Author: webrwanda

  • Kajala anyuzwe n’urujijo ruri mu bantu ku rukundo rwe na Harmonize #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’amafilimi muri Tanzania, Kajala Masanja, yatangaje ko yishimiye kuba magingo aya abantu benshi bakiri mu rujijo ku bijyanye n’urukundo rwe n’umuhanzi Harmonize.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Kajala yavuze ko abantu benshi bari basanzwe bazi ko we na Harmonize bari baratandukanye kera, ndetse buri wese akajya kubaho mu buzima bwe.

    Icyakora, ku wa 21 Mutarama 2026, benshi batunguwe ubwo Kajala yashyiraga ifoto ya Harmonize ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, bituma bongera kwibaza ku mubano wabo.

    Kajala yagize ati 'Abantu benshi bari mu rujijo ku bijyanye nanjye na Harmonize, kandi numva bikunze byaguma gutyo. Si ngombwa ko buri kintu cyose cyo mu buzima bwacu kigomba kumenywa na buri wese, cyane cyane ko mu minsi ishize twari twashyize umubano wacu ku mugaragaro.'

    Uyu mugore ukunzwe muri sinema ya Tanzania yanibukije ko ku wa 30 Ukuboza 2025, Harmonize yamwambitse impeta y’urukundo, ibintu byongeye gukurura ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi byabaye nyuma y’uko bombi bari batangaje ko basubiranye ku munsi wa Noheli, mu gitaramo Harmonize yakoreye i Zanzibar.
    Umubano wa Kajala na Harmonize watangiye kuvugwa mu mpera za 2020, Harmonize afite imyaka 35 naho Kajala afite 43, nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye n’Umutaliyani Sarah Michelotti bari barashakanye.

    Gusa, mu ntangiro za 2021, aba bombi baratandukanye nyuma y’amezi abiri gusa, biturutse ku myitwarire ya Harmonize wavugwaga mu bikorwa byo gutereta Paula Kajala, umukobwa wa Kajala, ubu washakanye n’umuhanzi Marioo.

    Nyuma yo gusaba imbabazi, Harmonize yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022, ariko umwaka urangira batandukanye nanone ,icyakora, muri Gicurasi 2025, aba bombi bongeye gusubirana, Harmonize anaha Kajala impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Defender.

    Kajala yavuze ko ubanye na Harmonize ntawe bagomba ubusobanuro

    Source : http://isimbi.rw/kajala-anyuzwe-n-urujijo-ruri-mu-bantu-ku-rukundo-rwe-na-harmonize.html

  • U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 30-20, inanirwa gukora amateka yo kurenga amatsinda y’Igikombe cya Afurika ndetse izahura na Uganda muri 'Presidential Cup’ yo guhatanira imyanya, kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

    Uyu mukino usoza iy’amatsinda wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

    Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo irenge amatsinda y’iri rushanwa ku nshuro ya mbere. Ni mu gihe Nigeria na yo yari ikeneye intsinzi ituma ikomeza kuba iya mbere.

    Abakinnyi b’u Rwanda bari bahagaze neza mu minota 10 ya mbere yarangiye ari ibitego 4-4 ku mpande zombi, ndetse umunyezamu Kwisanga Peter abigiramo uruhare kubera imipira yakuragamo.

    Gutakaza imipira bya hato no hato no kutugurarira uko bikwiye byatumye Nigeria ibona ibindi bitego bitatu mbere y’uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.

    Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije u Rwanda kugabanya ikinyuranyo kiva ku bitego bitanu kiba bitatu (13-10) ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo 30 y’igice cya mbere irangire.

    Umunyezamu Kwisanga Peter yongeye gukuramo imipira itatu ikurikiranye, ariko Nigeria itsinda igitego kimwe mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 14-10.

    Nshimiyimana Alex yahushije penaliti u Rwanda rwabonye mu minota ibiri ya mbere y’igice cya kabiri, ibyatumye indi yabonetse nyuma y’umunota ihabwa Kayijamahe Yves anayinjiza neza.

    Guhera ku munota wa kane w’igice cya kabiri, u Rwanda rwakinishaga abakinnyi bane gusa imbere mu kibuga kuko Hagenimana Fidèle yahanwe iminota ibiri ku ikosa yakoze, maze na Akayezu André na we ahanwa iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga.

    Ibi byatumye Nigeria yongera kuzamura ikinyuranyo, kigera ku bitego bitanu (16-11) mbere y’uko Mbesutunguwe Samuel agabanyaho kimwe.

    Akayezu André yibwiraga ko agabanyije ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu byarimo ubwo Nigeria yari ifite 18-12 ku munota wa 11 w’igitego cya kabiri, ariko abasifuzi banzura ko Hagenimana Fidèle 'Machine’ yabanje gukora ikosa ndetse bamuhagarika iminota ibiri ku nshuro ya kabiri.

    Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Nigeria yahise ibona penaliti yatumye ikinyuranyo kizamuka kiba ibitego icyenda (22-13).

    Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 30-20, isoza ku mwanya wa mbere mu Itsinda A, imbere ya Algeria, u Rwanda na Zambia.

    Umukinnyi w’umukino yabaye umunyezamu wa Nigeria, Michael Samson, wakuyemo imipira myinshi yatewe n’abakinyi n’u Rwanda.

    Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruri gukina Igikombe cya Afurika cya Handball. Mu 2024, ubwo irushanwa ryari ryabereye mu Misiri, na bwo rwabaye uwa gatatu mu itsinda, irushanwa rirangira rwegukanye umwanya wa 14 mu bihugu 16.

    Urugendo rwo guhatanira imyanya mu irushanwa ry’uyu mwaka, guhera ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, ruzatangira ku Cyumweru Saa 11:30 muri Petit Stade aho u Rwanda ruzahura na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B.

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwananiwe-kugera-muri-1-4-cy-igikombe-cya-afurika.html

  • Ibyamamare byitabiriye ubukwe bwa Nana (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda ugezweho, Umurerwa Nene Aziza Naila uzwi nka Nana, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bigirimana Jean Paul.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ubera mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika.

    Nana wakunzwe cyane muri filime “My Heart” akaba yari yaherekejwe na bamwe mu byamamare byiganjemo ibyo muri Sinema nka Killaman, Nyambo Jesca, Micky n’abandi.

    Nana na Jean Paul bakaba biyemeje kuzatandukanywa n’urupfu, ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bakundana.

    Nana na Jean Paul basezeranye imbere y’amategeko

    Micky na Nyambo bari baje gushyigikira mugenzi wabo

    Killaman na we yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/ibyamamare-byitabiriye-ubukwe-bwa-nana-video.html

  • Rayon Sports n’i Muhanga byanze #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje gukina ubute n’amanota 3, ni nyuma y’uko inaniwe gutsinda Mukura VS mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2025-26.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga.

    Ni umukino Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi yasabwaga gutsinda kugira ngo yicume imbere ku rutonde rwa Shampiyona ariko ntibyakunda kuko banganyije 1-1.

    Igice cya mbere cy’umukino wabonaga buri ruhande rufite inyota y’igitego yaba Ndikumana Asman wagerageje uburyo bwinshi ku ruhande rwa Rayon Sports na Iradukunda Elie Tatou na Boateng Mensah ba Mukura ariko nta cyavuyemo bagiye kuruhuka ari 0-0.

    Mukura VS yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego maze ku munota wa 47 Iradukunda Elie Tatou atsinda icya mbere kuri kufura.

    Cyaje guhita cyishyurwa na Emery Bayisenge ku munota wa 49 ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Aziz Dao. Umukino warangiye ari 1-1.

    Gikundiro yasoje imikino ibanza ifite amanota 26 ku mwanya wa karindwi, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere (yo ifite ibirarane bibiri).

    Ni mu gihe Mukura VS yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-n-i-muhanga-byanze.html

  • Joshua Baraka arembejwe n’umugore wiyita nyina #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka yatunguye benshi mu bakunzi be nyuma yo gutangaza ko hari umugore ukomeje kumujujubya amubwira ko ari nyina ndetse akamwandikira ubutumwa bwinshi kuri WhatsApp.

    Uyu muhanzi yashyize hanze ayo makuru ku mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025 abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Snapchat, asangiza abamukurikira amafoto y’ibiganiro (screenshots) byerekana uwo mugore wamwandikiye akamubwira ko ari umwana we yari amaze igihe kirekire ashakisha.

    Muri ubwo butumwa, uwo mugore utashyiriwe hanze imyirondoro yasabaga Joshua Baraka kuzashaka umwanya akajya kumusura, amubwira ko ahora amubona kuri televiziyo kandi ko amwibutsa cyane undi mwana we.

    Yakomeje amwita amazina arimo 'mwana wanjye mwiza', ibintu uyu muhanzi yavuze ko bimutesha umutwe kandi bimubera nk’ibidasanzwe mu kubyiyumvisha.

    Joshua Baraka yagaragaje ko yagerageje inshuro nyinshi kumusobanurira ko ibyo avuga atari byo, akamuhakanira ko atari umubyeyi we, ariko byose bikaba byarabaye nk’umuti udakora ku ndwara kuri uyu mugore.

    Uwo mugore yakomeje kumwandikira nk’aho atigeze yumva ibisobanuro bye, akomeza kumuhamagarira kumwemera no kumufata nka nyina.

    Uyu muhanzi yavuze ko ibi bintu abona bidasanzwe cyane, ndetse ko bitangiye kumutera impungenge, cyane cyane bitewe n’uko uwo mugore akomeza kumwiyegereza mu buryo adasobanukiwe.

    Nubwo Joshua Baraka atigeze atangaza niba yarafashe ingamba zo kubimenyesha inzego zibishinzwe, abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge zabo ndetse bamugira inama yo kwitonda no kurinda umutekano we bwite.

    Uyu muhanzi wahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda Joshua ni Umu-Samia bumwe mu bwoko bwo muri bubarizwa mu gice cy’Iburasirazuba bwa Uganda, ahitwa i Busia hafi n’umupaka wa Kenya.

    Baraka ahangayikishijwe n’ukomeje kwiyita nyina

    Source : http://isimbi.rw/joshua-baraka-arembejwe-n-umugore-wiyita-nyina.html

  • Shizzo yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko atazi umuhanzikazi Bwiza n'umukinnyi wa filime Nyambo #rwanda #RwOT

    Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi ku izina rya Shizzo yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko atazi umuhanzikazi Bwiza n'umukinnyi wa filime Nyambo, n'ubwo amazina yabo yakomeje kugarukwaho mu nkuru zijyanye n'ubukwe bwe n'umugore we Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy.

    Shizzo na Tessy, umunyamakuru uzwi mu itangazamakuru ry'imyidagaduro, basezeranye mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026. Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, inshuti za hafi n'abavandimwe, bikaba byararanzwe n'akanyamuneza n'indirimbo zihariye.

    Nyuma y'ibi birori, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuvugwa cyane ku mpamvu Bwiza na Nyambo batagaragaye muri ubu bukwe, mu gihe basanzwe bazwi nk'inshuti za hafi za Tessy. Ibi byatumye havuka ibihuha byinshi, bamwe bakeka ko haba hari umubano utifashe neza hagati yabo n'abashakanye.

    Mu gusubiza ibi bivugwa, Shizzo yatangaje ko atazi Bwiza na Nyambo ku giti cye, ashimangira ko kuba baba ari inshuti z'umugore we bitavuze ko na we aba abazi cyangwa bafitanye umubano. Yongeyeho ko ubukwe bwe bwateguwe hagendewe ku nshuti n'abantu basanzwe bafitanye umubano wa hafi n'abashakanye bombi.

    Bwiza na Nyambo baherukaga kugaragara mu nshuti zaherekeje Tessy mu birori byo kwambikana impeta y'urukundo byabereye i Dubai tariki 15 Mutarama 2025, ariko ntibigeze bagaragaza impamvu zituma batitabira ubukwe bwabaye mu Rwanda.

    Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ibisanzwe mu buzima bw'abantu, abandi bakabifata nk'ikimenyetso cy'umubano wahindutse.

    Nyuma y'ibi birori, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuvugwa cyane ku mpamvu Bwiza na Nyambo batagaragaye muri ubu bukwe, mu gihe basanzwe bazwi nk'inshuti za hafi za Tessy
    Shizzo yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko atazi umuhanzikazi Bwiza n'umukinnyi wa filime Nyambo

    Source : https://kasukumedia.com/shizzo-yatunguye-benshi-nyuma-yo-gutangaza-ko-atazi-umuhanzikazi-bwiza-numukinnyi-wa-filime-nyambo/

  • Diarra Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United #rwanda #RwOT

    Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United avuye mu ikipe Fulham, nyuma y'uko amakipe yombi yemeye amasezerano yo kumugura. Ibi byemejwe n'abantu ba hafi mu bijyanye n'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho byatangajwe ko impande zombi zamaze kugera ku mwanzuro, hasigaye gusa ibizamini by'ubuzima biteganyijwe gukurikiraho.

    Uyu mukinnyi w'umunya-Mali ukina ku ruhande rw'ibumoso mu busatirizi, yari amaze igihe kinini yifuza kwerekeza muri West Ham, cyane cyane kuva mu Ukuboza umwaka ushize. Icyifuzo cye cyari ugukina mu ikipe ifite intego zo guhatanira imyanya myiza muri Premier League no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, ibintu West Ham ishobora kumuha.

    Uku kwimuka kwa Adama Traoré kuje gukurikirana iy'undi mukinnyi Guido Rodríguez, wemeje kuva mu ikipe West Ham agasubira muri Espagne aho yerekeje muri Valencia. Ibi byahaye West Ham umwanya wo kongera kubaka ikipe, cyane cyane mu gice cy'ubusatirizi, aho Traoré azazana imbaraga, umuvuduko n'ubunararibonye bwo gukina shampiyona ikomeye y'u Bwongereza.

    Abafana ba West Ham bakomeje kwerekana ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bategerezanyije amatsiko kubona Adama Traoré yambara umwambaro w'iyi kipe y'amahundo. Mu gihe ibizamini by'ubuzima bizagenda neza, hazakurikiraho itangazo ryemewe rimushyira ku mugaragaro nk'umukinnyi mushya wa West Ham United.

    Diarra Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United

    Source : https://kasukumedia.com/diarra-adama-traore-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-ya-west-ham-united/

  • Igitaramo ni kimwe mu bintu by'ingenzi bishobora gutuma umuntu ahorana akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Igitaramo ni kimwe mu bintu by'ingenzi bishobora gutuma umuntu ahorana akanyamuneza, akaruhuka mu mutwe no mu mubiri, akibagirwa imihangayiko y'icyumweru. Ni muri urwo rwego, abakunzi b'imyidagaduro n'umuziki mwateguriwe igitaramo kidasanzwe cyiswe 'THE SUNDAY NIGHT', kizaba ku Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, mu kabari kazwiho gutanga serivisi zinoze Ti'Amo Lounge i Remera.

    Iki gitaramo kizaba kirimo umuziki uvanzwe neza n'aba-DJ bakunzwe kandi bazi gufata amarangamutima y'abitabira ibitaramo, barimo Tasha Deejay, Dj Cyusa na Dj Pinky, bazasusurutsa abazitabira bakoresheje injyana zinyuranye, kuva ku za kera, izikunzwe kugeza ku zigezweho ziri ku isonga mu myidagaduro, umushyushyarugamba aba ari Jesca.

    Rekera guhangayikishwa n'aho waruhukira mu minsi ya weekend. Wazengurutse kenshi ushaka ahantu heza ho gusohokera? Igitaramo 'THE SUNDAY NIGHT' kuri iki Cyumweru ntikizagucike. Ni igitaramo kizaba cyuzuyemo umunezero udasanzwe, n'ikirere kidasanzwe cyo gusabaniraho.

    By'umwihariko, Ti'Amo Lounge yabazaniye promotion idasanzwe, aho ibiciro bya Don Julio na Hennessy byagabanyijweho 20%, guhera ku isaha ya 10:00 z'ijoro. Tangira witegure wowe n'abawe, mu gukaza kwishimira iryo joro ridasanzwe.

    Muri Ti'Amo, abataraharonkera mwisiganuza, ahubwo ni muhagere mwihere ijisho. Si ubwa mbere iyi lounge ivugwa neza n'abatari bake kubera serivisi nziza, umutekano n'ikirere cyiza gihora gihari.

    Igitaramo ni kimwe mu bintu by'ingenzi bishobora gutuma umuntu ahorana akanyamuneza

    Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-ni-kimwe-mu-bintu-byingenzi-bishobora-gutuma-umuntu-ahorana-akanyamuneza/

  • Mugesera: Abaturage barasaba ubufasha bwihuse, nyuma yo guterwa n'ibiza #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma, baravuga ko bamaze igihe barasenyewe n'ibiza ariko bakaba bakiri mu gihirahiro n'ubwo bizezwa ubufasha butabageraho. Ibi biza byibasiye imiryango myinshi bigasenya inzu, imyaka ikangirika, ibikoresho by'ibanze bigatwarwa n'amazi, bituma benshi babura aho bikinga n'ibibatunga.

    Bamwe mu baturage bagaragaza ko bagiye batanga amakuru ku bayobozi b'inzego z'ibanze, bagasurwa n'inzego zitandukanye zije kureba ingaruka z'ibiza, ndetse bagahabwa icyizere cy'uko ubufasha bugiye kubageraho vuba. Icyakora, hashize amezi, amaso yabo akaba 'yaraheze mu kirere' kuko nta bufasha bugaragara barabona.

    Abafite ingo zasenyutse bavuga ko bari kuba mu bukene bukabije, bamwe bakinga imisaya mu nzu z'abandi, abandi bakaryama batwikiriwe n'amabati yangiritse. Abahinzi bo bavuga ko imyaka yabo yangiritse burundu, bigira ingaruka ku mibereho yabo n'imirire y'imiryango yabo.

    Hari abavuga ko bakomeje kwihangana no kwizera ko Leta n'abandi bafatanyabikorwa bazabibuka, ariko bagasaba ko ibyasezeranyijwe byashyirwa mu bikorwa vuba, mbere y'uko ibihe by'imvura byongera kubagiraho ingaruka.

    Abaturage basaba ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma n'izindi nzego bireba ko bwabegera bukabagezaho ibisubizo bifatika, birimo kubafasha kubona aho kuba by'agateganyo, ibikoresho by'ibanze n'ubufasha mu kongera kwiyubaka. Bo bavuga ko bifuza ubufasha butari amagambo gusa, ahubwo bugaragara, bukabafasha kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.

    Abaturage bo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma, baravuga ko bamaze igihe barasenyewe n'ibiza ariko bakaba bakiri mu gihirahiro n'ubwo bizezwa ubufasha butabageraho.

    Source : https://kasukumedia.com/mugesera-abaturage-barasaba-ubufasha-bwihuse-nyuma-yo-guterwa-nibiza/

  • Umubiri ni uwanjye kandi mubinyubahire – Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kinini yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera impinduka zigaragara mu mibereho n’imigaragarire ye, Shaddyboo yasabye kubahwa nk’umuntu ufite amahitamo ye.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko anyuzwe n’uko abayeho ubu, anenga imvugo zimugenera imbibi mu mikoreshereze y’umubiri we ndetse n’imyitwarire ye.

    Mu butumwa bwe, Mbabazi Shadia yasabye abantu kubaha uburenganzira bwe bwo kwiyumva no kwifatira imyanzuro ku buzima bwe, avuga ko umubiri n’ubuzima bwe ari amahitamo ye bwite.

    Ati 'Umubiri wanjye. Imbibi zanjye. Niyumva neza uko ndi. Ndabinginze mubyubahe.'

    Ibi yabivuze nyuma y’uko mu minsi ishize yari aherutse kugaragaza ko umwaka ushize wamubereye igihombo gikomeye ku mutima, aho yumvaga yisanga wenyine mu rugamba rutoroshye rwo kwishakisha no gukira ibikomere byo mu mutima.

    Yavuze ko yanyuze mu bihe byo kwiheba n’agahinda gakabije, ariko akabihisha, kuko yumvaga atabasha gusangiza abandi intimba ye.

    Nubwo yari afite inshuti, Shaddyboo yagaragaje ko muri icyo gihe nta n’umwe wamubaye hafi ngo amufashe kwikorera uwo mutwaro, bigatuma yiyumvamo irungu rikomeye.

    Kurundi ruhande ariko uyu mubyeyi w’abana babiri yahishuye ko nubwo yanyuze mu mwaka wuzuye intimba n’irungu, yabashije kwiyubaka ahereye ku bana be no ku kwizera kwe, ahitamo gukomeza ubuzima yishimiye uwo ari we.

    Yagaragaje ko abakobwa be babiri ari bo bamubereye urumuri mu mwijima, bamubera imbaraga zo gukomeza kubaho no guhaguruka buri munsi n’iyo byamugoraga.

    Shaddyboo yasabye abantu kumurekera ubuzima bwe yahisemo kubamo

    Source : http://isimbi.rw/umubiri-ni-uwanjye-kandi-mubinyubahire-shaddyboo.html