Author: webrwanda

  • Rutanga Eric wakiniye Rayon na APR FC yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso wakiniye APR FC, Rayon n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Rutanga Eric yashyize akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’imyaka myinshi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yabitangaje abinyujije mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2025, aho yagaragaje amarangamutima y’ishimwe n’icyubahiro afitiye umupira wamugize uwo ari we uyu munsi.

    Mu butumwa bwe, Rutanga yagize ati 'Warakoze umupira w’amaguru. Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze, unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.'

    Yakomeje ashimira amakipe yose yakiniye, abatoza, abo bakinnye, abayobozi n’abafana bamubaye hafi mu rugendo rwe rwose.

    Rutanga Eric yagaragaje ko umupira atawubonaga nk’umukino gusa, ahubwo yawufataga nk’umuryango n’ubuzima bwe bwa buri munsi. Yagize ati buri myitozo, buri mukino n’ibitambo yatanze byamugize umuntu wubatse indangagaciro z’ubwiyemeze n’ubupfura.

    Uyu myugariro yavuze ko nubwo afashe indi ntambwe mu buzima bwe, abikoze ashimira uru rugendo rurerure anyuzemo, agaragaza ko atari ugusezera burundu ku mupira, ahubwo ari ugushimira ibyo wamuhaye n’abantu bose yawuhuriyemo.

    Mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru, Rutanga Eric yakiniye amakipe atandukanye akomeye mu Rwanda. Aheruka gukinira Gorilla FC, ariko izina rye ryamamaye cyane mu gihe yakiniraga Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino wa 2017/2018, ubwo yari avuye muri APR FC, kugeza mu 2020 ubwo yagurishwaga muri Police FC.

    Mu gihe yamaze muri Rayon Sports, Rutanga yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye birimo igikombe cya Shampiyona ya 2018/2019, igikombe cy’Agaciro 2017 n’icy’Intwari 2018. Yanagize uruhare mu mateka ya Rayon Sports ubwo yageraga muri kimwe cya kane cya CAF Confederation Cup ya 2018.

    Rutanga Eric wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi yasezeye ruhago

    Rutanga Eric yandikanye amateka na Rayon Sports

    Yanabaye kapiteni wa Police FC

    Rutanga yakuriye muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/rutanga-eric-wakiniye-rayon-na-apr-fc-yasezeye-ruhago.html

  • Bimwe mu byaha DJ Toxxyk akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Shema Arnaud De Bosscher uzwi ku izina rya DJ Toxxyk ari mu maboko y'ubutabera, aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi butaturutse ku bushake ndetse n'ibikorwa bifitanye isano n'ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

    Ibi byaha bifitanye isano n'impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, aho imodoka yavugwaga ko yari itwawe na DJ Toxxyk yagize impanuka ikomeye, ikaba yaraguyemo umupolisi wari mu kazi. Nyuma y'iyo mpanuka, inzego z'umutekano zatangiye iperereza ryimbitse, ari na ryo ryaje gutuma hasangwa ibiyobyabwenge iwe, bikomeza gukomeretsa dosiye ye.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo ya 111, risobanura ko umuntu wica undi atabigambiriye, bitewe n'uburangare, kutitonda cyangwa kudakurikiza amategeko, aba akoze icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake. Iyo agihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri, ndetse n'ihazabu ishobora kuva kuri 500,000 FRW ikagera kuri 2,000,000 FRW.

    Ku bijyanye n'ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ubifatanwa, ubikoresha cyangwa ubyitaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha gihanwa n'igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu DJ Toxxyk agezwa imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, aho aburanishwa ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025 mu Karere ka Karongi, aho bikekwa ko yari ari mu nzira ahunga nyuma y'iyo mpanuka.

     

    Source : https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaha-dj-toxxyk-akurikiranyweho/

  • Urubanza rwa DJ Toxxyk rwatewe ipine #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Arnaud Shema wamamaye mu mwuga wo kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk.

    Uyu musore akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yo mu muhanda yakozwe n’imodoka yagonze umuntu igahita icika, bikavugwa ko iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi.

    Ibyabaye byatumye inzego z’umutekano zitangira iperereza ryihuse, ari na ryo ryaje kuvamo ifatwa rya DJ Toxxyk.

    Iburanisha ku ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe ku wa 7 Mutarama, ariko ryaje gusubikwa nyuma y’uko Shema n’abamwunganira mu mategeko basabye urukiko igihe cyiyongereye cyo kwiga neza dosiye y’urubanza.

    Abunganizi be bagaragaje ko dosiye bayibonye bitarenze amasaha 24 mbere y’uko iburanisha ritangira, bityo bikabagora gutegura neza uko baburana.

    Urukiko rwumvise izo mpamvu, rwemeza ko iburanisha risubikwa kugira ngo impande zombi zibone umwanya uhagije wo kwitegura.

    Nk’uko byatangajwe n’Urukiko, DJ Toxxyk akurikiranyweho ibyaha bine, nubwo ibisobanuro birambuye kuri ibyo byaha bitatangajwe.

    Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n’uko buhanwa.
    Ivuga ko umuntu wica undi by’ububuraburyo, uburangare, ubushake buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, ahanishwa igifungo kitari mu nsi y’amezi atandatu (6),ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Urubanza rwa Dj Toxxyk rwimuwe

    Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-dj-toxxyk-rwatewe-ipine.html

  • Shaddy Boo yahishuye ko yatereranywe n’inshuti ze hafi gupfa #rwanda #RwOT

    Shaddy Boo yatangaje uburyo umwaka ushize wamubereye igihe kiremereye cyuzuyemo imitwaro ikomeye no gutereranwa n’inshuti mu buryo budasanzwe, ariko akiyemeza kudaheranwa n’izo ntege nke.

    Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko aherutse kunyura mu bihe bitamworoheye na gato.

    Ni ubutumwa bwuje amarangamutima, agaragaza uko umwaka ushize wamubereye uw’igeragezwa rikomeye.

    Mu byo yanditse, Shaddy Boo yavuze ko yifuza gusangiza abantu bimwe mu byo yanyuzemo, agira ati 'Umwaka ushize wabaye umwaka wansenye. Nta kintu wantwaye, ariko waranyangije cyane. Naribuze, nishakisha mu buryo bwa bucece, mu mubabaro, mu ijoro aho nta n’umwe nabashaga gusangiza amarira yanjye.'

    Yakomeje asobanura ko muri ibyo bihe yumvaga ari wenyine cyane, nta muntu n’umwe umuba hafi cyangwa umusobanukirwa.

    Ati 'Nari njyenyine. Umwe rukumbi. Nta n’umwe wamfashije kwikorera umutwaro wanjye, nta muntu wumvaga urwo rugamba rutagaragara rwahoraga mu mutwe n’umutima byanjye.'

    Icyakora, Shaddy Boo yagaragaje ko nubwo yababaye bikomeye, hari ikintu cyamubereye inkingi yo kudacika intege ari cyo abakobwa be babiri bato.

    Ati 'Gusa nari mfite abakobwa banjye bato babiri. Bari bahari. Mu maso yanjye ananiwe, barambyutsaga buri gitondo. Iyo bataza kubaho, nanjye sinari kuba ngihari. Bambereye impamvu yo gukomeza guhaguruka, igihe cyose hari icyashaka ko ngwa.'

    Uyu mugore yavuze kandi ko n’ubwo yahoranye inshuti, muri icyo gihe gikomeye nta n’umwe wamubaye hafi ngo amusangire uwo mutwaro w’ububabare yikoreye, ibintu byatumye arushaho kumva uburemere bw’urugamba yarimo.

    Yongeyeho ati 'Gusa ku bw’ubuntu bw’Imana, nararokotse, kandi muri uko gucungurwa nongeye kwibona. Ubwo buribwe bwamfunguye amaso, buranyubaka, bungira mushya.'

    Shaddy Boo yasoje avuga ko uyu munsi atewe ishema n’uwo ari we, kandi ko umwaka wa 2026 yawinjiyemo yiteguye guhangana n’ibyashaka kumuhungabanya.

    Yanashimangiye ko yizeye ko ibizamugerageza bizamutinya, na we akaba yiteguye kuwubamo neza, afite icyizere n’imbaraga nshya zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.

    Shaddy Boo yavuze ko umwaka ushize wamushaririye

    Source : http://isimbi.rw/shaddy-boo-yahishuye-ko-yatereranywe-n-inshuti-ze-hafi-gupfa.html

  • Na M23 ifata Goma ntiyankanze ntankanswe ibya Yampano _ Alyn Sano ku gutinyisha igihangano #rwanda #RwOT

    Alyn Sano yagaragaje ko atajya yita ku by’impungenge zo gutinya gushyira hanze igihangano cye mu gihe hari inkubiri y’andi makuru ari kuvugwa cyane atinya ko kitazarebwa.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Aline Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zo kumvwa ako kanya gusa ari byo bimuha imbaraga zo gutera umugongo ibyo kuzitinyisha kugira ngo zitazarebwa cyane bitewe n’ikiri kwigarurira imitwe y’ibitangazamakuru muri icyo gihe.

    Ati 'Reka reka buriya nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye kuko n’igihe M23 ifata Bukavu ntiyigeze imbuza nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”

    'Impamvu mbyizera gutyo ni uko nyuma y’imyaka ingahe uzaza kureba cyangwa kumva ya ndirimbo ntazita ngo yasohotse ku gihe cy’amashusho y’urukozasoni ya Yampano.'

    Shengero Aline yanongeyeho ko abona umuhanzi ushingira inganzo ye ku bigezweho mu gihe runaka aba afite ibyago byinshi byo kuzima mu gihe adashyize imbere umwihariko we mu byo akora.

    Ati 'Umuhanzi ukurikira ibigezweho akaba ari byo aririmba gusa ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho akiza aba ashobora kuzima mu gihe runaka by’umwihariko iyo Trend igeze ku musozo.'

    Uyu muhanzikazi yanemeje ko muri uyu mwaka yitegura kuzashyirira hanze album ye ya kabiri nyuma y’iyo yise 'Rumuri' yaherukaga gusohora.

    Kuri iyi album atarashyirira hanze izina yemeje ko izaba inagizwe na zimwe mu ndirimbo ze zamaze gusohoka zirimo 'Chop Chop’ yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, ‘Turn It Up’ na 'Fire’.

    Alyn Sano yavuze ko nta cyamubuza gusohora indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/na-m23-ifata-goma-ntiyankanze-ntankanswe-ibya-yampano-_-alyn-sano-ku-gutinyisha.html

  • Nairobi United yatakagije Hakizimana Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Nairobi United yahaye ikaze umukinnyi w’umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri ivuga ko ba myugariro bo muri shampiyona ya Kenya bagomba kuba biteguye.

    Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi wari umaze iminsi nta kipe afite, mu minsi yashize yagiye muri Kenya kurangizanya n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

    Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bavuze ko uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu agiye kubafasha byinshi.

    Ati “Twishimiye kubamenyesha isinya ry’umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri.”

    “Mwarimu w’ahazaza, umuremyi w’ibitego, umugabo uzi gutatanya ubwugarizi bukomeye. Muhadjiri atuzaniye ubunararibonye mu kibuga hagati. Imihanda ya Nairobi igiye umutangabuhamya wabyo. Ikaze mu muryango Muhadjiri.”

    Hakizimana Muhadjiri akaba yinjiye muri iyi kipe iri no mu matsinda ya CAF Confederation Cup asanzemo undi munyarwanda, Buregeya Prince iheruka no gusinyisha umugande Kizza Mustafa.

    Muhadjiri yahawe ikaze muri Nairobi United

    Source : http://isimbi.rw/nairobi-united-yatakagije-hakizimana-muhadjiri.html

  • Papa Cyangwe yihanganishije Yampano #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa cyangwe yifatanyije n’umuhanzi Yampano mu bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma yo guhishura ko yamaze gutandukana n’umukunzi we.

    Ku munsi w’ejo ni bwo Yampano yahamirije ISIMBI ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Uwineza Diane bari mu rukundo ndetse wanagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yakwirakwiye mu mpera za 2025.

    Yampano wihariye imitwe y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda muri 2025 ahanini kubera inkuru mbi zamwandikwagaho nyuma y’ishyirwa hanze ry’aya mashusho, yanashimangiye ko n’umubano usanzwe hagati ye na Uwineza utagihari.

    Mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yaragagaje ko yifatanyije na Yampano muri ibi bihe ari kunyuramo.

    Papa cyangwe yanditse ati 'Ntakitagira iherezo muvandimwe Yampano wanyuze muri byinshi bikomeye humura n’ibi urabicamo Imana irahari kandi iracyagufiteho imigambi myiza.'

    'Satani n’abakurwanya bose bazatsindwa mu izina rya Yesu. Komeza kwihangana ukore ukomeze ukore akazi kawe neza kuko twe abafana bawe, inshuti n’umuryango wawe turahari ku bwawe Kandi turagukunda cyane.'

    Muri 2025 aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo yakunzwe cyane bise 'Ngo’ yarebwe n’abarenga miliyoni eshanu ku rubuga rwa YouTube.

    Papa Cyangwe yihanganishije inshuti ye Yampano

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yihanganishije-yampano.html

  • Rayon Sports ntiyagiye ku isoko ishaka kwemeza bakazayemeza? Aho ntiyamanitse agati yicaye? #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe n’uburyo Rayon Sports yagiye ku isoko ry’abakinnyi, aho yasinyishije abakinnyi benshi kandi itagize icyo yitaho, hategerejwe kureba niba bose bazayihira cyangwa bamwe bazayihombera cyane ko hari n’abataherukaga mu kibuga bakaba banahenze.

    Ntibikunze kubaho kubona ikipe yasinyishije abakinnyi barenze 3 mu isoko rito (ryo mu kwa Mbere) ahanini biterwa n’uko ikipe iba yariyubatse ijya gutangira umwaka w’imikino, noneho isoko rito ryafungurwa bakareba ahari ibihanga bakaba ari ho bagenda baziba.

    Kuri ubu Rayon Sports yongeyemo abakinnyi batandatu barimo batanu b’abanyamahanga, basanga abandi bagera kuri 12 yari ifite.

    Kongeramo aba bakinnyi si ikibazo kuko yari ibakeneye bitewe n’abo yari isanganywe, gusa nubwo umunyarwanda yavuze ngo nta wuvuma iritararenga ariko wakwibaza ku rwego rw’abakinnyi yongeyemo.

    Iyi kipe iyobowe na Komite y’Inzibacyuho yasimbuye ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddee, ishobora kuba yaragiye ku isoko ishaka kwerekana ko ubuyobozi basimbuye ntacyo bwakoze mu bijyanye no kugura abakinnyi ariko ntibarebe ku bindi bibazo byateza ikipe.

    Iyo urebye muri aba bakinnyi batandatu bongewemo usanga byibuze bane nta kipe bari bafite, hari n’abari bamaze umwaka urenga badakina.

    Umukinnyi wa mbere bigaragara ko yakinaga ni Faustin Lakau Kitoko ukomoka muri DR Congo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yakiniraga ikipe ya Flambeau du Centre FC y’i Burundi.

    Mu bandi yasinyishije harimo umunyezamu Kwizera Olivier. Uyu munyezamu yaherukaga mu ikipe ya Al Kawkab yo muri Saudi Arabia, bakaba baratandukanye muri Kamena 2025, kuva icyo gihe akaba nta kipe yari afite.

    Uretse kuba ari umunyarwanda ariko iyo urebye abanyezamu Rayon Sports ifite, nka Pavelh Ndzila nta kintu amurusha ndetse n’amakosa bakora mu kibuga aba ari amwe, gusa uvuze ko Ndzila ubu ari hejuru ye ntabwo waba wibeshye.

    Rayon Sports kandi yasinyishije myugariro ukomoka muri DR Congo, Yannick Bangala wakiniye amakipe nka Azam FC na AS Vita Club yagezemo mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Uyu myugariro nubwo bavuga ko yakinaga muri AS Vita Club ariko iyo urebye urutonde iyi kipe yatangaje ko izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2025-26, ntaho izina rye rigaragara, bivuze ko byibuze yari amaze amezi atari munsi ya 6 adakina.

    Gikundiro kandi ikaba yaramaze kwibikaho myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Burkina Faso, Ben Aziz Dao. Ni umukinnyi wari umaze igihe adakina kuko tariki ya 1 Nyakanga 2024 yatandukanye FC Nouadhibou yo muri Mauritania. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka AS Douanes yo muri Senegal, Accra Lions yo muri Ghana, Mosta FC yo muri Malta nta kipe yongeye gukinira.

    Rutahizamu Bienvenu Vigninou ukomoka muri Benin, ni undi mukinnyi Rayon Sports yazanye yakinaga kuko yakiniraga Loto FC y’iwabo, batandukanye mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo gusoza amasezerano.

    Myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi ukomoka muri DR Congo, yakiniye amakipe nka Cape Twon yo muri Afurika y’Epfo, yaje muri Rayon Sports amaze umwaka adakina kuko muri Mutarama 2025 ni bwo yatandukanye na Real Kashmir yo mu Buhinde.

    Rayon Sports ntiyaba yamanitse agati yicaye?

    Rayon Sports ishobora kuzagongwa n’ikibazo cy’amikoro, nubwo n’ubundi itari yorohewe ariko ubu bigiye kurushaho kuko umushahara w’aba bakinnyi baje uri hejuru cyane.

    Amakuru avuga ko nka Kwizera Olivier umushahara we ari ibihumbi bibiri by’amadorali y’Amerika ndetse n’aba bakinnyi bandi bakaba bahenze, ibintu bituma amafaranga Rayon Sports izajya ihemba ahita yiyongera.

    Niyo bagira abo barekura, biragoye ko barekura abahembwa menshi kurusha abo bazanye, ikindi gusesa amasezerano nabo bisaba kubishyura bigendanye n’ibikubiye mu masezerano yabo.

    Ntizakora ikosa mu kwirukana?

    Amakuru yatangiye gukwirakwira ko iyi kipe ishobora gusezerera abakinnyi bagera kuri bane barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier Seif, Adama Bagayogo na Harerimana Abdelaziz.

    Hari ugufata icyemezo cyo gusezerera aba bakinnyi ugasanga abo uzanye bari hasi yabo cyane ko byagaragaye ko benshi bamaze igihe badakina.

    Birasaba ubwitonzi n’ubushishozi mu gihe hazaba harimo gufatwa umanzuro w’abakinnyi iyi kipe igomba gusezera cyane ko bishobora kuzayihenda kuko ntiwasezerera umukinnyi utamwishyuye ibyo umugomba.

    Ubundi muri ibi bihe niho abaturanyi bo muri Tanzania bagucira umugani ngo 'Ukiona chungu kipya, usitupe cha zamani.'

    Kwizera Olivier yongeye kugaruka muri Rayon Sports

    Ben Aziz Dao yari amaze umwaka urenga adakina

    Tshimanga yari amaze umwaka nta kipe

    Bienvenu Vigninou rutahizamu mushya wa Rayon Sports

    Yannick Bangala yari amaze igihe adakina

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-ntiyagiye-ku-isoko-ishaka-kwemeza-bakazayemeza-aho-ntiyamanitse.html

  • Abatuye Kabungo barinubira ingamba zibabuza kwenga urwagwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabungo, mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, baravuga ko bahangayikishijwe n'ingamba zashyizweho zibabuza kwenga urwagwa, bavuga ko zibabangamiye mu mibereho yabo ya buri munsi. Aba baturage bavuga ko iyo hafashwe umuntu wenga urwagwa, ahita atabwa muri yombi akanacibwa amande, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye.

    Bamwe muri bo basobanura ko kwenga urwagwa byari bimwe mu bikorwa byabafashaga kubona amikoro yo gutunga imiryango yabo, cyane cyane ku batishoboye badafite indi mirimo ihoraho. Bavuga ko izi ngamba zabasanze batiteguye, bityo bamwe bakisanga batakibona uko babona ibibatunga.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Nari ntunze abana banjye nkoresheje urwagwa, none ubu ndabona bigoye kubona icyo mbaha. Iyo ufashwe bakubwira ko waciye ku mategeko, ugahita uhanwa.' Avuga ko icyifuzo cyabo atari uguhonyora amategeko, ahubwo ko basaba ko habaho ibiganiro n'ubuyobozi hakarebwa uko bakoroherezwa kubona indi mirimo.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bavuga ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw'abantu no kurwanya inzoga zitemewe, cyane cyane izigira ingaruka mbi ku buzima n'umutekano. Basobanura ko hashyizweho amahugurwa n'imishinga igamije gufasha abaturage kubona indi mirimo yemewe.

    Gusa abaturage bo barasaba ko izo gahunda zajya zimenyeshwa, kandi hagashyirwaho uburyo bubafasha kwimukira mu y'indi mirimo batabigizemo igihombo gikabije. Basaba ko ijwi ryabo ryumvwa, hakabaho ibiganiro byimbitse bigamije kubonera bose igisubizo kirambye.

    Abatuye Kabungo barasaba gusuzuma ingamba zibabuza kwenga urwagwa

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-kabungo-barasaba-gusuzuma-ingamba-zibabuza-kwenga-urwagwa/

  • U Rwanda rwinjiye mu myiteguro ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cya Handball #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye iminsi 15 gusa ngo u Rwanda rwakire ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika cya Handball, kizabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, imyiteguro irarushaho gufata indi ntera. Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya 27, rikaba ritegerejweho byinshi n'abakunzi b'uyu mukino ku mugabane wa Afurika.

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu bagabo, Umunya-Tunisia Hafedh Zouabi, yatangaje urutonde rw'abakinnyi 18 yahamagaye mu mwiherero wa gatatu, ugamije kunoza imyiteguro ya nyuma mbere y'iri rushanwa rikomeye. Uyu mwiherero wibanze ku kongera imbaraga z'umubiri, kunoza amayeri yo mu kibuga no gukosora amakosa agaragara mu mikino ya gicuti imaze gukinwa.

    Zouabi yashimangiye ko guhitamo aba bakinnyi kwashingiye ku mikorere yabo mu myitozo, ubunararibonye bafite, ndetse n'ubushake bwo guhagararira igihugu neza. Yavuze ko nubwo u Rwanda ruri kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere, intego atari uguhagarara gusa, ahubwo ari ugutanga ishusho nziza no guhatana ku rwego rwo hejuru.

    Abakinnyi bahamagawe barimo abakina imbere mu gihugu n'abandi bakinira amakipe yo hanze, bikaba biteganyijwe ko bazakora imyitozo ikomeye izabera mu ngoro zitandukanye z'imikino i Kigali. Abayobozi ba FERWAHAND n'abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kwizeza abakunzi ba handball ko imyiteguro yose igamije gutuma iri rushanwa rigenda neza kandi rigasiga isura nziza ku Rwanda nk'igihugu cyakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Igikombe cya Afurika cya Handball kizaba ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda yo kwerekana ubushobozi bwarwo mu kwakira amarushanwa akomeye, no kuzamura urwego rwa handball mu Karere no ku mugabane muri rusange.

    U Rwanda rwinjiye mu myiteguro ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cya Handball

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwinjiye-mu-myiteguro-ya-nyuma-yigikombe-cya-afurika-cya-handball/