Author: webrwanda

  • Rwamagana: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano zataye muri yombi umugore utuye mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, ukekwaho kwica umugabo we amuteye ibyuma mu nda, mu byabereye mu rugo rwabo mu ijoro. Amakuru y'ibanze avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y'uko abaturage bumvise induru, bagahuruza inzego z'umutekano n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Abatangabuhamya bavuga ko mu rugo rw'uyu muryango habanje kumvikana, nyuma hakumvikana induru ikomeye yatumye abaturanyi basohoka bihutira gutabara.

    Bageze aho byabereye basanga umugabo yakomeretse bikomeye mu nda, bivugwa ko yari yatewe ibyuma, bahita bamujyana ku kigonderabuzima kiri hafi, ariko aza kwitaba Imana bitarambiranye.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muyumbu bwemeje ko iki kibazo cyabaye, buvuga ko inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye aya mahano. Bwanasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no gutangira amakuru ku gihe igihe habayeho kutumvikana.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ukekwaho icyaha yafashwe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi akorerwa iperereza, mu gihe dosiye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yibukije abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no gushaka ubufasha ku gihe ari ingenzi, aho kwishora mu ihohoterwa rishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.

     

    Source : https://kasukumedia.com/rwamagana-umugore-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-umugabo-we/

  • Brig Gen Déo Rusanganwa yahaye impamba abakinnyi b'ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Police FC #rwanda #RwOT

    Brig Gen Déo Rusanganwa yitabiriye imyitozo ya nyuma y'ikipe ya APR FC mbere y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari izayihuza na Police FC kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro saa 18:30. Uru ruzinduko rwabaye ikimenyetso gikomeye cy'inkunga n'icyizere ubuyobozi bufitiye abakinnyi n'abatoza b'iyi kipe ihagarariye Ingabo z'Igihugu.

    Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, Brig Gen Rusanganwa yabasabye gukina bafite ishyaka, n'ubwitange, bibuka ko bahagarariye izina rikomeye kandi rifite amateka mu mupira w'amaguru w'u Rwanda. Yabibukije ko Igikombe cy'Intwari ari irushanwa rifite igisobanuro cyihariye, kuko gishingiye ku ndangagaciro z'ubutwari, ubumwe n'igihugu.

    Yagize ati: 'Muzajye mu kibuga mwitange, mukine nk'ikipe imwe. Icyizere turagifite, mufite ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe.' Aya magambo yakiriwe neza n'abakinnyi, bagaragaje akanyamuneza n'ishyaka rikomeye ryo guhesha intsinzi APR FC.

    Umutoza w'ikipe yashimiye uru ruzinduko, avuga ko ubutumwa bahawe bubongereye imbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa nyuma. Yongeyeho ko imyitozo ya nyuma yagenze neza kandi ko abakinnyi bose biteguye guhangana na Police FC mu mukino utegerejwe na benshi.

    APR FC igiye kuzakina uyu mukino ifite intego yo kongera kwegukana Igikombe cy'Intwari, ikomeza kwegukana amateka yayo muri iri rushanwa, mu gihe abafana bategereje umukino ukomeye uzabera kuri Stade Amahoro.

    Brig Gen Déo Rusanganwa yahaye impamba abakinnyi b'ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

     

    Source : https://kasukumedia.com/brig-gen-deo-rusanganwa-yahaye-impamba-abakinnyi-bikipe-ya-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-police-fc/

  • Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces #rwanda #RwOT

    Kapiteni Ian Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w'irushanwa ry'imikino ya gisirikare wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard n'iya Special Operations Forces, warangiye Republican Guard itsinze igitego 1-0, igahita yegukana igikombe cy'iri rushanwa rikomeye rihuza inzego z'umutekano.

    Uyu mukino witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare, ndetse n'abandi bashyitsi b'icyubahiro. Kapiteni Ian Kagame, nk'umukinnyi ukomeye muri iyi kipe, yagaragaje ubuyobozi n'ubunararibonye ku kibuga, afasha bagenzi be mu kubafana, doreko wari umukino utoroshye.

    Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya kabiri, nyuma y'uko Republican Guard igaragaje ubuhanga mu gusatira, ikabyaza umusaruro amahirwe yabonye. Special Operations Forces nayo yagerageje kwihagararaho, ikina umukino wo kwirwanaho, ariko ntiyabasha kunganya.

    Iri rushanwa ry'imikino ya gisirikare rifatwa nk'urubuga rukomeye rwo guteza imbere siporo mu nzego z'umutekano, rikanateza imbere ubumwe, ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'abasirikare. Abitabiriye uyu mukino bashimye uko waranzwe n'imiyoborere myiza n'umutekano usesuye.

    Gutsinda kwa Republican Guard byakiriwe n'ibyishimo byinshi, aho abafana n'abakinnyi bishimiye igikombe, bakavuga ko ari umusaruro w'imyitozo ikomeye, ubuyobozi bwiza n'ubufatanye hagati y'abagize ikipe. Kapiteni Ian Kagame yashimiwe by'umwihariko ku ruhare rwe n'umwete yagaragaje mu kubafana n'ubwo we atigeze akina.

    Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces

    Source : https://kasukumedia.com/kapiteni-lan-kagame-yitabiriye-umukino-wahuje-ikipe-asanzwe-akinira-ya-republican-guard-yatsinzemo-special-operations-forces/

  • Misiri yanyagiye Tunisia yegukana Igikombe cya Afurika, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 12 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Misiri yegukanye Igikombe cya Afurika cya Handball cyabaga ku nshuro ya 7 inyagiye Tunisia ibitego 37-24, u Rwanda rwasoreje ku mwanya 12.

    Uyu munsi tariki ya 31 Mutarama 2026 ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika cya Handball cyaberaga kuva tariki ya 21 Mutarama.

    Igikombe cyaje kwegukanwa na Misiri itsinze Tunisia ibitego 37-24.

    Ni umukino watangiye ibihugu byombi byakaniranye aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 2:37′ ni mu gihe ikindi cyagiyemo ku munota wa 5 n’amasegonda 56′ nacyo cya Misiri, Tunisia nayo yahise itangira gutsinda.

    Misiri yakomeje kugenda irusha Tunisia umunota ku munota maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 17 bya Misiri mu gihe Tunisia yari ifite 10.

    Misiri yakomeje kurusha cyane Tunisia iyitsinda ibitego byinshi mu gice cya kabiri aho umukino warangiye ari 37-24. Misiri ihita yegukana igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, ikaba ari nayo yari ifite igikombe giheruka.

    Uyu mukino w’umwanya wa nyuma ukaba wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya 3 waje kwegukanwa na Cape Verde yatsinze Algeria ibitego 29-23.

    Angola yaje kwegukana umwanya 5 itsinze Nigeria ibitego 25-20. Maroc yegukanye umwanya wa 7 nyuma yo gutsinda Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 33-33.

    Mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya Perezida “President Cup” (umwanya wa 9-16) ari naho u Rwanda rwari ruri kuko rurabashije kurenga amatsinda, Gabon niyo yacyegukanye itsinze Cameroun.

    U Rwanda rwahataniraga umwanya wa 11, rwaje gusoza ku mwanya wa 12 nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville.

    Bénin yasoje ku mwanya wa 13 nyuma yo gutsinda Zambia, ni mu gihe Kenya yasoje ku mwanya wa 15 nyuma yo gutsinda Uganda yasoje ku mwanya wa nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/misiri-yanyagiye-tunisia-yegukana-igikombe-cya-afurika-u-rwanda-rusoreza-ku.html

  • Mu birori by’akataraboneka AG Promoter yasabye anakwa Micky #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu AG Promoter yasabye ndetse anakwa umukunzi we w’igihe kirekire, Micky mu birori byitabiriwe na benshi mu byamamare mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu masaha make mbere y’uko ibi birori bitangira, AG Promoter yari yabanje gushyira hanze indirimbo yise 'Forever’ yakoreye umugore we.

    Uyu muhango wabereye mu busitani bwo kuri Romantic Gargen ku Gisozi hatangiye.

    Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuhanzi Victor Rukotana wasohoye umugeni.

    Ibyamamare byitabiriye ubukwe byari byiganjemo benshi mu bakinnyi ba sinema nyarwanda barimo Nyambo, Ikindi Aisha, Vava, Pelly, Buringuni na Burikantu, Papa Cyangwe, Soloba, Shakira Kay, Bamenya, DJ Benda n’abandi.

    Umunyamakuru Irene Murindahabi nawe yahawe impano irimo ingofero mu rwego kumushimira uruhare yagize mu iterambere ry’aba bombi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, basezeranye imbere y’Imana ndetse haraza kuba umuhango wo gushyingirwa nawo ukaba uri bubere Romantic Garden.

    Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 aba bombi basezerana imbere y’amategeko, mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Gusa ibyo birori byo gusezerana imbere y’amategeko byagombaga kuba byarabaye muri Kanama 2025 ariko byahuriranye n’uko nta ndangamuntu Micky yari afite icyo gihe hanyuma babitera ipine.

    Source : http://isimbi.rw/mu-birori-by-akataraboneka-ag-promoter-yasabye-anakwa-micky.html

  • Uko Theo Bosebabireba yagiye kubikira inshuti ye urupfu rwa nyina ahubwo akamushinyagurira (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba yahishuye uko yamaze ukwezi kose agira inzozi mbi kubera akababaro yatewe n’inshuti ye yagiye kubikira urupfu rw’umubyeyi we akamwitura kumushinyagurira.

    Uwiringiyimana Theogene yavuze ko ubwo yari akiri umusore akora akazi kagayitse karimo no gucukura imisarane y’abaturage yaje guhura n’igikomere cy’amarangamutima yatewe n’uwo yari yitezeho amakiriro hanyuma akaza kumutenguha.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Theo Bosebabireba yatangaje ko ibi byabaye ubwo umubyeyi we yitabaga Imana amufite mu ntoki ndetse biba mu gihe nta muntu mukuru wari uhari kuko abenshi bari bagiye mu nteko rusange y’akagari bari batuyemo.

    Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza ngo yahise yiyambaza umugabo wari inshuti ye gusa ashengurwa n’uko yahise atangira kumubarira mu maso amafaranga asaga ibihumbi ijana yari afite arangije aho kuyamuha amubwira amagambo atajya yibagirwa.

    Ati 'Namubikiye urupfu rwa mama gusa nsanga bamaze kumuha amafaranga ibihumbi ijana by’inka ye yari amaze kugurisha.”

    'Icyo yakoze yaje imbere yanjye ayambarira mu maso arambwira ngo 'dore sha! Ibi ni ibihumbi ijana iyo ubifite uba uri umukandida wo kugira miliyoni ahita ayashyira mu mufuka we aragenda.'

    Yakomeje ashimangira ko yamaze igihe kirenga ukwezi kose agira inzozi mbi zerekeye uyu mugabo wamufatanyije n’agahinda ko kubura umubyeyi yarimo anyuramo hanyuma akumusuzugurira ubukene yari afite.

    'Namaze nk’ukwezi kose numva iryo ijwi rimbwira ngo 'iyo ufite ibihumbi ijana ni itangiriro rya miliyoni.’ Naricuraga nkababara cyane kubera uwo mugabo.'

    Theo Bosebabireba anaherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nubundi Barabizi’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi na bitandatu mu gihe kitageze ku cyumweru ishyizwe kuri shene ye ya YouTube.

    Theo Bosebabireba yababajwe n’umuntu yagiye kubikira urupfu rwa nyina akamushinyagurira

    Source : http://isimbi.rw/uko-theo-bosebabireba-yagiye-kubikira-inshuti-ye-urupfu-rwa-nyina-ahubwo.html

  • Madebeats yatashye mu Rwanda burundu #rwanda #RwOT

    Prodcer Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda mu buryo bwa burundu nyuma y’imyaka isaga itatu n’igice yibera mu Bwongereza.

    Mucyo David wamamaye mu gutunganya umuziki nka Madebeats yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026.

    Uyu mugabo w’imyaka 28 yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza ibikorwa bye byo gutunganyiriza umuziki mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ngaruwe no gukora imiziki, iyo mu Rwanda no mu Bwongereza ni inzira ebyiri ubona ko zitandukanye, hari ukuntu wakurikira ibya hariya ugasanga ibya hano wabitaye. Ngarutse kugira ngo nkomeze ibyo nari narubatse.'

    Muri 2022 nibwo Madebeats yimukiye mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yari amaze kugira izina rinini muri uyu mwuga mu Rwanda.

    Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/madebeats-yatashye-mu-rwanda-burundu.html

  • Tanzania idahari ntawatureba nk’uku – Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko igihugu cya Tanzania gifite uruhare runini mu gutuma umuziki wo muri Africa y’Iburasirazuba utumbagira by’umwihariko mu kurebwa ku mbuga mpuzamahanga ziwucuruza .

    Itahiwacu Bruce uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania kuri ubu yavuze ko kimwe mu bituma abahanzi bo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bashobora kwinjirizwa agatubutse n’ibikorwa by’umuziki bakora bifitwemo uruhare n’umubare w’ababireba batuye iki gihugu gikora ku nyanja y’Abahinde.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri iki gihugu yitwa Crown Fm, Bruce Melodie yagize ati 'Njyewe naje gusanga imibare y’abareba ibihangano by’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ushobora kugabanuka mu buryo budasanzwe mu gihe waba ukuyemo ababireba bari muri iki gihugu.'

    Bruce Melodie avuga ko kuba iki gihugu aricyo gifatiye runini umuziki wo mu karere bituruka ku muco w’abagituye wo gukunda umuziki biza byiyongera ku mubare wabo n’uburyo kubona ihuzanzira rya murandasi bisa n’ibyoroshye kandi bihendutse ugereranije na byinshi mu bindi bihugu byo mu karere.

    Ati 'Usibye kuba abatuye Tanzania ari benshi interineti iri hose ariko kandi bakunda umuziki bidasanzwe ku buryo hari utubyiniro dutarama ku wa mbere ibintu utazigera ubona i Kigali.'

    Bruce Melodie uri muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora umuziki we by’umwihariko kumenyekanisha indirimbo Pom Pom aheruka gukorana n’abarimo Diamond Platinumz uvuka muri icyo gihugu, yanateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko hari amafaranga yishyuye uwo muhanzi kugira ngo bakorane bakorane iriya ndirimbo.

    Iyi indirimbo yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2026, ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo The New year Groove yahuriyemo na The Ben,yayihuriyemo na Diamond Platinumz na Brown Joel, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 mu gihe cy’ibyumweru bine gusa.

    Bruce Melodie asanga Tanzania ifite uruhare runini mu kurebwa k’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba

    Source : http://isimbi.rw/tanzania-idahari-ntawatureba-nk-uku-bruce-melodie.html

  • Kapiteni w’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye, Sahabo atandukana Standard de Liege #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Bizimana Djihad wakiniraga Al Ahli Tripoli na Hakim Sahabo wakiniraga Standard de Liege, batandukanye n’aya makipe.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kapiteni w’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli ikina icyiciro cya mbere muri Libya nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

    Ati “Ndashaka gushimira buri wese muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe muri yo. Byari byiza kubana n’abakinnyi b’abahanga, abatoza ndetse n’abafana b’igitangaza.'

    'Nshimira ubufasha mwampaye, amasomo, ubunararibonye nungutse mu gihe nari hano. Nifurije ikipe ibyiza mu gihe kuzaza.'

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati wayigiyemo avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine atishimiye umwanya ahabwa wo gukina.

    Bizimana Djihad yakiniye Amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC zo mu Rwanda, Waasland-Beveren na KMSK Deinze zo mu Bubiligi.

    Ku rundi ruhande, umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo yamaze gutandukana n’iyi kipe ayo agiye gukina mu Bugereki (Greece).

    Uyu mukinnyi watangiye uyu mwaka w’imikino akina akaza guhura n’imvune ikamusubiza inyuma, yahisemo gutandukana n’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Sahabo akaba yamaze kugera muri Greece aho agiye kurangizanya AEK Athens ikina mu cyiciro cya mbere muri Greece aho yamutanzeho miliyoni 1.5 by’Amayero.

    Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli

    Hakim Sahabo yatandukanye na Standard de Liege

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-w-amavubi-yatandukanye-n-ikipe-ye-sahabo-atandukana-standard-de-liege.html

  • Dj Brian na Nicolas Peks ni bamwe mu bari bususurutse igitaramo 'PULSE SATURDAY' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, abakunzi b'imyidagaduro barahurira ahantu hamwe mu gitaramo cyihariye cyiswe 'PULSE SATURDAY', kiraza kubera muri Ti'Amo Lounge i Remera, ahazwiho guhuza umuziki mwiza, serivisi zinoze n'ikirere cyuje umunezero. Iki gitaramo kiraba cyitabiriwe n'abavanga imiziki bakunzwe cyane, barimo Dj Brian na Nicolas Peks, baraba bafite imiziki itandukanye ituma ijoro riza kuba ryiza.

    Dj Brian, umaze kumenyekana mu kuvanga imiziki igezweho irimo Afrobeat, Amapiano na Hip-Hop, araza gushyushya abantu no kubashyira ku murongo w'umunezero. Ku rundi ruhande, Nicolas Peks arongeramo akanyamuneza ke kazwi mu guhuza imiziki ya Electro, House n'izindi zibyinitse, bizagutuma 'PULSE SATURDAY' iba ijoro ridasanzwe.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kubaka izina mu gutegura ibitaramo bikurura abantu b'ingeri zose, by'umwihariko urubyiruko n'abakunda gusohokera ahantu hatekanye kandi h'icyubahiro. Uretse umuziki, abari bwitabire bararyoherwa n'ibinyobwa bitandukanye, amafunguro meza atuma umunyu yisanga mu munezero udasanzwe.

    Abategura iki gitaramo barasaba abakunzi b'imyidagaduro kwitabira ari benshi, bakahagera hakiri kare kugira ngo batabura umwanya. 'PULSE SATURDAY' ni ijoro ryo kwidagadura by'ukuri, guhuza inshuti no kurema memories zidashira.

    Source : https://kasukumedia.com/dj-brian-na-nicolas-peks-ni-bamwe-mu-bari-bususurutse-igitaramo-pulse-saturday/