Author: webrwanda

  • Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y'uko Ikibuga cy'Indege cya Goma gifungurwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe Leta ya Kinshasa n'abafatanyabikorwa barimo n'u Bufaransa bakomeje gusaba ko Ikibuga cy'Indege cya Goma cyongera gukora vuba, ubuyobozi bwa AFC/M23 bufite mu maboko umujyi n'ibikorwaremezo byose biwugize, bwatangaje ko gufungura ikibuga bitashoboka hatitawe ku byerekeye umutekano n'imiterere y'ikibuga muri iki gihe. Uyu mutwe ushimangira ko ikibazo kidashobora gukemurwa n'itangazo rya politiki, ahubwo usaba kureba uko ibintu bihagaze ku butaka, haba ku by'umutekano, ku bikorwaremezo no ku mikorere y'ikibuga ubwacyo.

    AFC/M23 ivuga ko icy'ingenzi cya mbere ari ugusukura ikibuga hakoreshejwe inzobere, kuko ngo hari mine n'ibindi bisasu byasizwe n'ingabo za FARDC n'abo bafatanyije igihe bahungaga. Ibi bituma ubuso bw'ikibuga n'ibikikije bidashobora kwakira indege nta kibazo cy'umutekano kibaye.

    Ikindi kibazo gikomeye cyagaragajwe ni uko inzu y'igenzura ry'indege (tour de contrôle) itagikora na gato. Ibikoresho byose byifashishwa mu gutumanaho, gukurikirana indege, gucunga urujya n'uruza, ndetse n'amatara yi mbere y'ikibuga yose yarangiritse cyangwa yarasahuwe. Ubu nta mashini, nta radar, nta mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cy'umurimo gisigaye. Ibi bivuze ko nta ndege ishobora gutembera ku kibuga cyabuze ibikoresho byose by'ingenzi bituma indege iguruka neza kandi mu mutekano.
    AFC/M23 yanavuze ko abakozi b'inzobere bashinzwe ibibuga by'indege, barimo abakurikirana indege, abashinzwe gutanga amabwiriza ku butaka, n'abatekinisiye, bahunze umujyi wa Goma. Igikorwa cyo kugarura ikibuga mu buryo gikeneye itsinda rishya ry'abakozi bizewe kandi bashoboye. Ubuyobozi bw'uyu mutwe buvuga ko ritazemera ko ikibuga gikorerwaho n'abantu batizewe mu gihe umutekano w'abaturage n'indege ushobora guhungabana mu gihe cyose.

    Mu rwego rwa politiki, AFC/M23 ishimangira ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ikibuga gishobora gufungurwa hadakiriwe uburenganzira bwayo, kuko ariyo ifite ububasha ku kibuga n'umujyi wose muri iki gihe. Bavuga ko kuba hari abavuga ko ikibuga gishobora gufungurwa batabajije ubuyobozi bwa M23 ari 'ukwirengagiza ukuri cyangwa kutumva uko ibintu bihagaze'.

    Ubuyobozi bw'uyu mutwe bunavuga ko hagomba kubanza kubakwa icyizere hagati ya Kinshasa n'AFC/M23 kugira ngo ikibuga kitazakoreshwa nk'umuryango winjirirwamo ibikorwa by'igisirikare bihishe inyuma y'indege zivuga ko zizanye ubufasha cyangwa abagenzi nyamara zije kugaba ibitero.

    AFC/M23 inasaba ko habaho agahenge gahamye kandi kagakurikiranywa n'inzego mpuzamahanga, harimo n'ihagarikwa ry'ibitero by'indege za drone n'iza Sukhoï zoherezwa na Leta ya Kinshasa. Nyuma, M23 yabasha gukuraho zimwe mu ntwaro zirinda ikirere zashyizwe hafi y'umujyi, bityo ikirere kikoroherezwa ingendo z'indege z'abaturage n'iz'ubutabazi zigasubukurwa.

    Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko muri Goma nta mpunzi zikiri mu nkambi, ahubwo hari ikibazo cy'ubukungu cyakomotse ku gufungwa kwa banki no kudaheruka kwishyura abarimu n'abandi bakozi ba Leta. Bityo isaba ko banki zifungurwa byihutirwa. Ivuga ko aho ubufasha bw'ubutabazi bukenewe cyane ari mu bice bya Rutshuru, aho abaturage benshi bamaze kugaruka ariko bakabura serivisi z'ibanze.
    Ubuyobozi bwa AFC/M23 bunibukije ko u Rwanda rutigeze rwanga gutiza ikibuga cy'indege cya Kigali cyangwa icya Rubavu mu bikorwa by'ubutabazi, nk'uko rwabikoze kenshi mu gufasaha ingabo za SADC n'abacanshuro hamwe n'ibikoresho byabo gusubira iwabo.

    Mu gusoza, AFC/M23 ivuga ko abaturage bose bifuza ko ingendo zo mu kirere zongera gukorwa hagati ya Goma, Kinshasa, Lubumbashi, Beni na Butembo, kuko byagabanya ibiciro ku masoko ndetse bigasubiza ubuzima umujyi. Ariko yongera kwibutsa ko ibyo byose bitashoboka hatitawe ku mutekano. Kugeza ubu, gufungura Ikibuga cy'Indege cya Goma bizaterwa n'uburyo ibyo byose byagaragajwe bizashyirwa mu bikorwa.

    Source : https://rushyashya.net/congo-kinshasa-afc-m23-yatangaje-ibikenewe-byose-mbere-yuko-ikibuga-cyindege-cya-goma-gifungurwa/

  • Umugore wa Diamond, Zuchu yaciye agahigo kadasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Zuchu akana n’umugore wa Diamond Platnumz, yanditse amateka adasanzwe nyuma yo kuzuza miliyari imwe y’abarebye indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube, aba umugore wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba ubikoze.

    Uyu muhanzikazi wazamukiye mu maboko ya Wasafi, akunze kugaragaza umwihariko we mu muziki byatumye ahora mu ruhando rw’abari ku isonga mu gukundwa cyane ku mbuga mpuzamahanga.

    Itsinda rimufasha mu muziki ryamuhaye ubutumwa bwo kumushimira, ryemeza ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso gishimangira impano ye n’umurava we.

    Mu butumwa bwa Wasafi nk’inzu imufasha gutunganya umuziki we bagize bati 'Zuchu yabaye umuhanzi wa mbere w’umugore wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugeze kuri miliyari y’abarebye ibihangano bye kuri YouTube.'

    'Impano ye n’ubwitange ni isomo rishya ryo guha abahanzi bo ku mugabane. Uru ni urufunguzo rwo kuzamuka kurushaho.'

    Aka gahigo kaje nyuma y’uko uyu muhanzikazi wo muri Bongo Fleva mu mwaka wa 2023, wenyine yarebwe n’abari hejuru ya miliyoni 500, bikamushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi b’abagore bakurikiranwa cyane muri aka Karere.

    Kuva yasohora 'Sukari' kugeza kuri 'Kwikwi,' Zuchu yubakiye izina rye ku bihangano bituma yambuka imipaka y’Afurika no guhuza injyana igezweho mu rurimi rw’igiswahili rukoreshwa na benshi mu batuye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Kugeza ubu, uyu mufasha w’umuhanzi Diamond Platinumz afite abantu barenga miliyoni 4 biyandikishije kureba ibihangano bye kuri YouTube, imibare itarakorwa n’undi muhanzikazi wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Urutonde rw’abandi bahanzikazi bamaze kurebwa cyane kuri YouTube muri aka Karere;

    1. Zuchu Tanzania – 1,000,000,000
    2. Nandy Tanzania — 306,000,000
    3. Diana Bahati Kenya — 294,000,000
    4. Martha Mwaipaja Tanzania — 194,000,000
    5. Sheebah Uganda — 175,000,000
    6. Christina Shusho Tanzania — 168,000,000
    7. Rose Muhando Tanzania — 166,000,000
    8. Rema Namakula Uganda — 146,000,000
    9. Phina Tanzania — 122,000,000
    10. Spice Diana Uganda — 118,000,000
    11. Bahati Bukuku Tanzania — 106,000,000
    12. Maua Sama Tanzania — 71,000,000

    Zuchu yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba

    Zuchu ni umugore w’umuhanzi rurangiranwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-diamond-zuchu-yaciye-agahigo-kadasanzwe.html

  • Niyo Bosco yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles, Umuhanzi Niyo Bosco yamaze kuvuga ko ubukwe bwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.

    Ibi uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yasabye abantu kumenya ko tariki ya 16 Mutarama 2026 yamaze kuyifata ari bwo azakora ubukwe n’umukunzi we Mukamisha Irene.

    Iyi Save The Date yayikurikije amagambo agira ati “Imana izaha umugisha umunsi tuzahaniranaho indahiro yo kubana iteka ryose n’ibihamya by’urukundo rwacu rwa nyarwo ku wa 16 Mutarama 2026.”

    Tariki ya 17 Nzeri 2025 mu birori bibereye ijisho nibwo Niyo Bosco yasabye umukunzi we Mukamisha Irene ko yazamubera umugore undi arabyemera amuha urutoki amwambika impeta y’urudashira.

    Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco wakunzwe mu ndirimbo nka “Ubugenza Ute”, “Buriyana”, “Babylon”, “Urugi” n’izindi yagaragaje umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza isabukuru y’amavuko anavuga ko yabonye uwo umutima we wakundaga by’ukuri.

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane, bitewe n’ubuhanga bwe mu muziki ndetse n’ubutumwa bwimbitse buri mu ndirimbo ze.

    Niyo Bosco yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

    Niyo Bosco na Irene bamaze igihe bakundana

    Mu ntangiriro za Nzeri nibwo Niyo Bosco yambitse impeta Irene

    Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwe.html

  • Lague yazanye umugore we kuri Stade atanga ubutumwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yazanye umugore we ku kibuga mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal maze avuga ko ari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bateze iminsi urugo rwe.

    Kubera amakarita 3 y’umuhondo, ntabwo byiringiro Lague yigeze akina umukino w’ejo hashize, yawurebeye muri stade nk’abandi bafana bose.

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande akaba yari yazanye n’umugore we ndetse n’abana babo babiri bose baje kureba uyu mukino.

    Nyuma y’uyu mukino, Byiringiro Lague akaba yavuze ko bwari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bamaze iminsi bavuga ibintu bitandukanye ku rugo rwe.

    Ati “Namwe mwabibonye. Bwari ubutumwa nashakaga gutanga.”

    Abajijwe niba ibivugwa bitajya bimuteranya n’umugore we, yagize ati “Oya kandi njyewe meze neza? Mwiza kunteranya.”

    Byiringiro Lague akunze kugarukwaho mu itangazamakuru hanze y’ikibuga, yakunze kuvugwa mu rukundo na Dj Crush bose barabihakana, uheruka ni uwitwa Sozera Elua na we wabihakanye avuga ko ari inshuti ya musaza we.

    Uyu musore uba utorohewe, ibyamuvuzweho byo ni byinshi, hari n’abinjira mu muryango we imbere bakavuga ko abana atari abe ndetse ko we n’umugore we batabanye neza, kumuzana ku kibuga ni mu rwego rwo kubasubiza nk’uko yabyivugiye.

    Source : http://isimbi.rw/lague-yazanye-umugore-we-kuri-stade-atanga-ubutumwa.html

  • Ukuri ku kiganiro Murenzi Abdallah wa Rayon Sports yagiranye Hussein, Lotfi aragaruka koko? #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru ni imwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi baribaza niba nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuyeho, Murenzi Abdallah uyoboye inzibacyuho azagarura umutoza Afhamia Lotfi.

    Ibi byakuruwe n’amashusho yafashwe Murenzi Abdallah ejo hashize mu Nzove ari kumwe na Habimana Hussein bakunda kwita Bubuni usanzwe ari we uhagarariye inyungu z’umutoza Afhamia Lotfi uheruka gusezererwa muri Rayon Sports.

    Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 13 Ukwakira maze nyuma y’ukwezi ahita amenyeshwa ko atazakomezanya n’iyi kipe yamushinjaga umusaruro mubi.

    Gusa nubwo yirukanywe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddee, Inama y’Ubutegetsi ya Muvunyi Paul ntabwo yari ibishyigikiye cyane ko ari nayo yagize uruhare mu kumuzana.

    Bivugwa Lotfi yahise atanga ikirego muri FIFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse asaba kwishyurwa amasezerano yose yari afitanye n’iyi kipe yo ivuga ko imugomba amezi 3 gusa nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru RGB isheshe inzego zose za Rayon Sports igashyiraho Komite y’Agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi 3, ejo yitabiriye imyitozo mu Nzove.

    Amwe mu mashusho yagarutse mu mitwe y’abantu benshi, ni aya Murenzi Abdallah na Habimana Hussein uhagarariye inyungu za Lotfi benshi bahita babihuza no kuba bagiye kumugarura.

    Mu kiganiranyo yahaye ISIMBI, Hussein yavuze ko ntaho bihuriye n’ibya Lotfi ariko babyifuje nabyo byakorwa cyane ko byose biva mu biganiro.

    Ati “Oya ntaho bihuriye n’ibya Lotfi. Urumva ibintu byose biva mu biganiro babyifuje ko agaruka kugira ngo ikirego tugikuremo twabiganiraho tukareba igishoboka, ashobora no kutagaruka ariko tukumvikana kuko nk’uko nabikubwiye byose biva mu biganiro, gusa sibyo twaganiraga.”

    Agaruka ku kiganiro yagiranye na Murenzi Abdallah, yavuze ko biganiriraga ibintu bisanzwe cyane ko basanzwe ari n’inshuti bafite ibindi bintu byinshi bakorana atari umupira gusa, ngo bari birirwanye.

    Ati “Abdallah ni inshuti yanjye dukorana ibintu byinshi, buriya twaje hariya ari njye umuzanye mu modoka yanjye kuko twari twirirwanye, twabonanye saa 9h, tuvuye mu byo twarimo tuza mu Nzove. Bariya bagabo ntabwo duhuzwa n’umupira gusa dufite ibindi byinshi dukorana.”

    Mu mikino 8 ya shampiyona bamaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13 mu gihe Police FC ya mbere ifite 21.

    Hussein yavuze ko Murenzi ari inshuti bakorana ibintu byinshi bataganiraga ibya Lotfi ariko nabyo babishatse babiganiraho

    Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-kiganiro-murenzi-abdallah-wa-rayon-sports-yagiranye-hussein-lotfi.html

  • Amashusho ya Yampano akomeje gufungisha benshi! Undi uzi mwimyadagaduro yafunzwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho wamamaye nka Djihad na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ifatwa ry’aba bombi ryatumye umubare w’abamaze gufatirwa muri iyi dosiye uhita utumbagira ugera kuri batanu.

    Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba basore yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ari bwo bafashwe, ni nyuma y’uko iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rigamije kugaragaza abandi bafitanye isano n’ikwirakwizwa ry’aya mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Dr. Murangira yagize ati 'Ni byo, bafashwe bakurikiranywe bafunze. Ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza gukora iperereza, uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke, uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa.'

    Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje hategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bari mu bantu bagumye gusakaza cyangwa gutanga ayo mashusho mu buryo butemewe n’amategeko.

    RIB yatangiye gukora kuri iyi dosiye nyuma y’uko Yampano ubwe atanze ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025, asaba ko hakorwa iperereza ku bantu bose bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho yamuteye igihombo n’isoni mu mibereho ye ya buri munsi.

    Ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we watanzweho umwitangirizwa, ahita atabwa muri yombi. Hakurikiyeho Kalisa John wamamaye nka K. John, ufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo we wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Aba bombi bo dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu gihe abandi bakekwaho uruhare bagikorerwa iperereza.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho, ibyo bikaba bifatwa nk’ubwambuzi bushukana bukomatanyije n’ikwirakwizwa ry’ibiri mu rwego rw’ubusambanyi.

    RIB ikomeza yibutsa ko gusakaza amashusho nk’aya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ko abantu bagomba kwirinda kuba umuyoboro cyangwa intandaro y’ibitekerezo bihohotera uburenganzira bw’abandi.

    Ku rundi ruhande, Abanyarwanda barasabwa kujya bibuka ko gusigasira isura n’agaciro k’umuntu ari inshingano zisangiwe, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.

    Djihad yatawe muri yombi azira amashusho ya Yampano

    Source : http://isimbi.rw/amashusho-ya-yampano-akomeje-gufungisha-benshi-undi-uzi-mwimyadagaduro-yafunzwe.html

  • Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwasohoye itangazo rihakana ibyatangajwe na Papa Cyangwe, ko ngo bamufungiranye nyuma y'igitaramo ndetse bakananirwa kumuha amafaranga yari yakoreye. Bavuga ko ayo makuru atari yo, kandi ko yateye isura mbi ibikorwa byabo.

    Mu itangazo, Kigali Universe yasobanuye ko ubwo bagiranaga amasezerano n'uyu muhanzi, bemeranyijwe ko bazamufasha mu buryo bwihariye burimo kumuha icyumba cy'ubuntu, ikarito imwe y'amazi, uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugurisha amatike, ndetse no kumwamamariza igitaramo. Ibi byose ngo byari bigamije kumushyigikira.

    Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo

    Gusa hari n'ibindi Papa Cyangwe yari kwishyura birimo ibyuma by'amajwi, amatara y'igitaramo, stage na décor, abashinzwe umutekano, protocol, n'amasuku. Ku bwabo, ibi byose byari byumvikanwe kandi byashyizwe mu masezerano y'impande zombi.

    Kigali Universe ivuga ko icyateye ikibazo cy'amajwi yahagaritswe hagati mu gitaramo, atari ubushake bwabo, ahubwo ari uko uwari gucura amajwi Papa Cyangwe yari yahaye akazi yari asigaranye ideni rya miliyoni 1,200,000 Frw. Ngo ntiyari yishyuwe, kandi ntiyigeze abibamenyesha mbere.

    Amasezerano ya Papa Cyangwe n'uwari wamukodesheje ibyuma by'amajwi

    Kugira ngo igitaramo kitangirika burundu, Kigali Universe ivuga ko yahuje impande zombi maze bumvikana ko iryo deni rizavanwa mu mafaranga yari kwinjira ku muryango. Nyuma yo gukora ibaruramari, basanze amafaranga yinjiye atabasha kwishyura iryo deni ngo hanishyurwe n'ibindi Papa Cyangwe yari kuba akwiye kwishyura muri Kigali Universe.

    Nyuma yo gukusanya amakuru yose, basanze hasigaye ibihumbi 400,000 Frw, bahita bayaha nyiri ibyuma yari asigaranye ideni, bityo hasigara 800,000 Frw Papa Cyangwe yemeye ko azishyura, ndetse ngo aranabisinyira.

    Kigali Universe yanyomoje kandi ibyavuzwe ko bafungiranye Papa Cyangwe mu nyubako kuva saa 02:00 kugeza 06:00, ivuga ko ibyo ari ibinyoma bitagira ishingiro. Bavuga ko iyi mvugo yambura isura nziza y'ikigo kandi ko biteguye gukoresha inzira zose zishoboka z'amategeko kugira ngo bashyire ukuri ku byo babeshyweho.

    Source : https://kasukumedia.com/kigali-universe-yisobanuye-ku-byavuzwe-na-papa-cyangwe-ivuga-ko-yamuhaye-inkunga-ariko-we-akabasiga-mu-bibazo/

  • Igisubizo cya Darko Novic cyatunguye benshi ku kuba iyo aguma muri APR yari gutwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Darko Novic yavuze ko bigoye kumenya niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzatwara igikombe cya shampiyona amakipe arimo Al Hilal na Al Merreikh atoza ubu.

    Darko Novic yatoje APR FC umwaka ushize w’imikino aho batandukanye mu mikino ya nyuma, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kwegukana shampiyona.

    Uyu mwaka w’imikino shampiyona y’u Rwanda hiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani, Al Hilal na Al Merreikh ari nayo Darko Novic atoza.

    Ubwo yari abajijwe niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzegukana iki gikombe ahigitse aya makipe yo muri Sudani, yavuze ko bigoye kuko hano buri mukino uba utandukanye.

    Ati “Uranshaka ko nkubwiza ukuri cyangwa… [asekamo], ndi muri APR FC nkaba ndi imbere y’aya makipe amanota 20 mfite iyi kipe ya APR, [ahaha]. Murabizi hano buri mukino uratandukanye, rimwe na rimwe biba bigoye kugereranya imikino na n’amakipe… Tuzareba ku rutonde ariko icyo turwanira kandi twizeye ni ukuza mu makipe ya mbere.”

    Al Merreikh yatangiye shampiyona ikina na Kiyovu Sports akaba ari na wo mukino wonyine imaze gukina aho yanawutsinze ibitego 2-0.

    Darko Novic yirinze kuvuga niba yari kuzegukana igikombe cya Shampiyona iyo aguma muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-darko-novic-cyatunguye-benshi-ku-kuba-iyo-aguma-muri-apr-yari.html

  • Papa Cyangwe mu nzira zo kujyana Kigali Universe mu nkiko #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe yaciye amarenga yo kuba agiye kwitabaza inzira z’amategeko nyuma y’icyo yise gufungirwa amasaha arenga atanu mu nyubako y’imyidagaduro n’ubucuruzi ya 'Kigali Universe' nyuma yo kumurika Album ye 'Now or Never”.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yaramaze amasaha arenga atanu afungiye mu nyubako ndetse ahishura ko agiye kwisunga inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe .

    Yagize ati ' Nibyo narafunzwe kugira ngo mbone ubwishyu ariko ntabwo ndi bwongere kugira icyo mvuga kuri ibi bintu, nabivuzeho cyane baraza (Kigali Universe) barabihakana ariko nanjye bibuke mfite abantu dukorana banangira inama kandi ntabwo byabashimishije.”

    Uyu muraperi wizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki yanahishuye ko yiteguye kuba yagana inkiko kugira ngo zimurenganure nyuma y’icyo avuga ko ari gufungwa kutubahirijwe amategeko .

    Ati 'Nk’uko nabivugaga rero njyewe mfite abantu dukorana barimo n’abanyamategeko kandi ntabwo twicaye ubusa ndakeka mu minsi iri mbere mushobora kubona undi mwanzuro wafatwa kuri ibi kandi utari uguterana amagambo no kwiyererutsa kugira ngo ndenganurwe.'

    Igitaramo cya Papa Cyangwe cyo kumurika Album ye ya mbere yari aherutse gusohora yise 'Now or Never’ cyabereye muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo cyarangijwe n’urunturuntu rwasembuwe n’ abahanzi baririmbaga nta muziki ndetse n’umuhanzi Zeo Trap wavuye ku rubyiniro yivumbuye.

    Papa Cyangwe yabwiye itangazamakuru ko ibi byaturutse ku mugabo wari wamukodeshereje ibyuma, watangiye kubizimya amushinja kutishyura amafaranga bumvikanye mbere.

    Avuga ko yamuhaye miliyoni 1 n’ibihumbi 300 Frw mbere y’umunsi w’igitaramo, asigarana ibihumbi 800 Frw byari kwishyurwa nyuma yo kugenzura ko ibikoresho byakoreshejwe neza.

    Nyuma y’uko igitaramo gihagaze kubera ibyuma, yavuze ko uyu mugabo yamufunze kuva ku isaha y’I saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ashaka kumusaba kwandika amasezerano n’ijwi (voice note) yemeza ko azishyura amafaranga asigaye bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.

    Usibye gufungwa Cyangwe anerekana ko ibi byamubereye insobe, kuko hari indirimbo zo kuri album ye nshya ataririmbye kubera gukuvaho kw’ibikoresho.

    Ku rundi ruhande ariko, nyiri ibyuma avuga ko ikibazo cyatewe no kutubahirizwa kw’amasezerano no kudahabwa amakuru nyayo ku mafaranga. Ngo aho gukemura ikibazo mu bwumvikane, havuye imbarutso yo kuzimya ibikoresho.

    Kigali Universe yo yamaganye ibirego byo gufunga Papa Cyangwe, ivuga ko nta muntu ushobora gufungirwa mu nyubako yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Kenny Mugarura, ushinzwe ibirori ndetse n’umuvugizi Reagan Rugaju, bahurije ku kuba uyu muhanzi yarahombye hanyuma agashaka kubyitwaza nk’impamvu yo kubangiriza izina ku mbuga nkoranyambaga.

    Papa Cyangwe yavuze ko ashobora gutwara mu Nkiko Kigali Universe

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-mu-nzira-zo-kujyana-kigali-universe-mu-nkiko.html

  • Ibaruwa yuje amarangamutima menshi ya Amissi Cedric waciye bugufi agasaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri akanamburwa ubukapiteni bwa Kiyovu Sports, Amissi Cedric yaciye bugufi asaba imbabazi avuga ko byari umujinya w’akanya gato.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cedric imikino 2 anamburwa kuba kapiteni w’iyi kipe kubera amakosa yakoze ku mukino wa Gasogi United na Al Merreikh yo gukubita igitambaro cy’ubukapiteni (brassard) hasi igihe yabaga asimbuwe.

    Uyu mukinnyi akaba yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports, abatoza ndetse n’ubuyobozi avuga ko nta mutima mubi yabikoranye byari umujinya w’ako kanya.

    Ati “Ndashaka kuvuga bimvuye ku mutima, imikino ibiri itambutse yaratubabaje twese, nzi ibyo munyitezeho ndetse n’iyi kipe ndemera amakosa yanjye yose by’umwihirako gushyira hasi igitambaro cya kapiteni igihe nabaga nsimbuwe.”

    “Byari ibihe by’umujinya nta kindi kibiri inyuma. Ntabwo nari nabigambiriye kubahuka igitambaro cya kapiteni, abafana, abakinnyi bagenzi banjye cyangwa ubuyobozi. Nari nirakariye nta wundi nari narakariye, ishusho byatanze ndayumva rero ndasaba imbabazi.”

    Yasoje agira ati “Iyi kipe isobanuye buri kimwe kuri njye. Uburyo munshyigikira bisobanuye buri kimwe. Ndasaba imbabazi buri umwe natengushye, ndabasezeranya ko nigiye muri ibi nzagaruka nkomeye.”

    Imikino Amissi Cedric yahagaritswe ni umukino wa Gorilla FC ku wa Gatanu ndetse n’umukino wa Etincelles FC i Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2025.

    Amissi Cedric yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-yuje-amarangamutima-menshi-ya-amissi-cedric-waciye-bugufi-agasaba.html