Author: webrwanda

  • Yamubwiye ko atari umusore baberanye! Inkuru y’urukundo rwa Chryso na Sharon, ibyo kuba atwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baheruka gukora ubutwe, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bavuze inkuru y’urukundo rwabo aho Sharon atabonaga umugabo we nk’umubera umukunzi.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Chryso Ndasingwa yavuze ko bwa mbere amubona byari 2015 amubona mu rusengero, ngo hari nimugoroba bagiye kuzinga ibyuma yumva umuntu aririmba yumva ijwi riramukuruye ajya guhengereza, icyo gihe yari asoje amashushuri yisumbuye n’aho Sharon ari bwo akiyatangira ari mu wa mbere.

    Sharon Gatate yavuze ko inkuru y’urukundo rwabo yatangiye Chryso atangiye kumwigisha kumenyekanisha umuziki we ku mbuga nkoranyambaga.

    Aha Chryso yahise amucamo avuga ko gukundana byagoranye kuko yamubwiye ko “ntabwo uri umuntu tuberanye (nturi type yanjye)”

    Sharon yahise asobanura impamvu yabivuze ko ari uko yasohoye indirimbo maze ajya gukora “challenge” z’abandi asize indirimbo ye maze Chryso amuhamagara yarakaye amubaza impamvu adakora ibyo yamwigishije, undi yumva ari butsindwe niko gunindura ikiganiro maze aramubwira “ko wakoze igitaramo ukuzuza Arena kuki utatwereka umuntu, yaransubije ngo sindabona uwo duhuza.”

    Chryso na we yahise amubwira ko na we yakoze igitaramo mbere ye ariko akaba ntacyo yibwira, niko kumubwira ko na we atarabona uwa nyawe, Chryso yahise amubwira ati “ndumva duhuje ikibazo, ubwo n’igisibuzo kiri hagati muri twe, twakihuza.”

    Sharon yahise amubwira ati “ntibishoboka nturi mu bantu njya ntekereza muri ubwo buryo.”

    Chryso akimara kubwirwa ko bidashoboka yahise agira ubwoba maze yigira inama yo kumenya ibyo agenderaho kugira ngo bizamufashe ku mukobwa wundi azatereta.

    Ngo bagiranye ikiganiro cy’amasaha 8 Sharon amubwira amahame agenderaho, bakababiganiraho mu buryo burambuye, icyo kiganiro ni nacyo cyaje kuba imbarutso y’urukundo rwabo.

    Gatete Sharon ati “urumva twaraganiriye noneho nkibaza ubundi abaye ari we byavamo? Nkareba ibyo twganiriye byose nkasanga kuri njye ni byo byose. Urumva twese mu mutima twumvaga duhuje ariko ntawutobora ngo avuge.”

    Ndasingwa bagiye gusoza kuvugana yamubwiye ko bagiranye ikiganiro cyiza atifuza ko cyarangirira aho, amubaza niba nta ngamba zafatwa, Sharon yahise amubwira “ngo reka tugerageze, umupira uri mu biganza byawe.”

    Chryso kandi yamubwiye ko kugira ngo yemere ko ibyo avuze bimuvuye ku mutima yamara icyumweru ari we ubanza kumwandikira, undi arabikora.

    Agaruka ku cyo yakundiye Sharon, yagize ati “byarizanye, nta kintu na kimwe bishingiyeho pe.”

    Barakundanye kugeza mu Kwakira 2025 ubwo bakoraga ubukwe, bavuze impamvu bwahindutse ari uko itariki bwari kuzaberaho ari bwo bafite ibitaramo i Burayi mu Bubiligi (tariki ya 23 Ugushyingo 2025)kandi batari bwimure igitaramo.

    Bakuyeho urujijo rw’ibyavuzwe ko bakoze ubukwe huti huti kuko Sharon atwite, ngo si byo ahubwo byatewe n’izindi mpamvu z’akazi zanavuzwe haruguru.

    Chryso na Sharon bagarutse ku nkuru y’urukundo rwabo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12116

  • Paul Biya w'imyaka 92 yongeye gutorerwa kuyobora Cameroon #rwanda #RwOT

    Paul Biya, Perezida wa Cameroun umaze imyaka irenga 40 ayobora icyo gihugu, yongeye kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida yabaye muri 2025, aho yagize amajwi 53,66%, nk'uko byatangajwe n'Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga. Uyu mukambwe w'imyaka 92 y'amavuko akomeje kuba umukuru w'igihugu ukuze kurusha abandi ku Isi uri ku butegetsi.

    Uwakurikiye Biya mu majwi ni Issa Tchiroma Bakary, wigeze kuba Minisitiri w'Itangazamakuru, wagize 35,19%. Abandi bakandida batandatu basigaye bagize amajwi make cyane atarenze 5%. Akanama gashinzwe amatora kavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, nubwo abatavuga rumwe na Leta bavuga ko habayeho amanyanga n'igitugu cy'abashinzwe umutekano mu turere tumwe.

    Paul Biya yagiye ku butegetsi mu 1982, asimbura Ahmadou Ahidjo, akaba ari umwe mu bategetsi bamaze igihe kinini ku butegetsi ku Isi.

    Ku myaka 92, akomeje kuba icyitegererezo cy'ubutegetsi bwa kera, aho bamwe bamwita 'Umwami utajya ahinduka mu gihe cy'amatora'.

    Abasesenguzi bavuga ko intsinzi ye yerekana uburyo ishyaka rye, RDPC (Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais), rikifite imbaraga mu gihugu, ariko hakomeje kwibazwa ku hazaza ha politiki y'iki gihugu gikomeje kugorwa n'imvururu mu Burasirazuba no mu Majyaruguru.

    Nubwo bamwe bavuga ko Biya akwiye guha urubyiruko amahirwe, abamushyigikiye bo bavuga ko 'ari umuyobozi w'amahoro n'ituze' kandi ko Cameroun ikimukeneye.

    Paul Biya w'imyaka 92 yongeye gutorerwa kuyobora Cameroon

    Source : https://kasukumedia.com/paul-biya-wimyaka-92-yongeye-gutorerwa-kuyobora-cameroon/

  • FERWAFA yemeje ikoreshwa rya VAR #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice, yavuze ko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona hazatangira gukoresha VAR.

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025.

    Itangazamakuru ryamubajije ikibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona cyane ko hari abaherutse guhagarikwa by’agateganyo.

    Yagize ati 'Muri zone yacu ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.'

    Yakomeje agira ati 'Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse no muri shampiyona itaha tuyikoresha neza. Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.'

    Shampiyona ya 2025/26 igeze ku Munsi wa Gatanu ariko imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ni ibibazo by’abasifuzi, aho bamwe bahagaritswe ndetse n’amakipe menshi akomeje kurega cyane.

    Shema Fabrice yavuze ko VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12115

  • Yaturitse ararira! Uko Swalla yisanze anywa ibiyobyabwenge kubera ibibazo #rwanda #RwOT

    Irafasha Sandrine Reponse wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Swalla, yavuze ko hari igihe yageze ahura n’ibibazo biramurenga bituma anywa ibiyobyabwenge.

    Uyu mukobwa ukina filime Nyarwanda, wifashishwa no mu ndirimbo z’abahanzi aho aheruka kwegukana igihembo cya ‘Best Video Vixen’, yakuriye mu buzima butoroshye.

    Swalla mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari umukobwa wakuriye mu buzima butoroshye.

    Mama we yatandukanye na papa we akiri umwana, akaba yarakuriye kwa nyirakuru, akaba harakuze yibaza impamvu umuryango wo kwa se utamukunze cyangwa ngo unamushakishe kandi bazi ko ahari.

    Hari ibihe yagezemo akajya yibaza impamvu adafite se, akifuza ko yaba ahari. Ati “hari igihe nagera nkavuga ngo iyaba papa yari ahari ntabwo byari kugenda gutya.”

    Yashimiye umugabo wa nyina kuko yamureze nk’umwana we, akamufasha ntacyo yamuburanye, akaba ari na we wamushyigikiye mu rugendo rwe rwa Sinema no kujya mu mashusho y’indirimbo mu gihe nyina atabyumvuga, akamwangira kujyayo rimwe na rimwe akanajyayo yihishe ariko ngo inshuro nyinshi umugabo wa nyina yari abizi.

    Swalla yahishuye ko yageze aho anywa ibiyobyabwenge kubera inshuti ye ya bwiraga buri kimwe yari imaze kwitaba Imana.

    Avuga ko kuko we atakuranye na mama we, yaje kubana na we akuze byari bigoye ko yamubwira buri kimwe ahuhwo yari afite inshuti magara abwira buri kimwe.

    Ati “amaze kwitaba Imana ni bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge ngo mbyirengagize ariko ndashima Imana ko nahise mbivamo, bamfasha gusenga ariko byarangoye muri icyo gihe.”

    Ngo uko yageragezaga gufata ibi biyobyabwenge azi ko abyiyibagiza ahubwo yarushagaho kubitekerezaho, byaje gutuma arwara akaremba akajya mo mu bitaro.

    Swalla yakinnye anakundwa muri filime zitandukanye nka 'City Maid’, 'The Bishop’s Family’ na 'Inzira y’Umusaraba’.

    Swalla yavuze ubuzima bukomeye yakuriyemo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12114

  • Robert Lewandowski yagarutse mu myitozo, nyuma y'imvune yaramaranye iminsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe yari amaze hanze y'ikibuga kubera imvune, rutahizamu w'Umunyapoland Robert Lewandowski yongeye kugaragara mu myitozo ya FC Barcelona, ibintu byishimiwe cyane n'abakunzi b'iyi kipe ndetse n'umutoza Hansi Flick. Nk'uko ikinyamakuru Diario Sport cyabitangaje, Lewandowski yifatanyije n'abandi bakinnyi mu myitozo ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, taliki 27 Ukwakira 2025, aho yagaragaye afite imbaraga n'akanyamuneza nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu mikino.

    Iyi ni inkuru nziza cyane ku mutoza Hansi Flick, nyuma y'umukino wa El Clásico waraye ubaye wahuje Barcelona na Real Madrid, aho Barcelona yagaragaje imbaraga ariko ikabura amahirwe yo gutsinda.

    Kugaruka kwa Lewandowski bizatuma ikipe ibona ubunararibonye n'ubushobozi bwo gusatira izamu, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubusatirizi bwa Barça.

    Lewandowski, w'imyaka 37 y'amavuko, amaze kugaragaza ko agifite ubushake bwo gufasha ikipe ye, kandi abakunzi ba Barcelona bamaze igihe bamuhamagara ngo agaruke vuba. Ubu biteganyijwe ko ashobora kwifashishwa mu mukino utaha wa La Liga, bitewe n'uko yitwara mu myitozo ikurikiraho. Uko byagenda kose, kugaruka kwe ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Barcelona rwo gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

    Robert Lewandowski yagarutse mu myitozo, nyuma y'imvune yaramaranye iminsi

     

    Source : https://kasukumedia.com/robert-lewandowski-yagarutse-mu-myitozo-nyuma-yimvune-yaramaranye-iminsi/

  • Uburyohe bwa shampiyona bwimukiye mu kuregana, abasifuzi babona iki gitutu kizangiza byinshi #rwanda #RwOT

    Niba ufite akanya gato, tera agatebe tuganireho gato kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 kuko ndabona izarangizwa n’umugabo igasiba undi.

    Ubu nta kipe yemerewe gutsindwa kuko iratsindwa igahita yandika ngo bahane umusifuzi, ngo yasifuye nabi kuko batemera ibyavuye mu mukino.

    Uyu mwaka ubanza iriya nzu yegeranye na Controle Technique ifite akazi kenshi, izakira amabaruwa menshi y’ibirego, irabe ifite abacamanza bahagije.

    Nk’ubu abasifuzi batatu kandi bose Mpuzamahanga bari mu bihano, Mugabo Eric, Habumugisha Emmanuel bahaw ibyumweru 5, na Ishimwe Claude wahawe ibyumweru 2.

    Bagihanwa byari nko gutanga ubutumwa ko n’abandi uzakora ikosa bazabiryozwa.

    Kubahana kandi byazamuye igitutu kuri benshi binatuma amakosa yiyongera.

    Nta muntu wanze ko bahanwa ariko na none bigakoranwa ubushishozi n’ubwitonzi nta kugendera ku gitutu cy’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Nubwo batemerewe gutanga ibiganiro ariko ISIMBI yagerageje kwegera bamwe (amazina yabo ni ibanga) bavuga ko ngo iyi ntambara izatuma hari byinshi byangirika kuruta uko bikizwa.

    Umwe ati “iki gitutu kirangiza byinshi, ubu umuntu arajya gusifura atekereza abahanwe kuruta gutekereza ku mukino. “

    “Harimo kwigengesera kwinshi binatuma hakorwa amakosa menshi, nibadacunga neza hari igihe bazabura abasifura, bose baragiye mu bihano.”

    Undi yavuze ko atakwemeza ko ibi ari byiza cyangwa ari bibi ariko na none hakwiye kurebwa ku mategeko.

    Ati “imisifurire ni ikintu kigari cyane. Umusifuzi aba agomba gutanga ubutabera atabogamye, habaho gukora amakosa bagahanwa ariko hakarebwa amategeko.”

    “Hari igihe usanga abantu bavuga ngo iri kosa yagahawe umutuku, umuhondo ariko ntibazi icyo itegeko rivuga kuko bibaho ko abantu bakora ikosa rimwe umwe agahabwa umutuku undi yarikora agahabwa umuhondo.”

    Babona ikihutirwa cyagakozwe ari uko Komisiyo ibashinzwe yabatumizaho, ikabaganiriza ikababwira ko nta gikuba cyacitse kuko nubwo ako kanyafu kaba gakenewe ariko na none ntabwo bose bakomeye mu mitwe kimwe.

    Ubu benshi bategereje kureba abazahanwa kuko ukurikije ibaye mbere, n’imikino y’umunsi wa 5 iheruka habayemo amakosa ashobora kuba anaturuka kuri iki gitutu aho amakipe amwe yanamaze kwandika.

    Amagaju ni yo yabimburiye andi kwandika aho yanditse isaba ko ikarita itukura yahawe myugariro wayo Rwema Amza ku mukino wa Rayon yakurwaho kuko itariyo, ikosa yakoreye Aziz Basane ridakwiye umutuku.

    APR FC nayo yasohoye itangazo igaragaza ko umukino wabahuje na Kiyovu Sports, imisifurire itagenze neza. Ikarita utukura yahawe Ronald Ssekiganda nayo ntabwo bayemera.

    Iyo urebye amashusho y’umukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga biragoye kwemeza ko igitego Muhanga yatsinze umusifuzi atabanje gukora ku mupira.

    Hari abibaza impamvu umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur atahawe ikarita itukura kandi hari umupira yafatiye inyuma y’urubuga rw’amahina awubuza kujya mu izamu. Byanze bikunze Bugesera nayo iraza kurega niba itamaze kubikora.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikwiye gufata ingamba zikwiye zikura igitutu kuri aba basifuzi n’aho ubundi shampiyona nikomeza gukinirwa mu baruwa abantu baregana, ntabwo biri buze koroha.

    Amagaju yamaze kurega Kayitare David ngo akurirweho iyi karita

    Abasifuye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga bashobora guhanwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12113

  • Casemiro na Buregeya Prince bakabije inzozi baroteraga muri APR FC mu myaka ibiri #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Mugisha Bonheur Casemiro na Buregeya Prince bakabije inzozi bahoraga barota zo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

    Buregeya Prince wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru 2017 baje gutandukana 2024 agiye muri AS Kigali yakinnyemo umwaka umwe ahita yerekeza muri Kenya muri Nairobi United.

    Casemiro we yagiye muri APR FC muri 2021 avuye muri Mukura VS aho yari intizanyo ya Heroes, APR FC yayivuyemo 2023 ajya muri Stade Tunisien yavuyemo ajya muri Al Masry yo mu Misiri.

    Aba bakinnyi bombi bahuriye ku kuba ubwo bakiniraga APR FC bari bafite inzozi zo kugera mu matsinda ya CAFConfederation Cup, bakaba baraye bazigezeho batari kumwe n’iyi kipe nk’uko babyifuzaga.

    Ni nyuma y’uko Nairobi United yo muri Kenya yaraye isezereye Esperance Sportif du Sahel yo muri Tunisia kuri penaliti 7-6, hari nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

    Umukino ubanza wabereye Kenya, Nairobi yabatsinze 2-0, umukino waraye ubereye muri Tunisia, Esperance yabatsinze 2-0 bahita bitabaza penaliti maze Nairobi iba ari yo ikomeza.

    Ku rundi ruhande, Mugisha Bonheur Casemiro yarimo yandika amateka na Al Masry yo mu Misiri basezerera Al Ittihad yo muri Libya.

    Umukino ubanza wabereye muri Libya, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Umukino wo kwishyura waraye ubaye Casemiro wakinnye iminota 90 we na Al Masry batsinze 2-1 bahita bagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Buregeya Prince na Nairobi United bandits amateka

    Casemiro yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12112

  • Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw'Ababyeyi n'Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw'ibishoboka #rwanda #RwOT

    Ku muganda rusange usoza ukwezi ku Kwakira 2025, Ubuyobozi, Abanyeshuri n'Abarimu bo mu rwunge rw'Amashuri(GS) rwa Ruramba bahuje imbaraga n'Ababyeyi baharera bubaka ikibuga abanyeshuri bakiniraho ariko kandi gishobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa bihuza abantu benshi. Abakoze uyu muganda, bashima ko ubufatanye bwabo bwababashishije gukemura ikibazo cyari imbogamizi ku bana, Ikigo n'abakigenderera mu bihe bitandukanye.

    Igihe cy'imvura byagoranaga kuhanyura kubera icyondo cyinshi, ariko kandi no kuhakinira bikaba ikindi kibazo ku banyeshuri kuko ntahandi bafite ho kwidagadurira ngo bakine. Byabaga kandi ikibazo igihe cy'Izuba kuko igihe abanyeshuri bakina wasangaga mu kigo ari ivumbi gusa kugera no mu byumba by'ishuri.

    Kuhakinira mu gihe cy'Imvura byabaga bigoye, kimwe no kuhanyura.

    Diane Tumukunde, umuturanyi wa bugufi wa GS Ruramba akaba umwe mu babyeyi bitabiriye igikorwa cy'Umuganda wo kubaka Ikibuga kiri rwagati mu kigo aho abana barimo n'uwe bakinira, ahamya ko gutanga Umuganda muri iki kigo atari ubwambere, ko kandi ari ishema ku babyeyi baharerera kuko kuva ikigo cyatangira bagiye bitanga kenshi kuko aribo ubwabo bisabiye iki kigo bakagihabwa.

    Agira ati' Urumva ndaharerera kandi kuva cyatangira kubakwa na n'iyi saha tuhakorera Umuganda kuko ni ukwikorera kandi Ikigo twagihawe tugishaka, Abana bacu nibo bahiga, natwe kimwe n'abandi turahagenda. Ni ikibuga kandi tujya tunifashisha mu bindi bikorwa yaba Inama n'ibindi birori igihe abana batiga, turahahurira nk'Abaturage'.

    Mwarimu mu Muganda siwe wahabura.

    Agira kandi ati' Ni iby'agaciro kuri twe nk'Ababyeyi kubona aho abana bacu bakinira, nta cyondo bigaraguramo mu gihe imvura yaguye kandi nta vumbi batumura mu gihe cy'Izuba. Rero ni byiza gutanga Umuganda kandi tuzajya tuwutanga kuko iyo urerera ahantu ukabona ikigo gisa neza nawe urishima. Hari n'abataharerera ariko baje kugira ngo ikigo cyacu gitere imbere kuko niryo shema ryacu muri uyu Mudugudu dutuyemo'.

    Jean Baptista Muvunyi, Umukuru w'Umudugudu wa Ruramba akaba n'Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko kubona iki kigo byaturutse mu kwesa Imihigo kw'Abatuye uyu Mudugudu, ko kuhakorera Umuganda ari ukwikorera kuri bo.

    Mudugudu Muvunyi asunika ingorofani y'Umucanga mu Kigo baje gutangamo Umuganda.

    Ati' Iki kigo kugira ngo tukibone twari twesheje imihigo nk'Umudugudu wa Ruramba mu bikorwa by'Umuganda, kurwanya Igwingira ry'Abana no gushyigikira Gahunda za Leta kandi tukazishyira mu bikorwa. Umuganda rero kuri twe, si ugukora gusa ibikorwa duhuriraho ahubwo binatwereka ko gushyira hamwe kwacu arizo mbaraga zacu kandi ko kuzikoresha neza dushyize hamwe bishobora kudufasha kwikemurira ibibazo'.

    Avuga uburyo babonye iki kigo n'impamvu kuhakorera Umuganda ari ishema kuri bo, yagize ati' Icyo gihe mu kwesa Imihigo Minisitiri Shyaka Anastase(yayoboraga MINALOC), yaradusuye mu Mudugudu wa Ruramba tumwereka ibibazo dufite, tumubwira ko nubwo twesa Imihigo ariko tubangamiwe no kutagira aho abana bacu biga kuko bakoraga ingendo ndende. Yahavuye atwemereye ikigo natwe dukoresha imbaraga zacu nk'abaturage dukora Imiganda kuva mu isiza kugera amashuri yubatswe, abana bariga kandi na n'ubu twumva kuhakorera Umuganda ari ishema'.

    Emmanuel Munyaneza/GS Ruramba n'Umunyeshuri mu Muganda.

    Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba ashima uruhare rw'Ababyeyi mu bikorwa bitandukanye by'Umuganda baha Ikigo mu bihe bitandukanye. Ahamya ko mu myaka igera muri 5 ikigo kimaze ababyeyi bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry'Ikigo binyuze mu bikorwa by'Umuganda n'Ibindi.

    Avuga ku mpamvu y'iyubakwa ry'iki kibuga no ku muganda wakozwe, yagize ati' Urebye navuga ngo ikibuga ntabwo cyari kimeze neza. Igihe cyose abana bashoboraga gukina, bakidagadura ariko bakabikorera ahantu bashobora guhura n'Impanuka, bakanyerera bakitura hasi mu byondo, igihe cy'Izuba ugasanga mu kigo hose no mu byumba by'ishuri ni Ivumbi. Ababyeyi rero mu nama baherukamo biyemeje ko iki kibuba bagiye gutanga Umuganda ngo gitunganywe. Nibyo rero bakoze kandi turabashima kuko iteka bahora hafi ikigo, bitugaragariza Ubumwe n'Ubufatanye dufitanye'.

    Ababyeyi ntabwo batanzwe ku gutanga Umuganda wabo.

    Uretse kugaragara muri iki gikorwa cy'Umuganda wo kubaka iki Kibuga cya GS Ruramba, Abaturage b'Umudugudu wa Ruramba mu buzima busanzwe barangwa no gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye. Ni Umudugudu ukunda guhora ku Isonga mu kwesa Imihigo. Hari ibikorwa byinshi abaturage ubwabo bagiye bageraho binyuze mu gushyira hamwe. Muribyo hari; Kwiyubakira Ibiro by'Umudugudu, Kwikururira Amazi, bamaze gutuganya Imihanda 10 mu Mudugudu, bubatse inzu bise Igikari cy'Umubyeyi(Ihaniro), bubatse Irerero, bujuje Inzu y'Abajyanama b'Ubuzima, Bubatse Igikoni cy'Umudugudu, bashyizeho gahunda y'Inka y'Umudugudu n'Ibindi.

    Ikibuga cyabanje gusaswamo Amabuye.

    Bamwe mu banyeshuri mu gikorwa cy'Umuganda.

     

     

     

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw'Ababyeyi n'Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw'ibishoboka first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw'Ababyeyi n'Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw'ibishoboka appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/26/kamonyi-rugalika-ubufatanye-bwababyeyi-nubuyobozi-bwa-gs-ruramba-urugero-rwibishoboka/

  • 'Ibyo nkora byose, ni ukubinginga muve mu bukene' #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko intego nyamukuru imurimo ari ugukura abaturage mu bukene, atari inyungu ze bwite. Mu magambo ye, Museveni yavuze ko ibyo akora byose abikorera Abanya-Uganda, kandi ko adashaka kuzabona Imana imubaza impamvu atakoresheje ubuyobozi bwe ngo afashe abo ayobora kuva mu buzima bubi.

    Yagize ati: 'Ibi byose nkora, ni ukubinginga ngo nyabuneka muve mu bukene. Njye uri kubinginga ntabwo nkennye, ariko ndashaka kuzajya mu ijuru. Ntabwo nayobora abantu bazaguma mu bukene ngo nanjye nceceke.'

    Aya magambo yayavugiye mu mpera z'iki cyumweru ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu majyaruguru ya Uganda, aho yasabaga abaturage kumushyigikira mu rugendo rwe rwo gukomeza iterambere ry'igihugu.

    Museveni yakomeje agaragaza uburyo abona igihugu cyakomeza gutera imbere, asaba abaturage kwitabira ibikorwa by'ishoramari no guhanga imirimo. Yibukije ko Uganda ifite umutungo kamere mwinshi, urimo ubutaka, amazi n'ibindi byagirira abaturage akamaro mu gihe byabyazwa umusaruro neza.

    Perezida Museveni kandi yasabye urubyiruko kwirinda kwiheba no kwirundanya mu mujyi, abibutsa ko iterambere nyaryo rishingiye ku guhanga udushya no gukoresha amaboko yabo. Yongeyeho ko gucunga neza umutungo w'igihugu no gukora cyane aribyo bizatuma Uganda ikomeza kwiyubaka.

    Yasoje ashimira abaturage bamaze gusobanukirwa n'intego z'ubuyobozi bwe, abasaba gukomeza kubana mu mahoro no gushyira imbere ubufatanye. Museveni yavuze ko amahoro n'imigambi yo kurwanya ubukene aribyo bizatuma Abanya-Uganda bagira ejo heza kandi igihugu kigakomera.

    'Ibyo nkora byose, ni ukubinginga ngo nyabuneka muve mu bukene'

    Source : https://kasukumedia.com/ibyo-nkora-byose-ni-ukubinginga-ngo-nyabuneka-muve-mu-bukene/

  • Memel Raouf Dao ukwezi hanze, inkuru nziza kuri Mamadou Sy #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yemeje ko umunya-Burkina Faso ukinira iyi kipe, Memel Dao, agiye kumara ukwezi adakina kubera imvune yagize ku kirenge.

    Ni imvune yagiriye ku mukino wa Mukura VS, wari umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Nyuma y’umukino iyi kipe yaraye inganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa, umutoza Taleb yavuze ko agomba kumara byibuze ibyumweru bine hanze y’ikibuga.

    Ati 'Yavunitse igufa. Ni inkuru mbi kuri twe n’abakunzi ba APR. Yari yaje gushyigikira bagenzi be kuko azamara hagati y’ibyumweru bitatu na bine adakina.'

    Dao warabye uyu mukino yaje agendera ku mbago, yiyongereye kuri rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wagize ikibazo cy’amazi mu bihaha akaba ataragaruka.

    Taleb kandi yavuze ko Mamadou Sy wahagaritswe yamaze kugera mu Rwanda ndetse vuba bamwakira mu ikipe.

    Ati “Mamadou Sy mwamubonye yaraje avuye iwabo yari yaje gushyigikira bagenzi be. Yakoze amakosa kandi yemera ibihano yahawe anasaba imbabazi, vuba turamugarura mu ikipe akine.”

    Kuri Dauda nta byinshi yamugarutseho uretse kuba ari umukinnyi na we wahanwe kimwe na Mamadou Sy kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wa Pyramids akaba ari igihombo kuba adahari, gusa mu minsi ishize yari yavuze ko bombi bazaganirizwa bakagaruka mu ikipe.

    Dao azamara ukwezi hanze

    Mamadou Sy ashobora kubabarirwa akagaruka mu bandi vuba

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12110