Author: webrwanda

  • Wasanga abakinnyi bashya ba Rayon boroshye kurusha abo isanganywe – Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yavuze ko bubaha Rayon Sports batitaye ku by’abakinnyi bashya kuko wasanga ari n’abaswa kurusha abo isanganywe.

    Yabitangaje mu myitozo ibanziriza iya nyuma APR FC yakoze kuri uyu wa Kane yitegura umukino wa Super Cup izahuramo na Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

    Ishimwe Pierre yavuze ko nka APR FC batitegura uyu mukino bitaye ku bakinnyi iyi kipe yaba yaraguze, ahubwo bubaha izina Rayon Sports gusa.

    Ati “Ntabwo tubizi, twebwe twubaha izina Rayon Sports. Twarabibonye baraje ariko wasanga boroshye kurusha abari bahasanzwe ariko twebwa tuzaba tugiye gukina na Rayon Sports ntabwo twitaye ku by’abakinnyi.”

    APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 izakina na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup”.

    Rayon Sports ishobora kuzakinisha abakinnyi bayo bashya yaguze batandatu nibaba babonye ibyangombwa.

    Abo bakinnyi ni Kwizera Olivier, Bienvenu Vigninou, Ramazani Tshimanga Tshilemb, Faustin Lakau Kitoko (yabonye ibyangombwa), Yannick Bangala na Ben Aziz Dao (yabonye ibyangombwa)..

    Ishimwe Pierre yavuze ko Rayon Sports iby’abakinnyi bashya batabyitayeho

    Source : http://isimbi.rw/wasanga-abakinnyi-bashya-ba-rayon-boroshye-kurusha-abo-isanganywe-ishimwe-12469.html

  • Mwami wanjye warakoze kuhaba – Isimbi Model yatomagije umugabo we #rwanda #RwOT

    Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model yashimiye byimazeyo umugabo we, Shaul Hatzir ku bwitange n’urukundo yamugaragarije mu gihe cyose bari biteguye kwakira umwana wabo w’imfura.

    Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuye amarangamutima agaragaza uko uyu mugabo yamubaye hafi mu bihe bitari byoroshye.

    Mu butumwa bwe, Isimbi yavuze ko Shaul atigeze amushyiraho igitutu na rimwe, ahubwo yamubaye hafi, amuhumuriza kandi amwumva.

    Ati 'Mwami wanjye, warakoze kuhaba umugabo uruta abandi bose ku Isi. Nta na rimwe wigeze untesha umutwe muri iki gihe twari dutegereje. Wambaye hafi, umfata neza n’ubwo byari bigoye. Wahoraga umbwira ngo 'Mukundwa tuza, bizaba, nugabanya kubitekereza cyane’. Wari mu kuri.'

    Ku itariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo inkuru yo kwibaruka kwa Isimbi Model yabaye kimomo nyuma y’igihe gito, we n’umugabo we batangaje ku mugaragaro bari mu byishimo byo kwakira uyu mwana wabo w’umukobwa.

    Uyu mwana ni uwa mbere kuri Shaul Hatzir, mu gihe kuri Isimbi ari ubuheta bwe.

    Nk’uko babitangarije mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI mu ntangiriro za 2025, inkuru y’urukundo rw’aba bombi ifite umwihariko kuko bijyanye n’uko bombi bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre.
    Icyo gihe Isimbi yari ategereje taxi nyuma y’inama yari avuyemo, mu gihe Shaul na we yari ahari mu yindi nama. Uyu mugabo ngo yahise akururwa n’ubwiza bwa Isimbi, amwibazaho byinshi mbere yo kugerageza kumuvugisha.

    Mu 2019, Shaul yambitse Isimbi impeta, maze mu Ugushyingo uwo mwaka amujyana muri Israel kumumenyesha umuryango we no kumutembereza.

    Mu 2021 baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko, naho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

    Isimbi Model yashimiye umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/mwami-wanjye-warakoze-kuhaba-isimbi-model-yatomagije-umugabo-we.html

  • Na M23 ifata Goma ntiyankanze nkanswe ibya Yampano _ Alyn Sano ku gutinyisha igihangano #rwanda #RwOT

    Alyn Sano yagaragaje ko atajya yita ku by’impungenge zo gutinya gushyira hanze igihangano cye mu gihe hari inkubiri y’andi makuru ari kuvugwa cyane atinya ko kitazarebwa.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Aline Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zo kumvwa ako kanya gusa ari byo bimuha imbaraga zo gutera umugongo ibyo kuzitinyisha kugira ngo zitazarebwa cyane bitewe n’ikiri kwigarurira imitwe y’ibitangazamakuru muri icyo gihe.

    Ati 'Reka reka buriya nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye kuko n’igihe M23 ifata Bukavu ntiyigeze imbuza nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”

    'Impamvu mbyizera gutyo ni uko nyuma y’imyaka ingahe uzaza kureba cyangwa kumva ya ndirimbo ntazita ngo yasohotse ku gihe cy’amashusho y’urukozasoni ya Yampano.'

    Shengero Aline yanongeyeho ko abona umuhanzi ushingira inganzo ye ku bigezweho mu gihe runaka aba afite ibyago byinshi byo kuzima mu gihe adashyize imbere umwihariko we mu byo akora.

    Ati 'Umuhanzi ukurikira ibigezweho akaba ari byo aririmba gusa ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho akiza aba ashobora kuzima mu gihe runaka by’umwihariko iyo Trend igeze ku musozo.'

    Uyu muhanzikazi yanemeje ko muri uyu mwaka yitegura kuzashyirira hanze album ye ya kabiri nyuma y’iyo yise 'Rumuri' yaherukaga gusohora.

    Kuri iyi album atarashyirira hanze izina yemeje ko izaba inagizwe na zimwe mu ndirimbo ze zamaze gusohoka zirimo 'Chop Chop’ yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, ‘Turn It Up’ na 'Fire’.

    Alyn Sano yavuze ko nta cyamubuza gusohora indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-rw-na-m23-ifata-goma-ntiyankanze-nkanswe-ibya-yampano-_-alyn-sano-ku-gutinyisha.html

  • Rutahizamu wa APR FC yavuze ba myugariro 3 bamugora mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kugeza ubu ba myugariro bamugora bakinana mu ikipe imwe, n’aho mu yandi makipe bahangana muri shampiyona ntabarimo.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso umaze umwaka umwe muri APR FC, yagaragaje ko ari inkingi ikomeye mu busatirizi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko muri uyu mwaka amaze akina muri Shampiyona y’u Rwanda nta myugariro uramugora uretse abo bakinana.

    Ati “Myugariro cyangwa bamyugariro bangora turabana, dukorana imyitozo muri APR FC, urugero naguha ni nka Clement (Niyigena), undi ni Souane (Aliou) na Yunusu (Nshimiyimana), ntekereza ko ari bo ba myugariro beza kurusha abandi mu Rwanda kandi abo turahorana.”

    Djibril Ouattara atangaje ibi mu gihe habura iminsi ibiri APR FC igacakirana na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu.

    Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko nta myugariro muri shampiyona y’u Rwanda barahura ngo amugore

    Niyigena Clement na Aliou Souane ni bo ba myugariro Djibril Ouattara yavuze bamugora

    Yunusu ni undi myugariro umugora mu myitozo

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-yavuze-ba-myugariro-3-bamugora-mu-rwanda.html

  • Nyuma ya Rivaldo, Rayon Sports yatandukanye n’abandi bakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri Musore Prince na Niyonzima Olivier Seif ntabwo bazongera gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ni nyuma y’uko Gikundiro yongeyemo abakinnyi batandatu bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2025-26, rero bikaba biyisaba kugira abo isezerera.

    Umukinnyi wa mbere watandukanye na Rayon Sports ni Harerimana Abdelaziz uzwi nka Rivaldo we akaba ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports.

    Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier Seif wari usigaje amezi 6 ku masezerano ye aho yabasabye kumwishyura miliyoni 4.5 Frw zasigaye yongera amasezerano no kumwishyura imishahara y’amezi 3 muri 6 yari asigaranye ku masezerano ye.

    Seif uhembwa miliyoni 1 Frw, yabwiwe ko azishyurwa ukwezi kumwe ndetse akanahabwa amafaranga yasigaye yongera amasezerano. Seif akaba yamaze kubyemera.

    Umurundi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, akaba yamaze gutirwa na AS Kigali ndetse amakuru avuga ko yasabye Rayon Sports kubanza kumwishyura miliyoni 9 Frw atahawe ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka 2.

    Rayon Sports kandi irimo gutekereza kurekura abandi bakinnyi barimo Adama Bagayogo ndetse n’umunyezamu Pavelh Ndzila we utabikozwa.

    Musore Prince na we Rayon Sports ishaka kumurekura ariko nk’intizanyo

    Seif yumvikanye na Rayon Sports gutandukana

    Rivaldo we yamaze no guhabwa urupapuro rumurekura

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-ya-rivaldo-rayon-sports-yatandukanye-n-abandi-bakinnyi-babiri.html

  • Gashinya: Abaturage baratabaza kubera inda ziterwa abangavu #rwanda #RwOT

    Abaturage batujwe mu Mudugudu w'abatishoboye wa Gashinya, uherereye mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, baratabaza inzego z'ubuyobozi n'abafatanyabikorwa mu mibereho myiza y'abaturage, nyuma yo kubona ikibazo cy'abakobwa babyara imburagihe n'abandi batwita bakiri bato gikomeje gufata indi ntera.

    Bamwe mu baturage bavuga ko ubukene bukabije n'inzara byabaye intandaro yo kuba hari abagabo bamwe bifashisha ibiribwa n'amafaranga make mu gushuka abana b'abakobwa, bakabatera inda bakiri bato, bigatuma bamwe babyara batarageza igihe n'abandi bagahura n'ingaruka zikomeye ku buzima bwabo n'umwana babyaye.

    Umubyeyi utuye muri uyu Mudugudu yagize ati: 'Abana bacu bari mu bihe bikomeye. Inzara ituma bamwe babura amahitamo, bagafatwa n'abantu babizeza kubafasha, bikarangira batwite. Turasaba ko habaho ubufasha burambye.'

    Abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko ikibazo bakizi kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo gukangurira abaturage kurinda abana, gukurikirana abakekwaho kubangamira abana no gukorana n'inzego z'umutekano n'iz'ubuzima mu gufasha abahuye n'iki kibazo.

    Abafatanyabikorwa mu mibereho myiza y'abaturage basabwa kongera imbaraga mu gufasha imiryango itishoboye, by'umwihariko mu gutanga inkunga y'ibiribwa, ubujyanama ku buzima bw'imyororokere, no gushyigikira gahunda zo kurinda abana.

    Abaturage basaba ko hakongerwa ubufasha n'ubukangurambaga, kugira ngo abana b'abakobwa barindwe ihohoterwa, bagire amahirwe yo gukomeza amashuri no kubaho mu buzima butekanye.

    Source : https://kasukumedia.com/gashinya-abaturage-baratabaza-kubera-inda-ziterwa-abangavu/

  • Burera: Abaturage bahisemo kujya bagendana amatungo yabo aho bagiye hose kubera ubwiyongere bw'ubujura #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Burera, hari abaturage batangiye gufata ingamba zidasanzwe zo kurinda amatungo yabo, aho bamwe basigaye bayajyana aho bagiye hose, haba ku mirimo ya buri munsi, mu ngendo, cyangwa no mu masoko. Ibi babitewe n'ubwiyongere bw'ubujura bw'amatungo bumaze iminsi bugaragara muri aka Karere, aho abajura bayiba mu ngo, bakayabaga mu buryo butemewe n'amategeko, hanyuma bakagurisha inyama mu ibanga.

    Abaturage bavuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara cyane mu mezi ashize, aho inka, ihene n'intama byagiye byibwa nijoro cyangwa mu masaha y'akazi ka nyirabyo. Bamwe mu bahuye n'iki kibazo bavuga ko gusiga itungo mu rugo byabaye nko kuriteganyiriza abajura, ari yo mpamvu bahisemo kurigumana n'ubwo bigora imibereho yabo ya buri munsi.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twahisemo kujya tugendana amatungo yacu kuko kuyasiga mu rugo byari nko kuyashyikiriza abajura. N'ubwo bigoye kuyajyana mu mirima cyangwa mu masoko, twumva ari yo nzira yo kuyabungabunga.' Abandi bavuga ko byabagabanyiriza igihombo, ariko bikongera umunaniro n'ibindi bibazo by'imibereho.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Karere ka Burera bwemeza ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gufatanya mu kurinda umutekano. Banashishikariza abaturage gushyira hamwe mu matsinda yo kurinda umutekano no gukorana n'inzego z'umutekano, kugira ngo ubujura bw'amatungo bucike burundu, bityo abaturage bongere kugirira icyizere umutekano w'iwabo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/burera-abaturage-bahisemo-kujya-bagendana-amatungo-yabo-aho-bagiye-hose-kubera-ubwiyongere-bwubujura/

  • Burera: Abaturage bahisemo kujya bagendana amatungo yabo aho bagiye hose kubera ubwiyongere bw'ubujura #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Burera, hari abaturage batangiye gufata ingamba zidasanzwe zo kurinda amatungo yabo, aho bamwe basigaye bayajyana aho bagiye hose, haba ku mirimo ya buri munsi, mu ngendo, cyangwa no mu masoko. Ibi babitewe n'ubwiyongere bw'ubujura bw'amatungo bumaze iminsi bugaragara muri aka Karere, aho abajura bayiba mu ngo, bakayabaga mu buryo butemewe n'amategeko, hanyuma bakagurisha inyama mu ibanga.

    Abaturage bavuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara cyane mu mezi ashize, aho inka, ihene n'intama byagiye byibwa nijoro cyangwa mu masaha y'akazi ka nyirabyo. Bamwe mu bahuye n'iki kibazo bavuga ko gusiga itungo mu rugo byabaye nko kuriteganyiriza abajura, ari yo mpamvu bahisemo kurigumana n'ubwo bigora imibereho yabo ya buri munsi.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twahisemo kujya tugendana amatungo yacu kuko kuyasiga mu rugo byari nko kuyashyikiriza abajura. N'ubwo bigoye kuyajyana mu mirima cyangwa mu masoko, twumva ari yo nzira yo kuyabungabunga.' Abandi bavuga ko byabagabanyiriza igihombo, ariko bikongera umunaniro n'ibindi bibazo by'imibereho.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Karere ka Burera bwemeza ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gufatanya mu kurinda umutekano. Banashishikariza abaturage gushyira hamwe mu matsinda yo kurinda umutekano no gukorana n'inzego z'umutekano, kugira ngo ubujura bw'amatungo bucike burundu, bityo abaturage bongere kugirira icyizere umutekano w'iwabo.

    Source : https://kasukumedia.com/burera-abaturage-bahisemo-kujya-bagendana-amatungo-yabo-aho-bagiye-hose-kubera-ubwiyongere-bwubujura-2/

  • Muhanga: Umuryango w'abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n'ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage n'abanyura ahazwi nko mu Rugarama, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bagaragaza impungenge zikomeye ku buzima bubi n'umutekano muke umuryango w'abantu batatu umaze hafi umwaka uba mu nzu yasenyutse. Uwo muryango ugizwe n'umukecuru uri mu zabukuru n'umwana muto, bakaba babayeho mu buzima bugoye kandi buteye impungenge.

    Abaturage bavuga ko iyo nzu yasenyutse bitewe n'imvura n'imyaka ishize idasanwa, ku buryo ibisenge byaguye, inkuta zigasaduka, bityo kuba muri iyo nzu bikaba ari nko kwiyemeza ibyago. Mu gihe cy'imvura, amazi yinjira mu nzu, bigatuma umwana n'uwo mukecuru barara mu bwoba bwo kuba yagwira cyangwa bagafatwa n'indwara ziterwa n'umutekano muke n'umwanda.

    Bamwe mu bahatuye bavuga ko bagiye bagerageza gufasha uko bashoboye, babazanira ibiribwa n'ibikoresho by'ibanze, ariko bikaba bidahagije ngo bikemure ikibazo cy'icumbi. Bagasaba ubuyobozi n'abandi bafatanyabikorwa mu iterambere kwihutira kubegera bagashakirwa igisubizo kirambye, cyane cyane ko harimo umwana ukwiye kurindwa no kubaho mu buzima bwiza.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze busabwa kureba uko uwo muryango wabona icumbi rifite umutekano cyangwa ugashyirwa muri gahunda zifasha abatishoboye. Abaturage bavuga ko gufasha uwo muryango atari impuhwe gusa, ahubwo ari inshingano zo kurengera ubuzima bw'abaturage, cyane cyane abatishoboye, kugira ngo babeho mu cyubahiro n'umutekano.

    Muhanga: Umuryango w'abantu batatu utishoboye uhangayikishijwe n'ubuzima bwo kuba mu nzu yasenyutse

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-umuryango-wabantu-batatu-utishoboye-uhangayikishijwe-nubuzima-bwo-kuba-mu-nzu-yasenyutse/

  • Noopja yahakanye ibyo kurebana ay’ingwe na Element #rwanda #RwOT

    Noopja yateye utwatsi amakuru y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye na Element Eleéeh nyuma y’uko avuye muri Country Records barebana ay’ingwe.

    Mu ntangiro z’umwaka wa 2023 ni bwo hadutse umwuka mubi hagati ya Producer Element n’ubuyobozi bwa Country Records iyobowe na Noopja yari amaze hafi imyaka itatu akorera, byanavuyemo ko ayitera umugongo ahava yerekeza muri 1:55AM Ltd ya Coach Gael.

    Byanavuzwe ko icyo gihe ubuyobozi bwa Country Records bwababajwe bikomeye no kuba uyu musore yaragiye atunguranye ndetse bakiri mu kiriyo dore ko bari bamaze iminsi mike babuze umuvandimwe wabo Kinyoni wafatwaga nk’ukuboko kw’iburyo mu mirimo yabo yo gutunganya indirimbo, akaba murumuna wa Noopja.

    Mu kiganiro na ISIMBI, umuyobozi akaba na nyiri country Records yahakanye iby’umubano we na Element bivugwa ko wantangiye kuzamo agatotsi kuva muri 2023, ahubwo yitsa ku kuba aya makuru aturuka ku icengezamatwara rishyirwamo imbaraga rikanakwirakwizwa n’abashaka amaramuko kuri murandasi.

    Ati 'Ibyo n’ibyo abantu bakura mu magambo akwirakwizwa kuri interineti n’ababifitemo inyungu runaka gusa nta kibazo mfitanye na Element rwose.”

    'Yego ibibazo hagati y’abantu bishobora kubaho ariko Element ni umuhungu wanjye anakumvise uvuga nabi izina ryanjye sinzi niba mwakiranuka amahoro kubera ibyo nawe azi neza ko namukoreye.'

    Producer Element ufatanya imirimo yo gutunganya indirimbo no kuba umuhanzi , ubu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe na benshi mu Rwanda kuva kuri 'Kashe' kugera kuri 'Fou de toi', 'Milele' n’izindi.

    Noopja yahakanye umwuka mubi uvugwa hagati ye na Element Eleéeh

    Source : http://isimbi.rw/noopja-yahakanye-ibyo-kurebana-ay-ingwe-na-element.html