Author: webrwanda

  • Sena yemeje abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano – #rwanda #RwOT

    Abo bayobozi ni Amb. Moses Rugema, wagizwe High Commissioner wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya, Tuyizere Thaddée, wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Byukusenge Jimmy Christian.

    Itangazo rishyiraho abo bayobozi ryasohowe ku wa 18 Nzeri 2025.

    Bigendanye n'amategeko y'u Rwanda hari abayobozi bagenwa na Perezida wa Repubulika ariko mbere y'uko batangira inshingano bakabanza kwemezwa na Sena y'u Rwanda, ibanje gusuzuma niba ubunararibonye bafite buzabafasha gukora neza inshingano bahawe.

    Kuri uyu wa 30 Nzeri ni bwo Sena y'u Rwanda yemeje abo bayobozi batatu bagomba gutangira inshingano ku myanya bagenwemo.

    Abo bayobozi bemejwe na Sena nyuma y'uko Raporo za komisiyo zasuzumye dosiye zabo zigaragaje ko bafite ubumenyi n'ubunararibonye buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

    Amb. Moses Rugema yakoze imirimo itandukanye aho guhera mu 2004 kugera mu 2007 yari umukozi muri Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza.

    Mu 2008 kugeza mu 2013 yari mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari umujyanama wa Kabiri.

    Mu 2014 kugeza mu 2020 yari umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi mu gihe imirimo yaherukagamo yari Umuyobozi ushinzwe Protocol ya Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.

    Senateri Murangwa Ndangiza yavuze ko mu kiganiro bagiranye, yabagaragarije ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano w'u Rwanda na Nigeria mu bijyanye n'ubuhahirane, guteza imbere ishoramari hongerwa umubare w'abashoramari ku mpande zombi ku buryo ibihugu byombi bibonamo inyungu.

    Ambasaderi Rugema kandi yavuze ko azakorana n'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda hagamijwe kongera ibyoherezwa muri Nigeria bivuye mu Rwanda no guteza imbere umubano ushingiye ku buhanzi kuko bufite amahirwe yo kuba bwatera imbere muri cyo gihugu.

    Tuyizere Thaddée wagizwe Visi Perezida muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ni umugabo wavutse mu 1957, akaba yarakoze imirimo itandukanye mu nzego z'ubuyobozi aho guhera muri Gicurasi 2024 yari umukomiseri muri iyo Komisiyo.

    Yabaye kandi umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka kamonyi, aba umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, aba umukozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'ako Karere ndetse yanabaye umurezi mu mashuri abanza.

    Senateri Umuhire Adrie yavuze ko ikiganiro bagiranye na we ubwo komisiyo yasuzumaga kandidatire ye, Tuyizere yagaragaje ko mu mirimo yakoze yagiye agira aho ahurira n'uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye nk'abana, abafite ubumuga n'ibindi kandi ngo bizamufasha kuzuza inshingano nka Visi Perezida wa Komisiyo.

    Tuyizere yagaragaje ko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu aho hari imiryango mpuzamahanga ikunze kugaragaza ko butubahirizwa mu Rwanda, ibyo basanzwe bakora ari ukuvuguruza ibyo amahanga akora cyangwa avuga, bagaragariza amahanga ibyo u Rwanda rukora binyuze mu kuzuza neza inshingano.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Byukusenge Jimmy Christian, yijeje ko azakomeza kunoza uburyo bw'imitangire y'amasoko no gukemura ibibazo bikunze kugaragara muri uru rwego.

    Sena y'u Rwanda yemeje abayobozi bashya nyuma yo gusuzuma ubunararibonye bwabo

    Tuyizere wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

    Byukusenge Jimmy Christian, yiyemeje gukemura ibibazo biri mu mitangire y’amasoko

    Ambasaderi Rugema yijeje guteza imbere umubano w’u Rwanda na Nigeria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-y-u-rwanda-yemeje-abayobozi-bashya

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zahuriye mu nama ya Gatandatu yiga ku mutekano – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izwi nka Proximity Commanders iri kubera mu Mujyi wa Kabale muri Uganda nyuma y'uko iheruka guhuza izo nzego zombi yabereye mu Karere ka Nyagatare muri Kamena 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya kabiri mu Ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yahaye ikaze abahagarariye ingabo z'u Rwanda anashimangira akamaro ku bufatanye hagati ya RDF na UPDF mu kubungabunga amahoro n'umutekano.

    Yavuze ko iyo nama igamije gufasha impande zombi kungurana ubumenyi, aho abayobozi b'ingabo ku mpande zombi baganira mu buryo bwo guhuza imbaraga no kwemeranya ku gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo by'umutekano ku mipaka.

    Yavuze kandi ko hakenewe kubakirwa ku musingi wamaze kubakwa, harimo gushyiraho uburyo bw'imyitozo ya girikare ihuriweho hagamijwe kubakira no kongerera abasirikare b'ibihugu byombi ubumenyi.

    Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z'u Rwanda akaba ari na we ukuriye abitabiriye iyo nama, Brig Gen Justus Majyambere, yagarutse ku kamaro ko kugira intego imwe ihuriweho, kuganira mu bwisanzure, gufashanya no gukomeza imikoranire.

    Yavuze ko ibi biganiro bisanzwe bigaragaza ugushimangira umubano w'impande zombi n'ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro n'umutekano ku mipaka ihurirweho.

    Yagize ati 'RDF na UPDF byombi byagize uruhare rukomeye kandi ruhindura amateka mu bihugu byacu.'

    Yakomeje agira ati 'Turakomeje kuba umusingi w'amahoro, umutekano n'iterambere ry'igihugu. Ingabo zacu zagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byacu no gushyigikira amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Dushimira abakuru b'ingabo za RDF na UPDF ku bufatanye bwabo budahwema mu gushimangira ubu bumwe bugamije gukemura ibibazo byambukiranya imipaka.'

    Uretse abahagarariye ingabo kandi iyo nama yanitabiriwe n'abakozi muri za Ambasade bashinzwe ibikorwa bya Gisirikare, 'Defence Attachés'.

    Izi ntumwa kandi zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy'akarere ka Kabale, baganirizwa ku rugendo rw'iterambere ryako mbere yo gutangira inama.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zahuriye mu nama ya Gatandatu yiga ku mutekano

    Hagaragajwe ko ubufatanye bw’impande zombi butanga umusaruro

    Abahagarariye ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda bari mu nama yiga ku mutekano

    Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z'u Rwanda akaba ari na we ukuriye abitabiriye iyo nama, Brig Gen Justus Majyambere, yagarutse ku kamaro ko kugira intego imwe ihuriweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-uganda-zahuriye-mu-nama-ya-gatandatu-yiga-ku-mutekano

  • Twagirayezu yagizwe Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Isanzure – #rwanda #RwOT

    Twagirayezu yatorewe uwo mwanya mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n'isanzure iri kubera i Sydney muri Australia.

    IAF yashinzwe mu 1951 nk'urwego rwo gukorera ubuvugizi ibigo bishinzwe isanzure mu bihugu bitadukanye, hagamijwe guteza imbere uru rwego.

    Ni urwego kandi rugamije guhuriza hamwe ibyo bigo n'inganda, ibigo by'ubushakashatsi, kaminuza n'abandi hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n'isanzure.

    Uyu muyobozi azungiriza Perezida wa IAF, Clay Mowry, wagiye kuri uyu mwanya mu 2022. Mowry ni umugabo ufite inararibonye ry'imyaka irenga 25.

    Twagirayezu ni umwe muri bane batowe kuri uyu mwanya wa Visi Perezida. Mu bandi harimo Perezida w'Urwego rwa Turikiya rushinzwe Ibijyanye n'Isanzure, Yusuf Kirac.

    Harimo kandi na Nikol Koleva, usanzwe ari umuyobozi shingwabikorwa wa Space Generation Advisory Council yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Michael López-Alegría, usanzwe ari umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no kujya mu isanzure muri Axiom Space y'i Houston, muri Leta ya Texas muri Amerika. Bose bazamara kuri iyi myanya imyaka itatu.

    Twagirayezu yiyunze ku banyafurika mbarwa bayoboye IAF ku mwanya wa Visi Perezida. Mu 2017 Dr Valanathan Munsami wayoboye Urwego rwa Afurika y'Epfo rushinzwe Ibijyanye n'Isanzure yahawe uyu mwanya ashinzwe ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Ubu Dr Valanathan Munsami ni umuyobozi w'Urwego rwa Arabie Saoudite rushinzwe Ibijyanye n'Isanzure. Uherutse ni Asanda Ntisana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo ushinzwe iby'isanzure mu Rwego rwa Afurika y'Epfo rushinzwe Ibijyanye n'Isanzure

    Gutora Twagirayezu biha u Rwanda ijambo rikomeye mu bijyanye n'isanzure no guteza imbere ubushakashatsi burishingiyeho mu guteza imbere inzego zitandukanye hashingiwe ku makuru yavanyweyo.

    Twagirayezu yabaye Minisitiri w'u Burezi muri Kanama 2023 kugera muri Nzeri 2024 asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

    Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

    Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n'ihererekanywa ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu Nama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, NCST.

    Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w'umuhuzabikorwa w'ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

    Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n'Ubutabire.

    Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by'umwihariko mu bijyanye n'amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

    Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

    Twagirayezu yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe isanzure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twagirayezu-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wungirije-w-ishyirahamwe-mpuzamahanga

  • Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n'Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa #rwanda #RwOT

    Esperence Mukamuyango, Umubyeyi w'imyaka 58 y'amavuko atuye mu Mudugudu wa Kigorora, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi. Yameneshejwe n'Umugabo we agenda ahunga nyuma y'itotezwa n'iyicarubozo yamukoreye. Intandaro ni amafaranga ibihumbi 14 umugore yaguzemo Imyenda y'ishuri( Uniform) y'umwana, agura amasuka asagutse ayakoresha ahahira urugo. Ibyumweru bibaye bitatu yarahunze ku bw'uko yabonaga yabura ubuzima.

    Aganira na intyoza.com, Mukamuyango yabwiye Umunyamakuru ko amaze igihe ahozwa ku nkeke, atukwa ndetse agakubitwa na Twizeyimana Faustin w'imyaka 56 y'amavuko, umugabo we bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko kandi bakaba barabyaranye.

    Mbere yo guhunga ava mu rugo, avuga ko bwa mbere akubitwa( gukubitwa kwe ngo arabimenyereye) ubuyobozi ku Mudugudu ngo bwarabahuje burabunga, kuko yabonaga bidakomeye arahumiriza aguma mu rugo.

    Nyuma y'aho gato ubwo abana bari bagiye kujya ku ishuri, yafashe amafaranga ibihumbi Cumi na bine(14,000Frws) aguriramo umwana imyenda y'ishuri(Uniform), agura amasuka 2, asigaye ayahahisha iby'urugo, ibyaje kuba impamvu y'urwitwazo Umugabo yuririyeho amukorera Ihohoterwa n'iyicarubozo byatumye ahunga ngo aticwa.

    Yabwiye intyoza.com ko ikibazo yahuye nacyo kizwi ku Mudugudu, ko ndetse yagiye gutakira no gutanga ikirego ku rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina.

    Mu gihe cy'ibyumweru bitatu bishize yarahunze kugirirwa nabi n'uwo bashakanye, avuga ko yagiye ahura n'umugabo mu nzira no mu Muhanda agenda akamutoteza, akamwirukankana ashaka kumugirira nabi, undi agakizwa n'amaguru.

    Uyu mubyeyi afitanye abana 4 n'uyu mugabo kandi bose bakuru kuko ntawe uri munsi y'imyaka 15, ariko kubera amakimbirane nabo bahunze iwabo. Umwe muri aba bana umugabo yaje amumusangana kuko umugore we ni uwo mu Mayaga, Mugina.

    Yabwiye intyoza.com kandi ati' Umugabo yarankubise anciraho imyenda, ndi ku gasozi kuko ndacumbitse kandi nagombye kuba ndi iwanjye ariko nyine yaramenesheje. Noherejwe kwivuriza i Kinazi mvuyeyo ndakomeza nyine ndasiragira. Umuntu ari aho aridegembya twahura mu nzira ngenda nkamuhunga akavuga ngo ntabwo nagukubise ahubwo uwankumpa ngo ngukubite by'Ukuri'.

    Umwe mu baturage baturanye n'uyu mu ryango, yabwiye intyoza.com ko uyu mubyeyi yagowe, ko kandi kuba akubitwa n'umugabo we nta wavuga ko atabizi. Yemeza ko uyu muryango uba mu makimbirane aterwa ahanini n'amahane y'Umugabo. Avuga ko bategereje ko hagira igikorwa uyu mubyeyi agahabwa ubutabera kuko yacecetse igihe none akaba ageze aho ashobora kubura ubuzima bwe.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n'Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n'Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/30/kamonyi-mugina-yakorewe-iyicarubozo-numugabo-we-bwite-aramumenesha-ahunga-atinya-kwicwa/

  • Karongi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari uvuye kugabana amafaranga mu kimina – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gatiti, Akagari ka Rwufe, Umurenge wa Twumba ku wa 29 Nzeli 2029.

    Ku wa 28 Nzeri 2025, Nshimiyimana Vianney yari yajyanye n'umugore we kugabana amafaranga mu kimina, bavayo Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba uyu mugabo asubira ku kabari.

    Byageze Saa Kumi za mu gitondo ku wa 29 Nzeri 2029 umugore we abwira umuhungu wabo w'imyaka 19 ko Se yaraye adatashye bajya kumushaka, bamubona agaramye ku nzira yapfuye afite ibisebe mu isura.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru inzego z'umutekano zagiye aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyateye urupfu.

    Ati 'Kugeza ubu nta bwo turamenya icyateye urupfu icyakora hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwa. Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba mu gihe iperereza rikomeje'.

    Umurambo wa Nshimiyimana Vianney wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushingurwa.

    Gitifu Ntaganda yibukije abaturage ko ntawukwiye kwambura undi ubuzima, usibye Imana yabumuhaye.

    Ibiro by’Akarere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abantu-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica-uwari-uvuye-kugabana

  • Umukamo wikubye inshuro 10 ugera kuri litiro 200 ku munsi: Mukamana yavuze ibigwi CDAT – #rwanda #RwOT

    CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi (matching grant) yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.

    Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigega giteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, ubu cyahujwe na Banki yAmajyambere y'u Rwanda (BRD) n'Ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

    Muhongerwa Jeanne wafashijwe na CDAT avuga ko ubuzima bwari bugoye mbere y'uko ayibona kubera ko yakoraga ubworozi bwa gakondo ndetse bikaba byaramugoraga no kohereza abana ku ishuri kubera kubura amafaranga y'Ishuri.

    Ati 'Mbere byari bikomeye cyane kubera ko izuba ryaravaga inka zikabangamirwa, umukamo ukabura bikarangira no gutwara abana ku ishuri byanze.'

    Ubu ibintu byarahindutse ubwo umushinga we watorwaga na CDAT mu mishinga myiza mu gihugu igomba guhabwa inkunga nyunganizi mu kumufasha gukora ubworozi bwa kijyambere aho bamufashije mu bikorwa bitandukanye.

    Ibyo bikorwa birimo kumwubakira ibiraro bigezweho nk'igishobora kujyamo inka 200, aho kubika ubwatsi bw'inka igihe izuba ryabaye ryinshi, ahazajya hakusanyirizwa amata n'ibindi bitandukanye byatumye umukamo wiyongera ndetse n'amafaranga yinjizaga ku kwezi akiyongera cyane.

    Ati 'Kubera korora kijyambere twafashijemo n'umushinga CDAT ubu tubona litiro 200 ku munsi kandi mbere hano mu rugo twakamaga litiro 20 zaba zabaye nyinshi ntizirenge litiro 50. Mu kwezi atarenze ibihumbi 80 Frw gusa ariko ubu ninjiza agera kuri miliyoni 2,4 Frw.'

    Muhongerwa agaragaza ko umushinga w'ubworozi bugezweho bwatwaye arenga miliyoni 164 Frw, CDAT yishyuye agera kuri miliyoni 82 Frw na we atanga amafaranga yari asigaye.

    Si umukamo wiyongereye gusa kuko abagera kuri 15 bamaze guhabwa akazi gahoraho ko kwita kuri ubu bworozi bwa Muhongerwa.

    CDAT iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

    Imaze gufasha imishinga igera kuri 244 yujuje ibisabwa mu gihugu hose aho yemerewe inkunga y'arenga miliyari 8,6 Frw.

    CDAT yafashije Muhongerwa guteza imbere ubuhinzi bugezweho

    Muhongerwa Jeanne utuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gasabo yiyeguriye ubworozi bwa kijyambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukamo-wikubye-inshuro-10-ugera-kuri-litiro-200-ku-munsi-mukamana-yavuze

  • Impungenge ku Banyarwanda benshi batarya ibikomoka ku matungo – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari zo zikomoka ku matungo.

    Kugira ngo ubyumve, igi rimwe nibura riba rifite calories 70, na ho ikirahure cy'amata cya mililitiro 250 kikagira calories ziri hagati ya 100 na 120, bivuze ko ku munsi Umunyarwanda arya kimwe cya kabiri cy'igi cyangwa agace k'ikirahure cy'amata.

    Impuguke mu bijyanye n'imirire, Machara Faustin, yavuze ko kutarya ibikomoka ku matungo ari ikibazo cyane kuko ari yo ntandaro y'indwara ziterwa n'imirire mibi cyane cyane mu bana.

    Ati 'Abana ni bo ingaruka za mbere zigeraho kuko biteza igwingira, kugira ibibazo by'imirire mibi, kuko nk'uko tubizi ibikomoka ku matungo ni byo biduha intungamubiri, ni byo bigize imikaya, ni byo bituma umuntu akura agakomera.'

    Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024, amata ari yo yanyowe cyane ugereranyije n'ibindi bikomoka ku matungo kuko nibura yo mu mwaka umuntu umwe yanyoye litiro 9,2.

    Akurikirwa n'inyama aho umuntu umwe yariye ibilo 2,5 mu mwaka, amafi (ibituruka mu mazi) ibilo bibiri, ndetse n'ikilo 1,1 cy'ibikomoka ku matungo byatunganyijwe.

    Ni mu gihe ibikomoka ku buhinzi uwo mwaka ibirayi, ibijumba, n'imyumbati, ari byo byariwe cyane aho nibura ku mwaka umuntu umwe yariye ibilo 258.2, bigakurikirwa n'imbuto umuntu umwe yariye ibilo 99.

    Ibinyampeke birimo ibigori, umuceri, amasaka, ingano, byo mu mwaka umuntu umwe yariye ibilo 87.3.

    Machara avuga ko abantu iyo barya barebera indyo yuzuye mu ndererwamo y'ibice bitatu by'ibanze bigize indyo yuzuye birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara, ndetse n'ibyubaka umubiri nyamara ibyo bice na byo bigira utundi duce tubigize dutuma indyo iba yuzuye koko.

    Ati 'Ubundi indyo yuzuye, intungamibiri zikomoka ku bihingwa n'izikomoka ku matungo zakabaye zingana. Twe uko tubibara hari ibinyamafufu, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ibikomoka ku matungo, imboga, imbuto n'amavuta, buriya iyo wafashe kimwe kimwe kuri ibyo bintu ni bwo ubundi uba uriye indyo yuzuye.'

    Akomeza asobanura ko iyo umuntu yirengagije ibikomoka ku matungo ariho yisanga yarwaye indwara zitandukanye nyamara we yibwira ko yitaye ku mirire ye.

    Ati 'Ibikomoka ku matungo bigira akamaro cyane kuko ni byo bivamo protein, ubutare, n'ibindi, kandi aho bikomoka heza ni mu bikomoka ku matungo cyane cyane inyama. Ku bantu bakuru rero kutabona ibikomoka ku matungo bihagije ni ho usanga abantu bafite ibabazo byo kubura amaraso'

    Akomeza ati 'Kubura amaraso (anémie) burya si ingano y'amaraso iba yabaye nke ahubwo ni ibiba bibura mu maraso nk'ubutare n'ibindi, kandi ubwo ni uburwayi bubi kuko bworohereza izindi ndwara kukwibasira.'

    Icyakora ibikomoka ku matungo ni bimwe mu biribwa bikunze kugarukwaho na benshi ko bikomeje kuba imbonekarimwe kubera ibiciro byazo.

    Nko mu Mujyi wa Kigali ikilo cy'inyama z'iroti zigura hagati y'ibihumbi 7000 Frw na 8000 Frw mu gihe izivanze ari hagati ya 6000 Frw na 7000 Frw, bitewe n'aho wahahiye.

    Mu gihe ikorete (crate) imwe y'amagi (amagi 30), igura hagati y'ibihumbi 4500 Frw na 6000 Frw, naho litilo y'amata ikagura hagati ya 600Frw na 800 Frw.

    Machara avuga ko kuba ibiciro bihanitse gutyo biri mu bituma Abanyarwanda batarya ibikomoka ku matungo cyane kuko bitigonderwa na buri wese.

    Ati 'Ingo z'Abanyarwanda nyinshi bakura ibiryo ku isoko, impamvu rero ibikomoka ku matungo biba bicye urebye ahanini ni ibiciro byarazamutse ahantu hose cyane cyane ibikomoka ku matunga niyo mpamvu batabirya.'

    Akomeza avuga ko abona umuti ari uko abaturage batangira korora amatungo magufi mu ngo zabo kugira ngo babone ibyo biribwa biboroheye.

    Ati 'Biroroshye ko umunyarwanda yabishaka mu buryo bwe, binyuze nko korora amatungo magufi, buri muryango ukagira amatungo magufi nk'inkoko, kugira ngo babibone hafi. Ndetse bakamenya ko nta ndyo yuzuye ibaho idafite ibikomoka ku matungo.'

    Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko 69% by'Abanyarwanda bakora imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi barimo 26,8% bakora ubuhunzi gusa, 64.2% bakora byombi, mu gihe 9% aribo bakora ubworozi gusa.

    Iri barura kandi ryagaragaje ko ingo miliyoni 1,7 zoroye nibura itungo rimwe aho, 28% zoroye inka, 19% zoroye ihene, 15% zoroye ingurube, 12% zoroye inkoko, 6% zoroye ingurube, izisigaye zikaba zorora amatungo atandukanye arimo nk'inzuki n'intama.

    Ubuke bw’ibikomoka ku matungo mu mafunguro ya buri munsi byongera ibyago byo kurwara indwara zo kubura amaraso n’izindi zizishamikiyeho

    Ibiribwa 98% y’ibiribwa Abanyarwanda barya ni ibikomoka ku buhinzi, 2% nibyo byonyine bikomoka ku matungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-banyarwanda-benshi-batarya-ibikomoka-ku-matungo

  • Trump yatutse ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine – #rwanda #RwOT

    Ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia mu cyumweru gishize byashyigikiye ukwigenga kwa Palestine

    Trump yagaragaje ko ibihugu byemeye ko Palestine yemerwa nk'igihugu, byiganjemo abasanzwe ari inshuti zikomeye za Amerika ariko ko bafashe icyemezo yise icy'ubusazi kubera kurambirwa intambara.

    Yagize ati 'Ibihugu byinshi byemeje mu buryo bw'ubusazi ukwigenga kwa Palestine. Bimwe ni ibihugu by'inshuti by'Abanyaburayi, inshuti, abantu beza. Ariko ntekereza ko bari gukora biriya kubera barambiwe ibyo bamazemo imyaka myinshi.'

    Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Donald Trump, yagaragaje inzira ikubiyemo ingingo 20 ziganisha ku mahoro muri Gaza, harimo kwamburwa intwaro umutwe wa Hamas, kurekura imbohe z'Abanya-Israel yafashe bugwate, guhererekanya imfungwa z'Abanye-Palestine Israel ifite no gushyiraho abayobozi b'inzibacyuho muri Gaza.

    Biteganyijwe ko inzibacyuho muri Gaza ishobora kuyoborwa na Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, mu gihe cy'imyaka itanu izamara.

    Mu gihe Blair yaba yemejwe nk'umuyobozi wa Gaza International Transitional Authority (GITA) yakorana n'ubunyamabanga buguzwi n'abandi bantu 25.

    Iyo GITA kandi ngo izaba ifite ibiro bikuru muri El-Arish mu Misiri.

    Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimye Perezida Donald Trump wagaragaje ko inzego z'ubuyobozi muri Palestine nta cyo zigomba gukora muri Gaza, avuga ko Israel izarangira akazi mu gihe Hamas itakwemera ibyo isabwa.

    Ibihugu byo mu Burayi byari byemeje Palestine nk'igihugu byagaragazaga ko ari bwo buryo bwashyira iherezo ku ntabara yo muri Gaza aho abarenga ibihumbi 66.000 bamaze kwicwa guhera mu Ukwakira 2023.

    Ku rundi ruhande Netanyahu we avuga ko ibyo byaha urwaho umutwe wa Hamas rwo kugaba ibitero ku basivili b'abanya-Israel.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Kier Starmer na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagaragaje ko nubwo bemeye ukwigenga kwa Palestine ariko umutwe wa Hamas utagomba kugira inshingano uhabwa mu buyobozi bwa Palestine.

    Donald Trump yise abasazi ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yise-abasazi-ibihugu-byemeye-ubwigenge-bwa-palestine

  • Intore Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina #rwanda #RwOT

    Intore Masamba, yavuze ko nyina yamukunze amuzi ndetse hari byinshi amwibukiraho atavugira imbere y’abantu ariko akaba yarabatoje gukunda Imana.

    Hari mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umubyeyi we Nyinawintore Ancille uheruka kwitaba Imana akaba yashyinguwe uyu munsi tariki ya 30 Nzeri 2025.

    Uyu mubyeyi akaba yaritabye Imana tariki ya 18 Nzeri 2025afite imyaka 83 y’amavuko.

    Nyuma ya misa yo gusabira Nyinawintore yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis, Massamba Intore yagarutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa kuri mama we.

    Yavuze ko umubyeyi we yari indwanyi cyane waharaniraga ko bagira ubuzima bwiza no mu gihe Papa wa bo (umaze imyaka 13 yitabye Imana) yabaga adahari.

    Ati 'Hari byinshi nibuka ntari buvugire aha. Hari igihe Papa yabaga ahari, yagiye gushaka imibereho yagiye kwigisha, yagiye guhanga no mu bindi byinshi, ariko Mama akatugumana ngo nta kibazo ni mu mureke. '

    Yakomeje avuga ko umubyeyi wa bo yabareze abigisha gukundana no gukunda Imana.

    Ati 'Yatureze neza, yaduhaye ikinyabupfura cyiza. Ibijyanye n’ubuhanzi byari ibye cyane ariko ibyishimo yabigiragamo aherekeza Sentore akanabyitangira, wabonaga birenze koko.'

    Umubyeyi wa Intore Masamba yitabye Imana asize abana 6 muri 7 yabyaye, abuzukuru 22 n’abana barenga 200 yareze.

    Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina

    Amashami yamushibutseho na yo yarashibutse

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11962

  • Imana ijye idufasha tujye duhora dutombora Pyramids, Al Ahly… – Niyomugabo Claude #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko abantu bazabona ibyo batigeze babona, bagiye gusezerera Pyramids FC.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC ejo ku wa Gatatu.

    Niyomugabo Claude, kapiteni wa APR FC yavuze ko kuba abantu bazi ko ihora ibatsinda ari byo bashaka guhindura uhereye ejo.

    Ati “Ibyo kuba tutarabatsindira hano n’iwabo, ni cyo dushaka guca tubatsindire hano no mu Misiri.”

    Yakomeje avuga ko nta bwoba iyi kipe ibateye ko ahubwo gutombora ikipe ikomeye bibatera imbaraga Imana ijye ibafasha bahore batombora amakipe akomeye.

    Ati “Kuba dutombora amakipe makuru ni byiza kuri twe kuko ibivugwa hanze y’ikibuga ntabwo tubyitaho. Bidutera imbaraga aho gutombora ya makipe twasuzuguye Imana ijye idufasha dutombore amakipe nka Al Ahly, Zamalek ndakubwiza ukuri ntabwo ari imbogamizi muzabona ibintu mutigeze mubona.”

    Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium saa 14:00′ ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Niyomugabo Claude ngo nta bwoba Pyramids FC ibateye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11960