Author: webrwanda

  • Munyakazi Sadate afite inzozi zo kubona Kompanyi z’u Rwanda zubaka mu bihugu bikomeye ku Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), Munyakazi Sadate yavuze ko bafite intego yo kujya bajya no guhatana ku rwego mpuzamahanga aho yavuze bifuza kugera ku rwego rwo kujya kubaka mu bihugu bikomeye nk’Ubushinwa nk’uko nabo baza mu Rwanda.

    Ibi Munyakazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026 yahuje Abagize Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP) n’inzego za Leta mu rwego rwo kuganira kugira ngo barebe uko icyo bafasha Igihugu ariko na none bakoranye n’Inzego za Leta kuko niyo nkingi yo kubaka Igihugu.

    Yari yitabiriwe na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel wavuze ko kugeza muri 2029 bafite intego yo kuba barubatse amacumbi agezweho ibihumbi 187 mu rwego rwo guca akajagari.

    Ati “Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatugaragarije ko dukeneye inzu ibihumbi 187 kugeza mu 2029, kugira ngo tubashe gucubya ikibazo cy’abantu bakeneye amacumbi aciriritse, hanakemurwe icyo kibazo cy’akajagari. Ni ukuvuga inzu nshya ziyongera ku zisanzwe hagamijwe ko abatuye umujyi baba ahantu heza. Ibi rero birerekana ko hari amahirwe menshi kuri mwebwe nk’ishyirahamwe ry’abubatsi bo mu Rwanda'.

    Sadate yavuze ko byaba bisekeje nyuma y’Imyaka 31 U Rwanda rwibohoye hari serivisi bajya gusaba abanyamahanga rero ko bakwiye kubigiraho bakajya no kubikora mu bihugu byabo.

    Ati “Byaba bisekeje cyane kuba nyuma y’imyaka 31 hari serivisi twaba tujya gusaba Abanyamahanga, ni yo mpamvu umuryango wacu twahagurutse ngo twigire kuri abo banyamahanga noneho ibyo batwigisha tubibyaze umusaruro.”

    Uyu mushoramari wanayoboye Rayon Sports, yavuze ko yifuza kuba yabonaga u Rwanda rujya nko kugira ibyo rwubaka mu Bushinwa nk’uko nabo babikora mu Rwanda.

    Ati “Agaciro k’umuntu ni ibikorwa bye, niba wubaka ibisenyuka, agaciro kawe ni igisenyuka, ni yo mpamvu tugomba kubaka umwuga unoze kandi wihuse uhatana ku isoko rya hano mu Rwanda ariko tukagira n’ubwo bushobozi bwo guhatana ku masoko mpuzamahanga, ntabwo tugomba kuguma hano mu Rwanda, tugomba kwaguka nk’uko abashinwa baza kubaka hano mu Rwanda natwe tukabasanga iwabo, bikaba kimwe kimwe.”

    Yemeje ko ubu uyu muryango ufite Kompanyi zimwe na zimwe zubaka hanze y’u Rwanda nko muri Centrafrique.

    Ati “Iyo ntambwe tumaze kuyitera, tujya no kurunguruka n’ahandi tukareba uko bimeze, aho muri Centrafrique n’ahandi, yego turacyari bake.”

    Yavuze ko nk’abikorera imbogamizi bagihura nazo zikomeye ni uko kugeza ubu amasoko menshi ahabwa abantu ku giti cyabo rimwe na rimwe baba batanafite ubushobozi bakubaka nabi ejo bigasenyuka, yasabye abahagarariye inzego za Leta kujya batanga isoko babanje kureba ko uwo muntu barihaye abarizwa mu muryango (Association).

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko ashimira uruhare rw’abubatsi mu iterambera ry’igihugu ndetse ko bakwiye gushyigikirwa.

    Ati 'Imibare dufite ni uko 7% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu waturutse mu rwego rw’ubwubatsi, urumva ko ari uruhare runini cyane bityo ko ari ngombwa kongeramo imbaraga. Ni yo mpamvu tugomba kongera imikoranire hagati ya Leta n’abikorera cyane cyane abari mu rwego rw’ubwubatsi, kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora, ndetse tunavaneho imbogamizi zaba ziri kuri buri ruhande'.

    AEBTP yavutse mu 1997 igamije guhuriza hamwe abakora umwuga w’ubwubatsi kugira ngo batere imbere banateze imbere Igihugu muri rusange.

    Bamwe mu bagize Umuryango w’Ibigo by’abubatsi mu Rwanda

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Munyakazi Sadate

    Meya w’Umujyi wa Kigali yavuze ko muri 2029 hazaba hamaze kubakwa amacumbi ibihumbi 187

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko abubatsi bakwiye gushyigikirwa kuko bagira uruhare mu iterambera ry’igihugu

    Munyakazi Sadate yavuze ko bakigowe no kubona amasoko

    Yifuza kubona hari Kompanyi zo mu Rwanda zubaka mu bihugu bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/munyakazi-sadate-afite-inzozi-zo-kubona-kompanyi-z-u-rwanda-zubaka-mu-bihugu.html

  • Tombola yatandukanyije Rayon na APR FC #rwanda #RwOT

    Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Intwari, yasize APR FC igomba guhura AS Kigali, Rayon Sports na Police FC.

    Ni Tombola yabereye ku Cyicaro gikuru cya FERWAFA ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025.

    Benshi bari biteze ko amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC ashobora guhura ariko amategeko ntabwo yabyemeraga.

    Iri rushanwa rw’Igikombe cy’Intwari 2026, rizahuza amakipe 4 yabaye aya mbere mu mwaka w’imikino ushize.

    APR FC yabaye iya mbere na Rayon Sports yabaye iya kabiri akaba yagombaga gutomborwa, AS Kigali yatamboye APR FC maze Police FC itombora Rayon Sports.

    Bivuze ko kugira ngo aya makipe ahure muri iri rushanwa ni uko yahurira ku mukino wa nyuma.

    Imikino ya 1/2 APR FC izakina na AS Kigali tariki ya 28 Mutarama, bukeye bwaho Rayon Sports ikine na Police FC Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2026 kuri Stade Amahoro. Uzabanzirizwa n’umukino w’abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa.

    APR FC na Rayon Sports zakwepanye

    Source : http://isimbi.rw/tombola-yatandukanyije-rayon-na-apr-fc.html

  • Casemiro yatangaje ko vuba aha agiye gutandukana n'ikipe ya Manchester United #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w'Umunya-Brésil, Casemiro, yatangaje ko azatandukana na Manchester United nk'umukinnyi wigenga (free agent) mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, inkuru yashenguye imitima ya benshi mu bafana b'iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza. Nubwo hatangiye kuvugwa ku iherezo ry'urugendo rwe muri Old Trafford, Casemiro yagaragaje ko urugendo rwe rutararangira burundu, kuko hakiri byinshi byo kurwanira hamwe n'ikipe.

    Casemiro yavuze ko kuva umunsi wa mbere agera muri iyi stade y'amateka ya Old Trafford, yahise yumva urukundo n'ishyaka ridasanzwe by'abafana ba Manchester United. Ati: 'Kuva umunsi wa mbere nava mu rwambariro nkajya mu kibuga, numvise ishyaka n'urukundo rwa Old Trafford. Uwo mutima w'urukundo nanjye nahise nkusangira n'abafana b'iyi kipe y'i Manchester.'

    Yakomeje ashimangira ko n'ubwo atari igihe cyo gusezera burundu, hari andi mezi ane akomeye asigaye azakoresha yitanga uko ashoboye kose. Ati: 'Si igihe cyo kuvuga ngo ni iherezo. Haracyari ibihe byinshi byo kwibuka no guhanga amateka mu mezi ane ari imbere.'

    Uyu mukinnyi w'imyaka 32 yavuze ko intego ye nyamukuru ari ugufasha Manchester United gutsinda no kugera ku ntsinzi zifatika, yaba mu mikino ya shampiyona no mu marushanwa atandukanye. Yasoje avuga ko Manchester United atari ikipe yakiniye gusa, ahubwo ari igice cy'ubuzima bwe.

    Mu gihe abafana bakomeje kwibaza ku hazaza h'iyi kipe, amagambo ya Casemiro agaragaza ko azasoza urugendo rwe atanze byose, asiga amateka adasibangana muri Old Trafford.

    Casemiro yatangaje ko vuba aha agiye gutandukana n'ikipe ya Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/casemiro-yatangaje-ko-vuba-aha-agiye-gutandukana-nikipe-ya-manchester-united/

  • Ku wa Gatanu igitaramo cyiswe 'FIRST CLASS FRIDAY' kizaca impaka i Remera Ti'Amo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuzenguruka henshi ushaka aho waruhukira, aho wahurira n'inshuti, aho wasanga umuziki mwiza, igisubizo ntakindi ni Ti'Amo Lounge i Remera. Ku wa Gatanu taliki 23 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe 'FIRST CLASS'.

    Ni ijoro rizarangwa n'umuziki uvangavanze neza hamwe na DJ Caspi na DJ Cyusa, bamenyerewe gutuma ijoro riba rito ku bakunzi b'imyidagaduro. Ibirori bizayoborwa na Zeby na Tania, bazahesha abitabiriye umwihariko n'akanyamuneza. Ni ijoro rizaba ryuzuyemo umunezero udasanzwe, amarangamutima n'ibihe byo kwidagadura mu rwego rwo hejuru.

    Ti'Amo Lounge imaze igihe ivugwa na benshi kubera serivisi nziza, umuziki uhatse ku rwego mpuzamahanga, ibinyobwa bya premium n'ibiryo biteguye neza ku buryohe budasanzwe. Ni ahantu ujya ukahava wumva wahabonye ibirenze ibyo wiri witeze.

    Igihe kirageze ngo wambare neza (Dress sharp), uuhabwe ibinyobwa byiza (Sip premium) maze winjire muri weekend mu buryo bwa First Class nkuko igitaramo cyiswe. Ntuzabure, kuko uhabuzewazicuza by'iteka.

    Ku wa Gatanu igitaramo cyiswe 'FIRST CLASS FRIDAY' kizaca impaka i Remera Ti'Amo

    Source : https://kasukumedia.com/ku-wa-gatanu-igitaramo-cyiswe-first-class-friday-kizaca-impaka-i-remera-tiamo/

  • Police FC yasinyishije abakinnyi batatu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yasinyishije abakinnyi batatu bashya bagomba kuza kongera imbaraga bakayifasha kwegukana shampiyona.

    Police FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona aho ifite amanota 34 ku mwanya wa 2 inyuma ya Al Hilal ifite 35, APR FC ibura umukino umwe ifite 33.

    Police FC ikaba yasinyishije abakinnyi batatu barimo myugariro ukomoka muri Nigeria, Isaac Ezeh na rutahizamu Rudasingwa Prince bavuye muri AS Kigali. Yasinyishije kandi umukinnyi wo hagati Nshimirimana Ismail Pitchou ukomoka i Burundi utari ufite ikipe aho aheruka muri APR FC.

    Iyi kipe irimo gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yatwara igikombe cya Shampiyona yatandukanye na Eric Ssenjobe bivugwa ko ishobora kurekura abarimo Ndizeye Samuel na Henry Musanga wagiye mu igeragezwa.

    Isaac Ezeh ni yakiniraga AS Kigali, ubu yerekeje muri Police FC

    Rudasingwa Prince yavuye muri AS Kigali

    Pitchou ni umukinnyi wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yasinyishije-abakinnyi-batatu-amafoto.html

  • Bruce Melodie yerekeje i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, Bruce Melodie n’itsinda rimufasha rya 1:55 AM Ltd bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali berekeza mu mujyi wa Nairobi, aho ateganya kugirana ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

    Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ugushyira indirimbo 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga, ikarushaho kumenyekana mu karere no hanze yako.

    Nyuma ya Kenya, biteganyijwe ko Bruce Melodie azakomereza uru rugendo mu bindi bihugu birimo Uganda, Tanzania ndetse n’Ubwongereza, mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we.

    Ku bunani bwa 2026 ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 'Pom Pom', yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ,Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko kubera umwihariko wayo wo kuririmbwamo indimi gakondo z’aba bahanzi, bikaba byarashimishije benshi.

    Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd, buherutse gutangaza ko iyi ndirimbo yatwaye asaga ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bwitsa cyane ku kwemeza ko iryo shoramari rikomeye ryakozwe hagamijwe gushyira umuziki wa Bruce Melodie ku ruhando mpuzamahanga no kuwugeza ku bantu benshi batari mu Rwanda.

    Mu buryo bw’amajwi, indirimbo 'Pom Pom' yakozwe na C-Tea Beat, mu gihe amashusho yayo yakozwe ku bufatanye bwa Sasha Vybz wo muri Uganda na Fayzo wo mu Rwanda.
    Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4.3 kuri YouTube mu byumweru bitatu gusa imaze isohotse.

    Bruce Melodie yerekeje muri Kenya kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yerekeje-i-nairobi.html

  • Umuziki dukora ni ishoramari rinini – Tom Close ku cyatindije igitaramo cye #rwanda #RwOT

    Tom Close yaragaraje amikoro nk’imwe mu mpamvu zatumye habaho ugutinda mu gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye yise 'Essense’ iri mu zakunzwe cyane.

    Muri 2023 nibwo Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yasohoye album ya cyenda yise 'Essence’ aca agahigo mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda ko kuba umuhanzi ushyize hanze album nyinshi.

    Iyi album yaje no kwegukana igihembo cy’album nziza yari yosohotse muri uyu mwaka mu bihembo bya Isango na Muzika.

    Ubwo yasubizaga ku cyatumye igitaramo cyo kumurika album ye kitaba, Tom Close yatangaje ko abantu bakwiye gufata umuziki nk’ubundi bwoko bw’ishoramari rikorwa mu buzima busanzwe risaba amafaranga atubutse kandi rimwe na rimwe kuyakusanya biba bitoroshye.

    Ati 'Niba igitaramo nka 'Nu-Year Groove’ gishobora gushorwamo miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, birerekana ko umuziki ari ikintu gisaba igishoro kinini kandi cyakuwe ahantu hagutse.”

    'Igitaramo cyanjye cyatindijwe n’ubushobozi bugikusanywa ariko inkono ihira igihe.' Nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy.

    Tom Close yavuze ko yiteguye kwakira abashoramari bashaka gutera inkunga iki gitaramo mu rwego rwo kwihutisha igihe cyagombaga kuzabera.

    Ati 'Njyewe umushoramari ubyifuza cyangwa undi muntu wibera hanze y’u Rwanda ushaka gutera inkunga iki gitaramo niteguye kumuha ikaze tukabiganiraho, yanyandikira tukabipanga kandi byagenda neza aho gutegereza igihe kirekire.'

    Tom Close ahamya ko iyi album yagizweho uruhare n’abantu benshi barimo Producer Knox wayikoze, Bob Pro watunganyije amajwi yayo na Ishimwe Clement wakurikiranaga ikorwa ryayo.

    Tom Close watangiye umuziki mu 2005, aho yakoze indirimbo 'Mbwira’ yari kuri album yise 'Kuki’ yasohoye mu 2008, nyuma yaje gukora izindi album zirimo ‘Sibeza’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Komeza Utsinde’, ‘Ndakubona’, ‘Isi’, ‘Igikomere’ na ‘So Fine’.

    Tom Close yavuze ko amikoro ari yo yatumye adasohora album ye

    Source : http://isimbi.rw/umuziki-dukora-ni-ishoramari-rinini-tom-close-ku-cyatindije-igitaramo-cye.html

  • Muyango Claudine avuga ko yazinutswe urukundo, asigaye yita ku mafaranga gusa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kirekire humvikana inkuru z'uko urugo rwa Muyango Claudine na Kimenyi Yves rutameze neza, ubu byongeye gufata indi ntera nyuma y'amagambo yagiye hanze ya Muyango avuga ko yamaze kuzinukwa iby'urukundo n'ishaka ry'abagabo, ahubwo agashyira imbaraga ze mu gushaka amafaranga no kwiyubaka.

    Izi nkuru zatangiye kuvugwa mu mpera za 2024, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiraga kugaragara ibimenyetso byatumaga abantu bakeka ko mu rugo rw'aba bombi hari ikibazo. Nubwo byavugwaga gutyo, bombi bakomeje kugaragara bagaragaza ko urugo rwabo ruhamye, bakavuga ko ari amagambo y'abantu babashakiraho kwamamara.

    Mu mwaka wa 2025, ibi bihuha byarakomeje, igitutu kiriyongera. Abakurikiranira hafi ubuzima bwabo batangiye kubona impinduka, cyane cyane kuba Muyango yaragaragaye henshi wenyine, n'amagambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga agenda agabanuka.

    Icyongeye gutuma abantu bibaza byinshi ni umunsi wahariwe abakundanye, ku wa 14 Gashyantare, aho mu myaka yashize bajyaga basangira ubutumwa bwuje urukundo, ariko mu 2025 ntihagira n'umwe wifuriza undi uwo munsi.

    Ibi byose byatumye benshi bavuga ko umubano wabo waba wararangiye. Nyuma y'igihe gito, hagiye hanze amajwi ya Muyango Claudine avuga ko yahisemo kuva mu by'urukundo, akavuga ko ubu icyo yitayeho ari gushaka amafaranga no kwiyubaka ku giti cye, ibintu byongeye gushimangira ibyo abantu bamaze igihe bakeka.

    Muyango Claudine avuga ko yazinutswe urukundo, asigaye yita ku mafaranga gusa

    Source : https://kasukumedia.com/muyango-claudine-avuga-ko-yazinutswe-urukundo-asigaye-yita-ku-mafaranga-gusa/

  • Ti'Amo Lounge ikomeje guca impaka muri uyu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'akataraboneka ry'iganjemo imyidagaduro, Ti'Amo Lounge i Remera iragutumiye mu gitaramo kidasanzwe cyiswe 'Pulse Saturday', kizaba ku wa Gatandatu, taliki ya 24 Mutarama 2026. Iki gitaramo cyateguwe mu buryo bujyanye n'igihe, kikaba kigamije guhuza abakunzi b'umuziki yaba n'abakunda agasembuye, ndetse n'umwuka mwiza w'akanyamuneza mu kabari kamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Mujyi wa Kigali.

    Umuziki uzaba uri kuvangwa n'aba DJ bakunzwe cyane, DJ Brian na DJ Peks, bazwiho gususurutsa imbaga aho banyuze hose. Ibyo bazanye muri Pulse Saturday ni injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Amapiano, Hip Hop n'izigezweho zituma uhaguruka aho wicaye hose ukinjira mu munyenga w'ibyishimo. Ni ijoro ritandukanye n'andi, aho umuziki uhuza abantu, inseko zikiyongera, n'igihe kigahita utabizi.

    Nk'inyongera idasanzwe, Ti'Amo Lounge yabashyiriyeho promotion ya 20% kuri Don Julio na Hennessy, izatangira guhera ku isaha ya 10:00 z'ijoro (10:00pm). Ibi ni amahirwe adasanzwe ku bakunda inzoga z'akataraboneka, bakifuza kuzinywa ku giciro cyagabanyijwe mu mwanya mwiza kandi utekanye.

    Muri Ti'Amo Lounge, abatabonye umwanya wo kwisanzura ntibibatera impungenge; uhagera wese ahabwa serivisi yihuse kandi inoze. Abakozi bahora biteguye kukwakira, kugutegurira icyo wifuza, bakakuzanira amafunguro n'ibinyobwa aho wicaye bitagutwaye umwanya. Ibi ni bimwe mu byatumye Ti'Amo ikomeza kuvugwa cyane nk'ahantu heza ho kwidagadurira.

    Niba ushaka ijoro ryihariye, rifite umutekano, umuziki mwiza n'ibyishimo bisendereye, Pulse Saturday muri Ti'Amo Lounge i Remera ni ho ugomba kubarizwa. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko iri joro ntirizagucika.

    Umuziki uzaba uri kuvangwa n'aba DJ bakunzwe cyane, DJ Brian na DJ Peks, bazwiho gususurutsa imbaga aho banyuze hose

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-guca-impaka-muri-uyu-mujyi-wa-kigali/

  • Bite bya Yannick Mukunzi muri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Yannick Mukunzi uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Sweden ashobora gusubira gukina hanze aho gusinyira Rayon Sports.

    Inkuru ya Yannick Mukunzi muri Rayon Sports, ni imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa cyane ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ko ashobora kuyerekezamo kugeza umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi ndetse buri ruhande rwari rwiteguye gukorana n’urundi.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye akesha umwe mu bantu bari hafi y’impande zombi, avuga ko umurindi byari bifite wagabanutse nyuma y’uko Yannick Mukunzi atangiye kubigendamo biguru nteke kubera ko hari ikipe yo hanze y’u Rwanda barimo kuvugana ndetse na we akaba yumva amahitamo ya mbere ari ukongera gusohoka, rero ashobora kuterekeza muri Murera.

    Yannick Mukunzi utarahiriwe kubera imvune, mu Kuboza 2025 ni bwo yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka itandatu yari ayimazemo.

    Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru yaje gutandukana nayo muri 2017 yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 ajya muri Sandvikens.

    Yannick Mukunzi yavugwaga muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/bite-bya-yannick-mukunzi-muri-rayon-sports.html