ntari kwishoboza namba nta n’undi muntu uwo ari we wese wari kubinkorera. Ni uko iyo ndirimbo yaje.”

    Gentil Misigaro usigaye uba muri Canada yavuze ko imyaka 4 amaze adasohora indirimbo yabisabwe n’umwuka wera ariko na none yabonye umwanya wo kwita ku muryango we.

    Izaba iri kuri Album ye ya kabiri yise “Yahweh” izaba igizwe n’indirimbo 10 ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza.

    Indirimbo 10 zigize iyi Album ni “When You Command”, “Yahweh”, “Hallelujah”, “Kila Siku”, “Nguvu”, “Msifuni”, “Antsindira Intambara”, “Ndifuza Gusa Nawe”, “Yesu Araryoshye” na “Urakomeye”. Zose ziri kuboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka iTunes, Deezer, Spotify, Amazon Music, Tidal n’izindi.

    Gentil Misigaro yasohoye indirimbo nshya

    Izaba iri kuri Album ye ya kabiri izaba iriho indirimbo 10

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11929

  • The Ben ategerejwe i Manchester mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu Bwongereza aho azataramira Urubyiruko rw’Abanyarwanda.

    Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Manchester tariki ya 18 Ukwakira 2025 aho uyu muhanzi ukunzwe ba benshi mu Rwanda no hanze yarwo ari we watoranyijwe kubasusurutsa.

    Iki gitaramo cyiswe ‘Liberation Cup Final & Youth Connect’ cyateguwe na Rwandan Community in Greater Manchester (RCGM) gifite intego yo guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, kikabafasha kuganira kuri gahunda z’igihugu, gusabana no kwidagadura.

    The Ben akunze kujya gukorera hanze y’u Rwanda ibitaramo mu bihugu bitandukanye, yagiye Canada, mu Bubiligi, USA, Uganda n’ahandi.

    Muri iki gitaramo kandi hazaba ikiganiro mpaka gifunguye ku ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere. Amahirwe yo gukora no kubihuza n’isoko ry’imirimo mu Rwanda. Guhura n’urundi rubyiruko rufite imitekerereze yagutse kandi rwagize icyo rugeraho.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11926

  • Dr. Odette Uwizeye yatorewe kuyobora ihuriro ry'abagore bari mu nzego z'ibanze muri Commonwealth – #rwanda #RwOT

    RALGA yatangaje ayo makuru yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo aho yashimiraga Dr. Uwizeye wagiriwe icyizere cyo kuyobora iryo huriro.

    Ku wa 6 Kamena 2025, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa RALGA, yakoze imirimo itandukanye mu nzego z'ibanze cyane ko yabaye Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi ndetse akaba yarabaye n'umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Commonwealth Women in Local Government Network (ComWLG) ni urubuga ruhuriyemo abagore bari mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu bihugu bya Commonwealth, hagamijwe kurushaho kugira uruhare rugaragara muri politiki y'imijyi n'uturere no gukemura ibibazo bikigaragara.

    Ihuriro rikora ubuvugizi kugira ngo politiki za leta n'amategeko ahurize ku kugabanya ubusumbane mu bagore n'abagabo mu buyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Rikora kandi ibikorwa byo guhugura abagore bari mu buyobozi no ku bashobora kwiyamamaza, ku buryo barushaho kumenya inshingano, uburyo bw'imicungire, imiyoborere myiza, n'uko bahangana n'imbogamizi zishingiye ku gutsina.

    Kugira uru rubuga bitanga amahirwe yo gusangira ibikorwa byiza (best practices) hagati y'ibihugu bya Commonwealth, kugira ngo ibihugu bibashe kwigiranaho.

    Iri huriro rya Commonwealth Women in Local Government ryatangijwe mu Nama ya CLGF yabereye i Valletta, Malta mu Ugushyingo 2017.

    Dr. Odette Uwizeye yatorewe kuyobora ihuriro ry'abagore bari mu nzego z'ibanze muri Commonwealth


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-odette-uwizeye-yatorewe-kuyobora-ihuriro-ry-abagore-bari-mu-nzego-z-ibanze

  • FDLR yatubwiraga ko iyo utashye bakwica kugira ngo tugumane nabo – Ubuhamya bw'Abanyarwanda batashye bavuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ni amwe mu magambo ya Maniraguha Ezira wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Komini Kayove ho muri Segiteri ya Busanza, wahunze mu 1994 anyura ku Kirwa cy'Idjwi, akomereza Kisangani ahava ajya Kitchanga akomereza Mugunga, ari na ho yatahutse aturutse.

    Ni umwe mu Banyarwanda 314, bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, batahutse kuri uyu kuri uyu wa gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, banyuze ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa na Leta y'u Rwanda.

    Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y'u Rwanda, RDC n'ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

    Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y'agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bakishyikiriza HCR kugira ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyababyaye.

    Mu kiganiro na IGIHE Maniraguha Ezira yavuze ko amaze imyaka 31 mu buhungiro kubera ubutumwa bugoretse bagiye bahabwa na FDLR mu bihe binyuranye, ndetse we banamuvunnye ukuguru kubera ko abimye umusanzu wo kubashyigikira.

    Ati 'Batubwiraga ko iyo utashye mu Rwanda uri umusore bagukubita, bakagufunga cyangwa bakakwica, FDLR na Wazalendo baduhaga amakuru atari ukuri kugira ngo dukomeze tugumane na bo, hari Data wacu wahoze mu gisirikari cya Habyarimana uherutse kumpamagara ambwira ko yatashye, yavuye i Mutobo ndetse yahawe n'amafaranga amufasha gutangira ubuzima, nanjye mpitamo gutahana n'umuryango wanjye twishyikiriza HCR.'

    Akomeza agira ati 'Twabwirwaga ko mu Rwanda utashye yicwa, kuko n'uwabaga atarakoze Jenoside yagombaga kuzira ibyaha by'abavandimwe be, njye baraje baransahura ndetse bamvuna ukuguru kubera kwanga gufasha FDLR na Wazalendo.'

    Ahamya ko u Rwanda asanze rukeye n'abarutuye bitandukanye kure n'abo yabanaga na bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse yiteguye kubaha amategeko y'u Rwanda no gukorera Igihugu na we agakora akiteza imbere.

    Yanahishuye ko mu mashyamba ya Congo asizeyo muramu we n'abana ba murumuna we wari umusirikari, kandi ko azabashishikariza gutaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose, bitandukanye n'uko byari bimeze ubwo bahungaga, abasaba kwisanga mu bandi no gufatanya na bo kubaka Igihugu.

    Ati 'Nimugera aho mwakomotse muzabane neza n'abo musanze, twishimiye ko mwafashe icyemezo kizima, mu Rwanda ntimuzongera kumva ibibakanga, muje mudusanga nk'abayobozi n'abaturage muri rusange, bose bazabafata nk'abavandimwe, mugende mukore mwiteze imbere.'

    Akomeza agira ati 'Muzasanga gahunda zitandukanye z'iterambere, banki zo mu Rwanda zaragiye zigera muri buri Murenge, ziri hose mu gihugu, ibikorwaremezo by'amashuri birahari ku bwinshi muzahite mujyana abana mu mashuri kuko uburezi bwabaye ubuntu mu mashuri abanza kuko umwana yishyurirwa amafaranga atageze ku 1000 Frw ku gihembwe, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.'

    Yakomeje kandi abasaba kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu Gihugu cyababyaye.

    Meya Mulindwa yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

    Ubwo aba Banyarwanda bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Abanyarwanda basaga 2.500 ni bo bavugwaga ko bazataha mu Rwanda, bigizwemo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, rikaganira n'u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko rwakira abana barwo.

    Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y'Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'amafaranga 40.800 Frw.

    Umubare w’abagabo batahutse wari mbarwa

    Mu batahutse higanjemo abagore n’abana

    Abatashye bahita bajyanwa mu nkambi aho bitegurira kuzasubira iwabo mu ngo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fdlr-yatubwiraga-ko-iyo-utashye-bakwica-kugira-ngo-tugumane-nabo-ubuhamya-bw

  • Australia yegukanye TTT, Team Rwanda iza muri 5 za nyuma #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya “Team Time Trial Mixed Relay”, ni mu gihe Team Rwanda yabaye iya 11.

    Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yakomeje hakinwa umunsi wa 4 wa yo aho bakinaga basiganwa n’ibihe ariko ku buryo bw’amakipe “Team Time Trial Mixed Relay”.

    Inzira yakoreshejwe muri “Team Time Trial Mixed Relay” ku ntera y’ibilometero 42,8 ni: KCC- RDB Ku Gishushu- Chez Lando- Prince House- Sonatubes- Nyanza ya Kicukiro- Kugaruka Sonatubes- Rwandex- Kanogo- Mediheal- Kwa Mignone- Ku Muvunyi- KCC.

    Australia yaje kwegukana umwanya wa mbere ikoresheje iminota 54,3 irusha u Bufaransa amasegonda atanu mu gihe ikipe ya gatatu yabaye u Busuwisi bwarushijwe amasegonda 18.

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 15.

    Uko amakipe yakurikiranye

    1. Australia
    2. U Bufaransa
    3. U Busuwisi
    4. U Butaliyani
    5. U Budage
    6. Espagne
    7. U Bubiligi
    8. Ukraine
    9. U Bushinwa
    10. Ethiopia
    11. U Rwanda
    12. Ibirwa bya Maurice
    13. UCI World Cycling Centre
    14. Uganda
    15. Benin

    Nyuma y’iminsi ine abasiganwa hakina basiganwa n’ibihe, ejo ku wa Kane hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y’ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

    Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

    Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y’imyaka 19] n’abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y’ibilometero 267,5.

    Uko amakipe akurikirana n’ibihe yakoresheje

    Australia ni yo yabaye iya mbere

    Team Rwanda yabaye iya 11

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11927