Author: webrwanda

  • Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo hatangizwaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

    Ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika.

    Iri shuri rishya rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Hailemariam Desalegn yavuze ko Perezida Kagame ari icyitegererezo cye mu rugendo rwe rw'ubuyobozi no guharanira iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    Ati 'Mbere na mbere reka ntangire nshimira Perezida Paul Kagame nari mfite abo nigiraho mu kuba umuyobozi. Umwe muri bo ni Perezida Kagame ariko kandi undi ni uwo nasimbuye Minisitiri w'Intebe Meles Zenawi. Inkuru yanjye ishobora gufasha urubyiruko hano, ubwo bose bari mu nshingano nari Minisitiri w'Intebe wungirije ngakurikirana cyane ibyo bakora.'

    Yakomeje ati 'Hari ibiganiro bitandukanye nagiye ngira amahirwe yo kugirana nabo, nk'igihe Perezida Kagame yazaga muri Addis bakagirana ibiganiro by'uburyo twateza imbere umugabane. Byari ibiganiro bikomeye, kandi ni bo bazajye igitekerezo cyo kuzana NEPAD kubera ibyo biganiro. Nzi ko Perezida Kagame yashaga ushobora gukomeza izo nshingano kuko bombi bari bakiri abayobozi byari bigoye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo biganiro kuri bo.'

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira imitekerereze yo guharanira iterambere kuko bifite ubushobozi bwo kubikora.

    Ati 'Ubwo twahuraga tukaganira, nibutse ko hari ibiganiro bimaze igihe ndavuga nti dukwiye gutangira kubikora. Aho ni ho twatangiriye. Bimwe mu bihugu by'umwihariko ibyo muri Aziya nka Singapore, Koreya Y'Epfo, u Bushinwa byavuye mu bihugu bikennye bigera ku bihugu bifite ubukungu ariko twebwe nk'Abanyafurika twari beza kubarusha muri icyo gihe twagumye mu bukene. Ntekereza ko icy'ingenzi cyane ari ibitekerezo bizima bifite agaciro.'

    Yavuze ko Afurika ifite ikibazo kijyanye n'imiyoborere myiza ariko ko hakenewe kubakwa ikiragano gishya gikora ibintu mu buryo buzima.

    Ati 'Imitekerereze n'imyitwarire mizima n'imiyoborere ni ingenzi. Ariko kandi dufite ikibazo cy'imiyoborere kandi abana bacu n'urubyiruko rwacu ntabwo bakwiye gukomeza nk'uko twe twakoraga ibintu kandi tugomba gutangira ubu.'

    Yakomeje ashimangira ko ari urugendo rutoroshya rusaba imbaraga mu guharanira gusigira umurage mwiza urubyiruko, anashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kugira uruhare muri urwo rugendo.

    Ati 'Uru ntabwo ari urugendo rw'igihe gito, turabyemeranya ko ari urugendo rw'uruhererekane rw'ikiragano ariko tugomba kubikomeza. Turashimira Perezida no ku mahirwe yampaye yo kuyobora uru rugendo kandi icyerekezo cyiza nakimwigiyeho.'

    Ubwo yabazwaga ku mbogamizi ikomeye yahuye nayo nk'umuyobozi, Hailemariam Desalegn yagaragaje ko abari mu nzego z'ubuyobozi bagorwa n'ibintu byinshi ariko kuri we yagowe cyane no kuyobora abakada bakuru mu ishyaka.

    Hailemaliam yagaragaje ko yigiye byinshi kuri Perezida Kagame

    Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo

    Hatangijwe amasomo mu ishuri rya Afurika ry’Imiyoborere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hailemaliam-desaleign-wayoboye-ethiopia-yagaragaje-ko-afata-perezida-kagame-nk

  • Kigali: Batatu bafatanywe udupfunyika 1250 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Abakekwa bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hagati ya 23 na 25 Nzeri 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umusore w'imyaka 20, yafatanywe udupfunyika 402, mu gihe uw'imyaka 28 wari ushinzwe gushakira abakiliya b'urumogi undi mukobwa w'imyaka 25 ufite ububiko bw'urumogi, polisi ikaba yamusanganye udupfunyika 851.

    Uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n'umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi na we akaruha ujya kurucuruza i Nyamirambo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP, Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko abafashwe uko ari batatu n'urumogi bafatanwe byashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa urumogi rutarakwirakwira mu baturage.

    Ati 'Abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge basabwa kubireka kuko inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge uretse kugukenya ntibyagukiza.'

    Yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira umuntu wese 'uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.'

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

    Urumogi bafatanywe rwashyikirijwe RIB

    Umukobwa ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika turenga 800


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-batatu-bafatanywe-udupfunyika-1250-tw-urumogi

  • Huye: Hari kubakwa inzu y'imikino na stade by'asaga miliyoni 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Huye usanzwe urimo ibindi bikorwaremezo bya siporo birimo Stade Mpuzamahanga ya Huye na Stade Kamena, gusa mu gihe cya vuba hariyongeraho ibindi bishya bizafasha abawutuye gukora siporo.

    Aha harimo kuvugurura ikibuga cy'umupira w'amaguru cya Stade Byiza, kizaba kirimo n'ubwatsi buhangano [Tapis synthétique] bwakuwe muri Stade ya Huye iri gushyirwamo ubushya n'inzu irimo ibibuga bya Basketball na Volleyball.

    Ibi bikorwaremezo biri mu Murenge wa Mbazi, bizaba bifite inzu n'amacumbi azajya afasha mu mwiherero w'amakipe igihe ari gutegura imikino.

    Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Mutunda rifite ikipe y'abakobwa y'umupira w'amaguru yakirira kuri iki kibuga kigiye gutunganywa, Nkundineza Valens, avuga ko bizafasha abanyeshuri kuzamura impano, ariko mbere byari bigoye kuko hakundaga kurekamo amazi mu bihe by'imvura, mu zuba hakaba nk'ubutayu.

    Ati 'Ni amahirwe tugize, abakinnyi bacu bajyaga bakinira mu byondo cyangwa ivumbi, ariko ubu bagiye gushyiramo 'tapis'. Imikinire igiye kugenda neza, dore ko no kugira ngo batwemerere kuhakinira byabaga bisaba gutakamba.'

    Umushinga wo kubaka ibi bikorwaremezo uzanasiga iki kigo cyubakiwe icumbi ry'abanyeshuri 300, ibyo abona nk'indi ntambwe yo kwakira abakobwa benshi b'abanyempano.

    Shumbusho Canisius utuye mu Murenge wa Mbazi, yabwiye IGIHE ko ibi bibuga bizatuma ababituriye bazamura urwego rw'imikinire, kandi n'ikipe y'Umurenge wabo ikarushaho kwitwara neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ibi bibuga biri kubakwa mu rwego rwo kurushaho korohereza abatuye mu bice by'umujyi kwidagadurira ahantu heza habahesha agaciro.

    Ati 'Hariya havukiye ikipe y'abakobwa ya ES Mutunda, biduha igitekerezo cyo kuhavugurura ngo bakomeze gukuza impano zabo. Bo n'abandi bazabikorsha muri siporo zisanzwe tubitezeho byinshi mu gihe kiri imbere.'

    Sebutege akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze kuri 50% ubumbatiye ibikorwa bitatu, ari byo kubaka amacumbi y'abanyeshuri yamaze no kuzura, kuvugurura ikibuga cy'umupira no kubaka 'Gymnase' izajya ikinirwamo imikino y'amaboko.

    Uyu uterwa inkunga na Association des Maires Francophones (AMF), uje usanga ibindi bikorwa by'amajyambere birimo umuhanda wa kaburimbo w'ibilometero bine, byose mu ntego yo kurimbisha umujyi wa Huye.

    Abazakinira kuri iki kibuga ntibazajya bakangwa n’ijoro kuko hateganyijwe urumuri ruhagije

    Abubatsi barakataje mu mirimo yo kubaka ‘Gymnase’ ya Mutunda

    Abatuye i Mbazi banyuzwe n’umuhanda wa kaburimbo bubakiwe

    Mu Murenge wa Tumba na ho huzuye ibibuga bifasha urubyiruko gukora siporo

    Icumbi ry’abanyeshuri ryamaze kuzura

    Igishushanyo mbonera cya ‘Gymnase’ ya Mutunda ndetse na Stade Byiza

    Nyuma yo kubaka ikibuga cya Stade Byiza, hazahita hashyirwamo tapis yakuwe muri Stade Mpuzamahanga ya Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hari-kubakwa-inzu-y-imikino-na-stade-by-asaga-miliyoni-500-frw

  • Dj Brianne ategerejwe Kampala #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ugezweho mu kuvangavanga imiziki, Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ategerejwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho agomba gususurutsa abantu mu gitaramo yatumiwemo.

    DJ Brianne wanagaragaje ko atazi kuvanga imiziki gusa ahubwo no kuririmba abizi aho yumvikanye mu ndirimbo ‘Pressure’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, azataramira muri Uganda ejo.

    Ni ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 iki gitaramo kikazabera Paradigm Kampala. Azaba ari we mushyitsi mukuru

    Si we wenyine kuko hazaba hari n’abandi bahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Alisha, DJ Big Allan na DJ Jose mu gihe kizaba kiyobowe na Sheilah Gashumba.

    Dj Brianne ategerejwe muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11933

  • Jangwani yabwiye ubuyobozi bwa APR FC ikintu gikomeye! Ibyo utamenye byavugiwe mu nama yabahuje #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’ejo hashize habaye inama yahuje ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abahagarariye abafana hakiyongeraho na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bari barafunzwe.

    Ni inama yabereye kuri Tennis Club Nyarutarama, aho abakunzi b’iyi kipe bagejeje ku buyobozi ibyifuzo bya bo ndetse banaganira ku mirongo migari yo gutegura umukino wa Pyramids FC bakazawitabira ari benshi.

    Gusa benshi bari bafite amatsiko yo kumva ijambo Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa wari uyoboye iyi nama ari bubwire abakunzi b’iyi kipe barimo n’umuvugizi w’abafana, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani baheruka gufungurwa.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari cyo kintu Chairman yahereyeho abihanganisha kandi ababwira ko nta ruhare na ruto APR FC yigeze ibigiramo, ababwira ko ikipe itanabatereranye yabazirikanaga ariko byari birenze ubushobozi bwa yo.

    Bamwe muri aba bafana bari bafunzwe bashimiye Minisiteri y’Ingabo kuko nubwo bari bafunzwe ariko ntacyo bashatse ngo bakibure, bari babayeho neza kandi bakanashimira Ubutabera bwakoze akazi kabwo neza cyane.

    Nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ko Jangwani yaba atakiri umuvugizi w’abafana, Chairman yamubwiye ko agomba gukomeza izi shingano ni mu gihe no mu minsi yashize yabyemereye ISIMBI ko batigeze bamusimbuza akiri we muvugizi.

    Mu ijambo rye, Jangwani yavuze ko atigeze ava kuri izi nshingano icyo yari ategereje ari uko ubuyobozi bumusubiza mu kazi, na we akaba yiteguye guhita agatangira. Akaba uyu munsi yahereye no kuri B&B Kigali FM.

    Jangwani yagarutse mu nshingano zo kuvugira abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11934

  • Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika' – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, yafunguye ku mugaragaro inama ya 194 y'Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabirwa n'ibihugu 132 bigize iri shyirahamwe.


    Iyi nama iri kuba mu gihe u Rwanda ruri kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ya mbere ibereye muri Afurika, ikitabirwa n'ibihugu 108 n'abasiganwa 769, harimo ibihugu 36 bya Afurika, umubare utarigeze ubaho mu mateka yayo.

    Perezida Kagame yashimangiye ko umukino w'amagare wagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi ku mugabane wa Afurika, anavuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuwuteza imbere.

    Ati: 'Mu Rwanda twashoye imbaraga mu mukino w'amagare nka siporo. Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda isiganwa riza ku isonga muri Afurika kandi byubaka urufatiro rw'iterambere ryawo.'

    Yanongeyeho ko kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego rw'Isi bizana inyungu zifatika mu iterambere ry'igihugu.

    Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame n'u Rwanda ku ruhare bagize kugira ngo Shampiyona y'Isi n'iyi nama bibere bwa mbere muri Afurika.


    Ati:
    'Ibihugu 132 biri hano byansabye gushimira Perezida Kagame ku gutuma aya mateka agerwaho. Ntituzibagirwa uburyohe bw'ibihe byacu mu gihugu cyanyu cyiza.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare 2025 yatangiye ku Cyumweru tariki 21 Nzeri, ikazasozwa ku ya 28 Nzeri 2025.

    Source : https://rushyashya.net/amagare-yahinduye-ubuzima-bwa-benshi-muri-afurika-perezida-kagame/

  • Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwahuye n'abahagarariye abafana mbere y'umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye inama n'abahagarariye Fan Clubs, baganira ku myiteguro y'umukino wo ku wa 1 Ukwakira 2025 uzahuza APR FC na Pyramids SC kuri Kigali Pelé Stadium.


    Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yashimangiye ko abafana ari inkingi ikomeye y'ikipe, ari na yo mpamvu ubuyobozi bwafashe umwanya wo kuganira na bo no kumva ibyifuzo byabo.


    Muri iyi nama, abafana basabye ko ibiciro by'amatike bigabanywa kugira ngo benshi bazitabire. Ubuyobozi bwemeye iki cyifuzo, maze itike ya make iragabanuka iva ku bihumbi bitanu (5,000Frw) igera ku bihumbi bitatu (3,000Frw) ku muntu uzayigura mbere ya tariki ya 28 Nzeri 2025.

    Ikindi cyagarutsweho ni imyenda y'abafana, aho ubuyobozi bwatangaje ko yamaze kujya ku isoko, iboneka ku iduka rya T-Kay riri muri UTC.


    Col (Rtd) Eugène Ruzibiza wari uhagarariye abafana yashimye ubuyobozi ku bw'iyi nama y'ingirakamaro, mu gihe umuvugizi w'abafana Frank Jangwani yahigiye ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze uruhare rukomeye ku mukino wa Pyramids.


    Umukino uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, saa 14:00 ku Kigali Pelé Stadium.

    aboneka unyuze kuri 662700*1212#.

    Source : https://rushyashya.net/ubuyobozi-bwikipe-ya-apr-fc-bwahuye-nabahagarariye-abafana-mbere-yumukino-ubanza-wa-caf-champions-league-na-pyramids/

  • Perezida Kagame yashimangiye ko abumva ko u Rwanda rutakwakira ibikorwa bikomeye basizwe n'amateka – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye Inama ya 194 y'Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre.

    Iyi nama iberamo amatora ya Perezida mushya wa UCI, yabereye i Kigali mu gihe uyu Mujyi uri kuberamo Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025. Ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu gihe cy'imyaka 104.

    Mu ijambo ry'ikaze, Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize ngo Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 n'Inama yayo ya 194 bibere muri Afurika.

    Yongeyeho ati 'Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n'u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y'Isi y'Amagare y'akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza. Kuba muri iki cyumba uyu munsi, biradutera imbaraga ndetse birongerera agaciro inama yacu.'

    Perezida Paul Kagame na we yashimiye UCI na Perezida wayo, David Lappartient, bahisemo ko u Rwanda rwakira ibi bikorwa byombi bikomeye, aho biri mu byitabiriwe cyane mu mateka y'iyi Mpuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi.

    Ati 'Isabukuru y'imyaka 125 kuva UCI ishinzwe ni ubudashyikirwa. Ikirenzeho ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Twishimiye ko ibihugu 108 biri kurushanwa, ari umubare munini ku rwego rw'Isi. Muri Afurika gusa, dufite ibihugu 36, akaba ari byo byinshi byitabiriye iri rushanwa byo kuri uyu Mugabane kuva ritangiye kuba.'

    Yashimiye kandi abakinnyi n'abafana baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.

    Ati 'Turashimira abakinnyi n'abafana bavuye kure kugira ngo baze hano. Kuva ku bihugu bikomeye mu mukino w'amagare kugeza ku bito, kuba hano kwanyu ni byo bituma ibi bikorwa bigira igisobanuro gikomeye.'

    'Ku bakinnyi, turabizi ko imisozi yacu isa n'igoye, ariko muyitwaramo neza kandi mufite imbaraga. Uko kwihangana kwanyu kugaragaza urugendo rw'u Rwanda rwatugejeje kuri ibi bihe by'amateka. Ni mwe twafatiyeho urugero kandi tuzaba duhari kuri buri ntambwe kugira ngo tubashyigikire.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko igare risanzwe ari igikoresho cyifashishwa mu buzima bwa buri munsi bw'Abanyafurika, ndetse u Rwanda rwashoye imari mu mukino w'amagare bigatanga umusaruro, aho kuri ubu isiganwa ribera mu gihugu rya 'Tour du Rwanda' riri mu ayoboye muri Afurika.

    Ati 'Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w'amagare. Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerwego. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse ishyira ibuye ry'ifatizo ku iterambere, mu rugendo ruganisha muri iki cyumweru.'

    Yagarutse kandi kuri 'Centre Satellite' ya UCI yafunguwe mu Rwanda muri Gashyantare, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri cya Afurika cyiyigize nyuma ya Afurika y'Epfo, ashimangira ko yatangiye gutanga umusaruro aho abakinnyi benshi bo kuri uyu Mugabane bayitorezamo bakagera ku rwego rwisumbuye.

    Yonyeho ati 'Tubona siporo nk'umusemburo wo gutera imbere n'amahirwe, ndetse kwakira amarushanwa yo ku rwego rw'isi byongera iterambere mu buryo bwihuse ndetse bigakuba ikibivamo.'

    Perezida Kagame yakomoje ku bumva ko ibihugu nk'u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw'Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n'amateka.

    Ati 'Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.'

    Yongeye gushimira Perezida wa UCI, David Lappartient, washyize mu bikorwa amahame yo gukorera mu mucyo, avuga ko 'yegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro.'

    Yakomeje agira ati 'Ndashaka kugushimira, mu izina ry'u Rwanda, ku bunyangamugayo n'ubushake bwo guhagurukira gushyigikira ibiri mu murongo mwiza ndetse bikwiye. Inzego ziyobora siporo zifite inshingano zo gukingura amarembo, zigaha rugari abandi kandi ni byo tubona UCI iri gukora. Turabibashimira mwese.'

    Umukuru w'Igihugu yibukije kandi gushora imari muri Afurika bisobanuye gushora muri kamwe mu duce dutera imbere byihuse ndetse dufite akamaro mu Isi haba mu gukora abakinnyi, kubaka inganda zikora ibintu bitandukanye, imyitozo, ubukerarugendo no kwakira ibikorwa.

    Perezida Kagame yashimangiye ko abumva ko u Rwanda rutakwakira ibikorwa bikomeye basizwe n'amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-abumva-ko-u-rwanda-rutakwakira-ibikorwa

  • Minisitiri Dr. Bizimana yeretse abakoze Jenoside inyungu ziri mu kubwiza abana babo ukuri – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Igororero rya Nyamasheke ku wa 24 Nzeli 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy'inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa zihabwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo bafungurwe.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko mu mpamvu zatumye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha bashyirirwaho umwanya wihariye wo kuganirizwa harimo no kubafasha gusobanukirwa gahunda za Leta, kubafasha kwakira uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bazabane neza n'imiryango yabo n'iy'abo biciye, ndetse no kurwanya ikibazo cyakunze kugaragara kuri bamwe cy'isubiracyaha.

    Ati “Umuntu wakoze Jenoside icya mbere akwiye kwitandukanya nacyo ni amateka mabi. Kwitandukanya n'amateka mabi y'ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ukwemera ukuri kw'ibyaha bakoze. Benshi barabihunga, akakubwira ngo nagiye mu bitero, cyangwa sinatabaye ariko ukabona bake cyane bemera ko bafashe Umututsi bakamutema, bakamwica nabi. Ni ngombwa rero ko uko kuri kuvugwa”.

    Dr. Bizimana yavuze ko imiryango y'abahamijwe ibyaha bya Jenoside cyane cyane abana babo bakeneye uko kuri kw'amateka y'ababyeyi babo.

    Ati “Bifasha abana gukira ibikomere bakumva ko ababyeyi babo batarenganye. Uko kuri iyo kutabayeho uwakoze icyaha ntabwo agororoka byuzuye, icya kabiri kwinjira mu muryango nyarwanda n'umurongo w'ubumwe n'ubudaheranwa biramugora”.

    Imiryango y'abafite ababo bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha nayo yatumiwe mu gikorwa cyo gusoza izi nyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa.

    Ntihemuka Susane wo mu Karere ka Bugesera, uri mu bafite abagabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside, yashimye iyi gahunda y'inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa zihabwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha.

    Ati “Mwarakoze kwigisha aba bantu bakumva ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo bakaba bavuye hano basobanukiwe, natwe tukaba twaje hano tukumva ubuhamya bwabo”.

    Rwabana Yohani wo mu Karere ka Nyamasheke urangije igifungo cy'imyaka 19 yakatiwe kubera kujya mu biteto byiciwemo Abatutsi, yavuze ko yabanje kujya yumva nta cyaha yakoze kubera ko nta Mututsi yishe.

    Ati “Ariko kubera izi nyigisho twumvise dutsinzwe n'urubanza. No kujya mu gitero ni icyaha cyaradufashe twari abicanyi kuko ntawe twatabaye. Turashimira Leta y'ubumwe ibi biganiro yaduhaye, rwose twarakosotse. Uwasubira muri ibi bintu (Jenoside) mu mutwe yaba ari umusazi”.

    Icyiciro cya gatatu cy'inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo bafungurwe cyitabiriwe n'abagororwa 608, muri bo abarenga 200 nibo bahise bataha kuko igihe bakatiwe cyarangiye.

    Abahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, bavuga ko inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa bamaze ukwezi bahabwa zabafashije guhinduka

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abagize uruhare muri Jenoside kubwiza abana babo ukuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yeretse-abakoze-jenoside-inyungu-ziri-mu-kubwiza-abana

  • Boris Johnson yasabye Guverinoma y'u Bwongereza gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyatangiye ku butegetsi bwa Boris Johnson aho Guverinoma ye yagiranye ibiganiro n'u Rwanda, biza no kurangira impande zombi zigiranye amasezerano.

    Gusa Guverinoma ya Sir Keir Starmer yahise isesa ayo masezerano, itangaza ko izashaka ikindi gisubizo ku kibazo cy'abimukira kiri mu bihangayikishije Abongereza magingo aya.

    Sir Keir Starmer nta gisubizo gifatika yatanze kuko abimukira bakomeje kwinjira mu gihugu ku bwinshi, ibibagendaho nabyo bikomeza kwiyongera.

    Nk'ubu mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka, mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga ibihumbi 30 mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Boris Johnson yavuze ko “Guverinoma ikwiriye kwemera ko yananiwe, igasubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Icyo dufite ubu ni uko nta gisubizo gihari cyo kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.”

    Yakomeje avuga ko bibabaje kuba ibindi bihugu biri kwigana iki gitekerezo cyazanywe n'u Bwongereza, ati “Dufite igisubizo, icyo ni icyo gufatanya n'u Rwanda, kandi birababaje kubona abandi bantu bari kwigana igitekerezo cyacu. Abanyamerika, Abataliyani.”

    Uyu mugabo ashimangira ko mu gihe Guverinoma ya Sir Starmer yakomeza kugenda biguru ntege, 'iki kibazo kitazigera kibonerwa igisubizo.”

    Boris Johnson yasabye gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

    Boris Johnson yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-boris-johnson-yasabye-gusubizaho-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu