Author: webrwanda

  • APR yatsinzwe itegekwa gutanga ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari umukinnyi wa APR WFC, Ihirwe Régine ayireze kuba yaranze kumurekura kuri ubu yayitsinze ndetse banategeka ko itanga urupapuro rumurekura 'release letter’ akajya muri Rayon Sports.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Régine bakunda kwita Queen yasinyiye Rayon Sports yitegura kujya gukina CECAFA amasezerano y’imyaka 2 ariko APR FC yanga kumurekura ivuga ko akiyifite amasezerano y’imyaka 2.

    Ihirwe Régine yahise yandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda asaba ko bamufasha APR WFC ikamurekura kuko amasezerano yasinywe yayasinyiwe n’ababyeyi rero nta gaciro agifite.

    Ubundi tariki ya 28 Ugushyingo 2022, ni bwo APR WFC yasinyanye n’ababyeyi ba Ihirwe Régine amasezerano y’imyaka 5, bemeranya ko APR izamufasha kuzamura impano no kumurihira amashuri mu gihe cy’imyaka itanu.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ni bwo Régine w’imyaka 19 na APR WFC bahuriye imbere ya Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA maze buri ruhande rusobanura uko ikibazo kimeze.

    APR yavugaga ko amasezerano atararangira mu gihe Régine we yavugaga ko ayo masezerano yayasinyiwe n’ababyeyi ataruzuza imyaka y’ubukure ubu akaba yarakuze adakwiye guhabwa agaciro.

    Kuba yarasinyiwe n’ababyeyi, Komisiyo yasanze atari impamvu yatuma arekurwa ahubwo bisunze ingingo ya 18.1 y’Amategeko ya FIFA ateganya uko abakinnyi bahinduranya amakipe aho ivuga ko umukinnyi ashobora gusinyira ikipe ari munsi y’imyaka 18 ariko ntarenze imyaka 3.

    APR WFC ikaba yahise isabwa kurekura uyu mukinnyi akajya gukomereza akazi ahandi aho yishimiye.

    Ihirwe Regine Queen ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatsinzwe-itegekwa-gutanga-ibyangombwa.html

  • Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe #rwanda #RwOT

    Amakipe akomeye akina umupira w'amaguru ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ko konti zabo za X (Twitter) zishingirwa mu bihugu bitandukanye n'aho akorera cyangwa akomoka. Uyu murongo mushya wo gucunga imbuga nkoranyambaga ukomeje kwerekana uburyo aya makipe arushaho gutekereza ku masoko mpuzamahanga no kongera abayakurikira ku rwego rw'Isi.

    Muri ayo makipe, FC Bayern Munich yo mu Budage ifite konti yashingiwe muri Afurika y'Epfo, mu gihe Napoli yo mu Butaliyani yo yashingiwe muri Uruguay. Real Madrid, Arsenal, Manchester United na Liverpool imbuga zose zashingiwe ku mugabane w'i Burayi konti zazo zose zishingiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikerekana uko isoko ry'ikoranabuhanga muri icyo gihugu rikomeje kwiharira imiyoborere myinshi ya platiformu ya X.

    Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, konti yayo yashingiwe mu Bwongereza, naho Simba SC yo muri Tanzania yo ikaba yanditswe muri Eswatini (Swaziland). Ibi byatumye abakunzi b'aya makipe bakomeza gutangara no gukurikirana impamvu z'iyi mpinduka, byongera no guteza imbaraga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Aya makipe akomeje guteza imbere isura yayo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byerekana uburyo siporo igezweho isaba gukorera ku masoko menshi mu rwego rwo kwikubira abafana ku Isi hose.

    Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe

    Source : https://kasukumedia.com/konti-za-x-zamakipe-akomeye-ku-isi-zikomeje-kurikoroza-nyuma-yo-kugaragazwa-aho-zashingiwe/

  • Abakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu bahamagawe kwitegura Igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Hamaze guhamagarwa Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo y’abakinnyi 20 igomba kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda umwaka utaha muri Mutarama.

    Aba bakinnyi bakaba bagiye gukora umwiherero wa kabiri aho muri 28 bari bakoze uwa mbere umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball, Hafedh Zouabi yasezereye abakinnyi 10 yongeramo abakinnyi babiri.

    Abakinnyi babiri bongeyemo bagiye gukora icyiciro cya kabiri cy’umwiherero kizaba tariki 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025 ni umunyezamu Ufitinema Musa na Habumugisha Dieudonné bombi ba GS Tabagwe.

    Mu basezerewe harimo abanyezamu babiri ari bo Cyiza Kevin wa ADEGI Gituza na Ikuzwe Élysée wa Mutenderi TSS. Musoni Albert, Rwamanywa Viateur na Muhawenayo Jean Paul ba APR.

    Niyonkuru Clément wa Musanze HC na Mutuyimana Gilbert wa Police HC, Rutikanga Aimable wa GS Tabagwe, Bazimaziki Jean Damascène na Karenzi Yannick ba Gicumbi HT.

    Abakinnyi 20 baziabira umwiherero wa kabiri

    Abanyezamu: Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.

    Abakina inyuma ibumoso: Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe) na Mbesutunguwe Samuel (Police)

    Abakina inyuma iburyo: Niyonkuru Karim (Police), Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC na Habumugisha Dieudonné (GS Tabagwe)

    Abakina hagati mu bwugarizi: Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police)

    Abasatira banyuze ibumoso: Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR)

    Abasatira banyuze iburyo: Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police) na Akayezu André (Police).

    Abakina imbere: Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.

    Tombola iheruka kunbera i Kigali, yasize u Rwanda mu itsinda A kumwe na Zambia, Algeria na Nigeria, Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026, kizaba kirimo kuba ku nshuro ya 27 ni mu gihe u Rwanda ruzaba rukitabiriye ku nshuro ya 2, bwa mbere ni muri 2024 cyabereye mu Misiri.

    Provisional list of Rwanda Senior Men’s Team selected for the second training camp, in preparation for the 27th Men’s Senior Africa Handball Cup of Nations.#Rwanda2026#RwandaHandball pic.twitter.com/jkxdk178j8

    — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) November 25, 2025

    Umutoza yahamagaye abakinnyi 20 bagiye gukora umwiherero wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-20-b-ikipe-y-igihugu-bahamagawe-kwitegura-igikombe-cy-afurika.html

  • Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi w'umutekano wongeye kwiyongera mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'uko imirwano ikaze yahuje ingabo za FARDC n'abarwanyi b'umutwe wa Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Uvira.

    Bimwe mu byatangajwe n'inzego z'umutekano byemeza ko abantu bane bahasize ubuzima, abandi 14 bagakomereka. Ariko amakuru Kasuku Media yahawe n'abaturage bo mu gace kaho imirwano yabereye agaragaza ko umubare w'abapfuye ushobora kuba uri hejuru kurusha ibyatangajwe na Leta ya Kinshasa.

    Umuturage umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w'abapfuye ni benshi.'

    Mu bapfuye, barimo Komanda Lunyuki, umwe mu bayobozi bubashywe n'abarwanyi ba Wazalendo, uzwi nk' 'intwari y'igihe kirekire' muri uwo mutwe. Umurambo we wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare biherereye muri Uvira.

    Bivugwa ko Komanda Lunyuki yarari kuva mu muryango umwe na General Rukemata, umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo wishwe mu mezi atatu ashize mu mirwano yabereye Kageregere, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho barwanira inyungu z'Abanyamulenge mu misozi ya Rurambo.

    Imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, by'umwihariko mu mijyi yegeranye Uvira. Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera gutakaza umutekano no gusahurwa bikorwa n'impande zombi.

    Abatuye mu Karere ka Mwenga na bo bamaze iminsi batabaza, bashinja bamwe mu ngabo za FARDC n'abarwanyi ba Wazalendo kubasahura ibintu byabo birimo amatungo, ibyo kurya n'ibindi bikoresho by'ingo. Bamwe muri bo bavuga ko basigaye bahunga umujyi bajya mu misozi, abandi bagasenga kugira ngo imirwano ishire.

    Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura

    Source : https://kasukumedia.com/uvira-abaturage-barashinja-ingabo-za-fardc-numutwe-wa-wazalendo-kubasahura/

  • Niyambuye izina 'Gafaranga’ – Bishop Gafaranga bwa mbere yavuze ku buzima bwe muri gereza (Video) #rwanda #RwOT

    Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yagaragaje ko ibizazane yahuye nabyo mu myaka yashize ari byo byamushoboje guhangana n’ubuzima butoroshye bwamaze amezi atanu n’iminsi itatu yaciyemo ubwo yari afunzwe.

    Ku wa 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwemeje ko rwataye muri yombi Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ku wa 10 Ukwakira 2025 , Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.

    Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Bishop Gafaranga yatangaje ko mu gihe yari afunzwe atari bwo yahuye n’ibihe bimubabariza umutima kurusha ibyo yari yarahuye nabyo mu myaka yari yaratumbutse, yikije ku kamaro kabyo mu kumutegurira kubaho muri ibi bihe.

    Ati 'Abantu ntibazigere batekereza ko muri aya mezi atanu ari yo nahuye n’ibintu bikomeye kurusha ibyo nari narahuye nabyo mbere, ahubwo Habiyaremye Zacharie ibyo yahuye nabyo kera ni byo byamubereye inzira n’imbaraga zo kubasha gutondagira bino yabayemo.'

    Gafaranga yanemeje ko ubwo yageraga mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere yasanze ategerejwe na benshi mu bari bafungiweyo bijyanye n’uko amakuru ajyanye n’urubanza rwe yatambutswaga ku mashene ya televiziyo kandi nabo bemererwa kuyireba, anashinga agati cyane ku buryo yahisemo gukoresha izina Habiyaremye Zackarie akiyambura Bishop Gafaranga ku bw’umutekano we.

    Ati 'Gereza burya nta nubwo ari mbi cyangwa kuba wajyanyweyo si bibi cyane, ahubwo twebwe tuba turiyo wavuga ko ari twe babi kuko tuba dufite imico itandukanye kandi turi ahantu bisa nk’aho twigenzura mu gihe dufunze, ni ukuvuga ngo ni ibyago akenshi imfugwa zigira bituruka hagati yazo kuruta ku bacungagereza. Rero nahisemo gukoresha izina 'Habiyaremye’ kugira ngo ndinde umutekano wange.'

    Yavuze ko yinjiye bose bamutegereje ariko bagira ibyango byo kumuyoberwa kuko bumvaga ari umuntu ubyibushye w’inda, babona haje akantu kananutse icyo gihe ngo yari yaranasutse imisatsi, akajya kumva akumva barabazanya ngo “Bishop ni uwuhe?”

    Bishop Gafaranga kandi yavuze ko gufungwa atari byo byamubabazaga ahubwo yababazwaga n’ubuzima umugore we abayemo kandi nta kintu afite yabikoraho.

    Ati “Niba nari mfungiye mu mazi, umugore wanjye we yari afunguye mu mashanyarazi arimo amazi. Noneho ikibabaje ninjye wamuterese mubwira ko nzamurinda umubabaro. Buriya narabirebaga arimo asitara bamufotora, hari akandi kambabaje arimo asimbuka mu modoka bamutwaye nka Osama Bin Laden.”

    Uyu mukozi w’Imana wanabaye umushumba w’inka mu byaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke akaza kugera mu mujyi wa Kigali agakora akazi gatandukanye karimo n’ubuzunguzayi ndetse n’imirimo yo mu rugo, yahamije ko yafunzwe mu buryo busa n’imikino bwatumye yongera gutinya no kubaha ubukana bw’itegeko aho riva rikagera.

    Ati 'Ngewe nafunzwe mu buryo nakita nk’imikino, ntabwo nabyiyumvishaga, gusa ikintu bita itegeko kirakomeye cyane kurenza uko tugitekereza, nk’ubu ngewe narinze ngera mu bushinjacyaha nta muntu unyuganira mu mategeko (Avoka) mfite kuko nabonaga urubanza rwange rworoshye gusa uko igihe cyagendaga cyicuma narushagaho kumenya ubukana bwaryo.'

    Ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe.

    Bishop Gafaranga yavuze ubuzima yari abayemo muri gereza

    Source : http://isimbi.rw/niyambuye-izina-gafaranga-bishop-gafaranga-bwa-mbere-yavuze-ku-buzima-bwe-muri.html

  • Amavubi akomeje guhondwa nk’ingoma muri CECAFA #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo arimo kugirira ibihe byiza muri Ethiopia mu irushanwa rya CECAFA U17 kuko buri kipe irimo kuza ikayatsinda uko yishakiye, yamaze no gusezererwa muri iri rushanwa.

    Ni nyuma y’uko uyu munsi yatsinzwe Somalia 3-0, uba umukino wa gatatu wikurikiranya itsinzwe muri iri rushanwa aho ataratsinda umukino n’umwe.

    Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa, Amavubi yagiye kuwukina abizi neza ko ari wo rufunguzo rwo kuba yarenga itsinda A kuko imikino ibiri ya mbere yose yayitakaje.

    Somalia yari ifite amanota atatu nayo yashakaga gutsinda uyu mukino. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Somalia yabonye igitego cya mbere ku munota wa 58 cyatsinzwe na Mohamud Osman wafashe umupira akinjirana ubwugarizi bw’u Rwanda agahita atsinda.

    Somalia yakomeje kurusha Ingimbi z’u Rwanda, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 84 cya Mohamud Osman mu gihe Abdiqafar Abdullahi yatsinze icya gatatu ku munota wa 85.

    U Rwanda rwamaze gusezererwa rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Sudani y’Epfo, ubu ni urwa nyuma mu Itsinda A n’amanota 0.

    Amavubi U17 yanyagiwe na Somalia

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-akomeje-guhondwa-nk-ingoma-muri-cecafa.html

  • Nyuma yo kuburira Amahoro mu Mahoro, Kiyovu Sports yatangiye icyumweru nabi iyaburira muri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Al Merreikh yo muri Sudani yatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.

    Al Merreikh y’umutoza Darko Novic watoje APR na Al Hilal, ni amakipe abiri yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Al Merreikh ikaba yahereye kuri Kiyovu Sports mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

    Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yari yakoze impinduka muri 11 yabanjemo ku mukino aheruka gutsindwamo na Gasogi 1-0 muri Stade Amahoro aho nka Keddy yari yicaye hagakina Bukuru Christophe, Niyo David yabanje hanze hakina Uwineza Jean Rene ni nako Sandja Bulaya Moise yari yahaye umwanya Gabriel Fils.

    Mu gice cya mbere wabonaga amakipe yombi akina ahererekanya neza aho nka Kiyovu Sports hari uburyo yabonye burimo ubwa Jean Rene na Amissi Cedric ariko ntibabubyaza umusaruro.

    Al Merreikh nayo wabonaga irema uburyo butandukanye ariko nta bukomeye bwabonetse aho amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Al Merreikh yagarutse mu gice cya kabiri ubona yahindutse ishaka igitego ku kabi n’akeza.

    Kiyovu Sports nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye nka Keddy, Niyo David, Bulaya binjiyemo abarimo Bukuru, Jean Rene na Cedric bavamo.

    Al Merreikh yari yisirisimbye imbere y’izamu yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 69 gitsinzwe na Dauda Ba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ntabwo yarekeye yakomeje gusatira ndetse ku burangare bwa ba Myugariro ba Kiyovu Sports, ku munota wa 87 Mohammed Teya Abudegen yatsindiye Al Merreikh agashinguracumu. Umukino warangiye ari 2-0.

    Al Merreikh ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo ikina na Bugesera FC.

    Kiyovu Sports yananiwe gutsinda Al Merreikh

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-kuburira-amahoro-mu-mahoro-kiyovu-sports-yatangiye-icyumweru-nabi-12256.html

  • Umutungo w'Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza #rwanda #RwOT

    Nkuko byatangajwe na Africa Intelligence, ubutabera bw'u Bubiligi buri gusuzuma ku buryo bwimbitse imikoreshereze y'amakonti muri banki y'abagize umuryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Iperereza riyobowe na prokirikere Ann Fransen wo ku rwego rwa leta y'u Bubiligi, rikubiyemo ibirego bijyanye na ruswa, kunyereza umutungo no kubyaza inyungu amafaranga binyuze mu bikorwa bya mine mu ntara za Katanga.

    Ibi byatangijwe n'ikirego cyatanzwe muri Nyakanga i Bruxelles n'amashyirahamwe n'imiryango ikorera mu karere ka Katanga. Icyo kirego cyashinjaga abagize umuryango wa Tshisekedi icyenda, bose bafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, kuba baragize uruhare mu 'kwigarurira' umutungo w'amabuye y'agaciro akomoka mu bucukuzi bwa artisanal mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza, ubutabera bw'u Bubiligi bwandikiye banki zitandukanye busaba ko zabwereka inyandiko z'amakuru y'imikoreshereze y'imitungo ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida, ndetse na Fanny Tshisekedi. Uretse abo, hanasuzumwa n'amakuru ajyanye n'imitungo ya Christian Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Jean-Claude Tshisekedi, ndetse na Anthony Tshisekedi. Gusa kugeza ubu, iryo perereza riracyari mu rwego rwa mbere, kuko nta mucamanza urahabwa dosiye ku buryo bweruye.

    Mu ntangiriro za Ugushyingo, prokirikere Ann Fransen yagiriye uruzinduko rugufi muri Kinshasa. Ubutabera bw'u Bubiligi bwavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by'ubutabera hagati y'ibihugu byombi, nubwo bwemeje ko hari 'iperereza ritandukanye ririmo imikoranire hagati ya Bubiligi na RDC.'

    Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, yaranzwe na ruswa icyenewabo no kwikubira umutungo wa Leta.

    Source : https://rushyashya.net/umutungo-wumuryango-wa-tshisekedi-urimo-gukorwaho-iperereza/

  • Tinah Beauty Shop: Aho impumuro nzinza n'uburanga bihurira #rwanda #RwOT

    I Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hahurira urujya n'uruza rw'abashaka ubwiza n'uburanga, ni ho usanga iduka Tinah Beauty Shop, iduka rizwi kandi ryizewe mu gucuruza perfume z'indobanure ziturutse hirya no hino ku Isi. Uhereye ku mpumuro zoroheje zihuza umunsi wawe w'akazi, kugeza ku mpumuro zihamye ziguha ishusho nziza mu bantu, zose zirahari kandi ku giciro gikwiye buri wese ushaka guhumura neza.

    Tinah Beauty Shop ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, i Nyarugenge mu nyubako Makuza Peace Plaza, ku muryango GF-12, ahantu hizewe abantu benshi bakunda gusura kubera serivisi zinoze no kwakira neza abakiriya. Abakozi babo batojwe guha buri wese ubufasha bwo guhitamo impumuro 'perfume' ijyanye n'amahitamo y'umuntu, bashingira ku buryo umuntu yishimira uko ahumura.

    Iri duka rirangwa n'uko rifite perfume z'amoko menshi yaba iz'abagore, iz'abagabo, ndetse n'izihuza bose dore ko zose zikozwe mu buryo bwa premium, zifite umuhumuro umara igihe. Niba ushaka impumuro ikwakirana ubwuzu, cyangwa kugaragara neza mu birori, aha ni ho ubisanga.

    Tinah Beauty Shop ntabwo itanga perfume gusa, ifite n'amashakoshi y'abagore kandi meza, sibyo gusa ahubwo itanga na make up nziza k'ubakunzi bazo nkuko slogan yabo ibivuga: 'Beauty is better for the soul.' Ukeneye ibindi bisobanuro, ushaka gutumiza wahamagara cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri nimero ya 0789534851.

    Source : https://kasukumedia.com/tinah-beauty-shop-aho-impumuro-nzinza-nuburanga-bihurira/

  • Baba Levo yahembye abiyanditse izina rye ku mubiri #rwanda #RwOT

    Umunyapolitike akaba n’umuhanzi wigeze kurebererwa inyungu na Diamond Platinumz, Baba Levo yahembye Moto nshya abasore babiri biyanditse ku mubiri izina rye nk’uburyo bwo kumushyigikira ubwo yiyamarizaga kujya mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

    Clayton Revocatus Chipando, uzwi cyane nka Baba Levo wahoze ari umuhanzi ubarizwa muri Wasafi ndetse ubu akaba ari umudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, yongeye kugarukwaho nyuma yo guha impano idasanzwe abasore babiri bamufashije ndetse bakigarurira imitwe y’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Aba basore bagarutsweho cyane kubera uburyo biyanditseho amazina ya Baba Levo ku mibiri yabo kugira ngo bamwereke ko bamushyigikiye ndetse nyuma akaza kubaha isezerano ryo kuzahabwa igihembo gishimishije nyuma y’amatora.

    Iryo sezerano ryasohorejwe mu muhango wo gushimira abaturage bamuhundagajeho amajwi wabereye muri Kigoma, aho baherewe moto nshya imbere y’imbaga y’abaturage.

    Baba Levo yashimye uburyo aba basore bitanze nta kiguzi, abibutsa ko ibyo bakoze ari kimwe mu byamugiriye akamaro mu rugendo rwe rwa politiki.

    Yabasabye ko moto bahawe bayikoresha mu buryo bubageza ku iterambere, ariko anavuga ko badakwiye kuba abamotari kuko ngo basinda cyane bityo bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Muri uwo muhango yagize ati 'Mwari mumaze iminsi mumbaza amafaranga. Ubu ibyo birarangiye. Moto ndayibahaye, ariko muyishakire umuntu uyitwara. Ndabizi ko mukunda inzoga, ntimukwiye kuba abamotari.'

    Nubwo ari impano, umudepite yabashyiriyeho amasezerano agomba kubahirizwa mu mezi 12 aho bazajya bamwishyura agera ku mashilingi ya Tanzania 3000 ku munsi (aya asaga gato 1769 frw) kugeza igihe yuzuye. Nyuma y’umwaka, moto izahita iba iyabo burundu.

    Baba Levo yasobanuye ko ibi yabikoze agamije kubarinda kugurisha moto nk’uko akenshi bikunze gukorwa n’abantu bahabwa impano nk’izo.

    Ati 'Iyo uyihaye umuntu ku buntu ashobora kuyigurisha ako kanya. Ubu ni uburyo bwo kuyibafatira mu gihe bacyiga kuyibyaza umusaruro. Umwaka nurangira bazafata icyemezo cyabo.'

    Iyi nkuru ije ikurikira indi yavugishije benshi ku munsi w’irahira rya Baba Levo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ku wa 11 Ugushyingo, aho amashusho yakwirakwijwe yamugaragazaga akikijwe n’inshuti ze za hafi harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz wamushyigikiye kuva mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa politiki.

    Baba Levo yatanze moto 2 ku bantu babiri bamwishushanyijeho

    Source : http://isimbi.rw/baba-levo-yahembye-abiyanditse-izina-rye-ku-mubiri.html