Author: webrwanda

  • Wema Sepetu washimiye Perezida Samia Suluhu ari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora aheruka.

    Mu butumwa bwe, Wema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati 'Umuyobozi wacu wa mbere dukunda… Imana iguhe imigisha kandi iguhe imbaraga n’ubutwari … mama mama … Mama Samia Mama turagukunda.'

    Ubu butumwa bwahise butangiza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinje kubogamira ku butegetsi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’amarira n’agahinda gakomeye bitewe n’ihohoterwa ryakurikiye amatora.

    Perezida Samia yegukanye intsinzi ku majwi arenga 98% ariko ayo matora yaje kwamaganwa n’abatavuga rumwe na leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavugaga ko abakandida bakomeye batemerewe kwiyamamaza kandi abaturage benshi bahohotewe mu gihe cy’amatora nyir’izina.

    Abahanzi bakomeye muri Bongo Flava barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba, Rayvanny na Zuchu bari bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Samia, nabo ntibatanzwe no kugerwaho n’inkubiri y’ibitutsi n’iserereza bivuye mu bafana babo babashinja guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ukuri.

    Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n’uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora.

    Aho ni naho abaturage ba Tanzania bahereye bavuga ko CCM ihatanye n’ibipupe bya CCM mu rwego rwo kwemeza ko nta hame rya demokarasi rihari.

    Ubwo hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira muri Mata tariki 09, Tundu Lissu w’ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM yatawe muri yombi aho yashinjwaga icyaha cyo kugambanira Igihugu.

    Si ubwa mbere Tundu Lissu bashaka kumwica kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw’amahirwe aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu buhungiro no kwivuza ayo masasu.

    Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli. Samia w’imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n’abaturage barenga miliyoni 68

    Wema Sepetu yakojwe igitutu kubera gutakagiza Samia Suluhu

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12185

  • Umuhanzi Platini icyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba yazayiyobora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho unakunzwe na benshi, Platini P cyangwa Baba, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakareba aho bipfira n’aho ubundi nta gikombe bazatwara.

    Ni nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize muri Stade Amahoro 3-0, hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Umuhanzi Platini wari warebye uyu mukino ndetse akemeza ko yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ibyabuze ari byinshi cyane.

    Ati “Icyabuze, ibibazo ni nk’ibya nyina wa Bizuru, ntabwo byarangira mbivuze kuko nta kintu na kimwe nabonye Rayon ifite gishimishije.”

    Akurikije ikipe ihari n’uko bakinnye, ibyo gutwara igikombe yagize ati “Oya, niba ari iyi kipe ari nako izajya ikina buri gihe, ntabwo byakunda.”

    Ati “Icya mbere nababwira ni uko bagira guhuza no gutegura neza kuko ushobora gusanga mu kibuga byapfuye ari ukubera hanze y’ikibuga, ntabwo nzi byinshi cyane, icyo nababwira bareba aho bipfira.”

    Abajijwe niba yaba atekereza rimwe kuzayiyobora yagize ati “Oya, ibyanjye ni umuziki gusa.”

    Platini wahoze mu itsinda Dream Boyz ubu ahugiye kuri Album ye ahuriyeho na Nel Ngabo bise Vibranium aho bitegura gusohora indirimbo ya 4.

    Platini yagaragaje ko Rayon Sports itagize icyo ihindura nta gikombe yatwara

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12186

  • Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi( ba Visi Meya bombi), kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2025 batangije Icyumweru cyahariwe Umuryango bari ku mwe n'Abakirisito b'Itorero EPR Paruwase Gihinga n'Ubuyobozi bw'Itorero. Aba bakirisito basabwe kuba ku Isonga mu kugira Umuryango ushoboye kandi Utekanye, Banga icyo aricyo cyose cyatuma Umuryango uhungabana. Nk'abamenye Imana, bakamenya icyo Ishaka ku muryango basabwe kubera abandi Urumuri. 

    Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, ahagaze ku ruhimbi rw'iri torero riherereye mu Murenge wa Gacurambwenge, yabwiye Abakirisito baryo n'Abayobozi babo ko Umuryango Ubuyobozi bwifuza udatandukanye n'uwo itorero rya Kirisito ryifuza.

    Yagize kandi ati' Abayoboke b'Itorero ni nabo baturage b'Igihugu. Ni mureke dufanye twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye. Turasabwa ko imiryango yacu iba Urumuri rw'indi miryango kuko ntabwo waba ufite umuryango udashobotse, udashoboye, udatekanye ngo ujye kujya inama cyangwa kubera urumuri undi muryango'. Yakomeje asaba ko nk'abakirisito basoma Ijambo ry'Imana riri muri Matayo 5 umurongo wa 16, aho dusabwa kuba Urumuri rw'abandi.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasangije aba bakirisito Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida Kagame, yavugiye mu Isengesho riheruka kuba tariki ya 31 Kanama 2025 ryahuje Abayobozi bakiri bato bafashijwe na bamwe mu bavugabutumwa, aho yasabye abagize umuryango ati' Urugo ni u Rwanda ruto, Urugo kandi ni Ijuru rito, n'Umwana w'Imana yavukiye mu Muryango. Imana yaduhaye Igihugu, Iduha Indangagaciro, Iduha Ubwenge! Tubikoreshe neza, Ijuru duharanira tubanze turyubake hano ku Isi'. Yakomeje ababwira ko Itorero n'abayoboke baryo baramutse bafatanije n'Ubuyobozi, nta kabuza Umuryango ushoboye kandi utekanye washoboka.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu nawe yari mu rusengero. Yahagaze ku ruhimbi abwira aba bakirisito ba EPR ati' Mu bintu Imana yishimira, Ikunda Umuryango cyane!. Dukwiye kurinda Umuryango amakimbirane yose aho ava akagera. Buri wese ugize Umuryango akwiye kwisuzuma akareba niba iwe byifashe neza, yabona hari ibitagenda agasubiza amaso inyuma agashaka ikibura n'ikibitera bityo agafata ingamba zo gukumira no gukemura amakimbirane nk'ikibatanya mu muryango'.

    Yakomeje abibutsa ko nk'Abakirisito bakwiye kwibuka no kuzirikana neza ko Satani ariwe wazanye ikibi cyose, ko ndetse kuva mu ntangiriro Satani yanga Umuryango kuko yabanje gusenya uwa Adamu na Eva. Ati rero' Ubwo Satani yanga Umuryango, nk'Abakirisito dukwiye kumurwanya twubaka Umuryango bityo ibyo bikazatuma no gukorera Imana ndetse no gutegereza kujya mu Ijruru bizashoboka mu buryo bworoshye kuko twasigasiye Umuryango'.

    Visi Meya Uzziel yagize kandi ati' Turasabwa gufatanya twese tugaca amakimbirane aho ava akagera, ayo ariyo yose. Turabasaba kandi ubufatanye buhoraho nk'Abakirisito mu kubaka Umuryango, mu gusigasira Umuryango kugira ngo umwe muri twe nagira ikibazo abandi duhure tumufashe umuryango ushyigikirwe, wubakike'.

    Pasitori Jerome Bizimana, Umushumba wa EPR Presbytery ya Remera Rukoma yasabye Abayoboke b'iri torero kugira Imiryango myiza, Imiryango ihesha Imana icyubahiro, bakaba urugero rwiza nk'abazi kandi bamenye Imana ndetse n'agaciro k'Umuryango Imana Ishaka.

    Itorero rihumuje ndetse n'ibiganiro byatangwaga bisojwe, Pasitori  Jerome yabwiye intyoza.com ati' Icyo dusaba Abakirisito bacu ari nabo baturage b'Igihugu ni uko bagomba kumva ko Umuryango ariwo musingi w'ubuzima bw'abantu. Umuryango ugomba kwitabwaho kugira ngo Igihugu gikomeze kuba cyiza kuko igihe tuzaba dufite Imiryango myiza ni nacyo gihe tuzaba dufite Amatorero meza, ni cyo gihe tuzaba dufite Abaturage beza, ni cyo gihe tuzaba dufite Igihugu cyiza'.

    Yagize kandi ati' Satani kuva na mbere hose yagiye arwanya Umuryango. Icyo dutekereza kandi dusabwa gukora ni uko tugomba kumenya y'uko n'ubundi uwo mugome ahari, ariko ntabwo tugomba kwicara gusa, ahubwo tugomba kwigisha abantu kugira ngo bajijuke, basobanukirwe, bamenye y'uko izo mbaraga z'umwanzi zituruka ku burangare bw'abantu, uko abantu bagenda bitwara'.

    Yongeyeho ati' Nk'Itorero rya EPR, tugomba kumenya y'uko icyambere cyo gukora ari ukwigisha abantu gusenga, bagasenga bajijutse, bazi neza ko imbaraga z'umwijima, za satani akenshi zinjirira mu bujiji bw'abantu. Tugomba rero kujijura abantu bagasobanukirwa'.

    Icyumweru cyahariwe Umuryango, gihera kuri uyu wa 09-13 Ugushyingo 2025. Gifite insanganyamatsiko igira iti' Tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye'. Hazibandwa ku; 1) Gukemura amakimbirane atandukanye ari mu miryango, 2) Gutanga ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu, 3) Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza no gutanga Serivise zitandukanye.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/10/kamonyi-ubuyobozi-bwakarere-ku-ruhimbi-rwitorero-epr-mu-cyumweru-cyahariwe-umuryango/

  • Yasezeye ruhago akiri muto! 11 beza bakinanye mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga Kitiou FC yo muri Chypre, Rubanguka Steve yasezeye umupira w’anaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 11 awukina.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati yanakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye.

    Rubanguka Steve urugendo rwe runini rwa ruhago yarumaze hanze y’u Rwanda kuruta mu Rwanda.

    Ejo hashize ni bwo yasezeye umupira w’amaguru nyuma y’imyaka 11 awukina aho yavuze ko hari ibindi bintu by’ingenzi agiye kwitaho.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atari uko yabuze imbaraga cyangwa ikipe ahubwo yumva ntacyo asigaje kugeraho atabonye, ibyo yakuyemo bihagije.

    Ati “Nafashe icyemezo cyo gusezera atari uko nabuze imbaraga cyangwa urukundo rw’umupira, ahubwo kuko nari maze kumva ko inshingano zanjye mu mupira w’amaguru zarangiye. Maze gutanga ibyo nshoboye byose.”

    Yakomeje avuga ko yabonaga igihe cyo gutangira kubaka ubundi buzima hanze ya ruhago kigeze.

    Ati “Numvise ko igihe kigeze cyo gutangira indi ntera yo kubaka ubuzima bwanjye no gushyira mu bikorwa ibyo umupira wanyigishije.”

    Rubanguka akaba yaratangiye ubucuruzi bumusaba kuba ahari iminsi yose, akaba ari indi mpamvu yatumye asezera.

    Ati “Indi mpamvu ikomeye ni uko ubu mfite ubucuruzi bwo gushora imari (investment business) busaba igihe cyanjye cyose n’ingufu zanjye zose. Ni umushinga wanjye nkunda cyane, kandi nshaka kuwubaka ku rwego mpuzamahanga(international level), bityo byasabaga gufata icyemezo gikomeye cyo gushyira umutima wanjye wose muri iyi nzira nshya.”

    Rubanguka Steve akaba yavuze ko mu myaka 11 yishimira ko yakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba yarakabije inzozi yarotaga.

    Ati “Nishimira ko inzozi zanjye zabaye impamo.
    Nishimira ko nakiniye igihugu cyanjye.
    Nishimira inshuti, ibihe byiza n’amateka twagize mu kibuga.
    Nda n’ishima ko hejuru ya 80% by’imikino nakinnye natangiye muri 11.
    Kandi nishimira ko nta gihe nigeze kubura ikipe mu guhindura ikipe nagiraga amahitamo abiri cyangwa atatu.”

    Kimwe mu bintu byamubabaje mu myaka yamaze awukina, ni ugukora cyane ariko agaciro ke ntikagaragare.

    Ati “Icyambabaje ni igihe ukora cyane ariko ntubone agaciro ukwiriye.
    Ariko byanyigishije gukomera no gukora ku bwo umutima, atari ku bwo gushimisha abandi.”

    Umupira wamuhaye gutekereza nk’umushoramari bitewe n’abaperezida bahuye, yasuye ibihugu byinshi, wamwubakiye ubuzima ariko ikiruta ibindi; “ni ukumenya ko gutsinda cyangwa gutsindwa bituruka ku mitekerereze (mindset)”.

    Rubanguka wasezeye ku myaka 29, usibye Amavubi na Spartakos Kitiou FC, yakiniye izindi kipe zirimo RFC Wetteren, Patro Eisden, K. Rupel Boom zo mu Bubiligi; Karaiskakis yo mu Bugiriki; Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Al-Nojoom yo muri Arabie Saoudite.

    11 beza bakinanye mu Mavubi

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba Myugariro: Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Nirisarike Salmon na Manzi Thierry

    Abakina Hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Yannick na Ruboneka Bosco

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Tuyisenge Jacques na Hakizimana Muhadjiri/ Kwizera Jojea

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    Ntwari Fiacre

    Niyomugabo Claude

    Manzi Thierry

    Nirisarike Salmon na Bizimana Djihad

    Yannick Mukunzi

    Ruboneka Bosco

    Tuyisenge Jacques

    Hakizimana Muhadjiri

    Serumogo Ali

    Mugisha Gilbert

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12182

  • Urubanza rw’umusore wiyitiriraga kuba umwana wa Jay-Z rwateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga icumi y’amagambo, ibirego n’inkiko, urubanza rw’umusore witwa Rymir Satterthwaite wavugaga ko ari umwana wa Jay-Z byarangiye ruteshejwe agaciro burundu n’urukiko rwo muri Leta ya California.

    Icyo cyemezo cyafashwe n’umucamanza kivuga ko nta bindi birego bishobora kongera gutangwa kuri uru rubanza cyangwa gusaba ko hakorwa irindi suzuma ry’ibizamini ry’uturangasano tw’amaraso bizwi nka DNA.

    Ibi byashyize iherezo ku rugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka myinshi, aho Rymir, w’imyaka 30, yakomeje kuvuga ko nyina witabye Imana, Wanda Satterthwaite, yakundanye na Jay-Z mu myaka ya za 90, bikamuviramo kumubyara.

    Nyamara abunganizi ba Jay-Z bahakanye ibi birego inshuro nyinshi, bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa byakomeje kuba uburyo bwo kumushotora no kumusebya.

    Urubanza rwa mbere rwatangiye muri 2000, ubwo nyina wa Rymir yaregeraga urukiko rwa leta ya New Jersey asaba inkunga y’umwana we, ariko rukaza guhagarikwa.

    Nyuma y’imyaka myinshi, muri 2014, Rymir n’umwunganizi we Lillie Coley bongeye kubihagurukira, bituma ikibazo gisubira mu nkiko kugeza uyu mwaka ari nabwo urukiko rwamaze gufata umwanzuro wa nyuma.

    Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Page Six, byemejwe ko Shawn Carter wamamaye nka Jay-Z, yatsindiye uburenganzira busaba ko urubanza ruteshwa agaciro.

    Ibi byashimangiwe n’uko muri Nyakanga Rymir ubwe yari yanditse kuri Instagram ko yisubiyeho, agira ati 'Nakuyeho urubanza, ariko ukuri sinzahwema kugushaka.'

    N’ubwo ibi byari bimaze kugaragara, Coley yakomeje urugamba asaba ko Jay-Z yaryozwa uburangare bwo kutita ku mwana we ariko urukiko rwanze kumwumva, rumubuza kongera gutanga ibirego bisa nk’ibi.

    Abunganira Jay-Z bavuze ko bazasaba indishyi z’amagarama y’urukiko, kuko ibyo birego byakomeje kubatwara igihe n’imbaraga mu buryo budafite ishingiro.

    Kuri ubu, Jay-Z afite abana batatu yabyaranye n’umuhanzikazi Beyonce.

    Rymir Satterthwaite wiyita umwana wa Jay Z ikirego cye cyateshejwe agaciro

    Jay Z abanyamategeko we bavuze ko bazaregera amagarama y’urubanza

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12183

  • Linda yiyamye abo yise 'uduhungu’ dukomeje kumutereta kandi yubatse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Linda yiyamye abasore n’abagabo bakomeje kumutereta kandi yarashatse bishingikirije ko umugabo we aba mu mahanga.

    Kayitesi Alice uzwi nka Linda wamamaye muri filime Umuturanyi yatangaje ko mbere akiri umukobwa yajyaga akunda kumva bivugwa ko hari bamwe mu bagabo n’abasore bakunda gutereta abagore babubatse ariko akabihakana kugeza igihe nawe byaje kumubaho nyuma yuko arushinze.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yagize ati 'Nge bitari byambaho najyaga numva ari scam, abantu bagakunda kuvuga ngo 'hari abahungu bakunda abagore bubatse’ nkabihakana .. ariko byambayeho. Ngewe hari abasore banyandikira bambaza ngo ubu ubayeho ute mu gihe adahari [..umugabo wee..] '

    Uyu mugore warushinganye na Muyenzi Rodrigue ku wa 11 Nyakanga 2025 yanahishuye ko rimwe na rimwe ababazwa no kubona hari n’abagabo bakuze nawe aba asanzwe yubaha ariko agatungurwa ko nabo baba bifuza ko bakundana kandi babizi neza ko yubatse.

    Ati 'Noneho hari n’abantu njya mbaburira n’icyubahiro wareba uko angana, ukamuburira ikintu na kimwe wamubwira. Hari igihe ndeba uburyo tuba tuziranyemo nk’umuntu wiyubaha ariko wareba ibintu ashaka kukujyanamo ukabura icyo ukora…Gusa icyo uhita ukora uhita umu-blocka, hari n’uwo naborotse inshuro eshatu.'

    Linda kandi yanihanangirije abandi bantu bahora bamwandikira bamugira inama z’uburyo agomba kwitwara mu rugo rwe kandi ngo ntago nta n’umwe aba yigeze abisaba.

    Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi’, Linda umenyerewe cyane muri sinema nyarwanda, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero by’umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.

    Linda uri mu barokotse ibi bitero, mu 2021 nibwo yagaragaye imbere y’Urukiko atanga ubuhamya bw’uko byagenze ndetse asaba ubutabera yaba ku bo byahitanye n’abo byagizeho ingaruka.

    Nyuma y’imyaka itanu gusa yinjiye muri sinema, ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda, by’umwihariko kubera 'Umuturanyi’, filime yamuhaye amahirwe yo kugaragaza impano ye imbere y’abanyarwanda benshi.

    Linda yiyamye udusore tumutereta kandi yubatse

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12184

  • Hari abapasiteri badafite ubwenge – Mr. Kagame wifuza kuzaba Pasiteri #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mr. Kagame yahishuye ko afite inzozi zo kuzaba umuvugabutumwa ndetse anasaba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] kongera gucisha umweyo mu bakozi b’Imana kugira ngo ruhashye burundu abo yise abapasiteri badafite ubwenge.

    Ubwo yari muri Podcast yitwa 'Feed Your Focus’ y’umuraperi Jay —Pac, Mabano Eric Kagame wamamaye nka Mr. Kagame yagaragaje ko mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere azaba ari umupasiteri ariko utari ubikora bya buri munsi.

    Ubwo Jay Pac yari amubijije ibyo kuba pasiteri yagize ati 'Nzaba umupasiteri ariko atari uyu wo mu rusengero ahubwo ari wa wundi ushobora kugenda abwiriza abantu gake gake… Sinzi uko bizaba bimeze ariko ngewe ngomba kuba umupasiteri.'

    Uyu wamamaye mu ndirimbo nka 'Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie yanashyize abasiteri we yise abadifite ubwenge mu kuba mu bitera ibibazo byinshi muri sosiyete kuko ngo bayobya abayoboke bigatuma bareka n’aho bashoboraga kujya kuvana amaramuko.

    Ati ' Ngewe ntabwo navuga ngo gufunga insengero ni byiza ariko izi nsengero zirimo abapasiteri badafite ubwenge pe! RGB imbabarire yongere izicemo izifunga rwose. Aba bapasiteri bica cyane abaturage kugera n’aho abaturage bareka akazi kabo gasanzwe kabatunze kubera ko bamubwiye ngo Imana byose izabikora kandi nayo yishimira imirimo y’amaboko yawe.'

    Mr .Kagame yanemeje ko ku bwe kuba hari insengero zigifunze magingo aya ari ibintu yumva ko bikwiye bijyanye n’uko rimwe na rimwe aba bakozi b’Imana ba ruhubika bakoreraga mu madini ya rwihishwa bitwikira umutaka w’ijambo ry’Imana mu gucucura utwa rubanda rimwe na rimwe ruba rutaragize amahirwe yo gukandagira mu cyumba cy’ishuri.

    Muri 2024 nibwo Insengero zirenga 5,000 zafunzwe kubera ko zitubahirije amabwiriza y’ubuzima n’umutekano, arimo no kuba zidafite uburyo bwo kubuza amajwi kugera hanze y’urusengero buzwi nka 'soundproof.’

    RGB itegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro inategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology) mbere y’uko bafungura urusengero.

    Uyu muhanzi wari umaze amezi arindwi ari mu bikorwa by’umuziki muri Uganda na Kenya, yatashye i Kigali yitwaje impamba ya album ebyiri yakoreye muri ibyo bihugu.

    Mr Kagame yifuza kuza umupasiteri

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12176

  • The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo amusaba ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe bivugwa ko barebana ay’ingwe, abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie bashobora guhurira mu gitaramo kimwe.

    Ni igitaramo ngaruka mwaka cy’Umuhanzi The Ben cyiswe “The New Year Groove” kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri Kigali Arena akaba yifuza ko Bruce Melodie yazaza kumufashamo.

    Amakuru avuga ko The Ben nyuma y’igihe bivugwa ko aba bahanzi bombi badashobora guhurira mu gitaramo kimwe kuko bameze nk’abahanganye mu muziki ndetse n’abakunzi babo baba bagira bati “uyu ni uwa mbere” abandi bati “uwacu ni we wa mbere”.

    The Ben akaba yaratekereje kuba yarenga iri hangana maze akaribyaza umusaruro maze ahitamo gutumira Melodie muri “The New Year Groove”.

    Iyo urebye agace gato k’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ari kumwe na Muyoboke Alex, nubwo bitagaragara neza baba barimo basoma ibyo Melodie yifuza n’ibyo bo biteguye kumuha.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko 1:55am inzu ireberera inyungu z’abahanzi Bruce Melodie abarizwamo, yemeye kuzitabira iki gitaramo ariko nabo bagira ibyo basaba The Ben.

    Imwe mu ngingo ikomeye ni uko The Ben yemera gusinyana amasezerano na 1:55am ko azitabira ibitaramo bizenguruka igihugu Bruce Melodie azakora umwaka utaha yise “Country Tour”.

    Muyoboke Alex na The Ben bakaba bakirimo kwiga ku byo abareberera inyungu za Melodie bifuza ubundi impande zombi basinyane amasezerano, gusa amahirwe menshi ni uko buri umwe azemera gufasha undi.

    The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo cye

    Melodie na we yamusabye ko yazaza kukurimba muri ‘Country Tour’

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12175

  • Ali Kiba yasabye imbabazi biteza urujijo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Ali Kiba, yasabye imbabazi abafana be n’abaturage muri rusange bikekwa ko ari uko we na bagenzi be banenzwe kuba bari bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora aheruka.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko urukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yagize ati: 'Bavandimwe, mumbabarire kuba narabababaje.'

    Iri jambo ryakiriwe nk’igisubizo cyihuse ku bimaze iminsi bivugwa ku mubano uri hagati ye n’abafana be bamwe batishimiye ukuntu yitwaye mu gihe politiki yari ishyushye muri icyo gihugu.

    Nyuma y’uko ashyize hanze ubwo butumwa, ijambo #PoleniNduguZangu ryahise ritangira kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya.

    Mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Zuchu, Harmonize, Rayvanny, Nandy, ndetse na Alikiba, bagaragaye mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Samia, ari nako basusurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Ariko ibi byabaye intandaro yo kunengwa cyane n’abaturage bamwe babashinjaga gukoresha ubwamamare bwabo mu nyungu za politiki aho guharanira demokarasi n’ugukemuka kw'ibibazo byugarije rubanda.

    Ibyo byagize ingaruka ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho Diamond Platnumz yatakaje abarenga ibihumbi 100 bamukurikira, Harmonize agatakaza abagera ku bihumbi umunani, naho Zuchu agatakaza abarenga ibihumbi bitandatu.

    Nubwo Alikiba atigeze asobanura mu buryo bweruye impamvu yo gusaba imbabazi ze, byinshi mu bitangazamakuru by’imidaguduro byo muri iki gihugu byabifashe nk’intambwe ikomeye yo kugaragaza ko umuhanzi ashobora guhumuriza abafana be ndetse akerekana ko inyungu za rubanda zimusumba ibyo anyuramo ku giti cye.

    Abafana benshi bavuze ko imbabazi ze zishobora kuba zijyanye n’uko hari abamufataga nk’udashyigikiye cyane ubutegetsi bwa Perezida Samia, mu gihe abandi babona ko ari ubutumwa bwo kugarura icyizere yari atakaje mu itangazamakuru n’imbere mu bakunzi b’umuziki we.

    Hari n’abavuga ko ayo magambo ashobora kuba avuye ku makimbirane yo mu ruganda rwa muzika, cyane cyane hagati y’inzu zireberera abahanzi cyangwa amagambo Ali Kiba yaba yaravuze mu biganiro bitandukanye mbere.

    Ku itariki ya 1 z’Ugushyingo ni bwo Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ari Perezida, ari we watsinze amatora ya perezida, n’amajwi hafi 98%.

    Iyi komisiyo yanavuze ko Samia yatowe n’abantu miliyoni hafi 31,9, bangana n’amajwi 97,66%, mu matora yitabiriwe ku kigero kigera hafi kuri 87% by’abantu miliyoni 37,6 biyandikishije gutora.

    Ali Kiba yasabye imbabazi

    Jimmy GATETE

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12172

  • Umuramyi Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuramyi Philemon Byiringiro ukataje mu kubyaza umusaruro impano ye yo kuririmba abinyujije mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ijuru, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise 'Irimbishe' asaba abantu kuba amaso muri ibi bihe.
    Uyu mugabo ushikamye mu murimo w’Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze iyitwa 'Ndagukunda' imaze amezi abiri yonyine iri hanze.

    Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Irimbishe', yabwiye Inyarwanda.com ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu guhora biteguye ko isaha n’isaha Mesiya yagaruka gutwara abana be bityo buri wese akaba yazabona uko ajyana na Mesiya.

    Ati 'Nayikoze nshaka kubwira abantu ko dukwiye kwitegura Yesu Kristo Mesiya uzagaruka gutwara itorero kandi ko dukwiye guhora twiteguye. Iyo usomye muri Bibiliya ubona ko Ijambo ry’Imana ridusaba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Mesiya azagarukira. Niyo mpamvu dukwiye guhora twiteguye.'

    Iyi ibaye indirimbo ya 5 ashyize hanze nyuma ya “Unyigishe” yasohotse mu Ugushyingo 2024, “Ntumaho ijambo” yasohotse muri Werurwe 2025, “Bugufi bwawe” yasohotse Gicurasi 2025, “Ndagukunda” yasohotse mu kwezi kwa 8, 2025

    Philemon Byiringiro ni umugabo ukijijwe, akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR SGEM Gikondo, n’umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.

    Mu bijyanye no kuririmba, yakuriye mu ishuri ryo ku cyumweru agira amahirwe yo guhishurirwa Kristo. Kuva icyo gihe akiri umwana yatangiye kuririmba akurira muri korali, ndetse aho yagiye aba hose yanyuze muri korali zitandukanye.

    Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12173