Author: webrwanda

  • Hegitari zirenga ibihumbi 800 zigiye guhingwa mu gihembwe cy'ihinga 2026A – #rwanda #RwOT

    Ni ubuso buzahingwaho ibihingwa by'ingenzi byatoranijwe mu bice bitandukanye by'igihugu birimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi, ingano, soya n'umuceri, imboga n'imbuto.

    Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy'ihinga 2026 A cyabereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango, Umuyobozi Wungurije wa RAB, ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi Dr. Uwamahoro Florence, yavuze ko iyi gahunda izatizwa imbaraga na gahunda y'amasite asaga 13.000 y'ibyanya by'ubuhinzi ( Food Basket Sites) mu turere twose tw'Igihugu bifite ubuso bwa hegitari hafi 500.000, kugira ngo bifashe mu gukurikirana imyaka iteyemo bityo itange umusaruro wifuzwa.

    Yagaragaje ko ari gahunda yatangiye n'ubundi, ikaba ishingiye mu guhuza ubutaka bikozwe n'amakoperative, ibyanya bini nk'ibishanga, mu materasi y'indinganire n'ubundi buryo abaturage bahuza ubutaka bagamije guhinga igihingwa kimwe.

    Yifashishije urugero rw'ibigori, Dr. Uwamahoro yavuze ko Leta yifuza ko umusaruro warushaho kwiyongera ku kigero gishimishije, kuko ari na byo biri muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu, aho kuri buri site hazaba hari umukozi ushinzwe kuyikurikirana kandi ubufitiye ubumenyi, aho atagera akunganirwa n'abamamazabuhinzi bageza amakuru yose ku muhinzi wo hasi.

    Ati 'Ubushakashatsi bwagaragaje ko impuzandengo y'umusaruro w'ibigori mu Rwanda ari toni ebyiri kuri hegitari kandi hashoboroga gusarurwaho toni 10 na 12, kuko imbuto nziza zabyera zihari, bivuze ko bishoboka, maze tukihaza mu biribwa tugasagurira n'amasoko.'

    Yeretse abahinzi ko bagomba kwita ku gufumbira imirima yabo bita cyane ku ifumbire y'imborera kuko uretse kuba irimo intungagihingwa, inafasha mu gufata amazi cyane cyane ku butaka bw'umusenyi, bigatuma ihangana n'imihindagurikire y'ibihe bityo ikunganira imvaruganda.

    Ati 'Mwakunze kumva bavuga ko ubuhinzi n'ubworozi ari umukenyero n'umwitero, ariko ubu byarahindutse; ahubwo byabaye igisarubeti, ntiwabona uko ugitandukanya, mube ari nako ibindi mubyumva.'

    Dr. Uwamahoro yibukije abashinzwe ubuhinzi mu nzego zose ko bagomba kwegera abaturage bakabaha imbuto nziza n'ifumbire mvaruganda ku gihe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abarebwa n'ubuhinzi bose 'gushyira ibiro mu murima' kugira ngo barusheho kumenya icyabaye mu mirima yabo, nihanabonekamo ibyonnyi babirwanye hakiri kare.

    Umuyobozi Wungurije wa RAB, ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi, Dr.Uwamahoro Florence, yavuze ko abantu bakwiye kubona ubuhinzi n’ubworozi nk’igisarubeti isano bufitanye mu kuzamura umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-zirenga-ibihumbi-800-zigiye-guhingwa-mu-gihembwe-cy-ihinga-2026a

  • Umuganga wa Rayon Sports umaze imyaka 30 ayivura ararembye #rwanda #RwOT

    Dr Mugemana Charles usanzwe uvura Rayon Sports ararwaye akaba atajyanye n’ikipe ye muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura na Singida Black Stars.

    Uyu muganga umaze imyaka 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, amaze iminsi arwaye akaba ari na yo mpamvu atagaragara mu kazi.

    ISIMBI yamenye amakuru ko yarwaye akaremba akaza no kujyanwa mu Bitaro aho yanarwariye muri CHUK.

    Ntabwo yagaragaye ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wo Singida Black Stars yabatsinzemo 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Uyu mugabo usanzwe ari n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha ntabwo ari mu staff yajyanye na Rayon Sports muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mugemana Charles amaze iminsi arwaye binatuma adakomeza inshingano ndetse no ku ivuriro rye rya Hope ntabwo ari we urimo gukora.

    Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

    Mugemana Charles amaze imyaka 30 avura Rayon Sports

    Mugemana Charles ararwaye no ku ivuriro rye ntabwo ari we urimo gukora

    Yanagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11924

  • Abakinnyi batanu ba Rayon Sports basigaye ku kibuga cy’Indege #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batanu ba Rayon Sports basigaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kubera kubura ibyangombwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye Singida itsinze 1-0.

    Rayon Sports ikaba yagombaga guhagurukana abakinnyi 22 bajya guhangana na Singida Black Stars.

    Ubwo bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hari abakinnyi byabaye ngombwa ko basigara kubera ko ibyangombwa bya bo (Passports) byatinze kuboneka.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Passports zabonetse ariko amasaha y’urugendo yari yageze ku buryo batajyana n’abandi biba ngombwa ko basigara.

    Bivugwa ko nta gihindutse bagomba gusanga abandi muri Tanzania ejo ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri, ni mu gihe umukino uzaba ku wa Gatandatu.

    Abakinnyi batanu basigaye ni; Mugisha Yves (Umunyezamu), Rushema Chris (Myugariro), Nshimimana Fabrice (Myugariro), Harerimana Abdelaziz Rivaldo (Rutahizamu) na Habimana Yves (Rutahizamu)

    Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igomba kwifashisha ku mukino wo kwishyura wa Singida Black Stars

    Harerimana Abdelaziz Rivaldo

    Umunyezamu Mugisha Yves

    Rushema Chris yabanjemo mu mukino ubanza

    Myugariro Nshimimana Fabrice yari yabanjemo mu mukino ubanza

    Rutahizamu Habimana Yves umwe mu bagomba kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11925

  • Hansi Flick yavuze ko Lamine Yamal agifite urugendo #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya FC Barcelona, Hansi Flick, yagize icyo avuga ku gihembo cya Ballon d'Or aho rutahizamu muto Lamine Yamal yegukanye umwanya wa kabiri. Flick yashimangiye ko kuba umwana muto nka Yamal agera kuri urwo rwego ari isomo rikomeye rizamufasha gukura no kurushaho gukora cyane.

    Mu magambo ye, Flick yagize ati: 'Ibi ni isomo rimutera imbaraga mu myaka iri imbere, kandi Lamine yabyakiriye neza. Aracyari muto cyane ariko afite impano idasanzwe. Ndizera ko azabona amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d'Or mu gihe cye.'

    Lamine Yamal w'imyaka 18 y'amavuko akomeje guca uduhigo dukomeye muri ruhago y'i Burayi, aho amaze kuba umwe mu bakinnyi bakurikirwa n'imbaga y'abafana nyamwinshi.

    Kuba yarabaye uwa kabiri mu bari bahataniye igihembo nyamukuru gihabwa umukinnyi ufite imibare myiza mu mwaka 'Ballon d'Or' byerekana urwego amaze kugeraho mu gihe benshi mu basore bakiri bato baba bagihanganye no kubona umwanya mu ikipe nkuru.

    Hansi Flick yakomeje ashimangira ko Lamine Yamal akwiye kwitondera urugendo rwe kugira ngo akomeze agere ku rwego rw'abagizwe ibihangange n'amateka ya ruhago. Yongeraho ko impano yihariye ifite agaciro ariko igisumba byose ari uko Yamal afite imbaraga, icyerekezo ndetse n'umutima ukunda umupira.

    Abafana ba FC Barcelona na Espagne bamufata nk'igihembo cy'ejo hazaza, ndetse benshi bemera ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazahindura amateka y'isi y'umupira nk'uko byagenze kuri Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo.

    Hansi Flick yavuze ko Lamine Yamal agifite urugendo
    Umutoza w'ikipe ya FC Barcelona, Hansi Flick, yagize icyo avuga ku gihembo cya Ballon d'Or aho rutahizamu muto Lamine Yamal yegukanye umwanya wa kabiri

     

    Source : https://kasukumedia.com/hansi-flick-yavuze-ko-lamine-yamal-agifite-urugendo/

  • Jerome Boateng yasezeye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Budage, Jerome Boateng, yamaze gufata icyemezo cyo gusezera burundu umukino wa ruhago nk'uwabigize umwuga. Uyu myugariro wari inkingi ya mwamba, wamenyekanye cyane mu ikipe ya Bayern Munich ndetse no mu ikipe y'igihugu y'Ubudage, yahisemo guhagarika gukina nyuma y'imyaka irenga 17 ari ku isonga mu mupira w'amaguru ku rwego rw'Isi.

    Boateng, ufite imyaka 37 y'amavuko kugeza ubu, yabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y'umupira w'Ubudage, aho afatanyije n'abandi bakinnyi b'imena batwaye igikombe cy'Isi cya 2014 muri Brazil. Mu rwego rw'amakipe, yakiniye Bayern Munich imyaka myinshi, atwara ibikombe byinshi birimo Bundesliga, DFB Pokal, ndetse na Champions League inshuro ebyiri zose.

    Mu butumwa bwe bwo gusezera, Boateng yavuze ko ari igihe cyo gutekereza ku buzima bwe bw'ejo hazaza no gushyira imbaraga mu mishinga mishya.

    Yagize ati: 'Umupira w'amaguru wampaye byose mu buzima, ariko ubu igihe kirageze ngo nerekeze mu kindi cyiciro. Ndashimira imiryango, inshuti, abafana n'abatoza bose banyoboye mu rugendo rwanjye.'

    Abakunzi ba ruhago bamwifurije ibyiza mu buzima bushya agiye gutangira, bamwe bamwibukira ku myitwarire ye yo kutarambirwa mu kibuga, ubwitange no kuba umukinnyi wizerwaga. Ubu hakomeje kuvugwa ko ashobora kwerekeza mu mwuga wo gutoza cyangwa akinjira mu bikorwa by'ubucuruzi n'imibereho myiza y'abana be. Jerome Boateng azahora yibukwa nk'umukinnyi w'intwari, wabereye icyitegererezo urubyiruko n'abakinnyi bakizamuka.

    Jerome Boateng yasezeye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga

    Source : https://kasukumedia.com/jerome-boateng-yasezeye-gukina-umupira-wamaguru-nkuwabigize-umwuga/

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

    Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) ko Qatar n'u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi ko ari umufatanyabikorwa w'ingenzi udafite aho abagomiye n'umuhuza wo kwizerwa kandi ugira uruhare rukomeye mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gusigasira umubano n'imikoranire myiza na Qatar mu guteza imbere inzego z'imikoranire no kureba amahirwe mashya y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Yashimangiye ko ubwo bufatanye bw'u Rwanda na Qatar bifite inyungu zikomeye kandi zifatika ku baturage b'ibihugu byombi.

    Yanagaragaje ko imikoranire y'ibihugu byombi ishingiye ku mubano w'igihe kirekire, ubucuti, ubucuruzi ndetse n'ishoramari rya Qatar mu Rwanda.

    Yashimye uruhare Qatar ikomeje kugira muri ibyo biganiro bigamije amahoro bikomeje guhuza abahagarariye Guverinoma ya RDC n'ab'Ihuriro rya AFC/M23 kuko byagejeje ku isinywa ry'amahame aganisha ku masezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga 2025.

    Yongeye kugaragaza ko ibiganiro bya Doha bigamije guhuriza hamwe impande zihanganye zikagirana ibiganiro bigamije gukemura umuzi w'ikibazo mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu Karere.

    Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko izo mbaraga zikomeje gushyirwamo zuzuzanya n'amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati y'u Rwanda na RDC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije amahoro by'umwihariko kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.

    Yashimangiye ko hakenewe imbaraga mu gukomeza gushyira mu bikorwa ry'amasezerano yashyiriweho umukono i Washington n'ibiganiro bya Doha kuko bizageza ku mahoro arambye mu Karere k'ibiyaga bigari.

    Ubwo RDC na AFC/M23 byashyiraga umukono ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-qatar-nk-umufatanyabikorwa-w-ingenzi-mu

  • Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi #rwanda #RwOT

    Mukamanzi Pelajiya, atuye mu Mudugudu wa Kansoro, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi. Ni umubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko ufite abana bane. Mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2025 ahashyira ku i saa saba yatewe n'umugizi wa nabi wamusanze mu nzu yitwaje Umupanga, baragundagurana uyu mubyeyi agerageza kwirwanaho ngo batamutema, abana bamufasha gutabaza bavuza induru, umugizi wa nabi ariruka ariko asiga akomerekeje uyu Pelajiya mu kiganza.

    Aganira na intyoza.com, Mukamanzi Pelajiya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yabwiye umunyamakuru ko acyumva hari ukinguye urugi kuko aribwo yari akiryama atarasinzira, yarabyutse akubitana n'uyu mugizi wa nabi yamaze kwinjira mu nzu agana aho barara(bahuriye muri Koridori) yikinguriye, yitwaje Umupanga n'igitoroshi kinini.

    Bagikubitana, yamutunze itoroshi ariko Pelajiya kuko yabonaga nta mahitamo afite yandi uretse kwirwanaho, ntabwo yamuhunze kuko ntaho yari afite handi ho guhungira ahubwo yagiye amusanga bagundaguranira aho kuko uyu mugizi wa nabi yari abanguye Umupanga ashaka kumutema.

    Yakomerekejwe ikiganza ubwo yirwanagaho agundagurana n'uwashakaga kumutema.

    Mu kwirwanaho, Pelajiya yatesheje uyu mugizi wa nabi itoroshi yamumurikishaga yitura hasi, barwanira Umupanga ari nako avuza induru, abana nabo bashyira induru ku mumwa baratabaza, wa mugizi wa nabi yumvuse bikomeye kandi ari umwe ahunga yiruka ariko asiga akomerekeje uyu mubyeyi mu Kiganza, wa Mupanga arawuhata.

    Pelajiya, avuga ko uyu mugizi wa nabi mu kwiruka ahunga yatoye Igitoroshi yari yazanye ndetse anamutwarira imfunguzo kuko aho itoroshi yaguye ari naho hari imfunguzo z'inzu. Avuga kandi ko atazi aho uyu mugizi wa nabi yakuye imfunguzo ku buryo aza akifungurira akinjira mu nzu.

    Kimwe mu bituma akeka ko yatewe n'umugizi wa nabi wari Gatumwa agendereye ku mugirira nabi ni uko ibi bije bikurikira ibikorwa bibi biherutse gukorerwa abana be ubwo mu cyumweru gishize Tariki 16 Nzeri 2025 bagiye kuvoma ari ku mugoroba bagakubitwa n'umuntu w'Umugabo batamenye, nti banabashe kumenya icyo bazize. Na n'ubu twandika iyi nkuru abana baracyafata imiti.

    Ibyongeye kuri ibi, Uyu mubyeyi avuga ko ikigaragaza ko ariwe Umugizi wa nabi yari agambiriye ari uko iyo aza ari umujura aba yaratwaye amatungo cyangwa se akagira ikindi kindi ajyana kuko bitari bibuze. Ahamya kandi ko ibyabaye ku bana be nabyo ari igihamya cy'uko hari abantu bagambiriye kumugirira nabi nubwo ngo ntabo azi. Asaba inzego z'Umutekano n'Abaturage ku muba hafi kuko abona ko ubuzima bwe bushakishwa n'abagamije kumugirira nabi.

    Pelajiya Mukamanzi, yabonye nta ho guhungira afite yanga guhagarara ngo agirirwe nabi ahubwo arwana n'uwari umuteye.

    Umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu waganiriye na intyoza.com ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko ari mu batabaye uyu mubyeyi muri iryo Joro ndetse agafasha ko agezwa kwa muganga. Avuga ko mu busesenguzi bwe nk'umuntu mukuru, asanga hari hagenderewe kugirira nabi uyu mubyeyi. Ibyo abihera ku kuba uwateye bigaragara ko yashakaga Umuntu atashakaga ibintu, ariko kandi akanashingira no kubyakorewe abana b'uyu Mubyeyi ubwo baherutse gukubitwa n'umugabo batamenye.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko ikibazo yakimenye kandi ko yicaranye n'uyu mubyeyi Pelajiya bakaganira, ndetse akaba yaramuhuje n'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB aho hari ibyo ngo barimo gukurikirana.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/24/kamonyi-mugina-uwarokotse-jenoside-yatewe-nuwo-akeka-ko-yari-agendereye-kumugirira-nabi/

  • Nyanza: Abana baherutse guturikanwa na Grenade #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abaturage kwitondera ibikoresho cyangwa ibyuma babonye batazi inkomoko yabyo, cyane cyane ibishobora kuba bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare cyangwa byarakoreshejwe mu bihe byashize. Polisi ikomeza isaba abaturage kugira ngo hirindwe impanuka zikomeje kugaragara, zituruka ku gukinisha cyangwa gucokoza ibyo bikoresho.

    Abaturage bo basabwe guhita batanga amakuru ku nzego z'umutekano igihe babonye ibyo bikoresho aho biherereye.

    Ibi bibaye nyuma y'impanuka yabereye mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, aho abana bari bakinisha igikoresho cyaje kugaragara ko ari grenade.

    Iyo grenade bayikuye mu nzu y'uwahoze ari mu itsinda rya Local Defense, maze iraturika ikomeretsa bamwe muri abo bana. Amakuru atangwa n'inzego z'ibanze avuga ko umwana umwe muri abo ari gukurikiranwa n'abaganga kubera ibikomere bikomeye yatewe niyo grenade.

    Polisi ikomeza kwibutsa ko ibyo bikoresho bishobora kuba bisigaye henshi mu gihugu kubera amateka yaranze inzego z'umutekano mu bihe byashize, ari yo mpamvu buri wese agomba kugira ubushishozi no kwirinda kubikoraho.

    Yagize iti: 'Ni ngombwa ko abaturage bamenya ko gusiga ibikoresho nk'ibi ahagaragara ari ikibazo gikomeye, kandi kubona umuntu abyikojejeho bishobora gutera ibyago bikomeye ku buzima bwe cyangwa n'ubwabandi muri rusange.'

    Inzego z'ibanze n'abaturage bose barakangurirwa gukorana n'urwego rwa Polisi y'u Rwanda no gutanga amakuru mu gihe habonetse ahakekwaho kugira ibikoresho nk'ibyo, kugira ngo bikurweho hakiri kare kandi ubuzima bw'abantu bukomeze kurindwa.

    Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturage kwitondera ibyuma batazi n'inkomoko yabyo

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-abana-baherutse-guturikanwa-na-grenade/

  • Rutahizamu Asman Ndikumana yahaye isezerano Rayon nyuma yo kubagwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubagwa imvune y’akaboko, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe, abasezeranya ko nakira azabakinira n’urukundo rwinshi.

    Ejo hashize ku wa Kabiri nibwo yabazwe iyi mvune, abagirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Yavuze ko byose byagenze neza ndetse akaba ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ibishoboka byose ngo abagwe vuba.

    Ati “Ndashaka gushima Imana ku bw’urukundo no kundinda buri munsi. Ndashimira cyane perezida wa Rayon Sports n’abagize komte y’ikipe bamfashije ngo mbagwe, ntabwo nabonaga uko mvuga urukundo rw’abafana kuko sinzarwibagirwa.”

    Yabahaye isezerano ko azabakinira n’urukundo rwinshi cyane. Ati “kubagwa byagenze neza, icyubahiro ni icy’Imana, nzabakinira n’urukundo rwinshi, tubonane vuba.”

    Ni imvune yagiriye ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup batsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba atazanakina umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu muri Tanzania.

    Amakuru avuga ko Ndikumana Asman agomba kumara byibuze amezi abiri hanze y’ikibuga adakina, bivuze ko ashobora kugaruka mu mpera z’Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.

    Ndikumana Asman yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11922

  • Imibare ya APR FC ikomeje kuzamo ibihekane #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari icyizere ko rutahizamu ngenderwaho wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra ashobora kugaruka vuba kuri ubu ashobora kudakina imikino ya Pyramids FC.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uburwayi yagize bwa Malaria, abaganga bamutegetse kuruhuka byibuze ibyumweru bitatu.

    Cheikh Djibril Ouattara yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro z’uku kwezi ariko yakinnye umukino umwe gusa batsinzemo Bumamuru 2-0 aho yanatsinzemo igitego.

    Nyuma y’aho ntabwo yongeye kugaragara mu mikino ya APR FC aho iyi kipe yavuze ko arwaye Malaria, yahise anazanwa kuvurirwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Mu gihe icyizere cyari cyose ku bakunzi ba APR FC ko bazajya gukina na Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League tariki ya 1 Ukwakira 2025 yagarutse nk’uko n’umutoza na we yabivuze, amakuru ahari nta cyizere atanga.

    Ouatarra yavuye mu Bitaro ari mu rugo ariko Malaria ikaba yaramuzshaje cyane, amakuru ISIMBI yamenye ni uko abaganga bamusabye gutegereza ibyumweru bitatu akabona gutangira akazi.

    Ibi byumweru bitatu bikaba bazahura n’iyi mikino ya Pyramids FC. Bibaye ari ukuri ntakine iyi mikino ya Pyramids FC byaba ari igihombo gikomeye kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuko ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho by’umwihariko mu busatirizi bwa APR FC.

    APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00′. Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Amahirwe menshi ntabwo Cheikh Djibril Ouattara azakina umukino wa Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11923