Author: webrwanda

  • Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Mu gihe cy'ibyumweru bibiri, umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 4,399,417RWF yateze amafaranga Igihumbi ( 1,OOORWF) gusa. Kuri uyu munyamahirwe, byari ibihe bitoroshye nyuma yo gutegereza umukino wa nyuma ku Ipari ye aho yari yateze kwinjizanya igitego aho Brentford yari iri gukina na Manchester United mu cyumweru gishize.

    Uyu Munyamahirwe, mu gutega kwe ubwo yakoraga Ipari ye yashyizeho amafaranga Igihumbi (1,000Frws), maze ahitamo imikino 17. Iyo mikino yatangiye tariki 17 Nzeri. Mu gihe andi makipe yose yari yabikoze( uko yabitegeye), byamusabye gutegereza ko hasozwa umukino wahuzaga ikipe ya Manchester City yatsinze Burnley ndetse na Brentford na Manchester United binjizanya igitego.

    Iyo mikino ibiri ya nyuma, yari yoroshye kuko Brentford na Manchester United binjizanyije igitego ku munota wa 26 mu gihe Manchester City yatsinze 5 ku gitego kimwe cya Burnley.
    Iyi pari ifite nimero 25259717917662.


    intyoza

    The post Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/01/ipari-yamafaranga-1000-yamuhesheje-amahirwe-yo-gutsindira-asaga-miliyoni-enye-muri-fortebet/

  • Muhanga: Umusore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yatangarije Kasuku Media ko inzego z'umutekano zatangiye gushakisha umusore ukomoka mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko.

    Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mukobwa yaburiwe irengero ku wa 27 Nzeri 2025, ariko bukeye bwaho abaturanyi bamusanga yararanye n'uwo musore bikekwa ko ari we wamushutse. Ibi byahise biteza impungenge ku miryango yombi ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze, bahita batabaza Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

    Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yahise itangira ibikorwa byo gushakisha uwo musore kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana bidakwiriye na gato, kuko bihungabanya ubuzima bwabo, bikangiza ejo habo hazaza ndetse bikaba binahanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Yakomeje asaba abaturage kudahishira abagizi ba nabi ahubwo bakihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bakekeranya ibyaha nk'ibi. Ati: 'Gusambanya abana ni icyaha gikomeye. Turasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abafite imigambi mibi nk'iyi batazabona umwanya wo kuyishyira mu bikorwa.'

    Ku rundi ruhande, abaturage bo mu Murenge wa Kibangu basabye ko hakazwa ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko ndetse n'ababyeyi, kugira ngo babashe kumenya akamaro ko kurinda abana babo mu bihe byose. Umwe mu babyeyi yagize ati: 'Turasaba ko abakora ibikorwa nk'ibi bahanwa by'intangarugero, kuko gusambanya abana bisiga igikomere gikomeye ku buzima bwabo n'imiryango yabo.'

    Amategeko y'u Rwanda ahana mu ngingo y'i 133 ateganya ko umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igihano cy'igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 25. Ibi bigaragaza ko icyaha gishinjwa uwo musore gifatwa nk'ikiremereye kandi gikeneye gukurikiranwa byihuse.

    Inzego zishinzwe umutekano n'ubutabera zatangaje ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje, kandi ko vuba aha azashyikirizwa inkiko kugira ngo aburanishwe.

    Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yatangiye ibikorwa byo gushakisha uwo musore kugira ngo ashyikirizwe ubutabera

     

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-umusore-akurikiranyweho-icyaha-cyo-gusambanya-umwana-wimyaka-17-yamavuko/

  • Rutsiro: Abatishoboye ba Kageyo barasaba ubufasha bwo kwigisha abana babo #rwanda #RwOT

    Mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, hari abaturage batishoboye bamaze igihe batujwe muri ako gace, ariko bakaba bagifite ingorane zikomeye zo kurera no kwigisha abana babo. Abo baturage bavuga ko ubushobozi buke bw'imiryango yabo bwabaye imbogamizi ikomeye ku burezi bw'abana, bituma bamwe muri bo bata ishuri bagahitamo kujya kuragira amatungo y'abandi kugira ngo babone amaramuko.

    Ababyeyi bavuga ko n'ubwo bafite ubushake bwo gushyigikira abana babo mu myigire, ubushobozi bw'amafaranga yo kubagurira ibikoresho by'ishuri nk'amasakoshi, amakaye, amakaramu ndetse n'indi myambaro y'ishuri.

    Kubera iyo mpamvu, hari abana batagikandagira mu ishuri, abandi bakajya biga mu buzima bugoye bikabangamira ireme ry'uburezi bw'abana muri rusange.

    Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimira kuba baratujwe, ariko bakemeza ko gusubiza abana mu ishuri ari cyo kibazo cy'ibanze kugeza ubu gihari. Umwe muri bo yagize ati: 'Turashimira Leta iduha aho kuba, ariko abana bacu basubiye mu ishuri byadufasha cyane kuko nta cyizere cy'ejo hazaza dufite niba batajya kwiga.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro buvuga ko buri ku rwego rwo gushakira umuti iki kibazo binyuze mu bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo abana bose bagaruke ku ishuri. Harateganywa gufasha abana bo mu miryango ikennye kubona ibikoresho by'ibanze by'ishuri, bityo uburenganzira bwabo ku burezi bukarindwa.

    Ibi bibazo by'abaturage ba Kageyo bigaragaza ko hakenewe ubufatanye bwa buri rwego, haba ubuyobozi, imiryango itari iya Leta ndetse n'abagiraneza, kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga, kuko 'Umwana utiga aba ari kwiyubakira ubukene bw'ejo he.'

    Mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, hari abaturage batishoboye bamaze igihe batujwe muri ako gace, ariko bakaba bagifite ingorane zikomeye zo kurera no kwigisha abana babo

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-abatishoboye-ba-kageyo-barasaba-ubufasha-bwo-kwigisha-abana-babo/

  • Nyamasheke: Umukecuru w'imyaka 85 yugarijwe n'ingaruka zo kutagira indangamuntu #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, hari umukecuru witwa Mukarubuga Daphrose uri mu kigero cy'imyaka 85. Uyu mukecuru ubana n'ubumuga bwo kutabona ndetse akaba atakibasha kwjyana hanze kubera izabukuru. Avuga ko kuba adafite indangamuntu bimubuza amahirwe yo kubona ubufasha butangwa na Leta bugenerwa abageze mu izabukuru batishoboye.

    Mukarubuga asobanura ko kuva kera yagiye abaho mu buzima bugoye, uko imyaka igenda yihirika niko ibibazo birushaho kumubera ihurizo rikomeye.

    Kuba nta ndangamuntu agira, bituma atabasha kwiyandikisha mu bikorwa by'ubudehe cyangwa ngo ashyirwe ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka, ibiribwa cyangwa ubundi bufasha buhabwa abageze mu zabukuru badafite amikoro ahagije.

    Abaturanyi be bavuga ko bagira impungenge ko ashobora gukomeza gusigara inyuma mu gihe abandi bagezwaho imishinga ya Leta igamije guteza imbere imibereho myiza. Umwe mu baturanyi be yagize ati: 'Ni umukecuru tubana neza, ariko tubona ko kubura indangamuntu bimubera ikibazo gikomeye. Iyo ubuyobozi bugeze mu mudugudu gutanga ubufasha, we asigara mu rugo.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bugaragaza ko hari gahunda zashyizweho zo gufasha abageze mu izabukuru kubona indangamuntu byihuse, ariko hakiri inzitizi mu gusohoza neza icyo gikorwa. Bavuga ko ikibazo cya Mukarubuga kizwi kandi ko hateganywa uburyo bwo kugifatira umwanzuro kugira ngo adakomeza kubura uburenganzira bwe nk'umuturage w'u Rwanda.

    Uyu mukecuru we arasaba ko yakwemererwa kubona indangamuntu kugira ngo na we abashe gukoresha uburenganzira bwe, bityo yinjizwe mu bikorwa byo gufashwa nk'abandi baturage bose. Yagize ati: 'Nifuza ko banshyira ku rutonde nk'abandi, kuko nanjye ndi Umunyarwanda. Kuba ntabona ubufasha ntibikwiye kuntandukanya n'abandi.'

    Ibi byerekana ko ikibazo cy'abantu bageze mu izabukuru badafite indangamuntu gikwiye kwitabwaho byihariye, kuko bituma basigara inyuma mu bikorwa bya Leta bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Umukecuru ubana n'ubumuga bwo kutabona avuga ko kuba adafite indangamuntu bimubuza amahirwe yo kubona ubufasha butangwa na Leta bugenerwa abageze mu izabukuru batishoboye

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyamasheke-umukecuru-wimyaka-85-yugarijwe-ningaruka-zo-kutagira-indangamuntu/

  • EU igiye guha abahinzi bo mu Rwanda inkunga ya miliyari 44 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2025, mu Nama y'Ihuriro ry'Abahinzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba (EAFF), yabereye I Kigali.

    Ni inama yitabiriwe n'abahinzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'abafatanyabikorwa batandukanye, mu kwiga ku kwihaza mu biribwa no gukora ubuhinzi bw'igihe kirekire.

    Iyi nkunga ya miliyari 44 Frw yiyongera ku zindi miliyari zirenga 127 Frw yari yatanzwe na EU binyuze mu Kigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD).

    Umuyobozi Wungirije w'Ishami rishinzwe Politiki y'Imari mu Ishami ry'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Elise Hadman, yashimye umuhate w'ihuriro EAFF mu myaka 20 rimaze agaragaza ko ryagize uruhare mu guteza imbere abahinzi bato no kugaragaza ibyifuzo byabo.

    Elise yavuze ko EU ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), bamaze gutanga inkunga irenga miliyari 170 Frw ku mashyirahamwe y'abahinzi bo mu Rwanda binyuze muri gahunda yiswe 'Global Gateway Strategy'.

    Ati 'Ubu amashyirahamwe y'abahinzi n'abatunganya umusaruro amaze kubona amafaranga arenga miliyoni 75 z'ama-Euro (angana na miliyari 127 Frw) yatanzwe na EU ku bufatanye na BK binyuze mu kigega IFAD. Uyu munsi, twishimiye kongera kwemeza ko tugiye gutanga indi nkunga ya miliyoni 26 z'ama-Euro (miliyari 44 Frw) yose hamwe akaba amaze kurenga miliyari 170 Frw.'

    Yongeraho ko EU izakomeza gutera inkunga no gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi kuri uyu mugabane mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi nkunga izafasha abahinzi, abatunganya umusaruro n'ibigo by'ubuhinzi kubona amafaranga yo kwagura ibikorwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Mu kwizihiza iyi myaka 20 EAFF imaze, turebe imbere mu guteza imbere ubuhinzi bw'igihe kirekire, kandi bwinjiriza Akarere kose. Iyo tubonye inkunga, tugomba kuyikoresha mu kongera umusaruro, si mu bikorwa byo kwishimisha. Ibi ni byo bizadufasha kugabanya icyuho cyo gutumiza ibiribwa hanze ya Afurika.'

    Biteganyijwe ko inkunga yose y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu buhinzi bw'u Rwanda izagera kuri miliyoni 500 z'ama-Euro hagati ya 2020 na 2030.

    Elise Hadman, yashimye umuhate w'ihuriro EAFF mu myaka 20 rimaze agaragaza ko ryagize uruhare mu guteza imbere abahinzi bato

    Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi nkunga izafasha abahinzi, abatunganya umusaruro n'ibigo by'ubuhinzi kwagura ibikorwa byabo

    Abayobozi batandukanye beretswe bimwe mu bitunganywa mu musaruro w’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-igiye-gutanga-miliyari-44-frw-ku-bahinzi-bo-mu-rwanda

  • Ruhango: Hari kubakwa ikigo giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizatwara arenga miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo kizaba gishamikiye ku Ishuri Ryisumbuye Ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi rya Kinazi (ESK TSS).

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko iki kigo kizubakwa mu ntego yo kwagura icyari gihari kigahabwa ibindi byangombwa birimo amabagiro ane ya kijyambere, inganda zitunganya amata, ibyuzi umunani byororerwamo amafi, hakazashyirwa kandi imirimashuri izajya ikorerwamo ubuhinzi buteye imbere ya hegitari zisaga ebyiri.

    Meya Habarurema yakomeje avuga ko bitazarangirira aho kuko abanyeshuri n'abarimu babo bazajya basohoka mu kigo bakajya kwigisha abahinzi baturiye ikigo bo mu gice cy'Amayaga mu Mirenge imwe yo mu turere twa Ruhango, Kamonyi na Nyanza.

    Anavuga ko muri iki kigo bazajya bakenera umusaruro wo gutunganya kandi ugomba kuva mu baturage.

    Ati ''Ni umushinga munini dufatanyamo na Leta ya Luxembourg, ibizajya biva mu bworozi haba mu mafi, ingurube, ihene, intama, inka se n'ibizivamo nk'amata, byose bizajya bitunganywa noneho bigurishwe mu Rwanda no mu mahanga i Burayi.'

    Yakomeje abwira abaturage kumva neza ko icyo kigo kije ari umufatanyabikorwa uzabaherekeza mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi, kibagurira umusaruro wabo ndetse kinabongerera ubumenyi, bityo ko bakwiye kuzacyakirana yombi ibikorwa byacyo.

    Umuyobozi wa ESK TSS, Oreste Musengamana, yavuze ko hari n'ibindi bikorwa bazajya bakora byongera umusaruro w'ubuhinzi birimo ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi, batunganye imbuto zo gutera byose mu nyungu zo kuzamura ubumenyi bw'abanyeshuri no no kuzamura umusaruro w'abahinzi bazajya bafatanya mu bushakashatsi no gukorana.

    Kugeza ubu imirimo yo kongera inyubako n'ibindi bizakenerwa muri iki kigo igeze kuri 30%, ikazasozwa itwaye asaga miliyari 2 Frw. Ikigo nk'iki kandi kizubakwa mu Karere ka Musanze, ku buryo bizaba ari bibiri gusa mu Rwanda.

    Inzu izashyirwamo imashini zizajya zitunganya umusaruro iri kubakwa, aho muri ‘pavement’ yayo bari gushyiramo ibyuma ngo ikomere zitazajya zitigisa inzu ikiyasa

    Muri ESK TSS, hari hasanzwe ibikorwa byo gutubura no kubungabunga imbuto gakondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hari-kubakwa-ikigo-giteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi-kizatwara-arenga

  • APR FC ndayubaha, gusa ibyo yakoze si byo – Umutoza wa Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurčić yifatiye ku gahanga APR FC bitewe n’ikibuga n’amasaha yashyizeho umukino.

    Harabura amasaha make atageze kuri 4 APR FC igacakirana na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    APR FC ikaba igiye gukina na Pyramids FC umukino wa 5 mu myaka 3 iheruka, muri izo nshuro zose nta mukino n’umwe irabasha gutsinda iyi kipe yo mu Misiri kimwe n’uko na yo itarabasha gutsindira mu Rwanda.

    Umutoza wa Pyramids FC agaruka kuri uyu mukino, yavuze ko APR FC ari ikipe we yubaha ku giti cye.

    Ati “nuhaba iyi kipe cyane kuko ifitemo abakinnyi beza, kuri iyi nshuro tuzakinira kuri iki kibuga, saa munani biradusaba kwitonda birushijeho.”

    Yakomeje agaragaza ko atishimiye na gato ikibuga bazakiniraho ndetse n’isaha bazakiniraho.

    Ati “Kuki bahinduye ikibuga n’amasaha? Ndabizi uzi impamvu babikoze, gusa ibi biri ku rwego rwo hasi tugomba gutekereza iterambere ry’umupira w’Afurika, tugatekereza iterambere ry’umupira w’u Rwanda, utekereza ko bazatera imbere kubera gukinira hano saa munani?”

    “Oya tugomba kureba ishusho ngari kandi ntabwo uyibonera ku mukino umwe ko wawutsinze ndetekereza ishusho y’umupira w’u Rwanda bisaba kurebera mu ishusho yagutse, ako si akazi kanjye mumbabarire, wenda dushobora gukinira mu muhanda kubera impamvu zimwe na zimwe.”

    Yakomeje avuva ko mu minsi ishize yarebye APR FC muri CECAFA Kagame Cup gusa atavuga ko iri ku rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi, gusa ngo bo bari ku rwego rwo hejuru.

    Umukino ubanza urabera kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi saa 14h00′ ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Umutoza wa Pyramids yifatiye ku gahanga APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11963

  • RRA yerekanye Magendu yafashe zifite agaciro k'asaga miliyoni 18 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibyo bicuruzwa byerekanwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy'Inganda i Masoro giherereye mu mujyi wa kigali. Bikaba byarafashwe ku wa 28 Nzeri 2025, ku bufatanye bw'inzego z'ibanze, iz'umutekano n'abaturage.

    RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigizwe n'ibitenge 1200, byari bipakiwe mu ikamyo hakoreshejwe amayeri yo kurenzaho sima. Abari batwaye izo magendu baratorotse bariruka, aho bakomeje gushakishwa n'inzego z'umutekano kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Si ibyo gusa, kuko RRA yerekanye n'ibindi bicuruzwa byafashwe mu bihe bitandukanye birimo amabaro y'imyenda hafi 1500, inzoga zihenze, ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubwubatsi n'ibindi byinshi byinjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko amayeri akoreshwa azwi, aburira abijandika muri ibyo bikorwa bimunga ubukungu bw'igihugu.

    Yagize ati 'Amayeri yose akoreshwa turayazi, ni yo mpamvu tuburira abacuruzi kunyura mu nzira zemewe, naho ubundi bibe none cyangwa ejo ibicuruzwa bya magendu bizafatwa.'

    Paulin yakomeje avuga ko mu minsi isoza umwaka, hari benshi bishora mu bikorwa bya magendu, avuga ko imbaraga zongerewe mu rwego rwo kubikumira.

    Yongeyeho ati 'Turabizi ko ari igihe cyo kuzana magendu kubashaka kubikora, ni yo mpamvu twongeyemo imbaraga zibirwanya, kugira ngo abacururiza hano imbere mu gihugu banyuze mu nzira zemewe bakore bunguka, baticiwe isoko n'abinjije ibicuruzwa mu buryo butemewe.'

    Uyu muyobozi yibukije ko muri RRA, harimo urwego rushinzwe kurwanya magendu, asobanura ko magendu atari izituruka hanze gusa, ahubwo hari na magendu y'imbere mu gihugu, ndetse ari inshingano za buri wese kugira ngo amayeri mashya y'abijandika muri ibyo bikorwa amenyekane hakiri kare bahagarikwe.

    RRA yongeye kandi gusaba abaturage kwaka ifatabuguzi rya EBM, banashishikarizwa gutanga amakuru mu gihe bimwe cyangwa bahawe fagitire idahwanye n'ibicuruzwa baguze kuko ari uburenganzira bahabwa n'itegeko.

    Umucuruzi ufatanywe magendu, acibwa amande y'ibihumbi bitanu by'amadolari ndetse n'ibicuruzwa atwaye bigafatirwa, mu gihe uwanyereje umusoro ku nyongeragaciro ahanishwa kwishyura inshuro 10 zawo, yasubira akawishyura wikubye inshuro 20.

    Itegeko rivuga ko ibicuruzwa bifashwe, iyo bifite ubuziranenge bwemewe mu gihugu bitezwa cyamunara mu gihe kitarengeje amezi atatu.

    amabaro y’imyenda ya caguwa yafashwe yinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu

    RRA yerekanye n’ibindi bicuruzwa birimo amabaro y’imyenda hafi 1500

    Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z'abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko amayeri akoreshwa azwi, aburira abijandika mu bikorwa bya magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yerekanye-magendu-yafashe-zifite-agaciro-k-asaga-miliyoni-18-frw

  • Bwa mbere amabuye ya Wolfram aturuka mu Rwanda yageze ku isoko rya Amerika – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika kuri uyu wa 30 Nzeri 2025.

    Ni amabuye yagejejwe muri Amerika na Sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals. Yari iyajyanye mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y'amabuye y'agaciro avamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.

    Tungsten yo mu Rwanda yakiriwe n'abarimo Umuyobozi ungirije wa Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, n'abayobozi ba GTB.

    Mu itangazo Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yakomeje iti 'Ibi bikorwa by'ako kanya byo gutwara Tungsten ivuye mu Rwanda ijyanwa muri Amerika ni ingirakamaro cyane mu bufatanye bw'impande zombi mu bijyanye n'ubucuruzi. Bigaragaza uburyo u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye no kohereza amabuye y'agaciro y'ingenzi.'

    Ku wa 28 Kanama 2025, ni bwo Trinity Metals icukura ikanatunganya Wolfram mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, yagiranye amasezerano y'ubucuruzi na GTP yo kohereza tungsten muri Amerika.

    Aya masezerano akimara gushyirwaho habayeho umuhango wo gupakira Wolfram ya mbere kugira ngo yoherezwe.

    Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, n'Umuyobozi w'Ibirombe bya Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin.

    Ibirombe bya Nyakabingo bicukurwamo Wolfram ipima toni 1000 ku mwaka. Ni byo bicukurwamo nyinshi muri Afurika, ndetse intego ni uko uyu musaruro wazikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.

    Tungsten ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n'amasasu. Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rugaragaza ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24.

    Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho kuko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.

    Amerika ni irindi soko Wolfram ya Nyakabingo yungutse kuko ubusanzwe yoherezwaga muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.

    Trinity Metals yashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga sosiyete ya Nyakabingo Tungsten Mine, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine.

    Muri Werurwe 2025 Trinity yari imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.

    Ni yo sosiyete ya mbere muri Afurika yatewe inkunga n'ikigo cya Amerika gishinzwe gushyigikira ibigo by'ishoramari (DFC), hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere imiyoborere.

    Iki kigo gifite abakozi bakabakaba 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

    GTP ishamikiye ku kigo Plansee Group gikorera muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, imaze imyaka irenga 100. Ifite ubushobozi bwo gutunganya Wolfram nziza no kuyisya, ikavamo ifu n'ibyuma bikomeye byifashishwa mu gukora ibikoresho bigize indege, ibyugajuru n'ibya gisirikare.

    Wolfram itunganyirizwa mu Rwanda yageze ku isoko rya Amerika

    Muri Kanama 2025 ni bwo Tungsten yo mu Rwanda yatangiye gupakirwa ngo yoherezwa muri Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-amabuye-ya-wolfram-aturuka-mu-rwanda-yageze-ku-isoko-rya-amerika

  • Burera: Polisi yatahuye umusore wari wahishe urumogi mu gifurumba cy'ibyatsi – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, ahagana saa Sita z'amanywa, aho yafatiwe mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Rwasa mu Mudugudu wa Kabanga, ubwo yari kuri moto imuvanye mu Murenge wa Cyanika.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, AIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu musore yafashwe ku bufatanye n'abaturage aho bayihaye amakuru ko babonye umusore wurira moto, afite igifurumba bakeka ko kirimo ibintu bitemewe.

    Yakomeje agira ati 'Yafashwe ku bufatanye n'abaturage aho bahamagaye Polisi bavuga ko babonye umuntu wuriye moto, ufite urwikekwe nk'aho afite ibintu bibujijwe. Ni bwo Polisi yari mu muhanda, yaje guhagarika moto, mu isaka ryakozwe, uwari uyiriho bamusangana icyo gipfunyika.'

    Yakomeje agira ati 'Turashimira uruhare rw'abaturage mu kurwanya ibikorwa bishobora kuba intandaro y'umutekano muke, aho batanga amakuru kugira ngo biburizwemo n'ababigiramo uruhare bafatwe.'

    Ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge n'ibyo yafatanywe kuri ubu ari kuri station ya Polisi ya Gahunga kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-polisi-yatahuye-umusore-wari-wahishe-urumogi-mu-gifurumba-cy-ibyatsi