Author: webrwanda

  • U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica gufasha gusana ibyangijwe n'inkubi y'umuyaga 'Melissa' #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje itsinda ry'abasirikare muri Jamaica, bagiye gufasha iki gihugu mu gusana no kongera kubaka ibikorwaremezo byangijwe n'inkubi y'umuyaga ikaze yiswe Melissa iherutse kucyibasira. Aba basirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

    Boherejwe binyuze mu masezerano y'ubufatanye asanzwe hagati y'u Rwanda na Jamaica, aho baturuka muri brigade y'Ingabo z'u Rwanda ishinzwe imirimo y'ubwubatsi. Uyu mutwe ufite ubumenyi n'ubunararibonye mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza no mu bikorwa by'ubutabazi.

    Mbere yo guhaguruka, aba basirikare bahawe impanuro n'Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brig Gen Faustin Tinka, wabagejejeho ubutumwa bw'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda. Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi n'ubunyamwuga bafite, bagasohoza inshingano zabo mu buryo bwubahiriza icyizere bagiriwe.

    Brig Gen Tinka yashimangiye ko ibikorwa bazakora bigomba kugira ingaruka nziza ku baturage ba Jamaica bagizweho ingaruka n'iki kiza, anibutsa aba basirikare indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda, zirimo imyitwarire myiza, ubunyamwuga n'ubunyangamugayo.

    Inkubi y'umuyaga Melissa yibasiye Jamaica ku wa 28 Ukwakira 2025, cyane cyane mu bice bya St Elizabeth na Black River. Yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 298 ku isaha. Abantu 45 bahasize ubuzima, abandi barenga 15 baburirwa irengero. Ibigo by'amashuri 450 n'inzu zirenga ibihumbi 120 byarangiritse, mu gihe abaturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka. Banki y'Isi yagaragaje ko ibyangijwe bifite agaciro kari hagati ya miliyari 8.8 na 15 z'Amadolari ya Amerika.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwohereje-abasirikare-muri-jamaica-gufasha-gusana-ibyangijwe-ninkubi-yumuyaga-melissa/

  • Ndimbati ari mu gahinda gakomeye, nyuma yo gupfusha nyina umubyara #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi cyane ku izina rya Ndimbati, umwe mu bakinnyi ba sinema bamenyekanye cyane mu Rwanda, ari mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rwa nyina umubyara witabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.

    Ibi byemejwe na Ndimbati ubwe, aho yavuze ko ayo makuru ababaje ari ukuri. Nubwo yari mu bihe bikomeye, yagerageje gutanga ibisobanuro bigufi, avuga ko umubyeyi we yitahiye Imana ari mu rugo iwe, aho yari amaze iminsi ahatuye. Yagize ati: 'Ni byo koko, umubyeyi wanjye yitahiye Imana yari mu rugo iwanjye, aho yari amaze iminsi.'

    Ndimbati ntiyigeze ajya mu bisobanuro birambuye ku cyateye urupfu rw'umubyeyi we, ashimangira ko ari igihe cyo guhumuriza umuryango no kwakira ibyabaye mu mutuzo.

    Amakuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaguye mu rugo ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, mu gace kazwi nka Norvège, aho Ndimbati atuye. Urupfu rwe rwabaye ku manywa yo kuri uyu munsi, bikaba byashenguye cyane umuryango n'inshuti.

    Mu mwaka wa 2023, Ndimbati yari yarerekanye nyina mu itangazamakuru ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka se umubyara, wari umaze imyaka 11 yitabye Imana. Icyo gihe, benshi bari bashimishijwe no kubona umubano mwiza yagiranye n'umubyeyi we.

    Ndimbati azwi cyane muri sinema y'u Rwanda, by'umwihariko muri filimi 'Papa Sava' ya Niyitegeka Gratien, yamugize icyamamare mu gihugu. Ubu, abakunzi be n'abakurikiranira hafi sinema y'u Rwanda bakomeje kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.

    Source : https://kasukumedia.com/ndimbati-ari-mu-gahinda-gakomeye-nyuma-yo-gupfusha-nyina-umubyara/

  • Kuri uyu wa Gatatu igitaramo cyiswe Takeover kiraca impaka i Timo Lounge #rwanda #RwOT

    Muri iri joro ridasanzwe ry'uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Timo Lounge igiye guhinduka igicumbi cy'umunezero n'imyidagaduro binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe 'Takeover.' Ni ijoro rigenewe abakunda umuziki mwiza, n'ikirere gituje.

    DJ ni Joo, umwe mu ba DJ bakunzwe cyane kubera kuvanga umuziki ugezweho n'uwa kera mu buryo buhuje abantu bose, araba ayoboye urubyiniro.

    Ku rundi ruhande, iki gitaramo kirayoborwa na Queen Runner, uzwiho imiyoborere y'ubushabitsi irimo imbaraga, amagambo aryohereye n'ubushobozi bwo gufata amarangamutima y'abitabiriye igitaramo.

    I Timo Lounge, hara hameze neza haba ku kinyobwa no ku ifunguro. Kuza muri Takeover ni ukwinjira mu isi irimo ibinyobwa byateguwe kinyamwuga, amafunguro aryoshye atuma urushaho kwishimira ijoro, n'ahantu heza hatuma wicara wumva utuje kandi wishimye.

    Iki ni cyo gihe cyo guhamagara inshuti zawe, mugadangirira umunezero i Timo Lounge — Remera.

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-gatatu-igitaramo-cyiswe-takeover-kiraca-impaka-i-timo-lounge/

  • Yamaze imyaka 9 adahembwa avura Rayon Sports! Ibyihariye kuri Mugemana Charles witabye Imana #rwanda #RwOT

    Ntiruteguza ngo umuntu abe yiteguye, ntirwumvikana, ntirurya ruswa, iyo rwagushatse ntacyo wakora, urupfu ruragapfa ntirurobanura, rwateje umuborogo mu Isi ya sipro nyarwanda no mu myidagaduro ubwo rwatwaraga Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports wari umaze imyaka 30 ayivura.

    Mu ijoro ry’ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 226 ni bwo iyi nkuru y’incamugongo ko se w’umuhanzikazi Queen Cha akaba n’umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro bya CHUK.

    Mugemana yari asanzwe ari umuganga aho uretse kuvura Rayon Sports yari anafite ivuriro rye ryitwa 'Hope Clinic’ riri i Nyamirambo hafi n’ahahoze isoko (ubu barimo kuhubaka isoko rya kijyambere).

    Yatangaiye kuvura Rayon Sports mu 1995, icyo gihe perezida w’iyi kipe yari Paul Ruhamyambuga ni na we wamusabye kuza kuba umuganga w’iyi kipe ikunzwe n’abantu benshi, umutoza yari Rudasingwa Longin.

    Mu minsi yashize mu kiganiro kirambuye yahaye ISIMBI ni uko yamaze imyaka 9 avura Rayon Sports adahembwa akaba yarahembwe bwa mbere muri 2004.

    Ati 'Urumva muri icyo gihe ntabwo ibintu byari byoroshye, amafaranga ntayo ikipe ifite, barabinsabye ngo mbafashe kuko nayifanaga, nakuze nyikunda, nahembwe bwa mbere muri Rayon mu mwaka 2004, namaze imyaka 9 nta mushahara.'

    Mu 2006 Les Citadins [yahindutse AS Kigali] yashatse kumuha akazi ndetse inamuhemba ibirenze ibyo Rayon Sports yamuhaga, ariko yabwiye perezida w’iyi kipe witwaga Saidi ko uretse kuba ari umuganga ahubwo ari n’umufana wayo bityo umufana akaba atagurwa kuko byazagera igihe barimo bakina na Rayon yatsinda akiterera ibicu kandi ari umukozi wa Les Citadins .

    Mu kazi ke yakoraga yavuze ko muri 2003 bitamworoheye kuko yapfushije umukinnyi wari myugariro wo hagati witwaga Zigabe Jean Marie icyo bari bavuye muri Tunisia aza kugira uburwayi bwo mu nda, ntiyarwara igihe kinini buhita bumuhitana. Nyuma urupfu rw’Umunyezamu Mutuyimana Evaliste n’umutoza wari wungirije wakiniye Rayon igihe kinini, Ndikumana Hamad Katauti bitabye Imana muri 2017 byaramubabaje cyane.

    Mugemana kandi tariki 27 Ukuboza 1997 ni itariki y’amateka akomeye hagati ye na Rayon Sports kuko ari bwo iyi kipe yegukanye CECAFA muri Zanzibar nubwo abantu bakunda kubyita mu 1998. 2002 bagera ku munsi wa nyuma wa shampiyona bagiye guhura na APR FC ibarusha amanota abiri basabwa kuyitsinda bakegukana igikombe cya shampiyona, baje kubigeraho bayitsinze 4-1.

    Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

    Uretse kuba Mugemana Charles yari umuganga wa Rayon Sports yari inshuti y’abantu benshi by’umwihariko abasiporutifu, nta muntu wagiye amugana ngo amusubize inyuma, yari azi kujya inama, yakundwaga n’ingeri zose, Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports

    Yanahuye na Perezida Kagame

    Yari asanzwe afite ivuriro rye rya ‘Hope Clinic’

    Yahawe imidali myinshi

    Source : http://isimbi.rw/yamaze-imyaka-9-adahembwa-avura-rayon-sports-ibyihariye-kuri-mugemana-charles.html

  • Iyo hajemo ibyo gusinyira label z’ubu mbitekerezaho kabiri _ Okkama #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Okkama yatangaje ko bitewe n’ingorane zikomeye yahuye nazo mu gihe cyashize byatumye adashobora kongera kwirundurira mu byo gusinya muri label runaka.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Okkama yavuze ko niba hari ikintu cyo kwitondera muri iki gihe ku muhanzi harimo no gushyira umukono ku masezerano ya label (inzu ireberera inyungu z’abahanzi) runaka utabanje kureba neza intego zayo n’icyo izamugezaho bijyanye naho yifuza kugera.

    Ati “Label nabanje gusinyira mu gihe gito yampaye amasomo yo kuzagenderaho igihe cyose nkiri muri uru ruganda rw’umuziki. Niba hari ikintu cyo kwitondera ni ugusinya muri label kuko rimwe na rimwe wisanga yakudindije bitabaho.”

    'Label nyinshi zo mu Rwanda zifite amafaranga zakuzamura mu buryo by’amafaranga nabyo bidashamaje ariko urebye ibyo kuguteza imbere no kukumenyekanisha nk’umuhanzi usanga nta buryo buhamye buhari.'

    Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atangaza ibi bidakuraho amahirwe yo kuba yasinya muri label mu gihe yaba abonye ihura n’ibyo yifuza bitamubuza kujya mu biganiro by’imikoranire nayo.

    Kuri ubu Okkama ufite itsinda bafatanya mu gukora umuziki we, ari mu bikorwa bisoza imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo zose zigize EP ye yise 'Nyamabara’ yamaze gusohoka ndetse aherutse no kumvisha abakunzi be.

    Yaduhamirije ko mu ntangiriro za Gashyantare ari bwo azashyira ibihangano byose biyiriho ku zindi mbuga zicuruza umuziki.

    Okkama yavuze ko ibyo kujya muri label azatekereza kabiri

    Source : http://isimbi.rw/iyo-hajemo-ibyo-gusinyira-label-z-ubu-mbitekerezaho-kabiri-_-okkama.html

  • Yemeye ibyaha bibiri ibindi abitera utwatsi! DJ Toxxyk yongeye kugezwa imbere y’urukiko #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza nshinjabyaha ruregwamo Ishimwe Arnaud De Bosch wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bine birimo gukoresha ibiyobyabwenge, guhunga umaze guteza impanuka, kwanga gupimwa ibisindisha n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Urubanza rwabereye mu cyumba cya mbere cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu mutuzo n’umutekano ucungiwe hafi.

    Perezida w’inteko iburanisha yasobanuye ko uru rubanza rureba ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, atari urubanza mu mizi, asaba impande zombi kugaragaza impamvu zibishimangira.

    Imbere y’Urukiko, DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake no guhunga umaze guteza impanuka, ariko ahakana gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimwa ibisindisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 20 Ukuboza 2025, yagonze umupolisi kuri peyaje akamutwara mu mapine metero zigera kuri 50, mbere yo guhungira mu karere ka Karongi aho yafatiwe.

    Bwongeyeho ko mu rugo rwe hasanzwe udupfunyika tw’urumogi, ndetse ko yigeze kwemera mu Bugenzacyaha ko yatangiye kurukoresha kuva mu 2021.

    DJ Toxxyk yireguye avuga ko yahunze kubera impungenge z’umutekano we, anavuga ko atigeze yanga gupimwa kuko aho yafatiwe hapimwe basanga nta nzoga yari yanyoye. Yongeyeho ko ibyavuzwe ku biyobyabwenge yabihimbiwe, asaba ko yaburana adafunze.

    Abunganizi be bashimangiye ko ubusabe bw’uko ari uko umuntu waburana adafunze, basaba ko yakurikiranwa ari hanze hashyizweho amabwiriza arimo gufatirwa ibyangombwa no kutarenga akarere.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye urubanza rutangaza ko icyemezo kizasomwa ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026 saa munani.

    Dj Toxxyk yemeye ibyaha bibiri mu byo aregwa

    Source : http://isimbi.rw/yemeye-ibyaha-bibiri-ibindi-abitera-utwatsi-dj-toxxyk-yongeye-kugezwa-imbere-y.html

  • Twinjirane muri filime 'The Battle of Bisesero' nyiramubande y’Isi ku byabereye mu Bisesero #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hamuritswe ku mugaragaro filime yiswe 'The Battle of Bisesero' igiye kongera gutuma Isi isubiza amaso inyuma ku gice kibabaje cyane mu mateka y’u Rwanda, yibanda ku bwicanyi bwabereye i Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi filime iteganyijwe gusohoka mu gihe kiri imbere, ikaba iri gukorwa n’abahanzi n’abakora sinema bo hirya no hino muri Afurika, igashyira imbere inkuru z’ubutwari, kwihangana no gukomeza kubaho n’ubwo habaye ibihe bikomeye.

    Agace ka Bisesero, kuri ubu gaherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, kazwi nk’akabereyemo ubwicanyi bukabije, ariko kandi kakaba n’ahagaragaye urugero rukomeye rw’Abatutsi bahisemo kwirwanaho aho gutegereza gupfa.

    Ku misozi ya Muyira n’ahandi, abarokotse barwanye inshuro nyinshi n’interahamwe mu gihe bari bategereje ubutabazi bw’Inkotanyi zagombaga kuva mu Burasirazuba zikajya mu Burengerazuba.

    Abatunganyije iyi filime bavuga ko intego nyamukuru ari ugukomeza guteza imbere inkuru zivugwa n’Abanyafurika ubwabo, bakagaragaza amateka mu kuri, mu bwitonzi no mu nshingano z’indangagaciro.

    Bifuza kandi ko urubyiruko rw’Abanyafurika rwumva ko ari rwo rukwiye kuba umurinzi w’amateka yarwo.

    Iyi filime iyobowe n’umunya-Afurika y’Epfo Mandla Dube, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
    Umunyarwanda Joël Karekezi, wamamaye kubera filime 'The Mercy of the Jungle 'yatsindiye igihembo muri FESPACO, na we yagize uruhare mu kwandika inyandiko shingiro yayo afatanyije n’Umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen.

    Inkuru igaruka ku mukobwa muto n’umubyeyi we, bagaragaza urugamba rwo kubaho mu bihe by’akaga.

    Umukinnyi w’icyamamare Wale Ojo wahawemo izina rya Aminadabu Birara akina nk’ intwari nyakuri yayoboye Abatutsi b’i Bisesero bahisemo kwirwanaho n’ubwo bari bake kandi badafite intwaro zihagije.

    Hagiye gusohoka filime ‘Battle of Bisesero’

    Source : http://isimbi.rw/twinjirane-muri-filime-the-battle-of-bisesero-nyiramubande-y-isi-ku-byabereye.html

  • Ibyo FERWAFA ishinja Adel Amrouche byanatumye yirukanwa #rwanda #RwOT

    Uretse umusaruro mubi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryananiwe kwihanganira umutoza Adel Amrouche kuba hari abakinnyi yaciye mu ikipe y’Igihugu no kuba igihe kinini aba atari mu Rwanda ngo akurikirane abakinnyi muri shampiyona ngo amenye abo azahamagara, bahitamo kumusezerera.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Adel Amrouche 'yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.'

    Kuva FERWAFA ibonye ubuyobozi bushya mu mpera za Kanama 2025, mu mezi abiri yakurikiyeho byatangiye kuvugwa ko Amrouche azirukanwa, ariko hakavugwa ko mu masezerano ye harimo ko umusaruro we ugomba gutangira kurebwaho mu mwaka wa kabiri.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atigeze ahuza ba Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice cyane ko nyuma y’umukino wa kabiri yatoje yahise avuga ati “Hari ibyo tutazihanganira bigomba guhinduka.”

    Aha harimo imipangire y’Ikipe y’Igihugu ndetse no kuba hari abakinnyi yaciye mu Mavubi barimo Hakim Sahabo na Samuel Gueulette.

    Bivugwa ko kandi ikindi FERWAFA itishimiye ari uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y’Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.

    Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu mutoza wari wasimbuye Frank Torsten Spittler utarongereye amasezerano, yirukanywe mu gihe Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe naho amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.

    Adel Amrouche yirukanywe, ntakiri umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/ibyo-ferwafa-ishinja-adel-amrouche-byanatumye-yirukanwa.html

  • Papa wa Queen Cha wari umaze imyaka 30 avura Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mugemana Charles, se w’umuhanzikazi Queen wari umaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi.

    Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.

    Mugemana Charles akaba yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya CHUK kuva muri Nzeri 2025.

    Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba baranatwaranye ibikombe bitandukanye birimo n’Igikombe cya CECAFA cyo mu 1998 yakuye hanze akaba ari nayo kipe yonyine rukumbi yo mu Rwanda yabikoze.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

    Mugemana Charles yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports

    Yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

    Yari umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha

    Source : http://isimbi.rw/papa-wa-queen-cha-wari-umaze-imyaka-30-avura-rayon-sports-yitabye-imana.html

  • Uko Nicole Musoni yagowe n’umukunzi we Misteak #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nicole Musoni, umaze kumenyekana cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, yahishuye ko bitari byoroshye kuri we guhuza n’umukunzi we Mistaek mu mushinga w’album bahuriyeho, bitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Ibi Musoni yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku miyoboro yabo ya YouTube, aho bombi bari bagamije gusubiza ibibazo by’abafana babo, by’umwihariko ibirebana n’urukundo rwabo ndetse n’ibikorwa by’umuziki wabo.

    Muri icyo kiganiro, Mistaek yabajije Musoni uko yabonye gukorana na we kuri album yabo, undi ashimangira ko byamusabye kwihangana no kwiga byinshi bishya.

    Musoni yavuze ko impamvu nyamukuru byamugoye ari uko we asanzwe akora injyana zitandukanye n’iz’uyu muhanzi wanyuze mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop na Rap.

    Yagize ati 'Wowe wari umuraperi, njyewe nsanzwe nkora izindi njyana. Byabanje kungora kuko byansabaga igihe kinini cyo kubimenyera, ariko na none byampaye amahirwe yo kubona umuziki mu bundi buryo. Gusa nyuma y’igihe narabikunze cyane.'

    Iyi album aba bombi bari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara bayise 'Twins', bikaba biteganyijwe ko izajya hanze vuba.

    Nicole Musoni yatangiriye umuziki we muri Canada, akaba ari umukobwa wa Evariste Musoni, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Sinarinzi n’Amayobera.

    Mistaek, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Ku Cyaro' yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze muri 2022.

    Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize nyuma yuko bari bamaze igihe bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.

    Nicole Musoni yavuze ko yagowe n’umukunzi we Mistaek

    Source : http://isimbi.rw/uko-nicole-musoni-yagowe-n-umukunzi-we-misteak.html