Author: webrwanda

  • Nta kipe y’Ingwizamurongo tuzongera guha amafaranga – Minisitiri wa Siporo #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ikipe y’Igihugu bizajya bigaragara ko igiye kuba ingwizamurongo mu marushanwa igiye kwitabira, nta n’igiceri cya tanu bazajya bayiha.

    Yabigarutseho ubwo yari imbere y’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025.

    Yavuze ko bamaze kumenyesha amafederasiyo ko batazigera batanga amafaranga ahantu babona nta kintu kizavamo.

    Ati 'Mu biganiro tumaze igihe tuganira na federasiyo zose, twagaragaje ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatari inyigo igaragara ikizavamo.'

    Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko kandi aya mafederasiyo agomba kumenya ko amakipe asohokera igihugu aba agomba kubona intsinzi aho kwitabira gusa.

    Ati 'Twaganiriye na za federasiyo nabo barabizi ko nta kipe igomba gusohokera igihugu byo gusohoka gusa. Niba tutariteguye tukaba tubona ko aho hantu tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga.”

    “Kuko ikipe gusohoka byonyine igiye mu irushanwa cyangwa kwakira irushanwa, nta n’imwe dutanga amafaranga nibura ari hasi ya miliyoni 300 Frw. Nta n’imwe pe! Iyo ubaza amatike, ukabara igihe bazabayo, ukareba umwiherero, usanga bigera muri ayo mafaranga.'

    Aha yahise atanga urugero banze ko Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ijya gukina CECAFA umwaka ushize kuko babonaga ko yaba ingwizamurongo, bahisemo kuyitegura none uyu mwaka izajyayo kuko babona yiteguye kuba yahatana.

    Yavuze ko federasiyo 11 muri 35 ari zo zihabwa amafaranga na Minisiteri kuko ziba zagaragaje ko hari umusaruro zitanga haba mu buryo bwo guteza imbere impano n’ibindi.

    Minisitiri wa Siporo yavuze ko batazongera gutanga amafaranga ku ikipe igiye kuba ingwizamurongo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12162

  • Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by'amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi #rwanda #RwOT

    Ku ishuri ribanza rya Giko Protestant riherereye mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2025 hatashywe ku mugaragaro ibyumba by'amashuri 10 byubatswe ku nkunga ya 'The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints'. Ubuyobozi bw'Ikigo ndetse n'Abanyeshuri, bishimiye ibi byumba kuko bije gufasha kugabanya ubucucike ariko kandi banavuga ko bakuwe mu gisa na Nyakatsi y'ibyumba by'inyubako zishaje kandi bisakajwe Amategura, aho imvura yagwaga bakavirwa.

    Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yashimiye Umufatanyabikorwa' The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints' kuri iyi nkunga y'ibyumba by'amashuri 10 bije bikenewe.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée.

    Yagize kandi ati' Nk'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Turashimira Umufatanyabikorwa kuri ibi byumba 10 by'amashuri aduhaye, ariko kandi n'ibindi bikorwa yatubwiye tuzafatanyamo. Tumwijeje ko icyo azadukeneraho cyatuma ubufatanyabikorwa bukomeza ndetse no gukomeza kuzamura Uburezi n'Imibereho myiza y'abaturage muri rusange, ko amarembo afunguye mu Karere ka Kamonyi. Turi kumwe kandi icyizere mwatweretse, ibikorwa mwatweretse byatweretse ko muri Abafatanyabikorwa beza kandi ko gukorana namwe mutadutenguha'.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bw'Ikigo, Abarimu ndetse n'Abanyeshuri gufata neza ibi byumba by'Amashuri ariko kandi anabasaba kugaragaza impinduka nziza mu myigire n'imyigishirize muri iki kigo cya EP Giko Protestant.

    Aphrodis Ndahimana, Umunyamuryango w'Itorero The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints ari nawe waje arihagarariye mu gutaha ibi byumba 10 by'Amashuri, yabwiye intyoza.com ko iki ari kimwe mu bikorwa iri torero rikora mu gufasha Umuryango, Abanyagihugu mu bijyanye n'Uburezi, ko kandi atari muri Kamonyi gusa ahubwo babikora n'ahandi hirya no hino mu Gihugu.

    Aphrodis Ndahimana/ The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints 

    Avuga kuri iki gikorwa ndetse n'ibindi bakora mu gufasha Umuryango Nyarwanda haba mu Burezi, Ubuzima no mu bindi, yagize ati' Twishimira ko dukoreshwa n'Imana mu gufasha Abana bayo kandi tukishimira ko aho dufasha hose tudashingira ku kuba dufasha Abanyamuryango b'Itorero ryacu gusa, ahubwo n'abantu bose muri rusange kuko intego yacu ni uko dufata abantu bose kimwe kuko bose ni Abana b'Imana'.

    Ndahimana, hari icyo yasabye Ubuyobozi bw'Ikigo, Abarimu ndetse n'Abanyeshuri. Ati' Turabasaba kubirinda bakabikoresha neza icyo byateganyirijwe kuko mbere y'uko byubakwa bagaragaje imbogamizi bafite. Niba rero izo mbogamizi zivuyeho bagomba kubirinda kandi bakarebera hamwe Urukundo bagiriwe nabo bakarugirira abandi bagamije gushyira Imbaraga hamwe mu kubaka Igihugu'.

    Pasitori Bibutsa Baziyaka, Umuyobozi wa EP Giko Protestant yabwiye intyoza.com ko ari Umugisha udasanzwe bagiriwe wo guhabwa ibi byumba 10 by'Amashuri kandi byiza. Avuga ko bari bafite ibyumba bigaragara ko bishaje cyane kandi birimo ubucucike ku bana.

    Bimwe mu byumba by'Amashuri  bishaje, bisakaje Amategura. Iyo imvura iguye ni uguhangayika ku bana n'Abarimu babo.

    Avuga ku byumba by'Amashuri bahawe ndetse n'ikigiye gukurikira, yagize ati' Uyu munsi dufite ibyishimo ko Ubucucike bugenda bugabanuka kubera ibyumba twubakiwe. Abana bicaye neza, barigira mu byumba byiza. Twabasabye ko kwigira mu byumba byiza no kugira imitekerereze myiza aribyo byadufasha mu kuba Intangarugero mu mitsindire kugira ngo aho bari heza n'ibyo bakora bibe byiza'.

    Yagize kandi ati' Dukuwe muri Nyakatsi nubwo tutarayivamo neza kuko hakiri amashuri 2 y'incuke akomeza kwigira mu mashuri y'Amategura( ahashaje). Andi yose ni Amashuri meza kandi nabwo dufite ibyiringiro ko n'iyo Nyakatsi isigaye tuzayivamo'.

    Mu gisenge cy'aya mashuri ashaje. Igihe cy'imvura bavirwaga.

    Pasitori Bibutsa Baziyaka, amaze amezi atatu ahawe kuyobora iki kigo cya EP Giko Protestant cy'Itorero EPR. Yasabye abarezi bafatanije kurerera u Rwanda ati' Turifuza Imitsindire kuko iki kigo gishobora kuba kimaze igihe kirekire kitabona abana batsinda mu rwego rwa Leta ngo bajye mu bigo aho biga bacumbikirwa( Boarding schools)'.

    Akomeza ati' Intego dufite ni uko uyu mwaka twabona abana bazamuka kandi bagatsinda neza bakajya muri Boarding schools! Turashishikariza Abarimu rwose gukorana Umwete kuko n'Ijambo ry'Imana ryo riratubwira ngo Umurimo wawe wose werekejeho Amaboko uwukorane Umwete. Turabwira Abarimu ko ari umurimo wabo, be kumva ko ari umurimo w'abandi ahubwo bawite umurimo wabo kandi bawerekezeho Amaboko yabo, bakorane Umwete kugira ngo Umwana y'Umunyarwanda azamuke afite Ubumenyi n'Uburere bwiza'.
    Ikigo cya EP Giko Protestant kiriho kuva mu 1961 ku bufatanye bwa Leta n'Itorero rya EPR. Mbere y'uko ibi byumba 10 byatashywe byubakwa hari ibindi 10 byari byubatswe n'Akarere ngo byunganire ibishaje. Ni ikigo cyubatse mu Mudugudu wa Ryamanywa, Akagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi. Gifite Abarezi 25 barimo n'Umuyobozi w'Ikigo. Abagore ni 16 mu gihe Abagabo ari 9. Abanyeshuri ni 1146, aho Abakobwa bangana na 585, Abahungu bakaba 561.

     

    Pasitori wa EPR yashimye inkunga y'ibyumba 10 by'Amashuri bubakiwe na The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints
    Abanyeshuri berekanye ko ku Ishuri batiga amasomo asanzwe gusa, ahubwo ko n'ibijyanye n'Umuco Gakondo bitasigaye.
    Mpozenzi Providence Mbonigaba/Gitifu wa Kayumbu yahaye ikaze abashyitsi mu Murenge ayoboye anishimira ibyumba 10 by'Amashuri bubakiwe.

    Uwavuze mu izina ry'Ababyeyi, yashimiye The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints ku gutuma abana babo bigira ahantu hasobanutse.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by'amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by'amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/05/kamonyi-kayumbu-ep-giko-hatashywe-ibyumba-byamashuri-10-bakurwa-mu-gisa-na-nyakatsi/

  • Abatuye i Bihungwe baratabaza kubera kubuzwa kubaka no kuvugurura #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Kagari ka Bihungwe, mu Murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, baratabaza bavuga ko bamaze igihe kirekire bagowe no kuba barabujijwe kubaka cyangwa kuvugurura inzu zabo, ndetse no gushyiraho ibiraro by'amatungo. Aba baturage bavuga ko izi ngorane zimaze imyaka irenga ibiri, kandi ko nta bisobanuro bihagije bahawe ku mpamvu nyamukuru yabyo.

    Bamwe muri bo bavuga ko mu gihe bagize ikibazo cy'inzu zangiritse cyangwa zishaje, babwirwa ko batemerewe kuzisana, kandi nta gisubizo gihamye babona ku cyabakuraho ubwo bubasha bwo kubaka.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Twabuze amahoro. Iyo imvura iguye inzu zacu ikomeza kwangirika, turasaba uburenganzira bwo kuzisana ariko ubuyobozi bukatubwira ngo dutegereze, nyamara imyaka ikomeza gushira nta gisubizo.'

    Abaturage bavuga kandi ko kuba batemerewe no gukora ibiraro by'amatungo byabateje igihombo gikomeye, kuko amatungo yabo asigaye arara hanze, rimwe na rimwe akibwa cyangwa akicwa n'imvura. 'Twari dufite amata n'inyama bituruka ku matungo, ariko ubu ibintu byose byarahagaze,' nk'uko undi muturage abivuga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwo buvuga ko iki kibazo gishingiye ku igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka (Master Plan) riri gushyirwa mu bikorwa mu gace ka Mudende, ariko buvuga ko bugiye gusuzuma uburyo bwo korohereza abaturage kugira ngo babashe gusana no kubaka mu buryo bwemewe.

    Abaturage bo basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa vuba, kuko kubabwira gutegereza bitababuza gukomeza kubura aho kuba, cyangwa gusigara mu buzima bubi. 'Ntabwo dushobora gukomeza gutura mu nzu zisadutse ngo tuvuge ko tugitegereje,' ni ko umwe mu baturage yabwiye Kasuku Media.

    Abatuye i Bihungwe baratabaza kubera kubuzwa kubaka no kuvugurura

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-i-bihungwe-baratabaza-kubera-kubuzwa-kubaka-no-kuvugurura/

  • Amatike yo kwinjira kuri Stade ya Barcelona ivuguruye yahise ashira #rwanda #RwOT

    FC Barcelona igishyira amatike ku isoko yo kwinjira mu myitozo ya mbere y’iyi kipe izakorera kuri Spotify Camp Nou ku wa Gatanu nyuma yo kuvugururwa yahise ashira.

    Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa FC Barcelona bwemeje ko guhera muri uku kwezi ikipe yabo igiye kongera kujya yakirira imikino kuri sitade ya Camp Nou nyuma y’igihe kingana n’imyaka ibiri n’igice iri kuvugururwa .

    Ubusanzwe, Barca yateganyaga kugaruka gukinira kuri iyi sitade mu Ugushyingo 2024, ariko ibikorwa byo kuyitaha byagiye bisubikwa inshuro enye zitandukanye.

    Ubu noneho, nyuma y’iminsi 900 yose bategereje ibi byajyanye no gusohora asaga miliyari 1.25 z’amapawundi mu bikorwa byo kubaka, ubuyobozi bwemeje ko ikipe igiye gusubira ku ivuko ryayo.

    Nk’uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza, ubuyobozi bwa Barcelona burizera ko umukino wa shampiyona batsinzemo Elche ibitego 3-1 ku Cyumweru gishize ari wo wa nyuma bakiniye kuri Sitade Olempike ya Montjuïc.

    Intego ni uko umukino uzahuza Barcelona na Athletic Bilbao ku wa 22 Ugushyingo 2025 uzaba ari wo ugomba gufungura Camp Nou ivuguruye.

    Umukino wa nyuma wabereye i Camp Nou wabaye muri Gicurasi 2023, mbere y’uko hatangira ibikorwa byo kuvugurura icyo kibuga cyari kimaze imyaka myinshi gikoreshwa.

    Mu gihe ibyo bikorwa byari bitari byagasojwe, ikipe yahisemo kwimukira by’agateganyo kuri Stade Montjuïc, aho yakiniye umwaka w’imikino wa 2023—2024 wose ikanahatwarira shampiyona.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, hateganyijwe imyitozo ifunguye izabera ku kibuga cya Camp Nou, iyi binavugwa ko izaba ari n’amahirwe ya mbere abafana bazabona yo kureba uburyo ikibuga gishya kimeze.

    Gusa ubuyobozi bwatangaje ko umubare w’abafana uzaba ari 23,000 gusa kuko sitade idafite ubushobozi bwo kwakira abantu 105,000 igomba kuzakira.

    Hari icyizere ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi bw’umujyi wa Barcelona buzatanga uburenganzira bwo kwakira abafana 45,000 kuri uwo mukino, ari nabwo ikibuga kizatangira gukoreshwa ku mugaragaro.

    Nubwo bimeze bityo ariko ntiharamenyekana neza niba imikino ya Champions League izahita ibera i Camp Nou.

    Biteganyijwe ko imikino y’ibanze izakomeza kubera kuri Sitade ya Montjuïc kugeza muri Mutarama, mu gihe ubuyobozi bwa UEFA bugikomeje kuganira na Barcelona ku kuba bakwemererwa gukinira imikino yo gukuranamo [knock- out] kuri Camp Nou.

    Barcelona igiye kongera gukinira Camp Nou

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12159

  • Imbuga z'ikoranabuhanga z'Igihugu cy'u Rwanda zigiye gushyirwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Leta iri mu rugendo rwo gushyira imbuga zayo zose z'ikoranabuhanga n'izitangirwaho serivisi zishyirwa mu Kinyarwanda, mu rwego rwo korohereza abaturage bose kumva no gukoresha neza serivisi za Leta. Ibi Minisitiri yabivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo yasobanuraga gahunda nshya ya guverinoma igamije kwegereza ikoranabuhanga abaturage bose, ndetse no kongera umubare w'Abanyarwanda bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.

    Yagize ati: 'Twabonye ko hari imbuga za Leta nyinshi zikoresha Icyongereza gusa, bikagora abaturage batavuga urwo rurimi kumenya neza uko basaba serivisi. Ni yo mpamvu turi gukora uko dushoboye ngo izo mbuga zibe mu Kinyarwanda, kugira ngo buri Munyarwanda ashobore kuzikoresha.'

    Minisitiri Ingabire yongeyeho ko iyi gahunda izafasha guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda, ndetse no guhahirana neza hagati ya Leta n'abaturage. Yavuze ko by'umwihariko, serivisi zinyuze ku rubuga Irembo, n'izindi nko ku mbuga za minisiteri, ibigo by'imisoro (RRA), uburezi (NESA) n'ubuzima (RBC) zizajya ziboneka mu ndimi ebyiri: Ikinyarwanda n'Icyongereza.

    Yagize ati: 'Ibyo bizatuma umuturage waturutse mu cyaro, utarize Icyongereza, ashobora kwinjira ku rubuga rwa Leta akumva byose mu rurimi rwe kavukire. Ni intambwe ikomeye mu kwimakaza ubwisanzure n'uburinganire mu gukoresha ikoranabuhanga.'

    Uretse gushyira imbuga mu Kinyarwanda, minisiteri yatangaje ko iri no gutegura amahugurwa ku bakozi ba Leta bashinzwe itumanaho n'ikoranabuhanga, kugira ngo babashe gutanga serivisi zifite ubunyamwuga no gutanga amakuru mu rurimi rusobanutse.

    Abaturage benshi bakiriye iyi gahunda neza, bavuga ko bizoroshya kubona serivisi zitandukanye nta nkomyi y'ururimi, ndetse bikarushaho gukundisha Abanyarwanda ikoranabuhanga ryabo.

    Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo yagize ati: 'Hari igihe twageraga ku rubuga rwa Leta tukabura aho dukanda kuko byose byanditse mu Cyongereza. None niba bagiye guhindura uririmi mu Kinyarwanda, bizadufasha cyane.'

    Imbuga za Leta zigiye gushyirwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda kugira zorohereze abaturage

     

    Source : https://kasukumedia.com/imbuga-za-leta-zigiye-gushyirwa-mu-rurimi-rwikinyarwanda-kugira-zorohereze-abaturage/

  • Minisitiri wa Siporo yahuye na Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro n’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu Amavubi barimo Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima.

    Minisitiri wa Siporo akaba yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe ubwo baganiraga n’aba bakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda.

    Muri make abo bakiriye ni abibumbiye mu Ihuriro ry’Abahoze ari Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi (FAPA).

    Minisiteri ya Siporo ikaba yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere Umupira w’Amaguru no gusangiza urubyiruko ubunararibonye binyuze mu mikino y’amashuri, iterambere ry’amakipe y’Igihugu ndetse n’indi mishinga.

    Uretse Haruna Niyonzima na Jimmy Mulisa, abandi bari muri iyi nama barimo Murangwa Eugene usanzwe ari umuyobozi wa FAPA, Eric Nshimiyimana n’abandi.

    Benshi bafashe uku guhura nk’intambwe nziza ku iterambere ry’umupira w’u Rwanda kuko kuko ni kenshi abantu bagiye bashinja inzego zirerebera umupira kudaha agaciro abakanyujijeho muri ruhago.

    Haruna Niyonzima mu bakiriwe na Minisitiri wa Siporo

    Minisitiri wa Siporo yakiriye abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda

    Baganiriye ku iterambere ry’umupira w’amaguru uhereye mu mashuri

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12160

  • Bwa mbere nyuma yo kuvugwaho guhunga igihugu, Diamond Platnumz yavuze biteza impaka #rwanda #RwOT

    Kuva yavugwaho guhunga igihugu kubera imyigaragambyo iri muri Tanzania, Diamond Platnumz wasimbye amafoto ashyigikiye Samia Suluhu umukandida w’Ishyaka CCM mu matora, yatoboye aravuga.

    Uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ni umwe mu byamamare birimo Harmonize, Zuchu, Wema Sepetu n’ibindi byari bishyigikiye Samia Suluhu Hassan mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania yabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

    Gusa abatavuga rumwe na we biraye mu mihanda kuva mu cyumweru gishize bigaragambya bavuga ko batamukeneye, batwika inzu, imodoka n’ibindi bikorwa remezo.

    Banatangiye kotsa igitutu abarimo Diamond Platnumz bamubaza uko ashyigikira umunyagutugu bituma ku mbuga nkoranyambaga ze zose asiba post ashyigikiye Suluhu ndetse binavugwa ko we n’umuryango we batorokeye Mombasa muri Kenya bahunga ababagirira nabi.

    Nyuma y’uko Perezida Suluhu arahiriye kuyobora igihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru, yahise asubizaho ubutumwa bwe, ndetse aherutse no guca amarenga ko ibyo yakoze byamuteye ipfunwe.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond yagize ati 'Imana niyo igena byose. Nta kintu kiba kidafite impamvu. Ndasaba Imana kuduha amahoro menshi kuruta mbere, urukundo, ubumwe n’ubufatanye nk’Abatanzaniya. Imana iruhukishe mu mahoro abitabye Imana. Amina.'

    Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga; aho bamwe bamushinje gucika intege mu gihe igihugu cyari gikennye amajwi y’abahanzi, abandi bakamushima ku kuba yasubiye ku murongo w’amahoro n’ubumwe.

    Abandi bahanzi bo muri iki gihugu barimo Marioo nabo bifatanyije n’abaturage mu gahinda, aho nawe yihanganishije imiryango n’inshuti zabuze ababo.

    Ku rundi ruhande ariko si abahanzi bose bishimiye ibyo byatangajwe na Diamond kuko Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya wo muri Kenya, Daddy Owen, yashinje abahanzi bo muri Tanzaniya gukoreshwa na politiki.

    Yavuze ko abahanzi bakwiye kwigira ku banya-Kenya batirukira mu gufata uruhande na rumwe iyo bigeze mu gihe cy’imidugararo ishingiye kuri politike.

    Ati 'Iyo tugiye gusabwa indirimbo z’amahoro, hari ubwo bigaragara ko turi gukoreshwa mu guhisha akarengane. Amahoro adafite ubutabera ni agasuzuguro gusa.”

    Ikinyamakuru Tuuko News cyemeje ko izi mvururu zabaye zasize ubucuruzi bw’umuraperi Billnass wari ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga rya Nenga Electronics, rihombye cyane nyuma yo gutwikwa n’abarwanyaga igitugu cya Perezida Samia .

    Diamond Platnumz yavuze bitera impaka, amafoto yari yasibye arayagarura

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12161

  • Nyuma y’imyaka 11 Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 11 yubakwa kuzura byaranze, kera kabaye Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora.

    Abayikoresheje bwa mbere akaba ari ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 barimo kwitegura imikino ya CECAFA izaba guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2025 aho amakipe 3 ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Afurika.

    Hoteli ya FERWAFA yari irambiranye kuko yatangiye kubakwa muri 2015 igomba kumara umwaka umwe, byaje gukururuka birinda bigera mu myaka 11.

    Ni Hoteli igizwe n’ibyumba 88 yagombaga kubakwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Gusa kubera imbogamizi zitandukanye byatumye bitinda bitwara igihe kingana.

    Ni Hoteli izaba ifite n’ikibuga kuko kirimo kubakwa, gishobora kuzajya cyakira imikino imwe n’imwe ya shampiyona.

    Iyi Hoteli kandi byitezwe ko izajya ikoreshwa n’abantu basanzwe bifuza kuhasohokera bakahagirira ibihe byiza.

    Kera kabaye Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora

    Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ni bo bayitashye

    Icyumba cyo kuriramo

    Icyumba cy’inama

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12155

  • Bugesera FC yanze gukina na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Bugesera FC yanze gukina na Al Hilal yo muri Sudani mu mukino utangira urugendo rwayo muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025-26.

    Mu minsi ishize ni bwo byemejwe ko Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh Sporting Club zo muri Sudani uyu mwaka w’imikino zizawukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Al Hilal ejo hashize ku wa Kabiri yatangaje ko urugendo rwayo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ruzatangira ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo yakira Bugesera FC.

    Ikaba kandi yanavuze ko umukino uzakurikira ari uwa AS Kigali bazakina tariki ya 10 Ugushyingo, ubwo ni ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bugesera FC yanze gukina uyu mukino wagombaga kuba ku munsi w’ejo.

    Yo ivuga ko nta baruwa yemewe (official letter) yigeze ibona iyimenyesha gukina uyu mukino, ikomeje imyiteguro yitegura kuzamina na Kiyovu Sports ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Al Hilal yari yatangaje imikino yayo ibiri ibanza

    Bugesera FC ngo uyu mukino ntawo izi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12156

  • Kim Kardashian yashishuye uburyo yatamajwe na ChatGPT #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian yongeye gutungura abamukurikira nyuma yo gutangaza ko yakoresheje ChatGPT mu myiteguro y’ibizamini by’amategeko, ariko ngo iyi porogaramu y’ubwenge buhangano ikaza kumubeshya byanatumye atsindwa.

    Uyu mushoramarikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangarije ibi mu kiganiro cyitwa 'Lie Detector Test’ cy’Ikinyamakuru Vanity Fair, aho yari kumwe n’umuhanzikazi Teyana Taylor.

    Ubwo Teyana yamubazaga niba akoresha ChatGPT kugira ngo imugire inama z’ubuzima cyangwa iz’urukundo, Kim yasubije ko atari byo, ariko ahita yongeraho ati: 'Bitewe no kuba ndimo kwiga amategeko, rimwe na rimwe ndayifashisha mu gusobanukirwa ibintu runaka.'

    'Iyo nshatse gusobanukirwa ikintu runaka, mfotora ikibazo nkagishyira muri ChatGPT. Ariko yampemukiye kenshi. Yantumye ntsindwa ibizamini kenshi, bigatuma nyirakarira.'

    Mu buryo bwo gutebya, Teyana yamubajije niba ChatGPT itaramubereye inshuti idasanzwe, maze Kim asubiza ati: 'Ni byo rwose! Iyo nyibajije nabi, irambwira ngo 'wowe ubwawe wari uzi igisubizo, wigira ubwoba.’”

    Kim yavuze ko ibi byamubereye isomo rikomeye.

    Ati 'Natekerezaga ko ChatGPT ari umufasha wanjye mu kwiga, ariko isa n’iyanyigishije kwizera ubwenge bwanjye. Nyuma yo kunanirwa ibyo nayibajije ..yananyibukije ko ntagomba gusigira ikoranabuhanga inshingano zanjye.'

    Kim, umaze igihe yiga amategeko kugira ngo abe umunyamategeko nk’umubyeyi we Robert Kardashian (wigeze kuba umwunganizi wa O.J. Simpson), yavuze ko yasoje amasomo muri Gicurasi ariko azakomeza kwitegura kongera gukora ikizamini.

    Uyu mugore amaze imyaka afasha abantu bagiye bahura n’ibibazo bagafungwa barenganywa. Mu Ukwakira 2019 umugabo wari ufite imyaka 39[icyo gihe] wari umaze imyaka 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian, agira ibyishimo by’ikirenga nyuma yo gusohoka muri gereza.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, ikizamini cy’amategeko muri Leta ya California kigizwe n’ibibazo 200 by’amahitamo, ibibazo bitanu bisaba kwandika, n’igice cy’imyitozo ngiro kimara iminota 90.

    Kim Kardashian yavuze ko yatamajwe na ChatGPT

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12158