Author: webrwanda

  • Gisozi: Abaturage basanze umugore w'imyaka 40 mu muhanda yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage bo mu Kagari ka Gisozi, mu Karere ka Gasabo, batewe n'inkuru ibabaje nyuma yo gusanga umugore w'imyaka 40 y'amavuko yapfuye. Uwo mugore, bivugwa ko yari atuye muri ako gace, yasanzwe yambaye ubusa, afite ibikomere bigaragara ku ijosi no ku bindi bice by'umubiri, bikaba byatumye benshi bakeka ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

    Abaturage bavuga ko mu masaha y'igitondo aribwo umwe mu baturage yajyaga kuvoma amazi, agatungurwa no kubona umurambo w'umugore utaramenyekana amazina neza. Uwo muturanyi yahise atabaza abandi baturage n'inzego z'umutekano, bahita batangira gukora iperereza.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Ni ibintu bibabaje cyane kubona umuntu w'umugore apfa muri ubu buryo. Biragaragara ko yahuye n'akaga gakomeye.'

    Inzego z'umutekano zahise zigerayo, zipima aho byabereye ndetse zijyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry'ibanze kugira hagaragazwe icyamwishe.

    Kugeza ubu, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kw'iri sanganya, ndetse irasaba abaturage gutanga amakuru yose yaba afasha mu gufata ababigizemo uruhare.

    Gisozi: Abaturage basanze umugore w'imyaka 40 mu muhanda yapfuye

    Source : https://kasukumedia.com/gisozi-abaturage-basanze-umugore-wimyaka-40-mu-muhanda-yapfuye/

  • Burna Boy ntazi niba Imana ibaho #rwanda #RwOT

    Burna Boy yongeye kuvugisha imbaga nyuma yo gutangaza ko yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe azenguruka amadini ashakisha ukuri kwihishe mu kubaho ku Imana n’ibijyanye nayo ariko amaso agahera mu kirere kugeza ubu.

    Uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, yagarutse ku rugendo rwe rwo guhindura amadini no gushakisha ukuri ku birebana n’imyemerere.

    Mu kiganiro yagiranye na Plaqueboymax, Burna Boy yavuze ko yavutse ari Umukristo kuko ababyeyi be n’ahantu yakuriye hose ari byo bemeraga.

    Nyuma y’igihe, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu idini ya Islam ndetse agenda asoma n’amahame y’andi madini atandukanye ashaka gusobanukirwa byimbitse icyo ukwemera ari cyo.

    Yagize ati 'Navukiye mu bakristo, nyuma nza kuba Umusilamu, ngerageza gusoma iby’amadini yose. Ariko uko ngenda mbishakisha ni ko nkomeza kujijwa kurushaho. Icyo nzi neza gusa ni uko hari ikintu kinsumba kimbwira ko ntari njyenyine. Iyo nsenze numva amasengesho yanjye yumviswe.'

    Nubwo yari afite icyizere ko azabona igisubizo cyimwumvisha neza aho ukuri kuri, avuga ko uko yagendaga agerageza gusobanukirwa ari na ko ibintu byarushagaho kumuyobera.

    Ati 'Idini ni nk’uburyo bwo kugenzura abantu. Mu bushakashatsi bwanjye buri gihe nasangaga hari ihame rya siyansi rihabanye n’ibyo mu bitabo by’amadini. Ariko byose usanga bifitanye isano n’izuba, aho ibintu byose bituruka mu bubiko bwaryo.'

    Burna Boy yakomeje avuga ko nubwo adashobora kwiyumvisha neza ishusho y’ukuri ku Mana, yumva hari ikintu gikomeye kirenze umuntu kimurinda kandi kimuyobora.

    Yakomeje agira ati 'Ndi umuntu wumva ibintu mu buryo bwa roho. Nzi neza ko turi ibiremwa, kandi niba turi ibiremwa koko, bivuze ko hari Umuremyi. Gusa buri wese afite ibisobanuro bye bitandukanye, ari na byo bikomeza kunyobera.'

    Muri iyi minsi ni Burna Boy usa nk’aho ari mu karuhuko mu muziki nyuma y’uko mu mpeshyi itambutse ashyize hanze alubumu ye yakunzwe cyane yise 'No Signs of Weakness’ igaragaraho benshi mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki mpuzamahanga barimo Shaboozey, Mick Jagger, Travis Scott n’abandi .

    Burna Boy yavuze ko atazi Imana ibaho

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12168

  • Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime, Mutoni Saranda Oliva ari mu kababaro, nyuma yo kubura umubyeyi we #rwanda #RwOT

    Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime Nyarwanda Mutoni Saranda Oliva, nyuma y'urupfu rwa nyina umubyara. Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025, azize uburwayi yari amaranye igihe gito, nk'uko byemejwe n'abo mu muryango.

    Mutoni Saranda Oliva, uzwi mu bihangano bye by'ubusizi bivuga ku rukundo, ubuzima n'ukuri k'ubuzima bwa muntu, ndetse no mu mafirime anyuranye yagiye agaragaramo ashamikiye kuri Zacu Entertainment, yatangaje ko kubura nyina ari igihombo gikomeye mu buzima bwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse amagambo akora ku mutima agira ati: 'Nabuze inshuti, nabuze umutima unyumva, nabuze umutabazi wanjye wa mbere. Mama, uvuye mu Isi ariko izina ryawe rizahora mu mitima yacu.'

    Ubwo Kasuku Media yageragezaga gukusanya amakuru, umunyeshuri muri Mount Kigali University wigeze kwigana na Saranda witwa Roger Uwineza: 'yavuze ko bitari byoroshye ku byiyumvisha, doreko nawe yabonye inshuti ya Saranda ibishyira kuri status ya Whatsapp, bityo bikamutungura niko kubaza amakuru y'ibyabaye, ati nuko nanjye nabibonye pe!'

    Saranda yakomeje kwandikirwa ubutumwa bugufi bumwihanganisha. Abafana n'inshuti za Mutoni Saranda bamugaragarije ubutumwa bwo kumuhumuriza, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe bigoye arimo byo kubura umubyeyi wamubyaye.

    Bamwe mu bamuzi bavuga ko Mutoni Saranda ni umwe mu bahanzi bafite impano yihariye mu busizi cyangwa se no mu gukina filime, umubabaro yatewe n'urupfu rwa nyina umubyara ushobora kumubera isoko y'ibihangano bishya bizaba byuzuyemo ubutumwa bwo kwihangana.

    Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime, Mutoni Saranda Oliva ari mu kababaro, nyuma yo kubura umubyeyi we

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umusizi-akaba-numukinnyi-wa-filime-mutoni-saranda-oliva-ari-mu-kababaro-nyuma-yo-kubura-umubyeyi-we/

  • Myugariro w’Umunyarwanda yatangiye neza Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umunyarwanda ukinira Ikipe y’Igihugu ya Canada y’Abatarengeje imyaka 17, Nteziryayo Josh-Duc yatangiye neza Igikombe cy’Isi batsinda Uganda 2-1.

    Iki Gikombe kirimo kubera Doha muri Qatar, Canada ya Josh yakinaga umukino wa mbere mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2025 na Uganda.

    Uyu mukino wo mu Itsinda K ukaba wabereye kuri Doha Sports City maze iyi kipe ikinamo umunyarwanda ibyitwaramo neza.

    Nteziryayo Josh-Duc akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose, uyu myugariro ubona afite ejo heza, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

    Nubwo byarangiye begukanye amanota 3, gusa Uganda ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 25 ku gitego cyatsinzwe na James Bogere.

    Canada yakomeje gukina ishyira igitutu kuri Uganda maze ibitego byose iza kubyishyura mu minota ya nyuma y’umukino harimo icya Elijah Roche ku munota wa 88 ndetse n’icya Marius Aiyenero kuri penaliti ku munota wa munani w’inyongera.

    Uyu munyarwanda akaba yafashije ikipe ye gutangirira ku mwanya wa kabiri muri itsinda K, ni nyuma y’u Bufaransa bwa mbere bwatsinze Chile 2-0.

    Nteziryayo Josh-Duc akaba hari amahirwe menshi ko yazakinira Amavubi cyane ko nyina umubyara avuga ko azishimira kubona umuhungu we mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, gusa ibi byose ni ugutanguranwa atarakinira Ikipe y’Igihugu ya Canada nkuru kuko aramutse ayikiniye irushanwa iryo ari ryo ryose rya FIFA byaba bitagishobotse.

    11 Canada yifashishije harimo na Josh-Duc

    Ni umukinnyi ngenderwaho

    Nteziryayo ni ryo zina yambara ku mwambaro

    Byari ibyishimo ku ikipe y’Igihugu ya Canada

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12163

  • Eric García yavunitse izuru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukinira ikipe yo mu Gihugu cya Espaigne FC Barcelona, Eric García, yagize imvune y'izuru (nose fracture) nyuma y'umukino ikipe ye yakinnyemo na Club Brugge mu mukino wa UEFA champions League, nk'uko byemejwe n'ibizamini byakozwe nyuma y'umukino. Uyu myugariro w'imyaka 23 ukomoka mu gihugu cya Spain , yasohotse mu mukino agaragaza ububabare mu maso, bikaza gutuma abaganga b'ikipe bamujyana mu kumupima byihuse.

    Nk'uko ikinyamakuru AS cyabitangaje, ibizamini byagaragaje ko García yavunitse izuru ariko nta yindi mvune ikomeye afite, bityo arimo gukurikiranwa n'abaganga ba Barcelona kugira ngo agaruke mu kibuga vuba.

    Biravugwa ko uyu musore ashobora kongera gukina mu minsi mike iri imbere akoresheje akantu karinda izuru kabugenewe (protective mask), ariko kandi hari amahirwe menshi ko ashobora kuruhutswa kugeza nyuma y'imikino mpuzamahanga kugira ngo hirindwe ko imvune ye yakongera gukomera.

    Abafana ba Barcelona bamugaragarije urukundo n'ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, mu gihe umutoza Hansi Flick we yavuze ko 'ikintu cyose cyibanze ari ubuzima bw'umukinnyi mbere y'umukino.'

    Eric García, wakiniye na Manchester City mbere yo gusubira muri Barcelona, akomeje kugaragaza urwego rwiza mu mikino aheruka gukina, kandi yitezweho gufasha ikipe cyane mu minsi iri imbere.

     

    Eric García yavunitse izuru

    Source : https://kasukumedia.com/eric-garcia-yavunitse-izuru/

  • Taylor Swift n’umukunzi we bagiye kwinjiriza akayabo mu bukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce bagiye kwinjiza arenga miliyoni 70 z’amadolari nyuma y’uko bari mu biganiro byo kugurisha uburenganzira bwo kwerekana ubukwe bwabo.

    Inkuru y’urukundo rwa Taylor Swift na Travis Kelce, umukinnyi ukomeye wa Kansas City Chiefs, yongeye kuvugisha imbaga nyuma y’uko havuzwe ko ibigo bikomeye bitambutsa amashusho biri gushaka uburenganzira bwo kwerekana ubukwe bwabo.

    Amakuru aturuka muri Hollywood avuga ko ayo masosiyete yiteguye gutanga akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni 70 kugira ngo yemererwe gutambutsa ibyo birori.

    Byemezwa ko ibi birori bizakurikirwa n’abantu benshi mu mateka kurusha ubukwe bw’ibwami bwa Prince William na Kate Middleton bwo muri 2011 bwakurikiwe n’abantu barenga miliyari ebyiri ku isi.

    Umwe mu bari kugurisha aya masezerano muri Hollywood yabwiye ikinyamakuru People ko Taylor na Travis baramutse bemeye gukorana n’ikigo kimwe mu biri kubibasaba, bashobora gukurikiranwa kurusha igitaramo cyo mu karuhuko k’umukino wa nyuma wa NFL cyizwi nka 'NFL Super Bowl Half Time Show’.

    Ku rundi ruhande ariko abantu ba hafi y’aba bombi bavuga ko ibyo byose bidafite aho bihuriye n’ibyo bifuza ku munsi w’ubukwe bwabo.

    Umwe mu nshuti za Travis yagize ati 'Ibyabo si ikinamico. Bashaka ubukwe butuje, buhuriwemo n’inshuti n’imiryango yabo, atari iserukiramuco ry’isi yose.'

    Ku wa 26 Kanama 2025 ni bwo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, basangije ababakurikira amafoto y’ibirori byo kwambika impeta Tylor Swift byabereye ahantu mu busitani hateye amabengeza.

    Ubwo Taylor yashyiraga ubutumwa burimo n’ifoto y’impeta y’isezerano yahawe na Travis ku rukuta rwe rwa Instagram, iyo foto yakunzwe n’abantu barenga miliyoni 37.

    Muri 2023 ni bwo Tylor Swift w’imyaka 35 y’amavuko yahamije ko ari mu rukundo na Travis Kelce, ndetse mu minsi ishize benshi mu bakunzi be batunguwe n’uko uyu muhanzi yatangarije amakuru y’ishyirwa hanze ry’album ye yise 'The life of a showgirl' kuri Podcast yitwa 'New Heights' y’umukunzi we na murumuna we.

    Dushingiye ku makuru atangazwa n’urubuga rukora impuzandengo y’uko imiziki ikurikirwa rwitwa Chart Masters, rugaragaza ko Taylor Swift ari umuhanzi wa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Spotify kuko yinjije miliyari 7,713.106 z’amadolari mu mezi 12 ashize, mu gihe umuhanzi uri ku mwanya wa mbere winjije menshi ari umuraperi Drake ufite miliyali 7,717.904 z’a madolari ya Amerika.

    Tylor Swift na Travis Kelce bashobora kwinjiza akayabo mu bukwe bwabo

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12164

  • Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2025, ku bufatanye bwa Polisi, Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze hafashwe Abagabo babiri(2) bakekwaho Gucuruza no Gukwirakwiza Ibiyobyabwenge. Bafatanywe udupfunyika 85 tw'Urumogi.

    Umuvugizi wa Pollisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko ku makuru bahawe na bamwe mu baturage bamaze kumenya no gusobanukirwa uruhare rwabo rwo gutanga amakuru bagamije gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y'u Rwanda ifatanije n'Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze bafashe Abagabo babiri(2) bakekwaho icuruza n'ikwirakwizwa ry'Ibiyobyabwenge.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko aba bagabo bagitabwa muri yombi bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kayenzi, ko kandi Ubugenzacyaha/RIB bwahise butangira iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe Amategeko abakanire urubakwiye.

    Akomeza avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kugira no kugaragaza imyumvire myiza yo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko ibi bigaragaza ko kuba Umutekano ari inshingano rusange bikomeje kuba ihame mu muryango nyarwanda.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi isaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n'Amategeko by'umwihariko Gucuruza, Gukwirakwiza, Kunywa Urumogi kuko ibyo binyuranije n'Amategeko y'u Rwanda.

    Abameze batyo kimwe n'ababitekereza, baragirwa inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima bw'Abaturage by'Umwihariko Urubyiruko. Baributswa kandi ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n'Amategeko, ko kandi ntawe Polisi izihanganira ndetse ko nta n'ahahari ho kuyicikira, ko uzajya abifatirwamo wese azajya ashyikirizwa Amategeko akabimuhanira.
    intyoza.com

    The post Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/05/kamonyi-karama-polisi-yataye-muri-yombi-abagabo-2-bakekwaho-gucuruza-no-gukwirakwiza-ibiyobyabwenge/

  • Hansi Flick yahakanye ibihuha by'uko azasohoka muri Barcelona mu mwaka wa 2026 #rwanda #RwOT

    Umutoza wa FC Barcelona, Hansi Flick, yatangaje ko amakuru ari gucaracara mu bitangazamakuru avuga ko ashaka kuva muri iyi kipe muri 2026 atari yo, ahubwo ari 'ibihuha bidafite ishingiro.' Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Flick yavuze ko akomeje gukunda cyane ikipe ya Barcelona, ndetse n'abayibarizwamo.

    Yagize ati: 'Ibyo bavuga byose ni ibihuha gusa. Nta kuri kurimo. Nkunda cyane iyi kipe, nkunda abakinnyi banjye nk'uko nkunda buri kintu cyose kiyikikije.'

    Aya magambo ye aje nyuma y'aho bimwe mu binyamakuru by'i Burayi byari byatangaje ko uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'Ubudage doreko bivugwa ko yaba agiye gutandukana na FC Barcelona mu mwaka wa 2026, bitewe n'uko yaba atishimiye uburyo ubuyobozi bw'ikipe ya Barcelona buri kwitwara mu isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi.

    Flick yabigaragaje nk'amakuru y'ubugambanyi, ashimangira ko intego ye ari ugufasha Barcelona kugaruka ku rwego rwo hejuru mu mikino yose ikomeye, harimo La Liga ndetse na UEFA Champions League.

    Yongeyeho ko ari mu rugendo rwo kubaka urwego rushya rw'imikinire, rufite ishingiro ku bakinnyi bato bafite impano, kandi ko yizeye ko ejo hazaza ha Barça ari heza. Flick yasabye abafana gukomeza kumushyigikira no kugira icyizere ko adateganya gusohoka mu gihe cya vuba.

    Hansi Flick yahakanye ibihuha by'uko azasohoka muri Barcelona mu mwaka wa 2026

    Source : https://kasukumedia.com/hansi-flick-yahakanye-ibihuha-byuko-azasohoka-muri-barcelona-mu-mwaka-wa-2026/

  • Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y'u munsi wa 6 wa Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda 2025/26 yakomeje ku munsi wayo wa 6, aho Kiyovu Sports na Rayon Sportszabonye amanota atatu ku mikino yazo yo hanze, mu gihe APR FC yanganyije muri Rutsiro.


    Kiyovu Sports
    yatsindiye AS Kigali ibitego 3—0 kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wayo wabaye kuri iki cyumweru. bigendanye no guhatana kw'aya makipe yombi yo mu mujyi wa Kigali, gutsinda kwa Kiyovu SC de Mumena batsinda ibitego bitatu byiza byatumye izamuka mu makipe afite amanota 9.


    Kuri Stade
    Umuganda i Rubavu, Rayon Sports yatsinze Marines FC igitego 1—0 mu mukino wari ukomeye cyane. Ikipe ya Gikundiro yatsindiwe na Aziz Bassane mu minota ya nyuma y'umukino.


    Mu yindi mikino,
    APR FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1—1, biyibuza amanota atatu yari kuyifasha gukomeza gusatira ikipe ya Police iri ku mwanya wa mbere.

    Iyi kipe y'ingabo iracyafite imikino ibiri itarakina kandi ikaba itaratsindwa muri shampiyona.


    Police FC
    yo yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1—1, ariko ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 16, ndetse ikaba ari nayo ikipe imaze gutsindwa ibitego bike, ikaba yarinjijwe ibitego bitatu gusa mu mikino itandatu.

    Musanze FC yitwaye neza itsinda Amagaju FC ibitego 2—0, naho Gasogi United itsinda Muhanga FCigitego 1—0.


    Mu mikino yabaye mu mbere,
    Gorilla FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2—1, naho Gicumbi FC inganya na Etincelles FC igitego 1—1.


    Nyuma y'imikino itandatu ya shampiyona y'u Rwanda,
    Police FC ikomeje kuyobora nk'ikipe itaratsindwa umukino n'umwe kuko imaze gutsinda imikino itanu inganya umwe gusa.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-na-rayon-sports-mu-makipe-yitwaye-neza-apr-fc-na-police-fc-babuze-amanota-3-yu-munsi-wa-6-wa-shampiyona-yu-rwanda/

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra, akomeje gukora imyitozo ku giti cye yo kongera imbaraga kugira ngo abe yafatanya n'abandi mu mikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere iri mbere.


    Uyu mukinnyi ukomoka muri Burkinafaso, yagize ikibazo cy'uburwayi ubwo ikipe yari imaze gukina umukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup hari tariki ya 4 Nzeri 2025.

    Nyuma yo kubanza kuvurirwa muri Tanzania, Ouatarra yaje kuzanwa i Kigali aho abaganga bamuvuye, baje kumuha ikiruhuko yamazemo ukwezi kurenga.


    Rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona ushize, akaba yaratangiye imyitozo yo kwitegura imikino ikipe ifite imbere ya shampiyona y'icyiciro cya mbere ndetse n'andi marushanwa.


    Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu, iri bube yisobanura na mukeba wayo, Rayon Sports muri Derby y'imisozi 1000 izakinirwa kuri Stade Amahoro saa Cy

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yitegura-gukina-na-rayon-sports-yakiriye-mu-myitozo-djibril-outarra-wari-umaze-iminsi-yaravunitse/