Author: webrwanda

  • Trent Alexander-Arnold: 'Ninsinda Liverpool, sinzabyishimira' #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu cy'Ubwongereza Trent Alexander-Arnold yatangaje ko n'ubwo yiteguye guhatana bikomeye n'ikipe ya Liverpool, atazishimira mu buryo bugaragara naramuka ayitsindiye Anfield Road mu mukino utegerejwe cyane w'icyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Trent yagize ati: 'Guhera ubwo tombola yasohokaga, buri wese yabonaga ko bigomba kuzaba gutya, Liverpool na Real Madrid, byari nk'aho byari byanditse mbere. Byari amahirwe yanditswe mu mateka.'

    Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Liverpool yo mu cyiciro cya mbere English Premier League yavuze ko kuba agiye kongera guhura n'ikipe yamureze ari ibintu bimuvangamo amarangamutima menshi.

    Yagize ati 'Ni amarangamutima avanze cyane. Nari nzi ko rimwe mu minsi nzahura na Liverpool, ariko ntabwo natekerezaga ko bizaba vuba gutya. Gukinira ku kibuga cya Anfield ni ibintu bidasanzwe, kandi sinabona impamvu yo kwishimira imbere y'abahoze ari abavandimwe.'

    Yakomeje avuga ko azi neza imbaraga z'iyi kipe n'ubuhanga bw'umutoza w'ikipe ya Liverpool Arne Slot, kuko yayikiniyemo imyaka myinshi: 'Nzi uko ikipe ikina, nzi uburyo umutoza ategura imikino.

    Nubwo batabonye ibisubizo byiza mu minsi yashize, Liverpool iracyari ikipe ikomeye cyane.' Yasoje avuga ko ubwo haburaga iminsi mike ngo amakipe yombi ahure, yahawe ubutumwa bwinshi n'abahoze ari bagenzi be barimo Robertson, Salah na Konaté, bose baseka bavuga ko 'byari ngombwa kuba Real Madrid izatsindwa nkibisanzwe iyo bahuye.'

    Trent Alexander-Arnold: 'Ninsinda Liverpool, sinzabyishimira'

     

    Source : https://kasukumedia.com/trent-alexander-arnold-ninsinda-liverpool-sinzabyishimira/

  • Twagirayezu Thaddée yaba baba bagiye kumweguza? #rwanda #RwOT

    Inama yahuje Fan Base ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yemeje ko hagomba gutegurwa Inama y’Inteko Rusange idasanzwe aho hari ibyo ubuyobozi bugomba gusobanurira abafana byanaba ngombwa bakegura.

    Hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza mu buyobozi bwa Rayon Sports aho Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée itajya imbizi na Board iyobowe na Paul Muvunyi.

    Byafashe indi ntera aho Twagirayezu Thaddée aheruka gutangaza ko intandaro yo kutumvikana ari uko bashakaga ko aba igikoresho cyabo.

    Abagize ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports (Fab Base) bakaba barahuye baganira ku kibazo kiri mu miyoborere ya Rayon Sports ndetse n’ingamba zo kugikemura.

    Iyi nama yabereye ku Ruyenzi muri Honey in Honey Motel basanze buri ruhande hari amakosa rwagiye rukora aho nk’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Paul Muvunyi batumva ukuntu ukuntu amara igihe kingana nk’icyo amaze atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports.

    Aha bavugaga Rayon Sports Day 2025 atabonetsemo, Inteko Rusange yatumije agakwepa n’ibindi.

    Uretse ibi kandi basanze Twagirayezu Thaddée na we amagambo amaze iminsi avuga mu itangazamakuru yibasira bagenzi be adakwiye umuyobozi bityo ko hakwiye Inteko Rusange idasanzwe yo gukebura aba bayobozi.

    Amakuru avuga ko bahavuye banzuye ko bagiye kwandikira izi komite zombi ko zigomba gutumiza Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

    Iyi Nteko Rusange ikaza umwanya wo gukebura ubu buyobozi ndetse byanaba ngombwa hagakagira abo beguza kubera ko batishimiye aho Rayon Sports iri uyu munsi.

    Twagirayezu Thaddée na Paul Muvunyi basabwe gutumiza Inteko Rusange idasanzwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12140

  • Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura #rwanda #RwOT

    Ni mugihe Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ushinzwe iby'Afurika, Massad Boulos, yagaragaje icyizere gikomeye igihugu cye gifitiye Perezida Paul Kagame mu kwimakaza amahoro n'iterambere mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ibi yabigarutseho ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo yashyiraga hanze ubutumwa bwibanda ku biganiro yagiranye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, i Paris mu Bufaransa.

    Massad Boulos yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yasinyiwe i Washington D.C.

    'Byari byiza guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, tuganira ku kwimakaza amahoro n'iterambere mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Twasuzumye ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington, by'umwihariko inyandiko yemejwe n'abahagarariye ingabo n'inzego z'iperereza (CONOPS),' — Massad Boulos.

    Yakomeje avuga ko banaganiriye ku biganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC, bigamije kuzamura icyizere mu nzira yo kugera ku mahoro arambye.

    'Twaganiriye ku buryo ibiganiro bya Doha bikomeza gushyigikira amasezerano ya Washington hagamijwe guhagarika imirwano, no guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ingufu n'ubukerarugendo,'.

    Boulos yashimangiye ko amahoro n'iterambere mu karere bizashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry'amasezerano ya Washington, kandi yizeye ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza muri urwo rugendo.

    'Twishingikirije ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza mu kwimakaza amahoro n'iterambere mu karere,' — Massad Boulos.

    Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 hagati y'u Rwanda na RDC, agamije gusubiza umutuzo mu Karere, arimo gusenya FDLR, guhagarika imirwano, no gushyiraho uburyo bwo gukorana mu by'umutekano n'ubukungu.

    Uretse ibyo, amasezerano asaba guhagarika ibikorwa by'intambara, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, gufasha muri gahunda yo gucyura impunzi, ndetse no kunoza ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ibi byose byemeza ko u Rwanda rukomeje kuba umusemburo w'amahoro mu karere, ruyobowe na Perezida Kagame wagaragaje kenshi ko amahoro arambye ari ishingiro ry'iterambere n'ubumwe bw'abatuye Afurika y'Iburasirazuba n'Ibiyaga Bigari.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubaka amahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bwo bwagiye bukora amakosa menshi asenya umubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi. Aya makosa yagiye agaragaza kudashaka amahoro, guhembera urwango no guha intebe ibinyoma n'iterabwoba.

    Mu Gufasha no kurengera umutwe wa FDLR, Kimwe mu makosa akomeye kandi ateye inkeke, ni uko ubutegetsi bwa Kongo bwakomeje gukorana no kurengera ingufu umutwe wa FDLR, ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
    FDLR yakomeje gukorera ku butaka bwa Kongo imyaka irenga 30, igaba ibitero ku Rwanda, igatera ibisasu mu turere twa Rubavu na Musanze, ndetse ikabangamira ubuzima bw'abaturage n'iterambere.

    Nubwo u Rwanda n'ibihugu byinshi byasabye RDC gukuraho uyu mutwe, ubuyobozi bwa Kinshasa bwahisemo kuwukoresha nk'intwaro ya politiki mu kurwanya u Rwanda.

    Kwirengagiza uruhare rw'u Rwanda mu kugarura amahoro, U Rwanda rwakunze gufasha Kongo kugarura amahoro igihe cyose habaga imvururu mu Burasirazuba bwayo. Ingabo z'u Rwanda zagiye zifasha inshuro nyinshi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo na CNDP na M23, ariko nyuma y'aho, RDC ikajya guharabika u Rwanda ivuga ko ari yo ntandaro y'intambara yatumye habaho umutekano muke
    Ibi ni ikimenyetso cy'ubwiyahuzi bwa politiki no kudashimira umuturanyi wagufashije mu bihe bikomeye by'amage.

    Gukoresha urwango nk'intwaro ya politiki, Perezida Félix Tshisekedi n'abamwe mu bayobozi be bakunze gukoresha amagambo akomeretsa, asenya ubumwe bw'abatuye akarere. Mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2023, Tshisekedi yagiriye inama abaturage 'yo kwirinda Abanyarwanda', anavuga amagambo agaragaza ivangura n'urwango rufitanye isano n'amoko ndetse hari n'ubwo yafatanyije na Ndayishimiye mugenzi we w'Umurundi.
    Ibi byabyukije imvururu mu Burasirazuba bwa Kongo, bituma Abanyekongo benshi b'Abatutsi bicwa, abandi barahunga.

    Guharabika u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, RDC yakoresheje inzego mpuzamahanga nka Loni n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo iharabike isura y'u Rwanda, irushinja gushyigikira M23 — ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana rushingiye ku bimenyetso bifatika.
    Muri raporo zitandukanye za Loni, hagaragajwe ko hari ibimenyetso bifatika by'uko RDC ifatanya n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bukabihisha mu rwego rwo kwikiza igitutu cy'abaturage no guhakana imiyoborere mibi.

    Kunanirwa kurengera abaturage bayo, Mu gihe RDC ishinja abandi iterabwoba, ifite ingabo nyinshi (FARDC) zishinjwa gufatanya n'imitwe yitwaje intwaro mu kwica abaturage b'Abanyekongo b'Abatutsi. Abaturage ibihumbi bahunze bajya mu Rwanda no mu bindi bihugu, mu gihe Kinshasa ihugiye mu magambo aho gushyira imbere ubuzima bw'abaturage bayo.

    U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu mahoro; Nubwo RDC ikomeje gukora amakosa yisubiza inyuma, u Rwanda rwo rwahisemo inzira y'amahoro, binyuze mu masezerano ya Washington na Doha, ndetse no mu bufatanye n'ibihugu by'inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iterambere n'umutekano w'Akarere bizagerwaho ari uko habayeho ubufatanye, kubahana no kurandura imitwe y'iterabwoba.

    RDC rero isabwa kwisuzuma, igahagarika amarangamutima ya politiki n'amagambo y'urwango, kugira ngo amahoro arambye agerweho ku baturage bose bitabaye ibyo Wzarendo izagwa igihugu igicuri abavuga ikinyarwanda bigaramiye kuko nk'ubu Ibice M23 yafashe biratuje byongeye guhobera ubuzima.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-aragaragaza-ubushake-buganisha-ku-mahoro-mu-karere-uruhare-rwa-tshilombo-nirwo-rubura/

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry'Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n'Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze hafashwe itsinda ry'abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga.

    Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw'Amatungo no gutobora Inzu, aho babikora bitwaje intwaro gakondo zirimo, Ibyuma, Imihoro, Amatindo, Infunguzo zitandukanye n'ibindi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Abafashwe bafatanwe amwe mu matungo bari bamaze kwiba kwa Niyonsaba Maria, harimo; Inkoko cumi n'eshanu (15), Inkwavu esheshatu (06). Uko bose ari 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana.

    Polisi, irasaba abaturage bagifite imyumvire n'imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by'ubujura n'ibindi byaha bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage kubireka byihuse kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese kuko uzabifatirwamo kuko izamushyikiriza Ubugenzacyaha/RIB amategeko yubahirizwe.

    Mu byo bafatanywe, harimo n'intwaro bakoreshaga mu bikorwa byabo bibi.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ishimira Abaturage ari nabo bafatanyabikorwa bayo ba mbere bamaze kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bagamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Abasaba gukomereza aho ndetse n'abandi bataragira imyumvire nk'iyabo bakabafatiraho urugero, bagahinduka, bagatera ikirenge mu cy'abandi mu kubungabunga umutekano kuko ari ishyingano rusange.
    intyoza

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry'Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry'Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/02/kamonyi-gacurabwenge-polisi-yataye-muri-yombi-itsinda-ryabantu-5-barimo-umugore-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi/

  • Mutesi Jolly yaguze ‘Jersey’ ya PSG akabakaba miliyoni n’igice #rwanda #RwOT

    Mu birori bya The Silver Gala byateguwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sherrie Silver, Nyampimga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yaguriyemo umwambaro ‘Jersey’ w’ikipe ya Paris Saint-Germain miliyoni n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni ibirori byabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

    Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye kuko byahurijwemo imideli, umuziki n’ibindi bitandukanye. Abitabiriye hafi ya bose banyuze ku itapi itukura, bafatwa amafoto abandi baganiriza itangazamakuru.

    Hahembwe kandi uwahize abandi kwambara neza aho igihembo cyari amadorali 1000 cyegukanywe n’umuhanzikazi Bwiza Emerance ahigitse abarimo Miss Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie, Juno Kizigenza n’abandi.

    Ni mu gihe kandi igihembo cy’ibihumbi 5000 by’amadorali cyahawe umuhanzi w’imideli mwiza cyagukanywe na Icyacumi.

    Haje kubamo ikintu kimeze nka cyamunara aho bazanye ‘Jersey’ y’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa bayishyira ku isoko maze utanga amafaranga menshi abe ari we uyegukana.

    Uyu mwambaro w’iyi kipe ifite imikoranira n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yari yasinyweho n’abakinnyi bayo iri muri ‘Cadre’ ubona ari nziza.

    Abantu benshi barimo batanga amadolari 700 ni ukuvuga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda irengaho ibihumbi 10.

    Mutesi Jolly wabaye Nyampimga w’u Rwanda wa 2016, yatunguranye ahita ayigura amadorali 1000, ni ukuvuga miliyoni n’ibihumbi magana ane mirongo ine n’icyenda by’amafaranga y’u Rwanda.

    Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Massamba Intore, Chella wo muri Nigeria na Sherrie Silver afatanyije n’abana yahurije muri Sherrie Silver Foundation.

    Uyu mwambaro wa PSG, Miss Mutesi Jolly yawuguze $1000

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12139

  • APR FC yananiwe koga magazi mu Kivu, Police FC ikomeza gufata umwanya wa mbere (APR FC) #rwanda #RwOT

    Police FC yongeye gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Mukura VS 1-1, APR FC ikaba yananiwe gutsindira Rutsiro FC i Rubavu.

    Wari umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 aho Police FC yari yakiriye Mukura VS.

    Police FC yari itaratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo inganye mu mikino 5 ya shampiyona iheruka, yashakaga intsinzi ya 6.

    Yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 4 cyatsinzwe Ishimwe Christian ku mupira yari ahawe Kwitonda Alain Bacca.

    Mukura VS wabonaga ikina nabi iba yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 38 ubwo Byiringiro Lague yasigaranaga n’umunyezamu Ssebwato Nicholas amuteye ahita awukuramo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mukura VS mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego ndetse iza kwishyura ku munota wa 64 gitsinzwe na Jordan Dimbumba ku ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 1-1.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, APR FC yanganyije na Rutsiro 1-1 mu gihe Musanze FC yatsinze Amagaju FC 2-0.

    Ku wa Kane Gasogi yari yatsinze AS Muhanga 1-0. Gorilla FC yari yatsinze Bugesera FC 2-1. Shampiyona izakomeza ejo Gicumbi FC yakira Etincelles FC, Marines FC yakire Rayon Sports ni mu gihe AS Kigali izamina na Kiyovu Sports.

    Police FC yanganyije na Mukura VS

    APR FC yanganyije na Rutsiro FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12137

  • Aho amafaranga ava ntabwo habareba – Mutesi Jolly #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasubije abibaza aho akura amafaranga n’icyo akora ko bitabareba.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yujuje inzu nziza y’agatangaza yatangaje benshi, hadaciye kabiri agahita anatangaza ko yaguze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Mercedes-AMG G 63 yo mu 2025 igura Miliyoni 322 Frw.

    Byatunguye benshi ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kugenda bibaza icyo akora ndetse n’aho yaba akura amafaranga ye.

    Ubwo yari yitabiriye ibirori bya Gala Silver byabaye mu ijoro ryakeye, Miss Mutesi Jolly yabajijwe iki kibazo cy’abantu bibaza maze avuga ko aho akura amafaranga hatabareba.

    Ati “Aho ava ntabwo habareba. Ntabwo nabibonye ibyo nta bwenge burimo, ubundi se bibarebaho iki?”

    Miss Mutesi Jolly ni we munyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World byari 2016 ubwo yari amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ngo aho akura amafaranga nta we bireba

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12138

  • Ikipe y’igihugu yatangiye kwitegura igikombe cy’Afurika yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia, Mr. Hafedh Zouabi ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball irimo kwitegura Igikombe cy’Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda.

    Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu nkuru (abagabo n’abagore) akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, inshingano ze za mbere ni ugutegura ikipe y’Igihugu y’abagabo izakina Igikombe cy’Afurika.

    Yahise anatangira umwiherero n’abakinnyi 28 yahamagaye bazavamo abo azifashisha mu mikino ya nyuma y’iki gikombe.

    Barimo gukorera imyitozo muri Petit Stade, imwe muri Stade zizakira iki gikombe.

    Iki gikombe cy’Afurika giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kigali Arena na Petit Stade tariki ya 21-31 Mutarama 2026.

    Mr. Hafedh Zouabi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Handball

    Umutoza yahise atangira akazi

    Ikipe y’igihugu ya Handball izakina Igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12136

  • Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo ariwe watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, aho yegukanye intsinzi ikomeye n'amajwi 97,66% by'abatoye bose. Iyi ntsinzi yahise imwemerera gukomeza kuyobora igihugu cya Tanzania muri manda ye ikurikira, nyuma y'imyaka ine yari amaze asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli mu 2021.

    Nubwo Komisiyo y'Amatora yavuze ko amatora yabaye mu mucyo no mu mahoro, ibibazo ntibyatinze kuvuka. Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryahise ryamagana aya matora, rivuga ko habayeho uburiganya n'itonesha, ndetse rikemeza ko bamwe mu bakozi baryo batemerewe kuba abagenzuzi ku biro by'itora. Iri shyaka ryahise ritangaza ko ritazemera ibyavuye mu matora, risaba ko amatora yasubirwamo cyangwa hagashyirwaho akanama kigenga gasuzuma ibyabaye.

    Nyuma y'uko ibyavuye mu matora bitangajwe, imyigaragambyo y'amahoro yari yatangiriye mu mijyi nka Dar es Salaam, Arusha na Mwanza yahindutse iy'urugomo.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu 10 bamaze guhitanwa n'iyo myigaragambyo, ariko ishyaka CHADEMA rivuga ko abishwe barenga 800, abandi benshi bakaba bafunzwe cyangwa barakomeretse.

    Guverinoma ya Tanzania yahise ifata umwanzuro ukomeye wo guhagarika interineti mu gihugu hose mu rwego rwo kwirinda ko amakuru y'imyigaragambyo yakomeza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri w'Umutekano yavuze ko iki cyemezo cyafashwe 'mu nyungu z'umutekano w'igihugu' no gukumira 'abashaka gusenya ibyagezweho.'

    Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi bavuga ko guhagarika interineti bishobora gukongeza umujinya w'abaturage kurushaho, kuko benshi babifata nk'igeragezwa ryo guhisha amakosa y'ubuyobozi. Umwe mu banyamakuru bo muri Dar es Salaam yagize ati: 'Kuduhuza n'isi ntibihindura ukuri, abaturage barambiwe gucecekeshwa.'

    Perezida Samia Suluhu we yabwiye itangazamakuru ko yiteguye 'kunga igihugu no gukorera Abatanzania bose nta vangura', asaba abamurwanya kwemera ibyavuye mu matora kugira ngo 'amahoro ashinge imizi.' Kugeza ubu, abasesenguzi mu by'amategeko n'imiyoborere bavuga ko ibi bibazo bishobora gusiga icyasha ku isura ya demokarasi muri Tanzania, igihugu cyamaze igihe kirekire cyubahiriza amahame ya politiki y'amahoro.

    Abaturage benshi baribaza niba iyi ntsinzi ya Samia Suluhu izazana amahoro n'iterambere, cyangwa se izaba intandaro y'ibyago n'amacakubiri mu gihugu cya Tanzania.

    Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-nyuma-yo-kumenyeshwa-ko-samia-suluhu-hassan-ariwe-watsinze-amatora-bahise-bakora-imyigaragambyo/

  • Gukubitwa urushyi kwa Mbonyumutwa niko kwatangije impinduramatwara yo mu 1959 #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Ugushyingo 1959, habaye igikorwa cyabaye imbarutso y'impinduramatwara yahinduye isura y'u Rwanda rwose. Kuri uwo munsi, Dominique Mbonyumutwa wari uzwi nk'umwe mu baharaniraga ko habaho impinduka mu buryo u Rwanda rutegekwamo, yakubiswe urushyi n'abasore bari bamutegeye mu nzira mu gace ka Byimana, mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango.

    Abo basore, nk'uko amateka abigaragaza, bari bashyigikiye ingoma ya cyami, kandi bumvaga ko buri wese ushaka ko ubwami buvaho ari 'umwanzi w'igihugu'. Mbonyumutwa, wari wigeze kuba umwarimu n'umuyobozi, yari amaze iminsi agaragaza ibitekerezo byo gukuraho ubuhake no guca ubusumbane hagati y'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.

    Iyo nkuru y'urushyi yakwirakwijwe cyane mu gihugu hose, ihinduka isoko n'imvururu zakurikiyeho. Abaturage benshi bafashe icyo gikorwa nk'akarengane gakomeye, bibutsa imyaka myinshi bari baragowe n'ubuhake bwa cyami. Bahagurukiye rimwe, basaba impinduka mu buryo igihugu cyayoborwagamo.

    Kuva uwo munsi, umwuka w'impinduramatwara watangiye kwiyongera. Mu minsi yakurikiyeho, habaye imyigaragambyo, ibikorwa byo kwihorera n'ibihungabana byinshi mu gihugu hose. Ingabo z'Ababiligi zari ziri mu Rwanda icyo gihe zagerageje kubihuza, ariko byarangiye bifashe indi ntera. Ni bwo hatangiye gahunda yo kuvana ubwami ku butegetsi no gutegura inzira nshya y'ubuyobozi bushingiye ku bwiganze bw'abaturage.

    Dominique Mbonyumutwa nyuma yaje kuba Perezida w'agateganyo w'u Rwanda ku wa 28 Mutarama 1961, ubwo habaga inama ya Gitarama yemeje ko u Rwanda rubaye Repubulika. Yabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda mu gihe cy'amezi atatu, mbere y'uko Gregoire Kayibanda amusimbura ku mugaragaro nyuma y'amatora.

    Kuvuga kuri uwo munsi w'Urushyi rwa Mbonyumutwa ni gusubira ku ntangiriro y'amateka mashya y'u Rwanda,  igihe igihugu cyatangiye urugendo rwo kuva ku ngoma ya cyami rugana kuri Repubulika. Nk'uko abahanga mu mateka babivuga, 'urushyi rumwe rwatumye igihugu cyose gihindura icyerekezo', kandi kuva icyo gihe, politiki y'u Rwanda ntiyigeze ikomeza kuba nk'uko yari isanzwe.

    Gukubitwa urushyi kwa Mbonyumutwa niko kwatangije impinduramatwara yo mu 1959

    Source : https://kasukumedia.com/gukubitwa-urushyi-kwa-mbonyumutwa-niko-kwatangije-impinduramatwara-yo-mu-1959/