Author: webrwanda

  • Abatishoboye barishyurirwa: Ibyo usabwa ngo wige muri ASG yatangijwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ni bwo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn batangije amasomo azajya atangwa n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere.

    Ryatangiranye n'abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y'Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

    Mu butumwa yageneye abazaryigamo, Perezida Kagame yababwiye ko ari bo Afurika itezeho amaboko.

    Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri kwiyemeza gufata inshingano. Yavuze ko bakwiriye kwihesha agaciro, igihugu n'abaturage ba Afurika.

    Yagaragaje ko batakwitega ko Isi iha agaciro Afurika mu gihe Abanyafurika na bo batubaha inshingano zabo.

    Ati 'Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu. Mukomereze aho ni mwe twishingikirijeho, Imana iduhane umugisha.'

    ASG ni ishuri rizajya ryigamo intoranywa zaturutse mu nguni zose za Afurika.

    Rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

    Hatangiriwe ku bagiye kwiga amasomo ya Master of Public Administration [MPA]. Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

    Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof. Amany El-Sharif, yavuze ko nubwo batangiranye n'abo mu bihugu 14 ariko bari gukorana n'ibindi bihugu bisigaye kugira ngo hastagira umunyafurika uhezwa kuri ubu burezi bufite ireme.

    Ati 'Twishimira ko mu gihe gito duhamagaye twabonye abo mu bihugu 14, ariko turi kureba uko ibice byose bya Afurika byaza kwiga. Nk'abavuga Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza n'abandi. Mu byiciro biri imbere muzabona abantu benshi bo mu bice bya Afurika bitandukanye, bari muri iri shuri.'

    Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Francis Gatare uri mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya ASG yavuze hari andi masomo y'ubuyobozi azwi nka 'Executive Master's in Public Administration' yagenewe abasanzwe bari mu kazi. Ni porogaramu izamara umwaka umwe.

    Ati 'Ireba cyane nk'abamaze imyaka iri hagati y'itanu na 10 mu kazi. Bazamara umwaka umwe. Ni porogaramu izafasha abantu gukomeza inshingano zabo ariko banihugura. Igice kimwe bazajya biga imbonankubone ikindi bigire hakoreshejwe iyakure kuko tuzi ko muri iki cyiciro baba bagomba kubifatanya n'akazi.'

    Agaruka ku mwihariko wa ASG, Gatare yavuze ko iri shuri ryibanze kuri porogaramu y'imyigishirize ishingiye ku miyoborere ya Afurika no guhangana n'ibibazo bya Afurika hisunzwe ibisubizo byahanzwe n'Abanyafurika.

    Ni mu gihe mashuri yibanda ku myigishirize ishingiye ku miyoborere y'aho ari ho hose ku Isi, ASG yo izibanda ku ya Afurika gusa.

    Ati 'Ni ho twubakira ariko tukazana n'ubundi buryo bwiza bukoreshwa ahandi ku Isi tukongeramo nk'ikoranabuhanga rigezweho, ariko duhereye ku by'iwacu.'

    Yavuze ko abigishamo bazajya bava mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi muri Afurika, abasoje amasomo, abarimu n'abandi bazakomeza urwo runana kugira ngo Afurika ikomeje gutera imbere bigizwemo uruhare n'abayo.

    Ikibazo cy'amikoro cyakemuwe rugikubita

    Gatare yavuze ko batoranya abeza mu beza kugira ngo babone abanyeshuri bakwiriye kwiga muri ASG, agaragaza ko nko muri aba 51 batoranyijwe mu barenga 500 bari basabye mu mezi nk'atandatu.

    Yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bagatangira gutoranya hakiri kare kuko abasabye benshi habonekamo na benshi bafite ubushobozi.

    Gatare yashimangiye ko mu byo bashingiraho ari uko uwaryizemo aba agomba kuba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo atangirane n'amasomo y'icya gatatu.

    Ati 'Ariko amanota si yo ashingirwaho cyane. Ni ishuri rigamije kwigisha abantu bafite intego yo kuba abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu byabo, akenshi igishingirwaho ni ibiganiro cyangwa se uburyo umunyeshuri agaragaza uwo ari we, intego ze, icyifuzo cy'ubushake bwo kugira ngo yige.'

    Mu gutoranya abanyeshuri, ushaka kuhiga yohererezwa ibibazo, akabisubiza akohereza amashusho yifashe, abohereje bagatoranywamo abahura n'akanama nkemurampaka hagatoranywamo abemerewe ishuri.

    Gatare yavuze ko iyo bakira abanyeshuri, mu bishingirwaho amikoro atarimo , ahubwo harebwa abafite ibushobozi bwo kwiga, nyuma habonekamo udashoboye kwiyishyurira akishyurirwa.

    Ati 'Dufite amahirwe y'uko ishuri ryagiye ribona inkunga zitandukanye. Rifite amahirwe yo kwishyurira abanyeshuri kugira ngo ushaka kuryigamo yujuje ibyangombwa yige ntabuzwe n'ubushobozi. Turasaba abantu benshi kuzaryitabira.'

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Ugushyingo 2025, bazatangira gushaka abazaryigamo mu mwaka utaha, ndetse n'abiga amasomo y'igihe gito na byo biteganyijwe, agasaba Abanyafurika kubyaza umusaruro aya mahirwe.

    ASG yagenewe gutangira amasomo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko ku Gishushu mu nyubako yahoze ikoreramo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere.

    Gusa kuri ubu iyi nyubako iri gusanwa, ubu abanyeshuri bakaba bari kwigira i Nyarutarama hafi y'Icyicaro Gikuru cya MTN Rwanda mu nyubako iri hafi ya Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda.

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof Amany El-Sharif na Francis Gatare baganirije itangazamakuru imishinga iri shuri riteganya

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Perezida Kagame yasabye abanyeshuri bagiye kwiga muri ASG kwifashisha ubumenyi bazahabwa mu guteza imbere Afurika

    Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia baganirije abagiye kwiga muri ASG


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatishoboye-barishyurirwa-ibyo-usabwa-ngo-wige-muri-asg-yatangijwe-na-perezida

  • Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y'umukino w'Amagare ku Isi (UCI) #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya 194 y'umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, Union Cycliste Internationale (UCI), yaraye itorewemo David Lappartient nk'umuyobozi ugiye kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere.


    Iyo Nteko Rusange yahurije hamwe abanyamuryango bose ba UCI bemerejemo ko David agiye kubayobora muri manda yindi ya Gatatu kuri we.

    Yabaye Perezida wa UCI kuva muri 2017, nyuma yiyamamariza  indi manda mu 2021 i Leuven mu Bubiligi, ubu akaba yongeye gutsinda aya matora ntawundi mukandida bari bahanganye kuri uyu mwanya.


    Uretse amatora yaperezida, Inteko Rusange yatorewemo n'abagize
    Komite Nyobozi nshya ya UCI, bazayobora mu myaka ine iri imbere.

    Abatowe mu mashyirahamwe y'amasiganwa ku mugabane (Continental Confederations):

    Confédération Africaine de Cyclisme (CAC):

    • Khireddine Barbari (Algeria)

    Confederación Panamericana de Ciclismo (COPACI):

    • Pierre Laflamme (Canada)

    Asian Cycling Confederation (ACC):

    • Saif Subaa Al Rushaidi (Oman)

    Union Européenne de Cyclisme (UEC):

    • Michel Callot (France)

    • Rocco Cattaneo (Switzerland)

    • Bwana Henrik Jess Jensen (Denmark)

    • Agata Lang-Lelangue (Poland)

    • Emin Müftüoğlu (Turkey)

    • Katerina Nash (Czech Republic)

    • Tom Van Damme (Belgium)

    Oceania Cycling Confederation (OCC):
    • Anne Gripper (Australia)

    Source : https://rushyashya.net/ku-nshuro-ya-gatatu-umufaransa-david-lappartient-yongeye-gutorerwa-kuyobora-impuzamashyirahamwe-yumukino-wamagare-ku-isi-uci/

  • Memel Raouf Dao wa APR FC ahangayikishijwe n’abakomeje kumwiyitirira #rwanda #RwOT

    Umunya-Burikina Faso ukinira APR FC akomeje kwiyitirwa ku mbuga nkoranyambaga aho batangaza ibintu mu izina rye.

    Byose byatangiye ubwo APR FC yari imaze gutombora Pyramids FC yo muri Misiri, uyu mukinnyi wari umaze iminsi mike asinine APR FC, benshi babonye ubutumwa bwapositinzwe kuri Instagram mu mazina y’umukinnyi Memel Dao akoresha “memeldao8”.

    Yarimo avuga ko bagomba kuza gusezerera Pyramids FC yari imaze iminsi isezerera iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ubwo iyi kipe yari muri CECAFA Kagame Cup yongeye gushyiraho indi post akaba ari nabwo hagiye hanze amakuru ko atari iye.

    Yongeye gusa n’ugaruka mu mitwe ya benshi ejobundi ubwo Pyramids FC yatsindaga Al Ahli yo muri Saudi Arabia 3-1, yagaragaje ko bazatsinda iyi kipe.

    Icyo gihe yagize ati “Ni Pyramids tukakaba intare. Nta bwoba dufite.”

    Ibi byakwiriye igihugu cyose ndetse n’ibitangazamakuru bibyandikaho.

    Mu gushaka kumenya ukuri, ISIMBI yavuganye na Memel Raouf Dao maze ahakana aya makuru avuga ko iyo Konti ya Instagram atari iye.

    Ati “Oya sinjye, ntabwo ari njye. Abantu banabimbwiye ariko sinzi uko nabihagarika.”

    Yavuze ko we iyo akoresha ubu akoresha amazina ya @daomemele (Dao-Memel) ifite abantu 992.

    Iyi ikaba ikoresha @memeldao8 (Memel Dao Raouf) ikurikirwa n’abantu 5225 yahakanye ko atari iye.

    Dao ahangayikishijwe n’abakomeje kumwiyitirira

    Konti ya nyayo akoresha

    Yemeje ko yamwiyitiriye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11938

  • Nta mahoro y'abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we #rwanda #RwOT

    Nta mahoro y'umunyabyaha. Umujenosideri Protais Zigiranyirazo, wari uzwi nka 'Mr Z' akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, yapfuye mu buryo bwuje ipfunwe. Yaguye muri Niger, ariko igihugu cy'Ubufaransa cyanga ko ashyingurwa ku butaka bwacyo, nubwo ari ho umubiri we wari wagejejwe.

    Amakuru dukesha umwe mu bo mu muryango we, yemeza ko mu cyumweru gishize umubiri wa Zigiranyirazo watwitswe, ushyingurwa mu ibanga mu gace ka Orléans, ku bwumvikane na Leta y'Ubufaransa ariko hatari mu irimbi rusange. Icyo gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye: abantu bane bonyine bo mu muryango we nibo bemerewe kuhagera, kandi babwirizwa kudatangaza aho hantu.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w'icyo gihugu, no kwirinda ko iryo shyingurwa ryahinduka urwibutso abajenosideri n'imiryango yabo bazajya basura nk'ahantu ho gukomeza ibitekerezo by'urwango.

    Ni kenshi imibiri y'abajenosideri yagiye yangirwa aho bari batuye cyangwa aho bapfiriye, kuko amaraso bamennye akomeza kubakurikirana. Ndetse n'iyo barangije ibihano, abenshi mu buhungiro basabwaga kubaho mu isolation batemerewe guhura n'imiryango yabo.

    Tubibutse ko umuryango we wari washyizeho uburyo bwo gufashwa mu gushyingura binyuze kuri GoFundMe ku wa 25 Kanama 2025. Hashize ukwezi bari bamaze gukusanya ibihumbi 11 by'amadolari ku ntego y'ibihumbi 13. Nubwo ayo mafaranga yakusanyijwe, nta mahoro n'ubundi yageze ku mujenosideri wari waranditse amateka mabi mu Rwanda.

    Ibi byongera kwibutsa ko amaraso y'inzirakarengane yahitanywe n'abajenosideri atazigera aba amaraso y'igihe gishize gusa, ahubwo ahora akurikirana abo yahamye kugeza ku munota wa nyuma. Nta mahoro y'abajenosideri, n'iyo baba barangije ibihano cyangwa babayeho mu buhungiro.

    Source : https://rushyashya.net/nta-mahoro-yabajenosideri-umujenosideri-protais-zigiranyirazo-yapfuye-yangara-isi-nayo-yanga-umubiri-we/

  • U Rwanda rwongeye gusaba ko Afurika igira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yateranye ku wa 25 Nzeri 2025.

    Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kagizwe n'ibihugu 15. Bitanu muri byo, ni ukuvuga u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, Amerika n'u Bwongereza bifite imyanya ihoraho muri aka kanama mu gihe ibindi 10 bitorerwa manda y'imyaka ibiri, yarangira bigasimburwa.

    Magingo aya hari ibihugu 50 binyamuryango bya Loni bitari byinjira mu kanama gashinzwe umutekano.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyaka 80 ishize Umuryango w'Abibumbye ubayeho, hari byinshi byakozwe nubwo hari imbogamizi zabayemo.

    Yavuze ko ibibazo bikomeye byagiye bibaho nk'ibibazo by'ubukungu, ibice bimwe by'Isi bidahabwa ijambo bigaragaza ko hakenewe kugira igikorwa ngo Loni ibashe kuzuza inshingano zayo.

    Ati 'Ni yo mpamvu u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amavugurura, by'umwihariko mu kanama gashinzwe umutekano. Abagize aka kanama ntabwo bajyanye n'aho ibintu bigeze. Afurika ni umugabane ukomeye w'abantu miliyari 1,2, ndetse gahunda akanama k'umutekano kigaho nyinshi ni ho zibarizwa. Bityo ntabwo ikwiye gukomeza guhezwa mu bafite icyicaro gihoraho.'

    Magingo aya hari ibice 11 birimo ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro, birimo bitanu byo muri Afurika. Ubu butumwa ni MINUSCA, (muri Centrafrique), MONUSCO (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), UNMISS (Sudani y'Epfo), UNISFA (mu gace ka Abeyi gahanganiwe hagati ya Sudani na Sudani y'Epfo) na MINURSO (muri Western Sahara).

    Muri Kanama 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagaragaje ko Afurika nk'umugabane utuwe cyane kandi urangwamo intambara nyinshi zishingiye ku mitungo kamere iyibarizwamo, ikwiye kugira ibihugu biyihagarariye mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kugira ngo imwe mu myanzuro ifatwa inyure mu mucyo.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo twakwemera ko urwego rwa mbere ku Isi rushinzwe amahoro n'umutekano rubura ijwi rihoraho ry'umugabane utuwe n'abarenga miliyari. Ntabwo twakwemera ko ibitekerezo bya Afurika biteshwa agaciro.'

    Kugeza muri Gicurasi 2025, abasirikare barenga ibihumbi 68, bakomoka mu bihugu 112 ni bo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi. Barimo abarenga 40% bakomoka muri Afurika.

    Umwaka wa 2025 watangiye Nepal, u Rwanda na Bangladesh ari byo bihugu bifite umubare munini w'abasirikare, abapolisi n'abasivili benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika ikwiye guhabwa umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-gusaba-ko-afurika-igira-umwanya-uhoraho-mu-kanama-ka-loni

  • Bugesera: Umusore wishe umubyeyi we amutwitse yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2025, ubwo uyu musore yafataga se akamuzingira muri matela akamumenaho lisansi ubundi akamutwika.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Gahinga, Hashakineza Theophile, yabwiye IGIHE ko byabaye hagati ya Saa Moya na Saa Mbili z'umugoroba wo ku wa 25 Nzeri.

    Uyu musore w'imyaka 28 ngo yabaga i Kigali ariko yari amaze iminsi asubiye iwabo avuga ko ubuzima bw'i Kigali bumurambiye.

    Uyu muyobozi w'umudugudu yasobanuye ko batabajwe mu masaha y'ijoro bakihutira gutabara ariko bakahagera basanga uwo musaza w'imyaka 76 yashizemo umwuka.

    Yavuze ko nk'abaturage, babashije gufata uwo musore bakamushyikiriza inzego z'umutekano na zo zageze aho byabereye nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

    Bivugwa ko uwo musore yakundaga kwiba amafaranga y'uwo musaza, rimwe na rimwe bakamufata atarayamara, hakaba nubwo bamujyana mu kigo ngororamuco akavamo asa n'uwahindutse ariko nyuma y'igihe gito akongera akishora mu ngeso mbi.

    Ubwo yafatwaga, ngo yavuze ko yagambiriye kwica se ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, ngo kuko yamubwiraga ko atari se kandi ngo yabonaga ntacyo amumariye.

    Kuri ubu ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Uyu musaza yabanaga n'umukecuru wari mu gikoni ubwo ibi byose byabaga aho yari ari gutegura amafunguro y'ijoro. Uyu mukecuru niwe wagerageje gutabaza nyuma yo kumva umugabo we ari gushya ariko ntibyagira icyo bitanga.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangira gutunganya dosiye ye, ibe yashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo buyiregere Urukiko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Umusore w'imyaka 28 wo mu Karere ka Bugesera wishe Se amutwitse yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umusore-w-imyaka-28-wishe-se-amutwitse-yatawe-muri-yombi

  • Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gukora amateka #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gusezerera Singida Black Stars.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports 1-0. Ejo hari umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania kuri Chamazi Azam Complex.

    Ku mugoroba w’ejo hashize, iyi kipe ikaba Yarasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba wigeze no kuyiyoboraho, yayisabye kutumva ko byarangiye kuko uko batsindiwe mu rugo na Singida bayitsindira iwayo.

    Ati “niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali, mufite amahirwe yo kwerekana ko iyo ntambwe mwayirenga. Ntabwo ndibuvuge ko Singida ari ikipe ikomeye, akazi nkora ndi umudiplomate ariko akazi kanjye ndi umusirikare, iyo ugiye ku rugamba ntabwo usuzugura uwo ugiye guhangana na we.”

    “Ugomba kugenda wifitiye icyizere, icyo tubasaba nk’abanyarwanda, ibyabaye i Kigali tube tubisize inyuma, tuzi ibyo mushoboye niba mwarigeze gusezerera Yanga kuki Singida yabananira?”

    Gen Patrick Nyamvumba ni umwe mu bigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yo hambere aho 1995-96 yayibereye visi perezida.

    Gen Patrick Nyamvumba aganira na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée

    Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gukuramo Singida Black Stars

    Yasuye Rayon Sports muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11936

  • Divine-Muntu yasohoye indirimbo acuruza agataro yakomoye ku nkuru mpamo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuramyi Divine Nyinawumuntu kuri ubu urimo gukoresha amazina ya '’Divine-Muntu” yasohoye indirimbo ”Hozana” yashibutse ku mashimwe aremereye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye.

    Izina Divine Nyinawumuntu ni izina rimaze kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutangira umuziki mu mwaka wa 2023 ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, icyo gihe nibwo yabonye amasezerano muri label yitwa ”Trinity For Support” yashinzwe na Bwana Uwifashije Frodouard uzwi ku izina rya Obededomu umunyamakuru wa Paradise.

    Divine yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakunzi b’umuziki w’indirimbo zo guhimbaza Imana abibutsa ko bagomba gushima Imana bitewe n’amashimwe aremereye Imana yashyize mu mitima yabo.

    Yavuze ko amashimwe ye yayahuje n’ay’abandi hakavamo indirimbo iremereye.

    Muri iyi ndirimbo Divine yagaragayemo acuruza agataro aza kwirukankanwa n’umuntu ushinzwe umutekano(Aha umunyamakuru Habiyakare Jean D’amour wa Paradise ni we wakinnye iyi role).

    Nyuma yo kumwirukankana, Divine yongera kugaragara yarabaye umucuruzi ukomeye aza gutangazwa no kubona uwamwirukankanaga aje kugura. Uwari ushinzwe umutekano yashatse kwirukanka ariko Divine amugaruza ubugwaneza amuha ibyo yashakaga ndetse amusubiza amafaranga yarazanye.

    Aha Divine yasobanuye ko yashakaga kwibutsa abakunzi be ko akenshi umugambi w’Imana unyura mu mahwa. Yongeyeho ati “Igihe Dawidi yari mu ishyamba nta muntu n’umwe wari uzi ko azaba umwami, ariko benshi baje gutangazwa no kubona abaye umwami w’Abisraeli imyaka 40.”

    Ku byerekeranye no kuba yagaragaye ababarira uwamwirukankanaga acuruza agataro,yavuze ko yashakaga kwibutsa abakunzi be kubabarira ababahemukiye.

    Ati ”Dawidi mu buzima bwe yakunze kugaragara nk’umunyembabazi, amaze kujya ku ngoma yagiriye neza umuryango wa Sauli.”

    Yongeye ko iyi nkuru yaririmbye ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho ndetse n’ibyabaye kuri bagenzi be .

    Hozana ikaba indirimbo ya 5 uyu muramyi amaze gushyira hanze nyuma ya Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi.

    Hozana ni indirimbo yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu. Amajwi na Mixing byakozwe na Chris Ord.

    Divine-Muntu yasohoye yakomoye ku nkuru mpamo

    Yasohoye indirimbo yagaragayemo acuruza agataro

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11937

  • Perezida Kagame yavuze ko ibijya bimuraza ijoro ari ukureba uko yakemura ibibazo Abanyarwanda bafite – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

    ASG ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe hubakiye ku bitekerezo bya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

    Iri shuri rishya rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cy'iri shuri cyatangiriye ku kwiyumvisha neza icyo Afurika ari cyo, aho yavuye, imbogamizi ifite, amahirwe ifite n'icyo Abanyafurika bakora kugira ngo itere imbere n'aho ikeneye kugera.

    Ati 'Afurika ifite buri kimwe cyose isabwa kugira ngo igire ijambo ringana n'indi migabane ku Isi. Ariko iyo urebye ubona ko hari ibibura aha na hariya.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kibangamiye Afurika kurusha ibindi ari uko usanga Abanyafurika batekereza ku ngingo zigezweho nyuma y'abandi.

    Ati 'Tugomba kwitekerezaho cyane ariko tunareba ku bato bacu kuko ari bo ejo heza hacu ndetse no kureba niba hari ikintu cyakorwa kugira ngo bakore ibintu neza kurusha ibyo twakoze, bakemure ibyo bibazo. Afurika ntikwiriye kuguma aho iri, tugomba gutera imbere nk'abo mu bindi bihugu, twari turi no ku rwego rumwe rw'iterambere ndetse bamwe bari n'inyuma yacu, ariko baradusize cyane. Ni iki cyabaye, ni iki cyatubayeho? Ni iki cyabaye kuri Afurika?'

    Perezida Kagame yavuze ko ASG izafasha Abanyafurika kureba icyatumye Afurika idindira bakagikemura umugabane ugatera imbere nk'iyindi yose.

    Ati 'Urubyiruko tugiye kubakira ubushobozi hano hari igihe bazabona uburyo bwo gukoramo ibintu neza kurusha uko twabigenje.'

    Umunyeshuri wo muri Sudani y'Epfo uri mu bagiye kwiga muri iri shuri yabajije Perezida Kagame icyamufashishe kuba ari umuyobozi ushimwa na bose uyu munsi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihe yavukiyemo, aho yakuriye n'ubuzima yanyuzemo byagize uruhare mu kuba uwo ari we uyu munsi.

    Ati 'Navukiye mu Rwanda, umuryango uba impunzi ubwo nari mfite imyaka ine, mara imyaka 20 mu buhunzi, nyuma haza ibindi bintu bikomeye. Buri bihe byose byangizeho ingaruka. Umuntu aba agomba guhitamo, ese uremera ibibazo bikomeye kugushwanyaguza bikurigise cyangwa urarwanira amahirwe yawe yo kubaho neza uko ushoboye.'

    Perezida Kagame yavuze ko amahitamo yagize ari yo yatumye agera aho ageze ubu, ko yakuye amasomo akomeye no mu bihe bikomeye, anasaba abanyeshuri kudacika intege mu bihe bikomeye, ahubwo bakagombye gukomeza kwiga.

    Ati 'No mu bihe bikomeye, ntimugapfushe ubusa ibyo bihe, muzakomeze mubikuremo amasomo. Hari amasomo menshi mu bihe bigoye, ariko hari n'amasomo mukwiriye kwigira mu bihe byiza.'

    Yabwiye aba banyeshuri ko amasomo bazajya bakura muri ibyo bihe bitandukanye bakwiriye kujya bayahuza n'intego z'ubuzima bwabo n'ubw'abaturage babayemo.

    Ati 'Uko ni ko byangizeho ingaruka njye ubwanjye ariko n'ibihe nakuriyemo n'abandi bari bato nkanjye…, twarihuje tugerageza gushaka uburyo twahangana n'ibyo bibazo. Nubwo ushobora kuba utazi ikizavamo… ugomba gushyiramo imbaraga wenda ukabaho umwaka umwe, rimwe na rimwe ushobora no kubaho imyaka itanu ugize amahirwe.'

    Umunyeshuri wo muri Mali yabajije Perezida Kagame ikintu kiruta ibindi muri Afurika gihora kimubuza amahwemo buri joro, Umukuru w'Igihugu amusubiza ko ari byinshi aho kuba kimwe.

    Yabwiye urubyiruko ko rukwiriye kwibaza ibibazo bitandukanye ariko banakwiye kwiha umukoro, bakibaza umunsi bahawe inshingano runaka kugeza ku kuba Perezida, bakwiriye kwitegura kugira ngo bakore icyiza gifitiye akamaro abaturage.

    Ati 'Uzibaza uti 'ni gute nakemura kiriya kibazo. Ntukaburane gusa, ntukanenge gusa, renga ibyo, muri wowe wiganirize, uvuge uti 'iyo aza kuba ari njye urebwa n'izi nshingano, nagombaga gukora iki mu gukemura iki kibazo.'

    Ku bimuhangayikisha bigatuma atagoheka, ni ukwibaza ibibazo Abanyarwanda bafite n'uburyo yabikemura kuko ijya kurisha ihera ku rugo, hanyuma bigakomereza no ku bindi Abanyafurika bahura na byo kuko bijya gusa.

    Ati 'Ijoro ryose mba nibaza uburyo twakemura ibi bibazo. Ntabwo ari njye ushobora kubikemura gusa, ahubwo ni ukureba uburyo twafasha Abanyarwanda kumva ko buri wese afite icyo agomba kuzana ku meza mu gukemura ibibazo by'u Rwanda, ibibazo byabo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu bindi bibazo ahura na byo nk'umuyobozi ari uko no ku bateshuka ku nshingano zabo aba yiteguye kubitaho 'kuko bafite uburenganzira bwo guhindura bakamveba kuri buri kintu cyose.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko nyuma yibyo haba hagomba no kwitabwa ku bindi bibazo abanyamahanga bashobora gukururira u Rwanda, agaragaza ko nubwo ari ruto ariko bitarubuza kuvangirwa n'abo mu bihugu bikomeye.

    Ati 'Nk'ibibazo by'ubutabera butanoze bitugeraho bizanwa n'abo mu bindi bice by'Isi …. na byo tugomba kubyitaho. Hari n'ibihugu binini ubusanzwe wumva ko nta mwanya bagira wo kudutekerezaho, ariko batwitaho cyane bagamije ikibi.'

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Baba bashaka gutegeka uko ibintu bigomba kugenda, niba ugiye gutangira kugenda, baba bashaka gutegeka ngo uratangirana ikirenge cy'iburyo, icy'ibumoso, niba ugiye kurya, ni ibihe biryo urya, niba mugiye gutora, baba bafite urutonde rw'abayobozi baba bashaka. Ni ibintu tubana na byo buri munsi. Ni ikibazo gikomeye.'

    Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri gukora cyane bakaza mu myanya y'ubuyobozi 'simbe njyenyine wita kuri ibyo bibazo byose byugarije Isi.'

    Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia batangije ASG baganirije abanyeshuri bagiye kwiga muri iri shuri ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi nyawe

    Perezida Kagame yerekanye ibanga ryamufashije mu nshingano ze kugeza n’ubu

    Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba mbere bagiye kwiga muri ASG ikimufasha kuzuza inshingano

    Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba ASG ko ari bo Afurika itezeho amakiriro

    Perezida Kagame yatangije amasomo azatangirwa muri ASG

    Perezida Kagame yasabye abagiye kwiga muri ASG kwitegura guhangana n’ibibazo Afurika ifite

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahari hagiye kubera umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia uri mu batangije ASG yitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo y’iri shuri

    Abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 ni bo bagiye gutangirana na ASG

    Abayobozi batandukanye ba Afurika ubwo bari basoje umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph (iburyo) na VVisi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif,

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif, na Francis Gatare uri mu Nama y’Ubutegetsi ya ASG baganirije itangazamakuru

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-ibijya-bimuraza-ijoro-ari-ukureba-uko-yakemura

  • Kamonyi-Nyarubaka: Inzu ya Mudugudu yafashwe n'Inkongi ihitana n'amafaranga #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, Inkongi y'Umuriro yafashe inzu y'Umuturage witwa Nyirabarame Filomena ari nawe Mukuru w'Umudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi. Inkuru mbi y'uko inzu ye yafashwe n'Inkongi y'umuriro yamusanze mu kazi aho ari Gapita ahatunganywa Imirwanyasuri. Ibyari mu nzu birimo; Amafaranga, Matora, Imyenda, Inkweto byahatikiriye.

    Mudugudu Nyirabarame, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nubwo atazi neza imvano y'iyi nkongi y'Umuriro ariko ko ku makuru yahawe bishobora kuba byatewe n'Umurasire w'Izuba( Panneau Solaire). Ati' Nahuye n'uruvagusenya wa muntu we! Byose byarapokeye, Matora irashya, Imyemda irashya, Amafaranga n'Agatabo ka Banki( SACCO), n'ibindi'.

    Yakomeje ati' Wumve rero umwaku naje kugira! Nari nagiye mu mirwanyasuri aho mfite ikiraka cy'Ubugapita, amafaranga nari nayasigiye umwana ngo ayanjyanire kuri SACCO, sinzi ibyo yahugiyemo nti yajyayo. Ngo bagiye kumva bumva ikintu kiraturitse ngo Pooo! Icyotsi kiracuncumuka!. Ngo ni Pano( Panneau Solaire), nanjye uko nabibonye nkeka ko ari Pano yabiteye'. Akomeza avuga ko abatabaye bafatiranye umuriro utaraba mwinshi mu gisenge ngo gifatwe n'amategura aturagurike.

    Agatabo ka Banki(SACCO) mu byahiye ariko bagakuramo uko.

    Mudugudu Nyirabarame, yabwiye kandi intyoza.com ko n'amahirwe make yagize inzu nti yangirike cyane ari uko ari iy'amategura. Gusa na none avuga ko nyuma y'uko abonye ikibanza, yarimo arwana no gushakisha amafaranga ngo arebe uko yubaka indi nzu kuko iyi aho iri ngo hasa no mu manegeka adakwiye gukomeza kuhatura. Ahamya ko mu gihe yaba abonye ubushobozi yakubaka ikibaza yabonye ku muhanda akimuka.

    Jean Paul Minani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko ikibazo cya Mudugudu Nyirabarame Filomena wahuye n'Inkongi y'Umuriro igatwika inzu( bidakabije) ariko ibyarimo hakangirika byinshi bakimenye ko kandi mu gihe yagaragaza ko hari ubufasha akeneye nk'Ubuyobozi biteguye kumufasha.

    Amafaranga yahagendeye, amwe yabaye ivu.

    Mu gushaka kumenya niba ubufasha bujya buhabwa abatishoboye, haba kubakirwa cyangwa se guhabwa Isakaro n'ibindi hatarebwa uko na Mudugudu agerwaho cyane ko yabonye ikibanza kandi aha Inkongi yamusanze akaba atishimiye kuhaguma cyane ko avuga ko hasa no mu Manegeka, Gitifu Jean Paul Minani wa Nyarubaka yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati' Turabikurikirana nasaba ubufasha turamufasha nta kibazo. Ubufasha twaha undi uwo ariwe wese, ntabwo twabumwima ngo kuko ari Mudugudu, ntabwo bivuze ko Mudugudu aba yishoboye kurusha abandi baturage'.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Inzu ya Mudugudu yafashwe n'Inkongi ihitana n'amafaranga first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Inzu ya Mudugudu yafashwe n'Inkongi ihitana n'amafaranga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/25/kamonyi-nyarubaka-inzu-ya-mudugudu-yafashwe-ninkongi-ihitana-namafaranga/