Author: webrwanda

  • Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri wari umaze imyaka ibiri muri Police FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

    Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 kuva watangira ntabwo yagiye abona umwanya wo gukina.

    Muhadjiri wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2017-18, yaje kubona neza ko atakiri mu mibare y’umutoza Ben Moussa ubwo ku wa Kabiri basinyishaga Manishimwe Djabel bakina ku mwanya umwe.

    Hakizimana Muhadjiri winjiye muri iyi kipe 2023 akaba atandukanye na Police FC mu gihe ku munsi w’ejo hashize yari yakoze imyitozo.

    Police FC ntabwo yifuza kuvuga impamvu yatandukanye n’uyu mukinnyi aho umunyamabanga wa Police, CIP Umutoni Claudette yabwiye ISIMBI ati “amasezerano aba hagati y’abantu babiri, yego dutandukanye igihe kitarangiye ashobora kuba ari we wabyifuje, dushobora kuba ari twe ariko hari impamvu. “

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, AS Kigali, Police FC yari arimo ndetse no hanze y’u Rwanda yakinnyeyo.

    Muhadjiri yatandukanye na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12056

  • Byimana: Umugabo yisunze itama rimwe ry'icyuma rimukoraho #rwanda #RwOT

    Ahagana ku isaha ya saa moya n'iminota 55 za mu gitondo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, nibwo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka itunguranye. Ubwo umuturage witwa Benimana Jean Claude, w'imyaka 34 y'amavuko, yikubise hasi bikomeye nyuma yo kwisunga itama rimwe ry'icupa rizwi ku izina ry''icyuma', rikamugaruka.

    Kasuku Media ubwo yageraga ahabereye iyo mpanuka, yaganiriye n'abaraho bayibwira ko Benimana yari ari mu rugo rwe agerageza gusoma kuri kamwe maze ahita agwa agacuho.

    Abaturanyi be bahise batabaza ubuyobozi bw'Akagari ndetse n'abashinzwe ubuzima, bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikondo ahasanzwe hazwi nko kwa Padiri i Gikondo 'Vincent Pallotti' kugira ngo yitabweho byihuse. Ubuyobozi bw'Akagari bwemeje iby'iyi mpanuka, busaba abaturage kwirinda kunywa ibidahwanye n'imbaraga bafite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigarama, Louise, yagize ati: 'Abaturage bakwiye gukoresha uburyo butekanye igihe bashaka gusoma kuri kamwe.'

    Kugeza ubu, Benimana arimo kuvurirwa kwa muganga, aho abaganga bavuga ko atari mu buryo bukomeye cyane, ariko aracyakeneye iminsi yo kwitabwaho kugira asubira mu buzima buzima.

    Kugeza ubu, Benimana arimo kuvurirwa, aho abaganga bavuga ko atari mu buryo bukomeye cyane.

    Source : https://kasukumedia.com/byimana-umugabo-yisunze-itama-rimwe-ryicyuma-rimukoraho/

  • Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw'amakipe n'abakinnyi bayo, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda i Kacyiru, niho abagize amakipe yombi bahigiye gutwaramo buri gikombe bazakinira.

    Ibi byagarutsweho ubwo abakinnyi b'amakipe ya Police Volleyball Club y'Abagabo n'Abagore bibutswaga ko intego nyamukuru ari uguhatanira no kwegukana buri gikombe baba bari guharanira, hatitawe ku gaciro kacyo.

    Muri iki gikorwa cyitabiriwe na ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, yashimye intambwe imaze guterwa n'aya makipe mu myaka itatu amaze ashinzwe, asaba ko intsinzi igomba guhora ari umuco.

    Yagize ati:'Intsinzi ni yo dukeneye kuko ituzanira byinshi; umutekano, abafana benshi ndetse n'isura nziza y'ikipe. Police VC igomba kurangwa n'ikinyabupfura, indangagaciro n'ishyaka; ibyo nibyo biduha gutsinda.'

    Ku ruhande rw'amakipe yombi ayobowe na CSP Urujeni Jackline, yabwiye abakinnyi n'abatoza ko kudasubira inyuma ari inshingano, yibutsa ko umwaka ushize begukanye ibikombe bitandatu.

    Ati:'Tugomba guhatanira buri gikombe, cyaba icya pulasitiki, icya zahabu cyangwa icyo mu cyondo. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukorera hamwe nk'ikipe no gufashanya mu kibuga.'

    Yaboneyeho gushimira imyitwarire myiza y'abakinnyi hanze y'ikibuga, abibutsa ko umukinnyi wubaha ikinyabupfura ari na we utanga umusaruro mu kibuga.

    Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri aya makipe, Mucyo Philbert, we yasobanuye ko intego atari ukugarukira ku rwego rw'Akarere ka Gatanu gusa.

    Ati: 'Twabaye aba mbere mu bagabo muri Zone V, abagore baba aba kabiri. Ariko ntibihagije, tugomba gutekereza ku rwego rwa Afurika kandi ibyo bikajyana n'imyumvire mishya.'

    Abakinnyi n'abatoza mu izina rya bagenzi babo bashimye uburyo Polisi y'u Rwanda ikomeje kubashyigikira, biyemeza gukomeza kwitwara neza no kurushaho kuzamura urwego rw'imikinire.

    Muri iyi nama kandi, hashyizwe ahagaragara abakinnyi bashya bazongera imbaraga muri shampiyona nshya.

    * Mu bagabo: Angiro Gideon Nespal, Melly Brian, Niyonzima Gasore, Singizwamana Rodrigue, Rwanyonga Alex na Niyonkuru Gloire.
    * Mu bagore: Dusabe Flavia, Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth, Kayirebwa Aline na Uwase Claire.

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Police WVC y'Abagabo izahura na Rwanda Polytechnic Huye Saa Saba, mu gihe Police WVC y'Abagore izakina na Kirehe VC ku wa Gatandatu Saa Tanu, imikino yose ibere i Petit Stade Remera.

    Source : https://rushyashya.net/police-volleyball-club-yahize-gutwara-ibikombe-byose-izakinira-mu-mwaka-wimikino-wa-2025-2026/

  • Ibyihebe by'abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba #rwanda #RwOT

    Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC), rwashyize hanze urutonde rw'abanyarwanda 25 bafatiwe ibihano kubera gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba imbere mu gihugu.

    Bashinjwa gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba, gushinga imitwe y'iterabwoba cyangwa gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

    Uru rutonde rwemejwe na Komite Ishinzwe Kurwanya Iterabwoba, rwiganjemo abayobozi n'abanyamuryango b'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abo muri Rwanda National Congress (RNC), MRCD, FLN n'indi mitwe yose ihora irajwe ishinga no guhungabanya u Rwanda.

    Lt Gen Gaston Iyamuremye

    Lt Gen Iyamuremye ukunze kwiyita amazina atandukanye nka Rumuli na Victor Byiringiro n'andi ni Umuyobozi Mukuru wa FDLR. Yavutse ku wa 14 Mutarama mu 1949, avukira mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

    Lt Gen Iyamuremye yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe n'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi.

    Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gutegura no guhuza ibikorwa byo gutera u Rwanda, gucuza abasivili utwabo, gutera inkunga iterwabwoba, gusoresha abaturage mu buryo butemewe no gucuruza amabuye y'agaciro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo butemewe.

    Gen Maj Pacifique Ntawunguka alias Omega

    Gen Maj Ntawunguka azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni Umuyobozi w'Ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

    Yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe na Loni ndetse ahanwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bijyanye no gutera inkunga iterabwoba, gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byo gutera u Rwanda, gucuza abaturage utwabo no guhatira abaturage kwishyura imisoro itemewe hagamijwe gukomeza ibikorwa byabo.

    Col Sylvestre Sebahinzi alias Zinga Zinga ZZ

    Col Sebahinzi bakunze kwita Zinga Zinga ZZ yavutse ku wa 8 Nzeri 1961 mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu. Ni umwishywa wa Juvénal Habyarimana. Atuye i Rusaka muri Zambia.

    Uyu mugabo ukora ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye ni umunyamuryango wa FDLR. Ni umwe mu baterankunga bakuru b'uyu mutwe w'iterabwoba. Ibikorwa akorera muri Afurika y'Epfo.

    Yayoboye FDLR imyaka itatu kugeza mu 2009. Agira uruhare mu bikorwa by'uyu mutwe by'ubugizi bwa nabi no kwihanira. Yakoze nk'umushinjacyaha wa FDLR mu Burasirazuba bwa RDC.

    Maj Alphonse Munyarugendo alias Monaco Dollar

    Munyarugendo yavutse mu 1966, avukira mu Karere ka Ngororero. Abarizwa i Maputo muri Mozambique. Yayoboye ALIR yaje guhinduka FDLR. Ni umwe mu bashinjacyaha b'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Ubu ahagarariye FDLR mu gice cya Afurika y'Amajyepfo. Ashinjwa gukusanya no gutanga amafaranga afasha ibikorwa bya FDLR bigamije kugaba ibitero ku Rwanda, imirimo akorera cyane i Maputo muri Mozambique.

    Faustin Ntirikina

    Ntirikina azwi ku izina rya Zigabe Pacifique. Ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa. Yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro. Aderesi ye igaragaza ko aba mu Bufaransa mu Mujyi wa Mulhouse wo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Yahamwe n'icyaha cyo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu mitwe y'iterabwoba irimo RUD-Urunana na FLN.

    Ni umwe mu bacurabwenge bateguye ibitero bya FDLR byagabwe mu mu Kinigi ku wa 4 Ukwakira 2019 byahitanye imbaga y'abaturage.

    Gen Maj Antoine Hakizimana

    Gen Maj Hakizimana azwi ku izina rya Jeva, yavutse mu 1971, avukira mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke. Ni umuyobozi w'ingabo za CNRD—FLN, ashinjwa gutegura no gutera inkunga ibitero byagabwe i Nyaruguru na Kitabi abikorera aho abarizwa i Bujumbura mu Burundi.

    Eric Munyemana

    Munyemana yavutse ku wa 02 Mata 1972, avukira mu Karere ka Karongi, afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi atuye mu Mujyi wa Aalst uherereye mu Burengerazuba bw'u Bubiligi. Ni ho akorera ubukanishi.

    Akora nka Visi Perezida ndetse n'ushinzwe gukusanya inkunga zikoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba bya FLN, agahuza ibikorwa n'abayobozi ba CNRD—FLN.

    Munyemana ni Visi Perezida wa FLN, ashinzwe gukusanya inkunga no guhuza ibikorwa by'iterabwoba.

    Dr. Innocent Biruka

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Mitali yavutse mu 1964, avukira i Huye. Abarizwa i Mulhouse mu Bufaransa. Ni Umunyamabanga Mukuru wa CNRD—FLN yagize uruhare nka mugenzi we Ntirikina rwo kwinjiza urubyiruko mu mitwe y'iterabwoba ya FLN na P5 hagamijwe gutera u Rwanda.

    Yanagize n'uruhare mu bitero bya FLN byo mu 2018 byagawe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Yanze uherereye i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Faustin Kayumba Nyamwasa

    Yavutse mu 1958 avukira mu mu Karere ka Rukungiri muri Uganda. Kayumba ni umwe mu bashinze umutwe wa RNC n'Ihuriro rya gisirikare rya P5. Abarizwa i Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Yakatiwe n'urukiko adahari ku byaha byo gutegura ibitero by'iterabwoba byifashishijwe za 'grenades' byagabwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya 2010 na 2013.

    Ni umwe mu b'imbere bakusanya ndetse bagatera inkunga ibikorwa by'iterabwoba akaba ari umwe mu bakorana na FDLR, nk'uko raporo z'inzobere za Loni zo mu 2010 zibigaragaza.

    Dr. Emmanuel Hakizimana

    Yavutse ku wa 4 Mutarama 1963 avukira mu Murenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagara. Ubu atuye i Montreal muri Canada. Ni umwe mu bashinze RNC na MRCD.

    Agira uruhare mu gushaka abantu benshi barwanya u Rwanda ari na ko akusanya inkunga zigamije gufasha bikorwa by'iterabwoba bigamije kugaba ibitero kuri Rwanda.

    Abdulkarim Ali Nyarwaya

    Ali Nyarwaya uzwi nka 'Dick Nyarwaya' yavutse mu 1968 avukira i Jinja muri Uganda, Nyarwaya afite ubwenegihugu bw'u Bwongereza. Abarizwa mu majyepfo y'Umujyi wa Londres.

    Ni umunyamuryango w'ihuriro rya P5. Ni umwe mu batera inkunga ibikorwa by'iterabwoba bigamije kugaba ibitero ku Rwanda, ndetse akorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.

    Maj Robert Higiro

    Maj Higiro uzwi nka Gasisi yavutse ku wa 24 Ukwakira 1970, avukira i Kabarore muri Uganda. Higiro atuye i Nairobi muri Kenya. Ni umunyamuryango wa P5 na RNC, ashinzwe gushaka inkunga no guhuza ibikorwa bijyanye amahugurwa mu Karere.

    Frank Ntwali

    Ntwali yavutse ku wa 12 Ukuboza 1977 avukira i Kampala muri Uganda. Ntwali atuye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Ahagarariye RNC muri Afurika y'Amajyepfo, akakurikirana ibikorwa byo kwinjiza abantu muri uyu mutwe mu bikorwa bihuriweho na FDLR.

    Ignace Rusagara

    Rusagara yavutse ku wa 25 Kanama 1986 avukira i Mubende muri Uganda. Rusagara atuye muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu muvugizi wa RNC ashinzwe kwamamaza icengezamatwara rya FDLR no gukangurira abantu kwanga u Rwanda yivuye inyuma.

    Jean Paul Turayishimiye

    Turayishimiye ni Umunyarwanda wavutse ku wa 6 Kanama 1972 avukira i Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Atuye i Washington muri Amerika, aho akora nk'umusemuzi w'inkiko.

    Ni umwe mu bashinze RNC, atera inkunga ibikorwa bya RAC—Urunana agakwirakwiza icengezamatwara ry'urwango abinyujije mu mu 'kinyamakuru' kizwi nka East African Daily.

    Ni umwe mu bashinze Rwanda Alliance for Change (RAC—Urunana). Akoresha umurongo wa YouTube witwa East African Daily mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba, gutegura ibikorwa byo gushaka inkunga no gushaka abanyamuryango yifashishije P5.

    Gaspard Musabyimana

    Musabyimana yavutse ku wa 12 Gicurasi 1955 avukira mu Murenge wa Rusarabuye, Akarere ka Burera.

    Uyu mucuruzi atuye i Bruxelles mu Bubiligi. Ni nyiri Musabyimana.net' na 'Radio Inkingi', imbuga zikoreshwa mu gukwirakwiza icengezamatwara rya FDLR na P5 no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Placide Kayumba

    Kayumba yavutse mu mu 1981 avukira mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara. Atuye i Namur mu Bubiligi. Ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU na FDLR no gutera inkunga P5.

    Augustin Munyaneza

    Munyaneza yavutse mu 1963, avukira mu Karere ka Muhanga. Atuye i Bruxelles mu Bubiligi, aho akora akazi ko gutwara abantu (taxi driver).
    Ni umunyamuryango wa FDU—Inkingi kandi ashinjwa gushakira inkunga imitwe y'iterabwoba ya FDLR—FOCA na P5.

    Michel Niyibizi

    Niyibizi yavutse mu 1956, avukira mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero. Atuye i Tournai mu Bubiligi.
    Uyu mwarimu ashinzwe gutegura no guhuza ibikorwa byo gushakira inkunga imitwe ya FDLR-FOCA na P5. Ari mu bakunze gutegura ibitero bigamije fuhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Jonathan Musonera

    Jonathan Musonera yavutse ku wa 1 Gashyantare 1964, avukira mu Karere ka Nyanza. Atuye i Londres mu Bwongereza.

    Akora ibikorwa byo gushakira inkunga RNC na FDLR. Inshuro nyinshi akunze kugaragara avugira bya RNC na FDLR.

    Dr. Theogene Rudasingwa

    Dr. Theogene Rudasigwa yavutse ku wa 2 Gashyantare 1961, avukira mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma. Rudasigwa atuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umwe mu bashinze RNC. Ni umwe mu bateje imbere ubufatanye bwa RNC na FDLR—FOCA. Rudasingwa ni umwe mu bacurabwenge bateguye ibitero bya 'grenades' byagabwe mu Mujyi wa Kigali mu 2010 no mu 2013.

    Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n'Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004, akunze gukwirakwiza bushyigikira ibikorwa by'iterabwoba adategwa.

    Maj Jacques Kanyamibwa

    Kanyamibwa yavutse ku wa 13 Mutarama 1957 avukira mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Atuye i Toulouse mu Bufaransa. Ni umunyamuryango wa FDLR n'umutwe RUD—Urunana.

    Ari mu bategura bakanatera inkunga ibitero by'iterabwoba byabereye mu mu Karere ka Musanze mu 2019. Agira uruhare kandi gushaka no guhugura abarwanyi bajya muri iyi mitwe.

    Thomas Nahimana

    Nahimana yavutse ku wa 26 Mutarama 1971 avukira mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi. Ubu atuye i Le Havre mu Bufaransa. Ni Perezida w'Ishyaka ISHEMA ndetse n'uhuzabikorwa w'imitwe y'iterabwoba inyuranye.

    Akoresha umuyoboro we wa YouTube uzwi nka 'Isi n'Ijuru TV' mu gukwirakwiza amatwara yo gushishikariza iterabwoba n'urwango byose biri mu murongo wo guhungabanya u Rwanda.

    Christine Coleman Uwizera

    Uwizera yavutse ku wa 25 Nyakanga 1972, avukira mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke. Afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nderse atuye i Denver muri Leta ya Colorado.

    Uyu mugore ni umupasiteri ashyigikira FLN mu buryo bukomeye. Akunze gukoresha konti ye ya X izwi nka @SOS_Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by'urugomo no guteza imbere imitwe y'iterabwoba nka FDLR—FOCA, P5 na FLN.

    Sylvestre Nduwayesu

    Uyu mugabo Jet Lee yavutse mu 1972 mu Karere ka Musanze. Nduwayesu, akorera i Kampala muri Uganda. Ashinzwe gushaka abajya mu mitwe ya P5 na RUD—Urunana. Akuza ibikorwa by'iterabwoba, agatanga inkunga yo kugura intwaro zo kubabisha bitero ku Rwanda.

    Isoko: Igihe

    Source : https://rushyashya.net/ibyihebe-byabanyarwanda-25-bashyizwe-ku-rutonde-kubera-gushyigikira-iterabwoba/

  • Jacques Tuyisenge yahishuye uko yamaze icyumweru ategereje uruhushya rwa Raila Odinga #rwanda #RwOT

    Jacques Tuyisenge wahoze akinira amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubwo yendaga gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya yamaze icyumweru ategereje uruhushya rwa Raila Odinga atabizi.

    Hari mu rwego rwo kwifuriza iruhuko ridashira Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Kenya witabye Imana.

    Mu gitondo cyo cy’ejo hashize ku wa Gatatu nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mugabo wihebeye Gor Mahia ndetse amakuru akavuga ko yanayifashaga cyane mu bijyanye n’amikoro, yababaje benshi barimo naJacques Tuyisenge usigaye wibera muri Amerika aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze byinshi kuri uyu mugabo.

    Ati “muri 2019 ubwo nashakaga gutandukana na Gor Mahia namaze icyumweru kirenga ntegereje uruhushya rwo kuba nagira indi kipe nsinyira. Nyuma nabwiwe ko bari bategereje ko utanga uburenganzira nkagenda.”

    “Uyu munsi reka mvuge ngo ruhukira mu mahoro mubyeyi. Kuri Gor Mahia ikipe yakundaga cyane na Kenya muri rusange ndabihanganishije muri ini bihe bitoroshye. Ruhukira mu mahoro.”

    Jacques yavuze urwibutso afite kuri Raila Odinga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12052

  • Mu nyandiko ndende, Alliah Cool yahaye gasopo umunyamakuru DC Clement #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi akaba umukinnyi wa filime, Alliah Cool, yasabye umunyamakuru DC Clement ko mu byo akina nabyo yareka gukina n’aho avuka, ni nyuma yo kuvugira ku modoka nshya yaguze ayinenga ko yambaye plaque y’Inkongomani.

    Ejo nibwo hagiye hanze amashusho y’imodoka nshya ya Alliah Cool yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Brabus G.

    Nyuma y’uko igiye hanze, DC Clement yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asa n’ugaruka kuri iyi modoka.

    Yagize ati 'Aho kurata imodoka y’Inkongomani nitwa umukire i Nyarugenge, umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.'

    'Ndakubwira ukuri ko igitutu cyo kwemeza kizahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguye.'

    Alliah Cool akaba yifashishije ubu butwa bwa DC Clement yahisemo kumusubiza agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyamureze kandi yubaha, kuba atarakuriye muri Congo atari amahitamo ye ahubwo bavukijwe uburenganzira.

    Muri ubu tumwa burebure yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda ku bw’uko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo kubera impamvu zo kubuzwa uburenganzira.”

    “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n’umutekano usesuye.”

    Yakomeje agira ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (forever grateful).”

    “Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro nagato.”

    Yakomeje amwibutsa ko yagakwiye gukina n’ibindi ariko ntakine n’inkomoko y’umuntu kuko ari ikosa rikomeye.

    Ati “Buriya rero wakina n’ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’inkomoko y’umuntu (Ikosa rikomeye).’ Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’icyo wowe uyiziho.”

    “Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibazako Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”

    Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe kandi bafite agatubutse, aho mu myaka yatambutse yanujuje inzu ye bwite y’umuturirwa.

    Imodoka nshya ya Alliah Cool

    DC Clement yanenze imodoka ya Alliah Cool

    Alliah Cool yabwiye DC Clement kureka gukina n’inkomoko y’umuntu

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12053

  • Abaturage ba Rusororo baratunga agatoki abayobozi babasaba inzoga nk'ikiguzi kugira serivisi ikorwe neza #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, batangaza ko bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze babasaba amafaranga cyangwa inzoga mbere yo kubaha serivisi za Leta, ibintu bavuga ko bibangamira imitangire ya serivisi inoze kandi bikagaragaza umuco wa ruswa ukwiye kurwanywa.

    Aba baturage bavuga ko iyo umuntu ajyanye ikibazo cye ku muyobozi w'Akagari cyangwa ushinzwe imibereho myiza, hari abo usanga bavuga amagambo nk'aya ngo 'nawe se ntacyo wazanye,' cyangwa 'turabigufashamo ariko nta kintu wazanye.' Ibi bituma bamwe bacika intege, abandi bakumva Leta itabaha agaciro.

    Umwe mu baturage twaganiriye (utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z'umutekano) yagize ati: 'Hari ubwo ushaka icyangombwa cyo guhererekanya ubutaka, bakakubwira ngo uzane inzoga cyangwa amafaranga yo kugura amafunguro. Iyo ubyanze, serivisi iradindira.'

    Abandi bavuga ko iyo batabashije gutanga ibyo basabwe, ibibazo byabo bititabwaho vuba, cyangwa se bagahabwa ibisubizo bituzuye. Ibi byose, ngo bituma abaturage batakaza icyizere ku nzego zibegereye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, ubwo twamushakaga ngo agire icyo abivugaho, yavuze ko Akarere kagiye gukora iperereza ryimbitse kuri ayo makuru, kandi abagaragarwaho n'ibyo bikorwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

    Yagize ati: 'Nta muyobozi wemerewe gusaba abaturage amafaranga cyangwa inzoga kugira ngo abakorere serivisi. Uwo bizagaragaraho azahita ahagarikwa kandi akurikiranwe n'inzego zibishinzwe.'

    Abaturage basaba ko Leta ikomeza gufatira ibyemezo bikomeye ku bayobozi batubahiriza indangagaciro z'umukozi wa Leta, kugira ngo serivisi zijye zitangwa mu mucyo, mu bwubahane no mu kinyabupfura.

    Abaturage ba Rusororo baratunga agatoki abayobozi babasaba inzoga nk'ikiguzi kugira serivisi ikorwe neza

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-rusororo-baratunga-agatoki-abayobozi-babasaba-inzoga-nkikiguzi-kugira-serivisi-ikorwe-neza/

  • Amashusho ya Element na Meddy yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe no kubona amashusho y’umuhanzi Meddy ari kumwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo (Producer) akaba n’umuhanzi, Element Eleéeh hakekwa ko haba hari umushinga w’indirimbo bafitanye.

    Aya mashusho yagiye hanze agaragaza aba bombi bari muri Studio, Meddy arimo gucuranga guitar Element amufatiye micro.

    Amakuru avuga ko yafashwe ubwo Element Eleéeh yari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yagiye kuririmba muri Rwanda Convention 2025.

    Benshi baketse ko haba hari umushinga w’indirimbo hagati ya Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Element wafashije umuhanzi Marioo mu ndirimbo Njozi iheruka kujya hanze, ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha kuri iya mashusho ntibyakunze kuko atabonekaga kuri telefoni ye.

    Element Eleéeh ari kumwe na Meddy mu mashusho yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12050

  • Visi perezida wa Rayon, Prosper yaba arashe isasu rya nyuma arwana ku nyungu ze? #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa Rayon Sports Ushinzwe Tekinike, Muhirwa Prosper, yamaze kwandika yitandukanya n’icyemezo cya perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée wahagaritse umutoza Afhamia Lotfi.

    Ni kenshi byavuzwe ko nubwo Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nk’umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2025-26, Twagirayezu Thaddée nka perezida atamwemeraga.

    Mu Nama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports iheruka kuba muri Nzeri 2025, Twagirayezu Thaddée yavuze ko Muhirwa Prosper ari we wazanye umutoza Afhamia Lotfi aramwumvira nka visi perezida we (aha yagarukaga ku byemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa kubera Prosper ariko bikaroha ikipe).

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we w’intsinzi imwe mu mikino itanu, agatsindwamo 3 akanganya umwe, Twagirayezu Thaddée yatangiye gushaka uko yasezerera uyu mutoza.

    Bivugwa ko n’ubundi muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Muhirwa Prosper yakomeje kugaragaza ko Lotfi atari akwiye kwirukanwa.

    Ijwi rye ryanze kumvikana maze Twagirayezu Thaddée afata umwanzuro wo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Muhirwa Prosper akaba yamaze gushyira hanze ibaruwa yitandukanya na Twagirayezu Thaddée avuga ko ingaruka zizaba azazirengera.

    Ati “Nshinginye ku mabaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2025 wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk’Umutoza Mukuru na Azzouz Lotfi nk’Umutoza Wungirije mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC.'

    'Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru, kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi. Bityo n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports.'

    Perezida wa Rayon Sports akaba yabwiye ISIMBI ko nta tegeko na rimwe bishe kuko amasezerano ye arasobanutse.

    Ati “mu masezerano hari ingingo isobanutse ivuga ko buri ruhande rwose rushatse gusesa amasezerano itanga integuza y’ukwezi hanyuma ku ruhande rwacu nk’ikipe tugatanga amezi 3 y’umushahara, ni ibintu bidasaba ubwenge bwinshi.”

    Amakuru aturuka ku ruhande rwa Lotfi yo avuga ko hari amakosa iyi kipe yakoze mu kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo ko bazarega bakishyurwa amasezerano yose bagiranye.

    Kutumvikana kwa Muhirwa Prosper na Twagirayezu Thaddée, nk’uko twabigarutseho ruguru uretse kuba hari ibyemezo yagiye afata bigashyira ikipe mu bibazo binavugwa ko afite ukorana na Komite y’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul kandi ntabwo muri iyi minsi bumvikana na Twagirayezu Thaddée.

    Muhirwa Prosper yitandukanyije na Muhirwa Prosper

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12051

  • EALA yavuze ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro. Ibi biganiro byateguwe n'Komisiyo ishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Ubukerarugendo n'Umutungo kamere, byari bigamije gusuzuma uko ibihugu bigize uyu muryango bikoresha uyu mutungo, n'ingamba biri gushyira mu bikorwa mu kurinda umutekano w'ibirombe n'ababikoreramo.

    Raporo yagaragajwe yerekanye ko hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imikorere y'ibirombe, ariko nanone igaragaza ibibazo bikigaragara mu bijyanye n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro, ihindagurika ry'ibidukikije, ndetse n'akarengane k'abaturage baturiye ibirombe.

    Abadepite bagize EALA basabye ko hashyirwaho amategeko ahuriweho n'Ibihugu byose bigize EAC, agamije kunoza uburyo bwo gucunga no gukurikirana ibikorwa by'ubucukuzi, kugira ngo uyu mutungo ubyazwe umusaruro wungura abaturage bose.

    Hon. Fatuma Ndangiza, umwe mu bagize iyi komisiyo, yavuze ko 'umutungo kamere nudacungwa neza ushobora kuba isoko y'amakimbirane n'ihungabana ry'iterambere rirambye mu Karere.' Yibukije ko ibihugu byose bigize EAC bifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki zihuriweho, ziteza imbere ubucukuzi buboneye kandi burengera ibidukikije.

    Abahagarariye Ibihugu bashimangiye ko hifuzwa gushyirwaho uburyo bwo gusangira amakuru ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro, kurwanya icuruzwa ry'amabuye atujuje ubuziranenge, no gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w'abakozi b'ibirombe.

    Ibyo biganiro byakomeje gutanga icyizere cy'uko mu minsi iri imbere, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uzagira politiki imwe ihamye ishingiye ku kurengera umutungo kamere no kubungabunga inyungu rusange z'abaturage.

    muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/eala-yavuze-ku-ikoreshwa-ryamabuye-yagaciro-mu-karere-kafurika-yiburasirazuba/