Author: webrwanda

  • Mozambique: Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imvura nyinshi idasanzwe, intara ya Maputo muri Mozambique yibasiwe n'imyuzure ikomeye yarenze inkombe z'inzuzi igatwarira abaturage ubutaka n'ibikorwaremezo. Ku rwego rw'igihugu, abantu barenga 100 bamaze guhitanwa n'ingaruka z'iyi mvura kuva igihe cy'imvura cyatangira mu Ukwakira, mu gihe abarenga igice cya miliyoni bagizweho ingaruka.

    Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure, aho imihanda y'ibilometero  byinshi yasenyutse bigatuma ubutabazi butinda kugera aho bukenewe. Rosita Augusto, umwe mu baturage bo muri Maputo, avuga ko bamaze iminsi bafatiwe ku ruhande rumwe rw'amazi bagerageza gutaha n'ubwo bibatera ubwoba. Ati: 'Dutinya kwambuka aya mazi ariko dushaka gutaha. Twahisemo gufata icyemezo n'ubwo kirimo ibyago.'

    Guverineri w'intara ya Maputo, Manuel Tule, yatangaje ko hakiri ikibazo cy'amakuru adahagije ku byangiritse byose, ariko ko hateganywa ibikorwa byo kugera mu bice byugarijwe n'abantu bategereje gutabarwa. Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta banenga ubuyobozi kuba butarateguye bihagije ibikorwaremezo birwanya imyuzure.

    UNICEF ivuga ko iyi myuzure yahindutse ikibazo gikomeye cyane ku bana, kubera amazi mabi, indwara n'imirire mibi, cyane ko Mozambique yinjiye no mu gihe cya serwakira (cyclone). Abayobozi batinya ko umubare w'abahitanwa n'iyi mvura wakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere.

    Mozambique: Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure

    Source : https://kasukumedia.com/mozambique-mu-ntara-ya-maputo-abantu-barenga-ibihumbi-36-bagizweho-ingaruka-nimyuzure/

  • IShowSpeed uheruka mu Rwanda yahishuye agahinda yatewe no kwamamara #rwanda #RwOT

    IShowSpeed, yatangaje ko kwamamara byamushyize mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’amarangamutima, kubera ko izina afite ritamwemerera kugirana umubano usanzwe n’abantu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed yavuze ko yumva atakibasha kwegera abantu cyangwa kuganira na bo mu bwisanzure, kuko buri gihe babifata mu yindi sura bitewe n’uko azwi.

    Yagize ati 'Sinshobora gufasha umuntu, sinshobora kuganira n’umuntu ngo bibe nk’ibisanzwe, buri wese ahora atekereza ibindi.'

    Ibi Speed yabivuze nyuma y’aho hakwirakwiye amashusho yafashwe mu rugendo rwe aherutse kugirira mu gihugu cya Maroc, aho yagaragaye aganira n’umugore w’umuzungu wari wishimiye imyambaro ya gakondo yari yambaye.

    Mu buryo busa n’urwenya, Speed yamusabye nimero ya telefone, ariko uwo mugore yahise abyanga, atekereza ko ashaka kumutereta.

    Nyuma yaho, Speed yasobanuye ko atashakaga kumutereta, ahubwo yarimo agerageza kureba niba hari umuntu wamufata nk’umuntu usanzwe, aho kumubona nk’icyamamare gifite indi migambi irimo no kwifashisha izina rye mu gushaka ko baryamana.

    Uyu musore unaheruka mu Rwanda yavuze ko hari abantu bamwe bamwe bamusanga bashaka kumukuraho izina cyangwa kwamamara, mu gihe abandi bantu beza bamwirinda, batinya ko kuganira na we byasobanurwa na rubanda nabi.

    Uyu musore w’imyaka 21 yemeye ko ubu buzima bwo kwamamara bwamugizeho ingaruka zikomeye byumwihariko ku gice cy’amarangamutima, nubwo ku ruhande rumwe akomeje kugaragara nk’umuntu wishimye kandi ufite igikundiro akura mu biganiro bye bya 'live streams’.

    Mu rugendo rwe muri Maroc, IShowSpeed yakomeje kugaragaza ubugiraneza bwe, aganira n’abantu batandukanye, agura ibintu bitandukanye anatanga impano zirimo iPhone yahaye umufana ufite ubumuga bwo kutabona.

    IShowSpeed yavuze ihungabana yatewe no kwamamara

    Source : http://isimbi.rw/ishowspeed-uheruka-mu-rwanda-yahishuye-agahinda-yatewe-no-kwamamara.html

  • Element agiye gutaramira mu Buholandi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Element Eleeeh yatangaje ko yitegura kwerekeza mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu gitaramo gikomeye azahakorera giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama.

    Iki gitaramo kizatangira saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kikazahuza abakunzi b’uyu muhanzi nyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo.

    Nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, iki gitaramo kizabera ahazwi nka Zaal Ephesus, ku muhanda wa Rhoneweg 12—14 mu mujyi wa Amsterdam, ahazwi cyane ku kwakira ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi muri iki gihugu.

    Muri iki gitaramo, Element Eleeeh waherukaga muri iki gihugu muri Gashyantare 2025 azafatanya n’abandi bavanga imiziki bazwi barimo DJ Lovins, DJ Onex na DJ Joyce Sando, bazafasha mu gutuma iri joro rirushaho kuryoha no gususurutsa abazitabira.

    Uyu muhanzi anaherutse kongera kwandika amateka, yegukana igihembo cy’Utunganya Imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bya AFRIMA Awards 2026, byatangiwe muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama, ku nshuro yabyo ya cyenda.

    Iki gihembo yagikesheje indirimbo ye 'Tombe' yanikoreye, aho yahigitse abatunganya imiziki bakomeye barimo Tempoe, Hezer na Progrex.

    Element anazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Tombe Tombe, Fou De Toi, Maaso, Kashe, Milele n’izindi nyinshi zagize uruhare runini mu kumenyekanisha izina rye.

    Itike yo kwinjira muri iki gitaramo iri kugura amayero 40 ikagurirwa ku rubuga rwa Sosiyete ya Joyful Events iri no gutegura iki gitaramo.

    Element Eleéeh agiye gutaramira mu Buholandi

    Source : http://isimbi.rw/element-agiye-gutaramira-mu-buholandi.html

  • FERWAFA irimo gushaka umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasohoye itangazo rivuga ko ryifuza umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 14 Mutarama 2026 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukana n’Umunya-Algeria wayitozaga, Adel Amrouche.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti “Turimo gutanga akazi. Waba ufite ibisabwa ngo ube umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi?”

    Bahise bashyiraho uburyo bwo gusaba aho ari ukubikora mu buryo bwa Online.

    Inshuro Amavubi aheruka gushaka umutoza muri ubu buryo hari 2016 maze mu ntangiriro za 2017 bemeza Umudage Antoine Hey, yatwaye Amavubi muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc avamo aterenze itsinda, ntiyanagarukanye nayo mu Rwanda.

    WE ARE HIRING.

    AMAVUBI MEN SENIOR NATIONAL TEAM HEAD COACH.

    Applications now open via FIFA Jobs & Careers Page: https://t.co/Hflo0TKbz0 pic.twitter.com/ZgfCgrTZp1

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 20, 2026

    Amavubi arimo gushaka umutoza mushya

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-irimo-gushaka-umutoza-mushya-w-ikipe-y-igihugu.html

  • RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye amarembo y'ishoramari ku bashoramari b'Abanyamerika, ibashyira imbere mu bucukuzi no gutunganya amabuye y'agaciro afitiye igihugu n'Akarere akamaro kanini mu iterambere rirambye.

    Ibi byemejwe n'abayobozi bakuru bo muri RDC, bavuze ko urutonde rw'amabuye y'agaciro yatoranyijwe rwoherejwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, mu Cyumweru gishize. Iyi gahunda igaragaza ubushake bwa Kinshasa bwo kongera ubufatanye bw'ubukungu.

    Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, RDC na Amerika bashyizeho komite ihuriweho igizwe na ba Minisitiri b'ingenzi barimo uw'Ubukungu, uw'Ububanyi n'Amahanga, uw'Imari, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa ARECOMS, izajya ikurikirana ibyemezo byose bijyanye n'ishoramari.

    Amabuye yatoranyijwe harimo zahabu, lithium, cuivre, cobalt na manganese, akenerwa cyane mu nganda z'ikoranabuhanga n'izimodoka zikoresha amashanyarazi. Abashoramari b'Abanyamerika bemerewe gukorera mu birombe bya Kisenge na Mutoshi muri Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, Kivu zombi ndetse no muri Maniema.

    RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/rdc-yafunguriye-abanyamerika-amarembo-yishoramari-mu-mabuye-yagaciro/

  • Bournemouth yamaze kumvikana na Vasco da Gama ku masezerano yo kugura rutahizamu Rayan #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AFC Bournemouth yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Vasco da Gama ku masezerano yo kugura rutahizamu wo ku ruhande Rayan, umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwigaragaza cyane ku mugabane wa Amerika y'Epfo. Aya masezerano yemerejwemo mu magambo (deal in principle), aho agaciro kayo kagera kuri miliyoni 35 z'amayero, harimo n'inyongera zitandukanye.

    Impande zombi zamaze kumvikana ku by'ingenzi byose, ubu hakaba hasigaye guhererekanya no kugenzura inyandiko z'amasezerano, mbere y'uko Rayan akora ibizamini by'ubuzima (medical tests) biteganyijwe mu minsi ya vuba. Ibi birerekana ko impande zombi zifite icyizere cy'uko iyi transfer igomba kugenda neza nta nkomyi.

    Rayan, ukina asatira aciye ku ruhande, afatwa nk'imwe mu mpano zidasanzwe muri Brazil muri iyi minsi. Umuvuduko, ubuhanga ku mupira, no kureba izamu ni bimwe mu byatumye yigarurira imitima y'abafana ba Vasco da Gama, ndetse bikamuhesha gukurikiranwa n'amakipe menshi akomeye yo ku Mugabane w'u Burayi.

    Kujya muri Premier League, imwe mu marushanwa akomeye ku Isi, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw'umupira w'amaguru. Bournemouth irabona Rayan nk'umukinnyi ushobora kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo.

    Ku bafana ba Bournemouth, ni inkuru ishimishije yerekana icyerekezo cyo gushora mu mpano zikiri nto. Ku bakunzi b'umupira w'amaguru, ni ikimenyetso cy'uko Premier League ikomeje gukurura impano nziza ku rwego rw'Isi.

    Bournemouth yamaze kumvikana na Vasco da Gama ku masezerano yo kugura rutahizamu Rayan

    Source : https://kasukumedia.com/bournemouth-yamaze-kumvikana-na-vasco-da-gama-ku-masezerano-yo-kugura-rutahizamu-rayan/

  • Ihirwe Regine yongeye gutakambira FERWAFA kubera APR yaryumyeho #rwanda #RwOT

    Ihirwe Regine yandikiye perezida wa FERWAFA amutakambira kumukemurira ikibazo kuko APR WFC yanze gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

    Mu ibaruwa uyu mukinnyi yandikiye FERWAFA yagaragaje ko APR WFC yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wayo iyisaba kumurekura akaba yajya muri Rayon Sports.

    Iyi baruwa ayitangira agira ati “Mbandikiye ngira ngo mbasabe kundenganura ku karengane ndimo nkorerwa na APR WFC, ababyeyi banjye bagiranye amasezerano atubahirije amategeko.”

    Yakomeje avuga ko umubyeyi we Muhiganwa Jean Pierre ari we wagiranye amasezerano na APR WFC tariki ya 28 Ugushyingo 2022 agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2025-26, igihe yari afite imyaka 16, amaze kugira imyaka y’ubukure yasabye iyi kipe ko bagira amasezerano we yisinyiye ariko irabyanga, n’umubyeyi we tariki 13 Nyakanga yabandikiye abasaba gusesa amasezerano nabyo biranga.

    Yagaragaje ko kandi tariki ya 24 Ugushyingo 2026 Komisiyo y’amategeko n’imiyoborere ya FERWAFA yasabye APR WFC ko imuha urupapuro rumurekura “ariko kugeza uyu munsi urwo rupapuro rundekura sinaruhawe sinanabwiwe n’impamvu ntaruhawe.”

    “Nyakubahwa muyobozi, umupira w’amaguru niwo undihira ishuri nkaba nsanga bagambiriye kunkura mu ishuri nkaba mbasaba kundenganura nkiga ntuje no kujya mu ikipe numvikanye nayo.”

    Tariki ya 7 Ugushyingo, Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA
    yarateranye yumva impande zombi, Ihirwe yisobanura ku kirego yatanze ndetse na APR WFC iriregura.

    Iyi komisiyo yasanze Ihirwe yarareze asaba ko yahabwa ibaruwa isaba kurekurwa kuko yagejeje imyaka y’ubukure, akaba mbere yari yarasinyiwe n’ababyeyi be.

    Iyi akaba atari impamvu yatuma ahabwa iyo baruwa, ahubwo azayihabwa hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 18.1 y’Amategeko ya FIFA arebana n’uko abakinnyi bahindura amakipe.

    Iyi ngingo ivuga ko 'Umukinnyi uri munsi y’imyaka 18 ashobora gusinya amasezerano mu ikipe ariko akaba atarengeje imyaka itatu.'

    Ihirwe Regine yatakambiye FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/ihirwe-regine-yongeye-gutakambira-ferwafa-kubera-apr-yaryumyeho.html

  • Ndi Prophet ariko nywa inzoga kuko si icyaha – Prophet Joshua #rwanda #RwOT

    Prophet Joshua yatangaje ko nubwo ari umuhanuzi n’ubwirizabutumwa atizerera mu myumvire yo gufata abantu banywa inzoga nk’abakoze icyaha mu gihe batigeze basinda cyangwa ngo zibakoreshe amabi.

    Uyu muvugabutumwa unaherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agasabwa ibisobanuro ku byo kugayisha ifaranga ry’Igihugu, avuga ko ashingiye ku myizerere ye no ku bumenyi bwe yavomye mu gusoma Bibiliya igihe kinini atabona kunywa inzoga nk’icyaha.

    'Njyewe nemera inzoga, ndazinywa kuko muri Bibiliya nta hantu byanditse ko ari icyaha gusa nemera ko iyo uwazinyweye asinze zigatuma akora ibidakwiye byabamo icyaha.' Nk’uko yabigaragarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI

    Sefu Herald Josue wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Propet Joshua yanasobanuye ko yabaye ahagaritse ibyo gukora umurimo w’Imana by’umwihariko kugenda abwiriza mu nsengero kugira ngo abanze ashake ubuzima.

    Ati 'Byagenze aho nsa nkaho ntaye umurongo wo kubwiriza mu madini ninjira mu bundi buzima gusa ntabwo byankuyeho kuguma gusenga no kubana n’Imana.'

    Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane avuga ko yaje gusa nk’aho ateshuka mu gushyira mu bikorwa izi nshingano zo kubwiriza nyuma y’uko yabonaga ari ngombwa kujya gushakira amaramuko mu yindi mirimo atabangikanya n’iy’Imana.

    Ati 'Impamvu nabishyize ku ruhande nkabaho mu buryo busanzwe ni uko nabonaga rimwe na rimwe imirimo yindi nari ngiye gukora irimo no kujya ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuvuguruzanya n’umuhamagaro wanjye cyangwa ntibinyerekane neza.'

    Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yigaga i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari bwo Imana yamuhamagariye kujya gutangira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwayo.

    Prophet Joshua guhera icyo giheyagiye azenguruka hirya no hino mu nsengero zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo abwira abantu icyo Umukiza abashakaho kugirango bazabashe kubona ubwami bwe.

    Prophet Joshua yavuze ko kunywa inzoga atari icyaha

    Source : http://isimbi.rw/ndi-prophet-ariko-nywa-inzoga-kuko-si-icyaha-prophet-joshua.html

  • Rayon Sports mu nzira zitandukana n’umutoza #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana gutandukana n’umutoza wayo wungirije Haruna Ferouz wari uyimazemo amezi 6.

    Haruna Ferouz muri Nyakanga 2025 ni bwo yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports aho yari aje kungiriza Afahmia Lotfi na we wari uvuye muri Mukura VS.

    Mu Gushyingo 2025 Afahmia Lotfi yatandukanye na Rayon Sports maze Ferouz ayisigarana by’agateganyo kugeza mu Kuboza 2025 ubwo yabonaga umutoza mushya w’Umufaransa, Bruno Ferry.

    Haruna ukomoka mu Burundi yakomeje kuguma ku ntebe y’abatoza ba Rayon Sports nk’umutoza wungirije we na Lomami Marcel.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kumvikana na Rayon Sports gusesa amasezerano, ni nyuma y’uko yashinjwaga kujya mu matwi y’umutoza mukuru Bruno Ferry ntakinishe ikipe uko bikwiye.

    Ibi bikaba byaraturitse nyuma y’uko Rayon Sports yanyagiwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup).

    Akaba yari ategereje ko Rayon Sports imuha ibyo bumvikanye basesa amasezerano ndetse bakaba bari bumvikanye ko bari kubimuha ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

    Haruna Ferouz yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zitandukana-n-umutoza.html

  • Miss Nishimwe Naomie yabwiye umugabo we amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie, yifurije umugabo we Michael Tesfay isabukuru y’amavuko mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe, agaragaza byimazeyo uko amwiyumvamo n’akamaro amufitiye mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ubu butumwa Naomie yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama 2025, aho yagaragaje amagambo yuje ibyishimo n’urukundo rwinshi, amwifuriza ibyiza uyu munsi no mu buzima bwe bwose.

    Yifashishije tariki ya 20 Mutarama 2026 nk’umunsi w’isabukuru ye nk’umwanya wo kongera kumushimira no kumwereka urukundo amufitiye.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza cyane kuri wowe rukundo rwanjye. Ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi no mu buzima bwawe bwose.'

    Miss Nishimwe Naomie yakomeje agaragaza ko Michael Tesfay ari umuntu umubera umurinzi n’aho yumva atekanye, avuga ko ari we uhora yita ku buzima bwe n’imibereho ye, akabikora mu buryo budasanzwe. Yanavuze ko uburyo amwitaho ari bwo adahwema gukunda no guha agaciro.

    Ati 'Uri umurinzi wanjye. Uri aho numva ntekanye, kandi uri umuntu uhora wita ku buzima bwanjye. Ntujya ubyitwaramo nk’ibisanzwe, kandi ibyo ndabikunda cyane.'

    Mu magambo yuzuyemo icyifuzo cyiza n’urukundo rwinshi, Naomie yanifuje ko umugabo we yagira ubuzima burebure kandi bwiza, ku buryo yazabona n’abuzukuru b’abuzukuruza inshuro nyinshi, agaragaza icyizere n’icyifuzo cy’ejo hazaza huzuye umugisha.

    Yagize ati 'Ndifuza ko ubaho ubuzima bwiza kandi burebure cyane, burebure bihagije ku buryo wazabona n’abuzukuru b’abuzukuru bawe inshuro nyinshi.'

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024 mu Murenge wa Kimihurura, naho ubukwe n’imihango irimo gusezerana imbere y’Imana ibera mu rusengero rwa Women Foundation Ministries no kwakira abatumiwe byabereye ku Intare Conference Arena biba tariki ya 29 Ukuboza 2024.

    Miss Nishimwe Naomie yatomagije umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/miss-nishimwe-naomie-yabwiye-umugabo-we-amagambo-akomeye.html