Author: webrwanda

  • APR FC vs Rayon Sports: Abakinnyi batanu bo kwitondera uyu munsi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zigacakirana mu mukino w’Igikombe kiruta Ibindi mu Gihugu 'Super Cup’.

    Ni umukino ugomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro i Remera saa 18h30′.

    Amateka agaragaza ko APR FC itarabasha gutsinda Rayon Sports ku mukino w’Igikombe kiruta ibindi kuko inshuro zose aya makipe yahuye, Rayon Sports yatsinze.

    Muri 2017 Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze APR FC 2-0 mu mukino watangiriye i Rubavu ukaza gusorezwa i Kigali, nyuma y’uko kuri Stade Umuganda umuriro waje kubura.

    Aya makipe aheruka guhura kuri Super Cup 2023 nabwo APR FC yatsinzwe uyu mukino ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Abakinnyi bo kwitega kuri buri kipe

    Uyu ni umukino amakipe yombi aba yiteguye ashaka gutsinda kuko ashobora kwirukanisha umutoza umwe mu gihe undi yaba arimo aririmbwa.

    Iyo ugiye kureba uko amakipe yombi ahagaze kuri ubu, wavuga ko APR FC ari yo ihabwa amahirwe bitewe n’uko abakinnyi bayo bamenyeranye mu gihe Rayon Sports yo yongeyemo amaraso mashya menshi ndetse bakaba ari wo mukino wabo wa mbere bagiye gukina.

    Kwizera Olivier

    Ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino kuko nyuma yo kuyigarukamo ashaka kwemeza ko akiri wa wundi abantu bamenye akora itandukaniro mu mukino.

    Ni igihe cyiza cyo kwerekana ko n’ikipe y’Igihugu Amavubi yakongera kumutekerezaho, abamwegereye bakubwira ko yifuza gukina uyu mukino nk’aho ari wo wa nyuma.

    APR FC igomba kuza itiraye izi ko mu izamu harimo umunyezamu ushobora kugumisha ikipe ye mu mukino bitandukanye n’abo yari isanganywe. Ikindi ni uko ari umunyezamu wayikiniye kandi ukeneye kongera kwemeza ko agikomeye, rero bagomba kuza biteguye ko mu bakinnyi bari buyigore Kwizera Olivier arimo.

    Ndikumana Asman

    Uyu ni rutahizamu w’Umurundi ukinira Rayon Sports, ni umukinnyi ubwugarizi bwa APR FC bugomba kuza kwitondera kuko ni umukinnyi ukinisha ubwenge bwinshi, utsindisha umutwe n’amaguru kandi ufite imbaraga nyinshi.

    Ni rutahizamu bidasaba kubona amahirwe menshi ngo abe yatsinda, uburyo buke abona aba yiteguye kuba yabubyaza umusaruro.

    Cheikh Djibril Ouattara

    Ni rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, uwavuga ko ari inzozi mbi kuri Rayon Sports ntiyaba abeshye, n’ubu barakibuka ibyo bakoreye ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro cya 2025.

    Ouattara wavuga ko atihuta cyane ariko iyo afashe umupira ateza ibibazo bikomeye, azi gucenga, azi gutsinda, azi guhagarara neza mu kibuga mu mwanya wa nyawo mu gihe cya nyacyo ni umukinnyi bidasaba amahirwe arenze amwe ngo atsinde, ni we mukinnyi muri APR FC baba bizeye ko isaha n’isaha yabona amahirwe bitari bumusabe aya kabiri. Ubwugarizi bwa Rayon Sports burasabwa kwitondera cyane uyu rutahizamu.

    Ruboneka Bosco

    Ushobora kuvuga ngo ntabwo atsinda ariko ni umukinnyi ukunda kugaragara cyane ku mikino mikuru. Uyu munyarwanda ukina mu kibuga hagati atanga akazi gakomeye kubo bahanganye, afasha ikipe mu busatirizi kandi aba afite imbaraga, imikino myinshi yakinnye na Rayon ari muri APR FC, byarangiraga atowe nk’umukinnyi w’umukino, urumva ko atari umukinnyi wo kujenjekera.

    Memel Raouf Dao

    Undi mukinnyi Rayon igomba kwitondera ni Memel Raouf Dao. Ni umukinnyi ukina afasha abataha izamu ukomoka muri Burkina Faso.

    Dao ni umukinnyi bigoye kwambura umupira kandi ukorerwaho amakosa menshi, azi gucenga kandi agana ku izamu, urebye ku mpande zombi ni we mukinnyi ufite ubushobozi bwo gutanga imipira yavamo ibitego igoranye cyane kubo bahanganye.

    Dao azwiho kurema uburyo bwinshi mu mukino ku buryo bishobora kutaza korohera ikipe ya Rayon Sports, birasaba ko agomba kuba afite umuntu umucungira hafi.

    Ruboneka Bosco byitezwe ko ari buze guha akazi Rayon Sports

    Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara ni uwo kwitondera kuri uyu mukino

    Memel Dao ugiye gukina derby ye ya mbere, byitezwe ko ari butange akazi

    Ubwugarizi bwa APR FC burasabwa guhoza ijisho kuri Ndikumana Asman

    Kwizera Olivier ni umukinnyi na we wo kwitega kuri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-vs-rayon-sports-abakinnyi-batanu-bo-kwitondera-uyu-munsi.html

  • Uko FERWAFA izasarura arenga miliyoni 200 Frw mu bakinnyi b’Abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu mwaka wa 2026 rizinjiza arenga miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda avuye mu bakinnyi b’Abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Byavugiwe mu Nteko Rusange ya FERWAFA ubwo hagaragazwaga ahazava Ingengo y’Imari ingana na 14,627,652,743 Frw izakoreshwa mu mwaka wa 2026.

    Muri aya mafanga biteganyijwe ko hari amafaranga y’u Rwanda angana na 73,250,000 azatangwa na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice akaba ari amafaranga agenerwa na CAF yo kumufasha mu bikorwa bya buri munsi, we akaba yarahisemo kuzayatanga akajya mu guteza imbere umupira w’amaguru.

    Muri aya mafaranga kandi hari miliyoni zirenga 200 z’Amafaranga y’u Rwanda azava mu bakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Nshuti Thierry Komiseri ushinzwe umutungo yavuze ko uburyo amafaranga azava muri aba bakinnyi b’abanyamahanga ari igihe amakipe azaba agiye kubandikisha kuko umukinnyi umwe kumwandikisha ari miliyoni 2 Frw.

    FERWAFA iteganya kuzinjiza 6,178,952,743 Frw avuye muri Ministeri ya Siporo akaba azakoreshwa ku bizagenda mu ikipe y’Igihugu, Irerero rya Bayern, imishahara no kubaka ibibuga bya 'Mini Foot’.

    Iteganya kuzabona 2,270,750,000 Frw azava muri FIFA Forward 3.0 azakoreshwa mu kugura ibikoresho, ingendo z’ikipe y’igihugu n’ibindi. Hari kandi amafaranga ya FIFA Forward Project Fund angana na 1,805,307,780 Frw.

    FERWAFA kandi izabona amafaranga ya TDS azajya mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bato, kwishyura abatoza, ubwishingizi bizatwara angana 483, 450,000 Frw. Hari amafaranga ya CAF Impact angana na 512,750,000 Frw.

    Hari miliyoni 158 zizava muri PSG Academy. FERWAFA iteganya ko ahandi hantu hose iteganya kuzakura amafaranga bazahakura 3,147,192,220 Frw.

    FERWAFA muri 2026 izakoresha arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/uko-ferwafa-izasarura-arenga-miliyoni-200-frw-mu-bakinnyi-b-abanyamahanga.html

  • Harmonize yangobotse aho bikomeye birenze ibi mubona – Frida Kajala #rwanda #RwOT

    Umunyamideli n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Frida Kajala, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga ubuhamya bweruye ku mubano umaze imyaka myinshi afitanye n’icyamamare mu muziki, Harmonize.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rick Media, Kajala yagarutse ku mateka yabo ashingiye ku bihe bagiranye kera, mbere y’uko bombi bagera ku izina n’amafaranga bafite uyu munsi.

    Kajala yavuze ko yamenyanye na Harmonize akiri umusore uhanganye no gushaka izina mu muziki, maze bagenda bubaka umubano wabo buhoro buhoro.

    Yibutse cyane igihe yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, aho yaburaga amafaranga yo kwishyura ishuri ry’umukobwa we, Paula wari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

    Ati 'Hari igihe Paula yoherejwe mu rugo kuko nari ntabashije kubona amafaranga y’ishuri. Nari mu bihe bitoroshye cyane. Nabwiye Harmonize uko bimeze, nubwo na we icyo gihe yari akirwana no kwiyubaka. Yagiye kuri banki ahita ampa ayo mafaranga aho twari duhagaze ku muhanda.'

    Uyu mwanzuro wa Harmonize, Kajala awufata nk’ikimenyetso cy’ubuntu n’ubufasha nyabwo, ndetse agaragaza ko yahoraga yitanga kugira ngo uburezi bw’umwana we butazigera buhagarara, n’iyo byaba bisaba kwiyibagirwa ubwe.

    Aya magambo aje akurikira amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Kajala na Harmonize bari kumwe mu kabyiniro, bagaragara bishimanye cyane mbere y’uko Harmonize ajya ku rubyiniro rw’ako kabari.

    Ibi byahise bituma abantu bongera kwibaza niba urukundo rwabo rwarasubukuwe, nyuma y’imyaka hafi itatu bari baratandukanye ku mugaragaro.

    Nubwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari abafana babo bishimiye kongera kubabona bari kumwe, abandi basabye kwitonda, bibutsa amateka y’umubano wabo waranzwe n’urukundo rwinshi, gutandukana inshuro nyinshi no kongera gusubirana mu ruhame mu buryo batangiye kugereranya nk’inkinamico.

    Kajala yagarutse ku bikorwa bikomeye Harmonize yamukoreye

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-yangobotse-aho-bikomeye-birenze-ibi-mubona-frida-kajala.html

  • Donald Trump yavuze ko ibyo kubabarira P. Diddy, atabiteganya ubu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira ko adateganya kubabarira umuraperi w'icyamamare Sean Combs uzwi cyane nka P. Diddy, nubwo uyu yari yaramaze kugaragaza icyizere cyo kuzahabwa imbabazi mu ntangiriro za 2026.

    Mu kiganiro Trump yagiranye n'ikinyamakuru The New York Times, yavuze ko koko yakiriye ibaruwa ya P. Diddy amusaba imbabazi za Perezida, ariko ashimangira ko icyo cyifuzo kitari mu byo atekereza muri iki gihe. Yagize ati, 'Nazi neza ko yabisabye, ariko ubu ntabwo ndi kubitekerezaho.'

    Aya magambo aje akurikira amakuru yari yarasakaye avuga ko P. Diddy yabwiraga bagenzi be bafunganywe muri gereza ya FCI Fort Dix muri Leta ya New Jersey, mu Ugushyingo 2025, ko yizeye kuzahabwa imbabazi na Trump. Icyo gihe, TMZ yari yatangaje ko uyu muraperi yari afite icyizere cyinshi ku cyemezo cya Perezida.

    P. Diddy ari kurangiza igihano cy'amezi 50 yakatiwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha bibiri bifitanye isano n'uburaya. Nyuma gato yo gukatirwa mu Ukwakira 2025, itsinda ry'abamwunganira mu mategeko ryavuganye n'umwe mu bayobozi bakuru ba White House, basaba ko igihano cye cyagabanywa cyangwa agahabwa imbabazi burundu.

    Donald Trump yavuze ko ibyo kubabarira P. Diddy, atabiteganya ubu

    N'ubwo mbere Trump yari yaragaragaje ko akiri mu gushidikanya, amagambo aheruka gutangaza agaragaza ko yamaze gufata umwanzuro wa nyuma. Mu Kanama 2025, Trump yari yavuze ko kubabarira P. Diddy bitoroshye, cyane ko bigeze gusangira, ariko nyuma akaza kumuvugaho amagambo atari meza, bikaba byarazambye umubano wabo.

    Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-yavuze-ko-ibyo-kubabarira-p-diddy-atabiteganya-ubu/

  • Bukayo Saka yongereye amasezerano muri Arsenal kugeza mu 2031 #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukina anyuze ku mpande w'ikipe ya Arsenal, Bukayo Saka, yamaze kwemerera iyi kipe kumwongerera amasezerano mashya azamugeza mu mwaka wa 2031, bikaba ari intambwe ikomeye mu mushinga w'iyi kipe wo kugumana abakinnyi b'ingenzi bayifasha kugera ku ntsinzi.

    Saka ni umwe mu bakinnyi Arsenal yishingikirijeho kuva mu 2018, ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru avuye mu bato. Mbere y'aya masezerano mashya, yari afitanye n'iyi kipe amasezerano yari kumugeza mu 2027. Nyuma y'ibiganiro byamaze igihe hagati y'impande zombi, byaje kurangira byemejwe ko uyu musore akomeza kwambara umwambaro w'Aba-gunners, nk'uko byemejwe n'ikinyamakuru The Athletic.

    Kongerera Saka amasezerano biri mu mugambi wa Arsenal wo kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku bakinnyi bayo beza. Abandi bakinnyi barimo Gabriel Magalhães, Eberechi Eze na Riccardo Calafiori bafite amasezerano azageza mu 2029, mu gihe William Saliba, Martin Zubimendi, Viktor Gyökeres, Ethan Nwaneri, Myles Lewis-Skelly na Noni Madueke bazageza mu 2030. Harimo kandi Cristhian Mosquera ufite amasezerano agera mu 2030 ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

    Mu mibare, Bukayo Saka amaze kugira uruhare mu bitego 105 muri Shampiyona y'u Bwongereza, aho yatsinze 57 anatanga imipira 48 yavuyemo ibindi bitego. Ibi abisangije na Cesc Fàbregas, bombi babigezeho batarageza ku myaka 25 y'amavuko

    Kuri ubu, Arsenal iyoboye Shampiyona y'u Bwongereza n'amanota 49, irusha Manchester City iyikurikiye amanota atandatu. No mu mikino Nyafurika ya UEFA Champions League, iri ku mwanya wa mbere n'amanota 18, mu mikino itandatu imaze gukina itaratsindwa n'umwe, ibintu bigaragaza ko kongerera Saka amasezerano ari icyemezo gihamye cy'ejo hazaza h'iyi kipe.

    Bukayo Saka yongereye amasezerano muri Arsenal kugeza mu 2031

    Source : https://kasukumedia.com/bukayo-saka-yongereye-amasezerano-muri-arsenal-kugeza-mu-2031/

  • Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore mu Rwanda yahinduriwe izina n’ibirango #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhindura izina ry’Icyiciro cya mbere mu bagore aho ryiswe ‘Rwanda Women’s Super League’.

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.

    Nikita Gicanda yavuze, Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore, yavuze ko impamvu bahisemo guhindura ibirango n’izina ahanini byatewe no gushaka kumenyekanisha cyane umupira w’abagore abantu bakawumenya aho yanatanze urugero ko kuba utavugwa cyane ari yo mpamvu ituma n’abayobozi b’ibitangazamakuru batohereza abanyamakuru kujya kubera umupira w’abagore.

    Shema Fabrice, perezida wa FERWAFA yavuze ko babinduye ibi birango n’izina kugira ngo n’amakipe yumve ko ko agaciro k’ibyo bakora kiyongereye.

    Ati “Buri cyiciro twagiye tugishakira izina, tugiha logo (ikirango) cyayo kugira ngo bumve ko bifite agaciro.”

    “Ubu icyiciro cya mbere cyitwaga D1 Women cyabaye Rwanda Women’s Super League. Icyiciro cya kabiri ni Championship. Icya gatatu ni Regional Champions League.”

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko iyi shampiyona izajya igaragara kuri FIFA Plus kandi ku buntu ku muntu uzajya ushaka kuyireba.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagore ikinwamo n’amakipe 12, hakazajya hahembwa amakipe atandatu ya mbere.

    FERWAFA yahinduye izina n’ibirango bya shampiyona y’abagore

    Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’abagore

    Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’abagore

    Source : http://isimbi.rw/shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-bagore-mu-rwanda-yahinduriwe-izina-n.html

  • Weasel Manizo yemeje ko Teta Sandra yamutaye #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Weasel Manizo n’umugore we Teta Sandra rwongeye kumvikanamo umwiranye ukomeye nyuma y’uko uyu muhanzi wo muri Uganda yemeje ko yatanywe abana n’uyu munyarwandakazi.

    Mu gihugu cya Uganda, kuri ubu havugwa umwuka mubi wongeye kwadika mu rugo rw’umuhanzi Weasel Manizo n’umugore we Teta Sandra.

    Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’amashusho Weasel yifatiye ari kumwe n’abana be, akajya hanze agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Aya mashusho yasakajwe bwa mbere n’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga uzwi muri Uganda witwa José da Blogga, ahita yakirwa ubwuzu n’ibitangazamakuru bikurikirana imyidagaduro muri iki gihugu.

    Mu mashusho yagiye hanze, Weasel agaragara ari kumwe n’abana be, abaza niba bakumbuye nyina, anavuga ko yabasize akagenda yanyweye, amagambo yafashwe na benshi nk’agaragaza intimba n’agahinda.

    Weasel kandi muri ayo mashusho yagarutse ku kuba Teta Sandra yaragiye ajyanye na telefone ye ngendanwa, ibintu byakomeje guteza urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku byabaye hagati yabo.

    Nubwo aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi, yaba Weasel cyangwa Teta Sandra nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku kibazo bagiranye.

    Ibi bibaye nyuma y’igihe gisa n’agahenge cyari kimaze kitumvikana inkuru z’induru cyangwa amakimbirane hagati yabo, nyamara umubano wabo umaze igihe waranzwe n’ibibazo bitandukanye.

    Aya makuru yongeye kwaduka nyuma y’uko muri 2025, inkuru zabo zongeye gufata indi ntera ubwo Teta Sandra yagongaga Weasel, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere.

    Nubwo uyu mugore yari yabanje gutabwa muri yombi, Weasel yaje kumusabira imbabazi, Polisi iramurekura.

    Weseal yavuze ko umugore we Teta Sandra yamutaye

    Source : http://isimbi.rw/weasel-manizo-yemeje-ko-teta-sandra-yamutaye.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi badahari ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko abakinnyi bose bashya uko ari batandatu bose biteguye umukino wa APR FC ejo.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 mu myitozo ya nyuma itegura umukino wa Super Cup.

    Uyu mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ejo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.

    Bruno Ferry ubwo yari abajijwe niba abakinnyi bashya batandatu yaguze bahari, yavuze ko bose biteguye.

    Ati “Yego, ndumva bose bahari kandi biteguye, nta kibazo bafite.”

    Abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Tshilemb, Yannick Bangala, Aziz Ben Dao, Likau Kitoko na Bienvenu Vigninou.

    Rayon Sports imaze guhura na APR FC inshuro 2 kuri Super Cup izo nshuro zose APR FC yaratsinzwe, 2017 Rayon Sports yabatsinze 2-0 n’aho 2023 ibatsinda 3-0.

    Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko abakinnyi bose bahari

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ku-bakinnyi-badahari-ku-mukino-wa-apr-fc.html

  • Umutoza wa APR FC yashyushye umutwe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb ari mu ihurizo rikomeye ryo kumenya abakinnyi agomba kubanza mu mukino wa Rayon Sports ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    Ejo tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo hari umukino wa Super Cup wa 2025 uzahuza APR FC na Rayon Sports saa 18h30′ kuri Stade Amahoro.

    Kugeza ubu umutoza wa APR FC yashyushye umutwe yibaza uburyo azahagarika ikipe ye mu kibuga kuri uyu mukino w’amakipe y’abakeba mu Rwanda.

    Muri rusange bakubwira ko mu yindi myanya nta kibazo gihari ahubwo yageze mu kibiga hagati maze umutwe urashyuha yibaza batatu bazabanzamo mu gihe afite bane bameze.

    Ubu aribaza hagati ya Ronald Ssekiganda, Seidu Yussuf Dauda, Memel Dao na Ruboneka Bosco ugomba kujya hanze.

    Mu mukino uheruka guhuza aya makipe ntabwo Dao yari ahari kandi baratsinze aribaza niba atakwicara gusa hakaba ikibazo ko ari we mukinnyi ikipe ifite ushobora kurema uburyo bwinshi.

    Taleb arimo gutekereza kuba yakinisha Ruboneka Bosco ku ruhande nk’uko bajya bamuhengeka, byaba bivuze ko Mugisha Gilbert yajya ku ntebe y’abasimbura.

    Abandi bakinnyi bo ni abasanzwe Isimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif, Memel Dao, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara

    Taleb afite ihurizo ku bakinnyi azakinisha mu kibuga hagati

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashyushye-umutwe.html

  • Gabon yatsinze u Rwanda hitegurwa igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Gabon yaraye itsinze u Rwanda ibitego 31-29 mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cya Handball kizabera mu Rwanda muri uku kwezi.

    Ni umukino waraye ubereye muri Petit Stade aho ibihugu byombi bishaka kwinjira mu irushanwa nyir’izina byariteguye bishoboka.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza, Mr. Hafedh Zouabi ikaba yaranamaze kwinjira mu mwiherero, ntabwo yahiriwe n’uyu mukino kuko Gabon yamugiye imbere kugeza umukino urangiye.

    Igice cya mbere cyarangiye Gabon iyoboye n’ibitego 18-16 ni mu gihe umukino warangiye ari 31-29.

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku Cyumweru rukina umukino wa kabiri wa gicuti na Cameroun.

    Igikombe cya Afurika cya Handball kigiye kuba ku nshuro ya 27, kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 Mutarama kugeza 31 Mutarama 2026.

    U Rwanda ruri mu itsinda A kumwe na Algeria, Nigeria na Zambia.

    U Rwanda rwatsinzwe na Gabon mu mukino wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/gabon-yatsinze-u-rwanda-hitegurwa-igikombe-cya-afurika-amafoto.html