Author: webrwanda

  • Amarangamutima ya Rufonsina wibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Uwimpundu Sandrine wamamaye muri Sinema nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi’, yibarutse ubuheta.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rufonsina n’umugabo we bibarutse ubuheta, akaba yabyariye mu Bitaro CHUK.

    Uyu muryango ukaba wibarutse umwana w’umukobwa aho mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram, Rufonsina yashimiye Imana.

    Ati 'Wakoze Nyagasani.'

    Rufonsina asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, 'Baby shower’.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abagore b’inshuti ze barimo Anita Pendo n’abandi banyuranye.

    Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.

    Rufonsina yibarutse ubuheta

    Yibarutse umwana w’umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12111

  • Uwase Kelia yifurije isabukuru umugabo we Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    'Ndagusengera ngo Imana iguhe umugisha ukeneye, byose kugira ngo ubeho neza kandi ufite amahoro atangangwa n'Uwiteka. Isabukuru nziza Lague Byiringiro.' Aya ni amagambo yuzuye urukundo n'isengesho Uwase Kelia yandikiye umugabo we Byiringiro Lague wizihije isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko ku munsi wejo hashize ku wa gatandatu, taliki ya 25 Ukwakira k'uyu mwaka wa 2025.

    Ni ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimiye uyu muryango ukiri muto ariko wubatse ku rukundo n'ukwizera Imana. Kelia, umufasha wa Lague, yagaragaje uburyo yishimira kuba afite umugabo uhamye kandi uzi icyo ashaka mu buzima, amwifuriza gukomeza kugira ubuzima burangwa n'amahoro, urukundo n'umugisha uva ku Mana.

    Mu mpera y'ukwezi kwa Nzeri 2021 ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, basezeranya kubana ubuziraherezo nk'abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Nyuma y'amezi make, ku wa 7 Ukuboza 2021, Lague yagiye gusaba no gukwa Uwase Kelia mu muhango w'akataraboneka wabereye muri Luxury Palace, ahazwi cyane nka Norvège, mu Mujyi wa Kigali. Uwo munsi waranzwe n'ibyishimo, indirimbo z'urukundo n'ibisusurutsuro byerekanye uburyo aba bombi bari bahuje umutima n'inzozi.

    Kuri ubu, Lague na Kelia bafitanye abana babiri uwitwa Iliza Isla Nessa ndetse na Owen. Benshi mu nshuti zabo bavuga ko Lague na Kelia ari urugero rwiza rw'urukundo rufitemo Imana, kuko igihe cyose baba bari kumwe baba bafitanye urugwiro, bagafatanya mu bikorwa byo mu buzima bwa buri munsi. Kelia yongeye kwibutsa benshi ko isabukuru atari umunsi wo kwishimisha gusa, ahubwo ari umwanya wo gushimira Imana no guha agaciro abo ukunda.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/uwase-kelia-yifurije-isabukuru-idasanzwe-umugabo-we-byiringiro-lague/

  • Imodoka ya Kapiteni wa Kiyovu Sports Amissi Cédric ikomeje kuvugisha abatari bake #rwanda #RwOT

    Amissi Cédric, Kapiteni wa Kiyovu Sports, yongeye kugarukwaho cyane nyuma yo kugaragara kuri Kigali Pelé Stadium yitabiriye umukino wa shampiyona nyarwanda arinzwe neza kandi atwaye imodoka igezweho yo mu bwoko Nissan Patrol Nismo, ifite agaciro gasaga miliyoni 150 Frw. Iyi modoka y'ikirenga yahise ikurura amaso y'abafana benshi n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange.

    Ubwo hari ku munsi wa gatanu, talikiya ya 24 Ukwakira 2025 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubwo Kiyovu Sports yakinaga na APR FC doreko byarangiye amakipe ypmbi ari ubusa k'ubndi, umukino wari utegerejwe cyane n'abakunzi b'amakipe yombi. Cédric, uzwiho kuba umwe mu bakinnyi bafite ikinyabupfura, yahagereye mu gihe nyacyo, asohoka mu modoka ye ya Patrol Nismo isa neza cyane.

    Abafana benshi bahise bamufotora, abandi bamuvugaho amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari ishema kubona umukinnyi ukina mu Rwanda agira imodoka ihenze nk'iyo, abandi bakibaza aho yakuye ayo mafaranga y'ikirenga. Hari n'ababonye muri ibyo igihamya cy'uko umupira w'amaguru mu Rwanda ugeze ku rwego rwo hejuru aho abakinnyi batangiye kuba bakwigondera agatwikiriye.

    Amissi Cédric, ukomoka mu gihugu cya Burundi, amaze igihe kinini akinira ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaranayibereye umukinnyi w'ingenzi cyane mu mikino myinshi. Uyu mukinnyi umaze kubaka izina rikomeye mu mupira w'u Rwanda, asanzwe anafatwa nk'umuyobozi mwiza mu kibuga no hanze yacyo, bitewe n'ubwitonzi bwe n'imyitwarire ikora ku mitima y'abafana.

    Iyi modoka ya Nissan Patrol Nismo izwiho gukomatanya imbaraga, ubwiza n'ikoranabuhanga rihanitse. Ifite moteri ikomeye ya V8 twin-turbo, ikaba ishobora kugura hagati ya $100,000—$120,000 ku isoko mpuzamahanga. Mu Rwanda rero, kubera imisoro n'ibindi bikorwa by'itumanaho ry'imodoka, agaciro kayo gashobora kurenga miliyoni 150 Frw.

    Nyuma y'uko iyi foto ye ikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bafana bagaragaje ko bishimiye kubona abakinnyi b'abanyafurika, cyane cyane abo mu Rwanda n'u Burundi, batangiye kubaho mu buzima bwiza biturutse ku kazi kabo. Nubwo hatamenyekanye neza niba iyi modoka ari iyo yaguze cyangwa iyo yahawe n'umuterankunga, abenshi bavuga ko bidakuraho ishema ry'uko umukinnyi wo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba ashobora kugura imodoka yo ku rwego mpuzamahanga.

    Amissi Cédric yakomeje kugaragaza imbaraga no kuba intangarugero muri Kiyovu Sports, ndetse abakunzi b'iyi kipe bavuga ko bamwishimira atari ku bwo kuba umukinnyi mwiza gusa, ahubwo no kuba umuntu wicisha bugufi n'ufite ikinyabupfura mu buzima busanzwe, nibyo bimuranga.

    Imodoka ya Kapiteni wa Kiyovu Sports Amissi Cédric ikomeje kuvugisha abatari bake

    Source : https://kasukumedia.com/imodoka-ya-kapiteni-wa-kiyovu-sports-amissi-cedric-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake/

  • Abasirikare b'abarundi bahawe igihano cyo nkuzenguruka igihugu n'amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia. #rwanda #RwOT

    Abasirikare b' Uburundi bari barakorereye mu bihugu bya Congo na Somalia bari gukora urugendo rw'igihano ruzenguruka igihugu, nyuma y'uko basabye imishahara y'ibyo bikorwa. Ni urugendo rw'akazi katoroshye rwatumye benshi bagira ibibazo by'ubuzima, ndetse hakaba hari n'abari baranze gukora uru rugendo bagafungwa.
    Mu nkuru y'ubuzima bw'aba basirikare, bavuga ko bari mu buzima butoroshye nyuma yo kugera mu Kinyinya, intara ya Ruyigi. Aho bakavuga ko bahamaze igihe batabona amazi meza, ndetse n'ibiribwa bitabonekeye igihe nk'uko byari biteganyijwe. Abenshi batari biteze iyi mibereho. Kugenda n'amaguru ku ntera ndende byarabasigiye ibikomere by'ubwonko, aho byashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
     Abasirikare bavuye ku Muzinda, intara ya Bubanza, bagiye barananiwe ku buryo n'inkweto zabasaziyeho. . Kugera i Kinyinya, intara ya Ruyigi, babayeho mu buzima burimo imibu myinshi kandi babuze amazi.
    Icyakora, abakomeje gusaba uburenganzira bwabo bwo guhabwa umushahara wabo bari mu bihe bikomeye. Amasaha yo kuguma batabona umushahara wegeranye yashyizeho amakenga, abenshi batari basobanukiwe uburyo babayeho nyuma yo kurwana ku nkunga no ku musanzu mu bihugu birimo imihangayiko nka Congo na Somalia
    Imwe mu ngingo z'ingenzi ziri kuvugwa, ni uburyo abasirikare batanze inkunga, kandi banagaragaje ubushake bwo guca mu buzima bukomeye hamwe no gusaba guhabwa amafaranga bamaze igihe batabonye. Bamwe bavuga ko kugenda bagendera ku maguru batishimiye kuba bagiriwe n'icyo gihano nyuma y'aho basabye imishahara yabo.
    Ibi bikorwa byatumye habaho kwibaza niba igisirikari cy'u Burundi kigendera ku mategeko, cyangwa niba ari igisirikari cya Ndayishimiye ku giti cye.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikare-babarundi-bahawe-igihano-cyo-nkuzenguruka-igihugu-namaguru-nyuma-yo-gusaba-umushahara-wabo-bakoreye-muri-congo-no-muri-somalia/

  • Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n'atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa Karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV7) buherutse kugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe gakennye kurusha utundi ku kigero cya 51,4%. Abaturage, bavuga ko kimwe mu bibatera ubukene harimo kuba bahinga ubutaka busharira ntibabashe kweza ngo basagurire n'amasoko, kutagira ifumbire ihagije ariko kandi no kugorwa no kuhira. Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Bagabe Cyubahiro yabwiye abaturage ko kuhira imyaka yabo bidasaba gusa kuba bafite Imashini zabugenewe.

    Mutabazi Jean Baptiste, atuye mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe. Avuga ko kimwe mubyo bagifite nk´imbogamizi mu buhizi bakora harimo kuba aka karere kaza ku isonga mu bucyene.

    Avuga ko ubwo Bukene buterwa ahanini no kuba abaturage bafite ubutaka buto bahingaho ntibwere, aho uko kutera ngo bigaterwa no kuba nta fumbire yo kubushyiramo bafite, ariko kandi ngo n'abashobora kubona aho guhinga bakagorwa no kuhira imyaka yabo.

    Ati' Ntabutaka buhagije dufite n'ubuhari burasharira. Ibyo rero bigatuma duhinga ntitweze, ariko ikigoranye kurushaho ni uko no kubona uko twuhira imyaka twahinze nabyo biracyari imbogamizi'.

    Mukakarisa Speciose, atuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe. Ni umwe mubahinzi bibumbiye muri koperative ihinga imboga n´imbuto. Nawe yunga murya mugenzi we aho avuga ko nk´abahinzi bakigorwa no kubona imashini zo kubafasha kuhira ibihingwa byabo. Kuri we, abona ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma n'ibyo bahinze birumba, byakubitiraho n´ubutaka busharira nti babone umusaruro bityo bikabateza ubucyene.

    Ati' Imiterere ya hano iratugora kuko dufite ubutaka bubi busaba kubuhendahenda. Nk'igihe cy´izuba tuba ducyeneye ibikoresho bihagije byo kuhira ugasanga umusaruro wari witeze siwo ubonye. Ibyo bibazo mudufashije bigacyemuka twakweza tugasagurira n'amasoko'.

    Minisitiri w´Ubuhinzi n´Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko abahinzi bakwiye guhindura imyumvire bakareka kumva ko kugirango wuhire imyaka bisaba kubikoresha imashini zifashishwa mu kuhira cyane kubakorera ubuhinzi mubishanga.

    Yabibukije ko badategereje kuhira bakoresheje Imashini zabugenewe, hari amazi badaha agaciro kandi nyamara nayo abaye abungabunzwe yakabafashije na hamwe bacyeneye imashini yo kuyakurura.

    Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe, ibyo yabitangarije mukarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w´ibiribwa. Umunsi ku rwego rw´Igihugu wabereye muri aka karere.

    Ibyo, yabivuze nyuma y'Uko mu bihe bitandukanye hari abahinzi bagiye bagaragaza ko bahura n´imbogamizi zo kutabasha kubona uko buhira imyaka bitewe no kuba ntabikoresho bihagije bafite bifashisha mu kuhira imyaka.

    Yakomeje ababwira ko Leta itanga nkunganire mu gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo, ariko ngo hari imyumvire ikwiye guhinduka ahubwo bagahera kubiri hafi akaba aribyo babyaza umusaruro kuko hari ibyo badaha agaciro kandi byakabaye uburyo bwiza bwo kubafasha buhira imyaka yabo.

    Ati' Ntibivuga ko kuhira ari ukuba ukoresha imashini. Hari igikorwa abanyarwanda twakikorera kinoroshye kitanagoye ariko tudakora. Namwe muri abanyarwanda muge mugenda mureba. Iyi mvura ntigwa amazi yose akigendera? Kuki umuntu ufite amaboko adacukura icyobo ngo atege y´amazi hanyuma azayakoreshe igihe cy´izuba? Cyane cyane nk´abantu bahinga imboga nubwo haba ari ku rugo yarateze y´amazi ari n´imusozi atari mukabande, umusaruro yabona w´imboga wafasha mukurwanya ibibazo by´igwingira twirirwa tuvuga'.

    N'ubwo aka karere ka Nyamagabe kaza ku isonga mu bucyene, kuri ubu abaturage baravuga ko bagiye gufatikanya n'Ubuyobozi kwishakamo ibisubizo bahereye ku bufasha bahawe burimo Inkoko, Inka ndetse n´Ihene, aho ayo ari amatungo bahawe kugira ngo age abaha ifumbire ndetse babashe no kuyakuraho ibiyakomokaho bizajya bibafasha gutegura indyo yuzuye.

    Hatanzwe Inka 7 muri 900 bateganya kuzatanga, hatangwa Ihene 18 muri 40 zizahabwa abatishoboye, ndetse hakaba hanatanzwe inkoko 200 aho buri muryango wahawe inkoko 20 mu nkoko 680 bateganya kuzatanga ku miryango 34.

    Muri iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Ibiribwa, hatewe ibiti 100 byiganjemo iby´imbuto ziribwa mu biti 5000 bizaterwa muri rusange. Ni umunsi kandi wasize hagaburiwe abana mu bigo by´amashuri abanza ndetse no mu marerero, byose mu rwego rwo kurwanya ubucyene n´Igwingira mu batuye Akarere ka Nyamagabe.
    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti' Duhuze imbaraga Duteze imbere imirire myiza n'ejo heza'.
    Eric Habimana

    The post Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n'atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro first appeared on Intyoza.

    The post Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n'atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/25/nyamagabe-kuhira-imyaka-ntibisaba-gusa-imashini-natemba-ku-musozi-aruhira-min-dr-bagabe-mark-cyubahiro/

  • APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y'umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025; Ubuyobozi bwa APR Football Club bwasabye imbabazi abafana bayo nyuma yo kudatanga umusaruro wari witezwe mu mukino bahuyemo na Kiyovu SC ukarangira banganya ubusa ku busa.


    Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw'ikipe bwemeye ko ikipe ititwaye neza nk'uko byari byitezwe, busezeranya abakunzi bayo ko mu mikino iri imbere bizakosorwa.

    Bati 'Dusabye imbabazi kuba tutabashije gutsinda umukino wacu wa vuba. Twemera ko imyitwarire yacu itari ku rwego rwifuzwa kandi tubizeza ko tuzagaragaza impinduka mu mikino iri imbere,'


    APR FC kandi yavuze ko yabonye ibibazo byagaragajwe n'imyitwarire y'abasifuzi irimo penaliti batahawe kandi yagaragaraga ndetse n'ikarita itukura yahawe Ronald Ssekigana, nyuma yo guhabwa amakarita 2 y'umuhondo yabye umutuku.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwabonye ibyo bibazo, ariko bukomeza kugaragaza icyizere mu nzego zishinzwe gutegura amarushanwa no kugenzura abasifuzi, bwizera ko 'ibi bibazo bizasuzumwa mu mucyo no mu butabera.'

    Ibi byabaye ku mukino w'umunsi wa Kane wa shampiyona y'u Rwanda, waranzwe kandi n'indi mikino yakinweho.



    Uko imikino yagenze:

    Gasogi United 1-2 Gicumbi FC

    Rayon Sports 1-0 Amagaju FC

    Mukura VS 2-0 AS Kigali

    Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

    Bugesera FC 0-1 AS Muhanga

    KIyovu SC 0-0 APR FC

    Etincelles FC 0-0 Gorilla FC


    Umukino umwe usigaye gukinwa uzahuza ikipe ya Marines FC irakira Police FC kuri sitade Umuganda, kuri iki cyumweru guhera Saa cyenda Zuzuye.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasabye-imbabazi-abafana-bayo-nyuma-yumukino-yanganyijemo-na-kiyovu-sports-ubusa-ku-busa/

  • APR FC y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje umukino ari abakinnyi icumi kubera ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa.

    APR FC yari yasuye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2025-26.

    APR FC ikaba itari ifite Memel Raouf Dao wavunikiye ku mukino wa Mukura yiyongera kuri Cheikh Djibril Ouattara urwaye, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda bari mu bihano.

    Mu minota ya mbere y’umukino, APR FC yatangiye nabi ubona mu kibuga hagati bitameze neza aho Ronald Ssekiganda yatakaje imipira ibiri Kiyovu yari kubyaza umusaruro ariko ntibabikora.

    Gusa mu minota 10 ya mbere APR FC nayo iba yabonye igitego nko ku mipira ibiri Kiwanuka yahinduye imbere y’izamu hakabura umuntu, ni nako Ruboneka Bosco yagerageje ishoti umunyezamu akarifata.

    APR FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 42, Niyomugabo Claude yahinduye umupira mwiza Lamine Bah ashyiraho umutwe umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yagowe n’intangiriro z’igice cya kabiri aho Kiyovu Sports yayatatse ndetse Kedd agerageza amashoti abiri mu bihe bitandukanye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.

    Ssekiganda Ronald wagize umukino mubi, yaje no kubona ikarita itukura, ni nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Rukundo Abdul Rahman Paplay. Ikarita ya mbere yari yayibonye ku ikosa yakoreye Niyo David.

    Ku munota wa 89, Ishimwe Pierre yongeye kurokora APR akuramo ishoti rikomeye rya Nsanzimfura Keddy. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Ejo Rayon Sports yari yatsinze Amagaju 1-0, Gicumbi FC itsinda Gasogi United 2-1. Umunsi wa 5 uzasozwa ejo Police FC ikina na Marines FC.

    APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12108

  • Ndagusengera cyane – Umugore wa Lague abwira umugabo we #rwanda #RwOT

    Uwase Kelia, akaba umugore wa rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yifurije umugabo we isabukuru nziza mu magambo meza.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 Byiringiro Lague yizihije isabukuru y’imyaka 25.

    Uyu rutahizamu akaba yabyukiye ku magambo meza amwifuriza ibyiza bituruka ku Mana.

    Ati “ndagusengera ngo Imana iguhe umugisha mu byo ukeneye byose kugira ngo ubeho neza ufite amahoro atangwa n’Imana. Isabukuru nziza.”

    Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia nyuma y’igihe bakundana, bamaze kubyarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

    Byiringiro Lague yakiniye APR FC na Police FC akinira, yanakinnye hanze y’u Rwanda muri Sandvikens IF yo muri Sweden.

    Kelia yifurije umugabo we isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12109

  • Umunyamakuru Clarisse Uwimana yahawe inshingano muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umumyamakurukazi w’imikino ukunzwe na benshi mu Rwanda ukorera B&B Kigali FM, Clarisse Uwimana yashyizwe muri Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe iterambere ry’umupira w’abagore.

    Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yateranye ku wa 8 Ukwakira 2025 ishyiraho Komisiyo ziyigize.

    Clarisse Uwimana, nibwo yashyizwe muri Komisiyo y’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore nka “Member”.

    Uwimana Clarisse uretse kuba umunyamakuru, ni umutoza ufite Licence C-CAF ndetse yakinnye muri APR WFC ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye.

    Yakoreye kandi ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, City Radio, RadioTV10.

    Komisiyo zigize FERWAFA

    Clarisse Uwimana yahawe inshingano muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12107

  • Umuhanzi yitabye Imana ajya kubyara #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Olivia Mildred Namubiru uzwi nka Olisha M wo muri Uganda, yitabye Imana ku mugoroba w’ejo arimo ajya kwa muganga kubyara.

    Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Uganda, yarimo ajya kwibaruka umwana we wa gatatu.

    Mu mpeshyi ya 2024 yari yakoze ubukwe na Mutassim bari bafitanye abana babiri.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko uyu mubyeyi yitabye Imana ubwo yajyaga ku bitaro bya Mengo mu mujyi wa Kampala ku wa 24 Ukwakira 2025.

    Yari azwi mu ndirimbo zirimo Ntono, Simanyi, Gwenjagala yakoranye na David Lutalo n’izindi.

    Olisha M yitabye Imana agiye kwa muganga kubyara

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12105