Author: webrwanda

  • Yakuze akunda Igisirikare! Byinshi kuri Miss Mutesi Jolly wabaye isereri muri Afurika y’Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zagarutsweho mu cyumweru gishize, ikigarurira imitwe y’ibitangazamakuru hirya no hino kugeza n’uyu munsi, ni iy’inzu y’agatangaza ya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

    Uyu mukobwa uzwiho kuba atuje udakunze kuvuga byinshi, ariko iyo avuze hari ibisigara mu mitwe ya benshi kuko akunda kuvuga ukuri kwinshi kandi akoresheje amagambo akakaye.

    Mu cyumweru gishize bwo ntabwo yavugishije amagambo ahubwo yakoresheje ibikorwa, tariki ya 22 Mata 2026 yaciye igikuba, benshi barakangarana, bamwe amabere yikora atonsa.

    Ni nyuma yo gushyira hanze amashusho y’inzu ye y’agatangaza iherereye Kibagabaga.

    Bitewe n’uburyo iyi nyubako igaragara, uko ingana, ubuso yubatsemo, n’ibice biyigize byatumye yigarurira imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba maze Miss Mutesi Jolly aba Mutesi Jolly.

    Ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri byinshi wamenya kuri uyu muherwekazi wujuje iyi nzu bivugwa ko yamutwaye miliyoni y’amadorali.

    Ibyo wamenya kuri Miss Mutesi Jolly

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Mutesi Jolly, yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y’incuke n’abanza.

    Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu.

    Amashuri y’incuke yayize muri ‘Baby Angel Nursery School,’ amashuri abanza ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, muri Remera Academy ya mbere.

    Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize Kagarama Secondary School, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature).

    Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n’amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

    Miss Mutesi Jolly umaze imyaka 10 yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, akomoka mu muryango w’i Bwami kuko akomoka kuri Kigeli III Nbarasa.

    Mutesi ni mwene Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.

    Miss Mutesi Jolly yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2016, intego ari ukwegukana ikamba, byaje no kumuhira gusa si ryo rushanwa rya mbere yari yitabiriye.

    Yanitabiriye amarushanwa ku biganiro mpaka (I debate Rwanda competition) yabereye muri Uganda icyo gihe yigaga mu wa Kane w’amashuri yisumbuye we na mugenzi we bajyanye batahukana umwanya wa gatatu.

    Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuri yisumbuye, ibi bikaba byaramufashije cyane mu kwigirira icyizere, kumenya kuvuga imbere y’abantu benshi adategwa no kudacika intege, imwe mu ntwaro ikomeye yitwaje mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.

    Kuba yarakuze abona mu muryango wabo harimo abasirikare nka Gen (Rtd) Fred Ibingira (papa wa Mutesi Jolly na Papa wa Ibingira baravukana), byatumye akunda igisirikare ku buryo na we yumvaga azaba umusirikare.

    Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagize ati “Nkunda igisirikare cyane kuko abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z’ubutwari, gusa mbona ntagikora kuko mbaye umusirikare byansaba kujya kure y’umuryango wanjye kandi nkunda cyane kuba ndi kumwe nabo kenshi. Gusa nshyigikira abasirikare kandi ubutwari bwabo mbwigiraho byinshi byiza.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ni we Mutesi Jolly afatiraho ikitegererezo kuko ni umugore uharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda atitaye gusa ku nyungu ze bwite, kandi ni umunyarwandakazi utewe ishema n’igihugu cye. Amufata nk’icyitegererezo kubera ibikorwa by’ubunyangamugayo n’ubutwari yihariye, bitamenyerewe cyane ku bagore.

    Muri 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly yabonye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga Imibanire Mpuzamahanga (International Relations).

    Miss Mutesi Jolly akaba asanzwe ari umujyanama mu by’ubucuruzi.

    Yabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018-2022. Muri 2021 yatorewe kuba Visi Perezida wa Miss East Africa, irushanwa naryo ryaje guhagarara. Yabaye umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World aho yitabiriye iya 2016.

    Ntabwo yigeze avugwa cyane mu nkuru z’urukundo, uretse umwaka ushize ubwo yavugwaga mu rukundo n’umucuruzi w’imbunda ukomeye wo mu gihugu cya Tanzania, Saidi Lugumi ariko umubano wabo ukaba na wo usa n’uwarangiye.

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mibanire Mpuzamahanga

    Miss Mutesi yavugushije benshi

    Miss Mutesi Jolly ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016

    Ni umwe mu bantu bakora utuntu twe bucece

    Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse uyu munsi

    Aho abika imyambaro ye

    Ifite n’ubusitani bwiza cyane

    Muri Gym

    Mu cyumba….

    Ifite Swimming Pool hanze

    Muri salon y’ubwiza

    Aho gukinira billiards

    Aho kurebera sinema

    Uko igaragara uyirebeye hanze, yubatse ku buso bunini

    Ni inzu nziza cyane

    Source : http://isimbi.rw/yakuze-akunda-igisirikare-byinshi-kuri-miss-mutesi-jolly-wabaye-isereri-muri.html

  • Ntabwo twishimiye aho turi, turashaka gusohaka muri Confederation Cup – Bacca wa Police FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca yavuze ko nk’abakinnyi batishimiye umwanya bariho ku rutonde rwa Shampiyona, bagomba gukora ibishoboka byose bakahava.

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize batsinze Marines FC 2-0 bya David Chimezie na Musanga Henry.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko aya manota bayishimiye kuko ahantu bari atari heza nk’ikipe yari ku mwanya wa mbere.

    Ati “Turayishimiye kuko ahantu turi nk’ikipe yari ku mwanya wa mbere mu mikino ibanza, twagombaga gutsinda kugira ngo dutegure n’indi mikino.”

    Yavuze ko ubu bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazasoze ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona maze mu gihe ikipe yatwara Shampiyona igatwara n’igikombe cy’Amahoro, yazasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Ati “Iyi ni shampiyona ikomeye, uwo mwanya ikipe iyo ari yo yose yawutsindira ariko twe nka Police FC, ni yo ntego nk’ikipe ikomeye, gusohoka muri Confederation Cup.”

    Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 44, Rayon Sports ifite 47, Al Merrikh SC ifite 52, APR FC 55 n’aho Al Hilal SC ya mbere ifite 61.

    Bacca yavuze ko bashaka gusoza byibuze ku mwanya wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twishimiye-aho-turi-turashaka-gusohaka-muri-confederation-cup-bacca-wa-police-fc.html

  • Hatangajwe igihe cyo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa DC Clement #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangaje ko ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026 saa cyenda ari bwo ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, nyuma y’iburanisha ryaranzwe n’impaka zishingiye ku bimenyetso n’ubuhamya.

    Abanyamategeko be, Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative, bagaragaje ko umukiliya wabo ari inyangamugayo, bashyira imbere icyemezo cyatanzwe n’inzego z’ibanze ndetse n’urwandiko rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rugaragaza ko nta makemwa yari afite mbere yo gutabwa muri yombi.

    Mu iburanisha rye, umwe mu bunganizi ba DC Clement yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya burimo kwivuguruza ku buryo budakwiye guhabwa agaciro. Yagaragaje ko abantu batanu bari ahavugwa ko habereye ibikorwa bishingirwaho mu rubanza batanze ubuhamya butandukanye, bityo hakabaho gushidikanya ku kuri kwabwo.

    Yanashimangiye ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku byemezo by’ubuyobozi cyangwa ngo ashishikarize abaturage gukora imyigaragambyo, bityo icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda kidakwiye kumuregwa.

    Ku ruhande rwa Maitre Bayisabe Irene, yavuze ko hari ibyaha bimwe bidakwiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, nk’icyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kuko nta muntu wigeze atanga ikirego kuri icyo cyaha. Yongeyeho ko amagambo ‘Amateka azahinduka’ yavuze n’uregwa atari agamije guteza imvururu, ahubwo yashakaga kugaragaza icyizere cy’urubyiruko mu kubaka igihugu.

    Banagarutse ku mibereho y’umuryango we, bavuga ko abana be bakwiye kurengerwa no gukomeza kubona uburenganzira bwabo busanzwe, harimo nko kubona ibibatunga.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira impungenge zabwo, nubwo abunganizi bavuga ko nta shingiro zifite kuko dosiye igaragaramo abantu bake kandi nta bimenyetso bifatika byerekana ibyaha ashinjwa.

    Icyemezo cy’Urukiko gitegerejwe ku wa 30 Mata 2026, kikazagaragaza niba DC Clement azakomeza gufungwa cyangwa azemererwa kuburana ari hanze.

    DC Clement umwanzuro we uzasomwa ku wa Kane

    Source : http://isimbi.rw/hatangajwe-igihe-cyo-gusoma-umwanzuro-ku-rubanza-rwa-dc-clement.html

  • Militão ashobora kutazakina Igikombe cy'Isi, nyuma yo kongera kugira ikibazo cy'imvune #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse n’ikipe ya Real Madrid, Éder Militão, ari mu bihe bikomeye bishobora gutuma atazitabira Igikombe cy’Isi gitaha nyuma yo kongera kugira ikibazo gikomeye ku mvune yari yaragize.

    Amakuru yatangajwe na Cope agaragaza ko igisebe cy’aho yabazwe mbere cyongeye gufunguka, ibintu byateye impungenge zikomeye abaganga ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu ya Brazil. Ibi bishobora gutuma uyu myugariro asubira kubagwa bwa kabiri, ibintu byatuma igihe cye cyo gukira kirushaho kuba kirekire.

    Militão yari amaze igihe kinini yivuza nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’ivi cyatumye amara amezi menshi hanze y’ikibuga. Abafana ba Real Madrid na Brazil bari bamaze kugira icyizere ko azagaruka vuba kandi akazafasha ikipe ye mu marushanwa akomeye ari imbere.

    Gusa uku kongera kugira ikibazo bishobora gusubiza inyuma gahunda yose yo kongera kumubona mu kibuga. Abashinzwe ubuzima mu ikipe ya Brazil bavuga ko amahirwe ye yo gukina Igikombe cy’Isi ari mu kaga gakomeye cyane, kandi umwanzuro wa nyuma uzatangazwa mu minsi ya vuba.

    Ni inkuru ibabaje cyane ku bakunzi b’uyu mukinnyi, kuko Militão afatwa nk’inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Brazil. Kubura kwe byaba ari igihombo gikomeye cyane ku ikipe y’Igihugu ishaka kongera kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

    Militão ashobora kutazakina Igikombe cy’Isi, nyuma yo kongera kugira ikibazo cy’imvune

    Source : https://kasukumedia.com/militao-ashobora-kutazakina-igikombe-cyisi-nyuma-yo-kongera-kugira-ikibazo-cyimvune/

  • APR FC yanyagiriye Mukura VS kuri Stade Kamena yuzuye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kamena yari yuzuye abafana.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi yitonze, buri ruhande rushaka kureba uburyo rwabona igitego cya mbere.

    Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo, yatangiye igaragaza ubushake bwo gusatira, ariko ntibyatanze umusaruro kuko uburyo bwabonetse mu minota ya mbere butabyaye umusaruro.

    Ku munota wa kane gusa, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko Djibril Ouattara akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko ayiteye ntiyayibyaza umusaruro kuko yacishije umupira ku ruhande gato ry’izamu rya Nicholas Sebwato. Ibi byahaye Mukura VS icyizere, ikomeza gusatira ishaka gutungura, gusa ubwugarizi bwa APR FC bukomeza kwitwara neza.

    Igice cya mbere cyaranzwe n’ihangana rikomeye, ndetse kinagaragaramo impanuka aho umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, yagonganye n’umukinnyi wa Mukura VS akajyanwa kwa muganga, asimburwa na Ruhamyankiko Yvan.

    Nubwo byasabye kongerwa indi minota y’inyongera kubera igihe kinini umukino wahagaze, amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ifite imbaraga nyinshi. Ku munota wa 50, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku mupira mwiza ahawe na Hakim Kiwanuka, atsinda igitego cya mbere.

    Icyizere cya Mukura VS cyahise gitangira kugabanuka cyane ko ku munota wa 56, Kiwanuka yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’aho ubwugarizi bwa Mukura VS bwakoze amakosa akomeye.

    Mukura VS yagerageje kwishyura, ndetse ku munota wa 53 yigeze kubona igitego cyanzwe kubera kurarira. Ibi byatumye ikomeza kugorwa no kubona izamu.

    Ku munota wa 61, Nduwayo Alex yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, ku mupira wavuye muri koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco, ashyira iherezo ku cyizere cya Mukura VS cyo kongeye kuyitsindira i Huye.

    Mu minota ya nyuma, APR FC yagabanyije umuvuduko, icunga intsinzi yayo, mu gihe Mukura VS yakomeje gushaka ibitego cyo kwishyura ariko biranga.

    Nubwo Mukura VS yagerageje gusatira mu minota ya nyuma, uburyo yabonye ntibwayihiriye, ndetse APR FC ikomeza kugaragaza ubudahangarwa mu bwugarizi bwayo.

    APR FC gutsinda uyu mukino yashimangiye umwanya wa kabiri n’amanota 55 mu gihe Al Hilal SC ya mbere ifite 61.

    Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere cya APR FC

    Hakim Kiwanuka yishimira igitego cya kabiri

    Bishimira igitego cya Alex Nduwayo

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiriye-mukura-vs-kuri-stade-kamena-yuzuye-amafoto.html

  • Niyitanga Olivier yashyize hanze inkweto nshya za 'haut talon' #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Niyitanga Olivier, washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yongeye gutungura abakunzi b’imideli nyuma yo gushyira hanze ubwoko bushya bw’inkweto z’abagore n’abakobwa zizwi nka ‘haut talon’.

    Uyu mugabo wari usanzwe azwi cyane mu gukora imyambaro itandukanye ndetse n’amakanzu y’ubukwe n’ibirori byihariye, ubu yinjiye no mu ruganda rw’inkweto zigezweho. Izi nkweto nshya yazise amazina atandukanye arimo ‘T-Bold’, ‘T-Mold’ na ‘T-Azura’, buri zina rikaba rifite igisobanuro cyihariye mu rwego rwo kugaragaza ubudasa n’ubwiza bwazo.

    Niyitanga yavuze ko gukora izi nkweto byamusabye igihe kinini cyo gutekereza no gukora ubushakashatsi kugira ngo azane ikintu gishya ku isoko ry’u Rwanda. Yagaragaje ko yakoresheje bimwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda ndetse n’ibindi yatumije mu mahanga kugira ngo zirusheho kugira ubuziranenge n’isura ijyanye n’igihe.

    Yavuze ko intego ye yari ukugira ngo abe umwe mu banyamideli ba mbere mu Rwanda bashoboye gukora inkweto z’abagore zifite urwego mpuzamahanga kandi zishobora guhangana ku isoko ryo hanze.

    Nubwo atatangaje ibiciro by’izi nkweto, yavuze ko zizajya ziboneka ku bakunzi b’imideli bashaka ibintu by’umwihariko kandi bifite ireme. Yizeza abakiriya be ko azakomeza kuzana udushya mu rwego rwo guteza imbere imideli nyarwanda no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

    Niyitanga Olivier yashyize hanze inkweto nshya za ‘haut talon’

    Source : https://kasukumedia.com/niyitanga-olivier-yashyize-hanze-inkweto-nshya-za-haut-talon/

  • Nisize ibyondo mu maso kugira ngo abacengezi batambona – Ubuhamya bwa Padiri Jean Baptitse #rwanda #RwOT

    Padiri Mvukiyehe Jean Baptiste washyizwe mu intwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena yahishuye urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo Ishuri ry’Inyange ryaterwaga n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside kugeza ku kwisiga ibyondo mu maso kugirango akize amagara ye yari mu karangatete.

    Padiri Jean Baptiste usanzwe ari Umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyir’impuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku itariki ya 18 Werurwe 1997 ari bwo abacengezi bagabye ibitero mu ishuri ry’Inyange ryari mu cyahoze ari Komine ya Kivumu muri perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba .

    Mvukiyehe avuga ko nubwo bibasiye imyaka y’amashuri itandukanye yari muri iki kigo ariko ko umwaka wa gatanu yigagamo ari wo wibasiwe n’umubare munini w’abantu bari bitwaje intwaro zirimo imbunda ndetse n’iza gakondo banambaye imwe mu myambaro yenda gusa n’iya gisirikare.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Uyu Wihayimana yagarutse ku buryo icyo gihe abacengezi basabye aba banyeshuri biganaga kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, ariko bakabasubiza ko bose ari Abanyarwanda; ibintu byatumye aba bacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.

    Atiib’Ni nka Roho Mutagatifu wadukoreyemo kuko icyo gihe baraje baratubwira ngo nimutwereke umuhutu cyangwa umututsi, twese ntitwigera tuva aho turi n’uwo bahagurukije yahitaga atsemba ntagire ikindi avuga. Babonye ibyo kwitandukanya byanze uwari ufite imbunda ari ku muryango yahise atangira kurasa mu banyeshuri.’

    Padiri Mvuyekure yagaragaje ko imbarutso yo kurokoka ibi bitero yavuye ku mujinya abacengezi bahise bagira kubera ko byasaga nk’aho basuzuguwe bahita batangira gusohora abanyeshuri hanze y’ishuri mu kavuyo gakomeye katumye umwe muri abo bacengezi akeka ko yaza kumucika kubera yari yicaye imbere y’umuryango w’ishuri, amufata mu mashati batangira kwiyakana gusa umucengezi aza kunyerera ku bikoresho by’ubwabatsi byifashishwaga mu kuvugurura inyubako z’ishuri byari aho, na we ahera ko ariruka arabacika.

    Nubwo yari amaze kwivana mu ntoki z’aba bacengezi ntabwo byari bihagije ngo yizere umutekano biri no mu byo yerekana ko byatumye atangira guhungira mu mashyamba yari akikije ikigo cy’ishuri akuramo imyenda yose yari yambaye ifite aho ihuriye n’ibirango by’impuzankano y’ishuri ndetse mu gusibanganya ibimenyetso no kwitandukanya burundu n’icyamuhuza n’ishuri cyose atangira kwisiga ibyondo mu isura mu kwisanisha n’abaturage basanzwe.

    Ati ‘Nkimara kumwiyaka nahise niruka ndahunga tugera mu mashyamba yari hafi y’ikigo urumva icyo twakoraga dore ko hari mu kwa Gatatu imvura yatangiye kugwa, itumba ryatangiye kuza tukagerageza gukuramo amashati y’umweru tukanisaga ibyondo kugira ngo tutagaragara kandi ubwo hari n’ukwezi.’

    Mu mwaka wa 2001, Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda, barimo umunani bapfuye n’abandi 39 barokotse, bose bakaba bibukwa buri mwaka nk’abana bakoze ibikorwa bidasanzwe bitashoborwa na buri wese ndetse kuri ubu ibikorwa byabo bikaba byigishwa mu mashuri n’ahandi hose nk’urugero rwiza rwa ‘Ndi umunyarwanda.’

    Source : http://isimbi.rw/nisize-ibyondo-mu-maso-kugira-ngo-abacengezi-batambona-ubuhamya-bwa-padiri-jean.html

  • Igitego cy’umunyarwanda mu bitego 6 byiza byaranze FIFA Series #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, yashyize igitego cya Leroy-Jacques Mickles yatsinze Estonia mu bitego byiza byaranze FIFA Series 2026.

    Iyi mikino ya FIFA Series, ibihugu byakiniye mu Rwanda byakinnye kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026, gusa no mu bindi bice barakinaga.

    Iri rushanwa Amavubi yaje kuryegukana ndetse na Leroy-Jacques Mickles aba umukinnyi w’irushanwa.

    Ibirenze kuri ibyo igitego cye cyaje kuza mu bitego byiza byaranze iri rushanwa ku Isi hose.

    Ni igitego yatsinze Estonia, ni ku mupira yari ateye koruneri ayiha Jojea, Jojea yahise aha Bizimana Djihad wahise acomekera Leroy-Jacques Mickles na we ahita atsinda igitego. Umukino warangiye ari 2-0, icya mbere cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.

    Ibindi bitego byatowe harimo icya Van Kilsdonk wa Macau igitego yatsinze Aruba, Loyola Filipe wa Chile igitego yatsinze Cape Verde.

    Mu cyiciro cy’abagore hatoranyijwe icya Dudinha wa Brésil yatsinze Korea y’Epfo, icya Shinji wa Koreya y’Epfo yatsinze Canada, icya Massombo wa RDC yatsinze Indonesia.

    Igitego cya Leroy-Jacques Mickles cyaje mu bitego byiza byaranze FIFA Series

    Source : http://isimbi.rw/igitego-cy-umunyarwanda-mu-bitego-6-byiza-byaranze-fifa-series.html

  • IBIKUBIYE MU KIGANIRO MUSHIKIWABO YAGIRANYE NA PEREZIDA Bassirou Diomaye Faye WA SENEGAL #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byibanze ku gushimangira ubufatanye no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’uyu muryango.

    Ibi biganiro,byibanze ku mibanire hagati y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie, n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, by’umwihariko Sénégal. Impande zombi zagaragaje ko zifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.

    Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Senegal

    Mu byo Louise Mushikiwabo yashimangiye harimo kongera uruhare rwa OIF mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore, cyane cyane binyuze mu mahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga (digital). Yagaragaje ko gufasha abagore kubona ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye no kugera ku bwigenge mu bukungu.

    Nanone kandi, uru ruzinduko rwanahuriranye n’igihe Louise Mushikiwabo ari mu bikorwa byo gushaka kongera gutorerwa kuyobora OIF muri manda ya gatatu. Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza kuvugurura uyu muryango, kuwongerera imbaraga no kuwugira urubuga rukomeye ruhuza ibihugu binyamuryango mu guteza imbere iterambere rishingiye ku baturage.

    Ku ruhande rwa Sénégal, Perezida Bassirou Diomaye Faye yashimye uruhare rwa OIF mu guteza imbere urubyiruko n’abagore, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’uyu muryango mu kugera ku ntego z’iterambere rusange.

    Ibiganiro byasize impande zombi ziyemeje gukomeza gukorana mu buryo burambye, hagamijwe guteza imbere abaturage no gushimangira umwanya wa OIF ku ruhando mpuzamahanga.

     

    The post IBIKUBIYE MU KIGANIRO MUSHIKIWABO YAGIRANYE NA PEREZIDA Bassirou Diomaye Faye WA SENEGAL appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/21/ibikubiye-mu-kiganiro-mushikiwabo-yagiranye-na-perezida-bassirou-diomaye-faye-wa-senegal/

  • Lugumi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly yavugishije benshi kubera Alliah Cool #rwanda #RwOT

    Umunyemari Lugumi Saidi wavuzwe mu rukundo na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko afitanye umubano wihariye na Alliah Cool.

    Inkuru y’urukundo rwa Miss Mutesi Jolly n’uyu munyemari ukomoka muri Tanzania, ni imwe mu zavuzwe cyane muri 2025.

    Miss Mutesi Jolly ntabwo yigeze yemera cyangwa ngo ahakane aya makuru inshuro zose yagiye abibazwaho n’itangazamakuru, gusa ibimenyetso byarabigaragazaga cyane ko uretse kompanyi ye y’ubucuruzi, Lugumi undi muntu yakurikiraga ku mbuga nkoranyambaga ni Mutesi Jolly, ibi bikiyongera ku magambo meza babwiranaga.

    Gusa iby’uru rukundo byaje kuvugwa ko hajemo agatotsi nyuma, ni nyuma y’uko Lugumi akuye Jolly mu bamukurikira.

    Kuri ubu uyu mugabo yongeye kugaruka mu mitwe y’itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’uko agaragaje ko ubu noneho asa n’ufitanye umubano udasanzwe na Alliah Cool.

    Ubu uretse kompanyi ye icuruza imbunda ya Tactical Defence undi muntu akurikira ni Alliah Cool aho benshi baketse ko yamusimbuje Mutesi Jolly.

    Lugumi akurikira konti 2 gusa

    Lugumi yongeye kuvugwa ku bakobwa bo mu Rwanda

    Mutesi Jolly yakanyujijeho na Lugumi

    Alliah Cool birakekwa ko yaba yasimbuye Mutesi Jolly kwa Lugumi

    Source : http://isimbi.rw/lugumi-wavuzwe-mu-rukundo-na-mutesi-jolly-yavugishije-benshi-kubera-alliah-cool.html