Author: webrwanda

  • Rayon Sports yamaze gutandukana na kapiteni wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasezeye kuri kapiteni wayo, Serumogo Ali nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayimazemo.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026 batsinzwemo na Al Hilal 4-0.

    Abarebye uyu mukino babonye ko ubwo yari asimbujwe hagiyemo Nshimiyimana Emmanuel Kabange, mbere yo gukandagiza ikirenge hanze y’ikibuga yapfukamye arasenga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiye gukina abizi ko ari wo mukino wa nyuma muri Gikundiro aho yari yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release Letter).

    Uyu mukinnyi amakuru menshi akaba amwerekeza muri Sudani y’Epfo hariyo amakipe amwifuza.

    Serumogo Ali yakiniye amakipe nka Sunrise FC, Kiyovu Sports yavuyemo 2023 ajya muri Rayon Sports yarimo imyaka 2 n’igice.

    Serumogo Ali yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yamaze-gutandukana-na-kapiteni-wayo.html

  • Ni we mugisha wa mbere nagize mu buzima – Urwibutso rwa Queen Cha kuri se wavuraga Rayon #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Queen Cha yaragagaje ko ikigero cy’ubutwari bwuje ubudaheranwa bwaranze umubyeyi we Mugemana Charles mu buzima bwo ku isi byamuteye kuba uwo ari we ubu.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mugemana Charles wabaye umuganga wa Rayon Sports mu myaka 30 ishize.

    Mu ijambo rye ryo gusezera bwa nyuma kuri se, Queen Cha yahishuye ko se yatangiye kurwara guhera tariki ya mbere Kanama 2025 ariko akanga ko hari uwamenya ububare nyakuri yarimo acamo kubera ko yangaga kuruhanya.

    Yagize ati ' Ntabwo yakundaga ko hagira umuntu umenya ko arwaye cyangwa arembye, hari n’igihe yambuzaga kubibwira benewacu kugira ngo hatagira uwo arushya aza kumureba ku bitaro agata akazi ke.'

    Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko ku wa 14 Nzeri ari bwo ibintu byarushijeho kuba nabi ubwo bari bagiye kureba umuganga w’inzobere mu by’imijyana n’imigarura y’amakuru yo ku bwonko kugira ngo bamwereke ibisubizo by’ibizamini byari byafashwe mu cyumweru cyari cyabanje agahita aremba bikaba ngombwa ko ahabwa ibitaro.

    Mu kwerakana ubukana bw’umubano w’agati k’inkubirane wari hagati ye na Rayon Sports, Queen Cha yanavuze ko inshuro ya nyuma nyakwigendera yagiye kureba umupira kuri sitade ubwo Rayon Sports yari yakiriye Ikipe ya Vipers yo muri Uganda kuri Rayon Day nabwo yari ameze nabi cyane babanza no kumubuza kujyayo ariko akora uko yari ashoboye agera kuri Kigali Pele Stadium.

    Queen Cha yagaragaje ko umubyeyi we yabitayeho cyane kuko yabuze umugore we mu 1998 babanye imyaka umunani gusa. Icyo gihe yari afite imyaka 39, ntiyongera gushaka undi mugore ahubwo ahitamo kurera abakobwa be.

    Inkuru y’itabaruka ry’uyu munyabigwi yamenyekanye ku mugoroba ku wa 13 Mutarama 2026, aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) aho yari amaze igihe kirekire arwaye.

    Mugemana Charles yavukiye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, tariki ya 6 Ukuboza 1958 ari umwana wa 11 muri 12 bavukanaga.

    Mu 1990 yashakanye na Nyiraneza Adeline waje kwitaba Imana mu 1998, amusigira abana batatu b’abakobwa aribo Mugemana Yvonne n’impanga Mugemana Cynthia na Mugemana Ange nawe waje kwitaba Imana.

    Yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiga n’Amategeko muri ULK. Yakoze muri bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akora mu bya Remera Rukoma n’i Butare, mbere yo gushinga ivuriro rye.

    Mugemana Charles yasezeweho bwa nyuma

    Queen Cha yavuze ubutwari bwa se

    Source : http://isimbi.rw/ni-we-mugisha-wa-mbere-nagize-mu-buzima-urwibutso-rwa-queen-cha-kuri-se.html

  • Ni igisambo! Abafana ba APR FC banze gusohoka muri Stade bashaka umusifuzi na FERWAFA bagezeyo #rwanda #RwOT

    Abafana ba APR FC bafashwe n’uburakari nyuma y’umukino banganyijemo na Al Merreikh 0-0, bashaka umusifuzi wabangiye igitego.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2025-26 aho APR FC yari yakiriye Al Merreikh kuri Stade Amahoro aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Nubwo banganyije ubusa ku busa, mu gice cya kabiri umukino ugiye kurangira APR FC yabonye kufura, yatewe na Ruboneka Bosco ayipasa Dauda wahise atera ishoti rikomeye maze umupira ujya mu rushundura ariko umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri Jabo Aristote asifura ko habayemo kurarira.

    Nubwo abakinnyi bari baraririye ba APR FC ntawakoze ku mupira, yasifuye ko bari bakingirije umunyezamu.

    Nyuma y’uyu mukino abafana ba APR FC barakaye banga gusohoka bavuga ko umusifuzi yabibye.

    Wumvaga baririmba bati “Ni igisambo, ni igisa. Mumubwire asohoke.”

    Aba bafana wabonaga byagoye ‘Stewarts’ kubahosha, byasabye ko hitabazwa polisi iraza ibasohora muri Stade nubwo nabwo bitari byoroshye.

    Basohotse aho gutaha bahita bajya guteza igisa n’akavuyo kuri FERWAFA basaba Shema Fabrice gukemura ikibazo cy’abasifuzi.

    Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa 3 n’amanota 33, Police FC ya kabiri ifite 34 mu gihe Al Hilal ya mbere ifite 35.

    Ntabwo APR FC yishimiye umusifurire

    Umukino warangiye ari ubusa ku busa

    Babanje kwanga gusohoka kuri Stade Amahoro

    Bahise bajya kuri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/ni-igisambo-abafana-ba-apr-fc-banze-gusohoka-muri-stade-bashaka-umusifuzi-na.html

  • Bigoranye Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye Igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Senegal, yegukanye Igikombe cy’Afurika cya 2025 itsinze Maroc igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye i Rabat, waranzwe n’impaka nyinshi zanatumye Senegal yikura mu kibuga.

    Uyu mukino wari urimo ihangana rikomeye cyane, iminota 90 isanzwe yarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa, ariko mu minota y’inyongera (ku munotawa 94), Pape Gueye yatsinze igitego cyiza cyane, ku mupira yateye mu mfuruka yo hejuru y’izamu, atsinda umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc wari witwaye neza muri iri rushanwa muri rusange.

    Icyo gitego ni cyo cyahesheje Senegal intsinzi n’Igikombe. Mbere y’iki gitego, umukino wari wabanje kuzamo imvururu nyinshi mu minota y’inyongera y’umukino usanzwe.

    Maroc yahawe penaliti nyuma y’uko VAR igaragaje ko Brahim Diaz yakorewe ikosa na El Hadji Malick Diouf, maze umusifuzi ukomoka muri DR Congo, Jean-Jacques Ndala Ngambo ahita ayitanga.

    Ni icyemezo cyatumye abakinnyi ba Senegal barakara cyane bava mu kibuga bajya mu rwambariro mu rwego rwo kwigaragambya, byatumye umukino uhagarara hafi iminota 18.

    Hari nyuma y’iminota mike umusifuzi yanze igitego cya Senegal avuga ko habayeho gusunikana, gusa icyababaje abakinnyi ba Senegal ni uko atigeze ajya no kureba kuri VAR.

    Sadio Mane, yagize uruhare rukomeye mu gusubiza bagenzi be mu kibuga, ababwira gukomeza kwitwara nk’ikipe ikomeye.
    Iyi penaliti yatewe na Brahim Diaz, ayiteye mu buryo bwa 'Panenka', ariko umunyezamu Edouard Mendy ayifata mu buryo bworoshye cyane, bikomeza gutuma umukino uguma ibubisi.

    Mu gice cya mbere, Intare zo mu ishyamba za Teranga zari zabonye amahirwe akomeye binyuze kuri Iliman Ndiaye, ariko Bounou abyitwaramo neza akuramo umupira mu buryo bwibukije benshi ibyo Emiliano Martinez yakoreye Randal Kolo Muani ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 wahuzaga Ubufaransa na Argentine.

    Iyi ntsinzi yahesheje Senegal igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yatwaye mu 2021 mu gihe ku ruhande rwa Maroc, ari agahinda gakomeye ku bafana bayo bari bizeye gutwara igikombe cya mbere kuva mu 1976.

    Habayeho gushwana bikomeye

    Ikosa Diouf yakoreye Diaz rikavamo penaliti

    Umunyezamu Mendy wa Senegal yahawe ikarita y’umuhondo kubera gushwana

    Penaliti Mendy yahise ayikuramo

    Abafana ba Senegal ntabwo bari bishimye na gato

    Umusifuzi Jean-Jacques Ndala Ngambo ntabwo yorohewe

    Igitego cya Gueye cyahesheje intsinzi Senegal

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Senegal

    Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika bigoranye

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-senegal-yari-yikuye-mu-kibuga-yegukanye-igikombe-cya-afurika-amafoto.html

  • Gen Mubarakh yaburiye abafana ba APR FC bishora mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Umubaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakunzi ba APR FC kureka ibikorwa bimeze nko kwigaragambya kubera kutishimira imisifurire.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, APR FC yanganyije na Al Merreikh mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2025-26, ubusa ku busa.

    Gusa muri uyu mukino ubwo wari ugiye kurangira, APR FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Yussif Dauda ariko umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote aracyanga avuva ko hari abakinnyi ba APR FC baraririye nubwo batakoze ku mupira ariko bakingirije umunyezamu wa El Merreikh.

    Ibi ntabwo abakunzi ba APR FC babashije kubyakira kuko umukino ukirangira banze gusohoka muri Stade bashaka uwo musifuzi ariko Polisi yakoresheje imbaraga barasohoka, bahise noneho bajya kuri FERWAFA bakora igisa nko kwigaragambya basaba ubutabera.

    Mu butumwa Gen Mubarakh Muganga wanarebye uyu mukino yageneye abakunzi ba APR FC, yasabye abayobozi ba Fan Clubs kubafasha kubuza abo bafana hatagira ugwa mu mutego ko ubuyobozi bugiye gutanga ikirego.

    Ati “Mukomere, numvise ko mukemanze imisifurire y’uyu munsi. Ngo ndetse bamwe mu Bafana ba APR FC bagaragaza imico itaranga ikipe, bafana bajya gushaka gusagarira umusifuzi wo ku ruhande wanze igitego.”

    “Ndagira ngo nsabe kandi nibutse abo bafana kutagwa mu mutego wo gukosa bakorera urugomo uwo musifuzi. Ubuyobozi bwa APR FC buratanga ikirego uwakosheje akurikiranwe n’amategeko.”

    Yasoje avuga ko ikipe ya APR FC irangwa n’ikinyabupfura ko uzabirengaho ikipe ubwayo nayo izamwihanira.

    Afande Mubarakh Muganga yavuze ubuyobozi buri butange ikirego

    Yanenze abafana bigaragambije

    Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yaburiye-abafana-ba-apr-fc-bishora-mu-myigaragambyo.html

  • Perezida Paul Kagame warebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika yashimiye Sénégal #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yarebye imbona nkubone umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika Sénégal yaraye yegukanye itsinze Maroc 1-0.

    Uyu mukino Maroc yahabwaga amahirwe cyane ko ari yo yari yakiriye iki gikombe, wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

    Igitego kimwe rukumbi cya Gueye cyabonetse ku munota wa 94 ni cyo cyahesheje Igikombe izi Ntare z’i Teranga (Les Lions de la Teranga) za Sadio Mané.

    Hari nyuma y’uko iminota 90 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi maze bakongezaho iminota 30 y’inyongera.

    Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakurikiranye uyu mukino muri Prince Moulay Abdellah Stadium yari kumwe kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Mahmoud Ali Youssouf, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla umutoni.

    Ibirori byabanjirije umukino wa nyuma byasusurukijwe n’abarimo IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yari yambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, kiri mu ishusho y’intare.

    Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yavuze ko ikipe ya Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc nayo itari mbi.

    Ati 'Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.'

    Warm congratulations to the Lions de la Teranga on their well-deserved #AFCON victory, a proud achievement that reflects perseverance, unity, and excellence. I also commend Morocco for their strong performances throughout this well-organized tournament and thank them for their…

    — Paul Kagame (@PaulKagame) January 18, 2026

    Perezida Paul Kagame yarebye umukino Senegal yatwariyeho Igikombe cya Afurika

    Perezida Kagame aganira na Gianni Infantino wa FIFA na Motsepe wa CAF

    Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/perezida-paul-kagame-warebye-umukino-wa-nyuma-w-igikombe-cya-afurika-yashimiye.html

  • Adel Amrouche ategereje imishyikirano na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihagaritse umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, uyu mugabo ategereje ko iri Shyirahamwe rimwegera mbere y’uko agana muri FIFA.

    Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Adel Amrouche kuko hari ibyo atubahirije.

    Icyo gihe yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Adel Amrouche ashinjwa guta akazi akigira iwabo nk’aho yakabaye ari mu Rwanda akurikirana abakinnyi bakina muri shampiyona, ikindi ni uko hari raporo y’akazi atigeze atanga.

    Abegereye uyu mutoza ukomoka muri Algeria, bavuga ko we ntacyo yishinja ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo ko na we ashinja FERWAFA kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye aho hari nk’igihe yangiwe kwinjira mu nzu, nyiri nzu amubwira ko bamaze amezi 3 batayishyura. Anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe aho hari igihe yamaze amezi 4.

    Hari amakuru yavugaga ko yamaze gutanga ikirego muri FIFA ariko ISIMBI yamenye ko ataratanga icyo kirego ahubwo ategereje ko FERWAFA imwegera bakumvikana ku bijyanye n’imperekeza agomba guhabwa mu gusesa amasezerano cyane ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko, mu gihe batakumvikana ni bwo azahita atanga ikirego cye muri FIFA.

    Adel Amrouche ategereje ko FERWAFA imwegera bakumvikana mbere yo kuyitwara muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-ategereje-imishyikirano-na-ferwafa.html

  • Kevin Kade arashinjwa ubwambuzi bugambiriwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi n’umutunganya mashusho, Alain Gatera Junior uzwi ku izina rya Director Sanib yahishuye akababaro yatewe no kutishyurwa n’umuhanzi Kevin Kade ku kazi yakoze mu gitaramo cya 'Last Night Show’ cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara mu ijoro ryakeye, Director Sanib yavuze ko kugeza ku wa 18 Mutarama 2026 yari atarishyurwa amafaranga y’imirimo yo gufata no gutunganya amashusho yakoze muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’umuhanzi Kevin Kade n’abandi barimo Ali Kiba na Shaffy.

    Yagaragaje ko ibi byamubabaje cyane kuko byabaye nubwo yari yaragerageje inshuro nyinshi gukemura iki kibazo mu buryo bwa kinyamwuga, ariko ntibigire icyo bitanga.

    Uyu muyobozi w’amashusho yavuze ko atumva impamvu imirimo ikorwa igasigara itishyuwe, mu gihe abakora mu ruganda rw’imyidagaduro baba barakoresheje imbaraga, ubumenyi n’ibikoresho byabo rimwe na rimwe biba byarabatwaye akayabo mu kubibona.

    Yagaragaje ko iki kibazo kitamureba wenyine, ahubwo kigaragaza ishusho ngari ijyanye n’ubunyamwuga mbwarwa no kwihunza inshingano byeze mu ruganda rw’ubuhanzi nyarwanda.

    Director Sanib yanaburiye Kevin Kade ko mu gihe ikibazo kitakemurwa vuba, guhera ku wa 20 Mutarama 2026 ashobora gutangira gutangaza ku mugaragaro amakuru yose ajyanye n’iki kibazo ndetse no kwitabaza izindi nzego.

    Yongeyeho ko atari ubwa mbere agize ikibazo nk’iki gusa avuga ko bikomeje uku hari n’indi mishinga bakoranye ishobora kuzashyirwa ahagaragara imburagihe mu gihe byaba bibaye ngombwa mu rwego rwo kurengera umwuga no gusaba ubutabera.

    Mu gushaka kumenya icyo uruhande rwa Kevin Kade rubitangazaho ISIMBI yavuganye na Ghislain Nise Jabo ureberera inyungu za Kevin Kade, ayihamiriza ko nta deni bamufiye .
    Aho yagize ati 'Mu by’ukuri nta deni ry’ifaranga na rimwe dufitiye Director Sanib.'

    Itangazo rya Director Sanib

    Director Sanib arashinja Kevin Kade ubwambuzi

    Uruhande rwa Kevin Kade ruvuga ko nta deni bamufitiye

    Source : http://isimbi.rw/kevin-kade-arashinjwa-ubwambuzi-bugambiriye.html

  • Richard mu nzira zitandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo mu kibuga hagahati, Ndayishimiye Richard ashobora gutandukana na Rayon Sports mu gihe yaba yatsinze igeragezwa mu ikipe ya PFC Navbahor Namangan yo muri Uzbekistan.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi w’Umurundi agomba gukora igeragezwa mu gihe kingana n’iminsi 10, yaritsinda akaba yahita asinyira iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Uzbekistan.

    Uyu mukinnyi akaba agomba gukora igeragezwa kuva tariki ya 19 kugeza 29 Mutarama 2026, bivuze ko Rayon Sports izaba itamufite mu mikino iri imbere irimo uwa Al Merreikh ndetse n’imikino y’Igikombe cy’Intwari.

    Ndayishimiye Richard akaba yarageze mu Rayon Sports muri 2024 aho yari avuye mu ikipe ya Muhazi United ayisinyira imyaka 2 akaba asigaje amasezerano y’amezi 6.

    Aramutse atadukanye na Rayon Sports yaba akurikiye kapiteni w’iyi kipe, Serumogo Ali wamaze kwerekeza muri Sudani y’Epfo mu ikipe ya Al Merreikh Bentiu.

    Ndayishimiye Richard mu nzira zitandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/richard-mu-nzira-zitandukana-na-rayon-sports.html

  • Uwacu Jean Bosco wakiniye Amavubi na APR FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wanakiniye APR FC, Uwacu Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi.

    Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2026.

    Uwacu wari usanzwe ari umutoza wa Sunrise FC kuva muri 2023 akaba yaragize uburwayi kuva mu mpera z’umwaka ushize aho yabanje murwara akaboko.

    Akaba yaherukaga ku mukino wa Miroplast wabaye ku Gushyingo 2025 nabwo akaba atarawutoje ahubwo yawurebye kuko yari arwaye.

    Nyuma y’uyu mukino akaba yaraje kuremba kurushaho aho ibyari akaboko byaje kuvamo no kwibagirwa ntamenye abantu no kumva akaba atari acyumva nk’uko amakuru ISIMBI yamenye abivuga.

    Uwacu Jean Bosco Bosco wakiniye Etincelles FC, Police FC na APR FC akaba yitabye Imana uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

    Uwacu Jean Bosco yakiniye APR FC yitabye Imana

    Uwacu Jean Bosco (wateye tackle) yanakiniye Police FC

    Aheruka ku mukino wa Miroplast ariko ntiyatoje kuko yari arwaye, murobona ko akaboko gahambiriye

    Source : http://isimbi.rw/uwacu-jean-bosco-wakiniye-amavubi-na-apr-fc-yitabye-imana.html