Author: webrwanda

  • Sibomana Patrick Papy yatangiye kuryoherwa na shampiyona ya Ethiopia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy yatangiye kuryoherwa na Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Ethiopia aho ubu ikipe ye ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Papy uheruka gusinyira ikipe ya Ethiopia Electricity, nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona ubu ikipe ye ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 10 aho batsinze imikino 3 banganya umukino umwe gusa.

    Sibomana Patrick akaba yaranatangiye kubona umwanya wo gukina ndetse akawubyaza umusaruro aho amaze gutsinda ibitego bibiri anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

    Iyi kipe y’ikigo cy’Amashanyarazi muri Ethiopia, umwaka w’imikino ushize yarangije ku mwanya wa 12, ubu irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yahatanira igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ni bwo iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia ikaba yararangizanyije na Sibomana Patrick Papy, hari nyuma yo gutandukana na Al Wehda yo muri Libya.

    Sibomana Patrick yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, Police FC zo mu Rwanda, Yanga yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya, Clube Ferroviária de Beira yo muri Mozambique, El Elttihad Almisraty yo muri Libya yanakiniye Shakhter Soligorsk yo muri Belarus.

    Papy ahagaze neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Ethiopia

    Umwanya wo gukina arawubona akawubyaza umusauro

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12148

  • Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n'Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yakoze ipari y'Ibikubo byo ku mukino wose ndetse n'ibitego bimuhesha gutsindira akayabo k'amafaranga y'u Rwanda angana na 1,531,607Frws.

    Uyu mukiliya wa FORTEBET, twamwita umuhanga mu gutega! Kuko uyu munyamahirwe yakoze ipari itarakorwa n'undi uwo ariwe wese muri uyu mwaka.

    Yakoresheje uburyo bumwe gusa, intsinzi ku mukino wose, ndetse atega no ku bitego, bimuhesha akayabo ka 1,531,607 RWF.

    Uburyo yakoresheje bwo ntitwabutindaho, gusa yahisemo ibikubo bya 5.70, 5.00, 4.65, 3.102.98 na 2.78 bimuhesha intsinzi. Iyi pari ifite nimero 25305437488313.
    Nk'ibisanzwe amafaranga(cash) yose yahise ayahabwa ipari ye ikimuha intsinzi.
    intyoza.com

    The post Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n'Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws first appeared on Intyoza.

    The post Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n'Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/03/ipari-yakoze-ku-bikubo-ku-mukino-wose-ndetse-nibitego-byamuhesheje-akayabo-ka-1531607frws/

  • Remera: Ababyeyi baratabaza nyuma yo gufungirwa ishuri ry'inshuke kubera kubura umwalimu #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n'uko abana babo b'inshuke bamaze igihe batiga kuva uyu mwaka w'amashuri watangira. Ibi ngo byatewe n'uko ishuri ry'inshuke bubakiwe ryarafunze kubera kubura umwalimu.

    Ababyeyi bavuga ko bababajwe cyane no kubona inyubako nziza y'ishuri yubatswe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa ba Leta, ariko kugeza ubu ikaba idakoreshwa kandi abana babo bakomeje gusigara inyuma ugereranyije n'abandi bo mu bindi bice.

    Umwe mu babyeyi utuye mu Mudugudu wa Gashubi, witwa Mukantwari Beata, yagize ati: 'Abana bacu bicara mu rugo, buri gitondo babona abandi bajya ku ishuri bakatubabaza. Twibaza impamvu leta yubaka ishuri ariko ntihashyirwe abarimu bagomba kwigisha abana. Ni ukudasigasira ibyo twagezeho.'

    Undi mubyeyi witwa Nsengiyumva Jean Bosco na we yunzemo ati: 'Twagerageje kwegera ubuyobozi bw'Akagari n'Umurenge, batubwira ko ikibazo kizakemurwa vuba, ariko hashize amezi atatu tukibategereje. Abana bacu baratakaza umwanya kandi ni bo Rwanda rw'ejo.'

    Bimwe mu byifuzo by'abaturage ni uko ubuyobozi bw'Akarere bwihutira kohereza umwalimu muri iryo shuri kugira ngo abana batazongera gutangira umwaka batarabona amasomo. Basaba ko hajyaho igenamigambi rirambye ryo gukemura ibibazo by'abarimu mu mashuri y'incuke, kuko ngo bituma abana batangira ubuzima bw'ishuri basubira inyuma.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rusebeya bwo buvuga ko ikibazo kizwi, kandi hari gahunda yo kugishakira umuti mu gihe cya vuba. Uwimana Claver, ushinzwe uburezi muri uwo murenge, yagize ati: 'Ni ukuri icyo kibazo turakizi, kandi twamaze kubigeza ku Karere. Hari gahunda yo kohereza umwalimu mushya mu gihe cya vuba kugira ngo abana basubire ku ishuri.'

    Ababyeyi barasaba ko ibyo basezeranyijwe bitarangirira mu magambo kuko uburenganzira bw'umwana bwo kwiga bugomba kubahirizwa. Nk'uko bivugwa kenshi.

    Source : https://kasukumedia.com/remera-ababyeyi-baratabaza-nyuma-yo-gufungirwa-ishuri-ryinshuke-kubera-kubura-umwalimu/

  • Franco Mastantuono yagize imvune ikomeye ya Pubalgia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukiri muto ariko witezweho byinshi muri Real Madrid, Franco Mastantuono, yagize imvune ikomeye ya 'pubalgia', indwara iterwa no kuruha kw'imikaya yo mu kibuno no mu nda, ikaba ikunze kugaragara cyane mu bakinnyi b'umipira w'amaguru. Uyu musore w'imyaka 17 wigaragaje nk'intangiriro y'ahazaza ha Real Madrid, ubu ari hanze y'ikibuga kandi igihe azamara adakina ntikiramenyekana.

    Amakuru aturuka mu ikipe avuga ko abaganga ba Real Madrid bari gukurikirana hafi ubuzima bwa Mastantuono kugira ngo bamenye igihe azagarukira mu myitozo. Iyi mvune ya pubalgia ni imwe mu mvune zikomeretsa cyane abakinnyi, kuko ituma umuntu atabasha gukora ibisanzwe nk'uko byajya bigenda nk'ibisanzwe kandi igasaba igihe kirekire cyo gukira uyikire.

    Ubwo iyi nkuru yatangazwaga, umutoza wungirije wa Real Madrid yavuze ati: 'Ni ibintu bibabaje kubona umwana ufite impano nk'iya Franco ahura n'ikibazo nk'iki, ariko tuzamuha umwanya akire neza. Ntidushaka kumwihutisha.'

    Franco Mastantuono yari amaze igihe agaragaza impano idasanzwe mu ikipe ya kabiri ya Real Madrid ndetse anatangira guhamagarwa mu ikipe nkuru aho yagaragaje ubuhanga mu mikino ya pre-season. Iyi mvune rero iraza kuba igihombo gikomeye ku ikipe y'abato ya Real Madrid ndetse no ku ikipe nkuru, kuko yari umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza. Ariko nanone, kuba ari umusore ukiri muto bitanga icyizere ko azagaruka afite imbaraga n'ubushake.

    Abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba. Hari umwe wanditse ati: 'Get well soon, Franco! We can't wait to see you shining again in white.'

    Bikaba biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere, abaganga bazasuzuma uko imikaya ye yitwara kugira ngo bamenye niba ashobora gusubira mu myitozo yoroheje. Kuva ubwo, Franco azaba ari mu gahunda yihariye y'imyitozo n'ikiruhuko, mu rwego rwo kwirinda ko imvune isubira.

    Pubalgia ni iki? Ni indwara iterwa n'umunaniro cyangwa kuruha kw'imikaya iri hagati y'inda n'imikaya y'imbere y'amaguru. Ikunze kubaho ku bakinnyi b'imikino nka football, basketball, n'indi ikenera gutera no gukina mu buryo busaba ingufu zo hasi. Ituma umuntu yumva ububabare mu nda no mu kibuno, bityo bikagabanya imbaraga zo gukina.

    Real Madrid irizera ko kuba Mastantuono afite abatoza n'abaganga b'inzobere bizatuma agaruka mu bihe birebire. Ariko kugeza ubu, ntawahamya neza igihe azagarukira mu kibuga, kuko byose bizaterwa n'uburyo umubiri we uzaba uri kubigaragaza.

    Franco Mastantuono yagize imvune ikomeye ya Pubalgia

    Source : https://kasukumedia.com/franco-mastantuono-yagize-imvune-ikomeye-ya-pubalgia/

  • Aziz Basane wa Rayon Sports byagenze bite ngo yisange mu Bitaro? #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Aziz Basane ajyanwa mu Bitaro ni nyuma yo gukurwa mu kibuga ku ngombyi.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona ikipe ye yaraye itsinzemo Marines FC 1-0 cyanatsinzwe n’uyu mukinnyi Aziz Basane ku munota wa 81.

    Ku munota wa 90+2, yaje gusimburwa na Emery Bayisenge, yavuye mu kibuga ageze hanze ahita yicara hasi. Bahise bahamagaza ingombyi bamushyiraho.

    Hari nyuma yo kwicara hasi ubona arimo yikanda mu mbavu no mu gatuza.

    Uyu mukinnyi yaje gukurwa ku kibuga na Ambulance ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.

    Akaba yari yagize ikibazo mu gatuza akumva ababaramo ndetse no guhumeka bikamugora.

    Nyuma yo kujyanwa yitaweho n’abaganga baramufasha noneho amera neza aho yahise anataha yiteguye gukomezanya n’abandi.

    Rayon Sports yashyize hanze amashusho perezida Twagirayezu Thaddée yamusuye mu Bitaro aho nabo bahise hashimangira ko Aziz Basane ameze neza, ikibazo yari yagize cyakemutse.

    Aziz Basane akaba ari na we waje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino muri uyu mukino aho yahembwe ibihumbi 100.

    📋 Medical Update:

    Aziz BASSANE sustained a chest contusion that caused some breathing difficulties.

    He was taken to Gisenyi Hospital for treatment and is now in a stable condition. 💪💙#Gikundiro pic.twitter.com/qd0ob1Wvw0

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) November 2, 2025

    Yicaye hasi yikanda mu mbavu

    Yakuwe mu kibuga ku ngombyi

    Yahise ajyanwa ku Bitaro

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12143

  • Mucoma Jay African Food, aho uburyohe bw'inyama yokeje buhurira!  #rwanda #RwOT

    Niba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by'umwihariko muri Leta ya Arizona, ukaba ukunda inyama zokeje ziryoshye, zisukuye kandi ziteguye mu buryo bwa kinyafurika, ntukajye kure, Mucoma Jay African Food ni we mwizerwa w'ibiryo bya kinyafurika muri Amerika!

    Mucoma Jay ni umushefu uzwiho ubuhanga mu buryo bwo guteka bufite umwimerere w'Afurika nyabwo. Inyama ze zokerezwa ku bushyuhe bukwiye, zikarangwa n'umuhumuro w'ikirungo utagira uko usa, bituma uzisangira n'abavandimwe cyangwa inshuti ukagira nk'aho wibereye i Kigali.

    Usibye inyama zokeje, Mucoma Jay anategura ibirayi biseye n'ibisize ibirungo bituma buri musogongero wose uba umuhamya k'ubuhanga bwe. Abakiriya bose bamumenye bavuga ko ibyo ateka bitari gusa ibyo kurya, ahubwo ari ubutumwa bw'ubusabane, isuku n'umuco wacu w'Afurika.

    Ibikurura abantu benshi kuri Mucoma Jay ni uko yubahiriza isuku yo ku rwego rwo hejuru, akoresha ibikoresho byizewe kandi byujuje ubuziranenge. Ku muntu wese ushaka kumva uburyohe nyabwo bw'inyama zokeje, ntakindi gicuruzwa kiruta icyo uhawe na Mucoma Jay.

    Uramutse ushaka kumenya byinshi kuri we cyangwa gutumiza ibyo kurya, wahita umwandikira kuri WhatsApp kuri nimero +1 (602) 731-0394. Igihe cyose waba uri mu biruhuko, mu birori, cyangwa ushaka gusa gufata akanya ko kwinezeza, Mucoma Jay African Food ni yo mahitamo yawe meza. Isuku, uburyohe byose ubisanga kwa Mucoma Jay!

    Mucoma Jay African Food, aho uburyohe bw'inyama yokeje buhurira! 

    Source : https://kasukumedia.com/mucoma-jay-african-food-aho-uburyohe-bwinyama-yokeje-buhurira/

  • Byiringiro Lague yavuze uko umugore we afata umubano we na Dj Crush #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yavuze ko nta kibazo umugore ajya agira iyo abantu bavuze ko ari mu rukundo na Dj Crush kuko abizi ko ari inshuti.

    Inkuru y’urukundo rwa Dj Crush na Byiringiro Lague imaze iminsi ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Gusa Byiringiro Lague usanzwe afite umugore Uwase Kelia ndetse na Dj Crush nta n’umwe ujya ubyemera.

    Mu kiganiro Sunday Choice, Byiringiro Lague yavuze ko Dj Crush ari inshuti ye nta wundi mubano wihariye bafitanye.

    Ati “Dj Crush ni inshuti yanjye kandi ntabwo naza hano ngo mwihakane aka kanya. Ni umuntu tugirana inama. Wenda ariya mashusho yagiye hanze ariko nta n’ikintu kirenze. Ibimvugwaho nta kibazo kuko ni inshuti y’u muryango'.

    Yakomeje avuga ko iyo umugore we abibonye nta kibazo abigiraho kuko abizi neza ko Dj Crush ari inshuti y’umuryango.

    Ati 'Iyo umugore wanjye abyumvise nta kintu bimutwara. Abantu batari babizi babimenye kuko n’ariya mashusho nta kintu atwaye'.

    Yakomeje avuga ko impamvu akunda kuba ari aho Dj Crush yacurangiye ari uko akunda gusohoka kandi uyu mu-Dj akunda kumubwira aho yakoreye rero akajya kumushyigikira.

    Ibyavuzwe ko abana atari abe, yabiteweye utwatsi avuga ko abana be abizi ko ari abe ibyo gukoresha DNA atanabitekereza.

    Ati “Ntabwo natekereza gukoresha DNA kuko ndabizi abana ni abanjye. Mfite abana beza b’inzobe kuko barampenda mbatakazaho ibintu byinshi kuko ndabizi ni abanjye.”

    Uyu rutahizamu umwe mu bahagaze neza muri Shampiyona, yavuze ko yashize igihe abantu bagerageza kwinjira mu muryango we, bamushwanisha n’umugore we ko rero igihe kigeze ngo abantu bamuvire ku muryango.

    Yavuze ko Dj Crush ari inshuti ye isanzwe

    Ngo umugore we nta kibazo agira ku mubano we na Dj Crush kandi ko abana ari abe abizi neza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12144

  • Harimo itike ya Miliyoni 2! APR FC yashyize hanze ibiciro byo ku mukino wa Rayon #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru aho itike ya menshi ari miliyoni 2 Frw.

    Uyu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 uzaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.

    APR FC ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro aho abazagura itike hagati y’itariki 3 n’itariki 6, itike ya make ku myanya yo hejuru izaba ari 2000 Frw, hasi ni 3000 Frw abazagura aya matike tariki ya 7 na tariki 8, iya bibiri izaba ari bitatu n’aho iya bitatu ari bitanu.

    Ahandi ho nta kizahindura aho Sky Box ari miliyoni 2 Frw, Executive Seat ni ibihumbi 100 Frw, Business Suit ni ibihumbi 70, VVIP ni ibihumbi 50, VIP ni ibihumbi 30 mu gihe Classic Seat ari ibihumbi 15.

    APR FC izakina na Rayon Sports idafite abakinnyi babiri ngenderwaho, Memel Raouf Dao ufite imvune na Cheikh Djibril Ouattara urwaye utarakira neza.

    APR FC yashyize hanze ibiciro ku mukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12145

  • Dufite ikibazo kidukomereye mbere yo guhura na APR FC – Perezida wa Rayon wageneye ubutumwa abayobozi bagenzi be #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko mbere yo guhura na APR FC bafite ikibazo kimwe gusa kibakomereye ari cyo kuba adafite ba rutahizamu be kubera imvune.

    Ni nyuma yo gutsinda Marines FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 waraye ubereye i Rubavu, aho yavuze ko bayirushije kuba ari ikipe nkuru gusa.

    Twagirayezu Thaddée yabwiye IGIHE ko abandi bayobozi bakwiye kuva mu byo barimo bakaza gushyigikira ikipe kuko ari yo ibahuza.

    Ati “Ndagira ngo mbwire abafana, abayobozi baze tujye inyuma ya Rayon Sports, tuve mu bindi biri aha ngaha n’aha ngaha kuko twese icyo duhuriyeho ni Rayon Sports, tujye inyuma ya Rayon Sports nibyo byiza, ndashimira abafana baje ku kibuga, bavuye i Kigali bakaza aha ngaha.”

    Yakomeje avuga ko umukino ukurikiyeho wa APR FC barimo kuwutegura nk’uko barimo gutegura indi mikino yose ariko bafite ikibazo gikomeye cya ba rutahizamu ba yo badahari

    Ati “Turategura nk’uko twateguye izindi zose ntabwo turi butegure nk’uko tudasanzwe dutegura, dutegura nk’abari butsinde, ikibazo murakizi dufite ni yo mpamvu birimo kugenda bigorana kuba dukina tudafite ba rutahizamu bacu babiri kandi babanzamo, batsinze ibitego byinshi, hari Fall Ngagne, hari Asman ariko turimo kugerageza gukora ibyo tugomba gukora.”

    APR FC izacakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Mu mikino 6 imaze gukina Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 13, APR FC imaze gukina ine ni iya munani n’amanota 8.

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko APR FC bazayitegura bisanzwe nubwo bafite ikibazo kibakomereye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12141

  • Uwahimbye indirimbo ‘Ancilla’ yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ngabonziza Augustin, wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ancilla” yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mugabo ibihangano bye byamenyekanye mu myaka isaga 40 yazize uburwayi aho yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya CHUK

    Ngabonziza akaba ari umwe mu bashinze Orchestre Les Citadins we na mukuru we Ngaboyisonga Bernard.

    Yanagize kandi uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye na Nikobisanzwe André Gromyko. Muri 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.

    Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Rugori Rwera', 'Ancilla', ''Have Winsiga” n’izindi zitandukanye.

    Ngabonziza yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12142