Author: webrwanda

  • Element Eleéeh yegukanye igihembo ahigitse Abanya-Tanzania na Uganda #rwanda #RwOT

    Element Eleéeh yegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu gutunganya umuziki muri uyu mwaka nyuma yo guhigika abarimo Prince Kiiiz na Nessim mu bihembo bya Iconic Awards East Africa.

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15 Ukuboza 2025 ni bwo bubinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, abategura ibihembo bya Iconic Awards bwatangaje Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element nk’uwegukanye igihembo cy’umu_ Producer w’umwaka.

    Element yegukanye iki gihembo nyuma yo kugira amajwi 451 akurikirwa n’abarimo Kimambo Beats wo muri Tanzania n’amajwi 97, Nessim Pan wo muri Uganda na S2Kizzy wo muri Tanzania bagize amajwi 95 na Prince Kiiiz n’amajwi 57.

    Iki gihembo azagishyikirizwa ku itariki ya 21 Ukuboza 2025 mu birori bizabera muri hoteli ya Las Vegas iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Iconic Awards East Africa ni ibihembo bigamije gushimira abantu ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byitwaye neza mu gisata bibarizwamo kuva mu myidagaduro kugeza muri ishoramari.

    Mu bindi byiciro byahembwe harimo icyiswe 'Iconic Male Artist of the year ' cyegukanywe na Diamond Platnumz nawe wahigitse abarimo Bebe Cool na Jose Chameleone bo muri Uganda.

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 , Element nabwo yegukanye igihembo cy’ishimwe cyiswe “African Super Star” mu bihembo bya “ODA Awards” bitangirwa muri Ethiopia.

    Element Eleéeh yegukanye ahigitse abo muri Tanzania na Uganda

    Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yegukanye-igihembo-ahigitse-abanya-tanzania-na-uganda.html

  • Amarangamutima ya nyina w’umunyarwanda Josh wasinye mu cyiciro cya mbere muri USA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Josh Nteziryayo yamaze kuzamurwa mu ikipe nkuru ya CF Montréal nyuma yo kwigaragaza mu makipe y’abato.

    Nteziryayo Josh-Duc akaba yarahereye mu bato b’iyi kipe aho yayigezemo afite imyaka 9, agenda azamurwa uko impano ye yagendaga ikura akaba ageze mu ikipe nkuru ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer).

    Josh akaba yamaze gusinya amasezerano ye nk’uwabigize umwuga muri iyi kipe aho azajya yambara nimero 36.

    Nyina umubyara, Iradukunda Liliane, umwe mu bantu bamutera imbaraga umunsi ku munsi, yashimiye iyi kipe kuba yizeye umwana we bakamuzamura mu ikipe nkuru.

    Ati “Wishyukwe mukundwa Josh. Ndashimira ikipe kuba yagushyize mu muryango w’abakuru aho wakuriye kuva ufite imyaka 9.”

    Josh nubwo ari umunyarwanda na nyina akaba yifuza bikomeye ko yakinira u Rwanda, yamaze gukinira Canada y’abatarengeje imyaka 17.

    Kugeza ubu aracyemerewe gukinira u Rwanda, gusa mu gihe yakinira Canada nkuru inzozi zo gukinira u Rwanda, zishobora kutazagerwaho.

    Yazamuwe mu ikipe nkuru

    Azajya yambara nimero 36

    Ababyeyi be bari bahari

    Mama we aramushyigikira birenze ibikenewe

    Wari umunsi w’amateka kuri Josh Nteziryayo

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-nyina-w-umunyarwanda-josh-wasinye-mu-cyiciro-cya-mbere-muri.html

  • Bigoranye Bruce Melodie na The Ben bahoberanye! Bahiganye rubura gica, buri umwe avuga ko ari uwa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    The Ben na Bruce Melodie bahiganye ubutwari buri umwe avuga ko ari uwa mbere, ni mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo kimwe.

    Mu minsi ishize ni bwo inkuru y’iki gitaramo yamenyekanye, byatunguye benshi kuko bitewe n’ihangana ry’aba bahanzi, nta wakekaga ko umwe ashobora kwitabaza undi mu gitaramo ngo yemere.

    Ni igitaramo ngaruka mwaka cya The Ben yise ‘The Nu-Year Groove’, kuri iyi nshuro akaba yarahisemo kwitabaza Bruce Melodie.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2025, hari hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri iki gitaramo.

    Byari biteganyije ko iki kiganiro gitangira saa 10h00′ ariko saa 12h15′ ni bwo Umuhuza w’amagambo (MC) yahamagaye The Ben yinjira mu ikote ryiza ry’ikigina, ishati y’umukara, inkweto z’umukara n’amasogisi y’umukara.

    Bruce Melodie we yinjiye mu ipantalo y’ubururu, inkweto z’umweru na ‘gants’ z’umweru.

    The Ben agaruka kuri The Nu-Year Groove, yavuze ko ari ‘Brand’ yazanye kugira ngo itange umunezero.

    Ati “The Nu-Year Groove ni Brand nazanye kugira ngo ijye itanga ibyishimo. Hari igihe izajya iba The Ben atarimo.”

    The Ben akaba yanakomoje ku kuba Bruce Melodie avuga ko ari we wa mbere, yagize ati “Ni uwa mbere mu gakino ariko njye ndi uwa mbere ukunzwe.”

    Ku kuba ubu bufatanye buzahoraho cyangwa ari iby’iki gitaramo gusa, The Ben yagize ati “Ni igitaramo gihujwe no kugira ngo duhe umunezero abanyarwanda.”

    Bruce Melodie yavuze ko nta hangana riri hagati yabo ahubwo ari abafana babahanganisha.

    Ati “Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya kandi ntibyabura kuko bikorwa namwe ariko umuziki ni ko ukorwa ariko njye nta kibazo dufitanye ni umuvandimwe. “

    Bruce Melodie yavuze ko kandi ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda rero adaterwa ubwoba bwo gukora icyo azi kurisha ibindi.

    Ati “Sinjya nterwa ipfunwe ryo kuvuga ko ndi umuhanzi ukomeye wa mbere rero ntabwo njya nterwa ubwoba bwo kwitabira ubutumire bwo gukora icyo nzi kurusha ibindi.”

    Melodie akaba yanze guhoberana na The Ben mu rwego rwo kwerekana ko nta kibazo kiri hagati yabo, aho yavuze ko nta guhobera birenze kuba yemeye kwitabira ubutumire bwa The Ben.

    Ati “Kuki ushaka ko duhoberana cyane? Nta guhoberana birenze kuba nemeye kuza, kuko ubu ndi mu rugo rwa The Ben.”

    The Ben we yavuze ati “Guhoberana si ngombwa, namutumiye araza, nzamuhobera kera nko muri 2030.”

    Nyuma yo kuvuga ibi bahise bombi bahoberana ubona ko bahuje urugwiro.

    Bruce Melodie yongeye gusa n’ucokoza The Ben avuga ati “Mu minsi 3 ndaba nasohoye indirimbo yitwa Munyakazi muzamenya aho iryo zina ryavuye.”

    The Ben yahise na we avuga ati “Bitarenze mu minsi itanu ndaba nasohoye indirimbo yitwa Indabyo Zanjye.”

    Iki gitaramo cya The Nu-Year Groove kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026 kikazabera muri BK Arena.

    Melodie na The Ben bagiye gukora itaramo cy’amateka

    Babanje kwanga guhoberana

    Byarangiye bahoberanye nubwo bari babyanze

    Bruce Melodie yavuze ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda

    The Ben yavuze ko kizaba ari igitaramo kidasanzwe

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-bruce-melodie-na-the-ben-bahoberanye-bahiganye-rubura-gica-buri-umwe.html

  • Mighty Popo yahawe igihembo na People Matters Kigali-Rwanda kubera uruhare rwe mu muziki #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda, ‘People Matters Kigali-Rwanda’, ryahembye Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo.

    Uyu mugabo uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda (ryahoze ari ishuri ry’Umuziki rya Nyundo), yahembwe mu cyiciro cyo guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo.

    Ni igihembo yahawe hagendewe ku ruhare bagize mu guha amahirwe abana bafite impano mu muziki bakaba babikora kinyamwuga.

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki gihembo bagihawe mu cyiciro cya ‘Youth Empowerment and Job Creation Champion.”

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yashimiye ibigo byitwaye neza mu gufata neza abakozi.

    Ati “Ndasaba ibigo gukomeza gufata neza abakozi nk’uko ari bo musingi w’iterambere ry’ibigo bakorera ndetse n’igihugu muri rusange.”

    People Matters wahawe igihembo aherutse kumurika ku mugaragaro filime nshya, igaruka ku mvune z’abanyamuziki yitezweho guhindura uruganda rwa sinema nyarwanda.

    Ni filime yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

    Ni filime yubakiye ku nkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki mwinshi. Iri mu bwoko bw’izitwa 'Musical Drama” mu rurimi rw’Icyongereza. Imara amasaha abiri.

    Iyi filime Yakinwemo n’abakinnyi bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda.

    Source : http://isimbi.rw/mighty-popo-yahawe-igihembo-na-people-matters-kigali-rwanda-kubera-uruhare-rwe.html

  • Rayon Sports yagaruye Lomami Marcel, umutoza mukuru na we ari mu nzira #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko Lomami Marcel wayitoje mu bihe bitandukanye, yagarutse ku ntebe y’abatoza b’iyi kipe yatangiye gukora impinduka cyane cyane mu batoza.

    Lomami Marcel wari umutoza wungirije wa Etincelles, agarutse muri Rayon Sports n’aho kuba umutoza wungirije nk’uko n’ubundi igihe yabayemo yari umutoza wungirije.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yahaye ikaze uyu mutoza wari mu batoza bayihesheje igikombe cya shampiyona cya 2016-17.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu minsi ya vuba izanatangaza umutoza mushya ugomba kuyitoza imikino ya shampiyona isigaye, ni mu gihe batanyuzwe n’umusaruro w’umutoza Haruna Ferouz wasigaranye ikipe nyuma y’igenda rya Lotfi.

    Umufaransa Bruno Ferry uheruka muri AS Vita Club, ni we uzaba Umutoza mukuru ndetse ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025.

    Lomami Marcel yahawe ikaze muri Rayon Sports

    Bruno Ferry ni we mutoza mukuru wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yagaruye-lomami-marcel-umutoza-mukuru-na-we-ari-mu-nzira.html

  • Amafoto utabonye yaranze igitaramo cy’Amateka cya Alexis Dusabe cyitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe yaraye akoze amateka mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki aho yataramiye abitabiriye iki gitaramo bagataha banyuzwe.

    Dusabe wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Umuyoboro’, yaraye ataramiye muri Camp Kigali mu gitaramo n’ubundi yitiriye iyi ndirimbo ye 'Umuyoboro 25 Concert’ yakunzwe n’ingeri zose.

    Abahanzi Vedaste N. Christian na Bosco Nshuti ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro. Aba bahanzi bishimiwe cyane mu bihangano byabo bitandukanye.

    Umuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi ni we wakurikiyeho aho yinjiye ku rubyiniro ashimisha benshi mu ndirimbo ze zirimo 'Urukundo rwa Mbere” imaze amezi atandatu igiye hanze, 'Wagize Neza Mana', 'Imana si Umuntu' asoreza ku yitwa 'Imana y’akandi Karyo' yishimiwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo.

    Saa Tatu z’ijoro ni bwo Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya mbere cy’igitaramo cye, yinjiranye n’itsinda rimufasha ku rubyiniro aririmba ibihangano bye birimo 'Ngwino' yamamaye mu myaka isaga 10 ishize n’izindi zitandukanye.

    Yaririmbye 'Ibyiringiro', 'Umuyoboro', 'Ninde Wamvuguruza?', 'Mfite Umukunzi' iri mu njyana ya Zouk, ati 'Iyo ntaza gukizwa [ariko ndashima Yesu wankinjije ntabwo mbyicuza] iyo ntaza gukizwa nari kuba umu-rasta mfite dreadlocks. Nkunda injyana ya Zouk cyane.'

    Muri iki gitaramo, Kayitare Jean Baptiste ufite ubumuga bwo kutabona yigishije ijambo ry’Imana yifashishije ijambo riri mu Ndirimbo za Solomo 5:8-10 ndetse n’Ibyahishuwe 5:7-9.

    Igitaramo cye cyitabiriwe n’ab’amazina azwi nka Israel Mbonyi, Fabrice & Maya, Miss Aurore Kayibanda, Massamba Intore, Aline Gahonganyire, Papi Clever & Dorcas, Muyoboke Alex, Prosper Nkomezi, Denyse Mpambara, Tonzi, Pamela Mudakikwa, Dominic Ashimwe, Prophet Ernest Nyirindekwe, Prof. Bishop Fidele Masengo na Rev. Alain Numa, Brian & Dinah n’abandi.

    Bosco Nshuti yanyuze benshi

    Pastor Lopez guturuka mu gihugu cy’i Burundi, yashimishije abitabiriye iki gitaramo

    Alexis Dusabe yakoze amateka

    Intore Massamba na we yari ahari

    Israel Mbonyi mu bitabiriye iki gitaramo cy’amateka

    Aline Gahongayire yari yafashijwe

    Source : http://isimbi.rw/simbi-rw-amafoto-utabonye-yaranze-igitaramo-cy-amateka-cya-alexis-dusabe-cyitabiriwe-n-abiganjemo-ibyamamare.html

  • Jordan Henderson yibukije abafana ba Diogo Jota, nyuma yo gutsinda igitego #rwanda #RwOT

    Mu magambo yuzuye amarangamutima n'agahinda kavanze n'urukundo, Jordan Henderson yagaragaje ko urwibutso rwa Diogo Jota ruzahora mu mitima ya benshi, by'umwihariko abo bakinanye umupira w'amaguru. Mu mukino wabaye uherutse, Henderson yatsinze igitego kidasanzwe, maze ahita avuga ko cyari igitego yahariye inshuti ye n'umukinnyi bakundanye cyane mu ikipe imwe, Diogo Jota.

    Yagize ati: 'Tuzahora tumwibuka. Nta na rimwe tuzamwibagirwa. Igitego cyanjye cya mbere cyagombaga kuba icye. Ntabwo nzi gutsinda ibitego byinshi, ariko iki cyari icye.' Aya magambo yagaragaje uko umutima we wari wuzuye amarangamutima, ashimangira ko n'ubwo Jota atakiri kumwe na bo mu kibuga, akiri mu mitima yabo.

    Diogo Jota yari umukinnyi wihariye, utararanzwe gusa n'impano idasanzwe mu mupira w'amaguru, ahubwo n'ubumuntu, ubunyangamugayo n'urukundo yagiraga ku bandi. Yari umuntu woroshye, wicisha bugufi, kandi wahoraga ashaka gutera imbere bagenzi be. Abakinnyi benshi bamubonagamo inshuti, n'umuvandimwe.

    Igitego Henderson yatsinze cyabaye nk'ikimenyetso cy'uko urwibutso rwa Jota ruzahoraho iteka. Abafana, abakinnyi n'abakunzi b'umupira w'amaguru bose bagaragaje ko batamwibagiwe, binyuze mu marangamutima bakmeje kugaragaje n'amagambo yuzuye urukundo.

    Jordan Henderson ati: 'Diogo Jota azahora yibukwa nk'intwari y'umupira w'amaguru, kandi izina rye rizahora rihamagarwa n'abamukundaga bose. Mu by'ukuri, ni Diogo Jota ni 'Uwibihe byose'.

    Jordan Henderson yibukije abafana ba Diogo Jota, nyuma yo gutsinda igitego

    Source : https://kasukumedia.com/jordan-henderson-yibukije-abafana-ba-diogo-jota-nyuma-yo-gutsinda-igitego/

  • Kizz Daniel n'umuryango we bishimiye umunsi mukuru wa Noheri, bagura inzu i Zanzibar #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Kizz Daniel, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ibyishimo byihariye we n'umuryango we bagize muri iyi minsi isoza umwaka. Uyu muhanzi yatangaje ko baguze inzu iherereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, igiye kujya iba ahantu hihariye ho kwizihiriza iminsi mikuru, cyane cyane Noheri.

    Ibi Kizz Daniel yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije abakunzi be amafoto n'amagambo agaragaza ibyishimo n'ishimwe rikomeye. Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nk'impano yihariye yo kwishimira Noheri, ari na ko bahitamo ahantu hatuje, heza kandi hafite umwihariko w'ikirere cyiza, kugira ngo bajye baharuhukira nk'umuryango.

    Zanzibar izwiho ubwiza bw'inyanja, amateka n'umuco byihariye, ni kimwe mu bice bikomeje gukundwa n'ibyamamare byinshi byo muri Afurika no ku Isi yose. Kizz Daniel yavuze ko bahisemo kuhagura inzu bitewe n'uko hari umutekano, ituze n'ibidukikije byiza, bikabafasha kuruhuka no gusabana mu buryo burambye.

    Abakunzi b'uyu muhanzi bakiriye aya makuru mu byishimo byinshi, bamwifuriza Noheri nziza n'imigisha myinshi mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rwa muzika. Kizz Daniel akomeje kugaragaza ko, uretse kuba umuhanzi ukunzwe, anashyira imbere umuryango n'ibimushimisha ku giti cye, cyane cyane mu bihe by'iminsi mikuru.

    Kizz Daniel n'umuryango we bishimiye umunsi mukuru wa Noheri, bagura inzu i Zanzibar

    Source : https://kasukumedia.com/kizz-daniel-numuryango-we-bishimiye-umunsi-mukuru-wa-noheri-bagura-inzu-i-zanzibar/

  • Muhanga: Abatuye Muyebe barinubira REG ku bibazo bya Cash Power #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu gace kazwi nka Muyebe, mu Murenge wa Rongi Karere ka Muhanga, baravuga ko babangamiwe n'imikorere ya REG ishami rya Muhanga, bayishinja kudaha agaciro ibibazo byabo bijyanye na Cash Power zimaze igihe kinini zidakoze.

    Aba baturage bavuga ko hari imiryango imaze umwaka urenga ifite Cash Power zangiritse, nyamara n'ubwo bakomeje kwegera REG kenshi basaba ko zasimbuzwa, nta gisubizo gifatika barabona. Bagaragaza ko ikibazo cyabo cyakomeje kwirengagizwa, ibintu bavuga ko bibateza igihombo n'ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twagiye kuri REG inshuro nyinshi, twandika ibisabwa byose, ariko kugeza ubu nta Cash Power nshya twabonye. Turacana n'abaturanyi cyangwa tukagura umuriro ahandi bigatwara amafaranga menshi.' Bavuga ko ibi byatumye hari abafite amashanyarazi mu ngo ariko bakabaho nk'abatayafite.

    Abandi na bo bavuga ko kubura Cash Power ikora bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kudacana nijoro, kudashobora kwishyuza telefone, no kubura serivisi z'ibanze zishingiye ku muriro w'amashanyarazi, cyane cyane ku miryango ifite abana biga.

    Aba baturage basaba ubuyobozi bwa REG ishami rya Muhanga kwihutira gukemura iki kibazo, bagasimburizwa Cash Power zangiritse, bityo bagahabwa serivisi ikwiye nk'abandi banyarwanda. Banifuza ko hakongerwa itumanaho n'abakiriya kugira ngo bamenye aho ibibazo byabo bigeze gukemurwa, aho gukomeza gusezeranwa batabona ibisubizo.

    Muhanga: Abatuye Muyebe barinubira REG ku bibazo bya Cash Power

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-abatuye-muyebe-barinubira-reg-ku-bibazo-bya-cash-power/

  • Gutsinda Rayon biraryoha, uraryama ugasinzira – Camarade #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yavuze ko kimwe mu bintu biryoha ari ugutsinda Rayon Sports.

    Yabitangaje nyuma y’umukino wa Shampiyona yaraye atsinzemo Gikundiro ibitego 2-1.

    Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza, ifite abakunzi benshi bityo kuyitsinda biryoha cyane.

    Ati 'Rayon ni ikipe nziza uba ubona ukabona ko abantu bahari kuyishyigikira, ukabona ko kuyitsinda biryoha. Hahandi bikomeye ikipe nziza nka Rayon Sports y’Abafana urayitsinda nawe ukumva uratashye uraryamye urasinziriye, ukumva uraruhutse ni ikipe nziza ifite abafana benshi.'

    Yakomeje avuga ko ikintu cyamufashije ari uko atigeze atuma imutsinda mu gice cya mbere kuko yari abizi ko mu gice cya kabiri ntacyo yakora.

    Ati 'Rayon Sports iyo ubashije gutuma itagutsinda mu gice cya mbere, igice cya kabiri iba iri hasi.”

    Uyu ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Bugesera FC itsinda Rayon Sports itozwa na Camarade, n’umwaka ushize yari yayitsinze 2-1.

    Camarade yavuze ko gutsinda Rayon Sports biryoha

    Source : http://isimbi.rw/gutsinda-rayon-biraryoha-uraryama-ugasinzira-camarade.html