Author: webrwanda

  • Menya uburyo REVIVE yabaye igisubizo ku muryango mu kubaka ibyishimo biva mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Icyizere ni kimwe mu bituma abashakanye cyangwa se abakundana bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

    Gukora neza kw’imisemburo y’abagabo bifasha imyanya myibarukiro y’umugabo gukura ndetse no gukora neza, buri wese agomba kumenya rero ko kugabanuka kw’imisemburo ya kigabo bigabanya cyane ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo.

    Kudakora neza kw’imyakura (nerf) itwara amakuru ku bwonko bituma habaho igabanuka ry’imisemburo y’abagabo bityo bigatera ibibazo ku mugabo n’umugore igihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Iyo imyakura (nerfs) igeza amakuru neza ku bwonko, bituma igitsina cy’umugabo kigira umurego uhagije ndetse akarangiza (gusohora) mu gihe cyangombwa bikongera ibyishimo ku bari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikindi kandi iyo amakuru agera ku bwonko neza arko amaraso akaba atembera mu gitsina afite umwuka muke (oxygene) nabyo bigira ingaruka mbi ku mibonano mpuzabitsina.

    — REVIVE CAPSULE mu mikorere yayo yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina binyuze mu gutuma imyakura (nerfs) itanga amakuru ku bwonko ikora neza.

    — REVIVE CAPSULE yongera umusemburo wa Testosterone.

    — REVIVE CAPSULE ifasha uturemangingo tugize prostate gukora neza, bikayirinda uburwayi butandukanye.

    — REVIVE CAPSULE yongera ubushake bwo gutera akabariro.

    — REVIVE CAPSULE ikiza ububabare bwo mu mayunguyungu (hanches).

    — REVIVE CAPSULE yongera imbaraga mu mubiri.

    — REVIVE CAPSULE ituma amaraso atembera neza mu gitsina cy’umugabo (penis).

    — REVIVE CAPSULE yongera igihe umugabo amara atera akabariro (endurance)

    — REVIVE CAPSULE ifasha impyiko gukora neza (Tonifier les reins)

    — REVIVE CAPSULE yongera ibyishimo by’abashakanye mu gihe cyo gutera akabariro bagahorana akanyamuneza.

    — REVIVE CAPSULE ivugurura byihuse imikorere y’imyanya myibarukiro y’umugabo.

    — REVIVE CAPSULE yongera amasohoro n’ intanga ngabo zigakomera ntizibe ibihuhwe.

    — REVIVE CAPSULE ikiza kurangiza vuba ku mugabo.

    — REVIVE CAPSULE yihutisha gufata umurego kw’igitsina nyuma yo kurangiza ku nshuro ya mbere (premiere tour) mu gutera akabariro bityo inshuro ya kabiri (deuxieme tour) ukamara umwanya munini kuruta inshuro ya mbere (premiere tour).

    — REVIVE CAPSULE ifasha umubiri w’abagabo kugira ibyuyumviro nk’ibyumusore uri hagati y’imyaka 10 – 20.

    — REVIVE CAPSULE ituma umugabo yishimira imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru(orgasmes).

    — REVIVE CAPSULE ikiza umunaniro ukabije.

    — REVIVE CAPSULE yihutisha ikorwa ry’amaraso ndetse ikayohereza mu gitsina kikagira umurego uhagije.

    ICYITONDERWA : Ubushakashatsi bwagaragajeko uruhurirane rw’ibimera bigize REVIVE CAPSULE bifite ubushobozi bwo kongera imikorere myiza y’imyanya myibarukiro y’umugabo, no kongera ubushake bwo gutera akabariro.

    ✅ REVIVE CAPSULE nta ngaruka mbi igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

    UKO BAYIKORESHA :

    Ufata ikinini kimwe mu minsi ine kugera ubimaze, ibyo bikagaragaza imbaraga ifite mu gufasha umubiri byihuse.

    Uramutse ukeneye REVIVE CAPSULE wadusanga aho dukorera mu mujyi wa Kigali, ahateganye na T2000, cyangwa tukayikuhezaho aho uherereye hose.

    Mwanaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri WhatsApp kuri Nomero : +250783303692

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-uburyo-REVIVE-yabaye-igisubizo-ku-muryango-mu-kubaka-ibyishimo-biva-mu-gutera-akabariro

  • M23 yemeje ko hari abasirikare b’amapeti yo hejuru ba FARDC barimo n’Aba-Colonel bayiyunzeho #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma mu butumwa yatambukije kuri X, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, yavuze ko hari abasirikare bakuru bavuye muri FARDC bakiyunga kuri uyu mutwe.

    Mu butumwa yatambukije kuri uyu wa Gatatu, Maj Willy Ngoma yagize ati 'Hari ba Officiye bakuru ndetse n’abato bakomeje kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23 abo bakaba barimo Colonel Boyoyo ubu akaba yageze muri Rutshuru.'

    Maj Willy Ngoma kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yongeye gutangaza ko mu bandi basirikare biyunze kuri M23, barimo Colonel BAHATI BALINGENE SADDAM.

    Mu bihe bitandukanye uyu mutwe wa M23 wagiye wakira abasirikare benshi bavuye muri FARDC bakawiyungaho, aho benshi bavugaga ko bari barambiwe ibikorwa bibi by’iki gisirikare cya Leta birimo guhonyora uburenganzira bw’abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yemeje-ko-hari-abasirikare-b-amapeti-yo-hejuru-ba-FARDC-barimo-n-Aba-Colonel-bayiyunzeho

  • Akarere kafatiye umwanzuro wa mwarimu ushinzwe amasomo (perefe) wanyweye yarangiza akikoreraho iby’abana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umwarimu ushinzwe amasomo bivugwa ko ari uwo mu karere ka Rusizi, wanyweye inzoga akarenza urugero bikarangira imukuye mu bagabo.

    Aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi ndetse bamwe banamusabira ibihano bitewe n'ibyo yakoze, dore ko yamaze no kwizihirwa agahita ajya ku kigo cy'amashuri yambaye umwenda w'imbere.

    Amakuru ahari akomeza kuvuga ko Akarere ka Rusizi kafashe umwanzuro wo kuba gahagaritse uyu mwarimu ushinzwe amasomo (perefe) wo ku kigo kimwe muri Rusizi.

    Source : https://yegob.rw/akarere-kafatiye-umwanzuro-wa-mwarimu-ushinzwe-amasomo-perefe-wanyweye-yarangiza-akikoreraho-ibyabana/

  • Yari amaze imyaka 10 atandukanye n’umugore wa mbere! Umwarimu muri kaninuza y'u Rwanda yapfushije umugore wa Kabiri bari mu kwezi kwa Buki nyuma y'imyaka 10 arara wenyine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimu muri kaninuza y'u Rwanda ishami rya Huye muri College of Arts and Social Sciences (CASS) Mfurankunda Pravda wari umaze iminsi mike arongoye, umugorewe yahise apfa.

    Uyu mugabo wari umaze igihe kigera kumyaka icumi atandukanye n'umugore we wambere kuri ubu yaramaze iminsi ibarirwa ku ntoke ashatse.

    Nyuma y'icyo gihe cyose yari nibwo yongeye kujya mu rukundo nundi munyarwandakazi, gusa ntibyaje kumuhira kuko kugeza ubu uyu mugore we ntabwo agihumeka uwabazima, bivugwa ko uyu mugore yapfuye agiye mu kizamini cy'akazi.

    Kuya 30 Ukuboza 2023 nibwo yanditse kurukuta rwe rwa Facebook avuga ko ashimira Imana ku rukundo rutagira ingano yabonye kandi rutagize icyo rushingiyeho yahawe na nyakwigendera.

    Uyu mugabo wari wishimiye urukundo yari arimo, n'uyu mwari ntiyigeze ahisha amarangamutima y'urukundo abamukurikira kuri Facebook, kuko kuwa 2 Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mugabo yongeye kubwira abamukurikira ndetse anifuriza abamukurikira ndetse n'umugore we umwaka mushya muhire.

    Uyu mugabo afite imyaka 54 kuko yizihiza isabukuru ye y'amavuko kuwa 6 Kamena buri mwaka.

    Bamwe mubanyeshuri yigisha muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bashenguwe nibyabaye kuri uyu mugabo, inshuti n'imiryango murasabwa kumuba hafi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/yari-amaze-imyaka-10-atandukanye-numugore-wa-mbere-umwarimu-muri-kaninuza-yu-rwanda-yapfushije-umugore-wa-kabiri-bari-mu-kwezi-kwa-buki-nyuma-yimyaka-10-arara-wenyine/

  • Muhanga : Inkuru mbi yatashye mu muryango w’umugabo wari umaze iminsi ibiri mu kirombe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ku wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, umurambo we uboneka kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ibiri iri gushakisha uyu mugabo, aho ibikorwa byo kumushakisha byatangiye akimara kugwirwa n’iki kirombe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko uyu mugabo yabonetse kuri uyu wa Gatatu yaritabye Imana.

    Yagize ati 'Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.'

    Iki kirombe cyagwiriwe nyakwigendera, giherereye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange, cyakorerwagamo ibi bikorwa byo gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi mbere yo gushyikirizwa umurwango we.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Muhanga-Inkuru-mbi-yatashye-mu-muryango-w-umugabo-wari-umaze-iminsi-ibiri-mu-kirombe

  • Abakinnyi 10 barimo aba APR FC na Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 10 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16, abakinnyi 10 bakaba batemerewe gukina uyu munsi kubera ko bujuje amakarita.

    Ni nyuma y’akaruhuko k’igice kibanza cya shampiyona, ejo hakaba hazatangira imikino yo kwishyura aho hazaba umukino umwe gusa wo Rayon Sports izakiramo Gasogi United saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2023 AS Kigali izasura Bugesera ni mu gihe Mukura VS izakira Amagaju FC. Ku Cyumweru ni bwo APR FC izakira Marines.

    Abakinnyi 10 barimo Omborenga Fitina na Mbonyumwami Taiba ba APR FC ndetse na Bugingo Hakim ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 16.

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ikagira 31, Musanze 29 ni mu gihe Rayon Sports ya kane ifite 27

    Gahunda y’umunsi 16

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024

    Rayon Sports vs Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024

    Musanze FC vs Etoile del’Est
    Bugesera FC vs AS Kigali
    Mukura VS vs Amagaju FC
    Gorilla FC vs Etincelles FC

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024

    Sunrise FC vs Police FC
    Muhazi United vs Kiyovu Sports
    APR FC VS Marines FC

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16

    Osaluwe Olise (AS Kigali), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Sharif Bayo (Kiyovu Sports), Mbonyumwami Taiba (APR FC), Ngoy Alvin Llunga (Marines FC), Paul Lab Garia (Sunrise FC), Dusabe Jean Claude (Amagaju FC), Fitina Omborenga (APR FC), Tuyisenge Issa (Muhazi United) na Mugabe Robert (Gasogi United)

    Omborenga Fitina ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-barimo-aba-apr-fc-na-rayon-sports-ntibemerewe-gukina-umunsi-wa-10

  • MU MAFOTO: Ubwoko 20 bw’amasosi aryoshye kuru… – #rwanda #RwOT

    Abahanga mu guteka bavuga ko isosi cyangwa se isupu iri mu biribwa bimaze igihe ku Isi kandi bifite abafana benshi nk’uko Janet Clarkson yabyanditse mu gitabo yise 'Soup: A Global History' kibanda ku mateka y’isosi n’ibihugu bizwiho kugira amasosi aryoshye.

    Ku rutonde rw’amasosi 20 aryoshye ku Isi rwakozwe na CNN hagendewe ku bushakashatsi bwa Janet Clarkson, herekanywe ubwoko bw’amasosi arangajwe imbere n’iyo muri Nigeria yitwa ‘Banga’:

    1. Banga yo muri Nigeria

    Isosi ya mbere izwiho kuryoha cyane ni iyitwa ‘Banga’ iboneka mu gihugu cya Nigeria. Iyi sosi ikaba ikorwa mu ruvange rw’inyama z’ifi n’inka, imbuto za Castor hamwe n’ibibabi bya Beletete ndetse igashyirwamo n’urusenda rwinshi ku buryo umuntu udakunda kurya urusenda cyangwa urutinya atabasha kurya iyi supu ya mbere ku Isi.

    2. Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam

    Isosi iza ku mwanya wa Kabiri mu masosi aryoshye cyane ku Isi ni iyitwa Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam. Yatangiye kuribwa mu 1930 ndetse iri mu biribwa bimaze igihe kinini muri Asia. Ikorwa hifashishijwe inyama z’inka zidahiye neza, ibirungo nka brisket na tendon ndetse iryoha cyane yongewemo umuceri cyangwa macaroni.

    3. Borscht yo muri Ukraine

    Mu 2022, UNESCO yatangaje ko isosi ya Borscht yo muri Ukraine 'ihuza abantu b’ingeri zose, ibitsina ndetse ku meza' maze ishyira iyi supu ku rutonde rw'umurage ndangamuco udasanzwe ukeneye kurindwa. Yanasabye abatetsi ku giti cyabo bo muri Ukraine gushyiramo uruhare rwabo kugira ngo iyi supu ibe ikimenyetso cy’igihugu mu byo kurya.

    4. Bouillabaisse yo mu Bufaransa

    Iyi sosi benshi bita ‘Isosi y’abarobyi’ kuko ikorwa mu byo kurya byo mu nyanja, yatangiye kuribwa mu Bufaransa mu 1980. Ikorwa mu ruvange rwa Monkfish na Crab ikanogerwamo ibirungo byiganjemo ibiyihindurira ibara. Iyi sosi ngo ikunze kuribwa cyane mu mujyi wa Marseille.

    5. Caldo Verde yo muri Portugal

    Isosi y’umweru ya Caldo Verde muri Portigul niyo iza ku mwanya wa gatanu mu masosi 20 aryoshye ku Isi. Ikorwa mu birayi biseye, ibitunguru by’umweru ndetse igitangaje kuriyo ishyirwamo umuvinyo w’umweru (White Wine) ndetse ikanogerwamo sosiso.

    6. Chorba Frik iboneka mu bihugu nka Algeria, Libya na Tunisia

    Isosi ya Chorba Frik ikunze kuboneka cyane mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Afurika nka Libya, Algeria, na Tunisia. Ikorwa mu ngano zitwa ‘Dorum’ zivanze n’ifu y’amababi ya ‘Freekeh’ hamwe n’inyanya n’urusenda. Iyi sosi ngo ikunzwe kuribwa mu gihe cya ‘Ramadan’.

    7. Chupe de Camarones yo muri Peru

    Benshi ntibazi ko ibigori bijya bishyirwa mu isosi! Iyi sosi ya Chupe de camarones yo mu gihugu cya Peru, ikorwa mu ruvange rw’ifu ya ‘Ají amarillo’ amagi hamwe n’ikigori, hakiyongeramo ibirungo bitandukanye bituma irushaho kuryoha.

    8. Gazpacho yo muri Spain

    Isosi ya Gazpacho yo muri Spain izwiho kugira urusenda rwinshi, ikorwa mu ruvange rw’ifu y’ikirungo cya ‘Garlic’, Tungurusumu hamwe n’inyanya. Izwiho kuba yaraturutse mu bihugu by’Abarabu.

    9. Groundnut soup yo muri West Africa

    Isosi ya Groundnut ikunze kuboneka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byumwihariko mu gihugu cya Gambia. Iyi sosi ngo ni uruvange rw’inyama z’inka, ifi hamwe n’inkoko bahuriza hamwe na ‘Peanut’.

    10. Gumbo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ibihugu byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bihuriye ku isosi ya ‘Gumbo’, ikorwa mu bibabi bya ‘Sassafras’ byumye byongewemo ibirungo bigezweho by’isosi ndetse muri resitora zimwe bayigabura iri kumwe n’umugati.

    11.Harira yo muri Morocco

    Mu gisibo cya Ramadan, abanya-Maroc benshi barya cyane isosi ya Harira igizwe n’uruvange rw’ibirungo nka Cinnamon, Tungurusumu, Turmeric, igashyirwamo kandi n’inyama ziseye.

    12. Kharcho yo muri Georgia

    Iyi sosi ikorwa mu inyama z’inka zongewemo ibirungo biboneka muri iki gihugu nka ‘khmeli suneli, coriander, savory, fenugreek’ hamwe n’urusenda rw’umukara (Black Pepper).

    13. Lanzhou beef noodle soup yo mu Bushinwa

    Nk’uko abashinwa bazwiho kurya cyane makaroni, niyi sosi yabo ya ‘Lanzhou beef noodle soup’ isosi y’inyama n’ibirungo byayo byongewemo makaroni.

    14. Mohinga yo muri Myanmar

    Iyi supu nawe iwawe wayitunganyiriza bitagusabye kujya kuyirya mu maresitora akomeye. Ikorwa mu bitunguru by’umutuku, makaroni ntoya, indimu, seleri hamwe n’ibirungo bitukura biyihindurira ibara hamwe n’amagi.

    15. Menudo yo muri Mexico

    Isupu ya ‘Menudo’ izwiho kuba ivura abantu baraye banyweye inzoga nyinshi bakabyuka umutwe ubarya (Hangover). Ikorwa mu ruvange rw’ibirungo by’isosi hashyizwemo n’ubuki bucye. Iza mu bwoko bubiri ari bwo Menudo Rojo na Menudo Blanco.

    16. Moqueca de camarão yo muri Brazil

    Iyi sosi iboneka cyane mu gace ka Bahia muri Brazil, ikorwa mu ruvange rw’amavuta y’imikindo, ibiryo byo mu nyanjya byitwa ‘Shrimps’, hamwe n’ibibabi by’igiti cya Mangroves, seleri hongewemo urusenda.

    17. Soto ayam yo muri Indonesia

    Ni isosi ivangwamo inyama z’inkoko cyangwa ifi hanyuma hakongerwamo makaroni ntoya hamwe n’amagi. Gusa ngo abenshi bayikunda irimo inyama z’inkoko.

    18. Tom yum goong yo muri Thailand

    Umwihariko w’iyi sosi yo muri Thailand ni uko iba ikozwe n’ibiribwa bituruka mu nyanja byashyizweho ibirungo bisanzwe by’isosi nk’inyanya, urutunguru rutukura ndetse ngo akarusho ni uko ishyirwamo urusenda rwinshi kuburyo abashaka kwivura ibicurane ibafasha.

    19. Tonkotsu ramen yo muri Japan

    Abayapani bateka iyi sosi bifashishije inyama z’ingurube, makaroni, hakongerwamo ibirungo hamwe n’amagi.

    20. Yayla çorbasi yo muri Turkey

    Hari abazi ko Yawurute (Yogurts) arizo kunywa gusa, nyamara muri Turkey banazikoramo isosi. Iyi sosi ya Yayla Corbasi ikorwa muri yawurute y’umweru hamwe n’umuceri useye. By’umwihariko ngo iyi sosi bayitangira ubuntu kwa muganga muri iki gihugu kuko ngo ifasha abarwayi gukira vuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138464/mu-mafoto-ubwoko-20-bwamasosi-aryoshye-kurusha-ayandi-ku-isi-138464.html

  • Tiwa Savage na Davido bari bariyemeje kuzakun… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, haravugwa umwuka mubi hagati ya Davido ndetse na Tiwa Savage bahoze ari inshuti magara ndetse barahanye isezerano ryo kuzakundana imyaka irenga 100.

    Usubiye inyuma gato, Tiwa Savage ubwo yazaga muri Nigeria avuye kwiga mu Bwongereza mu mashuri ye yisumuye ndetse na kaminuza, yatuye mu nzu imwe na Davido ndetse icyo gihe ubucuti bwabo bwari cira nikubite.

    Ubwo Tiwa Savage yari mu gitaramo yahuriyemo na Davido, yaramuhamagaye amushimira imbere y’abantu bose avuga ko amushimira kubera ubucuti bagiranye mu myaka 10 yari ishize bamenyanye hanyuma Davido ahita amubwira ko buzamara imyaka irenga 100.

    Umubano wabo wakomeje kuba mwiza ndetse mu mwaka wa 2022 ubwo Davido yapfushaga umwana we, Tiwa Savage yari mu bantu ba mbere bamugezeho bamufata mu mugongo ku bwo kubura umwana we.

    Umubano w’aba bombi wakomeje kugenda neza kugeza ubwo mu mwaka ushize kuwa 23 Ukuboza Tiwa Savage ashyize hanze amashusho ari kumwe n’umugore witwa Sophia Momodu udacana uwaka na Davido.

    Sophia yabyaranye na Davido gusa ariko ntibabana nk’umugabo n’umugore nk’uko benshi babyaranye babana. Sophia yakomeje guhura n’ibibazo kubwo ku ba yarabyaranye na Davido aho yari akunze kurwana n’abandi bakobwa bateretanaga na Davido ndetse Davido nawe aramwirengagiza.

    Ku wa 23 Ukuboza 2023, Tiwa Savage yashyize hanze amashusho ari kumwe na Sophia bishimanye bituma Davido ababara cyane yandikira umwe mu bareberera inyungu Tiwa Savage ababwira ko ababajwe n’ibyo Tiwa Savage yakoze.

    Nyuma y’uko Tiwa Savage abwiwe ibyo Davido yatangaje kuri we, ntabwo byamushimishije na gato hanyuma yandikira Davido amuwira amagambo mabi ndetse amwihaniza kubera ukuntu yamuvuzeho kuri bamwe bamureberera inyungu.

    Amagambo hagati yabo yarakomeje ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ntabwo byari bihagije kuri Tiwa Savage ahubwo yahise afata iya mbere ajya kurega Davido amushinja iterabwoba ndetse no kumwangisha abantu.

    Ibyo ntibyari bihagije ahubwo na bamwe bo mu miryango batangiye kwivanga muri aya makimbirane harimo uwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage wahaye gasopo davido.

    Tunji Balogun uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Nigeria nka Tee Billz, akaba azwiho kuba umujyanama w’abahanzi bafite impano ndetse akaba yarabanayeho umugabo wa Tiwa Savage, yahaye gasopo Davido amubwira ko natitonda akarekera kubahuka umuryango we, azamwigisha isomo.

    Yagize ati: “Imiterere y’umugabo wese ni ukurinda umuryango we, kikaba ari nk’igihamya cy’urukundo n’ubwitange ku muryango we. Umaze igihe wubahuka umuryango wanjye kuko ubikoze inshuro zirenze imwe ariko reka nkubwize ukuri naguhaye amahirwe yo kubireka hanyuma wowe ugakomeza ukabirenza ingohe, igisigaye nanjye ni ukukwiyereka kuko umaze kurengera”.

    Kugeza magingo aya, hari bamwe bavuga ko ibi byose ari ugushaka kuvugwa cyane nk’amazina manini ari muri Afurika kugira ngo filime Tiwa Savage ateganya gushyira hanze izaze ihite ikundwa cyane. Ariko n’ubwo ibyo bivugwa, Polisi yo yamaze kwinjira muri iki kibazo. 

    Davido ari mu makimbirane na Tiwa Savage


    Davido yagejejwe imbere y’inkiko ashinjwa gutera ubwoba Tiwa Savage


    Tiwa Savage yamaze kurega Davido mu nkiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138434/tiwa-savage-na-davido-bari-bariyemeje-kuzakundana-imyaka-100-bari-kurebana-ayingwe-138434.html

  • MTN na Infinix bamuritse Telefone ya Infinix… – #rwanda #RwOT

    Sosiyete ya Infinix Rwanda isanzwe igeza ku banyarwanda Telefone  zigendanye n'igihe ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, ifatanije n'ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda maze hamurikwa Telefonie zigezweho kandi zujuje ubuziranenge za Infinix HOT 40 Series.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 i Kigali kuri Onomo Hotel, hari hateraniye impande zombi, habo abo muri Infinix ndetse na MTN, abafatanyabikorwa, umuhanzi Kenny Sol nka ‘Brand Ambassador,’ aho bamurikiraga itangazamakuru Telefone nshya Infinix yashyize ku isoko.

    Izi Telefone nshya ziri mu moko abiri, hari Infinix HOT 40Pro zigura amafaranga 245,000 Frw ndetse n'iza HOT 40i zigura 135,000Frw.

    Ibiciro by'izi Telefone biratandukanye cyane, ahanini bitewe nuko n'ububiko bwazo butanganya ubushobozi, kuko Hot 40Pro ifite ububiko bwa 256GB +16GB, naho HOT 40i ikaba ifite ububiko bwa 128GB + 8GB.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yatangaje ko Telefone za Infinix HOT 40 zigenewe abanyarwanda muri rusange byumwihariko urubyiruko rukunda gukina imikino itandukanye,kuko zifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kandi zikaba zihuta cyane.

    Akomoza ku cyo iyi Telefone igiye guhindura yagize ati: 'Abantu basanzwe bakina 'Game' bakeneye Telefoni yihuta, bari barahuye n'ikibazo cy'uko izo Telefone zidahari ku isoko, kuko inyinshi zihari nk'iyi twari dufite isimbuye yitwa HOT 30 ntabwo yabikoraga, ariko iyi ikoze mu buryo bwihariye.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi Telefone  nshya ihendutse kuruta izabanje, cyane ko iri muri gahunda ya MTN Rwanda ya 'Macye Macye,' aho uyiguze yoroherezwa akabasha kwishyura mu byiciro, akishyura amafaranga 575 Frw ku munsi kugeza asoje kuyishyura yose mu gihe kingana n'umwaka.

    Umuyobozi w'iyamamazabikorwa muri MTN,Nzabankira Rene yatangaje ko bafitanye imikoranire myiza na Infinix cyane ko iyi sosiyete igira ubwoko bwa Telefone zikomeye. Yatanze urugero rwa Smart7 HD, avuga ko ari imwe muri Telefone  zigurishwa cyane muri gahunda yabon ya 'Macye Macye.'

    Rene yagize ati'Kubona rero bazanye Telefone ya HOT 40i na HOT 40Pro ifite ubushobozi buruta Telefone yagurishwaga cyane muri Macye Macye, ni ikintu kidushimishije cyane.

    Ikindi duhereza abakiliya abakiliya bacu, ni uko niba uri umufatabuguzi wa MTN, igihe uguze iyi Telefone uzajya uhabwa na 5GB z'ubuntu buri kwezi mu gihe cy'amezi atatu ariko ugomba kuzikoresha mu minsi irindwi y'ukwezi gutangira ukimara gutunga iyo Telefone.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kuva batangira gahunda ya 'Macye Macye' bakomeje kubona umusaruro ushimishije, kuko kugeza ubu bamaze kubona abakiliya barenga 150,000 mu mwaka umwe gusa. Yaboneyeho no gutangaza ko bateganya kwagura iyi gahunda muri uyu mwaka ndetse no mu yindi iri imbere.

    Yagize ati 'Serivise ya Macye Macye turebye ku isoko cyane ntabwo abantu bigeze bagabanya kuba bafata Telefone. Buri munsi dukomeza tubona umubare w'abazikenera wiyongera. Ariko na none, turisegura ku bibazo bimwe byagiye biba, aho twagiye tubikemura ndetse twasobanuriye n'itangazamakuru uburyo serivise ikora.'

    Kenny Sol uherutse gusezerana n'umukunzi we, Kunda Alliance imbere y'amategeko, niwe 'Brand Ambassador' w'iyi Telefone nshya ya Infinix HOT 40.  Uyu muhanzi yatangaje ko amaze iminsi asinyanye amasezerano na Infinix, ariko ko yashyizwe mu bikorwa ku munsi nyirizina wo kumurika iyi Telefone.

    Abajijwe niba umuhanzi yamamaza ikintu kuko nawe agikoresha, Kenny Sol yagize ati: 'Icya mbere ni akazi, ariko nyine iyo abantu baguhaye amafaranga wabuzwa n'iki se gukoresha icyo kintu? Ntabwo ntegetswe kuyikoresha, ariko Telefone Infinix yasohoye ni  nziza cyane, byanga byakunda umuntu wese ukoresha Telefone mu kazi ka buri munsi ntabwo yabura kuyigura.'

    Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ibi bisobanuye ikintu kinini kuri we, kuko ariyo masezerano ya mbere akoranye na kompanyi nini kuva yatangira umuziki, kandi akaba yizeye ko bishobora no kumufungurira amarembo y'andi masezerano afatika.

    Ati'Ni amahirwe tuba twaragize, ariko kandi harimo no gukora kuko tuba twakoze. Kugira ngo kompanyi nini nka Infinix iguhe akazi ni uko hari ikintu kinini baba bakubonamo.

    Kuko aribo banyegereye, banyeretse igikorwa bafite kandi nyuma y'ibyo byose aba ari akazi, ntabwo nigeze ntanga amategeko runaka, bakurikije amasezerano nabahaye nanjye nkurikiza ayo bampaye, ibintu bigenda neza bica mu mucyo.

    Ni iby'abagaciro kuba abahanzi batangiye gutekerezwaho mu bikorwa byo kwamamaza, hari abari baratubanjirije ariko nibura muri kubona ko buri muntu, Bwiza, Niyo Bosco, n'abandi bose bagiye babona amahirwe. Ni ikintu cyiza ku bahanzi kubera ko ni n'ahantu umuntu ashobora kuvana andi mafaranga yo kuba yamufasha muri urwo rugendo, nanashimira kuri ibi bigo bikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Kuri ubu, Telefone nshya za Infinix HOT 40 ziri ku isoko, zikaba ziboneka mu maduka yose ya Infinix na MTN aherereye mu gihugu hose.


    Infinix yamuritse Telefone  ije kubera igisubizo urubyiruko rukunda gukina ‘games’


    Ni Telefone yihuta kandi ibika umuriro



    Bizimana Gilbert, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix

    Nzabankira Rene, ashinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda

    Kenny Sol niwe Brand Ambassador wa Infinix HOT 40

    Yatangaje ko aya ariyo masezerano akomeye agiranye n’ikigo kinini kuva yatangira umuziki

    Yishimiye ko abahanzi bakomeje gutekerezwaho mu bijyanye no kwamamaza kuko bibagirira umumaro

    Ababyinnyi bamaze kwamamara mu Rwanda, nibo bafashije Kenny Sol mu ndirimbo yakoreye Infinix

    MC Brian niwe wayoboye gahunda yose

    MTN yifatanije na Infinix bamurika Telefone nshya ihendukiye buri wese

    Infinix HOT 40 iri ku isoko

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango

    AMAFOTO: NGABO Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Doxvisual – InyaRwanda

    “>Reba hano uko byari bimeze ubwo hamurikwaga terefoni igezweho ya Infinix HOT 40

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138463/mtn-na-infinix-bamuritse-telefone-ya-infinix-hot-40i-iri-muri-macye-macye-amafotovideo-138463.html

  • Kenny Sol yavuze ku byo kujya gutura muri Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] agaruka ku makuru amwerekeza kujya gutura hanze y’u Rwanda muri Canada, yavuze ko buri muntu wese yemerewe gutura aho ashaka.

    Uyu muhanzi uheruka gusezerana imbere y’amategeko na Kunda Yvette Alliance, amakuru yavugaga ko nyuma y’ubukwe bazahita bajya gutura muri Canada.

    Nyuma y’uko ejo hashize asinye amasezerano yo kwamamaza imwe muri sociyete za telefoni, yabajijwe ukuri kubijyanye n’aya makuru.

    Kenny Sol yavuze ko nta hantu heza nko gutura mu Rwanda ariko na none umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.

    Ati “nta hantu ndabona henza nko mu Rwanda. Nimbishaka nzagenda ariko nta kabuza hano ni mu rugo, ni ho ku cyicaro gikuru.”

    Kenny Sol wasezeranye imbere y’amategeko na Alliance Yvette tariki ya 1 Mutarama 2024, abajijwe ibijyanye n’igihe indi mihango y’ubukwe izabera, yavuze ko abantu bazabimenyeshwa.

    Kenny Sol bivugwa ko azajya gutura muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kenny-sol-yavuze-ku-byo-kujya-gutura-muri-canada