Author: webrwanda

  • Amafoto: Rayon sports yakoze imyitozo yanyuma yitegura Gasogi united idafite abakinnyi barimo Ojera na Charles Bale. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma mbere yuko ihura na Gasogi united kuri Kigali Pelé Stadium yitegura umukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona uraba kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'umugoroba 18h00″

    Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya biy'ikipe barimo Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye na Alseny Agogo Camara.

    ni imyitozo Kandi yagaragayemo abakinnyi babo bari bamaze iminsi badakora imyitozo Luvumbu Heritier na Youssef Rharbi.

    nyuma y'imyitozo Captain w'ikipe yadutangarije ko ikipe imeze neza Kandi yiteguye gutsinda uyu mukino nubwo hari abakinnyi babura barimo OJera Joackim , Charles Bale na Simon Tamale Bose bo mu gihugu cya Uganda batarava iwabo.

    Amafoto ya barimo Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye , Alseny Agogo Camara na Youssef Rharbi.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-rayon-sports-yakoze-imyitozo-yanyuma-yitegura-gasogi-united-idafite-abakinnyi-barimo-ojera-na-charles-bale/

  • Nta mu-Star ngira mu bakinnyi – Umutoza wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyitozo isoza iy’icyumweru bitegura guhatana na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, Mohamed Wade utoza Rayon Sports n’umuvugizi wayo Ngabo Robben babwiye itangazamakuru ko kuba abakinnyi; Ojera, Tamale na Baale badahari bidateye impungenge ndetse bitazabuza ‘Gikundiro’ gutsinda.

    Mohamed Wade yatangiye avuga ko atazi ibibazo bya Ojera, Tamale na Baale ati “Uko mubibona nanjye niko mbibona, ntabwo nzi ikibazo bafite, nshyize imbere gushaka intsinzi. Ndakorana n’abahari kuko niko nsanzwe, nkorana n’abahari.” 

    Mohamed Wade yatangaje ko yemeza ko nta mukinnyi kamara muri Rayon Sports

    Yumvikanishije ko abakinnyi bose bareshya imbere ye, ati “Nta mukinnyi udasanzwe kuri njye, nta mu-Star uba mu ikipe ntoza, bose ni beza, nizeye abakinnyi bahari bazakina neza.”

    Ngabo Robben, Umuvugizi wa Rayon Sports na we yavuze ko abakinnyi bose Rayon Sports ifite ari beza, atanga urugero kuri Iradukunda Pascal ati “Pascal Petit Messi iyo agenda abantu bamwita umu-star kuko akinira ikipe ikomeye, umukinnyi wese wageze muri Rayon Sports aba yabaye umu-star. Abakinnyi bari hano bose ni beza, byanze bikunze tuzatsinda Gasogi United… Ubushize twayitsinze ibitego bibiri mu minota 7, ejo nabwo niyo gahunda.”

    Luvumbu umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports nawe ari mu bakoze imyitozo ya nyuma

    Kapiteni, Rwatubyaye Abdoul na we yikije ku kuba aba bakinnyi bakomoka muri Uganda badahari, avuga ko ibisubizo bihari ari byinshi.

    Yagize Ati “Dufite Arsene na Hadji kandi mu mikino ibanza baradufashije cyane, navuga ko nta kibazo dufite. Hari abakinnyi bashya beza, nubwo tutabonye uburyo bwo gukinana umukino wa gicuti ubona ko bazi icyo gukora. Nyuma y’umukino wa Gasogi United nibwo tuzamenya niba tuvuga ko duhagaze neza koko cyangwa twaba dufite icyuho.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United idafite aba basore bakomoka muri Uganda nubwo bivugwa ko rutahizamu, Joackim Ojera yamaze kugera i Kigali. Ku rundi ruhande, umunyezamu, Simon Tamale yabwiye Ikinyamakuru Isimbi ko agifite ibibazo by’uburwayi bitamwemerera gukora akazi muri iyi minsi, bityo azategereza igihe abaganga bazamubwirira ko ameze neza byuzuye akabona kugaruka mu kibuga.

    Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura muri Shampiyona ya 2023-24, Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa 4 n’amanota 27, aho irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye Shampiyona. Ni mu gihe Gasogi United yo ihagaze ku mwanya wa 8  n’amanota 18.

    Hategekimana Bonheur ashobora kubanza mu izamu rya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu 

    Camara nawe nyuma yo gukira imvune, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu wa Gatanu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138483/nta-mu-star-ngira-mu-bakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-yamaze-impungenge-abafana-138483.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWIRINGIYIMANA Esther mwene Ntarazama Timothee na Uzamushaka Alphonsine, utuye mu Mudugudu wa Ruhogo, Akagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWIRINGIYIMANA Esther, akitwa UMUHUZA Esther mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'uwo twashyingiranywe.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-68/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-68

  • Mo Salah na Victor Osmhen mu byamamare 10 bih… – #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Afurika, kizatangira ku itariki 13 Mutarama, gisozwe ku ya 11 Gashyantare uyu mwaka.

    Iyo irushanwa nk’iri rije, aba ari undi mwanya wo kugira ngo abakinnyi bakomoka muri Afurika, bahagararire ibihugu byabo ndetse babiheshe ishema ku ruhando mpuzamahanga.

    Kubera abakinnyi bakomeye bagiye bahagararira ibihugu byabo, ubu bimwe mu bihugu bya Afurika, ntibikiri agafu k’imvugwarimwe kubera ibyo byagezeho. 

    Iyo uvuze Cote D’Ivoire, benshi bumva amazina yakoze ibitangaza mu gikombe cya Afurika nka Yaya Toure, Didier Drogoba ndetse n’abandi. Nuvuga Nigeria, benshi bazumva Joseph Yobo, Johan Obi Mikel cyangwa Jay-Jay Okocha. Ubwo Senegal yo, uzumva Sadio Mane, Demba-Ba, Aliyou Sise ndetse n’abandi.

    Ubwo igikombe cya Afurika  cyatangiye guhumura mu mijyi nka za Yamoussoukro na Abidjan muri Cote D’Ivoire, InyaRwanda.com yabateguriye Abakinnyi 10 bitezweho kuzakora ibitangaza.

    10. Sadio Mane

    Nubwo nta gihe kinini Sadio Mane amaze ashinze urugo, ni umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu gikombe cya Afurika.

    Sadio Mane ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba z’ ikipe y’igihugu ya Senegal. Mu gikombe cya Afurika  cyakinwe muri 2022, yafashije Senegal kucyegukana, icyo gihe yari ahigitse mugenzi we Mo Salah bakinanaga muri Liverpool.

    Kuva Sadio Mane yava muri Liverpool, uburyohe bwo guconga ruhago, bwagiye bumugabanyukamo. Akigera kuri Allianz Arena muri Bayern Munich, yatangiye kubura umwanya, dore ko yanayivuyemo yanduranya. 

    Kuva Sadio Mane yava muri Bayern Munich akajya muri Al-Nassir, ubu asigaye ari agatangaza, dore ko asigaye akinana na kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

    Umunya Senegal Sadio Mane, ni umwe mu bakinnyi bitezweho gukora ibitangaza mu gikombe cya Afurika 

    9. Vincent Aboubakar 

    Vincent Aboubakar, ubu ni rutahizamu akaba na Kapiteni wa Beşiktaş J.K yo muri Turkiya.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Cameroon, ni umwe muri ba rutahizamu bateye ubwoba, cyane cyane iyo akina igikombe cya Afurika. Gutsinda ibitego by’ubwenge nibyo bimuranga, mu makipe yose yagiye akinira. 

    Mu gikombe cya Afurika  giherutse, cyanabereye muri Cameroon, Vincent Aboubakar niwe yayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi. Mu mikino 52 yaranze iryo rushanwa, habonetsemo ibitego 100. Muri ibyo harimo ibitego 8 bya Vincent Aboubakar.

    Vincent Aboubakar uzwiho gutsinda ibitego byiza, niwe witezweho guheka ikipe y’igihugu ya Cameroon 

    8. Sehrou Guirassy

    Sehrou Guirassy, ni rutahizamu ukomoka muri Guinea, akinira VfB Stuttgart yo muri Bundesliga. 

    Impamvu uyu mukinnyi ari mu bateye ubwoba mu gikombe cya Afurika, uyu munya Guinea, muri uyu mwaka w’imikokino wa 2023-24, amaze gukinira VfB Stuttgart imikino 14, yayitsindiye ibitego 17. 

    7. Sébastien Haller 

    Sébastien Haller usanzwe ari kubica bigacika muri Borussia Dortmund yo mu Budage, siwe uzarota isaha igeze ngo ababaze ibihugu bizahura na Cote D’Ivoire, dore ko azaba akinira imbere y’abafana be.

    Sébastien Haller wakuze akinira igihugu cy’u Bufaransa mu bakiri bato, imikino yose yabakiniye yabatsindiye ibitego 25. 

    Nyuma yo gukura akinira u Bufaransa, akimara kuba mukuru, yahinduye imyumvure, ahitamo gukinira ikipe y’igihugu y’ abasokuruza be ya Cote D’Ivoire. Mu mikino 21 amaze kuyikinira, yayitsindiye ibitego 8.

    6. Victor Boniface

    Victor Boniface, ni umunya Nigeria uri kubica bigacika muri Bayer Leverkusen yo mu Budage. Kuri ubu ari muri ba rutahizamu bahanganye na Harry Kane mu gutsinda ibitego byinshi aho mu Budage.

    Nubwo muri uyu mwaka w’imikino nta gitego Victor Boniface aratsindira Nigeria, muri Bayer Leverkusen agaragaza ko ari mwiza uyu mwaka. Mu mikino 16 ya Bundesliga, uyu muhungu afite ibitego 10 na Assists 7.

    5. Victor Osmhen

    Victor Osmhen, nawe ni rutahizamu wa Nigera na Napoli, uri kubica bigacika muri iyi minsi.

    Uyu mukinnyi, usibye kuba ari kurwanirwa n’amakipe akomeye yo ku Isi, aherutse gutorwa nka rutahizamu mwiza ukomoka muri Afurika wa 2023.

    Victor Osmhen uzaba arangaje imbere ubusatirizi bwa Nigeria, yaje ku mwanya wa munani, ubwo hatangwaga Ballon d’Or, igena umukinnyi wahize abandi muri uwo mwaka.

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino ushize yatsindiye Napoli ibitego 26, muri uyu amaze kuyitsindira ibitego 7.

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni imwe mu makipe ateye ubwoba muri iki gikombe cya Afurika, dore ko usibye Victor Osmhen wa Napoli, ifite na Victor Boniface wa Bayer Leverkusen.

    Rutahizamu mwiza ukomoka ku Mugabane wa Afurika , Victor Osmhen azaba ayoboye ubusatirizi bwa Nigeria mu gikombe cya Afurika 

    4. Achraf Hakimi

    Achraf Hakimi, ni myugariro w’ikipe y’igihugu ya Morocco na Paris Saint-Garmain. Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero Kabiri mwiza Isi ifite kugeza ubu, nawe ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco muri Cote D’Ivoire.

    Achraf Hakimi na bagenzi be, mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Quatar, baciye agahigo ko kuba abanyafurika  ba mbere bageze muri kimwe cya Kabiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

    Nubwo ari umukinnyi ukina nka myugaruro, Achraf Hakimi, ntabwo asiba kunyeganyeza inshundura. Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bitanu mu ikipe y’igihugu ya Morocco.

    Myugariro Achraf Hakimi, ni umwe mu bakinnyi bazafasha ikipe y’igihugu ya Morocco mu gikombe cya Afurika 

    3. Andre Onana

    Andre Onana, ni umuzamu wa Manchester United na Cameroon. Uyu muzamu, nubwo atazakina umukino wa mbere igihugu cye kizacakiranamo na Guinea, Onana yitezweho kuzafasha byinshi igihugu cye nyuma yo kugaruka.

    Mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon muri 2022, Andre Onana yari yasezeye mu ikipe y’igihugu, nyuma yo gushwana na Ligobert Song utoza Cameroon.

    Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru muri Cameroon, ryaricaye ryongera guhuza ibiganiro na Onana, bityo afata umwanzuro wo kugaruka mu ikipe y’igihugu.

    Umwaka w’imikino ishyize, Andre Onana yatowe nk’umuzamu mwiza ku Isi, nyuma y’uko yafashije Inter Milan kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. 

    Nubwo yafashwe nk’umuzamu mwiza mu mwaka w’imikino ishyize, muri uyu biragoranye ko Andre Onana azongera gutoranywa mu bazamu beza, dore ko ibihe bitamumereye neza muri Manchester United.

    Kugeza ubu, Onana Andre, ntabwo ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Cameroon iri muri Cote D’Ivoire. Biteganyijwe ko azahagera amaze gufasha Manchester United gukina umukino wa English Premier League, ikipe ye ifitanye na Tottenham Hotspurs ku cyumweru.

    2. Mohammed Kudus

    Mohammed Kudus uri kubica bigacika muri West Ham United yo mu Bwongereza, ni umwe mu bitezweho ibitangaza mu gikombe cya Afurika , ubwo azaba akinira Ikipe y’igihugu ya Ghana.

    Umwaka we wa mbere ari gukina muri English Premier League, ari kuryoherwa nayo kakahava. Mu mikino 24 amaze gukinira West Ham United, inshuro indwi zose yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

    1. Mo Salah 

    Umunya-Misiri Mohammed Salah w’imyaka 31 y’amavuko, agarutse mu gikombe cya Afurika  ari nk’intare yakomeretse. Byaramubabaje mu gikombe giherutse, ubwo yacyambuwe na mugenzi we bakinanaga muri Liverpool, Sadio Mane.

    Mohammed Salah, ntabwo yigeze amanura urwego rwe rw’ imikinire. Mu mateka y’igikombe cya Afurika, Mohammed Salah amaze gukina imikino 22, yakinnye iminota 1536, amaze gutsinda ibitego 7 na assist 6.

    Mohammed Salah, afite akandi kazi gakomeye ko guhesha ikipe y’igihugu ya Misiri AFCON ku nshuro ya munani, dore ko iyifite inshuro indwi. 

    Mohammed Salah kandi ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri Cote D’Ivoire, dore ko yamaze kwigarurira imitima y’abafana benshi ubwo yakinaga muri Chelsea, Liverpool na AS Roma.

    Mohammed Salah wa Liverpool, agarutse mu gikombe cya Afurika  ameze nk’ Intare yakomeretse, dore ko icyatambutse cyamuciye mu myanya y’intoki 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138482/mo-salah-na-victor-osmhen-mu-byamamare-10-bihanzwe-amaso-mu-gikombe-cya-afurika-138482.html

  • Bidasubirwaho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

    Ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, byemeje aya makuru nubwo nta cyemezo cyanditse cyari cyasohorwa na Guverinoma y’u Burundi.

    Hari amakuru kandi avuga ko hari abantu babuze uko bambuka bava mu Rwanda bajya mu Burundi baheze ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

    Abo bantu barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo berecyezaga mu Burundi ndetse n’Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

    Mu minsi ishize, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari yabaye nk’ubicaho amarenga ko Igihugu cye gishobora gufunga imipaka, ubwo yashinjaga ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko Guverinoma y’u Rwanda yo ikaba yarabihakanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Bidasubirwaho-u-Burundi-bwafunze-imipaka-ibuhuza-n-u-Rwanda

  • Ikipe y’igihugu ya Gambia yari ipfiriye mu kirere Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Gambia yari yerekeje mu gikombe cy’Afurika, yasubiye ku butaka igitaraganya nyuma yo kubura umwuka mu ndege.

    Iyi kipe yakoreye umwiherero muri Saudi Arabia, yari yagarutse muri Gambia aho yagombaga gufatira rutemikrere yerekeza muri Côte d’Ivoire aho iki gikombe kigomba kubera guhera ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

    Nyuma y’iminota 9 gusa indege ihagurutse, umupilote yahatirijwe kuyisubiza hasi mu buryo butunguranye, ni nyuma y’uko umwuka (oxygen) mu ndege wari wabuze aho 'cabin oxygen supply’ itakoraga.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, myugariro wa Young Boys mu Busuwisi wahoze ukinira Manchester United, Saidy Janko yanenze bikomeye Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Gambia.

    Yavuze ko bakoze urugendo rw’amasaha 32 bavuye mu mwiherero Saudi Arabia bakanyura Istanbul na Casablanca bakabona kwinjira mu ndege yise nto yakodeshejwe ngo ibajyane muri Côte d’Ivoire.

    Yavuze ko bakigera muri iyi ndege 'abantu batangiye gututubikana ariko abakozi bo mu ndege batubwira ko oxygen itangira gukora tugeze mu kirere. Kubura umwuka wo guhumeka abantu batangiye kuribwa umutwe, kugira isereri bamwe batangira gusinzira bitunguranye nyuma y’iminota mike duhagurutse. Kugera mu kirere byatangiye kuba bibi kurushaho, kugeza aho umupilote yisanze nta yandi mahitamo asigaranye uretse gusubiza indege ku kibuga cya Banjul bitunguranye.'

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gambia, Umubiligi Tom Saintfiet yabwiye ikinyamakuru Nieuwsblad ko bari bapfiriye mu kirere hakabura gato.

    Ati 'twese twakabaye twapfuye. Twabaye nk’abasinziriye bitunguranye. Nanjye ndimo. Nagize inzozi nto z’uko ubuzima bwanjye bwari bumeze, ni ukuri. Nyuma y’iminota 9 umupilote yahisemo kugaruka kuko nta oxygen yari irimo. Abantu bamwe bananiwe gukanguka kugeza ingege iparitse.'

    Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Gambia yasohoye itangazo ivuga ko ikipe y’igihugu yari igiye mu gikombe cy’Afurika yahise igaruka kubera ko indege yagize ikibazo kiri tekinike aho iperereza ryakoze ryagaragaje ko agakoresho gasohora umwuka (Cabin Oxygen) kagize ikibazo.

    Abantu bose bari mu ndege bakaba nta n’umwe wagize ikibazo. Ikipe yahise isubira Ocean Bay Hotel mu gihe bagitegereje andi mabwiriza.

    Ikipe y’Igihugu ya Gambia yagaruwe ku butaka igitaraganya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-gambia-yari-ipfiriye-mu-kirere-imana-ikinga-akaboko

  • U Burundi bwongeye gufunga imipaka yarwo n'u Rwanda rushinja gufasha RED Tabara #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n'u Rwanda nyuma y'iminsi mike icyo gihugu giciye amarenga yo kuyifunga.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.

    Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n'ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n'u Rwanda.

    Mu minsi mike ishize bamwe mu banyapolitiki bavugaga ko bitumvikana uko abantu bake bafungisha imipaka y'ibihugu byombi, ndetse ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryari ryatangaje ko rishaka kuganira na FPR riri ku butegetsi mu Rwanda, bagashaka inzira yakemura ikibazo kiri hagati y'ibihugu byombi

    ikinyamakuru  IGIHE cyandika ko  imipaka yose ihuza u Burundi n'u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z'amanywa kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

    Ni umwanzuro wafashwe na Guverinoma y'u Burundi icyakora nta tangazo ryashyizwe hanze rivuga impamvu y'iryo funga.

    Bamwe mu banyarwanda bagerageje kwambuka bajya i Burundi, yabwiye IGIHE Ko bageragayo bagasubizwa inyuma.

    Amakuru yizewe iki kinyamakuru cyabonye ni  uko nk'Umupaka wa Ruhwa uhuza Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi n'uruhande rw'u Burundi wafunzwe saa Saba na 15.

    Muri ayo masaha hari Abanyarwanda 35 bajyanywe ku mupaka bahabwa uruhande rw'u Rwanda bivugwa ko bafatiwe hakurya yawo.

    Kugeza ubu ntibiramenyekana uko Abanyarwanda basanzwe bakorerayo imirimo itandukanye ndetse n'ubucuruzi bari buze kuvayo mu gihe imipaka ifunze.

    Imipaka y'u Burundi n'u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bugatsimbarara ko bukeneye abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bahungiye mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rwerekanaga ko bihabanye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    The post U Burundi bwongeye gufunga imipaka yarwo n'u Rwanda rushinja gufasha RED Tabara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/11/u-burundi-bwongeye-gufunga-imipaka-yarwo-nu-rwanda-rushinja-gufasha-red-tabara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-burundi-bwongeye-gufunga-imipaka-yarwo-nu-rwanda-rushinja-gufasha-red-tabara

  • Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Danmark, wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda rwagize umwere Wenceslas Twagirayezu ,woherejwe mu Rwanda na Denmark ku byaha yari akurikiranyweho.

    Twagirayezu Wenceslas, urukiko rwamugize umwere hashingiwe ko imvugo z'abatangabuhamya zivuguruzanya mu mirimo yagiye akora ndetse n'amashyaka yagiye abamo  ndetse uregwa yagaragaje ibimenyetso bitandukanye ko jenoside yabaye atari mu Rwanda .

    Twagirayezu Wenceslas ngo yari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ubushinjacyaha ntibwagaragaje ibimenyetso bivuguruza ibyo uregwa yavugaga.

    Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwahanaguyeho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside n'ibindi, rutegeka ko  Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Denmark ahita arekurwa kuko ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

    Twagirayezu waregwaga ibyaha bifitanye isano na jenoside, yari amaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda aho yari yunganiwe na Me Bruce Bikorwa.

    Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda nko ku kiliziya ya Busasamana, Commune Rouge n'ahandi.

    Urukiko rwatesheje agaciro iby'ubushinjacyaha ko nta shingiro bifite maze rutegeka ko ahita arekurwa aho yari mu igororero rya Nyanza (Mpanga).

    Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa ndetse n'ubwunganizi bwe buhari ndetse n'imiryango ya Twagirayezu, aho cyasojwe bahoberana, bishimiye icyemezo cyari gifatiwe Wenceslas Twagirayezu.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Danmark, wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yagizwe umwere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/11/wenceslas-twagirayezu-woherejwe-mu-rwanda-na-danmark-wari-ukurikiranweho-ibyaha-bya-jenoside-yagizwe-umwere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wenceslas-twagirayezu-woherejwe-mu-rwanda-na-danmark-wari-ukurikiranweho-ibyaha-bya-jenoside-yagizwe-umwere

  • Abakinnyi 5 bakiri bato bo kwitondera mu giko… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagenze mu mikino y’ibikombe by’Afurika biheruka amakipe y’ibihugu aha umwanya abakinnyi bakiri bato ngo bagaragaze impano zabo, niko no muri iki kizakinwa guhera taliki ya 13 Mutarama kuzageza taliki 11 Gashyantare byitezwe ko bizagenda.

    Tugiye kurebana abakinnyi 5 bakiri bato bo kwitega kurusha abandi:

    1. Lamine Camara

    Uyu mukinnyi afite imyaka 20 akaba akinira ikipe y’igihugu ya Senegal na FC Metz ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa. Kuva uyu mwaka w’imikino watangira muri FC Metz amaze gukina imikino 17 akaba yaratsinzemo igitego 1 anatanga imipira 2 yabivuyemo.

    Lamine Camara ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize yatsinze igitego mu ikipe y’Igihugu ya Senegal ubwo bakina na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 akaba ari nayo mpamvu ari mu bakinnyi byitezwe ko Aliou Cisse azakoresha.

    Uyu mukinnyi wavutse taliki 1 z’ukwezi kwa mbere muri 2004 kandi ari mu bafashije ikipe y’igihugu ya Senegal y’abatarengeje imyaka 20 kwegukana igikombe cy’Afurika cya 2023.

    2.Wilfried Nathan Douala

    Yavutse taliki 15z’ukwezi kwa 5 muri 2006 avukira mu murwa mukuru wa Cameroon,i Douala. Wilfried Nathan Doula ubwo yahamagarwaga na Rigobert Song mu bakinnyi azifashisha mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yaratunguranye cyane bijyanye n’imyaka afite.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 17 asanzwe akinira ikipe ya Victoria United ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cameroon akaba ari nayo yigaragarijemo cyane bituma ahamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu.

    Nubwo akiri muto mu myaka ariko ku isura agaragara nk’ukuze akaba ariyo mpamvu yanateje impaka benshi bavuga ko ashobora kuba yarabeshye imyaka.

    3. Karim Konaté (Côte d’Ivoire)

    Umwaka umwe n’igice urashize Karim Konate avuye mu ikipe ya ASEC Mimosa yerekeje mu ikipe ya RB Leipzig ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage.

    Mbere yo kwerekeza mu Budage yari yagize umwaka udasanzwe iwabo muri Cote d’Ivoire dore ko yanifuzwaga n’andi makipe akomeye. 

    Karim Konate w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yavutse taliki 21 z’ukwezi kwa 3 muri 2004 akaba nawe ari undi mukinnyi wo kwitondera mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    4.Ernest Nuamah

    Ernest Nuamah akinira ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse na Olympique Lyonnais ikina ikiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 akina anyura ku ruhande rw’ibumoso, yerekeza mu ikipe ya Olympique Lyonnais avuye muri Nordsjaelland y’iwabo muri Ghana mu mpeshyi y’umwaka ushize yatwanzweho agera kuri miliyoni 25 z’amapawundi.

    Kuva yahagera amaze gukina imikino 14 akaba yaratsinze igitego 1 ndetse anatanga umupira umwe wakivuyemo. Umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu nkuru yawukinnye mu kwezi kwa 7 k’umwaka ushize.

    5.Michael Amir Richardson Junior

    Uyu mukinnyi yavutse taliki 24 z’ukwezi kwa mbere muri 2002 avukira mu mujyi wa Nice mu Bufaransa. Atangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yahereye mu ikipe ya Le Hevre aza kwerekeza muri Reims nyuma aza kuyivamo asubira muri Le Hevre yo mu Bufaransa ari nayo akinamo kugeza ubu.

    Muri 2021 yari yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 20 ariko nyuma ahindura intekerezo ahitamo gukinira ikipe y’igihugu ya Morocco y’abatarengeje imyaka 23.

    Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo Michael Amir Richardson Junior yakiniye umukino wa mbere ikipe y’igihugu ya Morocco nkuru ubwo batsindaga Burkinafaso igitego 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138471/abakinnyi-5-bakiri-bato-bo-kwitondera-mu-gikombe-cyafuruka-2023-138471.html

  • Alyn Sano, Bwiza, Aveiro na Chrisy Neat bavug… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru ikubiyemo muri rusange ibyagiye biva muri raporo zakorewe  mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, u Bwongereza n'ahandi. Inagaruka ku bitekerezo bya bamwe mu bari n'abategarugori babarizwa mu myidagaduro cyane cyane umuziki nyarwanda, bagaragaza uko babona imibare yabo yarushaho kwiyongera.

    Twinjira muri iy'inkuru, kugeza ubu uvuze ko abari n'abategarugori ari bacye ugereranije n’uko isoko ry'umuziki nyarwanda rihagaze ari na ryo musingi w'imyidagaduro nyarwanda kugeza ubu, ntiwaba ukabije. Ibi bikaba bishingira ku mubare na wo ukiri hasi w’abatinyuka kuwinjiramo.

    Urebye mu myaka ishize abandika indirimbo, abatunganya indirimbo z'amajwi n'amashusho, abacuranzi, abaririmbyi, abatangije inzu zitunganya umuziki, abategura amarushanwa y'umuziki n'abandi, ubona ko muri izo nguni zose umubare w'abigitsinagore barimo uri hasi.

    Kugira ngo habashe kubaho uburinganire mu ruganda rw'umuziki, birumvikana ko hari akazi katari gacye ko gukorwa, hanashyirwa imbaraga mu gushimira ababashije kwinjiramo no kubafasha kubona ibyibanze nyenerwa.

    Raporo nyinshi zagiye zikorwa nk’iya USC Annenberg Inclusion Initiative niya UK Music Diversity ku ruganda rw'umuziki, zagiye zigaragaza ko umubare w'abari n'abategarugori ukomeza kuba muto n’abashishije kurwinjiramo bagahembwa intica ntikize cyangwa bagafatiranwa n’ababereka inzira y'ibyo bashaka kugira akazi.

    Birumvikana nk’uko twabigarutseho haruguru, kugeza ubu kugira ngo uzapfe kubona kompanyi ifite aho ihuriye n'umuziki iyobowe n'umwari n'umutegarugori mu Rwanda, biracyagoye, yewe ntiwanamubona mu bitangazamakuru ari byo nzira imenyekanisha ibikorerwa mu muziki, 

    Ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye igikeneye gushakirwa umuti kuko byamaze kugaragara ko abahawe umwanya bakabasha kwiyerekana muri uru ruganda rw'umuziki babashije gutanga umusaruro no kugera kure.

    Bimwe mu bibazo bikomeje kugaragazwa mu ruhando mpuzamahanga kandi n’iyo unyujije amaso mu Rwanda naho usanga bitari kure gutwara inda mu buryo butateganijwe, umushara uri hasi, kubura aho guhera, kubeshywa ubufasha no kuzamurwa bikarangira bitabaye.

    Bimwe mu bigaragazwa nk’ibyaba ibisubizo ku mbogamizi zikomeje kugenda zizitira umwari n'umuterugori mu muziki zirimo amahugurwa, gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru.

    Haraza kandi kwitinyuka kw'abari n'abategarugori mu gushora imari muri iki gisata no kubigira ibyabo kugira ngo bibashe gutanga umusaruro gushyirwaho ku buryo bworohereza ababyifuza ku babasha kubyinjiramo.

    Gukomeza gukorwa k’bushakashatsi bwimbitse ku bibazo by’ingutu bihari hakanerekanwa uburyo byakemurwamo, bamwe mu bantu bafite aho bahuriye n'umuziki nyarwanda by'umwihariko bari muri iki gice baganiriye n'inyaRwanda bagaragaje uko babibona banagira icyo basaba yaba Guverinoma n'Abashoramari.

    Shingiro Aline Sano [Alyn Sano] umaze kubaka izina ritari rito mu muziki ndetse uri muri bacye babashije gushinga imizi mu bigitsinagore, yagize ati: 'Umuziki usaba kwihambira cyane ku buryo igitsina gore kibishoboye ijana ku ijana kıba ari gicye cyane.'

    Yagaragaje ko kugeza ubu igisubizo gishoboka cyaba ubujyanama no kuba abantu bakwemera gushora amafaranga mu bari n'abategarugori bifuza cyangwa bafite impano.

    Alyn Sano yavuze ko kuba abahanzikazi bagira kwihangana gucye biza ku isonga mu bituma bigorana kubabasha gushobora umuziki nyarwanda ariko na none agaragaza ko abashoramari bakenewe kuko byinshi bigorana kubera amafaranga 

    Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] umwe mu bize mu ishuri ry'umuziki icyo gihe ryitwaga irya Nyundo akaba Producer mu Bisumizi yagize ati: 'Bacika intege byoroshye, kwihangana biragorana kuri benshi muri uru ruganda rw'umuziki bitewe n'ibintu biba birimo.'

    Yongeraho ati: 'Ikindi harimo kubura abajyanama kugeza ubu bakiri bacye n’abahari benshi ugasanga bafata abahungu. Sinzi impamvu ibitera kugeza ubu, imbogamizi y'ubushobozi no gutinya kuba abo batari bo kuko hari ubwo ababafasha bashaka kubaremamo uko batari.'

    Chrisy Neat umwe mu batunganya umuziki mbarwa ari igitsinagore wagaragaje ko kuba hari ubwo umuntu ushaka gufasha umunyamuziki w’igitsinagore ashaka kumugira uwo atari we nabyo bidindiza umubara w’abashaka kuwinjiramo 

    Uwimana Clarisse [Aveiro] uri mu banyamakurukazi bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda, akaba nimero ya mbere mu bagore bakora itangazamakuru rya Siporo, yagize ati: 'Mbona igitera kuba abari n'abategarugori ari bacye biterwa na 'Labels' kubera ko ntizipfa kubagirira icyizere sinzi niba biterwa n’ibyavuzwe usubije imyaka inyuma ko abajyanama [Managers] cyangwa labels babangamiraga igitsinagore babasaba kuryamana.'

    Agaragaza ko kuri ubu abantu bafite inzu zitunganya umuziki zikanareberera abahanzi [Labels] batagira uruhare mu kuzamura abakobwa/abagore. Ati'Urebye n’abawurimo ntabwo baragera kure, urugero nk'ubu ngubu umuhungu ukiri muto ashobora kurebera kuri byinshi akavuga, reba Bruce Melodie urwego ari ho urebe Yvan Buravan witahiye wegukanye Prix Decouverte bigatuma hari icyatera imbaraga igitsinagabo kwinjira mu muziki.'

    Ku ruhande rw'igitsinagore avuga ko bitaragera kure, akaba asanga hakenewe abiyumvamo impano kutitinya kuko wasanga ari bo bazaca ikiraro ati'Kugeza ubu rero mu Rwanda ntabwo turabona umugore wageze kure, yego Butera Knowless, ariko na we ntabwo aragera ku gasongero.'

    Atanga urugero rw'uburyo muri Nigeria byifashe ati: 'Wenda wareba nko muri Nigeria uyu munsi uravuga uti Yemi Alade ataramiye ku rubyiniro rukomeye, Tiwa Savage aratarama akagera n'i Bwami mu Bwongereza bikaba rero byakurura igitsinagore cyose muri Nigeria.'

    Aveiro Clarisse uri mu banyamakurukazi bahagaze neza mu gisata cy’imyidagaduro yagaragaje ko igisubizo cyava mu kuba abafite inzu zitunganya zikarebera inyungu z’abahanzi baha umwanya n’abahanzikazi kuko muri iyi myaka byasubiye inyuma bigaragara

    Aboneraho gutanga umurongo w'icyo abona cyakorwa ati'Igikwiriye gukorwa, abajyanama, inzu zireberera inyungu z'abahanzi, mufate ukuboko igitsinagore. Ikindi abafite impano nabo baze kuko ushobora gusanga ari mwe mushobora kuba aba mbere abantu bazareberaho kuko indirimbo imwe ishobora kugukorera bikakugeza ku rundi rwego.'

    Bwiza na we yagaragaje ko kugeza ubu impano zihari ahubwo hakiri ikibazo gikomeye cyo kubona ubufasha. Aragira ati: “Abanyamuziki b’abari n’abategarugori barahari ari benshi gusa ntibabona ubufasha bwo kugira ngo babashe kubikora kinyamwuga, Numva habonetse abashoramari babatangaho amafaranga nk’uko bikorwa kuri basaza bacu byazakunda.”

    Kugeza ubu umubare w'abahanzikazi bakora umunsi ku wundi umuziki nk'akazi mu Rwanda ntibarenga 10, gusa icyizere kikaba gihari ko bizarushaho guhinduka kuva aho ubuhanzi bwabonye aho bubarizwa n'umuziki urimo, ubwo turavuga muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Indi mpamvu hari icyizere, ni uko mu bushishozi bwa Perezida Kagame Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano zayo yahawe Dr Abdallah Utumatwishima ukurikiranira hafi ibigezweho no mu muziki na Umutoni Sandrine kugira ngo yaba ab’igitsinagabo n'ab’igitsinagore bayisangemo nta nkomyi.

    Aveiro yasabye umwari n’umutegarugori wese wumva afite impano gufata iya mbere akayibyaza umusaruro kuko wasanga ari we uzatinyura abandiBwiza yagaragaje ko impano z’abanyamuziki b’igitsinagore zihari ahubwo hakiri ikibazo cyo kubona ubufasha nk’ubuhabwa basaza babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138473/alyn-sano-bwiza-aveiro-na-chrisy-neat-bavuguse-umuti-watuma-abakobwa-baba-benshi-mu-muziki-138473.html