Author: webrwanda

  • Impamvu 3 APR FC ikwiye kurekura Niyigena Clement akajya muri Al Hilal #rwanda #RwOT

    Bisa n’aho isinya rya Niyigena Clement muri Al Hilal byasubiye inyuma, ni nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’Igihugu akinira anafitiye amasezerano y’amezi 6 ibyo kumurekura itarabyumva neza yifuza kumugumana.

    Mu byumweru bibiri bishize ni bwo inkuru yatangiye gusakara ko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane ni bwo haje inkuru y’uko uyu myugariro y’inkingi ya mwamba muri APR FC yamaze gusinyira Al Hilal amasezerano y’imyaka 3.

    Umuyobozi wa APR FC, Bri Gen Deo Rusanganwa akaba yarabwiye ISIMBI ko bitararangira kuko ku wa Gatatu ari bwo babonye ubusabe bwa Al Hilal bwifuza Niyigena Clement ariko bari bataricara ngo bige kuri ubu busabe bamenye niba babwemera cyangwa babwanga.

    Mu kiganiro n’Itangazamakuru gitegura umukino wa Mamelodi Sundowns, umutoza wa Al Hilal yavuze ko bamaze kumvikana na Niyigena Clement.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC ibyo kugurisha Clement irimo ibigendamo gake ndetse ikaba yifuza kumwongerera amasezerano bakamuha ibyo Al Hilal yifuza kumutangaho.

    Impamvu 3 APR FC ikwiye kurekura Niyigena Clement

    Umutima we ntabwo ukiri muri APR FC

    Abegereye uyu mukinnyi bakubwira ko we yifuza gusohoka akajya gukina mu ikipe yisumbuye kuri APR FC kuko abona ari byo byamufasha gutera imbere mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Niyigena Clement yifuje kuba yasohoka akajya gukina hanze aho hari amakipe nka CS Sfaxien yamwifuzaga ariko APR FC yanze kumurekura.

    Ibi ni bimwe mu bintu byamubabaje cyane ndetse amakuru aturuka ku bamwegereye ni uko yavuze ko atari we uzarota asoza amasezerano y’umwaka yari asigaje atakongera andi.

    Byamukozeho ndetse bisa n’ibimusubiza inyuma mu mikinire, ngira ngo mwibuka ukuntu yatangiye shampiyona akina nabi, ariko yaje kubirenga agaruka mu bihe bye.

    Hari ubwoba ko mu gihe bamwangira ko ajya muri Al Hilal bishobora kongera kumusubiza inyuma ndetse n’ayo meze 6 asigaje akaba nta musaruro yabaha cyane ko we nyuma y’uyu mwaka atibona ngo yongeye gukinira APR FC.

    APR FC ntiyabaho idafite Clement? Kutagenda kwe hari igihombo byayiteza?

    Nubwo ntabushakashatsi bwakozwe ariko Niyigena Clement ni umukinnyi mwiza uwanavuga ko ari muri 3 beza ku mwanya we muri shampiyona y’u Rwanda ntabwo yaba abeshye, APR FC kuba yamwizirikaho birumvikana ndetse cyane.

    Gusa iyo ugiye kureba ishobora kuba itabona umusimbura we aka kanya ariko na none ifite abakinnyi beza bayifasha gutwara shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro irimo ihatanira, kuko n’ubundi ashobora kutazayongerera amasezerano yagakwiye gutangira gutekereza kubaho itamufite ahubwo aya mezi 6 bagashaka umusimbura we wazabafasha mu mikino Nyafurika umwaka utaha kuko Shampiyona abakinnyi ifite bayitwara.

    APR FC ishobora guhomba kabiri, umukinnyi akanga kongera amasezerano agategereza ko amasezerano ye arangira ndetse no kubera kudahita abyakira ntabe yatanga umusaruro mu kibuga.

    Ibi bivuze ko aho kugira ngo azagendere ubuntu, yakwemeye igafata ibihumbi 120 by’Amadorali Al Hilal irimo gutanga ubundi bakaba bashakamo undi mukinnyi na we akajya aho yumva yishimye.

    Ntacyo atahaye APR FC

    Niyigena Clement mu myaka 4 yakiniye iyi kipe, ntacyo atayihaye kereka icyo atari afite. Yayihaye ibikombe 3 bya Shampiyona, yayihaye Super Cup n’Igikombe cy’Amahoro, Igikombe cy’Intwari. Ibi nibyo bikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda.

    Ntabwo yabashije kuyigeze mu matsinda y’Imikino Nyafurika, ariko ubwo ibyo yakoze ni byo yari ashoboye, bakamwumvise bakaba batandukana neza ahubwo bakareba ko babona umukinnyi uri ku rwego rurenze urwe wakora ibyo atakoze.

    Niyigena Clement arifuzwa na Al Hilal

    APR FC ntabwo yifuza kumutakaza

    Ntacyo atahaye APR FC

    Amakuru avuga ko yifuza gutandukana na APR FC akajya gushakira ahandi

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-3-apr-fc-ikwiye-kurekura-niyigena-clement-akajya-muri-al-hilal.html

  • Mama Sava aricuza amakosa ya cyana yatumye asenya (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mama Sava yavuze ko yicuza kuba kubura ukwihangana kubera kudakura mu mitekerereze ndetse n’amakuru adahagije yari afite byaratumye atandukana n’uwari umugabo we mu myaka irenga 11 itambutse.

    Umunyana Analyssa wamamaye muri sinema nka Mama Sava, yavuze ko uruhurirane rw’impamvu zirangajwe imbere no kuba yari akiri muto mu mitekerereze ari zo zatumye asenya.

    Uyu mukinnyi wa filime yerekanye ko icyo gihe atarafite ubushobozi bwo gutekereza kure, kwifatira icyemezo by’umwihariko mu gihe cy’uburakari ndetse no kwihanganira ibikorwa by’uwari umugabo we bitamunyuraga.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yagize ati 'Kimwe mu byatumye nsenya ni uko kiriya gihe nari nkiri umwana utarashoboraga gutekereza kure, nari muto ku rwego ntashoboraga kumenya icy’ingenzi cyabesha umugore mu rugo kirekire.'

    Mama Sava avuga ko yababajwe no gutandukana n’umugabo yakundaga agasenya akiri muto, nyuma yo gushaka bitunguranye akinjira mu nshingano zo kuba umubyeyi w’abana babiri nta bushobozi buhagije.

    Kurundi ruhande ariko, Mama Sava yashinze agati ku kwemeza ko muri iyi myaka yose ishize amaze adafite umugabo yihayemo umukoro wo kumenya iby’ibanze mu mibanire y’abantu atarafite birimo no kwihangana, yiteguye kuzakosora mu gihe yazongera gukora ubukwe.

    Ati 'Maze imyaka irenga 10 niga kubana n’abantu ku rwego rw’uko hari ibintu kera ntashoboraga kwihanganira birimo nko kurara mu kabari no kunca inyuma ariko ubu niteguye kubana nabyo.'

    Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri filime nka Papa Sava kugeza ubu ni umubyeyi w’abana babiri wakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo.

    Mu 2023 Mama Sava yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana.

    Mama Sava yicuza amakosa yakoze agatuma asenya

    Mama Sava yavuze ko yamaze gufata amasomo ku buryo niyubaka bizamufasha

    Source : http://isimbi.rw/mama-sava-aricuza-amakosa-ya-cyana-yatumye-asenya-video.html

  • Uko Manishimwe Djabel yababajwe n’umutoza waciriye mu maso mugenzi we bari muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu uramukorera ikintu ngo kimubabaze ariko yababajwe n’agasuzuguro kakorewe umwe mu batoza waciriwe mu maso na mugenzi we ubwo yari muri APR FC.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu wamubabaje cyane ku buryo yahora yibuka ibyo yamukoreye, ibyabaye ni ibisanzwe birangira.

    Gusa yakomeje avuga ko yanga agasuzuguro n’umuntu wasuzugura undi aba yumva nta kintu baba bakwiye kuganira cyangwa kuvugana.

    Ni ho yahise avuga ko mu buzima bwe yababajwe n’uko ubwo yari muri APR FC hari umutoza wamennye amazi akanacira mugenzi we mu maso, gusa yirinze kuvuga uwabikoze.

    Ati 'Njye nta kintu umuntu arankorera ngo gipfe kumbabaza cyane, ariko akenshi iyo umuntu agiriye nabi mugenzi wanjye nkabibona bitewe n’agasuzuguro kuko njye ntabwo nkunda ibintu by’ubwibone, ni ikintu kimbabaza.'

    'Muri rusange ikintu cyambabaje, twari dufite umutoza umwe muri APR FC ntabwo ndibuvuge izina rye, amena amazi mu maso mugenzi we anamucira mu maso turi mu rwambariro, ni ikintu cyambabaje kuko yabikoze umuntu umuruta kandi mukuru, sinabikunze.'

    Manishimwe Djabel wirinze kuvuga izina ry’uyu mutoza, yavuze ko yabikoze muri ubwo bari bagiye gukina na RS Berkane mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, akaba ari n’umukino APR FC yari yabanje igitego ariko byarangiye batsinzwe 2-1.

    Manishimwe Djabel yavuze ko kubona umutoza amena amazi kuri mugenzi we akanamucira byamubabaje cyane

    Source : http://isimbi.rw/uko-manishimwe-djabel-yababajwe-n-umutoza-waciriye-mu-maso-mugenzi-we-bari-muri.html

  • Ti'Amo Lounge ikomeje kwigwizaho igikundiro cy'abakunda serivisi nziza #rwanda #RwOT

    Ibiciro babikubise ishoka, nyuma y'aho bamaze kwikubiraho abakiriya, Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwigwizaho igikundiro ku rwego rudasanzwe, doreko ikomeje guhinduka ahantu hahurira abantu benshi baba bashaka kurira indyo nziza, kuruhukira no kwishimira serivisi itandukanye n'ahandi. Iyi lounge yamenyekanye cyane kubera uburyo ihuza ubwiza bw'aho ikorera, kwakira neza abakiriya, n'ubuhanga mu gutegura amafunguro aryoshye kandi ahendutse ugereranyije n'ubwiza bwayo.

    Mu byo kurya bikomeje gutuma Ti'Amo Lounge ivugwa cyane, harimo Burger ziteguye kinyamwuga, zifite umwimerere wihariye ku bakunda ifunguro ryihuse kandi ryiza. Hari kandi Goat Leg itogosheje neza, ikundwa n'abakunda inyama ziteguye mu buryo bwa kinyafurika kijyanye n'igihe. Platter zitandukanye zituma abakiriya basangira mu byishimo, cyane cyane mu matsinda y'inshuti cyangwa imiryango.

    Sandwiches na Pizza nabyo biri mu byihariye, bitegurwa ku buryo bujyanye n'uburyohe n'isuku, bikajyana neza n'ibinyobwa bitandukanye. Ku bakunda amafunguro yuzuye, Whole Chicken ndetse na Chicken with Rice byahindutse amahitamo akunzwe cyane, bitewe n'uko biba byateguwe neza kandi bigahaza.

    Mu gihe ibiciro byinshi byazamutse ahandi, Ti'Amo Lounge yahisemo korohereza abakiriya bayo, ikabaha serivisi nziza ku giciro giciriritse. Ibi byatumye ikomeza kwigarurira imitima ya benshi, ikaba ikomeje kwerekana ko ubuhanga, icyerekezo n'ubwitange bishobora gutuma ahantu hahinduka igicumbi cy'ibyishimo i Remera.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kwigwizaho igikundiro cy'abakunda serivisi nziza
    Chicken with Rice yahindutse amahitamo y'indyo ikunzwe cyane, bitewe n'uko iba yateguwe neza kandi ihaza
    Ku mafaranga angana n'ibihumbi 25,000 FRW utegurirwa indyo nk'iyi
    Pizza nayo iri mu ndyo yihariye, itegurwa mu buryo bujyanye n'igihe
    Ku mafaranga ibihumbi 8,000 FRW

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-kwigwizaho-igikundiro-cyabakunda-serivisi-nziza/

  • Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi yari amaze mu Gihugu cya Kenya, umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza mu Gihugu cya Tanzania, aho agiye gukomereza ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya 'Pom Pom' yakoranye n'icyamamare Diamond Platnumz. Uru rugendo ruri mu murongo wo kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni urugendo ruteganyijwe kumara iminsi itatu, aho Bruce Melodie azazenguruka radiyo zikomeye kandi zikunzwe cyane muri Tanzania, zirimo izifite ijambo rikomeye mu guteza imbere umuziki no gutuma indirimbo zigera kure. Muri izo radiyo, biteganyijwe ko azatangaho ibiganiro, agasobanura umushinga wa 'Pom Pom', uko yakoranye na Diamond Platnumz ndetse n'icyerekezo cye mu muziki wo ku rwego mpuzamahanga.

    Uretse ibikorwa byo muri radiyo, Bruce Melodie azahura n'abahanzi batandukanye bo muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, bafitanye umubano wihariye binyuze muri iyi ndirimbo. Ibi biganiro biteganyijwe ko bizanaganirwamo ku mishinga y'ahazaza ishobora kongera guhuza u Rwanda na Tanzania mu muziki.

    Azanahura kandi n'ababyinnyi b'abanyempano bo muri Tanzania, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n'abakoresha izo mbuga bafite abakurikira benshi. Intego ni ugufatanya mu gukora amashusho, challenges n'ibindi bikorwa bigamije kurushaho gusakaza 'Pom Pom' ku mbuga zitandukanye zirimo TikTok, Instagram na YouTube.

    Ibi byose byerekana ko Bruce Melodie akomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umuziki nyarwanda, awugeza ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n'ibyamamare byo mu Karere.

    Nyuma y'iminsi yari amaze muri Kenya Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yafashe-rutemikirere-yerekeza-muri-tanzania-aho-ari-mu-bikorwa-byo-kumenyekanisha-indirimbo-pom-pom/

  • Liam Rosenior yahakanye ibihuha bivuga ko Cole Palmer agiye kwerekeza muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hakomeje kuvugwa ibihuha by'uko Cole Palmer yaba atishimiye uko ibintu bimeze muri Chelsea, ndetse ko yaba ari gutekereza kujya muri Manchester United. Ibi byateje impaka nyinshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru, by'umwihariko abafana ba Chelsea n'aba Man United. Gusa, umutoza Liam Rosenior yateye utwatsi ayo makuru ayita ibihuha bidafite ishingiro.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Rosenior yavuze ko Cole Palmer yishimiye cyane kuba ari muri Chelsea. Yagize ati: 'Palmer arishimye hano, ni byo. Ni umukinnyi tudashobora gutakaza, kandi ibyo bavuga byose ni ibinyoma.' Yongeyeho ko nta kibazo na kimwe kiri hagati y'umukinnyi n'ikipe, ndetse ko inkuru zose zivuga ko yaba atishimiye aho ari zidafite aho zishingiye.

    Uyu mutoza yasobanuye ko Cole Palmer ari umwe mu bakinnyi bafitiye Chelsea akamaro kanini, haba mu mikinire ye ku kibuga no mu mwitwarire ye hanze yacyo. Yagize ati: 'Cole ni umukinnyi udasanzwe. Ibihuha byo kumvikanisha ko adatuje cyangwa ko ashaka kugenda si ukuri, nta n'impamvu yo kubigarukaho.'

    Rosenior kandi yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma ubuyobozi bwa Chelsea busohora itangazo ryihariye ribyemeza, kuko ibyo kuvuga ko yaba agiye kujya muri Man United ari ibintu bidashoboka kandi byazanywe n'abantu badafite amakuru y'ukuri. Yasoje avuga ko ayo makuru yaturutse ahantu hatazwi, kandi ko ari ibinyoma.

    Aya magambo Rosenior  yatangaje yaje ahumuriza abafana ba Chelsea, bagaragaje ko Cole Palmer akomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba z'iyi kipe, kandi ko azakomeza kuyifasha mu ntego zayo z'igihe kizaza.

    Liam Rosenior yahakanye ibihuha bivuga ko Cole Palmer agiye kwerekeza muri Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/liam-rosenior-yahakanye-ibihuha-bivuga-ko-cole-palmer-agiye-kwerekeza-muri-manchester-united/

  • Rubavu: Abatujwe i Gora baravuga ko batishimiye imibereho babayemo, nyuma yo gutuzwa mu nzu zidafite ibikoni #rwanda #RwOT

    Abaturage batujwe mu Mudugudu wa Gora, mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko batishimiye imibereho bafite nyuma yo kwimurirwa muri uwo mudugudu. Aba baturage bavuga ko inzu batujwemo zituzuye neza kandi ko zimwe muri zo zitanafite ibikoni, ibintu bavuga ko bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi.

    Bamwe muri bo bavuga ko kubaho badafite ibikoni bibashyira mu bibazo by'umutekano n'isuku, kuko bibahatira gutekera hanze cyangwa mu byumba baryamamo, ibintu bavuga ko bitajyanye n'ubuzima bwiza. Abo baturage kandi bagaragaza ko n'ibindi bikorwaremezo by'ingenzi bikiri ikibazo, bityo bagasaba ubuyobozi kubitaho byihuse.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyanzarwe buravuga ko ibyo abaturage bavuga bitandukanye n'ukuri. Ubuyobozi bwo buvuga ko inzu zose zubatswe zahawe ibikoni, ariko ko hari abaturage babisenye ku bushake bwabo, bakabikuramo ibiti byakoreshejwe mu bwubatsi bakabicana cyangwa bakabigira ibindi bakoresha mu ngo zabo.

    Ubuyobozi bukomeza buvuga ko bwahise butangira gukurikirana icyo kibazo, bushishikariza abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe no kubibungabunga. Bwanavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo harebwe uko ibibazo biri kuvugwa byakemurwa mu bwumvikane, hagamijwe ko abaturage babaho neza kandi batekanye.

    Ibi bikomeje kugaragaza icyuho kiri mu itumanaho hagati y'abaturage n'ubuyobozi, aho impande zombi zisaba ko hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, bityo haboneke igisubizo kirambye ku kibazo cy'imiturire y'abatujwe i Gora.

    Abatujwe i Gora baravuga ko batishimiye imibereho bafite, nyuma yo kwimurirwa muri uwo Mudugudu

    Source : https://kasukumedia.com/rubavu-abatujwe-i-gora-baravuga-ko-batishimiye-imibereho-bafite-nyuma-yo-kwimurirwa-muri-uwo-mudugudu/

  • CAF yasesenguye ibyabaye ku mukino wa nyuma wa AFCON hagati ya Senegal na Morocco #rwanda #RwOT

    Ejo hashize, abayobozi batandukanye b'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) bakoze inama ikomeye yabereye kuri Zoom yamaze amasaha arenga ane, biga ku kibazo cyavuzwe cyane cyabaye ku mukino wa nyuma wa CAN wahuje Senegal na Morocco, warangiye Senegal yegukanye igikombe.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bakuru ba CAF, impuguke mu by'amategeko ya siporo ndetse n'abahagarariye komisiyo ishinzwe imyitwarire, hagamijwe gusuzuma mu buryo bwimbitse ibyabaye ku mukino no kureba niba hari amategeko yarenzwe.

    Mu byaganiriweho cyane, harimo gufatira hamwe ibihano ku batubahirije inshingano zabo ku ruhembe rw'ikibuga. By'umwihariko, hanagarutswe ku cyemezo cya Senegal cyo kwikura mu kibuga mu gihe umukino wari ukomeje, igikorwa cyafashwe nk'ikitubahirije amategeko ya CAF, bitewe n'uko batari bemeye bimwe mu byemezo by'umusifuzi w'umukino.

    CAF yatangaje ko iri gusuzuma niba imyitwarire yagaragajwe yaragize ingaruka ku isura y'irushanwa ndetse n'icyizere cy'abakunzi b'umupira w'amaguru muri Afurika. Hanaganiriwe ku nshingano z'abasifuzi n'uko bagomba kurindwa igitutu gituruka ku makipe n'abayobozi bayo.

    Biteganyijwe ko imyanzuro y'iyi nama irajya hanze mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Icyo gihe ni bwo hazamenyekana ibihano byafashwe, niba hari amakipe cyangwa abantu bazabihanirwa, ndetse n'ingamba CAF yashyizeho mu gukumira ko ibyabaye byasubira mu mikino iri imbere.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru muri Afurika bakomeje gutegereza imyanzuro ya CAF, mu gihe impaka n'ibitekerezo bitandukanye bikomeje kuyihozaho.

    CAF yasesenguye ibyabaye ku mukino wa nyuma wa AFCON hagati ya Senegal na Morocco

    Source : https://kasukumedia.com/caf-yasesenguye-ibyabaye-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afcon-hagati-ya-senegal-na-morocco/

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W'INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE #rwanda #RwOT

    Mu gihe hitegurwa amatora yo kuyobora ishyaka rya FDU-Inkingi ateganyijwe ku wa 31 Mutarama no ku itariki ya 1 Gashyantare 2026, hatangiye kugaragara amazina y'abantu biyamamariza kuyobora uyu mutwe uzwiho kuba indiri y'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu biyamamaza bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga harimo Rwalinda Pierre Celestin, umuntu wamamaye atari kubera ibikorwa byubaka igihugu cyangwa politiki nzima, ahubwo kubera imvugo n'ibikorwa birangwa no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya, no guharabika ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanabohora igihugu.

    Rwalinda Pierre Celestin avuka mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu Mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gashyamba, Umurenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke (icyahoze ari Komini Gatonde, Segiteri Kivune). Ni mwene Rukaza na Bizagwira. Kuri ubu atuye mu Bufaransa, aho abana n'umugore we Febronie Nyiranganizi.

    Uyu Febronie Nyiranganizi yakoraga kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya Jenoside, aho yakoranaga n'abandi banyamakuru baje kumenyekana nk'abagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara ry'urwango n'ubwicanyi, barimo Jean Baptiste Bamwanga, wakoreshejwe mu gutangaza amakuru y'ibinyoma yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi, by'umwihariko mu Bugesera.

    Rwalinda yashatse mu muryango uzwiho kuba mu mutima wa MRND, CDR n'Akazu. Sebukwe we Ruzinge, wari Interahamwe kabombo, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatonde na Janja. Ruzinge yari umuntu uvugaga rikijyana, akifashisha ubwamamare bwe mu gushishikariza abandi kwica Abatutsi. Nyuma ya Jenoside, yarafashwe, arakatirwa, aza kugwa mu bitaro bya Musanze bitewe n'izabukuru.

    Abana ba Ruzinge benshi bari bafite imyanya ikomeye muri Leta y'Akazu, harimo abakoraga muri Radiyo Rwanda, RTLM, mu gisirikare cya Ex-FAR no mu nzego nkuru za Leta. Aha ni ho Rwalinda akura igice kinini cy'ingengabitekerezo ye yo guhakana no gupfobya Jenoside, no gutagatifuza Interahamwe.

    Ahandi h'ingenzi Rwalinda akura ibitekerezo bye ni ku Ingabire Victoire, washinze FDU-Inkingi. Umubano w'aba bombi si uwa politiki gusa, ahubwo ufite imizi mu muryango n'Akazu. Nyina wa Ingabire, Therese Dusabe, na we ashinjwa uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, cyane cyane i Butamwa, aho yari ayoboye ikigo nderabuzima.

    Iyi sano y'imiryango n'ingengabitekerezo ni yo yatumye FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi bihuriza ku mugambi umwe wo kongera kubeshaho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutagatifuza abakoze Jenoside, no kugerageza gusubiza ku ruhando rwa politiki abantu n'imiryango yahoze muri MRND na CDR, benshi muri bo bahunze ubutabera mpuzamahanga.

    Kuva washingwa, FDU-Inkingi ntiyigeze iyoborwa n'umuntu utagira isano n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwalinda Pierre Celestin ashaka gusimbura Kayumba Placide, nawe ufite inkomoko ihuzwa n'abahamijwe ibyaha bya Jenoside. Ibi bigaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba urubuga rwo gukusanyirizamo abantu bafite agahinda n'umujinya wo gutsindwa kwa Jenoside, bakawuhindura urwango n'ivanguramoko.

    Uyu mutwe kandi ushinjwa gukusanya amafaranga mu izina rya politiki, bavuga ko ari ayo gufasha 'intumwa zabo mu Rwanda', nyamara ayo mafaranga akoherezwa mu mashyamba ya Congo gufasha FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside.

    Mu bandi biyamamaza harimo Dr Emmanuel Mwiseneza, umuganga w'amatungo wigize umunyapolitiki, ushaka kuba Visi Perezida wa FDU-Inkingi. Akomoka mu Karere ka Huye, akaba azwiho gukomeza kwihambira ku itsinda ry'abahezanguni n'ubwo hakunze kugaragara amacakubiri ashingiye ku turere n'inyungu bwite.
    Rwalinda Pierre Celestin, kimwe na Ingabire Victoire n'abandi bayobora FDU-Inkingi, bafatwa nk'imbuto z'Akazu, zitari mu bikorwa bya Jenoside mu buryo buziguye ariko zifite inshingano yo kuyisigasira mu bitekerezo, mu mvugo no mu bikorwa bya politiki. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya no gutagatifuza Interahamwe ni byo shingiro ry'imvugo n'imigambi yabo.

    Ipfunwe n'ikimwaro byo kuba bakomoka mu miryango yagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ni byo bituma aba bantu bakomeza guhangana n'ukuri kw'amateka, bakoresheje imbuga nkoranyambaga n'imitwe ya politiki nk'ibikoresho byo gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Source : https://rushyashya.net/icyo-wamenya-kubiyamamariza-kuyobora-fdu-inkingi-umutwe-winterahamwe-zihebeye-kubunza-ingengabitekerezo-ya-jenoside/

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n' u Rwanda natwe bikatureba #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko ubufatanye buri hagati y'iri huriro n'u Rwanda butagamije gufashanya mu ntambara, ahubwo bushingiye ku kurinda umutekano w'abaturage n'inyungu rusange z'ibihugu bihuriye ku mipaka, cyane cyane mu guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w'akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Ibi Nangaa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru i Goma, aho yasobanuye ko gukorana n'igihugu gihana imbibi na Congo bitandukanye no kugiha ubufasha bwa gisirikare.
    Yagize ati:
    'Ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Dukorana n'u Rwanda, ariko tunakorana na Uganda. Dufite ikibazo gihuriweho cy'umutekano, cyane cyane ku mutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya akarere.'

    Nangaa yavuze ko FDLR ari umutwe ufite intego yo guhungabanya ubutegetsi bw'u Rwanda, kandi ukomeje no kwica abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
    Ati:
    'FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke. Gusenya uwo mutwe bireba Congo, bireba u Rwanda natwe bikatureba.'
    Yavuze kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, abarwanyi ba FDLR benshi bafashwe bagashyikirizwa inzego zibishinzwe, ibyo bikaba bigaragaza ubufatanye mu gucunga umutekano w'akarere.

    Ku mipaka ihuza u Rwanda n'ibice igenzurwa na AFC/M23, ubucuruzi n'ingendo byakomeje nk'ibisanzwe, aho abantu barenga ibihumbi 40 bambuka imipaka buri munsi binyuze kuri Grande Barrière, Petite Barrière, Rusizi na Bugarama.
    Nangaa yavuze ko ibi bisaba ubufatanye mu by'umutekano ku mpande zombi, kuko hari abakozi b'inzego z'abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda n'abo ku ruhande rwa AFC/M23 bagomba gukorana.

    Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangarije abadepite bo muri Washington D.C. ko u Rwanda rukorana na AFC/M23 mu rwego rw'umutekano.
    Yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari ukurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomeje kwibasirwa n'imitwe irimo FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na FARDC.

    Ambasaderi Mukantabana yagize ati:
    'U Rwanda rukorana na AFC/M23 kubera impamvu z'umutekano. Ibi tubivuga mu mucyo kugira ngo hubakwe icyizere.'
    Aya magambo yahise atuma bamwe mu bayobozi ba Leta ya Congo, u Burundi n'itangazamakuru mpuzamahanga batangaza ko u Rwanda rwemeye ku mugaragaro gufasha AFC/M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana kenshi mu bihe byashize.
    Mu mwaka ushize, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma y'imirwano ikomeye yari ihanganyemo n'ingabo za RDC, iz'igihugu cya Afurika y'Epfo, Tanzania, Malawi, MONUSCO ndetse n'imitwe ya Wazalendo. Nyuma y'ibyumweru bike, yafashe n'Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ibi birego n'ibisobanuro bigaragaza ko ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora gusobanurwa mu buryo bworoshye, kuko gifitanye isano n'amateka maremare y'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    FDLR igizwe ahanini n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imaze imyaka irenga 30 ikorera ku butaka bwa Congo, aho yakomeje kwica abaturage, gufata abagore ku ngufu, gusahura no guhungabanya umutekano w'akarere.
    Kuba uyu mutwe ukomeje kubaho ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano w'u Rwanda, uwa Congo n'uw'akarere kose uhora mu kaga.
    Impuguke mu by'umutekano zigaragaza ko igihe cyose FDLR ikiriho kandi igafatanya n'imitwe imwe ishyigikiwe n'inzego za Leta ya Congo, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC azakomeza kuba inzozi.

    Ni muri urwo rwego AFC/M23 ivuga ko ubufatanye n'ibihugu bihana imbibi na Congo butagamije politiki y'intambara, ahubwo bugamije kurinda abaturage, ubucuruzi n'umutekano w'akarere, mu gihe igisubizo kirambye cy'iki kibazo kigomba kuboneka binyuze mu gukuraho burundu imitwe y'iterabwoba nka FDLR.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-bari-muri-congo-barica-abantu-bateza-umutekano-muke-gusenya-uwo-mutwe-bireba-congo-bireba-u-rwanda-natwe-bikatureba/