Author: webrwanda

  • Stade 6 zigiye kubakwa kugira ngo zunganire Stade Amahoro itegerejwe na benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe biteganyijwe ko Stade Amahoro izuzura mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2024, Minisiteri ya siporo yatangaje ko hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya siporo by'umwihariko amastade y'umupira w'amaguru.

    Bihaye gahunda yo kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere.

    Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri MINISPORTS, yatangaje ko ubwo iyi stade itegerejwe na benshi izaba yuzuye, hazahita hatangira gahunda yo kubakwa izindi zo kuyunganira.

    Stade mashya ziteganywa kubakwa harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Pele yashyirwa ku rwego rugezweho.

    Bitegekanijwe ko aya mastade yose uko ari atandatu azaba yuzuye yose mu mwaka wa 2030 ujyanye n'icyerekezo cya siporo mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/stade-6-zigiye-kubakwa-kugira-ngo-zunganire-stade-amahoro-itegerejwe-na-benshi/

  • Umu-DASSO witwa Gasongo yasanze Abanyerondo ku kagari arabapfukamisha, abategeka kumanika amaboko ubundi arabakubita abagira intere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga abaturage baratabariza abanyerondo babiri Sillas na Gaspard bakubiswe na DASSO witwa Gasongo akabagira intere.

    Aba banyerondo babiri bakubitiwe ku biro by'akagari ka Gitisi ubwo bari bacunze umutekano.

    Ubwo umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru yageraga mu rugo rwa Sillas, yasanze uyu mugano yakubiswe bikomeye ku buryo atabasha kugenda cyereka yifashishije ikibando.

    Uyu Sillas yabwiye umunyamakuru ko DASSO witwa Gasongo yabasaze bacunze umutekano we na mugenzi we Gaspard, aza ababwira amagambo mabi, abategeka gupfukama bakamanika amaboko, batabikora akica umwe, ngo dore ko anashinzwe kwica agakiza.

    Bamubajije icyo abahoro yababwiye ko nibadakora ibyo ababwiye , arafata umwe akamuheze umwuka.

    Aba bagabo ubwo bakubitwaga, umunyamabanga nshingwa bikorwa wa kagari ka Gitisi yari ahari ari mu biro ndetse akumva bataka batabaza ariko avunira ibiti mu matwi arabareka barakubitwa.

    Abaturage bakomeje gusaba inzego z'umutekano ko zakurikirana uyu mugizi wa nabi agashyikirizwa ubutabera agahanwa bikabera abandi urugero.

    Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha umuyobozi w'umurenge yanze kwitaba telefone, n'ubutumwa yamwoherereje arabusoma ntiyabusubiza.

    Source : https://yegob.rw/umu-dasso-witwa-gasongo-yasanze-abanyerondo-ku-kagari-arabapfukamisha-abategeka-kumanika-amaboko-ubundi-arabakubita-abagira-intere/

  • Miss Belgique Kenza Ameloot yiyibukije ibihe… – #rwanda #RwOT

    Miss Kenza Ameloot wanditse amateka akomeye yo kuba umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Bubiligi, yifashishije amafoto yafashe ubwo aheruka mu Rwanda akagirana ibihe byiza n'umukunzi we, Seppe D'Espallier, maze amwifuriza isabukuru nziza.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Ameloot yagize ati: 'Isabukuru nziza ku nshuti magara/ umukunzi wanjye. Nsubije amaso inyuma mu bihe byiza nagiranye nawe mu ruzinduko twakoreye mu Rwanda.'

    Umukunzi wa Kenza Johanna Ameloot wujuje imyaka 25 uyu munsi, asanzwe ari umukinnyi w'umupira wa Basketball ukinira ikipe Telenet Antwerp Giants.

    Miss Ameloot yaciyen aka gahigo, nyuma y'imyaka 24 nta munyarwandakazi wegukana ikamba rya nyampinga mu bihugu by’imahanga, dore ko uwabiherukaga ari Sonia Rowland wabaye Miss France mu 2000.

    Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi byabereye mu gace ka Adikerke de Panne, mu nzu y'imyidagaduro ya Proximus Theater, mu ijoro ryo ku itariki 24 Gashyantare 2024.

    Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yabaye ‘Miss Belgique 2024’ ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza ngarukamwaka.

    Kenza Ameloot wabaye w’imyaka 21 wabaye Miss Belgique 2024, abyarwa n’umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe, Kenza asanzwe ari umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

    Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n'ayisumbuye, kuri ubu akaba ari umunyeshuri mu ishami ry'ubucuruzi mpuzamahanga, akaba n'umunyamideli wabigize umwuga.

    Mu Kwakira kwa 2023 nibwo Kenza Ameloot uheruka mu Rwanda nk’uko yabyerekanye mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abantu basaga ibihumbi 14.

    Reba amwe mu mafoto ashimangira urukundo rwa Miss Belgique Kenza Amaloot n’umukunzi we wizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi: 










    Ku munsi w’abakundana




    Seppe D’Espallier ni umukinnyi ukomeye wa Basketball






    Umunyarwandakazi Miss Kenza Johanna Ameloot yaciye agahigo ko kuba Nyampinga w’u Bubiligi


    Miss Belgique n’umubyeyi we 


    Miss Ameloot asanzwe ari umunyamideli



    Miss Belgique yifurije isabukuru nziza umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141307/miss-belgique-kenza-ameloot-yiyibukije-ibihe-yagiranye-numukunzi-we-mu-rwanda-amwifuriza-i-141307.html

  • Urwandiko rwa HIRWA Bruce rusaba guhinduza am… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa HIRWA Bruce mwene Bimenyimana Philippe na Niyitegeka Victoire, utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo HIRWA Bruce, akitwa BIMENYIMANA HIRWA BRUCE lan mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry’umuryango.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141302/urwandiko-rwa-hirwa-bruce-rusaba-guhinduza-amazina-141302.html

  • Itangazamakuru ryarabeshywe cyangwa yari Deal… – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yari akubiyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba byarashimangiwe na The Ben ubwe nk'aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu hatandukanye bityo ko nabo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri Basketball y'u Rwanda.

    The Ben yari yavuze ko na mbere y’uko asinyira gukorana n’iyi kipe, yari asanzwe ari umukunzi w’imikino.

    The Ben yari yagize ati “Mbere na mbere ndi umukunzi w'imikino byumwihariko Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana, bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza bafite niko guhita nemera gukorana na bo.'


    Icyakora usibye ibyabere muri icyi cyumba, amasezerano y’imikoranire ku mande zombi yarategerejwe iburirwa irengero.

    The Ben agaragaza ishyirwa mu  bikorwa byayo, yaryumyeho ndetse na Mutabazi James nyiri iyi kipe aryumaho ku buryo ntawe uzi aho aya masezerano yarengeye.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda ubarizwa mu gisata cy’imikino, Ishimwe Olivier Ba, yavuze ko yakurikiranye iby’aya masezerano ariko akabura The Ben mu bikorwa by’iyi kipe.

    Yagize ati “Erega biriya bintu ni ukudutekera umutwe, amasezerano ya The Ben na Orion Basketball Club y’imyaka itanu yarangiye uriya munsi asinywa. Mu byo The Ben yari gukora na kintu na kimwe yakoze, nta The Ben mu kibuga, nta The Ben ashyigikira Orion. Mbese nta The Ben mu mikino”.


    Oliveir avuga ko hashobora kuba harabayeho ubwumvikane ku mande zombi, bakanzura kubeshya itangazamakuru.


    Ati “The Ben na Mutabazi birashoboka ko baba barumvikanye ikiraka cy’uwo mwanya, bakanzura kubeshya ko basinye imyaka itanu kugirango iyo kipe ivugwe cyane ko yari nshya. Cyangwa se The Ben akaba yaratekewe umutwe.


    Gusa nawe nubwo yaba yaratekewe umutwe, yari kujijisha akubaha izina rye, akamamaza iyi kipe niyo cyaba icyumweru kimwe none yarushye agitangira”.

    Ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugisha buri umwe yaba The Ben cyangwa se Mutabazi James wa Orion Basketball Club, ntago Telefone zabo zabashije kuboneka ku murongo. Icyakora turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

    Amasezerano yaba bombi abaye agihari, yakabaye agiye kugera muri kimwe cya kabiri cyayo kuko hashize imyaka ibiri, hari kuba hasigaye itatu.

    Amasezerano ya The Ben na Orion BBC yaheze mu kirere 

    The Ben ubwo yerekanwaga nk’ugiye kwamamaza ibikorwa bya Orion BBC

    “>Reba ikiganiro kigaruka kuri aya masezerano

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141304/itangazamakuru-ryarabeshywe-cyangwa-yari-deal-urujijo-ku-masezerano-ya-the-ben-na-orion-141304.html

  • Umusore yibye moto maze bamutereza umupfumu Salongo birangira ayijyanyeyo ayisunika yuzuyeho inzuki – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata haravugwa inkuru y'umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

    Byabaye ahagana saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Salongo.

    Uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y'uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

    Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yibye-moto-maze-bamutereza-umupfumu-salongo-birangira-ayijyanyeyo-ayisunika-yuzuyeho-inzuki-amafoto/

  • Dore impamvu umugeni wa kera n’umusore mbere yo Kuryamana mw’ijoro rya mbere ry’ubukwe bacyiranaga ivumbi rigatumuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muco wakera usa naho ugenda ukendera byari ihame y'uko umusore n'umukobwa mw'ijoro bamaze gukora ubukwe mbere yo gukora imibonanompuzabitsina byasabaga ko umusore akirana n'umukobwa paka amurushije intege akabona ku mwemerera ko baryamana.

     

    Ibi ninabyo byakururaga abantu cyane cyane abakiri bato ngo baze kumva ko umusore yashoboye umukobwa ikigikorwa cyitwaga gutora ubusurira .

     

    Impamvu yabyo rero akenshi wasangaga ari ubwambere umukobwa agiye kurongorwa rero ugasanga arabitinya bigatuma babanza gucyiranira ku buriri gusa hari na bavuga ko wari umuco wa kinyarwanda no mu rwego rwo kureba ko umugabo umukobwa ashatse azabasha kurinda no ku gutunga urugo kuko hari naho bibazaga bati umugabo utashobora umugore yatunga urugo gute?.

     

    Rero iyo urebye impamvu ubu bidakorwa usanga n'ubundi umukobwa n'umusore bajya gushakana amabanga y'abashakanye barayabayemo inzobere cyane ko bigoranye kubona umukobwa n'umuhungu bakundana ngo bihangane bageze igihe cy'ubukwe bataryamana.

     

    Ibirero usanga biteye impungenge cyane kuko usanga bigira nu ruhare runini mu gusenyuka kw'ingo muri iki gihe Kandi zigasenyuka zitamaze igihe kinini Kubera ko usanga umuntu ajya gushaka yarakundanye n'abantu benshi kandi rimwe na rimwe barana ryamanyeho bityo rero ugasanga umugabo umwe cyangwa umugore umwe nta cyibanyura bagahitamo no gushakira ahandi

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-umugeni-wa-kera-numusore-mbere-yo-kuryamana-mwijoro-rya-mbere-ryubukwe-bacyiranaga-ivumbi-rigatumuka/

  • Ubutumwa bugenewe buri muntu wese utega imodoka rusange akoresheje ikarita ya ‘Tap and go’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwagiriye inama abatega imodoka rusange bakoresha amakarita azwi nka 'tap and go'.

    RURA yagize iti 'Genzura neza ko amafaranga washyize ku ikarita yawe y'urugendo yagiyeho wifashishije imashini ziri iruhande rw'aba agents bashyira amafaranga ku makarita muri gare.'

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-bugenewe-buri-muntu-wese-utega-imodoka-rusange-akoresheje-ikarita-ya-tap-and-go/

  • Turashimira SKOL- Rayon Sports WFC yavuze imy… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru twasoje, ni bwo ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe yari yambuye AS Kigali yari yaragize icyayo. Ni igikombe Rayon Sports yegukanye mu mwaka wayo wa mbere, ndetse bikaba ibintu bidakunze kubaho ku Isi ko ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere igahita yegukana shampiyona.

    Nka InyaRwanda, twashatse gusangiza Abanyarwanda abarangamutima y’abakinnyi b’iyi kipe ndetse no ku rugendo rwayo kugera aho yegukanye iki gikombe, ariyo mpamvu kuri uyu wa Kabiri twasuye iyi kipe ku myitozo yazo mu Nzove.

    Ubwo twaganiraga n’abakinnyi, twahereye ku bakinnyi batangiranye n’iyi kipe, aho Sifa Uwanyirigira yatangiye atubwira ko bitari byoroshye ubwo ikipe yashingwaga.

    Yagize ati: “Intangiriro zo ntabwo zijya zoroha, twatangiye turi abakinnyi benshi, abakinnyi bamwe bakaza bakagerageza bikanga, abandi bagatsinda, ukabona bamwe bafite ubushake abandi ntabwo bafite. Twatangiye dufite abakinnyi hafi 50 kandi abenshi bari abana bato ku buryo twumvaga kuzatwara igikombe bizatugora”. 

    Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo ikorera ku kibuga cyo ku Ruyenzi, nyuma yimikira mu Nzove 

    Arakomeza ati “Rayon Sports yatangiye abakinnyi bakuru turi 3 gusa ndetse twafatanyije n’abandi bari basanzwe, twitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse turayitwa, gusa dutsindirwa ku gikombe cy’Amahoro. Ntabwo twacitse intege kuko twakomeje guhatana tuza mu cyiciro cya mbere duhangana na AS Kigali WFC none byarangiye tuyitwaye igikombe cya shampiyona.”

    Tariki 8 Nyakanga 2022 ni bwo hatangajwe ko hagiye kubaho Rayon Sports y’abagore, ibi bikaba byaravuzwe ubwo SKOL yasinyaga amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, amasezerano y’imyaka 3 yari agizwe na Miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda harimo igice cy’amafaranga agomba kujya mu ikipe y’abagore.

    Uwase Andersène wari kapiteni ubwo Rayon Sports yashingwaga, avuga ko bishimiye kwegukana shampiyona kandi ko biteguye guhangana na APR WFC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere. 

    Yagize ati: “Twiteguye guhangana na APR WFC kuko ni byo tuba dushaka. APR WFC nayo nize duhangane bumve. Iki gikombe twegukanye twaragikoreye, ni urugendo rwatugoye kuva ikipe yashingwa, niyo mpamvu twiteguye kuzahangana n’ikipe iyo ariyo yose.”

    Neza wari kapiteni wa Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri, ahabwa igikombe bari bamaze kwegukana 

    Sifa kandi yagarutse ku buryo ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na SKOL bubitaho buri munsi. Yagize ati: “Ikintu nzi neza ni uko batuba hafi umunsi ku munsi, igishoboka cyose baragikora kugira ngo natwe tugere ku ntego zacu, haba muri SKOL ndetse n’ubuyobozi bwacu batwitaho ntacyo twabashinja.”

    Tariki 14 Gicurasi 2023, nta n’umwaka uciyemo iyi kipe ya Rayon Sports WFC ishinzwe yahise yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe, abenshi batangira kuvuga ko iyi kipe izatanga akazi nk’uko bari baje babyivugura.

    Rwaka Claude utoza iyi kipe yatangaje ko yanyuzwe n’imiyoborere y’iyi kipe biri no mu bituma igera ku musaruro byihuse. Yagize ati: “Ubundi ntabwo bisanzwe bibaho ko ikipe iva mu cyiciro cya kabiri igahita yegukana igikombe cya shampiyona. 

    Ni ubuyobozi bwa Rayon Sports by’umwihariko Perezida ndetse n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe. Uruganda rwa SKOL turarushimira cyane ku bihembo baduha bituma dukora cyane kandi ikipe ya Rayon Sports y’abagore baradufasha cyane.”

    Tariki 30 Mata 2023 ni bwo Rayon Sports WFC yamenye ko yazamutse mu cyiciro cya mbere ndetse ikaba yari igifite imikino yo gukina 




    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cyayo mu mukino wa nyuma izakiramo Fatima WFC 


    VIDEO & PHOTOS: Eric Munyantore – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141287/turashimira-skol-abakinnyi-ba-rayon-sports-wfc-bavuze-imyato-ubuyobozi-bwabafashije-kweguk-141287.html

  • StarTimes yazaniye poromosiyo abakiriya bayo… – #rwanda #RwOT

    Ubu uragura abonema y'ukwezi kuri bouquet usanzwe ugura, uhite uhabwa iyisumbuyeho. Abasanzwe bagura bouquet yo hejuru,'Unique/Super' bahita bahabwa iminsi 3 y'inyongera.

    Hamwe n’iyi poromosiyo yihariye, ushobora kwishimira ibintu byabonekaga kuri bouquet zihenze ku giciro gito. Shyira aya mataliki ku ngengabihe yawe mu gihe iyi mikino ishimishije izagaragara kuri bouquet zacu mu gihe cya pasika:

    Taliki 30 Werurwe: FC Bayern München izakina na Borussia Dortmund

    Ni ‘Derby’ ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ya Bundesliga, ni umukino w’ingirakamaro buri mwaka muri Bundesliga.

    Taliki 31 Werurwe Saa15:00: Mukura VSna Rayon Sports

    Ni umukino ukomeye hagati y'ikipe iri ku mwanya wa 2 n’ikipeiri ku mwanya wa 4 muri Primus National League. Impande zombi zizarwanira kwegukana amanota 3 kugira ngo zizamuke ku mwanya.

    Taliki 31 Werurwe Saa15:00: APR FC izakina na Muhazi United FC, Ikipe iri ku mwanya wa 1 ku rutonde rw'amakipe yitabiriye shampiyona y'u Rwanda izahura n'ikipe iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa Primus National League. Mu mpera z’iki Cyumweru, amaso yose azaba kuri Magic Sports gusa kuri StarTimes.

    Taliki1 Mata: Al Ahli na Al Ittihad

    Ni mukino ukomeye hagati y’abakinnyi bakomeye muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite, Riyad Mahrez na Roberto Firmino na Karim Benzema na N’Golo Kanté.

    Taliki 2 Mata: Juventus na Lazio

    Taliki ya 6 Mata: Borussia Dortmund na VfB Stuttgart

    Iyi promosiyo ihagarariwe na shene ziherutse gutangizwa za STMovies na ST Toons, StarTimes yiteguye gushimisha abagize umuryango wawe ku bintu bitandukanye. Ntucikwe na filime zikurikira hamwe na serie zitandukanye zizanyura ku ma shene yacu:

    Spider-Man : Far from Home, izanyura kuri ST Movies taliki ya 30 Werurwe Saa21:35 z’ijoro. Muri iyi filime nyuma y'ukwihorera: Endgame (2019) na Spider Manbahura n’ingorane nshya mu isi iteka ryose bitewe n'ibyabaye kera.

    The Iron Heart

    Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki ya 6 Mata kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru19:50 z’umugoroba.

    Nyuma ya Brothers mwakunze muri benshi, The Iron Heart nayo yahageze irimo imirwano n'iperereza ridasanzwe kugira ngo hashyirwe hasi abagizi ba nabi barimo n'abakomeye.

    Dirty Linen

    Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki 28 Werurwe kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru saa 20:40 z’umugoroba.

    Muri iyi filime, umukozi wo mu rugo, umushoferi, hamwe n'abagore babiri bamesa bo mu muryango ukize, w'icyubahiro, bagiye baburirwa irengero umwe kuri umwe nta kimenyetso. Nyuma y'imyaka, abakozi 4 b'abanyamuryango babo bishwe ndetse n’inshuti zabo bajya kwihorera muri uwo muryango ukomeye.

    Hariho kandi ibyagenewe abana bizajya bibafasha mu biruhuko nka:

    Ben 10, izajya inyura kuri Boing buri munsi Saa Saba n’igice.

    Buri munsi kurikira Ben Tennyson w’imyaka 10 wavumbuye isaha itangaje imwemerera guhinduka mu binyabuzima 10 bidasanzwe.

    Boonie Bear-The adventures izajya inyuza inkuru kuri ST Toons buri munsi Saa19:45 z’umugoroba

    Filime zacu zishimije nka “Roop” iri mu Kinyarwanda buri munsi Saa 17:00 kuri Ganza TV, amakuru y'iwacu n’ibiganiro byiza kuri RTV, Ishusho TV, Flash TV n'ibindi byinshi.

    Iyi Pasika yigire igihe cy’imyidagaduro idashira n'ibihe bitazibagirana hamwe na StarTimes ugura ifatabuguzi ryawe rya televiziyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141274/startimes-yazaniye-poromosiyo-abakiriya-bayo-mu-bihe-bya-pasika-141274.html