Author: webrwanda

  • Manchester City ishobora gukina na Arsenal id… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30 taliki 31 Werurwe ni bwo hategerejwe umukino ukomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ushobora no kuzagira uruhare mu kugena ikipe izegukana igikombe.

    Manchester City izaba yakiriye Arsenal kuri Etihad Stadium. Iyi kipe itozwa na Pep Guardiola nubwo izaba uri imbere y’abafana bayo, ariko ikomeje guhura n’ibibazo by’imvune kugeza n’aho abakinnyi 7 bashobora kuzawusiba kubera iki kibazo.

    Ba myugariro 4, Kyle Walker, John Stones na Manuel Akanji bose bagiriye ibibazo by’imvune mu makipe y’ibihugu, bituma bavamo bajya kwitabwaho n’abaganga b’ikipe, ariko bose nta n’umwe urakira ku buryo yakina umukino wa Arsenal nk’uko The Sun ibitangaza.

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Matheus Nunez nawe yagize ikibazo cy’imvune ku kuguru bituma anakurwa mu ikipe ye y’igihugu ya Portugal, ubwo bivuze ko nawe adahari.

    Kevin De Bryne wagize ikibazo cy’imvune mbere yo kujya mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu nawe kugeza ubu ntabwo arakira ndetse ku munsi w’ejo imyitozo yayikoreye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

    Undi mukinnyi nawe byitezwe ko ashobora kutazagaragara kubera imvune ni Jack Grealish kongeraho n’Umunyezamu Ederson wavunitse urutugu.

    Mu gihe Manchester City yakina idafite aba bakinnyi bose byaba biha amahirwe Arsenal yo gutsinda nk’uko yabigenje mu mukino ubanza itsindira kuri Emirates Stadium igitego 1-0.

    Kuri ubu iyi kipe y’abarashi niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 mu gihe Manchester City yo ari iya 3 n’amanota 63.

    Kevin De Bryne ashobora kudakina umukino wa Arsenal kubera imvune 

    Jack Grealish nawe ntabwo arakira ku buryo yakina na Arsenal 

    Kayle Walker na John Stones nabo bashobora kudakina na Arsenal kubera imvune 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141324/manchester-city-ishobora-gukina-na-arsenal-idafite-abakinnyi-7-141324.html

  • Imibare yabaye indi ku makipe 5 arwana no kut… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru Kuva kuri uyu wa 5, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa hakinwa imikino y’umunsi wa 25 umunsi nawo uzatanga amakuru mashya ku rutonde rwa shampiyona.

    Tugendeye ku mateka ya shampiyona y’u Rwanda kuri uba amakipe agera kuri 5 niyo umuntu yavuga ko akirwana n’ubuzima bwo gusigara mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

    Aya makipe ni Sunrise FC ifite amanota 26, Etincelles FC ifite amanota 25, Bugesera FC ifite amanota 23, Gorilla FC ifite amanota 23 na Etoile de l’Est ifite amanota 19.

    Impa twafashe aya makipe ni uko kuri ubu bikigoye kuba yakuzuza amanota 31 kandi amateka atwereka ko nta kipe yigeze impanuka mu cyiciro cya kabiri ifita amanota 31 kuzamura ku rutonde rwa shampiyona.

    Ahantu bitereye ubwoba ni uko kuva shampiyona y’u Rwanda yagira amakipe 16, ubu nibwo bwa mbere shampiyona igeze ku munsi wa 24 ikipe ya nyuma iri hejuru y’amanota 18 bivuze ko Etoile de l’Est nayo itarizera kumanuka.

    Aya makipe imikino yayo ya nyuma iteye ite?

    Nibura amateka agaragaza ko ikipe ya nyuma mu mikino itanu ya nyuma, itajya ipfa kuburamo amanota 6, bivuze ko nibura Etoile de l’Est yizeye kuzageza amanota 25 ariko birumvikana ko ataba ahagije.

    Etoile de l’Est

    Niyo kipe ya nyuma ku rutonde rwa nyuma n’amanota 19. Iyi kipe, kuri uyu wa Kane irasura Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29, umuntu yavuga ko yo ibura nk’amanota 3 ikizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Tariki 2 Mata, Etoile de l’Est izakira Gorilla FC nayo itarizera icyiciro cya mbere, nyuma yaho Etoile de l’Est izasura Amagaju FC tariki 28 Mata yakire Marine FC tariki 3 Gicurasi isure Police FC, naho tariki 11 yakire Bugesera FC.

    Gorilla FC

    Ikipe ya Gorilla FC ni imwe mu makipe nayo asumbirijwe, dore ko nubwo yirukanye umutoza Gatera Musa uwamusimbuye Yvan nawe nta kirakorwa. Iyi kipe ifite umukino izakiramo Police FC tariki 30 Werurwe. Nyuma yaho izasura Etoile de l’Est, yakire Musanze FC, isure Sunrise FC, yakirwe na APR FC, isoreze kuri Mukura Victory Sports.

    Bugesera FC

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 14, irakira Etincelles FC mu mukino udasanzwe, nyuma yaho isure Marine FC, yakire Rayon Sports, isure Police FC yakire Muhazi United isoreze kuri Etoile de l’Est.

    Etincelles FC

    Ni imwe mu makipe nayo igowe nk’ikipe imaze imyaka ariko kuri ubu ikaba igowe cyane n’umutekano w’icyiciro cya mbere. Iyi kipe irasura Bugesera FC mu mpera z’iki cyumweru yongere isure Rayon Sports yakire Muhazi United isure AS Kigali yakire Kiyovu Sports isoreze kuri Gasogi United.

    Sunrise FC

    Mu 2020-21, yamanutse mu cyiciro cya kabiri bitunguranye nta wabikekaga. Sunrise FC irakira AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru isure Kiyovu Sports, isure Gasogi United, yakire Gorilla FC isure Amagaju FC isoze yakira Marine FC.

    Hatabaye kujya kure, muri aya makipe niho umuntu yashakira amakipe abiri azajya mu cyiciro cya kabiri gusa buri kimwe kirashoboka ariko hari ikipe usanga zarakererewe.

    Iyi niyo gahunda y’imikino y’umunsi wa 25 iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141325/imibare-yabaye-indi-ku-makipe-5-arwana-no-kutamanuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-141325.html

  • Igisubizo cya Messi ku cyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yavuze ko kugeza ubu atazi icyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 36 umaze kwegukana Ballon d’Or 8, mu kiganiro Big Time yavuze ko atazi igihe azasezerera ruhago, bizaterwa n’imbaraga azaba afite.

    Ati “Nanjye ndisuzuma. Menya igihe ndi gukora neza, igihe bitameze gutyo, igihe nakinnye neza n’igihe ntitwaye neza. Ninumva ari cyo gihe cyo gutera iyo ntambwe, nzabikora ntatekereje ku myaka. Igihe ntakiri kumva uburyohe bwo gukina cyangwa gufasha bagenzi banjye, nzasezera.”

    Abajijwe icyo azakora nasoza gukina, yavuze ko ntacyo aratekerezaho gifatika, ngo yirinda gutekereza cyane ku hazaza ahubwo akishimira buri munsi abonye.

    Ati “Nta kintu gifatika mfite ubu. Ntabwo ndabitekerezaho. Kugeza ubu, ngerageza kwishimira buri munsi, buri bihe, ntatekereje ahazaza. Nizeye gukomeza gukina igihe kirekire kuko ni byo nishimira. Igihe nikigera, nzagerageza kureba inzira inyuze, ibyo nkunda n’akazi gashya.”

    Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi barambye mu kibuga, muri 2021 ni bwo yatandukanye na FC Barcelona nyuma y’imyaka 17 yari ayimazemo, yerekeza mu Bufaransa muri Paris Saint-Germain yakiniye imyaka 2, ubu ari muri Inter Miami amazemo umwaka umwe.

    Lionel Messi yavuze ko atazi icyo azakora nasoza gukina umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-messi-ku-cyo-azakora-nasoza-gukina-umupira-w-amaguru

  • Si buri muntu wese w’imyaka 18 wemerewe gushaka, hari abo bizajya byemererwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihe ntikiraba kinini mu Rwanda hasuzumwe umushinga w'itegeko nshinga wemerera abantu bujuje imyaka 18 kuba bashyingirwa, mu gihe mbere bashyingirwaga ari uko bagize 21, gusa nubwo iryo tegeko ryatowe , benshi basigaye mu rujijo bibaza niba abantu bose bemerewe gushaka kuri iyo myaka.

    Mu kiganiro Dr Uwamariya Valantine Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, yagiranye n'umunyamakuru Scovia Mutesi yasobanuye bimwe mu bitera abantu urujijo ku kuba abantu b'imyaka 18 baremerewe gushyingirwa.

    Dr Uwamariya Valentine yasobnuye ko atari buri muntu wese w'imyaka 18 wemerewe gushyingirwa, ahubwo ko hazajya hashyingirwa babandi bafite impamvu zikomeye kandi zumvikana zituma bihutisha ugushyingirwa kwabo.

    Mu gihe umukobwa cyangwa umuhungu agiye gushyingirwa ku myaka iri munsi ya 21, azajya abisaba ku karere mu biro bishinzwe irangamimerere, ndetse habanze gusuzumwa niba koko impamvu atanga zifatika, kandi bikorwe mu ibanga.

    Source : https://yegob.rw/si-buri-muntu-wese-wimyaka-18-wemerewe-gushaka-hari-abo-bizajya-byemererwa/

  • Abadepite basabye MININFRA gukemura ibibazo b… – #rwanda #RwOT

    Inteko rusange y'Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibikorwa remezo, gukemura mu gihe kitarengeje amezi 6 ikibazo cy’imiryango 80 yo mu Karere ka Kirehe yasenyewe n’ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ikaba ikeneye kubakirwa inzu nshya n'indi miryango 35 ikeneye gusanirwa.

    Abadepite bagaragaje ko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, bagaragaje ko inzu zabo zasenywe n’imirimo yo kubaka urwo rugomero rw’amasharazi.

    Ituritswa ry’intambi ni ryo ryabaye nyirabayazana mu isenyuka ry’inzu z’abaturage, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bibaza impamvu uyu mushinga wagiye gutangira hatarakozwe inyigo inoze itari gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

    Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo mu Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzageza amashanyarazi mu bihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda gusa bivugwa ko uwo mushinga wacunzwe nabi kuburyo ikigero wagombaga kuzatangaho amashanyarazi kizagabanukaho 14 %.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141313/abadepite-basabye-mininfra-gukemura-ibibazo-byatewe-no-kubaka-urugomero-rwa-rusumo-141313.html

  • Amarangamutima ya Minisitiri Phiona waherekej… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Werurwe 2024 ni bwo Phiona Nyamutooro wari usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Iterambere ry'Ingufu n'Amabuye y'Agaciro.

    Kuwa 27 Werurwe 2024 ni bwo yarahiriye izI nshingano mu muhango wayobowe na Perezida Museveni. Akimara kurahira yashyize hanze ubutumwa bw'ishimwe.

    Minisitiri Phiona Nyamutooro yagize ati: 'Uyu munsi narahiriye inshingano nk'Umunyamabanga wa Leta. Mwarakoze Nyakubahwa Perezida Museveni kwizerera mu mbaraga zanjye nk'umuyobozi muto.'

    Yagaragaje ko ibyo agezeho ari intambwe ikomeye ku rubyiruko abasaba kuba maso kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

    Ku rundi ruhande Eddy Kenzo wari waherekeje Minisitiri Phiona Nyamutooro bavugwa mu rukundo, yamurase amashimwe agira ati: 'Niby'umunezero kuba umwe mu baguherekeje mu irahira ryawe.'

    Yongeraho ati: 'Kukubona ukomeje urugendo nk'umuyobozi w’akataraboneka bintera ishema. Imana ikomeze kugufasha no kukuyobora muri byose ukomeza gukorera igihugu cyacu.'

    Kubona Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutooro byongeye inkuru zivuga ko baba bari mu rukundo nubwo bo bakomeza kuvuga ko ari inshuti magara z'igihe kirekire.

    Mu mwaka wa 2023 ni bwo byatangiye kunugwanugwa ko bari mu rukundo ndetse byemezwa ko Minisitiri Phiona Nyamutooro yahaye impano y'imodoka Eddy Kenzo.

    Aya makuru yongeye kugaruka kuri ubu, biturutse ku buryo Eddy Kenzo ari mu ba mbere barase amashimwe Minisitiri Phiona ubwo yahamagarirwaga inshingano nshya.

    Mu mpera z'icyumweru gishize bombi bajyanye gusura umwe mu bakobwa ba Eddy Kenzo ku ishuri banagaragara batizanya ikote.

    Minisitiri Phiona Nyamutooro afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu buhanzi n'iyi cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri 'Public Administration'. Ni umwe mu rubyiruko rw'imbere mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM.

    Minisitiri Phiona Nyamutooro yarahiriye inshingano nshya ashimira Perezida MuseveniEddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro bavugwa mu rukundo ubwo baganiraga na Perezida MuseveniAkanyamuneza kari kose kuri Minisitiri Phiona Nyamutooro n’abamuherekeje mu irahira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141318/amarangamutima-ya-minisitiri-phiona-waherekejwe-na-eddy-kenzo-mu-irahira-amafoto-141318.html

  • Abashidikanya bakomeze bashidikanye si itegeko ko batwemera – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin yavuze ko abagishidikanya k’ubushobozi n’intsinzi barimo gutanga mu ikipe y’igihugu ko bakomeza gushidikanya ntacyo bitwaye ariko bo bazi ko igihe kizagera bakemera.

    Ni nyuma y’uko ikipe y’igihugu imaze iminsi yitwara neza ariko hakaba hari abatabyemera babifata nk’aho ari ibirimo kubagwirira.

    Yabitangaje ubwo bari bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bavuye muri Madagascar aho bakinnye imikino 2 ya gicuti uwa Botswana banganyije 0-0 n’uwo batsinzemo Madagascar 2-0.

    Muhire Kevin abajijwe icyo avuga kubatemera kandi bamaze igihe batsinda, yavuze ko bazakomeza guhatana intsinzi zikaboneka n’aho ababashidikanyaho bakomeze bashidikanye.

    Ati “Abashidikanya bakomeze bashidikanye, twebwe icyo dukora ni ukujya mu kibuga tugatanga ibyishimo ku hadushyigikiye. Nta wutegetswe kwemera bose, igikuru ni igukora ibyo ugomba gukora, utakwemera azageraho akwemere, tuzakomeza duhatane kandi intsinzi izakomeza iboneke kuko si ibintu byatugwiririye kuko twarateguye.”

    Yakomeje avuga ko ubu bafite ikipe nziza ndetse n’umutoza yahinduye byinshi ku buryo bahora bumva bafite inyota yo gutsinda.

    Muhire Kevin yavuze ko abatabemera bazageraho bakemera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abashidikanya-bakomeze-bashidikanye-si-itegeko-ko-batwemera-muhire-kevin

  • Amazi yabuze ifu! Abayobozi ba Muhazi United… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, nibwo abakinnyi ba Muhazi United bagombaga guhembwa imishahara y’amezi 3 baberewemo n’ubuyobozi, ariko umunsi warinze wira amazi yabuze ifu.

    Tariki 18 Werurwe uyu mwaka, nibwo abakinnyi ba Muhazi United bahagaritse imyitozo, bavuga ko nibura bagomba guhembwa imishahara y’amezi 2 kugira ngo basubukure imyitozo.

    Icyo gihe abakinnyi bamaze icyumweru nta myitozo bakora, kugera kuri uyu wa Mbere w’icyumweru, aho basubukura imyitozo bijejwe amafaranga bazahabwa ku wa 3.

    Abakinnyi ba Muhazi United bahamagawe umwe kuri umwe, babwirwa ko bagaruka mu myitozo ku wa Mbere ndetse ku wa Gatatu bagahabwa amafaranga bifuza.

    Abakinnyi bagarutse mu myitozo, bakora bisanzwe, kugera kuri uyu wa Gatatu, umunsi bari bategerejeho amafaranga.

    Uyu munsi, abakinnyi babajije amafaranga yabo, ubuyobozi bubabwira ko hari umuntu uri kubura ngo asinye ubundi babone amafaranga yabo.

    Ibi abakinnyi babibonye, babwiye umutoza Ruremesha Emmanuel ko ubuyobozi bwabatekeye umutwe ko batazagaruka mu myitozo mu gihe badahawe amafaranga yabo. Ubuyobozi bw’iyi kipe ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.

    Abakinnyi ba Muhazi United babwiye umutoza ko atazigera ababona mu gihe ubuyobozi butarabaha amafaranga yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141315/amazi-yabuze-ifu-abayobozi-ba-muhazi-united-bigize-abatekamitwe-ku-bakinnyi-141315.html

  • Isi yaba iri mu marembera? Impungenge ku nzu… – #rwanda #RwOT

    Buri gihe abantu babyuka barajwe ishinga no gushaka iterambere ariko ku rundi ruhande, abatakirwana no gushaka iterambere bashaka guhanga udushya tuzabitirirwa mu gihe bazaba batakari ku Isi kuko nta muntu kampara kuri iyi si.

    Umuhanga yavuze ko amafaranga ariyo ayoboye Isi mu mpande zose  haba mu miyoborere, imibereho, imimerere y'Isi muri rusange. Aha urugero ni uko ibyorezo n’ibiza byinshi biri kubaho biterwa n'amwe mu mashoramari akunze kwangiza ikirere bityo hakabaho ibyorezo.

    Nyamara n'ubwo bamwe babikora mu nyungu zabo, hari bamwe mu bacyebura abantu mu magambo macye ariko abantu bakabigira amagambo ntibabyiteho. 

    Mu mwaka wa 2015, Bill Gates yavuze ko ku Isi hazabaho icyorezo kizatuma abantu batava mu rugo ariko abantu ntibabyitaho kugeza babonye Covid 19 mu mwaka wa 2019.

    Kubwo kuba abanyamafaranga bakunze kuvuga ikintu runaka kandi cyikaba, kuri ubu batangiye gushaka uko bubaka inzu munsi y'ubutaka. Ibi bintu byatangiye gutera bamwe kugira inkeke y'icyo baba bikanga kuko n'ubundi hejuru ku Isi ntacyo bari babaye bari babayeho mu buzima bwiza.

    Bill Gates, Mark Zuckerberg, Oprah Winfrey, Richard Branson na Larry Page ni bamwe mu baherwe bamaze kwibikaho ibirwa ndetse kuri ibyo birwa bakaba baratangiye kubakaho indaki ndende kandi nini zifite byose abantu bakwifuza.

    Urugero rwa hafi, Mark Zuckerberg aherutse kuzuza inzu nini iri munsi y'ubutaka yamutwaye arenga Miliyari 600Rwf ikaba ifite aho yakororera amatungo, aho gukinira, aho kwivuriza ndetse n'ibindi byose umuntu yakenera mu buzima busanzwe.

    Ubwo yari akimara kubaka iyi ndaki, yatangaje amagambo menshi arimo amwe mu magambo akomeye yavuze ducyesha ikinyamakuru Guardians. 

    Mark Zuckerberg yaravuze ngo 'Nta muntu wakuraho urupfu ku buzima bwe ariko yarutinza.' Ibi byatumye abantu bongera kugira amacyenga kucyo aba baherwe bamenye bityo bakaba baratangiye kubaka munsi y’ubutaka.

    Si rubanda rugufi gusa rufite iki kibazo ahubwo mu mwaka wa 2022, Leta ya New Zealand by'umwihariko abashinzwe gutora amategeko, baganiriye ku kibazo cy'abantu bari batangiye kugura ku bwinshi ubutaka muri iki gihugu bavuga ko bashobora kuzarangira banyazwe ubutaka bwabo.

    Bamwe mu bashyigikiye iyubakwa ry'aya mazu munsi y'ubutaka, bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kuba bashakira umwanya abaturage ku Isi kuko bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi bikaba biri mu bibazo abantu bihangayikishije Isi. Ni muri urwo rwego abantu bamwe na bamwe badaterwa amabuye kubwo kubaka no gutura mu ndaki.

    Ku rundi ruhande, hari abatari bashira amacyenga aba baherwe barimo barubaka inzu munsi y'ubutaka bacyeka ko hari izindi mpamvu z'uko Isi yaba iri mu marembera dore ko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwenda guhura na bimwe mu bikorwa biri kuba ku Isi.

    Usomye Bibiliya mu gitabo cya Ibyahishuwe Igice cya 6 umurongo wa 15 kugera ku murongo wa 17 haranditse ngo 'Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,  babwira imisozi n’ibitare bati”Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama,  kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”

    Kubwo guhuza Bibiliya ndetse n’ubumenyi bugenda bwaguka umunsi ku wundi, nibyo bishyira mu rujijo abantu aho Isi yaba igana cyane ko ubuhanzi buri muri Bibiliya buri gusohora cyane muri iki gihe.

    Abaherwe benshi barimo bubaka inzu ziri munsi y’ubutaka kuruta kuba imiturirwa miremire

    Mu nzu iri munsi y’ubutaka y’umuherwe, Hoffman akaba Co-Founder w’urubuga LinkedIn

    Inyubako za Mark Zuckerberg ziri munsi y’ubutaka zitwaye umwanya munini cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141309/isi-yaba-iri-mu-marembera-impungenge-ku-nzu-abaherwe-bari-kubaka-munsi-yubutaka-141309.html