Author: webrwanda

  • Atletico na Arsenal zamamaza ‘Visit Rwanda’ zaguye miswi, Alvarez aca agahigo ka Messi #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wa 1/2 wahuzaga Atlético Madrid na Arsenal urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Umunya-Argentine, Julián Álvarez aca agahigo ka Lionel Messi.

    Uyu mukino wahuje amakipe yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, wabereye muri Espagne ku kibuga cya Atlético Madrid cya Riyadh Air Metropolitano.

    Nyuma y’ishoti rikomeye rya Juan Alvarez umunyezamu wa Arsenal Raya yakuyemo n’ishoti rya Madueke ryanyuze hanze y’izamu, igitego cya mbere cyabonetse mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, aho Viktor Gyökeres wa Arsenal yatsinze penaliti nyuma y’ikosa ryari rim7korewe mu rubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka Arsenal iyoboye n’igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri, Atlético Madrid yagarutse ifite imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Byagezweho ku munotawa 56, ubwo penaliti yatangwaga ku ruhande rwayo bitewe n’uko Ben White yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina. Julián Álvarez yahise ayitsinda neza, agarura ikipe ye mu mukino.

    Iki gitego cyari gifite amateka kuri Álvarez, kuko cyatumye aba Umunyamerika y’Amajyepfo ugeze ku bitego 25 mikino mike mu mateka ya Champions League, aca agahigo kari gafitwe na Lionel Messi wabitsinze mu mikino 42 we akaba yabitsinze mu mikino 41.

    Nyuma y’iminota mike, Antoine Griezmann yari hafi gutsindira Atlético igitego cya kabiri, ariko ishoti rye rikomeye rikubita umutambiko w’izamu nubwo byagaragaraga ko umunyezamu wa Arsenal atari yabashije kugera ku mupira.

    Umukino wakomeje gushyuha mu minota ya nyuma, aho Arsenal yahawe penaliti ku ikosa ryakekwaga ko ryakorewe Eze mu rubuga rw’amahina. Gusa VAR yongeye kwifashishwa, basanga nta kosa ryabayeho kuko uyu mukinnyi yari yamaze kugwa mbere y’uko akorwaho, penaliti iravanwaho.

    Kunganya 1-1 ku mpande zombi byatumye nta kipe igira amahirwe aruta indi, amakipe yombi asigara ategereje umukino wo kwishyura uzabera i Londres kuri Emirates Stadium mu cyumweru gitaha tariki ya 5 Gicurasi 2026.

    Wari umukino utoroshye

    Gyökeres yatsindiye Arsenal kuri penaliti

    Julián Àlvarez yakuyeho agahigo ka Lionel Messi

    Source : http://isimbi.rw/atletico-na-arsenal-zamamaza-visit-rwanda-zaguye-miswi-alvarez-aca-agahigo-ka.html

  • MAN,CITY Yamaze kwemeza gutandukana na John Stones nyuma y'imyaka 10. #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Manchester City yamaze gutangaza ko myugariro wayo John Stones azayisohokamo ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye nyuma y’imyaka icumi ayikinira.

    Stones yaguzwe n’iyi kipe mu mwaka wa 2016 avuye mu ikipe ya Everton kuri miliyoni 47 n’ibuhumbi 500,000 z’amapawundi,Ubwo yagurwaga aya mafaranga byamugize myugariro wambere w’umwongereza wari uguzwe amafaranga menshi binamugira myugariro wa kabiri wari uhenze ku isi muri 2016.

    Amaze gutwara ibikombe bigera kuri 19 ndetse akaba anafite amahirwe yo kongeraho ibindi bibiri icya Premier League bakiri guhatanira ndetse na FA Cup aho Man City izahura na Chelsea kumukino wa nyuma taliki 16/05/2026.

    DORE IBIKOMBE YATWAYE:

    6x Premier League

    1x Champions League

    2x FA Cup

    5x League Cup

    3x Community Shield

    1x Club World Cup

    1x UEFA Super Cup

    The post MAN,CITY Yamaze kwemeza gutandukana na John Stones nyuma y’imyaka 10. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/28/mancity-yamaze-kwemeza-gutandukana-na-john-stones-nyuma-yimyaka-10/

  • AMAFOTO:Mu byishimo byinshi, Meddy n'umugore we Mimi Mehfira bizihije isabukuru y'imfura yabo yujuje umwaka umwe w'amavuko. #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwuzuye ibyishimo n’ishimwe Meddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yishimiye intambwe umuryango we ugezeho. Mu magambo ye, yashimye Imana yamuhaye umugisha w’umwana, avuga ko ari impano ikomeye mu buzima bwe.

     

    Yagize ati: ‘Umuhungu wanjye yujuje umwaka umwe. Imana yambereye nziza cyane, ndavuga nti urakoze Nyagasani ku bwiza n’imigisha wampaye mu rugo rwanjye.’

    Meddy kandi yashimiye abantu bose bagize uruhare mu byishimo by’uyu munsi wihariye, abagaragariza urukundo rwinshi, ndetse abibutsa ko abaha agaciro gakomeye.

    Ibi birori byabaye mu mwuka w’urukundo n’ibyishimo, aho uyu muryango wagaragaje ko wishimiye intambwe y’imfura yabo, bakomeza urugendo rwo kuyirera bayiherekeza mu rukundo n’ubwitange.

    Twibutse ko Meddy na Mimi Mehfira basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2021, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bashimangiye urukundo rwabo imbere y’amategeko n’Imana, bakaba bakomeje kubaka umuryango uhamye ushingiye ku rukundo n’ukwemera.

    The post AMAFOTO:Mu byishimo byinshi, Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bizihije isabukuru y’imfura yabo yujuje umwaka umwe w’amavuko. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/29/amafotomu-byishimo-byinshi-meddy-numugore-we-mimi-mehfira-bizihije-isabukuru-yimfura-yabo-yujuje-umwaka-umwe-wamavuko/

  • FIFA yatangaje ko iteganya gushyiraho itegeko rishya ryo gukuraho amakarita y'umuhondo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rirateganya gushyiraho itegeko rishya ryo gusiba amakarita y’umuhondo yose nyuma y’imikino y’amatsinda cyangwa mbere ya kimwe cya kane cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri United States, Canada na Mexico.

    Iki cyemezo kigamije kugabanya ikibazo cy’uko bamwe mu bakinnyi babura imikino ikomeye ya kamarampaka kubera amakarita y’umuhondo baba baragiye bahabwa mu mikino yabanje. Akenshi byagiye bibabaza abafana kubona umukinnyi ukomeye asiba umukino wa 1/8 cyangwa 1/4 kubera ikarita y’umuhondo yabonye mu matsinda.

    Ku ruhande rumwe, iki cyemezo ni cyiza kuko gituma amarushanwa arushaho kuba aryoshye kandi amakipe akinjira mu mikino ya nyuma afite abakinnyi bayo b’ingenzi. Abafana bashaka kureba irushanwa ririmo ibyamamare, aho kubona umukino ukomeye ubura uburyohe kubera kubura umukinnyi umwe w’ingenzi.

    Ariko kandi hari ababona ko bishobora gutuma bamwe bakinana ubwisanzure bukabije, bakora amakosa menshi bazi neza ko ayo makarita azahanagurwa. Ibi bishobora kugabanya ikinyabupfura gike no kongera imikinire irimo ubushotoranyi.

    Iki ni icyemezo cyiza ariko gisaba amategeko akomeye ku makarita atukura n’imyitwarire mibi. Umupira ukwiye kurindwa, ariko n’abafana bakwiye guhabwa amahirwe yo kureba abakinnyi beza bose mu mikino ya nyuma. FIFA igomba guhuza fairness n’amarangamutima y’abakunzi ba ruhago.

    FIFA yatangaje ko iteganya gushyiraho itegeko rishya ryo gukuraho amakarita y’umuhondo

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-yatangaje-ko-iteganya-gushyiraho-itegeko-rishya-ryo-gukuraho-amakarita-yumuhondo/

  • Sheebah yahagurukiye gutamaza abahohotera abagore #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyabigwi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe kirangwa no guharanira uburenganzira bw’abagore, cyane cyane abahura n’ihohoterwa n’ihozwa ku nkeke mu kazi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mbu ,Sheebah yavuze ko yumvishe akwiye kwitwara gutya nyuma yo kuba umubyeyi, avuga ko byamuhinduye imitekerereze ndetse bikamutera kongera gutekereza ku buzima bwe bwashize.

    Sheebah yagaragaje ko hari inkuru nyinshi zitari zo zagiye zimwandikwaho, bityo akaba ashaka kuzikosora akoresheje ijwi rye n’ubunararibonye bwe mu kurwanya ihohoterwa.

    Yagize ati ‘Ububyeyi bwatumye ndushaho kumva neza agaciro ko kurinda no kubaha umugore, ari na byo byanteye gufata icyemezo cyo kuvugira abagore bose bahura n’akarengane mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu kazi.’

    Uyu muhanzikazi yashimangiye ko kwemererwa ari ingenzi mu mubano uwo ari wo wose uhuza umugore n’umugabo.

    Yavuze ko abagabo bagomba gusobanukirwa ko nta kintu na kimwe cyakorwa hatabanje kubaho ubwumvikane busesuye, kandi ko azakomeza gukangurira abantu kubahiriza iri hame.

    Ibi Sheebah yabitangaje mu gihe ari gutegura podcast nshya, izibanda ku bibazo bikomeye ariko bikunze gucecekwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, cyane cyane abashaka akazi muri iki gihugu.

    Yatanze urugero rw’abagore bajya gusaba akazi bafite ibyangombwa byose bikenewe, ariko aho kwitabwaho hashingiwe ku bushobozi bwabo, bagasanga abo bagiye gusaba akazi babaganiriza mu buryo budakwiye, bamwe bakabatumira mu masaha adasanzwe cyangwa mu hantu hadakwiye, bagamije inyungu zitari iz’akazi.

    Sheebah yavuze ko podcast ye izafasha gushyira ahagaragara bene ibi bibazo no gufasha abagore kumenya uburenganzira bwabo no kwanga guhohoterwa. Yongeyeho ko bamwe mu bagabo batinya ibiganiro nk’ibi kuko bishobora gutuma abagore barushaho kumenya ukuri no kwirwanaho.

    Sheebah Karungi yavuze ko agiye guhagurukira abahohotera abagore

    Source : http://isimbi.rw/sheebah-yahagurukiye-gutamaza-abahohotera-abagore.html

  • Kanzeze: Umugore yatwitse umugabo we akoresheje amavuta y'ubuto, nyuma yo kumushinja uburaya #rwanda #RwOT

    Bagwaneza Yvonne w’imyaka 43, utuye mu Kagari ka Kanzeze mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha umugabo we Bahati Jean Claude w’imyaka 40 amavuta y’ubuto ndetse akamutera icyuma mu rubavu, amushinja uburaya no kumuca inyuma.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Mata, ahagana saa mbiri n’igice, aho abaturage bavuga ko bacitsemo igikuba bumvise amakimbirane y’uru rugo ahindutse urugomo rukomeye.

    Abaturanyi bavuga ko Bahati yabanje gusukwaho amavuta y’ubuto ashyushye, nyuma umugore akamwongera kumutera icyuma mu rubavu, ibintu byatumye benshi bavuga ko yari agamije kumuhitana.

    Nyamacumu Ildephonse, umwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze ari ubugome bukabije. Yagize ati: ‘Biragoye kumva uburyo umuntu ashobora gutekereza gutwika uwo babana akoresheje amavuta y’ubuto hanyuma akongeraho kumutera icyuma. Ibi bigaragaza ko yari yabiteguye kandi yashakaga kumwica.‘

    Abaturage basaba ko abakora ibyaha nk’ibi bahanwa by’intangarugero, kandi ko n’ihohoterwa rikorerwa abagabo rikwiye kujya rifatirwa ingamba nk’irindi ryose.

    Mukangarambe Amina, utuye muri santere ya Karumuna, yavuze ko aho kugera ku rwego rwo guhemukirana gutyo uwo mwashakanye, aba bombi bakabaye barifashishije ubuyobozi cyangwa bagahitamo gutandukana mu mahoro. Ati: ‘Niba abantu batakibana neza, icyiza ni ugutandukana mu bwumvikane aho kwangiza ubuzima bw’undi. Ibi bibabaza cyane cyane abana babibonye.’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye gutabara Bahati ajyanwa kwa muganga, naho umugore ukekwaho icyaha ahita ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Yemeje ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse amakuru y’ibanze agaragaza ko amakimbirane yari ashingiye ku byo umugore yashinjaga umugabo byo kumuca inyuma.

    Yasabye abaturage kujya bihutira kwegera ubuyobozi mu igihe bagiranye amakimbirane, aho kwihanira kuko bikurura ibyaha n’ingaruka zikomeye ku miryango n’abana.

    Kanzeze: Umugore yatwitse umugabo we akoresheje amavuta y’ubuto, nyuma yo kumushinja uburaya

    Source : https://kasukumedia.com/kanzeze-umugore-yatwitse-umugabo-we-akoresheje-amavuta-yubuto-nyuma-yo-kumushinja-uburaya/

  • Killaman nta inkwano yanjye yahawe kuko ntiyambyaye – Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Micky yasobanuye imigekendere y’umuhango wo gukwa mu birori by’ubukwe bwe na AG Promoter, ashimangira ko amafaranga y’inkwano ye atigeze ahabwa Killaman.

    Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yavuze ko nubwo Niyonshuti Yannick yagaragaye yambitswe ingofero isanzwe ihabwa umusaza mukuru kuri buri ruhande rw’imiryango y’abagiye kurushinga bidasobanura ko ari nawe wahawe inkwano ahubwo ko yatekereje kuyimwambika mu rwego rwo kumushimira kubera itafari yashyize ku rugendo rw’ubwamamare bwe.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Micky yatangaje ko umugabo we Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga imenyekanisha bikorwa no gucunga imbuga nkoranyambaga z’abahanzi nka AG Promoter yabanje kujya gusura umubyeyi we muri gereza hanyuma bombi bakanoza ibijyanye n’uburyo bwo gutanga inkwano nta wundi witabajwe aho guhabwa Killaman.

    Ati ‘Namwambitse ingofero nk’uko nayambitse Irene Murindahabi nk’abantu bamfashije ariko sinayimwambitse nk’umubyeyi. Killaman ntabwo ari we bari guhereza inkwano yanjye kuko ntiyambyaye.”

    ‘Umugabo wanjye ikintu yakoze we yaragiye avugana inkwano na Mama hanyuma bemeranya no ku buryo bwiza bazabikoramo ndetse na Mama ambwira ko nta kibazo byose byarangiye rwose.’

    Uyu mubyeyi w’umwana umwe yanashyize hanze filime nshya yise ‘Amahitamo’ ishingiye ku nkuru y’urukundo n’amanyanga adasanzwe akomeje kwibasira abashakanye magingo aya.

    Muri iyi filime igomba gushyirwa hanze kuri uyu wa kabiri igaragaramo inkuru y’umugabo ubeshya umufasha we ko agiye kuzana mushiki we wari utuye mu bice by’icyaro kugira ngo arusheho gukurikirana imibereho myiza kandi yari umukobwa bahoze bakundana bakarenga bakajya baryamana.

    Micky yavuze ko Killaman atagombaga guhabwa inkwano kuko atamubyaye

    Source : http://isimbi.rw/killaman-nta-inkwano-yanjye-yahawe-kuko-ntiyambyaye-micky-video.html

  • Saidi Lugumi yemeye icyaha avuga urwo akunda Alliah Cool #rwanda #RwOT

    Umuherwe Saidi Lugumi yanze kuripfana maze maze avuga urwo akunda Alliah Cool batangiye guhwihwiswa mu rukundo.

    Tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umunyemari ucuruza imbunda, Saidi Lugumi yaba yari mu rukundo na Alliah Cool umwe mu bakobwa b’ikimero kirangaza benshi.

    Benshi babishingiraga uretse kuba Kompanyi ye icuruza imbunda na Alliah Cool nta wundi uyu munya-Tanzania akurikira (follow) kuri Instagram.

    Aba bombi nta n’umwe wari warigeze agira icyo abivugaho kugeza uyu munsi ubwo Lugumi yajyaga ku ifoto imwe ya Alliah Cool kuri Instagram maze akandikaho ati “Rukundo rwanjye.”

    Ibi bikaba byabaye kimwe mu bimenyetso simusiga ko uyu muherwe yaba ari mu rukundo n’uyu mukinnyi wa sinema ukomeye mu Rwanda ubu akaba ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri DR Congo.

    Saidi Lugumi yavuze ku ifoto ya Alliah Cool ko bari mu rukundo

    Alliah Cool arimo kuvugwa mu rukundo na Lugumi Saidi

    Saidi Lugumi yagaragaje ko ari mu rukundo na Saidi Lugumi

    Source : http://isimbi.rw/saidi-lugumi-yemeye-icyaha-avuga-urwo-akunda-alliah-cool.html

  • Bayern Munich yanze kugumana Nicolas Jackson, asubira muri Chelsea #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yamaze gufata icyemezo cyo kutagumana na rutahizamu Nicolas Jackson wari watijwemo avuye muri Chelsea, nyuma yo kwanga gukoresha ingingo y’amasezerano yagombaga gutuma imugura burundu kuri miliyoni 65 z’amayero.

    Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa Bayern, Max Eberl, yemeje ko iyi kipe itazatanga ayo mafaranga kugira ngo igumane uyu mukinnyi, bityo akaba agomba gusubira muri Chelsea, nyuma y’igihe yari amaze akinira Bayern ku ntizanyo.

    Nicolas Jackson yari yitezweho byinshi muri Bayern, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabonye ko atari bwo buryo bwiza bwo gukomeza ishoramari kuri we muri iyi mpeshyi. Ibi bivuze ko azagaruka muri Chelsea, aho agomba kuganira n’ubuyobozi bw’iyo kipe ku hazaza he.

    Chelsea na Jackson bazicara hamwe barebe amahitamo yose ashoboka mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi, cyane ko hari andi makipe menshi yamaze kugaragaza ko amwifuza.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Senegal akomeje gukurura amaso y’amakipe menshi yo ku Mugabane w’u Burayi, bitewe n’ubushobozi bwe bwo gusatira no guhangayikisha ba myugariro.

    Nubwo Bayern yamuretse, amahirwe yo kubona indi kipe ikomeye akomeje kuba menshi, ndetse bishobora gutuma Chelsea nayo ifata icyemezo cyo kumugurisha burundu aho kongera kumugumana. Impeshyi iri imbere ishobora kuzagena neza ahazaza h’uyu musore ukomeje kuvugisha benshi.

    Bayern Munich yanze kugumana Nicolas Jackson, asubira muri Chelsea

    Source : https://kasukumedia.com/bayern-munich-yanze-kugumana-nicolas-jackson-asubira-muri-chelsea/

  • APR FC imaze igihe itsinda Rayon kandi ibitego byinshi, igihe kirageze – Haringingo Francis #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko ubu afite ikipe ihagaze neza yatsinda APR FC imaze igihe itsinda iyi kipe y’umukeba.

    Ni nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2026.

    Yavuze ko kuba yatwara igikombe cya Shampiyona byose bizagenwa n’umukino bazakina na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.

    Ati “Uyu ni umupira ibintu byose birashoboka, umukino tuzakina na APR FC ni wo uzaduha ibisubizo, dushoboye kuyikuraho amanota 3 hazaba hasigaye imikino itanu n’amanota atanu, rero nibaza ko nta kidashoboka.”

    Haringingo Francis kandi yahaye icyizere abakunzi ba Rayon Sports, abasaba kwizera ikipe yabo.

    Ati “Ikintu cya mbere bizere ikipe yabo, twe turiteguye twebwe tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe ahubwo tukabasaba ko baza kudushyigikira.”

    Yavuze ko APR FC imaze igihe ibatsinda ariko na none ubu igihe kigeze ngo bayigaranzure kuko bafite ikipe ifite ubushobozi bwo kuyitsinda.

    Ati “Hashize igihe kinini APR FC itsinda Rayon Sports, ikayitsinda ibitego byinshi ariko ubu nibaza ko tuzaba twiteguye ngo dushimishe abafana, ngo dukuremo amanota arimo, tugiye kwitegura kugira ngo dushobore kuyitsinda.”

    Haringingo Francis yemeje ko umukino wo ku wa Gatandatu ari wo uzasiga umuhaye ishusho y’uko agomba gushyira imbaraga muri Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

    Ubu APR FC ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports ni iya kane n’amanota 47.

    Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 3 Kamena 2026 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nabwo ni Haringingo Francis watozaga iyi kipe.

    Haringingo Francis yavuze ko igihe kigeze ngo batsinde APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-imaze-igihe-itsinda-rayon-kandi-ibitego-byinshi-igihe-kirageze.html