Author: webrwanda

  • Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa – Munyakazi Sadate #rwanda #RwOT

    Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yongeye guca bugufi asaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’amagambo ageruka gutangaza.

    Sadate umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse uwavuga ko hari benshi bamufatiraho icyitegererezo ntiyaba abeshye, aherutse gutangaza amagambo atarakiriwe neza.
    My
    Yavuze ko mu myaka iri imbere muri 2050 u Rwanda ruzaba rwarateye imbereye ku buryo Abarundi n’Abakongomani bazaba ari bo bakubura imihanda yo mu Rwanda.

    Ni imvugo itarakiriwe neza ku buryo benshi bamunenze, yaje kubisabira imbabazi ku muntu wese byababaje.

    Munyakazi Sadate yongeye guca bugufi avuga ko nubwo u Rwanda rurimo rutera imbere ariko na none runifuza iterambere ry’abaturanyi.

    Ati “U Rwanda n’Abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, ni uko ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n’abavandimwe bacu ba Afurika.”

    “Tuzubaka ibiraro biduhuza n’Abarundi, Abakongomani n’abandi ba Nyafurika kugira twigobotore twese karande y’ubukene yazengereje Afurika yacu.”

    Yakomeje agira ati “Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa, guheza inguni ni indwara mbi.”

    Yasabye abanyarwanda bose gufasha mu kwesa imihigo maze abanzi b’u Rwanda bagatsindwa.

    Nyuma yaho mu mbabariye Imihigo irakomeje kandi ni kwa kundi :

    U Rwanda n’abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, nuko Ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n’abavandimwe bacu ba Afrika.

    Tuzubaka ibiraro biduhuza n’Abarundi,…

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 18, 2025

    Sadate Yasabye imbabazi abo yakomerekeje bose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12066

  • Police HC yanditse amateka #rwanda #RwOT

    Police HC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Handball, yaraye itsindiwe na FAP muri 1/4.

    Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika ririmo kuba ku nshuro ya 46, ririmo kubera muri Maroc mu Mujyi wa Casablanca.

    Police HC yari mu itsinda rimwe na Al Ahly na Zamalek zo mu Misiri, Red Star yo muri Côte d’Ivoire, JSK yo muri DRC na Mekele 70 yo muri Ethiopia.

    Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 10 Ukwakira, Police HC ikaba yarabashije kurenga itsinda igera muri 1/4 yandika amateka yo kuba ikipe yo mu Rwanda ibikoze bwa mbere.

    Ejo muri 1/4 ikaba yarahuye na FAP yo muri Cameroon ariko ntiyabasha kugera muri 1/2.

    Police HC yatangiye neza kuko igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’ibitego 15-14.

    Abasore ba Antoine bagowe n’igice cya kabiri bituma batsindwa umukino ku bitego 33-26.

    Police HC nyuma yo gusezererwa ikaba igomba guhatanira umwanya 5-8.

    Police HC yageze muri 1/4 cy’imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12065

  • Umunyamabanga wa APR FC yatangiye akazi, asaba abakinnyi ibikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mushya wa APR FC, Rtd Col Vincent Mugisha yatangiye inshingano ze asura ikipe ku myitozo i Shyorongi, abasaba kwitwara neza batsinda Mukura VS.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo amakuru yagiye hanze ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC asimbura Lt Col Alphonse Muyango wari uw’agateganyo akaba yaranahagaritswe kuri izo nshingano.

    Ejo hashize akaba yarasuye APR FC ku myitozo I Shyorongi, abona akanya ko kuganira n’abakinnyi ndetse abasaba kwitwara neza ku mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona bafitanye na Mukura VS ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Rtd Col Vincent Mugisha abaye umunyamabanga w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ibikombe 23 bya shampiyona nyuma y’uko mu gisirikare yari umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare.

    APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z’iyi kipe aho hari n’igihe yarwaye ajya kwivuza.

    Rtd Col Vincent Mugisha asuhuzanya n’abatoza

    Umunyamabanga mukuru wa APR FC yatangiye inshingano

    Abakinnyi babwirana ko amazi ashobora kuba atakiri ya yandi

    Ishimwe Pierre nyuma yo kuva mu ikipe y’Igihugu yasubukuye imyitozo

    Yabasabye gutsinda Mukura VS ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12064

  • APR na Kepler zatangiranye umujinya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ni we wavuze ngo ribara uwariraye, ariko ubanza turibuvuge ribara Kepler WVC na REG zasongeye ku mujinya wa APR na Kepler VC mu mikino ifingura shampiyona ya Volleyball ya 2025-26 mu bagabo n’abagore.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira nibwo shampiyona ya Volleyball abagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2025-26 yatangiraga ahabaye imikino 2 uwahuje APR WVC na Kepler WVC ndetse n’uwa REG VC na Kepler VC.

    Iyi mikino yombi yabereye muri Petit Stade, saa 18h00′ nibwo rwari rwambikanye hagati ya APR WVC na Kepler WVC.

    Abakobwa ba Kaminuza ya Kepler batangiye umukino neza ubona bari mu mukino barusha APR y’umutoza Peter Kamasa barimo bahuzagurika. Baje no kubatsinda iseti ya mbere ku manota 25-19.

    Ibi byari bimeze nko gukoza agati mu ntozi kuko izi Ntarekazi za APR zagarukanye umujinya uteye ubwoba maze bahita batsinda iseti yabo ya mbere ku manota 25-16.

    Iseti ya kabiri nayo bayitsinda ku manota 25-23. Kepler wabonaga irimo kugorwa no gukora inota kuko APR yari ibafite muri byose, batera bakabakorera ‘block’, gukora ‘reception’ nziza by’umwihariko ku mipira ya Vava byari bigoye, byatumye abakobwa b’umutoza Siborurema Florien bava mu mukino maze APR ibatsinda iseti ya ya 3 ku manota 25-14. Byari bivuze ko umukino warangiye ari amaseti 3-1.

    APR WVC yatangiye neza shampiyona

    Kepler WVC ntabwo yorohewe n’umukino w’uyu munsi

    Hahise hakurikiraho umukino wari witezwe na benshi, gusa ibyo abantu bari biteze sibyo babonye.

    Hari hitezwe ihangana rikomeye hagati ya REG VC na Kepler VC, gusa umukino wamaze umwanya muto cyane.

    Kepler ishobora kuba yinjiye mu kibuga ije guhorera bashiki babo bari bamaze gutsindwa na APR. Batsinze REG VC iseti ya mbere ku manota 25-21.

    Ntibyarangiriye aho kuko bahise batsinda n’iseti ya kabiri ku manota 25-18. REG yagerageje ngo irebe ko yabona byibuze iseti ariko birangira byanze n’iya gatatu Kepler yayitsinze ku manota 27-25. Kepler yegukana umukino ku maseti 3-0.

    REG ntabwo yahiriwe n’intangiriro za Shampiyona

    Kepler yihutishije ikipe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12063

  • Nyuma y’imyaka 8 Anita Pendo yasoje Kaminuza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro, MC, Dj, Anita Pendo yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 8.

    Anita Pendo akaba yasoreje amaso ye yasoreje muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yatangiye kwiga mbere y’uko abyara imfura ye muri 2017.

    Byatumye ahagarika kwiga ni nabwo yahise abyara uwa kabiri ajya kubitaho bituma asubira mu ishuri muri 2023.

    Akaba yasoje Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) muri ‘Mass Media and Communication’.

    Akaba igitabo yamuritse yarakoze ubushakashatsi ku buryo itangazamakuru ryagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

    Anita Pendo ni umunyamakuru wa Kiss FM, yamenyekanye mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba Umuhanga mu kuvangavanga imiziki (Dj), Umuyobozi w’Ibitaramo (MC).

    Anita Pendo yasoje Kaminuza

    Inshuti zari zaje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12062

  • Ibyishimo kuri Mwarimu T-Stash wasoje Kaminuza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Tuyishime Anastash uzwi nka T-Stash ari mu byishimo nyuma yo gusoza Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s Degree).

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye ibirori no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda 2025 (Graduation), abo barimo na Mwarimu w’imikino, T-Stash.

    Akaba yasoreje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera (UR- Remera Campus) aho yize Biology and Physical Sports with Education.

    Uyu munyamakuru ukiri muto ariko utanga icyizere, akanzwe na benshi mu biganjemo urubyiruko aho imvugo ye nka “Nkunda Unkundire Abantu” akunda gukoresha yasakaye mu banyamupira benshi.

    Urugendo rwe rw’Itangazamakuru yahereye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri GS Rango yize aho yavugaga amakuru mu kigo.

    Muri Werurwe 2023 nibwo yagiye kuri Micro bwa mbere kuri Sana Radio icyo gihe yanakoraga nka Media Officer wa AS Kigali y’abagore.

    Muri Kamena 2023 yaje kuhava abonye ikiraka cyo kogeza Shampiyona y’u Rwanda kuri Magic Sports TV.

    Nyuma yaje gushinga YouTube Channel yitwa “Ishoti TV” itambukaho amakuru y’imikino ni nayo akoraho ubu.

    Mwarimu T-Stash yasoje Kaminuza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12061

  • Jennifer Lopez kuri we iby'urukundo abifata nk'ibihuha #rwanda #RwOT

    Jennifer Lopez umuhanzikazi w'imyaka 56, wamamaye cyane mu muziki no mu gukina filime, yongeye kugaragaza ko n'ubwo yabaye mu rukundo n'abagabo batandukanye b'ibyamamare, nta n'umwe muri bo wigeze amukunda by'ukuri. Lopez, umaze imyaka irenga 30 ari mu ruhando rwa muzika no gukina filime, yavuze ko mu buzima bwe bwose atigeze agira umuntu w'umugabo wamwiyegurira mu buryo buhebuje, ahubwo ngo bose bamwifuzaga nk'umuntu uzwi, ufite amafaranga n'icyubahiro.

    Mu kiganiro yagiranye na Howard Stern, Jennifer Lopez yavuze ko ibyo yaburanye n'abagabo bakundanye ari urukundo rwa nyarwo.

    Yagize ati: 'Bampaye ibyo bafite byose. Inzu nziza, impeta zihenze, ubukwe bw'igitangaza ariko icyo nashakaga ni urukundo rutarimo kwiyoberanya. Ntabwo nigeze nikunda cyangwa ngo numve ko nkundwa by'ukuri icyo gihe.'

    Lopez yamenyekanye mu rukundo n'abagabo batandukanye barimo Ben Affleck, Marc Anthony, Alex Rodriguez, Diddy (P. Diddy), Cris Judd n'abandi. N'ubwo yagiye abana n'abagabo benshi, bamwe bakamurongora abandi bakamutererana, uyu mugore avuga ko atigeze agira amahoro mu mutima we.

    Abasesengura mu by'imibanire bavuga ko amagambo ya Jennifer Lopez ashobora kuba agaragaza umunaniro w'umutima w'umuntu umaze igihe kinini aharanira urukundo nyarwo ariko akarushwa n'amarangamutima n'igitutu cy'ubwamamare bwe.

    Kuri ubu, uyu muhanzikazi w'imyaka 56 y'amavuko uko yabyivugiye asigaye yibanda cyane ku bikorwa bye bya muzika n'amafilime, ndetse akora ibikorwa byo gufasha abagore batishoboye n'abanyempano bashaka kuzamuka mu ruganda rwa muzika.

    Jennifer Lopez, uzwi nka J.Lo, yakunze kuvuga ko n'ubwo atigeze akundwa by'ukuri, yishimira ko amaze kwiyakira, akamenya ko urukundo rwa mbere umuntu akwiriye kugira ari urwo yikunda ubwe.

    Jennifer Lopez kuri we iby'urukundo abifata nk'ibihuha

    Source : https://kasukumedia.com/jennifer-lopez-kuri-we-ibyurukundo-abifata-nkibihuha/

  • 5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya, Iryamukuru Etienne, uzwi cyane ku izina rya 5k Etienne, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) muri Mount Kenya University. Ku munsi wejo hashize ku wa kane taliki ya 16 Ukwakira nibwo yasoje amasomo ye mu ishami rya Business and ICT, aho yari amaze imyaka itatu yiga ahuza ubucuruzi n'ikoranabuhanga. Ni urugendo avuga ko rwari rurerure ariko rufite isomo rikomeye ry'ubwitange, kwihangana no kwizera kwejo hazaza he.

    Mu gusoza amasomo ye, Iryamukuru yamuritse umushinga udasanzwe yise 'Player Injury and Medical Assistance Linkage, A Case Study of Rwanda Premier League.' Uyu mushinga ugamije gufasha mu gukurikirana amakuru ajyanye n'imvune z'abakinnyi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ukazahuza amakuru y'abaganga, amakipe ndetse n'abakinnyi ubwabo binyuze mu ikoranabuhanga.

    Nk'uko yabivuze mu biganiro yagiranye n'inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, Iryamukuru yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku rukundo afitiye ruhago nyarwanda, no kubona ko hari icyuho mu buryo amakuru y'imvune atangwa cyangwa abikwa.

    Yavuze ati: 'Nifuzaga uburyo amakuru ajyanye n'imvune z'abakinnyi yabikwa neza, abakozi b'ubuvuzi bakayabona byihuse, n'amakipe akabasha gutegura gahunda z'ubuvuzi zinoze.'

    Abakurikira uyu musore bamusabiye imigisha, benshi bamushima ku bw'umuhate we wo kwiga atabivanga n'akazi ke k'urwenya n'itangazamakuru.

    Uretse kuba umunyarwenya ukora ibintu bitandukanye byiganjemo ibitwenge n'ubuvanganzo, Iryamukuru azwi kandi nk'umusore ukunda ikoranabuhanga no gutekereza ku mishinga ifite inyungu muri rusange.

    Uyu mushinga we ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburyo amakuru ajyanye n'imvune n'ubuvuzi bw'abakinnyi akurikiranwa mu Rwanda, ukaba ugaragaza ko ubumenyi bwo muri kaminuza bushobora no kuba igisubizo cy'ibibazo biboneka mu mikorere y'ikipe cyangwa se muri ruhago nyarwanda uko ifatwa mu mikino.

    Ni intambwe nshya mu rugendo rw'umusore watangiye nk'umunyarwenya ariko ubu ukomeje kwagura imipaka mu buhanga n'iterambere ry'ikoranabuhanga kugeza ubu.

    5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga

     

    Source : https://kasukumedia.com/5k-etienne-yasoje-kaminuza-amurika-umushinga-uhanitse-mu-ikoranabuhanga/

  • Hatagize igihinduka Badiashile agomba kugaruka mu kibuga mu Kuboza 2025 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umufaransa Benoît Badiashile usanzwe akinira ikipe ya Chelsea, ibarizwa muri shamiyona y'Ubwongereza Premier League agiye kubura mu kibuga kugeza mu Ukuboza 2025 nyuma yo kugira imvune y'imitsi (muscle injury). Uyu myugariro w'imyaka 24 y'amavuko yari amaze iminsi yigaragaza mu buryo bwo gukina neza, ariko imvune ntiyamukundiye, doreko yahise isubizwa inyuma muri gahunda z'ikipe ya Chelsea nyuma yo kugira imvune.

    Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yemeje kandi ko abandi bakinnyi barimo Pedro Neto, Moisés Caicedo na Enzo Fernández bose bafite ibibazo by'imvune bituma kuba bakina mu mpera z'iki cyumweru bitarabonerwa gihamya.

    Ikipe ya Chelsea ikomeje kugeragezwa n'imvune ku bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga. Gushaka ibisubizo hagati mu kibuga no mu bwugarizi ni bimwe mu bisubizo byatuma ikipe ya Chelsea ikomeza guhatana n'amakipe atandukanye kandi akomeye ku mugabane w'Iburayi.

    Mu gihe umutoza Maresca yifuza ko abakinnyi be bakira vuba kugira ngo ikipe ikomeze urugendo rwayo muri Premier League idatezuka ku ntego zayo.

    Hatagize igihinduka Badiashile agomba kugaruka mu kibuga mu Kuboza 2025

     

    Source : https://kasukumedia.com/hatagize-igihinduka-badiashile-agomba-kugaruka-mu-kibuga-mu-kuboza-2025/

  • Nyuma y'ibyifuzo yarafite, hagiye gushingwa Fondation Ingabire Marie Immaculée #rwanda #RwOT

    Umuryango wa nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée watangaje ko ugiye gushinga umuryango uzitwa 'Fondation Ingabire Marie Immaculée', mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo yari yaragaragaje mbere y'uko yitaba Imana. Iyi Fondation izibanda ku bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kurwanya ruswa, ndetse no guteza imbere ubutabera n'ukuri mu Rwanda.

    Abavandimwe be batangaje ko uyu muryango uzaba ari ikimenyetso cy'umurage n'indangagaciro Ingabire yasize, kuko yari umuntu w'intwari, wagiraga ishyaka ryo kurengera inyungu rusange z'Abanyarwanda.

    Bimwe mu bikorwa biteganyijwe birimo gutegura ibiganiro mpaka ku burenganzira bwa muntu, gufasha urubyiruko mu burezi n'ubumenyi ku butabera, ndetse no guteza imbere umuco wo kubaha amategeko n'ubunyangamugayo mu bayobozi n'abaturage.

    Umuryango wa Ingabire uvuga ko iyi Fondation izafasha gukomeza umurongo wo kurwanya akarengane, kutabogama, no guharanira ukuri ibintu nyakwigendera yaharaniraga mu buzima bwe bwose.

    Hazashyirwaho n'igice cyihariye kizita ku gufasha abagore n'abakobwa mu nzego zitandukanye, by'umwihariko mu bijyanye n'ubuyobozi n'imiyoborere.

    Abazategura uyu muryango batangaje ko ibikorwa byawo bizatangira mu mezi ari imbere, bikazashyirwa mu bikorwa mu bufatanye n'inzego zitandukanye z'igihugu n'imiryango itegamiye kuri Leta. Ku bw'ibyo, Fondation Ingabire Marie Immaculée izaba ari isoko y'icyizere n'inyigisho z'ukuri, ikazibutsa abanyarwanda ko umurage w'umuntu mwiza udapfa ahubwo ureshya n'ibikorwa bye.

    Umuryango wa nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée watangaje ko ugiye gushinga umuryango uzitwa 'Fondation Ingabire Marie Immaculée', mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo yari yaragaragaje mbere y'uko yitaba Imana.

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yibyifuzo-yarafite-hagiye-gushingwa-fondation-ingabire-marie-immaculee/