Author: webrwanda

  • Tchabalala yatanzweho akayabo yerekeza mu Al Merreikh #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe ya Musanze FC, Shabani Hussein Tchabalala yamaze kwerekeza muri Al Merreikh yo muri Sudani y’Epfo ariko ikina shampiyona y’u Rwanda.

    Byemejwe n’ikipe ya Musanze FC yavuze ko yagurishije uyu rutahizamu uri mu bahagaze neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti 'Twumvikanye na El Merriekh SC Bentiu ku igurwa rya Shaban Hussein.”

    Musanze FC ikaba yishyuwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemere kurekura inkingi ya mwamba mu busatirizi bwayo wari usigaranye amezi 6 ku masezerano ye.

    Tchabalala akaba yarakinnye umukino we wa nyuma muri Musanze FC ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2025 ubwo Musanze FC yatsindaga Marines FC 3-1, akaba yaratsinzemo ibitego 2.

    Shabani Hussein Tchabalala akaba amaze gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda kuva 2016 yagera mu Rwanda, yakiniye Amagaju, Rayon Sports, Bugesera FC, AS Kigali na Musanze FC yakiniraga.

    Tchabalala yatandukanye na Musanze FC yerekeza muri Al Merreikh

    Source : http://isimbi.rw/tchabalala-yatanzweho-akayabo-yerekeza-mu-al-merreikh.html

  • Uko King James na Miss Jojo bashyize itafari riremereye ku nganzo ya Rlutta #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rlutta yagaragaje uburyo King James na Miss Jojo bashyize itafari riremereye ku nganzo ye y’umuziki n’urugendo rurerure yaciyemo rwagizwemo uruhare n’amateka asharira kugeza ku kwisanga ari umuhanzi.

    Mu kiganiro kirambuye na ISIMBI, Alice Lambert Rutayisire uzwi nka Rlutta yatangaje ko yavukiye mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko nyirakuru ahungiyeyo mu mwaka wo mu 1969 ahunze politike y’ivanguramoko n’amacakubiri yari yarahawe intebe icyo gihe, byanatumye ababyeyi be bahitamo kuguma gutura muri iki gihugu kugeza ubwo bamubyaraga.

    Rlutta wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Umeze Bon?’ avuga ko ubwo yazaga kuba mu Rwanda byari mu gihe indirimbo z’abahanzi barimo King James na Miss Jojo zari zigezweho cyane ndetse nawe akazifashisha mu kwiga ururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu kwihatira gusubiramo imirongo yazo.

    Ati 'Ubundi mu busanzwe ururimi rwanjye rwa mbere ni igiswahi nkakurikizaho icyongereza nakoresheje cyane ubwo nazaga hano. Ubwo nageraga mu Rwanda nigiye ikinyarwanda ku ndirimbo za King James na Miss Jojo bari bagezweho.'

    Uyu muhanzikazi yanakuye urujijo ku byavugwaga ko ubutumwa bukunze kumvikana mu ndirimbo ze by’umwihariko 'Umeze Bon’, ‘Never Mind’ na 'Hold My Hand’ bwaba bufite aho buhuriye n’ubuzima bwe bw’urukundo.

    Yavuze ko ahanini akuru ibitekerezo mu kuganira n’abakobwa bagenzi be baba barahuye n’ibibazo nk’ibyo kubyeshwa n’abakunzi babo mu rukundo gusa ko ntaho bihuriye nawe ubwe.

    Ati 'Njyewe nk’umuhanzi nishyira mu myanya y’abandi bantu cyangwa nkumva ubuhamya bw’abandi bakobwa bahora banyandikira ku byababayeho mu rukundo gusa ntaho bihuriye nanjye ubwange, usibye kuri 'Umeze Bon’ bisa nk’ibyenda guhura n’ukuri kwange bwite.'

    Rlutta yanahishuye ko uyu mwaka yitegura gushyira hanze indirimbo nyinshi kurenza uko yabigenje muri 2025 ndetse ko arangamiye kwagura imbago z’umuziki we akawurenza ku mbibi z’ubutaka bw’u Rwanda.

    Ati '2026 turi mu kazi kose abafana banjye bitege indirimbo nshya ngiye kuzashyira hanze vuba aha, gusa nanone banitege ko hari imishinga ndi gutegurana n’abandi bahanzi bakomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.'

    Indirimbo 'umeze Bon’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi magana atatu na makumyabiri ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi atatu imaze ishyizwe hanze.

    Rlutta yavuze ko King James na Miss Jojo ari bo bamusunikiye ku kuba umuhanzi

    Source : http://isimbi.rw/uko-king-james-na-miss-jojo-bashyize-itafari-riremereye-ku-nganzo-ya-rlutta.html

  • Chairman wa APR FC yanenze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze byo gukinisha abakinnyi 6 bashya batamenyeranye n’abandi atari byo, uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

    Ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 muri Stade Amahoro, Rayon Sports muri 11 yabannjemo abakinnyi 6 bashya bari bakoze imyitozo itageze no ku cyumweru kandi abenshi bari bamaze igihe badakina.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo Rayon Sports yakoze bitabaho, aba bakinnyi yabihutishije cyane.

    Ati “Usibye ko tutiga, wategura abantu icyumweru kimwe cyangwa bibiri? Umupira niba dushaka kuwusesengura tujye dushyiramo akantu ko kumenya umupira, iyo umbwira ngo uzanye abakinnyi ibyumweru bibiri barakina derby, yego mu mupira bijya bibaho umuntu umwe gukora ibitangaza ariko ntabwo wambwira ngo barakina umupira bahuje (collective game).”

    Yakomeje avuga ko APR FC kuba imenyeranye byaboroheye cyane, n’aho Rayon Sports uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

    Ati “Wabonye ko byabananiye ariko APR FC kuko imaze igihe yitegura wabonye ko bakinnye umupira usukuye, bashyize hamwe, bariya rero bakinaga ku giti cyabo ntabwo watsinda, ntibishoboka kereka habaye ibitangaza by’umupira.”

    Abakinnyi batandatu bashya Rayon Sports yakinishije kuri uyu mukino harimo Likau Kitoko ni we wakinaga muri Flambeau du Centre abandi barimo Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Tshimanga Tshilemb, Ben Aziz Dao na Bienvenu Vigninou bari bamaze igihe badakina.

    Chairman wa APR FC yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze atari byo

    Source : http://isimbi.rw/chairman-wa-apr-fc-yanenze-rayon-sports.html

  • Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe #rwanda #RwOT

    Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe, nyuma y'uko ibiganiro byayo na Michael Carrick bigaragaje icyizere n'umusaruro mwiza. Amakuru yizewe aturuka mu buyobozi bw'iyi kipe yemeza ko Carrick yiteguye kwakira inshingano zo gutoza Manchester United, nyuma yo kugirana ibiganiro byiza n'abayobozi b'iyi kipe yo mu Bwongereza.

    Michael Carrick, wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United ndetse akanaba umutoza wungirije, ari imbere ya Ole Gunnar Solskjær mu guhabwa izi nshingano, cyane cyane nyuma y'uko ibiganiro bye n'ubuyobozi byagaragaje ubushake, ubunararibonye n'ubumenyi buhagije ku miterere y'iyi kipe. Carrick azwiho gusobanukirwa umuco wa Manchester United, kuba yarayikinnyemo imyaka myinshi, ndetse no kumenya neza abakinnyi n'imikorere y'imbere mu ikipe.

    Amakuru avuga ko Manchester United ishobora gutangaza umutoza w'agateganyo mushya mu masaha ari hagati ya 24 na 48 ari imbere, igihe icyemezo cya nyuma kizaba kimaze gufatwa. Abafana ba Manchester United hirya no hino ku Isi bari mu byishimo n'amatsiko menshi, bategereje kumenya uzayobora iyi kipe mu gihe cy'inzibacyuho, hagamijwe kongera icyizere, umusaruro n'imbaraga mu mikino iri imbere.

    Iyi nkuru iragenda ikomeza gukurikirwa cyane, kuko ishobora kuba intangiriro y'igihe gishya kuri Manchester United. Michael Carrick, ufite amateka akomeye n'iyi kipe, ashobora kuba igisubizo gishya abafana bamaze igihe bategereje. Abakunzi b'umupira w'amaguru barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru mashya, kuko itangazo rikomeye rishobora gutangazwa mu gihe gito kiri imbere.

    Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe
    Manchester United igiye kugena Michael Carrick nk'umutoza mushya w'agateganyo

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-iri-mu-bihe-bikomeye-byo-gufata-ibyemezo-bikomeye-ku-hazaza-hikipe/

  • IShowSpeed yatangarije Isi yose ko u Rwanda kiri mu bihugu bifite uburanga #rwanda #RwOT

    IShowSpeed, wagiriye ibihe byiza mu Rwanda, yakiriwe mu buryo budasanzwe n'ibihumbi by'Abanyarwanda mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali n'ahandi yasuye. Aho yanyuze hose, abaturage bagaragaje ibyishimo n'urukundo rwinshi, na we ntiyahwemye gushima u Rwanda, aruvuga nk'igihugu cyiza kurusha ibindi byose amaze gusura.

    IShowSpeed yabitangaje mu mashusho acisha kuri channel ye ya YouTube mu buryo bwa live, aho yagendaga yerekana urugendo rwe n'ibikorwa bitandukanye yarari gukorera mu Rwanda. Mu byo yakoze harimo gusura ingagi zo mu Birunga ari kumwe n'itsinda rye, nyuma yaho basura Gorilla Guardians Village, ahahoze hatuye abahigi none biyeguriye kubungabunga ibinyabuzima no gusobanura amateka n'umuco Nyarwanda.

    Nyuma y'ibi bikorwa, yerekeje mu Mujyi wa Kigali aho yasuwe cyane n'abafana be Zari Court, bakoranye imyidagaduro itandukanye irimo imyitozo ngororamubiri n'ibizamini by'imbaraga bitandukanye byashimishije benshi.

    IShowSpeed kandi yasuye restaurant izwi nka kwa Issa mu Biryogo, aho yasogongeye ku mafunguro gakondo arimo isombe, ubugali, umuceri w'ipilau na brochette. Aha ni ho yahuriye n'umukoresha w'imbuga nkoranyambaga Osmarito, bakinana umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

    Abajijwe igihe azamara mu Rwanda, IShowSpeed yasubije ko ntagihe ahafite, ndetse atangaza ko yahaguze inzu. Muri uru rugendo rwe, yagaragaye yambaye umupira w'ubururu wanditseho 'Rwanda' n'umubare 7, ujyanye n'urukundo afitiye Cristiano Ronaldo.

    IShowSpeed yatangarije Isi yose ko u Rwanda kiri mu bihugu bifite uburanga

    Source : https://kasukumedia.com/ishowspeed-yatangarije-isi-yose-ko-u-rwanda-kiri-mu-bihugu-bifite-uburanga/

  • Uyu munsi Tiamo Lounge iraba isibaniro ry'imyidagaduro #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 11 Mutarama 2026, Tiamo Lounge irahinduka isoko y'ibyishimo n'imyidagaduro idasanzwe, ubwo abakunzi b'imyidagaduro n'ibyamamare bitandukanye mu muziki nyarwanda barahurira aho mu kwidagadura no kwishimira ubuzima mu buryo budasanzwe. Iri joro rirangwa n'akanyamuneza, umuziki mwiza n'ubusabane bwihariye, bituma Tiamo Lounge yongera kugaragaza ko ari hamwe mu hantu h'imyidagaduro z'icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali.

    Umuziki w'iri joro uravangwa n'abahanga mu kuvanga imiziki ari bo Dj Caspi na Dj Crush, bakaba barasusurutsa abaribuze binyuze mu ndirimbo zigezweho n'izakunzwe, bituma abakunzi b'imyidagaduro badahwema kubyina no kwishima iri joro ryose.

    Iki gikorwa kirayoborwa na Tania na Jesca, mu buhanga mu kwakira abantu no gutuma gahunda igenda neza mu mwuka w'ibyishimo.

    Abagana Tiamo Lounge bakomeje guhabwa serivisi nziza zirimo ibinyobwa byujuje ubuziranenge, ahantu heza ho kwicarana n'inshuti, ndetse n'umutekano usesuye. Ibi byose bikomeje gutuma Tiamo Lounge ihitamo rya benshi mu minsi isanzwe no mu birori byihariye, by'umwihariko ku bakunda imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-gatanu-tiamo-lounge-iraba-isibaniro-ryimyidagaduro/

  • APR FC yanyagiye Rayon Sports yakinnye nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yegukanye Igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) inyagiye Rayon Sports 3-0.

    Ni mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Rayon Sports ikaba mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga harimo 6 bashya iheruka kugura ari bo Kwizera Olivier, Ben Aziz Dao, Tshimanga Tshilemb, Lakau Kitoko, Yannick Bangala na Joachim.

    Aba bakinnyi nta kintu bafashije iyi kipe uretse gutuma itsindwa aho nk’igitego cya mbere cyatsinzwe na William Togui Mel ku munota wa 20 ni ku ikosa rya Kwizera Olivier wamwihereye umupira.

    Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ssekiganda Ronald ku munota wa 40, yawuteranye Tshimanga Tshilemb utagize icyo akora.

    Ku munota wa 71, Yussif Dauda yatsinze igitego cya 3, ni nyuma yo kunyura mu bakinnyi bagera kuri batanu ba Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye impazamarira ku munota wa 3 w’inyongera w’igice cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Asman.

    Mamadou Sy ntiyatumye bahumeka kuko ku munota wa 4 w’inyongera yahise atsinda igitego cya kane.

    Umukino warangiye ari 3-0 maze APR FC yegukana Super Cup, ni ku nshuro ya mbere APR FC yegukanye Super Cup iyitwaye Rayon Sports kuko inshuro 2 ziheruka bahuye Rayon yarabatsinze, 2017 yabatsinze 2-0 n’aho 2023 ibatsinda 3-0.

    APR FC yanyagiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiye-rayon-sports-yakinnye-nabi-amafoto-12481.html

  • IShowSpeed yeretswe urukundo rudasanzwe i Kigali, ataka u Rwanda #rwanda #RwOT

    IShowSpeed, yandikiye amateka mu mihanda ya Kigali, ni nyuma yo kwerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi be aho yavuze ko nta gihugu cyiza nk’u Rwanda yabonye.

    Aya magambo yumvikanye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa 'live’ aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye, mu Rwanda yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 87.

    IShowSpeed wageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ahita yerekeza i Musanze muri One & Only Gorilla’s Nest mu Kinigi aho yaraye.

    Yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga akaba yavuze ko mu minsi mike azashyira hanze amashusho y’urugendo rwe mu Birunga.

    Nyuma yo gusura ingagi we n’itsinda rye, basuye 'Gorilla Guardians Village’ ikigo cy’abahoze ari abahigi muri Pariki kuri ubu biyeguriye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bakanigisha amateka y’aka gace n’umuco nyarwanda muri rusange.

    Nyuma y’ibyo bikorwa IShowSpeed yerekeje i Kigali aho yahise ajya kuri Club Rafiki ahasanga abafana be benshi bakorana ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, kugerageza gukurura moto ebyiri ziri kugenda mu byerekezo bibiri bitandukanye n’ibindi.

    Ari kuva kuri Club Rafiki, ni bwo IShowSpeed yavuze ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ruri mu byiza yagezemo ku buryo yumva azanagaruka.

    Ati 'Ntabwo ngiye kubeshya u Rwanda mu buzima bwanjye bwose ni cyo gihugu cyiza nagezemo. Reba nka hariya uba uri kureba umusozi. Nagiye hanze y’umujyi, nagiye mu ishyamba ntabwo ndi kubabeshya ni heza. Ibidukikije ni byiza cyane.'

    Akomeza ati ' U Rwanda ni rwiza cyane nzagaruka nk’icyumweru mu biruhuko.'

    Yakomereje kuri Stade Amahoro, aho yasanze itorero ribyina Kinyarwanda akabyinana na ryo, afatanya n’abakaraza kuvuza ingoma, ndetse azenguruka stade ayereka abari bamukurikiye.

    Mu magambo ye yavuze ko Stade Amahoro ari imwe muri stade nziza yagezemo muri Afurika.

    Nyuma yerekeje kuri BK Arena aho yasanze bamwe mu bakinnyi ba Basketball bagirana ibihe byiza bakinana uwo mukino. Umwe mu bari mu itsinda rye ubwo yageragezaga gutera umupira mu nkangara, yituye hasi avunika ukuguru.

    Yahise yerekeza kuri Zaria Court aho na ho yari ategerejwe n’abafana be benshi, barimo abamuhaye igishushanyo bamukoreye, cake ikoze mu isura ye, akora n’indi mikino ngororamubiri.

    IShowSpeed aho yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe n’abamukurikira benshi bagenda bavuga izina rye, ndetse ubwo yavaga kuri Zaria Court yahuye n’umwe mu bafana be wamubonye afatwa n’amaragamutima ararira mu muhanda.

    Nyuma y’ibyo yerekeje mu ruhongore ajya kwerekwa uko bakama inka ndetse azimanirwa amata.

    Mu masaha abiri n’igice ari gukora live streaming mu Rwanda, yabonye abamukurikira bashya barenga ibihumbi 92.

    Yavuze ko ari bo benshi yaba yaragize muri ibi bikorwa bye byo kuzenguruka ibihugu ugereranyije n’uko byari bimeze mu bindi bihugu yasuye.

    Yahavuye ajya ahazwi nko mu marange mu Biryogo, aho yagiye kugerageza ibiryo byo mu Rwanda.

    IShowSpeed yagiye muri restaurant izwi nko kwa Issa mu Biryogo, aho yahawe Isombe, ubugali, umuceri w’ipilau na brochette.

    Muri iyi restaurant yahahuriye n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Osmarito, aho bakinanye umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

    IShowSpeed abajijwe n’umwe mu bo yasanze muri iyi restaurant igihe azamara mu Rwanda, yamusubije ko azahamara igihe kuko yahaguze inzu.

    Mu Rwanda ibi bikorwa yabikoze yambaye umupira w’ubururu wanditseho u Rwanda mu mugongo ndetse n’umubare karindwi, ibifite aho bihuriye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru akunda cyane, Cristiano Ronaldo na we wambara umubare 7 ku myenda akinana.

    IShowSpeed yasize inkuru i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/ishowspeed-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-i-kigali-ataka-u-rwanda.html

  • FERWAFA yirukanye ikipe imwe burundu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafashe umwanzuro wo kwirukana burundu Kirehe FC nyuma yo kumara imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA.

    Ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu nama w’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Muri iyi Nteko Rusange imwe mu ngingo yagombaga kwigwaho ni ukwirukana umunyaryango niba ahari, ni ho umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yahise afata ijambo avuga ko amategeko ateganya ko iyo umunyamuryango wa FERWAFA amaze imyaka 2 yikurikiranya atitabira amarushanwa ahagarikwa, yabikora imyaka 3 yikurikiranya ahagita yirukanwa.

    Yahise asaba Abanyamuryango ko bakwemeza ko Kirehe FC yakwirukanwa kuko imaze imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA kuko iheruka gukina mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, umwaka ukurikiyeho yariyandikishije ariko ntiyakina.

    Kirehe FC ikaba itakinariho kuko yamaze kwivanga n’ikipe ya Etoile del’Est ndetse n’abayobozi barivanga aho akarere ka Kirehe gasigaye gafatanya n’aka Ngomba gutunga iyi kipe ya Etoile del’Est.

    Kirehe FC yirukanywe burundu

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yirukanye-ikipe-imwe-burundu.html

  • APR FC iraganurira imodoka yayo nshya kuri Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yemeje ko ku mukino wa Super Cup ihuramo na Rayon ari bwo iri bugende bwa mbere mu modoka yayo nshya iheruka kugura.

    Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko imodoka yayo nshya ari yo itwara abakinnyi uyu munsi ku mukino wa Super Cup.

    Ni imodoka nini cyane ubona ko iri ku rwego rukwiye ikipe nka APR FC.

    Ikaba yari itegerejwe cyane n’abakunzi ba APR FC kuva muri Gashyantare 2025 Chairman w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa yavuga ko mu minsi 45 izaba yabonetse.

    Gusa muri Nzeri 2025, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabwiye ISIMBI ko bus yatangiye gukorwa ariko uko bifuza ko izaba imeze ari byo byayitindije.

    Ati “Bus yo ndibaza ko umuterankunga wacu mukuru ari we MINADEF yatanze ‘commande’ kandi byarakozwe, gusa habayemo ikibazo, bus twifuzaga ni imodoka ifite uko ikozwe atari iyo bagurisha mu isoko yararangiye gukorwa.”

    “Ifite ibintu by’ingenzi bigomba kujyamo, igomba gukorwa mu ruganda rero ibyo twabahaye twifuza bizaba biyirimo nibyo byabateye gutinda, ariko ibyo ari byo byose izaza.”

    APR FC uyu munsi tariki ya 10 Mutarama 2026 irahura na Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino wa Super Cup.

    Uyu munsi APR FC iragenda muri bus nshya

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iraganurira-imodoka-yayo-nshya-kuri-rayon-sports-amafoto.html