Author: webrwanda

  • Imodoka 6 zakoreye impanuka icyarimwe i Kigali mu muhanda rwa gati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, i Remera mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y'imodoka 6 zagonganye icyarimwe.

    Kubw'amahirwe nta muntu wigeze apfira muri iyi mpanuka, gusa ariko hari bakomeretse byoroheje ndetse n'imodoka zirangirika.

    Mng #RwoX
    Nuva mu rugo cg urimo gusubirayo ukagerayo amahoro, jya ushima Imana.

    Iyi ni impanuka imwe nabonye i Remera ejo, ni impanuka yangirikiyemo imodoka nyinshi zigera nko kuri 6 niba nibuka neza.
    N'ubwo wagira amahirwe ntihagire ugwa muri iyo mpanuka, gusa abayirimo… pic.twitter.com/cNe9dXAo6I

    — Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) March 29, 2024

    Source : https://yegob.rw/imodoka-6-zakoreye-impanuka-icyarimwe-i-kigali-mu-muhanda-rwa-gati/

  • Eddy Kenzo yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umunyabigwi mu muziki wa Africa y’Iburasirazuba, Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Yakiriwe na Nemeye Platini ari nawe wamutumiye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise ‘Baba Xperience’ giteganyijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    Eddy Kenzo akigera ku kibuga cy’indege, yijeje abanyarwanda kuzabaha igitaramo kidasanzwe, avuga ko ubushuti bwe na Platini P bumaze igihe kinini kandi buhamye ari na cyo gitumye aza kumushyigikira.

    Eddy Kenzo wavuze ko mu Rwanda ari mu rugo, yavuze ko iyo ari mu Rwanda akunda kurya ubugari ndetse avuga ko atibuka umunsi wa mbere aza mu Rwanda ariko ibyo ari byo byose akaba ari mu myaka 15 ishize.

    Iki gitaramo Platini P agiye gukora, kizagaragaramo Eddy Kenzo, Urban Boyz, Kenny Sol n’abandi.

    Eddy Kenzo yakiriwe na Platini P

    Eddy Kenzo yatangaje ko azaririmba indirimbo zirimo ‘No one like me’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141362/eddy-kenzo-yageze-i-kigali-141362.html

  • Abagore 10 bo muri Sinema bakize cyane ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw'amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. 

    Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime b’abagore bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.

    Dore abagore 10 bo muri Sinema batunze agatubutse ku Isi mu 2024:

    1. Jami Gerts ufite $3.2 Billion

    Ku mwanya wa mbere mu bakinnyikazi ba filime bakize ku Isi mu 2024, hari icyamamarekazi Jami Gerts wamamaye muri filime nka ”Lost Boys’. ‘Less Than Zero’ n’izindi. Uretse kuba anakina filime, Jami Gerts ninawe waguze ikipe ya ‘Atlanta Hawks’ ikomeye muri NBA. Afite umutungo wa Miliyari 3.2  z’Amadolari.

    2. Impanga za Olsen ($500 Millinon)

    Abavandimwe babiri b’impanga aribo Mary-Kate Olsen na Ashley Olsen nibo bari ku mwanya wa kabiri. Bombi bamamaye cyane muri filime yitwa ‘Full House’ ndetse basanzwe ari n’abahanzi b’imideli. Batunze miliyoni 500 z’Amadolari.

    3. Reese Witherspoon ($420 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Reese Witherspoon wamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Legally Blonde’, ‘Wild’, ‘Big Little Lies’ n’izindi, ndetse anakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyenda ikorwa na kompanyi ye akaba anafite inzu itunganya filime yitwa ‘Hello Sunshine’. Reese afite umutungo wa miliyoni 420 z’amadolari.

    4. Victoria Principal ($400 Million)

    Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Victoria Ree Principal, wamamaye cyane kuva mu 2001 niwe uri ku mwanya wa kane. Victoria wanagannye ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza bikorwa na kompanyi ye ‘Principal Secret’ atunze miliyoni 400 z’amadolari.

    5.Jessica Alba ($390 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Jessica Alba, uzwiho kugira uburanga bukurura benshi, yatangiye kumenyekana akiri muto afite imyaka 13 gusa. Azwi cyane nko muri ‘Fantastic Four’, ‘Honey’, n’izindi. Uretse gukina filime Jessica Alba anafite kompanyi ikora ibikoresho by’abana yitwa ‘The Honest Company’ imwinjiriza agatubutse. Kuri ubu Alba atunze miliyoni 390 z’Amadolari.

    6. Jennifer Aniston ($320 Million)

    Undi mugore ufite izina rikomeye i Hollywood, Jennifer Aniston wamamaye cyane muri filime nyinshi nka ‘Friends’, ‘Just Go With It’, ‘Murder Mystery’, n’izindi. Aniston w’imyaka 55 y’amavuko atunze miliyoni 320 z’amadolari.

    7. Julia Roberts ($255 Million)

    Umunyabigwi muri Sinema anamazemo igihe, Julia Roberts, wubatse izina muri filime zitandukanye zitandukanye zirimo nka ‘Mystic Pizza’, ‘Steel Magnolias’, ‘Pretty Woman’ n’zindi. Julia Roberts afite umutungo wa Miliyoni 255 z’Amadolari.

    8. Sandra Bullock ($250 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Sandra Bullock wahoze ari umwarimu mbere yo gukina filime, azwi muri filime zirimo ‘Bird Box’, ‘The Proposal’, ‘Ocean’s 8’ yakinannye na Rihanna n’izindi. Sandra Bullock wagizwe umugore mwiza kurusha abandi mu 2015, atunze miliyoni 250 z’amadolari.

    9. Julia Louis Dreyfus ($247 Million)

    Umunyarwenyakazi Julia Louis Dreyfus anakina filime, wakunzwe muri ‘Downhill’, Tuesday’, Veep’ n’izindi. Julia ufite Se w’umuherwe witwa Gerard-Louis Dreyfus, nawe yabashije gukorers agatubutse muri Sinema, aho ubu atunze miliyoni 247 z’amadolari.

    10. Jane Fonda ($200 Million)

    Icyamamare muri Sinema, Jane Seymour Fonda w’imyaka 86 wamamaye muri filime nka ‘Grace and Frankie’, ‘Barbarella’, ’80 For Brady’ n’izindi. Jane Fonda unazwoho kuba akora ibikorwa byo kuvugira uburenganzira bw’abagore, atunze miliyoni 200 z’amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141363/abagore-10-bo-muri-sinema-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-141363.html

  • IBITAVUGWA: Kuki Noam Emeran wanyuze mu makipe nka Manchester bikomeje kugorana ko akinira u Rwanda kandi se yararukiniye? #rwanda #RwOT

    Benshi babifata nk’inzozi zizaba zibaye impamo kubona umukinnyi nka Noam Emeran yambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda akinira ikipe y’iguhugu Amavubi, gusa kugeza ubu uyu mukinnyi biracyagoranye.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande w’imyaka 21, akinira FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, ni nyuma yo kuva muri Manchester United.

    Ni umwe mu bakinnyi bakabaye baremeye gukinira u Rwanda mu buryo bworoshye, ariko kuva muri 2021 babigerageza ntibirakunda.

    Hari impamvu 2 zumvikana zari gutuma Noam Fritz Emeran yemera gukinira u Rwanda, iya mbere ni uko se umubyara, Emeran Fritz Nkusi yakiniye u Rwanda, iya kabiri ni uko nyina ari umunyarwandakazi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yiteguye gukinira igihugu ababyeyi be bazamubwira gukinira.

    Nyina we ku giti cye yumva yakinira u Rwanda, ariko impamvu byakomeje kugorana ni se, Emeran Fritz Nkusi kubera ko yababajwe cyane n’uburyo yakiniye u Rwanda ariko nyuma akamburwa ubwenegihugu.

    Emeran Fritz Nkusi wari myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007. Nyuma y’uko u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Daddy Birori (hari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015) kubera ko yari afite imyirondoro inyuranye, hafashwe umwanzuro wo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bose babuhawe kugira ngo bakinire u Rwanda, ni cyo cyiciro na Fritz Nkusi yabwambuwemo.

    Muri 2021 nyuma yo kubona ko bigoye ko yakwemera ko umwana we yakinira u Rwanda, amaze kubatera utwatsi inshuro nyinshi, FERWAFA yagerageje no kwifashisha umwe mu bakinnyi bakinanye ngo abe yabimwumvisha ariko amutera utwatsi amubwira ko bitashoboka, ngo ntacyamwizeza ko umwana we na we atazamburwa ubwenegihugu.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aho ibintu bigeze ubu, uyu mubyeyi noneho yemeye ibiganiro ariko bitararangira kuko bivugwa ko hari amafaranga yasabye kugira ngo Emeran Noam aze gukinira u Rwanda.

    Mu gihe byakunda nubwo bifite amanota make, muri Kamena 2024 Emeran Noam yazahamagarwa mu Mavubi azaba agiye gukina imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

    Biracyagoranye ko Emeran Noam akinira Amavubi

    Emeran Fritz Nkusi yababajwe n’uko bamwambuye ubwenegihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitavugwa-kuki-noam-emeran-wanyuze-mu-makipe-nka-manchester-bikomeje-kugorana-ko-akinira-u-rwanda-kandi-se-yararukiniye

  • Perezida Sarkozy na John F imbere: Abanyapoli… – #rwanda #RwOT

    Kenshi usanga isi ya politike idahura cyane n'iy’imyidagaduro cyane ko ababibamo batabayeho ubuzima bumwe n'imikorere yabo isa nk’igenda ku mirongo ibiri iringaniye.

    Akenshi abantu baba mu myidagaduro akabaye kose baba bashaka kugashyira hanze, nyamara byagera muri politike bigasaba kubanza gutekereza cyane.

    Nubwo biba gacye, hari ubwo ababa muri ibi byiciro bibiri bagiye bisanga bakundana. Tugiye kugaruka ku bavuzwe cyane barimo Robert F Kennedy Jr uri mu biyamamariza kuyobora Amerika.

    Cheryl Hines umugore wa Robert F Kennedy Jr

    Cheryl Hines ni umukinnyi wa filime n'umunyarwenya ukomeye, akaba umugore wa Robert F Kennedy Jr wo mu miryango y'imbere muri politike ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse muri iyi minsi arimo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

    Andrew Cuomo na Sandra Lee

    Mu myaka ya za 2000 ni bwo Andrew Cuomo yisanze mu rukundo n'icyamamare mu guteka no kwandika Sandra Lee, muri ibyo bihe byose bakaba barakomeje guhisha iby'urukundo rwabo.

    Byaje kurangira Andrew abaye Guverineri wa Leta ya New York, gusa bakomeza gukundana batarigeze basezerana kuko Sandra Lee atari umuntu wizerera mu birebana n’ibyo.

    Muri 2019 ni bwo baje gutandukana, biza no kurangira Cuomo ahatiwe kwegura ku mwanya wa Guverineri akurikiranweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Sandra na we bidateye kabiri yambitswe impeta n'umukunzi mushya arusha imyaka myinshi.

    Shery Lee Ralph na Senateri Vincent HughesUmugabo wa Kabiri w'umukinnyi wa filime n'umuhanzi Sheryl Lee Ralph ni Senateri wa Leta ya Pensylvania, akaba yitwa Vincent Hughes. Ubwo basezeranaga muri 2005, Ralph yakerewe kugera ahabereye isezerano ryabo ho isaha yose. Ni ubukwe bwaritabiwe n'abagera kuri 425, bususurutswa na Korali y’abagera kuri 82.

    Perezida Nancy Reagan na Jane Wyman

    Perezida Ronald Reagan yabaye Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa 40, mbere yaho ariko yari umukinnyi wa filime akanaba mu rukundo na Jane Wyman wari icyamamare kumurusha.

    Aba bombi baje gusezerana kubana, babyarana abana 2, batandukana umugabo agikunda bikomeye uyu mugore.

    Uyu mugabo yaje no kumwandikaho mu gitabo ariko Jane we akomeza guceceka kugera muri 2004 ubwo uyu mugabo yitabaga Imana.

    Uyu mugore yashyize hanze ubutumwa bw’agahinda bugira buti: 'Amerika yahombye Perezida w’akataraboneka, igitangaza, umugwaneza kandi wiyoroshya.'

    Rosario Dawson na Senateri Cory Booker

    Ubwo Senateri Cory Booker yiyamarizaga kuba Perezida muri 2020, yari atangiye gukundana na Rosario Dawson icyamamare mu gukina filime.

    Bari barahuye muri 2018, batangira gukundana muri 2019 ndetse byari ibyishimo kuri Rosario Dawson. Byaje kurangira Cory atabashije gutsinda, ariko bakomeza gukundana ndetse bari mu bitabiriye umuhango w’irahira rya Joe Biden mu 2021.

    Aba bombi ariko baje gutandukana biyemeza gukomeza kuba inshuti.

    Marilyn Monroe na Perezida John F Kennedy

    Umukinnyi w'icyamamare wa filime Marilyn Monroe yakomeje kuvugwaho kuryamana na Perezida John F Kennedy ndetse byemezwa ko uyu mugore mbere yo kwitaba Imana yabanje guhamagara umugore wa JFK akamusaba imbabazi ko yamucaga inyuma.

    Perezida Nicolas Sarkozy na Carla Bruni

    Umuhanzikazi w'umunyamideli Carla Bruni yamamaye cyane muri 2002 ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere. Yaje gusezerana kubana na Perezida Nicolas Sarkozy mu bukwe bwitabiriwe n'abantu bacye ba hafi yabo. Mu gihe umugabo we yari ku butegetsi, Bruni yakomeje gukora umuziki.

    Daryl Hannah na John F Kennedy Jr

    Umukinnyi wa filime Daryl Hannah yakundanyeho na JFK Jr wo mu miryango ya ba Kennedy abanyapolitike b'imbere bari bishimanye bagaragara babyinana ahirengeye ku nyubako.

    JFK Jr yaje kwitaba Imana azize impanuka, ibintu byakomerekeje cyane Daryl Hannah.

    Taylor Swift na Conor KennedyTaylor Swift ubwo yari afite imyaka 22 yakundanyeho na Conor Kennedy wari ufite imyaka 18 maze n’imiryango irabashyigikira dore ko Taylor Swift yari yarakoze indirimbo ivuga ku buhangange bw’uyu muryango.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141340/perezida-sarkozy-na-john-f-imbere-abanyapolitike-bakundanye-nibyamamare-mu-myidagaduro-141340.html

  • Mu kanyamuneza ku maso, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basesekaye i Kanombe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024.

    Mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye muri Madagascar, yatsinze umwe (Madagascar), inganya umwe wa Botswana.

    Izasubira mu kibuga muri Kamena uyu mwaka, ihura na Bénin na Lesotho mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/mu-kanyamuneza-ku-maso-abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-basesekaye-i-kanombe-amafoto/

  • MTN yegereje abaturage ba Nyaruguru telefone… – #rwanda #RwOT

    Taliki 15 z'uku kwezi ni bwo MTN Rwanda na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo batangije gahunda ya Connect Rwanda ikiciro cya 2 mu karere ka Kirehe ndetse hahita hanamurikwa telephone nshya ya Ikosora+ ifata interinet ya 4G, ikaba igura ibihumbi 20 Frw gusa (20,000 Frw), abaturage batangira kuzigura ku bwinshi.

    Nyuma yaho kuri uyu wa Kane taliki 28 Werurwe 2024 hari hatahiwe abo mu karere ka Nyaruguru. Kagabo George wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ari iyo kugira ngo bafashe Leta y'u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yihaye yo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga.

    Yagize ati: 'Connect Rwanda ni gahunda yo kugira ngo dukomeze gushyira mu bikorwa gahunda ya leta yo gukomeza gushishikariza abaturage b'igihugu cy'u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga.

    Ni gahunda yashyizweho n'Umukuru w'igihugu kandi twe nk'abakozi ba MTN dukorera u Rwanda binyuze muri yo. Twebwe turi hano nka MTN kugira ngo dufashe Leta y'u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga.

    Niko kazi kacu nka MTN kandi turabyishimira ndetse turishimira ibyo tumaze kugeraho kandi dufite n'izindi gahunda ndende kubera ko akazi kacu ni ugutekerereza umuturage mu bijyanye n'ikoranabuhanga'.

    Yakomeje avuga ko ubundi iyi telefone isanzwe igura amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 70 Frw, ariko bo nka MTN bakaba baricaye hamwe na Minisiteri ibishinzwe bakayishyira ku bihumbi 20 kugira ngo bafashe ubuyobozi bukuru bw'igihugu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga.

    Abaturage bo mu karere ka Nyaraguru bahise bibikaho izi telefone mu ba mbere, babwiye InyaRwanda ko bacyumva ko MTN izajya kubegereza izi 'Smart phone' zidahenze, byabashimishije ndetse banavuga ko izo baguze zigiye kujya zibafasha kwirebera amakuru mu ba mbere.

    Ndikumana Alivella utuye mu murenge wa Nyagisozi, yagize ati: 'Numvise ko MTN iri buze kutwegereza telefone zigezweho narishimye birandenga ndavuga nti ‘nanjye ngomba kuyigura’. Hari iyo nari mfite ariko iza gupfa birambabaza nkabura uko mvugana n'abana banjye. Iyi telefone naguze nzajya nyihamagaza abana banjye, ndebe aho amakuru ageze mu ba mbere ndetse izajya inamara irungu'.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kalena Gordon, aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho kuri make zizafasha abaturage mu kwiteza imbere dore ko nko muri Nyaruguru ho umubare w'abaturage bazifite ukiri hasi.

    Ati: 'Ni gahunda yo kugira ngo abaturage babashe kwigondera telefone zihendutse aho uyigura ibihumbi 20 Frw, hanyuma ugashyiramo igihumbi 1 cyonyine ukabasha kubona interineti mu gihe kingana n'ukwezi.

    Ibyo rero tubona ari ibintu bizafasha abaturage kuko hari hari imbogamizi. Iyo umuturage atunze telefone imufasha ibintu byinshi haba mu guhamagara, kumenya amakuru, abafite abana bajya mu mashuri barayikoresha imikoro baba bahawe ku mashuri bagera mu rugo bakabasha gukora ubushakashatsi bakihugura bakiga.

    Hari ababa ari urubyiruko cyangwa n'abandi bitewe n'akazi akora, yaba ari umuhinzi cyangwa umworozi telefoni igezweho iramufasha cyane mu kumenya uko azajya abyaza umusaruro ibikorwa akora”.

    Yanavuze ko hari gahunda bashyizeho y'Intore mu ikoranabuhanga aho hari abantu bagenda bahugura abaturage ku gukoresha ikoranabuhanga, kuri ubu bakaba bafite abarenga 1,400 mu gihugu hose, gusa bakaba bashaka kubongera.

    Kalena Gordon yanavuze ko mu rwego rwo kunganira iyi gahunda, ahakigaragara ibibazo bya interineti bari gushaka uko byakemuka, aho bagiye kubaka iminara mishya 700 mu gihugu hose mu myaka 2 igiye kuza, mu gihe by’umwihariko muri Nyaruguru hazubakwa iminara 7 mu minsi ya vuba.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyaruguru hari abaturage barenga 318,126, mu gihe ingo zihatuye ari ibihumbi 73,805 ariko muri izo ngo abatunze telefone ni 7,195 gusa.


    Ibyishimo byari byose ku bataruge bo mu karere ka Nyaruguru begerejwe telefone zigezweho zigura ibihumbi 20 Frw gusa

    Bamwe muri bo bahise bazicyura bataha bashimira cyane MTN Rwanda

    Iyi telefone yiswe Ikosora+ igura ibihumbi 20 Frw, ukongeraho 1000 Frw gusa atuma uyiguze abona internet ya 1GB buri munsi, iminota 100, bimara ukwezi kose ndetse n'ubutumwa bugufi 100 nabwo bumara ukwezi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141354/mtn-yegereje-abaturage-ba-nyaruguru-telefone-igezweho-yitwa-ikosora-igura-20000-frw-141354.html

  • Rufonsina na Jojo Breezy mu bahawe ibihembo m… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuwa Gatatu taliki 27 Werurwe 2024 mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Byagombaga kuba taliki 21 ku munsi mpuzamahanga w’Ubusizi, ariko bihuzwa n’uw’Ikinamico usanzwe wizihizwi uyu munsi taliki 27 Werurwe.

    Ibirori byatangiriye mu Murenge wa Karama ahazwi nko ku Ntebe y’Abasizi, ahahoze intebe y’Abasizi ku musozi wa Gacurabwenge aho abakurambere mu busizi bajyaga mu gihe bashaka gukora mu nganzo.

    Aha ku Ntebe y’Abasizi, abaturage bishimiye ibyamamare bitandukanye byo mu buhanzi bw’ikinamico birimo abazwi ku mazina ya ‘Intare y’Ingore’, ‘Rangwida’ na Shyaka wo mu Runana, ‘Maribori’ wo muri Musekeweya, Tuyishime Jadon Fils wo mu Nkera Nyarwanda n’Indamutsa za RBA ndetse n’abandi basuhuje abaturage bo mu murenge wa Karama bari bahateraniye.

    Nyuma yo kuva i Karama ibirori byakomereje mu Ngorondangamurage ya Huye ahagana saa moya z’umugoroba.  

    Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yashimiye ndetse anifuriza abari bitabiriye umunsi mwiza mpuzamahanga w’Ubusizi n’Umuco agira ati: “Ndangira ngo mbashimire cyane ariko mbifurize umunsi mwiza mpuzamahanga w'ubusizu n’ikinamico. 

    Ubwo rero inteko y'umuco twishimiye kubakira hano muri iyi Ngoro yamateka y'imibereho y'Abayanyarwanda. Ubusizi n'ikinamico ni ingeri z'ubuhanzi ni ingeri z'ubuvanganzo by'umwihariko twe dukunda cyane mu nteko y'umuco kubera ko usanga ari ingeri zijyanye n'ibyifuzo dufite byo kuvoma mu muco, kuvoma mu murage n'amateka”.

    Yavuze ko hari ibibazo bahura nabyo by’ukuntu ubuhanzi butera imbere ariko bukagendana n’Isi igezweho bigatuma umuco usigara. Ati: “Bimwe mu bibazo duhura nabyo, hari ubuhanzi dufite bugenda butera imbere ariko wareba neza ugasanga ni bwabuhanzi burimo buragendana n'Isi igezweho. 

    Wa muvuduko uriho ukabona n'ubundi kuvoma mu murage n'umuco Nyarwanda biragenda buhoro ahubwo ukabona gutira imico yo hanze aribyo byihuta. 

    Niyo mpamvu mu nteko y'Umuco, mu bukangurambaga dukora, ntabwo duhwema kwibutsa cyane cyane abahanzi bakiri bato kujya bibuka kuvoma mu murage ariko kubera ko n'ubundi umurage n'umuco ari ikintu kigenda gikura nabyo ni byiza kugenda umuntu atira no hanze no kwihangira ibijyanye n'umwimerere wacu”.

    Ambasaderi Robert Masozera yakomeje avuga ko ubuhanzi buvura ndetse mu mateka bukaba bwaratabaye mu rugamba rwo kwibohora aho urubyiruko rwabaga mu buhunzi rugatangira gufata imico y'ibindi bihugu ariko ababyeyi babibonye mu kintu bifashishije cyane hakab harimo ikinamico kugira ngo bongere babakundishe u Rwanda. 

    Yanavuze ko kandi mu rwego rwo guha ubuhanzi agaciro hari minisiteri ibushinzwe icyo kikaba ari ikimenyetso ndetse anavuga ko mubuhanzi usanga ibibazo bahura nabyo ari bimwe cyane cyane ibyamikoro ariko bikaba bimaze kugaragara bityo Minisiteri ikaba ifite gahunda yo kuzagenda ibikemura. 

    Nyuma hahise hatangira gutangwa ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye;

    Abegukanye ibihembo mu bwoko bw’urwenya bwa Stand up comedy, mu bakobwa ni Kaduhire Ernestine naho mu bagabo ni Mpazimpaka Japhet.

    Igihembo cy’Umunyarwenya ukizamuka cyahawe ni Ndihokubwayo Jean Bosco.

    Abahize abandi mu rwenya rusanzwe, mu bagore ni Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina. N’amarangamutima menshi yavuze ko yishimiye ko yegukanye igihembo cya 3,ashimira abamushyigikiye anavuga ko iyo umuntu akora nta shimirwe acika intege ariko akaba agiye gukora birushijeho.

    Mu bagabo cyegukanwe na Nkumdabose Emmanuel 

    Abegukanye ibihembo mu mbyino zigezweho, mu cyiciro cy’Itsinda cyegukanwe na Incredible Kids Academy,mu bakobwa cyegukanwa na Uwimana Shakira naho mu bagabo ni Joseph Murego uzwi nka Jojo Breezy mu gihe  Uwa Divine yegukanye icy’umubyinnyi ubikunda ndetse akaba anabimazemo igihe.

    Mu cyiciro cy’abasizi, Umusizikazi wahize abandi ni Kibasumba Confiance naho Umusizi ni Tuyisenge Olivier mu gihe Igihembo cy’umusisikazi ubikunda ndetse akaba anabimazemo igihe cyahawe Maniraguha Carine.

    Mu bakina ikinamico za Radiyo, mu bakobwa cyegukanwe na Ingabire Mimi Marthe wamamaye nka Maribori muri Musekeweya naho mu bagabo ni Twagirayezu Evaritse.

    Muri rusange Uwimana Shakira wari wegukanye n’ubundi icy’umubyinnyi mwiza mu bakobwa niwe watwaye icyuwakunzwe n’abafana kurusha abandi.

    Ibi Ibihembo byatanzwe hashingiwe ku manota 50% yatanzwe n'Akanama Nkemurampaka na 50% yavuye mu majwi y'abatoye haba kuri Internet ndetse n’akoresheje ubutumwa bugufi.

    Abegukanye ibihembo

    Maniraguha Carine wahawe igihembo cy’umusizikazi ubimazemo igihe kandi abikunda

    Twagirayezu Evaritse yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ikinamico za Radiyo mu bagabo

    Tuyisenge Olivier niwe wegukanye igihembo cy’umusizi mwiza kurusha abandi 

    Uwimana Shakira yegukanye igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu bakobwa ndetse akanegukana icy’uwakunzwe n’abafana 

    Uwa Divine yegukanye igihembo cy’umubyinnyi ubikunda ndetse unabimazemo igihe

    Joseph Murego uzwi nka Jojo Breezy niwe wegukanye igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu bagabo kurusha abandi 

    Ingabire Mimi Marthe wamamaye nka Maribori niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagore m ikinanico zo kuri Radiyo 

    Ndihokubwayo Jean Bosco yahawe igihembo cy’umunyarwenya ukizamuka

    Ni ibirori byari biryoheye ijisho ndetse nta rungu ryahabarizwaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141358/rufonsina-na-jojo-breezy-mu-bahawe-ibihembo-mu-birori-byo-kwizihiza-umunsi-wubusizi-nikina-141358.html

  • Etoile de l'Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy'umwaka wa 2024-2024 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024 nibwo hakinwe umukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere cy'Abagabo, kuri Kigali Pele ikipe ya Etoile de l'Est yahatsindiye Gasogi United 1-0.

    Ni umukino wakinwe aya makipe yombi yifuza umusaruro kuri uyu mukino cyane cyane kuri Etoile de l'Est iri kubarizwa ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo kuko kuri ubu mbere y'uyu mukino yari ifite amanota 19 naho Gasogi yari ku mwanya wa 10 n'amanota 29.

    Ikipe ya Gasogi United yari iri mu rugo yatakaje uyu mukino aho yatsinzwe na Etoile de l'Est igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Gabriel Godspower bityo iyi kipe ikomeza kwizera ko yazaguma mu kiciro cya mbere iramutse ikomeje kwitwara neza.

    Iki gitego cyatsinzwe ku munota wa 59 nicyo cyagejeje ikipe yo mu karere ka Ngoma ko mu ntara y'i Burasirazuba ku manota 22 aho ubu irushwa inota rimwe na Gorilla FC izahura an Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Gasogi United yatsindiwe mu rugo igitego kimwe ku busa cyatumye n'ubundi iguma ku mwanya wa 10 aho igifite amanota 29.

    Usibye uyu mukino wakinwe uyu munsi, hari indi mikino izakinwa ku munsi wa 25:


    Kuwa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe 2024:

    Amagaju FC vs Marine FC

    Kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024:
    Gorilla FC vs Police FC
    Kiyovu SC vs Musanze FC
    Mukura VS vs Rayon Sports

    Ku cyumwreru, tariki 30 Werurwe 2024:
    Bugesera FC vs Etincelles
    Sunrise FC vs AS Kigali
    APR FC vs Muhazi United

    The post Etoile de l'Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy'umwaka wa 2024-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/etoile-de-lest-yatsinze-gasogi-united-1-0-yongera-amanota-yayifasha-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere-cyumwaka-wa-2024-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etoile-de-lest-yatsinze-gasogi-united-1-0-yongera-amanota-yayifasha-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere-cyumwaka-wa-2024-2025

  • Diddy ugeraniwe yamaze kugurisha televiziyo y… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umuherwe Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, akaba na rwiyemezamirimo, ibye bikomeje gufata indi ntera nyuma yaho abashinzwe umutekano baherutse gusaka imiturirwa ye ibiri i Los Angeles na Miami, mu gukusanya ibimenyetso by’ibyaha ashinjwa.

    Kuri ubu indi nkuru yongeye guca ibintu kuri uyu muraperi uri kunyura mu bihe bikomeye, ni uko televiziyo ye yitwa ‘Revolt TV’ yamaze kuyigurisha ikaba itakiri iye. New York Times ivuga ko iyi televiziyo iri mu biganza by’undi mushoramari utaratangazwa amazina mu rwego rwo kwirinda ko izina rye rigira aho rihurira n’ibiri kuba kuri Diddy.

    Diddy ushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yamaze kugurisha televiziyo ye

    Muri Nzeri ya 2023 ubwo Diddy yasubizwaga mu rukiko ku nshuro ya Kane ashinjwa gufata ku ngufu nibwo yahise yegura kubuyobozi bukuru bw’iyi televiziyo agasimburwa na Detavio Samuels wungirijwe na Deon Graham. Uyu Samuels ni we wahamirije New York Times ko iyi televiziyo Diddy yamaze kuyigurisha kuwundi muntu utifuza ko amazina ye ajya hanze.

    Yaraherutse kwegura kubuyobozi bukuru bw’iyi televiziyo yaramazeho imyaka 10

    Ni mu gihe TMZ yo ivuga ko Diddy yagurishije Revolt TV mu mpera z’umwaka wa 2023 nyuma y’uko yarasubijwe mu nkiko biturutse ku kuba abafitemo imigabane babyifuzaga ko Diddy atakomeza kuba umuyobozi wayo mu gihe ari gushinjwa ibyaha bikomeye.

    Diddy yari yarashinze televiziyo ya ‘Revolt TV’ mu 2013

    Ibi bimenyekanye mu gihe uyu muraperi ibye bikomeje kuvugwa ko ari iminsi y’igisambo imaze kugera kuri mirongo ine, nyuma yo kuba yaramaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye. Ibi kandi bimenyekanye mu gihe abarimo abahoze ari abakunzi be barimo umuraperikazi Yung Miami bajyanywe mu nkiko bamuzira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141356/diddy-ugeraniwe-yamaze-kugurisha-televiziyo-ye-141356.html