Author: webrwanda

  • Nyarubaka: Abaturage baratabaza kubera imigano yatewe hafi y'imirima yabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko batewe impungenge n'ibikorwa byo gutera imigano hafi y'imirima yabo, bavuga ko byabaye batabimenyeshejwe ndetse batabwiwe n'impamvu yabyo. Aba baturage bavuga ko ubwo babonaga abakozi batangiye gutera iyo migano, babanje kwibaza niba ari gahunda ya Leta cyangwa iy'abikorera, ariko kugeza ubu nta makuru afatika bahawe.

    Umwe mu batuye muri ako gace witwa Mukandayisenga Claudine yagize ati: 'Twabonye abantu batangiye gutera imigano hafi y'imirima yacu, nta n'ubuyobozi bwigeze butubwira impamvu. Twibaza niba ari gahunda yo kubungabunga ibidukikije cyangwa indi mishinga ariko ntitubimenya. Icyo dutinya ni uko izo migano zishobora gukura cyane zikadutwarira ubutaka bwacu cyangwa zikabangamira imyaka.'

    Abandi baturage bavuga ko babona byiza ubuyobozi bwabanza kubamenyesha, kugira ngo ibikorwa nk'ibi bijye bikorwa mu mucyo no mu bufatanye. 'Iyo batubwiye mbere, natwe twari kubigiramo uruhare, tukamenya icyo bigamije,' nk'uko byavuzwe na Nshimiyimana Jean Bosco.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka bwo buvuga ko icyo gikorwa cyakozwe hagamijwe kurengera ibidukikije no gukumira isuri, cyane cyane mu bice bikikije imigezi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge, yagize ati: 'Ibyo bikorwa biri mu mugambi wo kubungabunga ibidukikije no gufata neza ubutaka. Ntabwo bigamije kwangiza abaturage, ahubwo ni uburyo bwo kurengera imirima yabo.'

    Nubwo ubuyobozi bubyemeza gutyo, bamwe mu baturage baracyasaba ko bajya babanza kubasobanurira imishinga nk'iyi kugira ngo bumve ko ari iyabo kandi babigiramo uruhare. Nk'uko umwe muri bo yabivuze, 'Ntibikwiye ko ibikorwa biza bitunguranye, kuko ubufatanye n'ubwumvikane nibyo byubaka igihugu.'

    Iyi nkuru irerekana ko n'ubwo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ari ingenzi, hakenewe uburyo bwiza bwo gusobanurira abaturage no kubagira inama mbere y'uko bikorwa, kugira ngo bumve ko ari ababyeyi b'igihugu nabo babigizemo uruhare.

    Nyarubaka: Abaturage baratabaza kubera imigano yatewe hafi y'imirima yabo

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyarubaka-abaturage-baratabaza-kubera-imigano-yatewe-hafi-yimirima-yabo/

  • Don Jazzy yahishuye impamvu atajya atekereza kugura indege ye bwite ! #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu gutunganya indirimbo, umushoramari ndetse n’umuyobozi wa Mavin Records, Don Jazzy yahishuye ko impamvu ituma atagura indege ye bwite ndetse n’imodoka nyinshi zihenze nk’ibindi byamamare ari uko atabibonamo agaciro gahambaye.

    Mu gihe benshi mu bahanzi batakaza amafaranga menshi mu kugura imodoka nyinshi kandi zihenze ndetse n’indege zabo bwite; Umunya-Nigeria Michael Collins Ajereh wamamaye nka Don Jazzy washinze inzu y’umuziki yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ko atigeze na rimwe atekereza kugura indege ye bwite.

    Mu kiganiro Don Jazzy yagiranye n’urubuga rwa Habbyforex yemeje ko impamvu atagura indege ye atari kubera ko atabishoboye, ahubwo ni uko atabibonamo agaciro gahambaye.

    Ati 'Maze igihe kinini mfite ubushobozi bwo kugura imodoka iyo ari yo yose, cyangwa n’indege yanjye bwite. Ariko mfite ibintu by’ingenzi kurusha ibyo ngomba gutakazaho amafaranga yange. Mfite abantu ngomba kwitaho kurusha kugura izo ndege zihenze.'

    Don Jazzy yanasobanuye ko akora nk’umuhanzi, umuyobozi n’umujyanama, ariko hejuru ya byose akaba n’umushoramari uharanira guha abandi amahirwe ;rero ko kugura indege ye bwite byaba ari ukujugunya amafaranga kurusha kuba wayunguka mu gihe wayashoye mu bindi bibyara inyungu.

    Yongeyeho ati 'Nta kintu gisumba gushora mu bumenyi. Nubwo waba uri kwiga ibijyanye n’imari cyangwa ikoranabuhanga, uba uri kwiyubaka. Kandi ubwo bumenyi ni bwo bugutunga ejo hazaza… Ariko ngewe nta nyungu mbona mu kugura indege ahubwo n’ugupfusha amafaranga'

    Muri ibi bihe by’iterambere rya murandasi n’ubwenge buhangano (AI), Don Jazzy yahamagariye urubyiruko kwiga ubumenyi bushya, kuko imirimo myinshi ishobora gusimburwa n’ikoranabuhanga.

    Aha yanagaragaje ko guhirwa n’ubuzima muri iki gihe bitashingira ku kuba uri umuntu wirirwa ugura ibintu bihenze, ahubwo ko biterwa no kuba uzi icyo ushoboye n’icyo ushobora guha abandi.

    Don Jazzy ni rimwe mu mazina mu muzika wo muri Nigeria no ku mugabane w’Afurika muri rusange kubera uruhare rutaziguye yagize mu kazamura impano zikomeye mu ruhando mpuzamahanga ;aba barimo Rema ,Ayrra Star ,Crayon n’abandi.

    Don Jazzy yavuze impamvu atagura indege ye bwite

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12151

  • Eddy Kenzo agiye kujyana mu Rukiko umunyamakuru wamuzengereje #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba akaba na perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda[UNMF], Eddy Kenzo, yavuze ko agiye kujyana mu rukiko nyiri sosiyete itegura ibitaramo yitwa Nobat Events kubera gukomeza gukwirakwiza ibihuha bimusebya.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Eddy Kenzo yabwiye ikinyamakuru Big Eye ko amaze igihe yumva amagambo atandukanye avugwa na Twizire Norbert ku buzima bwe bwite, ku bikorwa bye bya muzika ndetse n’uruhare rwe muri politiki, ariko ngo ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro.

    Yagize ati “Abantu ntibakwiye kwiyemeza kuvuga ibyo bashaka ku bandi batabifitiye gihamya. Ibyo yavuze byose bifite aho byanditse kandi byumvikanye ku mbuga nkoranyambaga. Ndashaka ko ajya mu rukiko akabisobanura kandi azane ibimenyetso bigaragaza ibyo yambeshyeye bitaba ibyo akabiryozwa'.

    Uyu muhanzi w’igihangange muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko kandi yihanganiye amagambo ya Norbert igihe kinini ariko ubu ageze aho atazongera guceceka.

    Yanashimangiye ko kwimakaza umuco wo gusebanya kuri TikTok no ku mbuga nkoranyambaga muri rusange bidindiza uruganda rwa muzika kandi bishobora gusenya isura y’abantu barwubaka ndetse n’abaharanira iterambere yarwo.

    Nubwo Nobat yakomeje kugaragara kenshi ku rubuga rwa TikTok avuga ku buzima bwa Kenzo benshi mu bafana n’abakurikiranira hafi ibi byamamare bagaragaje impungenge bavuga ko ibintu nk’ibi bishobora gukurura urwango n’intonganya hagati y’abahanzi mu gihe yaba ajyanywe mu rukiko kandi ari ko imyidagaduro ikorwa no mu bihugu byateye imbere.

    Ku rundi ruhande ariko, Kenzo yasabye abahanzi bagenzi be n’abakora mu ruganda rwa muzika kubahiriza indangagaciro z’umwuga, birinda gusebanya ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu zabo.

    Yongeyeho ko yizeye ubutabera kandi ko urubanza ruzatanga isomo ku bandi bose bajya bavuga ibyo batabifitiye gihamya.

    Kugeza ubu, Nobat ntiyahise agira icyo atangaza ku byavuzwe na Eddy Kenzo, amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Mbu avuga ko nawe ateganya kugira icyo asubiza binyuze mu itangazo ryihariye ari bushyire hanze mu masaha ari imbere.

    Eddy Kenzo agiye kwitabaza Urukiko

    Twizire Norbert ntacyo aratangaza

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12152

  • A$AP Rocky na Rihanna baciye agahigo kadasanzwe mu mideli #rwanda #RwOT

    Umuraperi A$AP Rocky n’umugore Rihanna bongeye kwandika amateka adasanzwe nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cy’imideli cya 'Council of Fashion Designers of America’ gihabwa abahanzi n’abanyamideri b’indashyikirwa ku rwego rw’Isi.

    Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa New York nibwo Rocky yari yitabiriye ibirori ari kumwe n’umukunzi we, umuherwekazi w’icyamamare mu muziki, Rihanna, bombi bambaye imyenda y’akataraboneka yakozwe n’uruganda rwa Chanel na Alaïa.

    Ibyo birori byabereye mu ngoro y’umuco ya American Museum of Natural History byitabirwa n’abanyamideli ndetse n’ibyamamare bikomeye birimo Naomi Campbell, Mary-Kate , Ashley Olsen ndetse n’umuririmbyi Lily Allen.

    Ibi birori byabaye mu gihe Rocky yari amaze gusohoka mu bihe bitoroshye nyuma yo kujyanwa mu rukiko aho yaregwaga icyaha cyo gukubita umuntu ariko akaza kugirwa umwere.

    Mu gutanga igihembo, Anna Wintour, umuyobozi mukuru wa Condé Nast, yamuhaye ikaze mu muryango mugari wa CFDA, anashimira uburyo akunda umuryango we nyuma y’uko aherutse kwibaruka umwana wa gatatu yise Rocki.

    Rocky nawe yashimiye ikipe ye yamuhaye imbaraga mu bihe bigoye, ndetse mu ijambo rye, anagaruka kuri Rihanna amubwira ati: 'Reba, twabigezeho rukundo rwange.'

    Mu bandi begukanye ibi bihembo, harimo Ralph Lauren watsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’imyenda y’abagore ndetse n’umuhanzikazi Naomi Campbell yashimiye umuhanzi Pieter Mulier wa Alaïa amuha igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka, mu gihe Donatella Versace yahawe igihembo cy’uwakoze impinduka nziza mu myambarire.

    A$AP na Rihanna begukanye igihembo cya Council of Fashion Designers of America

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12153

  • Nyuma yo gutabaza ngo bacyure Teta Sandra, Weasel yamuteye imitoma #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutabaza asaba ko bamufasha bagacyura Teta Sandra kuko agiye kumwica, umugabo we Weasel yamuteye imitoma amwibutsa urwo amukunda mu gihe yizihiza isabukuru y’Amavuko.

    Ni amagambo yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko umunsi bamaranye aba yumva ari umugisha kuri we.

    Ati 'Isabukuru nziza mwamikazi w’umutima wanjye, buri munsi tumarana mba numva ari umugisha kuri njye, uri inshuti yanjye magara, imbaraga zanjye n’impamvu ituma mpora mwenyura. Warakoze kuba wowe kandi ngukunda birenze ibyo amagambo yasobanura.'

    Mu minsi ishize hari induru mu rugo rwabo bishingiye ku makimbirane bakunda kugirana aho mu minsi ishize Teta Sandra yagonze umugabo we ajya no mu bitaro biba ngombwa ko bamubaga.

    Nyuma bongeye kugaragara biyunze, Weasel avuga ko nta kibazo bafitanye, gusa bidateye kabiri hongeye kujya hanze amashusho byongeye byadogereye mu rugo rwabo, Weasel arimo atabaza avuga ko Sandra ashaka kumurangiza ngo bamufashe bamucyure mu Rwanda.

    Iyo ibibazo bibaye hagati yabo benshi baba bumva ko bagiye gutandukana byarangiye ntakizongera kubahuza ariko iyo bukeye, urukundo ruba rwongeye rwatoshye hagati yabo.

    Weasel yateye imitoma Teta Sandra

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12149

  • Menya umunyamidelikazi bivugwa ko yasenyeye Lamine Yamal na Nick Nicole #rwanda #RwOT

    Amakuru yagiye hanze avuga ko urukundo rwa rutahizamu wa FC Barcelona Lamine Yamal n’Umuraperikazi ukomoka muri Argentine, Nicki Nicole rwashyizweho akadomo n’umunyamidelikazi Anna Gegnoso.

    Ibi byatangajwe n’umunyamakuru witwa Javier de Hoyos, aho abicishije kuri shene ya Youtube yasomye ubutumwa bwa Yamal amwemerera ko urukundo rwe na Nicki rwamaze kurangira.

    De Hoyos yagize ati 'Lamine yambwiye ko batakiri kumwe kandi ko nta by’ubushurashuzi byabaye.'

    Yakomeje avuga ko urugendo Yamal yagiriye mu Butaliyani rutari rufitanye isano n’itandukana rye na Nicki.

    Icyakora, nubwo Yamal yahakanye ko yaba yaraciye inyuma Nicki, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko ashobora kuba yarabonanye n’umukobwa w’Umutaliyani witwa Anna Gegnoso, ufite imyaka 20 y’amavuko.

    Anna azwi cyane nk’umukunzi w’umupira w’amaguru ndetse aherutse kugaragara areba umukino wa Barcelona yakinnyemo na Las Palmas mu mwaka ushize.

    Ibi byongera gukaza ibihuha byo kuba Yamal ashobora kuba yaryamanye na Anna ubwo aheruka muri Milan mu kwezi gushize.

    Mu butumwa Nicki w’imyaka 25 yanditse, yasobanuye ko itandukana ryabo ritatewe no kuba Yamal w’imyaka 18 yaba yaramuciye inyuma.

    Ati 'Iyo umuntu ambeshya cyangwa akanca inyuma, mba uwa mbere mu kubivuga ku mugaragaro.'

    Anna Gegnoso, usanzwe afite abamukurikira barenga ibihumbi 700 kuri Instagram na miliyoni 1.7 kuri TikTok, asanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umukinnyi witwa Khvicha Kvaratskhelia, ukomoka muri Goergia, ubu ukinira Paris Saint-Germain.

    Yigeze no gushyira ifoto kuri konti ye yambaye umupira wa Kvaratskhelia ufite nimero 24, yandikaho amagambo agira ati: 'Urabizi ko nkukunda.'

    Nubwo nta gihamya gifatika kirerekana ko Anna na Yamal baryamanye, amafoto, ingendo n’ubutumwa bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byongeye gutera ibibazo mu mitima y’abakunzi b’ibi byamamare.

    Lamine Yamal na Nicki nta n’umwe urashaka kugira icyo avuga ku mpamvu nyamukuru yatumye batandukana.

    Lamine Yamal na Nicki Nocole batandukanye

    Anna Gegnoso bivugwa ko yasenyeye Yamal na Nicki

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12150

  • Karangazi: Abagizi ba nabi bateze umugabo n'umugore, bahitana umugore, umugabo arakomereka bikomeye #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje yaturutse mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, aho abagizi ba nabi bataramenyekana bateze umugabo n'umugore we bari batashye nijoro, bagashira ubuzima bw'umugore mu kaga, mu gihe umugabo we yarokotse ariko akomeretse bikomeye.

    Amakuru atangwa n'abaturage bo muri ako gace avuga ko byabaye mu masaha ya saa tatu z'ijoro ryo ku wa mbere, ubwo uwo muryango wari utashye uturutse mu birori byari byabereye mu Mudugudu baturanye. Ngo bageze hafi y'urugo rwabo, nibwo bagabweho igitero n'abantu babiri bitwaje intwaro gakondo, bikekwa ko bari bamaze igihe babitegura.

    Umwe mu baturage bahageze nyuma y'ako kaga yagize ati: 'Twumvise induru nyinshi, duhita tujya aho byabereye, dusanga umugore yapfuye, umugabo ari gukomereka cyane ku mutwe no ku maboko. Byari ibintu biteye ubwoba cyane.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwa Karangazi bwemeje ayo makuru, buvuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bugizi bwa nabi ndetse n'impamvu yabwo. Umuyobozi w'Umurenge yagize ati: 'Turimo gukorana n'inzego z'umutekano kugira ngo abakoze ibi bafatwe. Birababaje kubona umuryango nk'uyu uhuye n'akaga nk'aka mu gihe twese twifuza amahoro n'umutekano.'

    Umugabo wakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo avurwe, mu gihe umurambo w'umugore wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro by'Akarere kugira ngo ukorwe isuzuma ry'ibanze.

    Abaturage basabye inzego z'umutekano kongera amarondo no gukaza ubugenzuzi, kuko ibi byabaye bibahungabanyije cyane. Umwe muri bo yagize ati: 'Karangazi yari izwiho ituze, ariko ubu dutangiye kugira ubwoba. Turasaba inzego z'umutekano gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bitazasubira.'

    Iperereza rirakomeje, kandi kugeza ubu nta muntu n'umwe urafatwa. Inzego z'umutekano zatangaje ko zizakoresha ubushobozi bwazo bwose kugira ngo ukuri kumenyekane, kandi abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

    Karangazi: Abagizi ba nabi bateze umugabo n'umugore, bahitana umugore, umugabo arakomereka bikomeye

    Source : https://kasukumedia.com/karangazi-abagizi-ba-nabi-bateze-umugabo-numugore-bahitana-umugore-umugabo-arakomereka-bikomeye/

  • Fiorentina yirukanye umutoza Stefano Pioli, nyuma y'umusaruro muke #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Fiorentina yo mu Gihugu cy'u Butaliyani yamaze kwirukana umutoza wayo mukuru Stefano Pioli nyuma y'igihe kirekire nta ntsinzi n'imwe abonye muri shampiyona ya Serie A. Uyu mutoza wahoze atoza amakipe akomeye nka AC Milan ndetse na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, yari amaze imikino 10 yikurikiranya adatsinda n'umukino n'umwe, ibintu byatumye ubuyobozi bw'iyi kipe butakaza icyizere mu buryo bwo guhanganira imyanya yo hejuru ku rutonde rwa shampiyona.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa Fiorentina binyuze ku rubuga rwabo rwa X rwahoze ari Twitter, Pioli yahise yirukanwa ako kanya, mu rwego rwo gushaka impinduka nshya zizafasha ikipe kongera kwisuganya no kugarura icyizere mu bafana.

    Iyi kipe imaze igihe idatsinda, ikaba iri mu myanya y'inyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyoa ya Serie A, ibintu bitigeze bibaho mu mateka yayo.

    Abafana benshi b'iyi kipe yo mu mujyi wa Florence bagaragaje umujinya n'agahinda, bavuga ko Pioli yagombaga kureka akazi hakiri kare kuko uburyo bw'imikinire ye bwari bwaracitse intege. Ubuyobozi bwa Fiorentina bwo buvuga ko umutoza mushya agiye gushyirwaho mu minsi mike iri imbere, kugira ngo azafashe ikipe kugarura icyizere n'intsinzi.

    Pioli, wari umaze igihe kinini mu mwuga w'ubutoza, yibukirwa ku buryo yigeze kuyobora AC Milan mu bihe bikomeye, ariko iyi nshuro ntiyahiriwe na Fiorentina, aho abasesenguzi bavuga ko yabuze uburyo bwo guhuza abakinnyi no kubaka ikipe ifite icyerekezo.

    Fiorentina yirukanye umutoza Stefano Pioli, nyuma y'umusaruro muke

    Source : https://kasukumedia.com/fiorentina-yirukanye-umutoza-stefano-pioli-nyuma-yumusaruro-muke/

  • Tanasha Donna yihanganishije se w’umwana we Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz yafashe umwanya yihanganisha Tanzania aho uwo babyaranye akomoka, ni mu bihe barimo bitoroshye.

    Tanzania imaze iminsi mu bihe bikomeye aho abaturage bigaragambya batishimiye ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan.

    Ibi byafashe indi ntera ubwo uwo bari bahanganye mu matora yamufungaga, abiganjemo urubyiruko bahise bajya mu mihanda kwigaragambya.

    Uyu mugore akaba ashinjwa gukoresha igitugu no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bakaba bashaka impinduka ariko bisa n’aho byatanze ubusa kuko yamaze kurahirira kuyobora Tanzania, ni nyuma y’uko Komisiyo itangaje ko yatsinze amatora ku majwi 97,66%.

    Tanasha Donna wabyaranye na Diamond akaba yihanganishije uyu muhanzi na Tanzania yose muri rusange.

    Ati “Tanzania, mu rugo rwanjye rwa kabiri, gakondo y’umuhungu wanjye n’ubwenegihugu… Umutima wanjye urababaye ku bwanyu. Mwanyuze muri byinshi. Imana iborohereze ikize igihugu cyose. Ndabakunda Tanzania bagenzi banjye.”

    Yanditse ibi mu gihe amakuru avuga ko Diamond Platnumz ndetse n’umuryango we bamaze guhunga igihugu bakaba bari Mombasa muri Kenya.

    Tanasha Donna yihanganishije Tanzania yamuhaye umwana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12146

  • Inkuru nziza kuri Rayon Sports mbere yo gucakinirana na APR FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakiriye inkuru nziza mbere yo gucakirana na APR FC mu mukino w’Abakeba, ni nyuma y’uko umukinnyi wayo ngenderwaho, Bigirimana Abedi yatangiye imyitozo.

    Bigirimana Abedi ntabwo yakinnye umukino wa Marines batsinze 1-0 mu ku Cyumweru gishize kubera imvune.

    Uyu mukinnyi yatonekariye ku mukino w’umunsi wa 5 ikipe ye yatsinzemo Amagaju bituma amara icyumweru cyose adakora imyitozo ari nayo mpamvu atakinnye umukino wa Marines.

    Bigirimana Abedi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere akaba yarasubukuye imyitozo aho yakoranye n’abandi, Rayon Sports ikaba yemeje ko ameze neza 100%.

    Asubukuye imyitozo mu gihe irimo yitegura umukino w’Abakeba mu Rw’Imisozi Igihumbi (100 Hills Derby) bazahuramo na APR FC ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, bizaba ari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26.

    Nubwo yagaruye Bigirimana Abedi ariko na none izaba idafite ba rutahizamu bayo ngenderwaho, Fall Ngagne na Ndikumana Asman bombi bafite ibibazo by’imvune.

    Bigirimana Abedi yasubukuye imyitozo mbere yo guhura na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12147