Author: webrwanda

  • Camarade yigaritse ibyo aregwa byose, avuga ko bashaka kumugerekaho Urusyo #rwanda #RwOT

    Kalisa Adolphe Camarade yahakanye ibyaha byose ashinjwa, ko ibyakozwe ari ‘FIFA Match Agent’ bahaye akazi, ahubwo akaba abona bashaka kumuherekaho urusyo

    Uyu munsi nibwo Kalisa Adolphe Camarade yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha bibiri akurikiranyweho birimo; kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano yakoze hagati ya 2024 na 2025.

    Aba yaraburanye tariki ya 19 Nzeri 2025 ariko byimurirwa uyu munsi tariki ya 25 Nzeri 2025 kuko we n’umwunganira Me Bizimana Emmanuel bavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha byose Camarade aregwa.

    Gusa yari yavuze ko ibyo aregwa byose atabyemera, yagize ati “ntabwo mbyemera”.

    Mbere yo gutangira kuburana, Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yahawe umwanya wo kugaragaza inzitizi, aho yavuze ko Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite bwo kuruburanisha, aho yagize ati “birumvikana ko harimo iburabubasha”.

    Yakomeje avuga ko impamvu avuga ko Umucamanza n’Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite kuko aho yakoreye icyaha muri FERWAFA iherereye mu Murenge wa Remera nubwo iri mu Karere ka Gasabo ariko uwo murenge ubarazwa mu Ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari narwo bumva rufite ububasha bwo kuruburanisha.

    Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko ibyo bitahabwa ishingiro kuko Kalisa Adolphe Camarade mu mwirondoro yasomewe yemera ko ari uwe akaba atuye Gasabo muri Kibagabaga ari mu Ifasi y’Urukiko rwa Gasabo.

    Ikindi yavuze ni uko nubwo yakoreraga muri FERWAFA ariko iperereza aho rigeze ritagaragaza ko ibyo byaha akurikiranyweho yaba kunyereza umutungo n’impapuro mpimbano yabikoreye muri FERWAFA.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo umuntu afashwe akisanga aho akorera, aho yakoreye icyahs n’aho atuye bitari mu Ifasi imwe y’Urukiko , iyo habayeho impaka ku Rukiko rufite ububasha, itegeko rigena ko icyo gihe Urukiko ruhabwa urubanza ni Urukiko ruri mu Ifasi akoreramo.

    Yakomeje avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yakoreye icyaha muri FERWAFA, yavuze ko ku mpapuro mpimbano akurikiranyweho ari facture (Proforma) yatanze muri FERWAFA kugira ngo ahabwe amafaranga akayahabwa bivuze ko icyaha yagikoreye muri FERWAFA.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo ngingo irebwaho mu gihe Urubanza rw’Inshinjabyaha ruri mu Rukiko rurenze rumwe kandi akaba yemeza ko uru ruri mu Rukiko rumwe.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo ngingo urebwaho mu gihe havutse impaka ku Rukiko rufite ububasha mu kuburanisha urubanza kandi ariko kuri.

    Perezida w’Urukiko yasabye umwanditsi impungenge z’ababurana.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya

    Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amadorali 21387 ndetse n’impapuro mpimbano akaba ari facture Ibom Hotel muri Nigeria na Radisson muri Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko amafaranga yose yahawe yaba ari ukwishyura Hotel, kurya kw’abakinnyi, itike n’ibindi angana n’ibihumbi 43 by’amadorali.

    Yavuze ko yagaragaje ko ayo mafaranga yose yakoreshejwe ariko nyamara iyi Hotel yo muri Nigeria ivuga ko yishyuwe ibihumbi 21304.

    Impapuro mpimbano z’izo nyemezabwishyu zo muri Nigeria na Afurika y’Epfo mu Gushyingo 2024 ariko hakiyongeraho na proforma yari yakoze ikipe y’Igihugu Amavubi ejobundi yenda gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, izo hoteli zavuze ko ibyo biciro atari ibyazo.

    Ubushinjacyaha yakomeje buvuga ko Ibom hakoreshejwe 21304 mu gihe Camarade yavuze ko hakoreshejwe amadorali 40130.

    Agaruka ku mpapuro mpimbano yavuze ko hari proforma Camarade yavuze ko Ibom Hotel yasabye ibihumbi 35 by’amadorali ariko yarayihakanye ivuga ko yasabye ibihumbi 26 by’amadorali.

    Ejobundi muri Kanama 2025 ubwo Amavubi yari agiye gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, Camarade yongeye kugaragaza Proforma y’amadorali 56320 ya Ibom Hotel, iyi hotel yarayihakanye ivuga ko yari yohereje iy’ibihumbi 26 by’amadorali.

    Yari yanagaragaje ko Radisson yasabye ibihumbi 35 ariko na yo yarabihakanye, ubushinjacyaha buvuga ko atagera.

    Camarade yireguye avuga ko ayo mafaranga atagaragara yishyuwe mu ntoki anishyurwa na ‘FIFA Agent’ witwa Kenan ukomoka muri Tunisia kubafasha.

    Aha bagaragaza ko nubwo Ubushinjacyaha budashaka kubyumva ariko mu mupira w’amaguru cyane mu mikino Mpuzamahanga habamo ‘FIFA Match Agent’ kandi uwo Kenan yaranasabiwe Visa binyuze muri Ambasade.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Camarade yivugiye ko ari we wamuhaye akazi kandi ko n’ibaruwa imusabira Visa ari we wayanditse.

    Ikindi Ubushinjacyaha butumva ni ukuntu ari we wajyaga kwishyura kandi na we yageze muri Nigeria.

    Ku kunyereza umutungo kandi yavuze ko iwe bahafatiye imipira yo gukina, laptop ya FERWAFA, impapuro za FERWAFA.

    Akaba yasabye ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye mu gihe yaba afunguwe zabangamira iperereza.

    Camarade yireguye

    Yavuze ko habayeho kutumva ibintu neza kuko ‘FIFA Match Agent’ afite ibyangombwa bya FIFA ufasha amakipe yaba kuyashakira amahoteli rimwe na rimwe akaba ari we wishyura bitewe n’ibyo bumvikanye, we ngo inshingano ze ni ukumenya neza ko umukino wanyu wageze neza.

    Yavuze ko hari ikintu birengagiza ubwo bari kuri Hotel yamutwaraga muri ‘finance’ ngo yishyure ariko hari aho byanze, birangira hari igice kimwe cy’amafaranga cyemewe kikishyurwa ubundi aramubwira ngo ibindi arabikora bazayamwishyura bageze aho amafaranga agomba kuvaho.

    Urugendo rugenze neza, ibintu birangiye agarutse mu Rwanda nibwo yamusabye facture kugira ngo yishyurwe na we arazohereza.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha burimo kumushinja impapuro mpimbano kandi izo facture bavuga yahimbye hari uwazimwoherereje badashaka kuvuga kandi barabibonye ko ari ‘FIFA Match Agent’ wazimwoherereje kugira ngo yishyurwe kandi ngo ntabwo yari kumenya ko ari impapuro mpimbano cyangwa se niba hari ubufatanye yaba afitanye n’iyo hoteli.

    Yakomeje avuga ko ‘FIFA Match Agent’ atanasabiwe Visa muri Ambasade y’u Rwanda ahubwo bayimusabiye muri Ambasade ya Nigeria bagaragaza icyo agiye gukora n’inshingano afite kuko ni umuntu uhabwa ikiraka ku mukino warangira bakamuha ikindi bitewe n’umukino.

    Yavuze ko atari kujya muri Nigeria muri Leta Uyo yumvise bwa mbere bamubwira ko haba Hotel imwe indi ikaba ibamo ikipe ya Nigeria, rero ngo yagombaga gushaka umufasha kandi ngo biri mu nshingano ze nka SG, ngo hari igihe aba agomba gutanga akazi nta muntu n’umwe abajije kuko abifitiye uburenganzira.

    Yavuze ku mipira yo gukina yasanzwe iwe, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ijya itanga imipira yo guha amarerero, rero iyo bamaze gusinyira umuntu ko abyemerewe bayimuha, ni muri urwo rwego bayihasanze.

    Kuri Laptop yavuze ko yari yamaze no kuyitanga ayiha uwamusimbuye by’agateganyo ndetse anavuga ko document ze zari ho yababwiye ko azaza kuzifata.

    Ni muri urwo rwego yavuze ko yaburana ari hanze kandi ko yazerekana ibintu byinshi batazi kuko abona buri wese abyuka akivigira ibye bimeze nko kumuherekaho urusyo.

    Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yavuze ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko asanzwe ari inyangamugayo kandi akaba ari no mu za bukuru ikintu avuga ko n’itegeko riteganya ko iyo haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza abirebaho.

    Ikindi yavuze ko baniteguye kuba batanga ingwate ariko akaburana ari hanze.

    Yanagaragaje ko afite umwishingizi wemera kumwishingira ari we umuvandimwe we Jules Kalisa, urukiko rwamubajije niba koko abyemera avuga ko abyemera.

    Ikindi Me Bizimana Emmanuel yavuze ni uko ubwo yabazwaga asoje bamubujije icyo yongeraho avuga ko bigaragara ko Kenan ari we ‘FIFA Match Agent’ ari we wakoze ibyo byaha bamurekuye yakwishyura ayo mafaranga we akamwiyishyuriza kuko atanamwishyuye yakwandikira FIFA ikaba yanahagarika ibyangombwa bye.

    Urukiko rwavuze ko umwanzu ku isomwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.

    Camarade yavuze ko ari abashaka kumugerekaho urusyo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11931

  • APR FC yakubise ishoka ibiciro ku mukino wa Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Ku busabe bw’abakunzi b’iyi kipe, APR FC yemeye kugabanya bimwe mu biciro by’umukino wa Pyramids FC.

    APR FC izakira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00′.

    Yari yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho muri VVIP byari ibihumbi 30, muri VIP ibihumbi 20, ahatwikiriye ibihumbi 10 n’aho ahasigaye biba ibihumbi 5.

    Mu nama yaraye ihuje abahagarariye abafana n’ubuyobozi bwa APR FC, basabye ko itike ya make bayigabanya ikava ku bihumbi 5.

    Bimeye kuyigabanya bayigira ibihumbi 3 Frw ku muntu uzagura itike kugeza tariki ya 28 Nzeri, uzayigura nyuma izaba yasubiye kuba ibihumbi 5 Frw.

    APR FC yagavanyije ibiciro ku mukino wa Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11932

  • Ngororero: Umuturage arashinja Gitifu kumukubitira mu biro akamuvuna ukuboko #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, haravugwa ikibazo cyakuruye impaka gikubiye mu birego bivugwamo umuturage n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamasiga. Uwo muturage aravuga ko yakubitiwe mu biro by'Akagari akubiswe na Gitifu, bikamuviramo gukomereka no kuvunika ukuboko.

    Nk'uko uwo muturage yabitangarije Kasuku Media, ngo yari yitabye ibiro by'Akagari mu rwego rwo gushaka serivisi zisanzwe. Agezeyo, ngo yahuye n'umuyobozi w'Akagari bakirana amagambo, hanyuma biza kugera aho amukubitiye ku karubanda mu maso y'abari bahari, agahita amuvuna ukuboko. Ati: 'Nari nje gusaba serivisi, ariko ahita anshaririza, ambwira amagambo mabi, hanyuma ansindagiza hasi amfata nk'aho ntari umuntu. Ubu ngubu ndababaye, mfite n'ukuboko kuvunitse'.

    Icyakora, Gitifu w'Akagari ka Kamasiga we arabihakana akomeye. Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, yavuze ko ahubwo uwo muturage ari we washatse gukora intambara, akamufata ku ngufu mu buryo bwo kumukurura ubugabo, bakagundagurana, hanyuma uwo muturage agerageza kwiyaka bikarangira akomeretse ubwe. Ati: 'Ntabwo nigeze mukubita, ahubwo ni we wankuruye ubugabo, turagundagurana, nyuma we ubwe yaje gukomereka. Nta muntu nigeze ngirira urugomo'.

    Abaturage bamwe bo muri ako gace bavuga ko iki kibazo gikwiriye kwitabwaho n'inzego zibifitiye ububasha, kuko iyo abayobozi n'abaturage batumvikanye bigira ingaruka ku bwumvikane buke n'imiyoborere idahwitse. Hari n'abavuga ko ari ngombwa ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kugaragare.

    Kugeza ubu, inzego z'umutekano ndetse n'iza Leta muri ako Karere ntacyo ziratangaza ku buryo ibi birego bizakurikiranwamo. Ariko abaturage barasaba ko hakurikizwa amategeko, kugira ngo hatagira urengana.

    Mu baturage bakomeje kuvuga kuri iki kibazo, umwe yagize ati: 'Umuturage agomba guhabwa agaciro n'umuyobozi, ariko na we akamenya ko agomba kubaha ubuyobozi. Icy'ingenzi ni uko amategeko ahabwa agaciro, kuko inkoni ntizigomba gukoreshwa mu gucyemura ibibazo.'

    Ibi birego bikomeje kuvugwa mu gihe mu Rwanda hakomeje gushyirwaho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage, bityo abaturage bakibaza niba koko ibyo birego bizasobanuka cyangwa niba bizarangirira mu magambo.

    Mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, haravugwa ikibazo cyakuruye impaka gikubiye mu birego bivugwamo umuturage n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamasiga

    Source : https://kasukumedia.com/ngororero-umuturage-arashinja-gitifu-kumukubitira-mu-biro-akamuvuna-ukuboko/

  • Bugesera: Umugabo arakekwaho kwicisha umuhoro umugore we #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, haravugwa inkuru iteye inkeke y'umugabo ucyekwaho kwica umugore we akoresheje umuhoro. Amakuru y'abaturage atanga ishusho y'uko aba bombi bari bamaze igihe batabana neza, ndetse bakaba bari baratandukanye, ariko amakimbirane atarakemutka hagati yabo akaba aribyo bivugwa ko yaba yabyaye icyaha cy'ubugome nk'iki.

    Abaturage bo mu mudugudu bavuze ko basanzwe bazi ayo makimbirane, bamwe bakemeza ko hari hashize amezi menshi bombi batabana, ariko ntibyigeze bituma abaturage batekereza ko byarangira habayeho kwicana.

    Umwe mu baturanyi yagize ati: 'Twumvaga bapfa ibintu by'imitungo no kutumvikana mu muryango, ariko sinatekerezaga ko byagera aho kwicana.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwihutiye kugera ahabereye ayo mahano, buhamagarira abaturage kwirinda gukemura amakimbirane mu buryo bw'ubugome, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe. Umuyobozi w'Umurenge wa Mayange yasabye imiryango kwitoza gukemura ibibazo byabo mu nzira z'ubwumvikane, ndetse n'abaturage bagahindura imyumvire ikijyanye no gukoresha imbaraga mu bibazo by'ingo.

    Kugeza ubu, inzego z'umutekano zatangaje ko zatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyabaye, ndetse n'icyo cyaha gishobora guhanwa uko amategeko abiteganya. Umurambo w'uwo mugore wahise ujyanwa ku bitaro bikuru ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugabo akomeje gushakishwa.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko iki kibazo gikwiriye kuba isomo ry'uko amakimbirane y'urugo adakwiye gusuzugurwa, kuko ashobora kuvamo ibyaha bikomeye bigahungabanya umutekano w'imiryango ndetse n'uw'abaturage bose muri rusange.

    Mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, haravugwa inkuru iteye inkeke y'umugabo ucyekwaho kwica umugore we akoresheje umuhoro

    Source : https://kasukumedia.com/bugesera-umugabo-arakekwaho-kwicisha-umuhoro-umugore-we/

  • Rukeneye miliyoni 25$: Ibibazo byazonze uruganda rw'amashanyarazi ya nyiramugengeri rwari gutanga megawatt 70 – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwitwa Hakan Power Plant ruri Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara iruhande rw'ikibaya gucukurwamo nyiramugengeri. Rwatangiye kubakwa mu 2017, rutangira gutanga umuriro w'amashanyarazi mu 2021.

    Kuva rwatangira gutanga amashanyarazi rwahuye n'imbogamizi yo kubura nyiramugengeri ihagije yo gutunganya kuko itabonetse ku kigero yari yitezweho.

    Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko inyigo yari yakozwe mbere yo gutangiza urwo ruganda yari yerekanye ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru muri icyo kibaya ari ku gipimo kitazahungabanya umusaruro warwo ariko si ko byagenze.

    Ati 'Icyo tumaze kubona mu myaka ine ishize ni ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe ryagize ingaruka ku mugezi w'Akanyaru. Inyigo yakozwe mbere yagaragazaga ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru afite ubugari bwa metero 3,5 ariko ku bw'ibyago yariyongereye ubu yageze kuri metero 4,9. Bituma nyiramugengeri yacu umwuzure uyitwara.'

    Uko kwiyongera kw'amazi y'umugezi w'Akanyaru gushingiye ku kuba imvura igwa muri ako gace yariyongeye, nyiragemugengeri imwe itwarwa n'umwuzure, indi na yo irakayuka bituma kuyicukura mu gihe cy'imvura bigora.

    Uru ruganda rwagombaga kujya rucukura mu bihe byose by'umwaka ariko Tadic avuga ko mu bihe by'imvura nyinshi nko mu itumba bibagiraho ingaruka kuko bituma batabona nyiramugengeri bagombaga gutunganya mu gihe cy'amezi atatu n'ane.

    Uwo mushoramari yakomeje asobanura ko izo mbogamizi ziyongeraho ikibazo cy'ibikoresho bidahagije bifasha mu gucukura no gukura nyiramugengeri mu kibaya ijya mu ruganda.

    Ibyo bituma ubushobozi bwo gutanga umuriro w'amashanyarazi urwo ruganda rufitiye ubushobozi rutabasha kuwugezaho.

    Ati 'Impuzandengo y'umuriro ubasha kuboneka ni megawatt 23. Nyamara urganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 twakuramo uwo dukoresha hano ukaba megawatt 70.'

    Uru ruganda rumaze gushorwamo agera kuri miliyoni 450 z’Amadolari

    Hakenewe irindi shoramari rya miliyoni $25

    Tonci Tadic yavuze ko kuri ubu urwo ruganda rumaze gushorwamo miliyari $450 z'Amadolari ariko rukeneye izindi miliyari $25 ngo rukemure ibyo bibazo byatumye rudatanga umusaruro rwari rwitezweho.

    Yagaragaje ko kugira ngo umuriro w'amashanyarazi wa megawatt 70 urwo ruganda rugomba gutanga ku muyoboro mugari ugerweho hagomba kwagurwa ubuso bucukurwaho nyiramugengeri, bukava kuri hegitari 300 zihari uyu munsi bukagera kuri hegitari 800.

    Avuga kandi ko akeneye izindi mashini nibura 40 harimo izifasha mu gucukura no gutwara nyiramugengeri ijyanwa mu ruganda.

    Ati 'Nkeneye miliyari $25 kugira ngo uruganda rubashe gutanga megawatt 70. Ntekereza ko nzibonye mu byiciro mu gihe cy'imyaka itatu za megawatt 70 z'amashanyarazi zaba zabonetse.'

    Tadic ariko asaba ko hanabaho imikoranire myiza n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG) kuko amashanyarazi urwo ruganda rutanga aba agomba kwishyurwa nyirwarwo ariko bigatinda.

    Yavuze ko ubundi REG iba igomba kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 45 uhereye igihe yahereweho ibyo igomba kwishyura uruganda ariko ko ubu amezi ageze kuri ane bitarakorwa kandi Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro na cyo kibara amande y'ubukererwe iyo cyatinze kwishyurwa.

    Uwo mushoramari yongeyeho ko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda yamusezeranyije ubufasha mu kongera umusaruro urwo ruganda rutanga ndetse ibiganiro hagati y'urwo ruganda n'ibindi bigo byaratangiye ngo barebe uburyo bakorana.

    Uretse uruganda rwa Hakan Power Plant, amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri anatunganywa mu ruganda rwa Gishoma rutanga megawati 15.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ikigega cya nyiramugengeri ingana na toni miliyoni 155 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

    Imibare ya REG igaragaza ko 77% bya nyiramugengeri yose u Rwanda rufite iri mu gishanga cy'Akanyaru n'icya Nyabarongo ndetse no mu bibaya bya Rwabusoro.

    Umuyobozi Mukuru wa Hakan Powe Plant, Tonci Tadic yavuze ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru atwara nyiramugengeri

    Uru ruganda rutunganya amashanyarazi ava muri nyiramugengeri rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70

    Nyiramugengeri icukurwa ntiboneka ku kigero gihagije

    Uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rukeneye izindi mashini nk’iyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rukeneye-miliyoni-25-ibibazo-byazonze-uruganda-rw-amashanyarazi-ya

  • Guverineri Rubingisa ahangayikishijwe n'abana bata ishuri n'inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho mu mwiherero w'iminsi ibiri wahurije hamwe abayobozi ku rwego rw'Intara, abagize komite nyobozi z'uturere, ba Perezida b'Inama Njyanama z'uturere n'abahagarariye ibigo bya Leta bikorera muri iyi Ntara.

    Wari ugamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye iterambere ry'abaturage birimo amakimbirane yo mu miryango, abana baterwa inda imburagihe, abava mu ishuri n'ibindi byinshi.

    Uyu mwiherero waberaga mu Murenge wa Rwinkwavu wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga: Inshingano n'indangagaciro z'umuyobozi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri uyu mwiherero barebeye hamwe ibidindiza iterambere yaba iry'abaturage ndetse no mu nzego bayobora.

    Yavuze ko biyemeje kubikemura ku buryo umuturage abasha kugera ku iterambere.

    Ati 'Ibibazo by'umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi, hari imiryango ifite amakimbirane twarayibaruye, dufite imiryango ifite abana batari kujya ku ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itemewe, nubwo imibare idakanganye cyane ariko ni abana bacu nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari, dufite abana b'abakobwa baba baratewe inda kubafasha ariko ntibirangirire aho kugira ngo n'ababigizemo uruhare bakurikiranwe n'inzego.''

    Guverineri Rubingisa yavuze ko ibi bibazo aribyo bitera ibindi byinshi ku buryo abagize umuryango aho gutekereza uko bashyira hamwe ngo batere imbere ahubwo bahugira muri bya bibazo.

    Yavuze ko biyemeje gukorera hamwe mu gukemura ibi bibazo.
    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga.

    Yavuze ko buri muyobozi w'akarere yamurikaga udushya afite ku buryo abandi bashobora kutwigiraho.

    Ati 'Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kugenda tukabikemura, ni ugukoresha inzego zose, ntabwo twese turakorana kuva ku Muyobozi w'Akarere kugera ku Isibo. Twasanze rero twese tutari twahuza inzego zose ngo dukorere hamwe, twahakuye umukoro ukomeye w'uko tugomba gukorana twese.''

    Muri uyu mwiherero hafatiwemo indi myanzuro irimo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari, kubaka ubushobozi bw'abakozi no gukora nk'ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no guha abaturage serivisi nziza, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru n'ibipimo ngenderwaho.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage kugira ngo bibafashe gutera imbere

    Guverineri Rubingisa ahangayikishijwe n'abana bata ishuri n'inda ziterwa abangavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-rubingisa-ahangayikishijwe-n-abana-bata-ishuri-n-inda-ziterwa

  • Nyuma y'imyaka 13 ryubakwa, isoko Gisenyi ryatangiye gutangwamo ibibanza – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Gisenyi rigeretse inshuro enye, aho buri gice cyaryo gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo ibice byo ku gisenge n'igorofa ryo hasi.

    Umushinga wo kubaka isoko rishya rya Gisenyi ni umwe muyahuye n'inzitizi nyinshi zikomeye kuko ryatangiye ryubakwa n'akarere, nyuma rihabwa rwiyemezamirimo, rijyanwa mu nkiko akarere kongera kurisubirana, nyuma kaza kuryegurira abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko batangiye kwakira ibigo n'abacuruzi bifuza kurikoreramo.

    Ati 'Igorofa ryo hasi n'irya mbere yamaze gufatwa ndetse n'irya kane bigeze kure, ni ibintu bikomeje kutwereka ko inyubako ijyanye n'igihe yuzuye ikenewe.'

    Yakomeje avuga ko 'Tugomba kwihutisha icyiciro cya kabiri cy'umushinga cyo kubaka irindi gorofa, mu gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona aho bakorera kandi heza.'

    Twagirayezu yahamije ko inyubako y'isoko rya Gisenyi yashyizweho uburyo bwo kurengera ibidukikije, ku buryo amazi yose azajya ayivaho bateganyije uburyo bwo kuyafata bakayatunganya bakongera kuyakoresha, kandi bafitemo uburyo bwinshi bw'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Déogratias Nzabonimpa yabwiye IGIHE ko isoko ryuzuye, ndetse ryitezweho kwagura ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

    Ati 'Imirimo yose yo kubaka inyubako y'isoko yararangiye, harimo gukorwa isuku ya nyuma no gushyira ibintu byose mu mwanya wabyo, kandi nk'Umujyi wa Rubavu wegereye umupaka; abacuruzi bose bakorana n'isoko rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye koroherezwa ubuhahirane.'

    Visi Meya Nzabonimpa avuga ko kwimurira abacuruzi bavuye mu isoko rishaje bizaba byarangiye bitarenze Ugushyingo 2025, bigizwemo uruhare n'Akarere na Rubavu Investment Company Ltd (RICO).

    Igice cyo hasi kuri iyi nyubako kirimo gukodeshwa amafaranga ibihumbi 20 Frw, igorofa rya mbere rigakodeshwa ibihumbi 18 Frw, muri kabiri ibihumbi 15 Frw, muri gatatu ni 14 Frw, mu gihe ihera ari ibihumbi 10 Frw. Ibi biciro ni ibya metero kare hatabariwemo imisoro.

    Igisenge cy'iyi nyubako y'Isoko rya Gisenyi kubera uko cyitegeye umujyi wa Goma, Umusozi wa Rubavu, Ikirunga cya Nyiragongo n'Ikiyaga cya Kivu amakuru IGIHE ifite ni uko Umushoramari mu myidagaduro y'u Rwanda, Coach Gael ari mu bahabengutswe, ndetse akiri mu biganiro na RICO.

    Ni isoko ryuzuye rigeze ku gaciro ka miliyari 6 Frw, kubera ko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi zaryo ngo ryihanganire imitingito no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro. Mbere ryari ryarateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw.

    Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi yuzuye nyuma y’imyaka irenga 13

    Aba mbere batangiye gufata ibibanza byo gucururizamo muri iyi nyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-13-ryubakwa-isoko-gisenyi-ryatangiye-gutangwamo-ibibanza

  • Rwamagana: Abayobozi barenga 150 bahawe 'smartphones' – #rwanda #RwOT

    Izi telefone bazihawe ku wa 23 Nzeri 2025 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu kwaka serivisi za leta.

    Muri buri Mudugudu hafashwemo abantu batanu bahawe izi telefone harimo abayobozi b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, abashinzwe imibereho myiza n'abandi batandukanye ku buryo bashobora gufasha abaturage mu kwaka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo.

    Umukuru w'Umudugudu wa Nyantoki uherereye mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, Sindambiwe Théoneste, yavuze ko bakoraga urugendo rw'amasaha abiri n'amaguru bagiye gushaka umukozi w'Irembo ku Murenge, ni mu gihe iyo bategaga moto byabatwaraga 3000 Frw kugenda no kugaruka.

    Ati 'Ngiye kwinjira mu baturage banjye ngende mbafasha mu kwaka serivisi zimwe na zimwe nko kwishyura mituweli, kwishyura Ejo Heza n'izindi nyinshi kuko byatugoraga kujya kwaka serivisi z'Irembo, uturutse mu Mudugudu wacu kuri moto dutanga 3000 Frw kugenda no kugaruka kugira ngo tubone umukozi w'Irembo ni ibintu rero byari bitubangamiye.''

    Umujyanama w'imibereho myiza mu Mudugudu wa Rutoma, Gahamanyi Jean Paul we yagize ati 'Najyaga nkenera nka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo bikamvuna kuko kuhagera uteze ni 1000 Frw, ariko ubu serivisi nyinshi nzajya mbyikorera. Icya mbere ayo mafaranga nategeshaga azamfasha mu bindi, noneho ikindi kiyongereyeho nzajya mfasha n'abandi baturage.'

    Muhawenimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda, yavuze ko hari serivisi nyinshi baburaga uko bishyura bitewe n'ahantu batuye.

    Ati 'Bizadufasha kwizigamira ya mafaranga twakoreshaga tujya gushakisha abakozi b'Irembo bari kure yacu, ikindi binadufashe kubona serivisi nyinshi mu buryo bwihuse. Nka njye rwose byamvunaga kuko narimfite agatelefone, ubu rero nishimye cyane.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko kuba abaturage benshi bagenda babona telefone zigezweho bibafasha mu iterambere, asaba abazihawe kujya bafasha bagenzi babo mu kubona izo serivisi.

    Yagize ati 'Bizadufasha kongera umusaruro kuko umuturage azajya yisabira serivisi atagombye gukora urugendo ajya ku Kagari, ku Murenge n'ahandi ahubwo azajya ayisabira we ubwe yaba ari mu rugo cyangwa mu murima, bizatuma imibereho myiza yiyongera, binafashe abaturage kutica gahunda ze ngo ajye gusaba serivisi zimwe na zimwe ku Kagari.''

    Visi Meya Umutoni yavuze ko bazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kugeza izi telefone ku bandi baturage bo mu mirenge itandukanye kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi.

    Akanyamuneza kari kose ku bahawe telefone

    Bamwe mu bayobozi bahawe izi telefone bavuze ko byabagoraga kujya gushaka umukozi w'Irembo kuko akenshi bakorera kure yabo

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko bazakomeza gushaka uko abaturage benshi bagezwaho telefone zigezweho

    Aba bayobozi 156 bo mu nzego z'ibanze bahawe smartphone, basabwa gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abayobozi-barenga-150-bahawe-smartphones

  • Jangwani yongeye kugaragara mu bikorwa bya APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, yongeye kugaragara mu bikorwa by’iyi kipe nyuma y’iminsi asa n’utuje.

    Ejo hashize APR FC yari yakiriye abakunzi b’iyi kipe baheruka gufungurwa ndetse na bamwe mu bayobozi ba za ‘Fan Clubs’.

    Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Ibi bikaba byari bifitanye isano n’amatike y’indege bagendeyeho bajya mu Misiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Pyramids ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.

    Minisiteri y’Ingabo yavugaga ko amatike bagendeyeho amafaranga yayaguze yavuye kuri Konti ya MINADEF mu gihe bo bavugaga ko ari bo bitangiye amafaranga yo kuyagura.

    Mu bari bafunzwe bakaba bari barimo n’umuvugizi w’abafana Jangwani.

    Nubwo atari APR FC yabafungishije ariko yagiye inengwa ko kuva bafungurwa itigeze ihura na bo ngo ibihanganisha inabibibwirire ko nta ruhare yabigizemo.

    Ikintu cyatumaga hasa n’ahari igikuta hagati yaba bafana n’ubuyobozi nubwo batabyeruraga.

    Gusa icyabigaragazaga ni uko n’umuvugizi w’abafana kuva yafungurwa atakomeje akazi ke bisanzwe, abamwegereye bakavuga ko yari atagereje ko ubuyobozi bumuvugisha.

    Ejo ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa muri Tennis Club bahuye n’aba bafana kimwe n’abandi bayobozi b’abafana barasangira.

    Nubwo amakuru ISIMBI yamenye batavuze neza ku byo bifuzaga ariko na none hari mu rwego rwo gutegura neza umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00′.

    Bakaba basabwe gufasha mu bukangurambaga abafana bakazaza ari benshi cyane ko bamaze iminsi basa n’abakatakitabira imikino neza.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa ni we wari uyoboye iyi nama

    Jangwani yongeye kugaragara mu bikorwa bya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11930

  • Musanze: Hifashishijwe 'drone,' Polisi yafashe 24 bangizaga imirima y'abaturage bayishakamo zahabu – #rwanda #RwOT

    Aba baturage 24 bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, nyuma y'uko bamwe mu batuye mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bagaragaje kwangirizwa imirima n'imyaka bikorwa n'abayicukuramo amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nk'ikibazo kibabangamiye.

    N'igikorwa cyakozwe hifashishijwe drone ifata amafoto igaragaza aho abo bacukura mu mirima y'abaturage baba baherereye ndetse ikaba yanabakurikiranye aho bajya kwihisha igihe bahunze abaza kubafata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy'abaturage bishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, kuko bigishijwe hakaba hari ababirengaho.

    Ati 'Gufata abishora mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe uba ari umwanzuro wa nyuma, kuko bagirwa inama kenshi bakanigishwa ingaruka zabyo, abinangiye bakanga kubireka ntitwarebera ngo bakomeze kwangiriza imyaka n'amasambu bya bagenzi babo ni yo mpamvu bafatwa bagakurikiranwa.'

    Yakomeje agira ati 'Kurwanya ibikorwa nk'ibi birakomeje ahantu hatandukanye, ni yo mpamvu twongera kuburira ababyishoramo kubireka mbere y'uko bafatwa kuko nibinangira, bazafatwa babibazwe.'

    Ibikorwa nk'ibi byo gufata abangiza imirima n'imyaka by'abaturage mbere yo kubikora abaturage babanza kwigishwa ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo ndetse no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka n'ibindi.

    Abafashwe uko ari 24 bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hifashishijwe-drone-polisi-yafashe-24-bangizaga-mirima-y-abaturage