Author: webrwanda

  • Theo Bosebabireba yasobanuye impamvu yaririmbye 'Pom Pom’ ya Melodie yatumye atukwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yavuze ko atazi icyo Pom Pom bisobanuye ahubwo yatunguwe no kubona abantu bamutuka kubera iyi ndirimbo.

    Tariki ya 2 Mutarama 2026 ni bwo Bruce Melodie yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise 'Pom Pom’, indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi.

    Hagiye habaho 'Challenge’ abantu bakifata amashusho barimo baririmba iyi ndirimbo, benshi baje gutungurwa no kubona Theo Bosebabireba ari muri abo bantu bayiririmbye.

    Muri aya mashusho yashyize kuri Tiktok, abantu baramututse bamubaza uburyo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ashobora kuririmba indirimbo z’Isi noneho zinarimo ibishegu.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Theo Bosebabireba yavuze ko we yumvise iryoshye ahitamo na we kuyiririmba ariko akaba atari azi icyo bisobanuye.

    Ati 'Njye nta nubwo, none se Pom Pom ni uruhe rurimi? Ni ikinyarwanda? Mu ndimi ziri ku Isi ni uruhe? Njye naririmbye umuziki kuko nkunda umuziki numvise ako kantu karyoshye, ngo 'Niwemera Pom Pom’, numva kararyoshye ariko si nari nzi icyo bisobanura pe, noneho mbishyize kuri Tiktok yanjye mbona abantu bari kuntuka ariko bantuka nkabna ibitutsi biriyongera n’abankurikira (followers) bariyongera.'

    Yakomeje avuga ko we atari azi icyo isobanura yumva arayikunze kimwe n’uko yumva indirimbo ya Rihanna ikarangira kandi atumva icyongereza.

    Theo Bosebabireba yavuze ko yaririmbye ‘Pom Pom’ ariko atazi icyo bisobanuye

    Source : http://isimbi.rw/theo-bosebabireba-yasobanuye-impamvu-yaririmbye-pom-pom-ya-melodie-yatumye.html

  • Isimbi Model yasabye abagore bategereje urubyaro gukomera bizeye #rwanda #RwOT

    Isimbi Model, yahumurije abagore bamaze igihe bategereje kubona urubyaro, abasaba kudacika intege no gukomeza kwizera isezerano ry’Imana ubwo yahishuraga ko yamaze imyaka irindwi arutegereje.

    Uyu mugore, umaze kumenyekana mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko nubwo yamaze imyaka irindwi, atigeze areka kwizera ko Imana izamusohoza isezerano yamuhaye.

    Yavuze ko uburambe yanyuzemo bumufasha gusobanukirwa n’agahinda, gushidikanya n’amarira abagore benshi bahura na byo mu rugendo rwo gutegereza urubyaro.

    Ati 'Ku bagore bagitegereje, ndababona. Nzi ububabare, ugushidikanya n’amarira muririra mu mitima. Ntimucike intege. Iyo Imana yashyize icyifuzo mu mutima wawe, ntabwo ijya ikwibagirwa.'

    Isimbi Vestine wamenyekanye cyane nka Isimbi Model yakomeje asobanura ko urugamba rwo kubura umwana rutari rworoshye, ariko yakomeje kugendana icyizere n’isezerano ry’Imana.

    Yavuze ko hari igihe yasengaga afite icyizere, akanarira mu bwiru, ariko mu ruhame agahagarara agaseka, agahitamo gukomeza kwizera nubwo hari ibihe byamugoraga.

    Ati 'Mu myaka irindwi nategereje, icyizere cyanjye cyarazamukaga kikongera kigabanuka, ariko byari bihagije. Nagendanye isezerano igihe kinini mbere y’uko ntwita uyu mwana, none ubu mpagaze hano mpanya icyo Imana ishobora gukora.'

    Yanasanishije ubuhamya bwe n’ijambo ryo muri Bibiliya Yera, mu Umubwiriza 3:11 rigira riti: 'Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.' Asaba abagore batarabona urubyaro gukomeza gutegereza Imana batacitse intege, kuko gutegereza bayiringiye bitajya biba imfabusa.

    Isimbi yasabye abagore babuze urubyaro gutegereza bihanganye

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-model-yasabye-abagore-bategereje-urubyaro-gukomera-bizeye.html

  • Real Madrid yemeje Álvaro Arbeloa nk'umutoza mushya asimbuye Xabi Alonso wamaze guhambira utwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro ko Álvaro Arbeloa yagizwe umutoza mushya w'ikipe, asimbuye Xabi Alonso wari umaze iminsi avugwa mu makuru yo guhambirizwa n'andi makipe yo ku mugabane w'u Burayi. Iyi myanzuro yemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe yo muri Espagne, bwavuze ko Arbeloa ari we wahawe inshingano zo gukomeza kubaka umushinga w'igihe kirekire w'iyi kipe.

    Álvaro Arbeloa ni izina rizwi cyane mu mateka ya Real Madrid, aho yayikinnyemo igihe kinini nka myugariro, akayifasha kwegukana ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League na La Liga. Nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, Arbeloa yinjiye mu mwuga w'ubutoza, atangira akorera mu byiciro by'abato by'iyi kipe, aho yagaragaje ubushobozi bwo gutoza no kurera impano.

    Ubuyobozi bwa Real Madrid bwatangaje ko bwizeye ko Arbeloa azazana imbaraga nshya, ubunyamwuga n'indangagaciro z'iyi kipe, cyane cyane mu guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no gukomeza umuco wo gutsinda. Bwavuze kandi ko ubunararibonye afite nk'uwabaye umukinnyi w'iyi kipe buzamufasha gusobanukirwa neza ibyo abafana n'ikipe bifuza.

    Ku ruhande rwa Xabi Alonso, Real Madrid yamushimiye umusanzu yatanze mu gihe yayitoje, imwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya rw'umwuga we. Abafana benshi bategereje kureba uko Arbeloa azitwara muri izi nshingano nshya, mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura amarushanwa ari imbere.

    Real Madrid yemeje Álvaro Arbeloa nk'umutoza mushya asimbuye Xabi Alonso wamaze guhambira utwe

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yemeje-alvaro-arbeloa-nkumutoza-mushya-asimbuye-xabi-alonso-wamaze-guhambira-utwe/

  • Ikipe ya AS Roma yamaze kwibikaho umusore w'imyaka 18 y'amavuko #rwanda #RwOT

    AS Roma ikomeje kwerekana intego zikomeye zo kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo hejuru, nyuma yo kumvikana na Olympique Marseille ku igurwa ry'umusore w'imyaka 18 y'amavuko, rutahizamu Robinio Vaz, uri mu banyempano bari kuzamuka cyane ku mugabane w'u Burayi.

    Amakipe yombi yamaze kumvikana ku masezerano y'igura, aho Olympique Marseille izahabwa miliyoni €20 ako kanya, hiyongereyeho inyongera zishobora gutuma igiciro kigera kuri miliyoni €25 bitewe n'uko uyu mukinnyi azitwara n'ibyo azageraho mu gihe kiri imbere. Ibi byerekana icyizere gikomeye AS Roma ifitiye Robinio Vaz, uyu rutahizamu ukiri muto ariko umaze kugaragaza impano idasanzwe mu busatirizi.

    Ku ruhande rw'umukinnyi, ibiganiro biri kugenda neza ku masezerano ye bwite. Umuyobozi wa AS Roma ushinzwe imikino, Frederic Massara, yamaze guhura n'abahagarariye Robinio Vaz mu Bufaransa, bigaragaza ko Roma ishaka gusoza iyi dosiye vuba bishoboka. Amakuru avuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana ku birambuye by'umushahara n'igihe azamara mu masezerano.

    Iki ni ikimenyetso gikomeye ku bakunzi ba AS Roma, kuko Robinio Vaz afatwa nk'igihe kizaza cy'ubusatirizi bw'iyi kipe y'i Roma. Umuvuduko, imbaraga n'ubushobozi bwo gutsinda ibitego bituma abafana batangira kurota ibihe byiza biri imbere.

    Ikipe ya AS Roma yamaze kwibikaho Robinio Vaz w'imyaka 18 y'amavuko

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-as-roma-yamaze-kwibikaho-umusore-wimyaka-18-yamavuko/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe icyumweru #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yahagaritswe n’umutoza icyumweru kubera kutumvikana n’umutoza Bruno Ferry.

    Iki ni icyemezo cyafashwe n’umutoza mukuru Bruno Ferry kubera ko uyu mukinnyi atumva ibyo amubwira gukina.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi batangiye gushwanira ku mukino batsinzwemo na APR FC 4-1 ku wa Gatandatu ikanabatwara Super Cup.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yagombaga gukina nka rutahizamu (typical striker) ariko agasaba kunyura ku ruhande umutoza aremera, bigeze mu mukino hagati yasabye gukina nka rutahizamu nabwo arabyemererwa, nyuma ngo yongeye gusaba guhindurirwa umwanya.

    Umutoza Bruno Ferry akaba atarashimishijwe n’iyi myitwarire ya Ndikumana Asman akaba yahise amuhagarika icyumweru cyose.

    Ndikumana Asman yahagaritswe icyumweru

    Umutoza Bruno Ferry yahagaritse Ndikumana Asman

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-yahagaritswe-icyumweru.html

  • Umukunzi wa Rayon Sports wiyahuye kubera umukino wa APRFC, azashyingurwa ejo #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rayon Sports uheruka kwitaba Imana yiyahuye, Alexandre Nizeyimana azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

    Uyu mukunzi wa Rayon Sports w’imyaka 26 yasanzwe yimanitse mu nzu aho yabaga, bikekwa ko yazize agahinda yatewe n’intsinzwi ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 4-1 mu mukino wa Super Cup wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Uyu musore wari utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, aho yiyahuriye bahasanze urupapuro yandikiye perezida wa Rayon ari n’aho bikekwa ko yiyahuye kubera Rayon.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu yagiye kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC, akaba yaratahanye agahinda gakomeye ndetse bukeye bwaho ku Cyumweru yiriwe yumva Radio agahinda kamwishe, bakaba bamusanze yimanitse.

    Alexandre Nizeyimana wari umukunzi wa Rayon Sports warebaga imikino myinshi y’iyi kipe, akaba azashyingurwa ejo i Kayonza mu Irimbi rya Rwamuhama.

    Yiyahuye kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/umukunzi-wa-rayon-sports-wiyahuye-kubera-umukino-wa-aprfc-azashyingurwa-ejo.html

  • 5K Etienne yerekanye umukunzi we mu mboni za rubanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukunzwe cyane mu Rwanda, Iryamukuru Etienne uzwi ku izina ry'iritazirano 5K Etienne, uri mu bagize itsinda ry'urwenya Bigomba Guhinduka, yatunguye abakunzi be n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye, nyuma yo kwerekana ku mugaragaro umukunzi we witwa Uwizeyimana Josiane, banatangaza ko bari mu myiteguro yo kurushinga.

    Ibi 5K Etienne yabigaragaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto agaragaza uyu mukobwa bari kumwe, ayaherekeza amagambo yuzuyemo urukundo n'amarangamutima akomeye. Ubutumwa bwe bwagaragaje ko uyu mukunzi ari umuntu umuha amahoro n'imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Mu magambo yuje urukundo, 5K Etienne yavuze ko gutekereza Josiane bimugira mushya, ko kumurota bimufasha gusinzira neza, naho kuba bari kumwe bikamwongerera imbaraga zo kubaho no guharanira ejo heza. Yongeyeho ko amukunda byimazeyo, atarinze kugereranya urukundo rwabo n'urw'abandi, kuko kuri we buri munota w'umunsi awumarana n'uwo akunda ufite agaciro gakomeye.

    Yanasabye Imana ko igihe cyagenda gahoro, kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n'uwo umutima we wahisemo. Iyi nkuru yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi bamwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rwo kwitegura gushinga urugo.

    5K Etienne yerekanye umukunzi we bafitanye umushinga wo kurwubakana
    5K Etienne, uri mu bagize itsinda ry'urwenya Bigomba Guhinduka, yatunguye abakunzi be n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye, nyuma yo kwerekana ku mugaragaro umukunzi we
    Uwizeyimana Josiane umukunzi wa 5k Etienne

    Source : https://kasukumedia.com/5k-etienne-yerekanye-umukunzi-we-mu-mboni-za-rubanda/

  • U Burundi bwohereje ingabo nyinshi i Kalemie, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC urushaho kuzamba #rwanda #RwOT

    Umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ukomeje guhungabana, nyuma y'uko u Burundi bwohereje ingabo nyinshi mu ntara ya Tanganyika, by'umwihariko mu mujyi wa Kalemie. Amakuru aturuka mu nzego z'umutekano avuga ko iri yoherezwa ryakozwe mu ibanga rikomeye, ahanini mu masaha y'ijoro, hifashishijwe ubwato bwo mu kiyaga cya Tanganyika n'imodoka za gisirikare zinyuze ku kivuko cya Rumonge.

    Intego nyamukuru y'izi ngabo bivugwa ko ari ugushimangira umutekano w'ibice bifatwa nk'ingirakamaro, cyane cyane mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu Burasirazuba bwa RDC. Kalemie ifatwa nk'umujyi w'ingenzi mu kurinda intara ya Tanganyika, ari na yo mpamvu yitabweho byihariye.

    Si Kalemie gusa izi ngabo zoherejwemo, kuko amakuru yemeza ko hari izageze no mu bice bya Baraka, Bibogobogo ndetse no kuri Point Zero muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi byiyongeraho ibitero bikomeje kugabwa ku ngabo za Leta ya Kongo (FARDC), cyane cyane n'umutwe wa Bakata Katanga, aho raporo zitandukanye zivuga ko hari abasirikare n'abaturage bahasize ubuzima.

    N'ubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije gushakira akarere amahoro, umutekano wo mu Biyaga Bigari uracyari ikibazo gikomeye. Izi mvururu zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, harimo n'impunzi z'Abanyekongo zikomeje guhungira mu Burundi, ibintu bikomeza gukurura ibibazo by'ubutabazi n'imibereho mibi y'abaturage.

    U Burundi bwohereje ingabo nyinshi i Kalemie, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC urushaho kuzamba

    Source : https://kasukumedia.com/u-burundi-bwohereje-ingabo-nyinshi-i-kalemie-umutekano-wo-mu-burasirazuba-bwa-rdc-urushaho-kuzamba/

  • Umukobwa w'imyaka 20 witegura kuzaba Umwamikazi wa Espagne #rwanda #RwOT

    Princess Leonor ufite imyaka 20 y'amavuko, ari mu rugendo rwo kwitegura inshingano zikomeye zo kuzayobora igihugu cye nk'Umwamikazi. Ibi ni amateka mashya muri Espagne, kuko azaba ari Umwamikazi wa mbere uyoboye igihugu ku giti cye (Queen Regnant) mu gihe kirenze imyaka 150 ishize. Uwa nyuma wabigezeho ni Umwamikazi Isabella II, wategetse mu kinyejana cya 19.

    Leonor ni imfura y'Umwami Felipe VI n'Umwamikazi Letizia, akaba ari na we uzaragwa ingoma hakurikijwe amategeko y'igihugu. Kuva akiri muto, yagiye ategurwa buhoro buhoro inshingano z'ubwami, binyuze mu masomo yihariye, imyitozo ya gisirikare, ndetse no kwitabira ibirori n'ibikorwa by'igihugu bigamije kumumenyereza inshingano azahabwa.

    Umuryango w'abami wa Espagne, uzwi nk'aba Bourbon, umaze gutegeka igihugu kuva mu ntangiriro z'ikinyejana cya 18. Uyu muryango washinze ubutegetsi bwawo nyuma y'intambara yo guharanira ingoma ya Espagne, maze uba inkingi ikomeye mu mateka n'imiyoborere y'iki gihugu.

    Mu 1975, Espagne yinjiye mu kindi gihe cy'amateka yayo, nyuma y'urupfu rwa Francisco Franco wari warayoboye igihugu mu butegetsi bw'igitugu imyaka igera kuri 40. Umwami Juan Carlos I ni we wasubijeho ubwami, anashyira igihugu mu nzira ya demokarasi n'ubwiyunge. Mu 2014, yeguye ku ngoma ayisigira umuhungu we Felipe VI, ari na we se wa Princess Leonor.

    Uyu mukobwa akomeje gufatwa nk'icyizere gishya cy'ubwami bwa Espagne n'ahazaza h'igihugu mu miyoborere ihuza amateka n'igihe cya none.

    Umukobwa w'imyaka 20 witegura kuzaba Umwamikazi wa Espagne

    Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wimyaka-20-witegura-kuzaba-umwamikazi-wa-espagne/

  • Sadate yahishuye uko yatashye ukubiri n’umugore anagenda yihisha we kubera APR FC #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate, yahishuye ko nyuma yo gutsindwa na APR FC, yatashye mu rukerera mu gihe umuryango we bari bajyanye wari watashye kare.

    Hari mu mukino wa Super Cup, wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026 maze Rayon Sports itsindwa na APR FC 4-1.

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko uriya munsi wamubanye muremure ndetse ataha ukubiri n’umuryango we.

    Ati “Umunsi w’ejo wambereye muremure cyane ndetse natashye mu rucyerera nanga ko muri cartier bambona, navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mu gihe abandi intsinzi yabagejeje mu bicu.”

    Ni ku nshuro ya mbere ya APR FC yari itwaye Super Cup itsinze Rayon Sports kuko inshuro 2 zari zarabahuje kuri iki gikombe Rayon yabatsinze.

    2017 Rayon Sports yagitwaye itsinze APR FC 2-0 mu gihe 2023 yagitwaye itsinze APR FC ibitego 3-0.

    Umunsi w’ejo wambereye muremure cyaneeee ndetse natashye murucyerera nanga ko muri Quartier ba mbona, navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mugihe abandi INTSINZI yabagejeje mubicu. 🤔🤔🤔😪😪😪😴😴😴 pic.twitter.com/gqSWJDeLrC

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 11, 2026

    Munyakazi Sadate yavuze ko yatashye ukubiri n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/sadate-yahishuye-uko-yatashye-ukubiri-n-umugore-anagenda-yihisha-we-kubera-apr.html