Author: webrwanda

  • Imishinga ikomeye ya Angel Karungi, umunyarwa… – #rwanda #RwOT

    Umurungi Aimee Angel ni umunyarwandakazi ukiri muto utuye mu Mujyi wa Kigali, Kimihurura. Ni umukobwa wihebeye ikoranabuhanga, akaba umukristo usengera muri Grace Room Minister iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi.

    Ikoranabuhanga riri mu maraso ye kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Computer Science’ mu ishami rya ‘Business Information Technology’ yakuye muri Kaminuza ya Gitwe y’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

    Karungi afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) yakuye muri East Africa University. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015, naho kaminuza ayisoza mu mwaka 2019. Nyuma yaho yahise akurikizaho Master’s.

    Mu Rwanda, yakoreraga IT kuri CHUB (Center Hospital University Butare), ubu ari gukorera muri OSHIL LDT aho bakora imishinga y’ikoranabuhanga, bagategura ibikorwa binyuranye (Events) ku mashusho n’amajwi (Sound), bakaba bakorera muri Kicukiro Building Innovation.

    Kuri ubu Angel Karungi ari kubarizwa mu Bushinwa mu Nama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga “2024 Product Manager Training Program International Class” yateguwe na kompanyi ya ITC, ikaba igamije kurema ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga (Trust Creation).

    Ni inama ikomeye yitabiriwe n’abagera kuri 105 mu bihugu 34 byo ku migabane itandukanye. Yatangiye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 kugeza kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024. Yabaye ikurikirana n’indi yahuje aba CEO barenga 500 bo mu bihugu bitandukanye.

    Angel Karungi mu bitabiriye inama mpuzamhanga ya ITC

    Angel Karungi, umunyarwanda wa mbere witabiriye iyi nama, yabwiye inyaRwanda ati “Byaranshimishishe nk’umukobwa kwibona ahantu hateraniye ibihugu 34 byo ku migabane itandukanye noneho kuba ndi umunyarwandakazi byabaye akarusho kuko byatumye nshyiramo imbaraga nyinshi nk’uhaje bwa mbere.”

    Yavuze ko yishimiye cyane kumenyekanisha igihugu cye cy’u Rwanda dore ko hari benshi bamubwiye ko ari ubwa mbere bumvise u Rwanda hakaba n’abarwitiranyaga na Luanda – umurwa mukuru wa Angola. Yishimiye kandi guhabwa igihembo, ati “Bampaye n’igihembo cy’umushinga mwiza wo gufasha abafite ubumuga mu kwivuza (Customer care)”.

    Umurungi Aimee Angel ari we Angel Karungi avuga ko muri iyi nama y’ingirakamaro yungukiyemo byinshi bizamufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye. Ati “Nungukiyemo ibitekerezo ku mishinga yanjye, isoko ry’ibikorwa byo guhanga udushya (Innovation) kuri ICT, amasezerano y’ubufatanye na ITC n’ubumenyi bwimbitse ku ikoranabuhanga”.

    Byanyuze mu yihe nzira kugira ngo Angel Karungi yitabire iyi nama mpuzamahanga?

    Angel Karungi yavuze ko yaje kumenya amakuru ko hari inama igiye kubera mu Bushinwa, izaba yiga ku ikoranabuhanga yihebeye, niko gukora ikizamini, anatanga imishinga ye, biza kurangira imishinga ye isamiwe hejuru n’abategura iyi nama, bamwemerera kuzitabira.

    Uyu mukobwa w’intiti mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yahise ashaka itike n’ibindi bicye by’ibanze na cyane ko amafunguro n’amacumbi biri mu nshingano z’abateguye iyi nama. Ati “Nakoze ikizamini ndatsinda, bashima n’imishinga yanjye bantumaho (Invitation letter)”.

    Angel Karungi yabwiye inyaRwanda ko imishinga ye yamuhesheje amahirwe yo kwitabira iyi nama yo ku rwego mpuzamahanga yanazamuriyemo ibendera ry’u Rwanda “ni uburyo twajya tugura umuriro ukabwirwa ko wishyuye, meter ikijyanamo mu buryo bwa Digital”.

    Ni ikoranabuhanga ryakorohereza abanyarwanda basiragira bagura umuriro w’amashanyaraza kuko ubusanzwe iyo uguze umuriro, baguha imibare (Token) ushyira muri Kashi Pawa, ariko ubu buryo bwa Karungi bwo, umuriro uzajya uhita wijyanamo ukimara kuwugura.

    Ati “Undi mushinga ni uburyo bwa Sofia zajya zifasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutabona, uburyo bwo kubayobora kwa muganga harimo machine zivuga byibura Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda zinerekana amashusho”.

    Asobanura ko byafasha abatabona kubona serivisi zihuse kwa muganga, kuko ubusanzwe hari abagorwa no kubona ubayobora n’uko bafashwa na muganga. Ni umushinga washimwe cyane na ITC iteguta iyi nama, bituma bamuha igihembo cy’umushinga mwiza.

    Uyu mukobwa avuga ko imishinga ye iramutse ibonye abaterankunga byafasha u Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere mu ikoranabuhanga kuko byakwihutisha serivisi, hakabaho igabanuka ry’ibiciro, gukoresha igihe neza, kujyana n’igihe no gutanga serivisi nziza.

    Nyuma yo kuva muri iyi nama, ikintu cy’ibanze agiye gukora akigera mu Rwanda ni ugukomeza imishinga ye akanegera bimwe mu bigo nk’iby’ingufu z’umuriro hakabaho kuzuzanya kuri ‘Data information’. Yasabye urubyiruko gukunda “iterambere rugiramo uruhare nka ba nyiri u Rwanda ruzaza, bakore nk’abato banubaha Imana mu mirimo bakora”.

    ITC yashinzwe mu 1993, ikaba ifite icyicaro i Guangzhou mu Bushinwa. Ifite inyubako 4 z’ibiro, ibigo 6 bya R&D n’inganda 5. Impamvu ikomeye ya R&D ni ubushobozi bwo gukora, aho baha abakiriya ibicuruzwa byizewe bifite ireme ryiza kandi bitangwa ku gihe. Batanga kandi amahugurwa, ubucuruzi, na serivisi za OEM na ODM.

    Umushinga we wahawe igihembo muri iyi nama ya ITC

    Angel Karungi niwe munyarwanda wa mbere witabiriye inama ya ITC

    Angel Karungi mu barenga 100 bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikorarabuhanga

    Angel yishimiye cyane kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga

    ITC imaze imyaka 30 kuva ishinzwe ikaba ifite icyicaro mu Bushinwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141352/imishinga-yafashije-angel-karungi-kuba-umunyarwanda-wa-mbere-witabiriye-inama-mpuzamahanga-141352.html

  • Impuruza ku bakoresha iPhone bari mu bashobor… – #rwanda #RwOT

    Urubuga macrumors.com rwatangaje ibi, rugaragaza ko ibitero nk'ibi (Phishing attacks) bikomeje kugabwa ku bafite ibikoresho bya Apple by'umwihariko abakoresha telephone za iPhone, mudasobwa za Mac ndetse n'amasaha y'uru ruganda azwi nka Apple Watch, aho bohererezwa ubutumwa bwinshi kandi buzira rimwe (multi-factor authentication messages) bubasaba guhindura ijambo-banga rya konti zabo za iCloud.

    Uku kuboherereza ubu butumwa bwinshi icyarimwe, abagaba ibi bitero ngo bibafasha kumvisha ufite cya gikoresho cya Apple ko akwiye gukora ibyo bamusabye atazuyaje maze agahindura rya jambo-banga ari nabyo bibafasha kubona uko binjira muri ya konti ya icloud bakabasha gukuramo amakuru yose bashaka ndetse no gukora gukora ibyo bashaka byose haba muri telephone, mudasobwa n'ibindi byose bikoresha ya konti ya icloud.

    Uko wamenya niba wagabweho ibi bitero

    Kugira ngo umenye neza ko ibi ari ibitero by'ikoranabuhanga, uzasanga bwa butumwa bwaje ari bwinshi cyane ku buryo nta kindi kintu wakora kugeza igihe ubashije guhakanira (dismiss) bwa butumwa uko bwaje kandi ku bikoresho byose bikoresha konti yawe ya iCloud.

    Uwitwa Parth Patel, umwe mu bagabweho ibi bitero, yavuze ko byamusabye guhakanira (dismiss) ubutumwa burenga ijana yari yohererejwe akanda ku ijambo rigira riti 'Don't Allow'. Nyuma yo gukanda iryo jambo muri izo nshuro zose, ngo nibwo Patel yabashije kongera gukoresha igikoresho (device) cye nk’uko bisanzwe.

    Nyuma yo kuguha ubu butumwa, uwagabye ibitero ahita aguhamagara akoresheje numero yiyitirira ko ari iyo mu ruganda rwa Apple, hanyuma wamwitaba akakubwira uburyo konti yawe iri mu kaga kubera ibitero yagabweho, maze akagusaba kumuha amakuru y'ibanze kugira ngo agufashe guhagarika ibyo bitero.

    Ntabwo harasobanuka neza inzira abagaba ibi bitero bacamo kugira ngo babashe kohereza ubu butumwa bw'urudaca ku bafite ibikoresho bya Apple, gusa bigaragara nk'aho hari uruhurirane rw'amakosa aba yabayeho bikaba byatuma hari abashobora kwinjira mu mikorere (System) ya Apple kugera ku rwego rwo koherereza ubutumwa abafite ibikoreshoo by'urur ruganda.

    Inama ku bafite ibikoresho bya Apple

    Abafite ibikoresho bya Apple barasabwa gutuza no kwirinda kugira uwo baha amakuru yihariye ajyanye na konti zabo za iCloud n'ubwo byaba bigaragara ko ashobora kuba aturutse ku ruganda rwa Apple. 

    Nta na rimwe biba byemewe ko usangiza umuntu awo ari we wese kode ikoreshwa rimwe (one-time code), ndetse n'uruganda rwa Apple ubwarwo ntirujya rusaba abakiliya bayo kode iyo ariyo yose.

    Abakoresha ibikoresho bya Apple basabwe kuba maso kuko hadutse abatekamitwe

    Umwanditsi: Justin Kayiranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141347/impuruza-ku-bakoresha-iphone-bari-mu-bashobora-kugabwaho-ibitero-byikoranabuhanga-141347.html

  • Perezida Kagame mu bazayobora Inama Mpuzamaha… – #rwanda #RwOT

    Inama Mpuzamahanga y'uyu mwaka ya 'Global Citizen NOW' igamije gushyira iherezo ku kibazo cy'ubukene cyugarije isi, izaba ku ya 1 n'iya 2 Gicurasi 2024 ibere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nama y'ibgirakamaro izamara iminsi ibiri, igiye guhuza abayobozi bo hirya no hino ku Isi mu birebana na politiki, imyidagaduro, itangazamakuru, abagiraneza, abashinzwe gukora ubuvugizi, ndetse n'abo mu rwego rw'abikorera, aho bazaba biga ku cyakorwa mu rwego rwo kurokora ejo hazaza h'abatuye isi.

    Mu bayobozi bakomeye bazitabira iyi nama, harimo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Minisitiri w'Intebe wa Antigua And Barbuda Gaston Browne;

    Minisitiri w'Intebe wa Bahamas Philip Davis, umugore w'umukuru w'igihugu wa Brazil Janja Lula Da Silva, Hugh Jackman, umwanditsi w'ibitabo akaba n'umukinnyi wa filime Danai Gurira, Anitta, umukinnyikazi wa filime Dakota Johnson, Michelle Yeoh, Hans Vestberg, Nir Bar Dea, n'abandi.

    Ahanini muri iyi nama hazibandwa cyane ku bitekerezo bitanga umuti wihuse ku cyakorwa ngo nibura buri wese utuye isi abashe kubona ibintu by'ibanze mu buzima birimo ibyo kurya, uburezi, uburyo bwo kwivuza, amashanyarazi n'ibindi, guhanga udushya, ihindagurika ry'ikirere, iterambere ry'ubukungu kuva ku muturage kugera ku gihugu, guhanga imirimo n'ibindi.

    Abanyapolitiki bazayobora inama y'uyu mwaka harimo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Minisitiri w'Intebe wa Antigua And Barbuda Gaston Browne, Minisitiri w'Intebe wa Bahamas Philip Davis, uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Suwede Stefan Löfven, na Erna Solberg, wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Noruveje.

    Si aba gusa bazayobora iyi nama, kuko no mu zindi nzego zirimo urw'abikorera, urw'abafata ibyemezo bitandukanye, urw'itangazamakuru ndetse n'urw'umuco barahagarariwe.


    Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize



    Icyo gihe baganire ku mukoranire hagati y’u Rwanda na Global Citizen ku gitaramo cya Move Africa cyasize amateka akomeye i Kigali

    Umuyobozi akaba n'uwashinze ikigo cya Global Citizen gitegura iyi nama, Hugh Evans, yagize ati: 'Isi ihagaze mu mayira abiri ariko dufite amahitamo: dushobora kurebera abakene bashonje, bababazwa no kunyura mu biza karemano kandi bakicwa n'indwara zishobora kwirindwa;

    Cyangwa se tugafata ingamba ihamye yo kurwanya ubukene, kurengera umubumbe no guharura inzira igana ahazaza heza. Dufite imbaraga zo kurema impinduka ikomeye muri uyu mwaka, ariko tuzabigeraho gusa ari uko twagize ubutwari bwo guhaguruka tukagira icyo dukora ubungubu.'


    Umukinnyi wa filime Danai Gurira wamenyekanye cyane mu yitwa ‘Black Panther’

    Danai Gurira, wegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime mwiza yagize ati: 'Nabigize inshingano zanjye gukora cyane ngo nzamure amajwi atabasha kumvikana. Nishimiye cyane kuba umwe mu bagize inama y'uyu mwaka ya Global Citizen NOW, kandi ntegerezanije amatsiko kuzaba mu biganiro bitanga ibisubizo byihuse kandi bifatika ku bibazo by'ingutu no gukemura ubusumbane bukabije bwugarije umugabane wa Afurika.'

    Muri iyo nama harimo umuhango wo gutanga ibihembo bya Global Citizen Prize 2024, bihabwa abakoze ibikorwa by'intashyikirwa mu bihugu baturukamo bikagira ingaruka nziza ku baturage baho, haba mu bijyanye n'uburinganire, imihindagurikire y'ikirere, ibiryo nimirire, ubuzima n'inkingo, ndetse n'igihembo cya 'Cisco Youth LeadershipAward,' gihabwa umuntu umwe w'urubyiruko ukomeje kugira isi nziza yifashishije guhanga udushya mu birebana n'ikoranabuhanga. Abatsindiye ibi bihembo bose, bazamenyekanamuri Mata 2024.

    Inama y'uyu mwaka ya Global Citizen NOW iteganijwe kuzabera ahitwa Spring Studios mu mujyi wa New York, yatewe n'ibigo bikomeye ku isi.

    Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bazayobora inama mpuzamahanga irwanya ubukene ya Citizen Global NOW


    Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi nawe ari mu bazayobora iyi nama

    Umuhanzikazi Anitta ukomoka muri Brazil azitabira inama ya Global Citizen NOW 2024  


    Iyi nama igiye kubera i New York ku nshuro ya gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141345/perezida-kagame-mu-bazayobora-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-kurandura-ubukene-izabera-muri-am-141345.html

  • Nyirakuru wa The Ben na Green P yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri arwaye, Yunia Mukangarambe nyirakuru wa The Ben, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ubwo yari ajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Umwe mu bari hafi y’uyu mukecuru, yatangaje ko nyirakuru wa The Ben yitabye Imana mu gitondo cya kare ubwo yari arembye hanyuma bamujyana kwa Muganga agashiramo umwuka atari yahabwa ubuvuzi.

    Kuva yakwitaba Imana muri iki gitondo, nta butumwa The Ben yari yatangaza bujyanye n’uyu mubyeyi witabye Imana kuko atari ko buri wese ahita abona imbaraga zo kugira icyo atangaza mu gihe ari mu gahinda k’ako kanya.

    Uyu mukecuru we yitabye Imana mu gihe n’umwuzukuru we Green P yari ari mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire yituriye i Dubari ari ho ashakira ubuzima nk’abandi bose.

    Mukangarambe Junia witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 werurwe 2024, abyara Mama wa The Ben na Green P.

    Nyirakuru wa The Ben wari usanzwe atuye mu Karere ka Kayonza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141330/nyirakuru-wa-the-ben-na-green-p-yitabye-imana-141330.html

  • Bimwe mu byagendeweho kugira ngo u Rwanda rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe kugera tariki 29, mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’abarimu b’abasifuzi, amahugurwa ari kubera muri Lemigo Hotel. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu bagera kuri 37 barimo abarimu (abahugurwa), ndetse n’abahugura.

    Aya mahugurwa, azaba mu byiciro 2, aho icyiciro cya mbere ari nacyo  cyitabiriwe n’abantu bavuya Igifaransa nyuma hakazahita hakurikiraho abavuga Icyongereza.

    Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunya-Bénin uyobora Komisiyo y'Abasifuzi mu Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, Hugues Alain Adjovi, yavuze ko impamvu aya mahugurwa yahawe u Rwanda ari uko ari igihugu gifite umutekano kandi kimeze neza.

    Yagize Ati'U Rwanda ni Igihugu cy'Amahoro igihugu gifite isuku n'umutekano. Ni Igihugu cyiza. Kuva nagera aha nakiriwe neza, nacungiwe umutekano uko bikwiye. Kigali ni Umujyi mwiza.

    Mugisha Richard Perezida wa FERWAFA wungirije uri mu batangije aya mahugurwa, avuga ko ari ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa.

    Yagize Ati” Ni ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa  n’ubusanzwe nka Federasiyo dusanzwe dufite uko dukorana nabo, gusa kuri ubu biba bihaye amahirwe ko u Rwanda rugira abantu benshi bitabira aya mahugurwa harimo abo FIFA ibisaba, ndetse n’abandi badusaba nk’igihugu cyakiriye tukabemerera.”

    Ayamahugurwa n’ubundi u Rwanda rwagombaga kuyakira mbere ariko habaho ikibazo cya COVID-19 bituma ubu aricyo gihe cyiza cyo kuyakira. Icyiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa cy’abavuga Icyongereza, kizatangira tariki ya mbere kigere tariki 5 Mata 2024 ibyiciro byombi bibe birangiye.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141331/umutekano-kimwe-mu-byatumye-u-rwanda-ruhabwa-kwakira-inama-yabarimu-babasifuzi-ba-fifa-vid-141331.html

  • Pasika yahumuye! Twumvane indirimbo 25 zigaru… – #rwanda #RwOT

    Pasika ni umunsi udasanzwe mu buzima bw’Abakristu, kuko baba bazirikana izuka ry’Umwami wabo Yezu(Yesu) Kristo. Uyu munsi ubanzirizwa n’igisibo kimara iminsi 40, ukaba uzizihizwa ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

    Kimwe n'uko bisanzwe bimenyerewe ko hariho indirimbo zagenewe ibihe bya Noheli n'indi migenzo yose yo muri Kiliziya, amadini ndetse n'amatorero, niko hariho n'indirimbo zifasha abizihiza izuka rya Kristo Yesu/Yezu kwizihiza neza icyo gihe kidasanzwe ndetse gifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.

    Kuri ubu rero harabura iminsi mike cyane ngo Pasika yizihizwe. Niyo mpamvu InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'indirimbo zagufasha kwitegura neza uyu munsi, ari nako urushaho gutekereza ku gisobanuro nyirizina cya Pasika.

    Pasika y’uyu mwaka yanateguweho igitaramo gikomeye cyo kuyizihiza kizabera muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024. Iki gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizaririmbamo Israel Mbonyi, Jehova Jireh choir, Christus Regnt, Alarm Ministries na Shalom choir.

    1.     Uri Uw’igitangaza Yesu — Rehoboth Ministries

    “>

    2.     Golgotha – Besalel Choir

    “>

    3.     Amaraso y’Umucunguzi – Papi Clever & Dorcas

    “>

    4. Pasika, Nyagasani Yezu yazutse – Christus Regnat

    “>

    5.     Umusaraba — Giselle Precious

    “>

    6.     Goligota — El-Shadai Choir

    “>

    7.     Amaraso – James & Daniella

    “>

    8.     Yankuyeho Urubanza — Israel Mbonyi

    “>

    9.     Goligota – Healing Worship Team

    “>

    10.  Munsi y’Umusaraba — Josh Ishimwe

    “>

    11.  Amaraso Yawe -Prosper Nkomezi

    “>

    12. Yatsinze Urupfu – Patient Bizimana ft Fabrice & Maya

    “>

    13. Goligota – Alarm Ministries

    “>

    14. Calvary – Healing Worship Team

    “>

    15. Ku Musaraba – Gentil Misigaro ft Miss Dusa

    “>

    16. Amaraso Yawe – Fortran Bigirimana ft James & Daniella

    “>

    17. Ku Musaraba – Rehoboth Ministries

    “>

    18. Ku Musaraba – Gisubizo Ministries

    “>

    19. I Goligota – Gentil Misigaro

    “>

    20. Ni amaraso yawe Yesu – Aimé Uwimana ft Deborah

    “>

    21. Uwambitswe – Bosco Nshuti

    “>

    22. Ni Muzima — Zikama Trezor

    “>

    23. Alleluya — Salomé Roberto

    “>

    24. Alleluia, Yezu yatsinze urupfu – Chorale Christus Regnat

    “>                                                                                                                                          

      25. Ni Muzima — Chryso Ndasigwa

    “>
                                                                                                                                                                                                                                     “> Kristu wazutse singizwa by Chorale de Kigali   

    “>                                                                                                    

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141329/pasika-yahumuye-twumvane-indirimbo-25-zigaruka-ku-musaraba-nizuka-bya-kristo-video-141329.html

  • Kapiteni wa Rayon Sports muri 3 batemerewe gukina umunsi wa 25 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 25, abakinnyi 3 bayobowe na kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ni bo bagomba gusiba iyi mikino.

    Umukino ubimburira indi, ni uwo Gasogi United igomba kwakiramo Etoile del’Est kuri uyu Kane kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Indi mikino izakomeza ku munsi w’ejo aho Amagaju azakira Marines, ku wa Gatandatu, Mukura VS izakira Rayon Sports ni mu gihe APR FC ku Cyumweru izakira Muhazi United.

    Abakinnyi baterewe gukina umunsi wa 25, ni Muhire Kevin akaba na kapiteni wa Rayon Sports wujuje amakarita 3, Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na Nduwayo Valeur wa Musanze FC bose bujuje amakarita 3 y’imihondo.

    Gahunda y’umunsi wa 25

    Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024

    Gasogi United vs Etoile del’Est

    Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024

    Amagaju FC vs Marines FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024

    Mukura VS vs Rayon Sports
    Gorilla FC vs Police FC
    Kiyovu Sports vs Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024

    Sunrise FC vs AS Kigali
    Bugesera FC vs Etincelles
    APR FC vs Muhazi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-rayon-sports-muri-3-batemerewe-gukina-umunsi-wa-25

  • Bafashwe bagiye kwisayidira! Bamwe mu bakinnyi baciye inyuma abagore ba bo #rwanda #RwOT

    Burya iyo wamaze kumanika akaboko uti nemeye ko runaka ambera umugore, ni uko uba wemewe kuba uwe wenyine, kimwe mu byo abashakanye bapfa ni uko umwe aca undi inyuma, tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bagiye bajya kwisayidira ku ruhande bagafatwa.

    Abakinnyi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kandi ni bamwe mu bakurura igitsina gore, bigatamu rimwe na rimwe bateshuka bakaba baca inyuma abakunzi babo, ariko umunyarwanda yaravuze ‘ngo burya nta mugabo uhazwe n’umugore umwe.’

    Mu Rwanda biragoye ko wawenya ngo runaka yaciye inyuma umugore we, aha akenshi biterwa n’uko bakunda kugira ibanga cyane ndetse Abanyarwandakazi badakunda ko ibintu byabo bivugwa ariko si uko badacibwa inyuma.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi ba ruhago bamenyekanye baciye inyuma abagore babo.

    Olivier Giroud

    Muri 2011 yashakanye na Jennifer Giroud, uyu rutahizamu wa AC Milan mu Butaliyani ukomoka mu Bufaransa, yaje gufatanwa na Celia Kay muri hoteli muri 2014 ndetse yemera n’icyaha asaba imbabazi.

    Mesut Ozil

    Muri 2013 uyu mudage yakundanye n’umuhanzikazi Mandy Capristo ariko baje gutandukana muri 2014 amushinja kumuca inyuma ariko muri 2015 baje gusubirana ariko bongera gutandukana muri 2017 nabwo amushinja kumuca inyuma, nibwo yahise ajya mu rukundo n’umunyaturikiya, Amine Gülşe baje gushakana muri 2019 ubu bafitanye umwana.

    Patrice Evra

    Sandra umugore w’umukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United, Patrice Evra yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yamuciye inyuma n’umunyamideli, Margaux Alexandra.

    Thierry Henry

    Muri 2003 Thierry Henry ufatwa nk’umunyabigwi wa Arsenal yashakanye na Nicole Merry ariko nyuma gato yo kwerekeza muri FC Barcelona muri 2007 yaje gutandukana n’uyu mugore, ni nyuma yo kumushinja kumuca inyuma na Sadie Hewlett. Byatumye uyu mugabo atanga miliyoni 10 z’amadorali zo gutandukana na we.

    Wayne Rooney

    Uyu ni umwongereza wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagiye aca kenshi umugore we bashakanye muri 2008.

    Uyu mukinnyi aheruka gushinjwa guca inyuma umugore we n’umunyamideli Tayler Ryan.

    Ryan Giggs

    Uyu mukinnyi wakiniye Manchester United, amaze imyaka 8 atavugana na nyina, ni nyuma y’uko amenye ko yaciye inyuma umuvandimwe we, Rhodri Giggs. Gusa umugore we Stacey Cooke ntiyamutaye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Bafashwe-bagiye-kwisayidira-Abakinnyi-baciye-inyuma-abagore-babo

  • The Ben mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda The Ben ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko Nyirakuru yitabye Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mubyeyi wari utuye mu Karere ka Kayonza, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024.

    Nyirakuru wa The Ben ubyara nyina, Mukangarambe Yunia, yitabye ubwo yari mu nzira ajyanywe kwa muganga, akaba asize atashye ubukwe bw’umwuzukuru we The Ben washakanye na Pamela.

    Nyirakuru wa The Ben yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-mu-gahinda-gakomeye

  • Rayon Sports imaze gutangaza umubare w’abafana bayo bose bazwi kuva ku rwego rw’akagari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Rayon Sports yatangaje umubare w'abafana bayo bazwi, bamaze kwiyandikisha kuva ku rwego rw'akagari.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, bagize bati 'Tunejejwe no kubamenyesha ko twujuje abakunzi ba Rayon Sports 500 000 biyandikishije kandi batanga umusanzu wo kubaka ikipe yabo binyuze mu mushinga Gikundiro Iwacu mu Kagari.

    Nawe shyigikira uyu mushinga ukanda *702*10# wiyandikishe nk'umunyamuryango w'akagari utuyemo. Umusanzu wawe ukoreshwa mu gutegura ahazaza ha Gikundiro. '

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imaze-gutangaza-umubare-wabafana-bayo-bose-bazwi-kuva-ku-rwego-rwakagari/