Author: webrwanda

  • Lamine Yamal yakize imvune yaramaranye iminsi #rwanda #RwOT

    Lamine Yamal, rutahizamu ukiri muto w'ikipe ya FC Barcelona, yongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo kumara iminsi adakina bitewe n'imvune yaramaranye iminsi yamubuzaga gukina. Abakunzi b'ikipe ya FC Barcelona baraye bishimiye cyane kumva ko uyu musore w'imyaka 18 y'amavuko yakize neza kandi ko ategerejwe ku rutonde rw'abakinnyi bazakina umukino ukomeye wa shampiyona ya La Liga, uzahuza Barça na Real Sociedad mu mpera z'iki cyumweru.

    Yamal, umaze igihe yigaragaza nk'umukinnyi w'ahazaza ha Barcelona ndetse n'ikipe y'igihugu ya Espagne, yari amaze iminsi avurwa ku buryo bwihariye kugira ngo agaruke afite imbaraga.

    Abatoza n'abaganga b'ikipe batangaje ko yagaragaje ubushake n'imbaraga mu myitozo ya vuba aha, bigaragaza ko yiteguye gufasha ikipe muri uyu mukino ukomeye.

    Umutoza Xavi Hernández nawe ntiyigeze ahisha akamaro uyu musore afitiye ikipe, kuko ubuhanga bwe bwo kwihuta no gucenga, hamwe no gutanga imipira y'ingenzi, byafashije cyane Barcelona mu mikino myinshi yabanje.

    Abafana benshi bo bizera ko azongera akabaha ibyishimo mu kibuga, cyane cyane ko ikipe imaze iminsi ikora ibishoboka byose ngo igaruke mu mwanya mwiza ku rutonde rwa La Liga.

    Kugaruka kwa Yamal ni inkuru nziza ku bakunzi ba Barça, kuko mu mukino nk'uwo ukomeye uba ukenewe abakinnyi bafite ubuhanga n'ubushake bwo gutsinda. Uyu mukino uzahuza Barcelona na Real Sociedad uzaba umwe mu yitezwe cyane muri iki Cyumweru, kandi amaso menshi azaba ari kuri uyu musore muto ugaragazwa nk'icyizere cy'ejo hazaza h'umupira w'amaguru ku Isi.

    Lamine Yamal yakize imvune yaramaranye iminsi

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yakize-imvune-yaramaranye-iminsi/

  • Nta w'uragira ikibazo gikomeye muri Shampiyona y'Isi y'Amagare: Umusaruro w'ingamba za MINISANTE – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025. Ni bwo bwa mbere iri kubera muri Afurika nyuma y'imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane.

    Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z'ubuvuzi ku bitabiriye iri rushanwa n'abafana bashobora kugira ikibazo, hashyizweho site ziriho amatsinda y'abaganga ari ahabera irushanwa kugira ngo bafashe abakenera izi serivisi.

    Mu buryo buri gukoreshwa harimo ivuriro ryimukanwa, imbangukiragutabara z'imodoka na moto, bigenda inyuma y'amagare kugira ngo ugira impanuka ahabwe ubutabazi bwihuse, na kajugujugu zifashishwa mu kugeza umurwayi ku bitaro.

    Dr. Ishema Leandre, yabwiye RBA ko serivisi ziri gutangwa ari iz'ubuzima rusage, kandi zitangwa ku bantu bose haba abaje mu isiganwa bashobora kugira ibibazo by'ubuzima cyangwa impanuka, n'abaje kubashyigikira.

    Ati 'Serivisi turi gutanga ni iz'ubuzima rusange, turi gukorana na polisi na Croix Rouge kugira ngo dutange serivisi nziza kuri buri wese witabiriye. Ntabwo ari ku Banyarwanda gusa ahubwo no ku banyamahanga baje gushyigikira abakinnyi babo.'

    Yashimangiye ko kuva iri siganwa ryatangira nta muntu wari wagira ikibazo gikomeye cy'ubuzima bari bakira, ariko ko n'iyo byaba biteguye neza gutanga ubufasha bukwiye.

    Ati 'Mu bantu tumaze kwakira harimo abantu bafite umuvuduko w'amaraso, abababara umutwe n'abafite umunaniro kubera kwirirwa bahagaze, nta bibazo bikomeye turakira kandi n'iyo twabigira turiteguye.'

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi n'Ubuzima Rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, yavuze ko bashyizeho gahunda z'imikoranire hagati y'ibigo byose by'ubuvuzi, birimo ibya leta n'ibyigenga kugira ngo abarwayi bakenera serivisi z'ubuvuzi buri munsi na bo bafashwe kuzibona nk'uko bisabwa.

    Ati 'Twateguye uburyo abarwayi bagomba kugera kwa muganga, mu Mujyi wa Kigali dufite ahantu 14 twashyize imbangukiragutabara, aho umuntu wese ushobora kugira ikibazo aho ziri zamugeraho kandi na wa wundi ukeneye kugera kwa muganga zikamugezayo.'

    MINISANTE igaragaza ko n'ubwo hari amatsinda y'abaganga ari ahari kubera irushanwa, abarwayi bakenera serivisi zisanzwe zitangirwa mu bigo by'ubuvuzi bakomeje kuzihabwa uko bisanzwe.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zifasha abitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare kubona serivisi z’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-w-uragira-ikibazo-gikomeye-muri-shampiyona-y-isi-y-amagare-umusaruro-w

  • Minisitiri Dr. Bizimana yanyomoje umuhungu wa Protais Zigiranyirazo wangiwe gushyingurwa mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Yasubizaga umuhungu wa Zigiranyirazo, witwa Antoine Mukiza Zigiranyirazo wanditse ubutumwa agerageza gutera icyuhagiro se, amwita umwere, ahanini agashingira ku cyemezo cy'urukiko cyamufunguye.

    Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije kuri konti ya X yatangaje ko Protais Zigiranyirazo yagizwe umwere mu bujurire n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda kubera amakosa y'uburyo urubanza rwaciwemo, bitandukanye no kuba yaba yari umwere.

    Yasobanuye ko umucamanza Theodor Meron wari muri TPIR yamenyekanye ku gushyigikira abaregwaga ibyaha bya Jenoside, bityo ko atagize Zigiranyirazo umwere mu nyungu z'ubutabera.

    Ati 'Protais Zigiranyirazo yapfuye ataburanishijwe ku byaha yakoze hagati ya 1990 na 1993 muri za komine nyinshi za perefegitura ya Ruhengeri [Musanze y'ubu], ibyo byaha byanditswe mu buryo burambuye muri raporo mpuzamahanga n'abashakashatsi, abanyamakuru, imiryango itari iya leta, ababikorewe ubwabo, abakoze ibyo byaha ndetse no mu makuru y'ibanga ya leta ku butegetsi bwa Habyarimana.'

    Dr. Bizimana yavuze ko TPIR yaburanishije ibyaha bya Jenoside byakozwe gusa mu 1994 itarebye ibyaha byakozwe mbere yaho.

    Ati 'Ibi bivuze ko Meya wa Orléans n'abo bakorana bujuje neza inshingano zabo z'ubumuntu, bahitamo kudaha icyubahiro umunyabyaha wamennye amaraso y'Abatutsi.'

    Yavuze ko icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Orléans kijyanye n'Amasezerano ya Loni yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yashyizweho umukono ku wa 8 Ukuboza 1948.

    Ku wa 26 Kanama 2025, Meya Grouard yafashe icyemezo cyo kubuza ibikorwa byo gushyingura Zigiranyirazo mu mujyi ayobora ashingiye ku kuba uyu mugabo wamenyekanye nka 'Mr. Z' yaragize uruhare rukomeye kandi rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'umwe mu bari bagize 'Akazu'.

    Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger tariki ya 3 Kanama 2025. Yabaga mu nyubako y'Umuryango w'Abibumbye kuko yari yarabuze igihugu kimwakira nyuma yo kurekurwa n'urukiko rw'uyu muryango rwabaga i Arusha muri Tanzania.

    Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko Zigiranyirazo yafunguwe atari uko ari umwere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yashyize-hanze-ibyaha-bya-zigiranyirazo-wangiwe

  • Umutaliyani arigaragaje, umunyarwanda yongera gukora iyo bwabaga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka18 ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23.

    Uyu munsi hakinwaga umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Isi y’Amagare irimo ibera mu Rwanda kuva ku Cyumweru gishize.

    Mu gihetondo habanje abahungu batarengeje imyaka 18, hahita hakurikiraho abatarengeje imyaka 23.

    Abakinnyi 118 bo mu bihugu 56, bose batarengeje imyaka 23, batangiye isiganwa ry’ibilometero 164,6, bivuze ko bazengurutse inshuro 11 ‘circuit’ yanyuzwemo na barumuna babo mu gitondo. Muri aba bakinnyi bose, 62 ntabwo bigeze basoza isiganwa.

    Yaje kwegukanwa n’Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka 18, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 27 ku ntera y’ibilometero 164,6.

    Umudali wa Feza, w’umwanya wa kabiri, wegukanywe na Huber Jan wo mu Busuwisi asizwe amasegonda 31.

    Umudali w’Umuringa uhabwa umukinnyi wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Autriche, Schrettl Marco, wasizwe umunota n’amasegonda 13.

    Mu Banyarwanda bane bakinnye isiganwa ry’Abahungu batarengeje imyaka 23, Niyonkuru Samuel ni we wenyine wasoje aho yabaye uwa 50 mu bakinnyi 56 basoje, yasizwe iminota 16 n’amasegonda ane.

    Ni ku nshuro ya kane Niyonkuru yakinaga Shampiyona, ariko ntiyari yarigeze asoza isiganwa ryayo kuva mu 2021 ubwo yakinaga mu batarengeje imyaka 19.

    Abandi bakinnyi b’u Rwanda bakinnye kuri uyu wa Gatanu ariko batasoje ni Ruhumuriza Aime, Ufitimana Shadrack na Tuyizere Etienne.

    Ejo ku wa Gatandatu ni umunsi wa 7, Guhera mu gitondo, saa Mbiri n’iminota 20, hazaba isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 19, bazakora intera y’ibilometero 74 kugeza saa 10:40.

    U Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne ari kumwe na Uwiringiyimana Liliane.

    Guhera saa 12:05 hazaba isiganwa ry’abagore bazakora intera y’ibilometero 164,6 kugeza saa 16:45.

    U Rwanda ruzahagararirwa na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine.

    Niyonkuru Samuel ni we munyarwanda wasoje

    Umutaliyani ni we wegukanye isiganwa ryo mu muhanda mu bahungu batarengeje imyaka 23

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11941

  • Umuhanzi Young Junior mu byishimo bikomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu myaka yatambutse, Young Junior ariko ubu akaba n’uwagiye kure y’umuziki, we n’umuhore we Vanessa Munyororo bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

    Ngabonziza Albert Fiston [Young Junior] yibarutse imfura y’umuhungu na Vanessa, ni nyuma y’uko bakoze ubukwe muri Werurwe 2024.

    Hari nyuma y’uko muri Kanama 2023 ari yari yasabye Vanessa ko yazamubera umugore undi na we arabyemera maze bamwambika impeta ya fiançailles.

    Young Junior akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Ishyamba si ryeru”, “Kure y’imbibi”, “Umucakara w’ibihe” yakoranye na Diplomat n’izindi.

    Young Junior na Vanessa bibarutse imfura

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11942

  • Umunyarwanda yanditse amateka muri Shampiyona y’Isi y’Amagare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ntirenganya Moise yanditse amateka yo kuba ari we munyarwanda usoje Shampiyona y’Isi y’Amagare kuva rwatangira kuryitabira, yabikoreye mu isiganwa ry’abatarengeje imyaka 18 ryegukanywe n’Umwongereza Harry Hudson .

    Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yakomeje hakinwa umunsi wa 5 aho hakinaga abahungu batarengeje imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23.

    Habanje icyiciro cy’abatarengeje imyaka 19 (Men Junior) barushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.

    U Rwanda rwari rufitemo Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.

    Umwongereza Harry Hudson yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kwegukana isigawa ry’abahungu batarengeje imyaka 18 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19 ku ntera y’ibilometero 119,3.

    Harry Hudson yamaze ibilometero 36 bya nyuma ari imbere wenyine.

    Umufaransa Johan Blanc yabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda amasegonda 16 nk’uko bimeze ku Munya-Pologne, Jackowiak Jan Michal, wabaye uwa gatatu.

    Ku myaka 18, ni ubwa kabiri Ntirenganya Moise yakinaga Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’ingimbi.

    Mu 2024, i Zurich, ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda yakinnye nk’uko byagenze no kuri Nshutiraguma Kevin bari kumwe.

    Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali, Ntirenganya yasoje isiganwa ari uwa nyuma, uwa 66, ndetse yasizwe iminota 14 n’amasegonda 13.

    Abakinnyi 75 barimo Nkurikiyinka Jackson ni bo batasoje isiganwa ry’uyu munsi.

    Ni imbonekarimwe kumva umukinnyi w’Umunyarwanda yasoje isiganwa ryo mu muhanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Umwongereza Harry Hudson ni we wegukanye Shampiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 18

    Moise yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda shampiyona y’Isi y’Amagare

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11940

  • Kamonyi: Umusore yatawe muri yombi kubw'icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana w'imyaka ine #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko ku wa 26 Nzeri 2025 yataye muri yombi umusore w'imyaka 20 y'amavuko wo mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, akekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana w'imyaka ine wo mu Murenge wa Kayumbu.

    Amakuru yatanzwe n'inzego z'umutekano avuga ko uyu musore yafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage babonye ibimenyetso by'uko ashobora kuba yagize uruhare muri ibyo bikorwa bibi. Ubuyobozi bwa Polisi n'ubwa RIB bwashimye uruhare rw'abaturage mu gutanga amakuru yihuse, buvuga ko ari intambwe ikomeye mu gukumira no guhana ibyaha nk'ibi bikorerwa abana.

    Polisi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyaha bityo hagire n'uruhare mu kurinda ubuzima bw'abana, kuko bashobora kuba inzirakarengane z'ibikorwa by'urugomo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza imvo n'imvano y'iki cyaha, ndetse ko ukekwa naramuka ahamijwe n'urukiko ibyaha aregwa, azahanwa hakurikijwe amategeko y'u Rwanda.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi nabwo bwagaragaje impungenge ku byaha nk'ibi, buhamagarira imiryango kurushaho guha abana uburere bwiza, kubarinda ahashobora kubagiraho ingaruka mbi, ndetse no kubigisha kuvuga amakuru igihe bahohotewe.

    Ibi bikorwa byo gusambanya abana ni ibyaha bikomeje kwamaganwa bikomeye mu Rwanda, kandi ababyigwaho bemeza ko bikwiye guhanwa bikomeye, kuko bihungabanya ubuzima bw'uwahohotewe mu buryo bwose haba mu mitekerereze, mu buzima bwo mu mubiri ndetse no mu mibanire ye y'ejo hazaza.

    Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko ku wa 26 Nzeri 2025 yataye muri yombi umusore w'imyaka 20 y'amavuko ukekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana w'imyaka ine.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umusore-yatawe-muri-yombi-kubwicyaha-ashinjwa-cyo-gusambanya-umwana-wimyaka-ine/

  • Nyanza: Abaturage ba Ntyazo bari kurara mu byahoze ari ibikoni, nyuma yogusenyerwa n'umuyaga #rwanda #RwOT

    Abaturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego bireba kubafasha kubakirwa inzu nyuma y'uko izari zarubatswe mu mudugudu w'icyitegererezo zasenywe n'umuyaga. Kuri ubu aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi kuko basigaye bacumbitse mu byahoze ari ibikoni by'izo nzu zasenyutse, aho bigoye kubona uburyo bwo gusinzira neza ndetse n'isuku ikenewe ku buzima bwa buri munsi.

    Bamwe muri bo bavuga ko mu gihe cy'imvura babura aho bakinga umusaya, abana bakarara bihebye kandi ntibabone aho bigira amasomo yabo.

    Umuturage umwe yagize yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Twari twishimiye gutuzwa mu Mudugudu, ariko umuyaga wadusenyeye byose. Ubu turi gusaba ko batwubakira kuko nta bushobozi dufite bwo kwiyubakira.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo bwo bwemera ko iki kibazo gihari, bukavuga ko bwamaze kubigeza ku rwego rw'Akarere kugira ngo hashakishwe igisubizo kirambye. Bavuga ko gahunda ya Leta ari uko umuturage wese abaho neza, atari mu bibanza by'akajagari cyangwa mu buzima butagira icyerekezo.

    Aba baturage basaba ko inkunga yatangwa yaba mu buryo bw'ibikoresho byo kubaka cyangwa ubufasha bw'amafaranga, kugira ngo bongere kubona inzu zibabereye. Bemeza ko kuba mu buzima bwiza bizabafasha kugira imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere, aho guhora bihangayikishijwe n'aho barara.

    Nubwo hakiri urugendo, abaturage bafite icyizere ko ubuyobozi buzabumva, bukabafasha gusubirana icyizere cy'ubuzima bwiza, bityo bakongera kwiyumva nk'abandi Banyarwanda bose bafite aho gutura hizewe.

    Abaturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego bireba kubafasha kubakirwa inzu nyuma y'uko izari zarubatswe mu mudugudu w'icyitegererezo zasenywe n'umuyaga

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-abaturage-ba-ntyazo-bari-kurara-mu-byahoze-ari-ibikoni-nyuma-yogusenyerwa-numuyaga/

  • Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibihugu bikoresha inkunga mu gutegeka ibindi – #rwanda #RwOT

    Isi iriho ibihugu biri mu byiciro bitandukanye by'ubukungu, byiganjemo ibiri mu nzira y'amajyambere n'ibikennye mu gihe ibikize ari mbarwa.

    Mu 2015, ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye byashyizeho intego z'iterambere rirambye zigomba kugerwaho mu 2030, hatezwa imbere ubukungu budaheza n'Isi ikize muri rusange. Zari zisimbuye intego z'ikinyagihumbi.

    Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 25 Nzeri 2025, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry'intego zose, ruzirikana ko ikoranabuhanga rya internet, guhanga udushya, n'iterambere ridaheza ari byo bizayobora urugendo rw'iterambere.

    Yashimangiye ko nubwo hari imbogamizi zijyanye n'imihindagurikire y'ibihe, ibibazo by'ubusumbane mu ikoranabuhanga, u Rwanda rwajyanishije gahunda zayo n'iz'iterambere rirambye.

    Ati 'Ikibazo cy'ubusumbane mu kugera ku mari, ikoranabuhanga n'amasoko bikomeza kugira uruhare rukomeye mu cyuho kiri hagati y'ibihugu bikize n'ibikennye.'

    Yavuze ko ubufatanye hagati y'ibihugu byafashije mu rugendo rw'iterambere rw'ibihugu bitandukanye.

    Ati 'Harageze ngo tuve mu bihe byo guhabwa inkunga, tugane mu bihe byo gucuruzanyaho, bizafasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kwigira binyuze mu mikoranire yungura buri ruhande.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inkunga ibihugu bikize biha ibikiri mu nzira y'amajyambere zitagakwiye gukoreshwa nk'ibikangisho.

    Ati 'U Rwanda rubabajwe n'uburyo ubufatanye mu iterambere bukoresha na bamwe mu bafatanyabikorwa bagamije inyungu za politiki. Ndashaka kwibutsa ko buri gihugu gifite ubusugire, kandi kidashobora gutegekwa guhitamo hagati y'umutekano wacyo n'iterambere. Inkunga z'iterambere zigomba gukoreshwa mu bufatanye n'iterambere, aho kuba intwaro yifashishwa mu gutegekesha igitugu.'

    Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, ni ukuvuga u Burayi na Amerika birimo ibitanga inkunga bikayiherekeza bitegeka abayihawe uko bayikoresha no kugendera ku mahame y'abaterankunga.

    Kugeza mu 2023, Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, cyabaruraga ibihugu 152 biri mu nzira y'amajyambere muri rusange.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inkunga zitangwa n’ibihugu bikize zidakwiye kuba intwaro byifashisha bitegeka ibikiri mu nzira y’amajyambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yanenze-ibihugu-bitanga-inkuga-bikayigira-intwaro-yo-gutegekesha

  • Internet inyaruka mu byishimirwa n'ibihumbi by'Abanyamahanga bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika, aho rikurikiranwe n'abarenga miliyoni 300 ku Isi.

    Ibya internet inyaruka n'urwego rwo hejuru ikoranabuhanga ryo mu Rwanda rigezeho, byagarutsweho n'abarimo Michael Schar, umukinnyi w'Umusuwisi witabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, wavuze ko nta kibazo cya internet yagize haba aho acumbitse n'aho yageze hose.

    Ati 'Nabonye internet imeze neza cyane, kuko iyo nahawe ifite umuvuduko wo hejuru ku buryo nshobora kureba shampiyona, naba ndi mu nzira cyangwa muri hoteli aho ari ho hose ndayikoresha.'

    Umunya-Cameroun witwa Gilbert Tella Nounga, yagaragaje ko yishimiye bikomeye igiciro gito internet iriho mu Rwanda, ati 'Mfite internet ihagije, nkoresha imbuga nkoranyambaga uko mbyifuza, nta kibazo na kimwe mpura na cyo, naguze iya 5000 Frw kuva nagera hano mu minsi 23 ishize indi mu Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Kuri ayo mafaranga akora ukwezi kose bambwiye ko ahagije kandi narabyiboneye kuko nkoresha internet guhera mu gitondo kugeza nimugoroba, irahendutse kandi irihuta.'

    Umuyobozi Mukuru wa Grand Hotel icumbikiye abashyitsi 95 bo mu bihugu bine, Eugene Munyaneza yabwiye RBA ko internet iri mu byo bashyizemo imbaraga.

    Yagize ati 'Uretse n'aba bakiliya n'ubundi hoteli igomba gutanga internet yihuse cyane, nta kibazo dufite cya internet, kuko ibigo dukorana biyitanga byaduhaye ihagije, kandi n'ikintu duhora tuzirikana ko ari ngombwa mu gihugu no kuri hoteli.'

    Umwe mu bakwirakwiza internet ya satellite mu Rwanda, Fred Rwigamba, na we ahamya ko u Rwanda ruhagaze neza kuri internet. Yagize ati 'Duhagaze neza ntabwo dushobora kwakira irushanwa nk'iri tudafite internet nziza, yaba inyura hasi ya (Fibre Obtique) n'iyi dutanga ya satellite zombi zimeze neza, ntekereza ko tutazagawa cyangwa ngo tubonwe nabi.'

    Televiziyo mpuzamahanga ziri mu Rwanda ziri kugeza aya marushanwa ku barenga miliyoni zikabakaba 300 bari hirya no hino ku Isi, bifashishije internet yo mu Rwanda.

    Muri aya marushanwa ari kubera bwa mbere muri Afurika, ni na bwo bwa mbere hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga rikoresha ibyogajuru rikamenya aho uherereye rizwi nka GPS [Global Positioning System].

    Ikigo cy'ikoranabuhanga mu by'umutekano cya SafeR, cyafatanyije na UCI hakorwa ikoranabuhanga ritanga umusanzu mu mutekano w'abakinnyi by'umwihariko abo gusiganwa ku magare.

    Ibya internet yihuta kandi ihendutse byanagarutsweho na Raporo y'Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kizwi nka, Cable cyatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y'Uburasirazuba, gifite internet yihuta kandi ihendutse.

    Biroroshye gusangiza Isi ibiri kubera mu Rwanda kuko internet yaho irihuta

    Mu Rwanda hateraniye abantu bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Abanyamahanga bakomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda

    Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kuryohera abarenga miliyoni 300 ku Isi yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/internet-inyaruka-mu-byishimirwa-n-ibihumbi-by-abanyamahanga-byitabiriye