Author: webrwanda

  • Bazitwaze inkweto zo guhindura! Gusiba igitar… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro bamwe mu bazataramira abazitabira iki gitaramo ndetse n’abagiteguye bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, bamaze impungenge abazaza kwifatanya nabo kuramya Imana, batangaza ko imyiteguro ijyanye n’aho kizabera mu nyubako ya BK Arena igeze kuri 80/%.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yasobanuye ko kwitabira iki gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” ari ugushyigikira Bibiliya no guhashya ibura ryayo mu Rwanda.

    Asobanura aho izina Ewangelia ryahawe iki gitaramo ryakomotse, yagize ati: “Izina Ewangelia rikomoka ku ijambo Evangelia ryo mu rurimi rw’Ikigiriki risobanuye ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza rero, nta yindi nkuru nziza abakristu tuvuga, ni ukuzuka kwa Kristo. 

    Birahura rero na Pasika, niyo mpamvu ku itariki 31 Werurwe hateganijwe igitaramo duhamagararira buri muntu wese kuzitabira, ariko hazaba harimo n’ubwo buryo bwo gushyigikira Bibiliya. Niyo mpamvu icyo umuntu yinjira atanze, kizakoreshwa kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka.”

    Bamwe mu bazataramira abazitabira ‘Ewangelia Easter Celebration Concert,’ barimo James Rugarama waje ahagarariye itsinda rya James & Daniella, Pastor Serugo Ben wari uhagarariye Alarm Ministries, Jean Luc Rukundo waje ahagarariye Shalom Choir n’uwaje ahagarariye Korali Christus Regnat, batangaje ko bageze kure imyiteguro.

    Bavuze kandi ko bahari kuri uriya munsi nta kabuza bazafasha abantu kurushaho kwegerana n’Imana cyane ko ari kimwe mu bitaramo biteguye neza. Perezida wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yasabye abazitabira iki gitaramo bose kuzazana inkweto zo guhinduranya kuko bazatambira Imana mu buryo bukomeye.

    Nubwo umuramyi Israel Mbonyi na Jehovah Jireh Choir batabashije kwitabira iki kiganiro n’abanyamakuru ndetse ntihagire n’ubahagararira, hatangajwe ko nabo biteguye cyane kuzacana umucyo muri iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko.

    Abaterankunga b’iki gitaramo cya Pasika, barimo Samsung 250, Songa Logistics, Tecno Market Printing House, Itec na Beta Paints, bose bashishikarije abantu kwitabira iki gitaramo no kurushaho gutera inkunga Bibiliya, nk’ijambo ry’Imana ritunze abayizereramo.

    Hatangajwe ko ku isaha y’i Saa munani z’amanywa, aba mbere bazaba batangiye kwinjira ahazabera igitaramo muri BK Arena, hanyuma saa kumi zuzuye igitaramo nyirizina mu rwego rwo kubahiriza igihe no guha abantu umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana.

    Ku bijyanye n’abari bafite impungenge z’uko iki gitaramo gishobora kutitabirwa neza hashingiwe ku kuba kizabera ku itariki imwe n’iy’igitaramo cya Tonzi azamurikiramo album yise ‘Respect,’ hasobanuwe ko nta mpungenge bakwiriye kugira kuko hari ubwumvikane bwiza no gushyigikirana hagati y’abateguye ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ hamwe na Tonzi. 

    Igitaramo cya Pasika “Ewangelia Easter Celebration Concert” cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicaye neza. Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

    Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari “Nina Siri” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

    Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n’abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita ‘Nyiri BK Arena’ na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle’s Resto (Kicukiro);

    St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.

    Abateguye igitaramo cya ‘Ewangelia Easter Celebration’ bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahazabera iki gitaramo muri BK Arena

    James yashimangiye ko abazatarama bose bari mu myiteguro myinshi, atangaza ko iki gitaramo kiri mu bitaramo bizaba biteguye neza mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa BK Arena bwavuze ko bwishimiye kwakira igitaramo nk’iki bushimangira ko ntawe uhitamo gukorera muri iyi nyubako ngo ahombe

    Pastor Serugo Ben yashimangiye ko Alarm MInistries yiteguye cyane

    Korali Christus Regnat bakajije imyiteguro y’iki gitaramo

    Shalom Choir bazaba bahari kandi basabye abazitabira iki gitaramo kuzaza bitwaje izindi nkweto zo guhindura kugira ngo zitazababera imbogamizi yababuza gutambira Imana

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur yatangaje ko kuza muri iki gitaramo ari ugushyigikira Bibiliya no gukumira ibura ryayo mu Rwanda

    Abateye inkunga iki gitaramo barimo Samsung 250 basabye abantu kuzitabira ku bwinshi

    Imyiteguro y’ahazabera iki gitaramo igeze kuri 80%

    Muri BK Arena harabera igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru

    AMAFOTO: Rwigema Freddy – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141279/bazitwaze-inkweto-zo-guhindura-gusiba-igitaramo-cya-pasika-kizabera-muri-bk-arena-ni-ukuny-141279.html

  • Rutahizamu wemeye gukinira Amavubi, yasubukuye imyitozo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Yverdon Sport FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, Johan Marvin Kury wemeye gukinira u Rwanda, nyuma y’igihe afite ikibazo cy’imvune, yasubukuye imyitozo.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gukinira u Rwanda ariko biba mu gihe yari afite imvune.

    Johan Marvin Kury ukina anyuze ku ruhande asatira yahamagawe bwa mbere mu Mavubi muri Gicurasi 2023 na Carlos Alos ubwo hitegurwaga umukino wa Mozambique ariko ntibyakunda ko ahita aza ari na bwo nyuma yagiraga imvune y’ivi yatumye asoza umwaka wa 2023 atongeye gukina.

    Yagombaga kuza gukina umukino wa Zimbabwe ndetse n’uwa Afurika y’Epfo yabaye mu Gushyingo 2023 ariko yari atarakiruka imvune.

    Muri Mutarama uyu mwaka Johan Marvin Kury ni bwo yatangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune mu rwego rwo kugaruka agafasha ikipe ye ya Yverdon Sport FC ndetse n’Amavubi.

    Uyu mukinnyi akaba we yiteguye gukinira u Rwanda igihe cyose azaba ameze neza kandi agahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko we yamaze guhitamo u Rwanda.

    Johan Marvin Kury yasubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wemeye-gukinira-amavubi-yasubukuye-imyitozo

  • Imirambagirize ya Rayon Sports ku isoko ry’igura yatangiye kwibazwaho #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu Rwanda urimo uragana ku musozo, amwe mu makipe y’inkwakuzi yamaze kugera ku isoko arambagiza abakinnyi azifashisha mu mwaka w’imikino utaha, Rayon Sports ikaba iri muri ayo makipe avugwa.

    Nk’imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda, benshi baba bafite amatsiko yo kumenya uburyo iziyubakamo akaba ari na yo mpamvu buri ntambwe iteye usanga amakuru ahita amenyekana.

    Ni ikipe ifite ihurizo ryo gusinyisha abakinnyi bagera kuri 15 (yongerera bamwe amasezerano igura n’abandi) kuko abageze kuri uwo mubare barimo gusoza amasezerano.

    Mu minsi ishize ni bwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati “n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.'

    Amakuru ISIMBI ifite kandi yizewe ni uko iyi kipe hari abakinnyi yatangiye kurambigiza cyane cyane ab’imbere mu gihugu, gusa na none urebye amwe mu mazina irimo ishaka ntabwo yakabaye ari yo ikeneye nk’ikipe yiyubaka izahatanira igikombe cyangwa izakina Imikino Nyafurika mu gihe yatwara igikombe cy’Amahoro.

    Umwe mu bakinnyi bavugwa muri iyi kipe ni rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah akaba ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 13. Mu gihe yamubona yaba ibonye umukinnyi mwiza.

    Undi mukinnyi ni Niyonzima Olivier Seif ushobora kugaruka muri iyi kipe aherukamo muri 2019. Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Kiyovu Sports nubwo yahagaritswe kugeza shampiyona irangiye, ntawushidikanya ku bushobozi bwe ayijemo yafasha byinshi.

    Gusa hari andi mazina abiri avugwa muri Rayon Sports ndetse binavugwa ko ibiganiro bigeze kure, byatuma umuntu yibaza ko ari bo yari ikeneye cyangwa niba ari ukugura amazina gusa bikazaba nka benshi mu bakinnyi baguzwe mu myaka yashize bakabahombera.

    Abo ni Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bahoze bakinira APR FC, si uko ari abaswa ahubwo igihe bamaze badakina wakibaza Rayon Sports izahita ibasaba umusaruro icyo ibizeyemo.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, APR FC yatije Mugunga Yves muri Kiyovu Sports ariko bakaba barahise bashwana ubu nta kipe afite guhera mu mpera z’umwaka ushize.

    Ishimwe Anicet na we yatandukanye na APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, yikojeje hanze agiye gukinayo ariko ntiyahatinze, guhera mu Gushyingo 2023 na we akaba ari mu Rwanda nta kipe ifite. Mu gihe yabasinyisha hakaba hari amahirwe menshi y’uko bazayihombera.

    Muri Rayon Sports kandi haravugwamo myugariro wo ku ruhande rw’iburyo ukinira Marines FC, Byiringiro Gilbert ushobora kuza gufatanya na Serumogo Ali kuko Mucyo Junior Didier yanze kubongerera amasezerano.

    Ishimwe Anicet amaze igihe kinini adakina

    Mugunga Yves amaze igihe adakina

    Seif na we arifuzwa na Rayon Sports

    Ani Elijah aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imirambagirize-ya-rayon-sports-ku-isoko-ry-igura-yatangiye-kwibazwaho

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi nta prime bahawe mu gihe bamaze muri Madagascar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi nta prime bahabwa mu mikino ya gicuti yatsinze, bisobanuye ko nta prime bahawe mu gihe bamaze muri Madagascar kuko bakinaga imikino ya gishuti.

    Abakinnyi bava hanze bahabwa 1000$, kongeraho mission allowance ya 500$, abava mu Rwanda bahabwa 500$ kongeraho 100,000Rwf ya transport.

    Nyuma y'Imikino 2 ya gishuti yaberaga muri Madagascar, abakinnyi bamaze gusubira mu makipe yabo Biramahire, Djihad,Fiacre,Nshuti,Sahabo. Ikipe izagera mu Rwanda kuwa 4 , saa 1h45.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-nta-prime-bahawe-mu-gihe-bamaze-muri-madagascar/

  • i Musambira umugabo wari wagiye ku mupfumu yapfiriye mu rugo rw’uwo mupfumu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kamonyi umugabo w'imyaka 56 yitabye Imana aguye mu rugo rw'umukecuru bivugwa ko ari umupfumu ubwo yari yagiye kwivuza yo. Ibi byabereye mu mudugudu wa Gitega , akagari ka Kivumu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.

    Uyu mugabo wahapfiriye yari avuye iwe mu karere ka Muhanga aje kwivuza kuri uyu mukecuru, abaturage bakunze kwita umupfumu.

    Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Musambira, yemeza aya makuru ko uyu mugabo yaje kwivuza kuri uyu mukecuru arwaye bikaza kurangira yitabye Imana. gusa ahakana iby'uko uyu mukecuru ari umupfumu, akavuga ko batamufite ku rutonde rw'abapfumu.

    Umuyobozi avuga ko ubusanzwe urutonde rw'abavuzi gakondo bo mu murenge barufite ariko uwo mukecuru akaba atagaragaraho. Umuyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abantu kugana ibigo nderabuzima igihe barwaye, kuko kenshi kutagana ibigo nderabuzima bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Source : https://yegob.rw/i-musambira-umugabo-wari-wagiye-ku-mupfumu-yapfiriye-mu-rugo-rwuwo-mupfumu/

  • Yashoboraga gukinira Arsenal abura ibyangombw… – #rwanda #RwOT

    Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaúcho yavutse tariki 21 Werurwe mu 1980  avukira mu gace ka Porto Alegre muri Brazil. 

    Yavutse ku babyeyi bose bakomoka muri Brazi,nyina yitwa Miguelina Eloi Assis dos Santos akaba yari yarize ibintu bijyanye n'ubuganga gusa bikaza kurangira abaye umucuruzi mu gihe Se umubyara we yitwa Joao de Assis Moreirra akaba yarakinaga umupira w'amaguru abifatanya  no gukora amato yagize ibibazo.

    Ronaldinho yatangiye gukina umupira w'amaguru ku myaka 8 gusa biza no gutuma ahabwa izina ry'akabyiniriro rya 'Inho' baryongera kuri Ronaldo bibyara Ronaldinho gutyo.  

    'Inho bisobanuye ikintu gito bakaba barabihuzaga n'uburyo yakinaga umupira ariwe  muto cyane mu ikipe ndetse ananutse.

    Mu 1998 nibwo yahise atangira gukina umupira w'amaguru nk’uwabigize umwuga ahereye mu ikipe y’iwabo muri Brazil ya Gremo.

    Mu mwaka w'imikino wakurikiyeho yahise atangira kwitwara neza atsinda ibitego 22 mu mikino 47 yakinnye bituma amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w'i Burayi atangira kumwifuza.

    Muri 2001 Arsenal yaramwifuje ariko biza kurangira bidakunze kubera kubura ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongereza biza gutuma yerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain aguzwe Miliyoni 5 z'Amapawundi gusa ahita ahabwa  kuzajya yambara nimero 21.  Yasanzeyo abakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil barimo Aloisio,Jay-Jay Okocha na Nicolas Anelka.

    Ronaldinho yakinye muri Paris Saint-Germain imikino 55, atsindamo ibitego 17 mu myaka 2 bituma muri 2003 yerekeza muri Espagne mu  ikipe ya FC Barcelona. Hano Perezida wa FC Barcelona,Joan Laporta yari yizeje abafana bayo ko agiye kuyishyira ku murongo w'imbere mu Isi y'umupira w'amaguru kandi ibyo akazabikora agura abakinnyi bakomeye 

    Muri abo bakinnyi harimo David Beckham,Thierry Henry na Ronaldinho ariko birangira abonyemo umwe ariwe Ronaldinho imuguze Mliyoni 30 z'Amayero amutwaye Manchester United kubera ko nayo yaramushakaga.

    Yagiriye ibibe byiza muri iyi kipe ya FC Barcelona kubera ko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anagirwa umukinnyi w'umwaka wa FIFA.   Ronaldinho yatangiye kumenyekana cyane ku Isi bitewe n'ibintu bidasanzwe yakoraga muri La Liga ndetse mu mikino ya UEFA Champions League.

    Bijyanye n'ukuntu yarari kwitwara neza muri 2005, ikipe ya FC Barcelona yamusabye ko yakongera amasezerano azamugeza muri 2014 akazahabwa Miliyoni 89 z'Amayero muri iyo myaka 9 ariko arabyanga ahubwo yemera gusinya ay'imyaka 2.

    Umwaka w'imikino wa 2005-06 wabaye amata n'ubuki kuri Ronaldinho kubera ko nyuma yo kongera amasezerano yahise atwarana na FC Barcelona igikombe cya UEFA Champions League,ahabwa igihembo cya Ballon d'Or ndetse anahabwa igihembo cy' umukinnyi w'umwaka wa FIFA,kiba icya 2 yegukanye bituma  aba umukinnyi wa 3 ubigezeho nyuma  ya Zidane ndetse na Ronaldo.

    Muri uyu mwaka kandi nibwo uyu mukinnyi yakomewe amashyi n'abafana ba Real Madrid mu mukino wa El Clacisico kuri Santiago Bernabeu bitewe n'ibitego 2 byose yarI amaze gutsinda yandagaje abakinnyi ba Real Madrid abacenga.

    Nyuma yo gukora aya mateka yaje gutangira kugira  ibibazo by'imvune bituma asubira inyuma maze muri 2008 ahita yerekeza muri AC Milan yo mu Butaliyani atwarana nayo igikombe cya shampiyona muri 2011 ahita anayivamo yerekeza muri Flamengo y4iwabo muri Brazil.

    Nyuma y'umwaka umwe yagiye mu yitwa Queretaro  yo muri Mexico ariko muri 2015 aza gusubira muri Fluminense y4iwabo muri Brazil ahita anasezera kuri ruhago burundu muri uwo mwaka.

    Ikipe y'igihugu ya Brazil,Ronaldinho  yatangiye kuyikinira mu 1997 ahereye mu y'abaterengeje imyaka 17 maze nyuma y'imyaka 2 atangira gukinira inkuru. 

    Muri rusange yayikiniye imikino 97 atsindamo ibitego 33 ayifasha kwegukana igikombe cy'Isi cya 2002.

    Mu 2009 kandi Ronaldinho niwe watowe nk'umukinnyi w'ikinyejana cya 2000? akaba yari ahanganye n’abarimo Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi uzaba uri mu Rwanda mu kwezi kwa 9 guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 10 uyu mwaka wa 2024 mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizakinirwa i Kigali.

    Ronaldinho wafashije ikipe ye y’igihugu kwegukana igikombe cy’Isi cya 2002

    Ronaldinho yegukanye igihembo cya Ballon d’Or muri 2006

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141273/yashoboraga-gukinira-arsenal-abura-ibyangombwa-sobanukirwa-ronaldinho-ubitse-ballon-dor-ak-141273.html

  • Teta Sandra yongeye kugukubitwa na Weasel, yifatira ku gahanga umugore wa Chameleone #rwanda #RwOT

    Umushabitsi w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra yongeye gutera utwatsi inkuru z’uko yakubiswe n’umugabo we Weasel akamugira intere aho yavuze ko ari ibintu byahimbwe.

    Muri Nyakanga 2022 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra bivugwa ko yakubiswe n’umugabo we w’umuhanzi, Weasel ukomoka muri Uganda.

    Aya mafoto yagaragazaga uyu mukobwa wagiye muri Uganda agiye gukora akazi ko gutegura ibitaramo mu tubari, yabaye intere ameze nabi.

    Ni nkuru yasukuje cyane aho bitewe n’uko yari ameze, byabaye ngombwa ko aza mu Rwanda kugira ngo yitabweho n’umuryango we akire.

    Gusa uyu mugore yahakanaga ibivugwa ko ari Weasel wamukubise ahubwo ari abajura bamuteze bakamwambura amafaranga na telefoni.

    Teta Sandra nubwo yavugaga ibi ariko, yaje gusa n’utamazwa na Daniella Atim akaba umugore wa Jose Chameleone umuvandimwe wa Weasel Manizo wahise ashyira hanze andi mafoto agaragaza ihohoterwa Weasel akorera Sandra Teta.

    Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ruth Kalibbala, Sandra Teta yongeye gutera utwatsi ibyo gukubitwa na Weasel ko ari ikinyoma cyambaye ubusa cyahimbwe, yatunguwe n’iki kinyoma ubwo yarimo yitegura igitaramo cya Kizz Daniel.

    Ati “Nariteguye, ikintu gihita gikwira ku mbuga nkoranyambaga ko Weasel yankubise, navuye mu rugo ntwaye ngeze ahantu ngira ngo nabuze. Nakoresheje Google Map kugira ngo menye aho ndi. Nongeye kwisuganya ntwara imodoka nsubira mu rugo.”

    “Nyuma nafashe umwanzuro wo gusubira mu rugomu Rwanda ngafata ikiruhuko.'

    Yakomeje agira ati 'Byari ibihe bikomeye nari mfite ibintu byo gutekerezaho no gukora ariko kubera ibintu byanzengurukagaho niyo mpamvu nahisemo gufata ikiruhuko nkajya mu rugo.”

    Yavuze ko kandi ibibazo bibaye mu muryango bidakemukira ku mbuga nkoranyambaga ahubwo mwicara nk’umuryango mukabikemura.

    Ati 'Buri muntu wese aba afite uko atwara umuryango, iyo bije mu muryango nizera ko buri muntu mu miryango ufite ibibazo byawe bitandukanye. Ariko ntabwo ntekereza ko ibyo bibazo bikemurirwa ku mbuga nkoranyambaga. Birangira mwicaye mu muryango mukabikemura. Rero, kubona ibibazo by’umuryango wanjye biri mu itangazamakuru buri wese ari kubivugaho ntabwo byari ibintu byoroshye.'

    Sandra Teta kandi yavuze ko yatunguwe na Daniella Atim, umugore wa Chameleone (ariko aherutse kuvuga ko batandukanye) ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto ye.

    Yakomeje avuga ko atigeze ahura na we no kuvugana bavuganye ubwo yari yaragarutse mu Rwanda, rero nk’umuntu wo mu muryango ngo ntiyari kumutaranga, ibintu avuga ko byamubabaje cyane.

    Ati “By’umwihariko kubona uri kuvugwa n’umuntu wita umuryango wawe, kubera ko ni umugore wa Chameleon byanshenguye umutima, ariko nk’uko nabivuze ni ubuzima. Iyo uri umuntu uzwi ntabwo uba ukwiriye kubyitaho. Byari bibabaje ariko byararangiye.'

    Muri Mata 2023 ni bwo Sandra Teta yasubiye muri Uganda asanze umugabo we, ibintu byatunguye abantu benshi, icyo gihe Weasel yatangaje ko nyuma y’amagambo menshi yavuzwe, yishimiye kongera kumwakira.

    Sandra Teta ni uku yakubiswe akagirwa

    Yahakanye ibyo gukubitwa na Weasel

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/teta-sandra-yongeye-kugukubitwa-na-weasel-yifatira-ku-gahanga-umugore-wa-chameleone

  • Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Abasesengura politiki yo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, bemeza ko igihe cyose bamwe mu bategetsi bo muri aka karere bazaba bakibaswe n'irondabwoko, umutekano uzakomeza kuba kure nk'ukwezi.

    Ibimenyetso bigaragarira buri wese byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ryubakiye ku myumvire ya'Hutu pawa', urwango n'umutima wo kwihorera ku Batutsi, bahozwa ku nkeke n'incyuro ngo'ingoma yabo(UPRONA)yarahirimye'.

    Urugero ni ibyo bise 'isukura' mu gisirikari, aho Abatutsi bicwa, bagafungwa, abandi bakirukanwa nta makosa abarangwaho.

    Mu gisiviri naho 'Hutu pawa' iravuza ubuhuha. Ibyegeranyo by'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, byerekana ko mu Burundi hejuru ya 95% by'ukukungu bw'igihugu biri mu biganza by'abambari ba CNDD-FDD, mu gihe abadashyigikiye ikandamiza na politiki y'inda nini, by'umwihariko abahejwe nk' Abatutsi, birukanywe mu nzego hafi ya zose, hagamijwe kubakenesha no kubapfukamisha.

    Ibyo byegeranyo bivuga ko abenshi biswe abanzi ba 'Leta mbyeyi', barahunga, abasigaye baba inkomamashyi ngo barebe ko bwacya kabiri.

    Iryo gwingira mu bitekerezo, Perezida Evariste Ndayishimiye 'NEVA' anarisangiye na mugenzi we Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa, dore ko bombi bananywanye n'abajenosideri bo muri FDLR. Aba bicanyi nibo rutirigongo rw'igisirikari, haba kwa Ndayishimiye, haba no kwa Tshisekedi. Barakiza bakica uwo bashaka, bashingiye ku isura n' indeshyo y'izuru!

    Gusangira ingengabitekerezo ya Jenoside, aba bagome bombi ubu barabigaragariza mu ihohoterwa rikorerwa Abatutsi bo muri Kongo. Biswe abanyamahanga iwabo, abatarishwe ngo baribwemo imishito, barameneshejwe. Ubu baricira isazi mu jisho aho bandagaye mu mahanga, inka zabo zikamwa n'abagaragu ba Ndayishimiye na Tshisekedi.

    Uretse kuba umufatanyacyaha mu itsembabatutsi, NEVA ni n'incabiranya, Perezida uciriritse cyane mu mivugire no mu migirire.

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, aherutse gusetsa ikinyamakuru mpuzamahanga, Jeune Afrique, uko yabajije NEVA niba koko abasirikari b'Abarundi bafatanya n'aba Kongo ku rugamba, binyuranye n'ibyo Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba wari wumvikanyeho, maze NEVA ngo akirenga akarahira ku babyeyi, avuga ko rwose ayo mahano atayatinyuka!

    Nyamara se wahisha inzu ugahisha umwotsi?

    Nyuma y'iminsi mike cyane, ibimenyetso simusiga byerekanye ko NEVA na Tshisekedi bafatanya kwica Abakongomani b'Abatutsi, Abahema n'Abanyamulenge, kubera ya ngengabitekerezo ya Jenoside basangiye.

    Ikimwaro cyaramukoze, maze abuze uko asobanurira bagenzi be bo mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba uko yijanditse mu bwicanyi bwo muri Kongo, cyane ko yanabugiyemo ari nawe uyobora uwo muryango, NEVA atangira kubeshyera u Rwanda ngo rushyigikiye, RED-TABARA, umutwe urwanya ubutegetsi mu Burundi!

    Uretse ko nta n'impamvu ndetse akaba yaranabiburiye ibimenyetso, ubundi u Rwanda ruramutse koko runashyigikiye RED-TABARA, Abatutsi b'Abakongomani babizira bate?

    Igisobanuro kirumvikana: Abajenosideri n'ababashyigikiye babaswe n'amacakubiri, bahora babeshya ngo u Rwanda ruyobowe n'Abatutsi. Bivuze ko wishe Umututsi wo muri Kongo uba wihimuye ku butegetsi bw'u Rwanda! Akabi gasekwa nk'akeza koko.

    Mu gihe tugezemo, ibindi bice by'isi birajwe ishinga no kuvanaho imipaka itanya abantu, kugirango bashobore kuzuzanya, bityo barusheho kuzamurana. Ikibabaje, muri Afrika, by'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga Bigari, niho hasigaye umwiryane ushingiye ku bwoko, nyirabwo atasabye kuvukana.

    Niba dushaka gutera imbere, biradusaba kwitandukanya n'abayobozi nka NEVA na Tshisekedi bagwingiye mu bitekerezo. Bitabaye ibyo, ubwo imibereho myiza ivugwa ahandi, izakomeza kwimukira ubwicanyi, twibere abakene nyakujya ubuziraherezo.

    The post Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-na-tshisekedi-basangiye-igwingira-mu-mitekerereze-irangwa-ningengabitekerezo-ya-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndayishimiye-na-tshisekedi-basangiye-igwingira-mu-mitekerereze-irangwa-ningengabitekerezo-ya-jenoside

  • Mukansanga Salima yaguze imodoka nshya ayitangaho akayabo ka miliyoni zirenga 40 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w'Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima yaguze imodoka nshya yayitanzeho akayabo k'amamiliyoni menshi.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa  Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ifite agaciro k'ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.

    Source : https://yegob.rw/mukansanga-salima-yaguze-imodoka-nshya-ayitangaho-akayabo-ka-miliyoni-zirenga-40/

  • Abaturage banenze umunyerondo wafashwe amashusho arimo gukubita umwana ku manywa izuba riva amuziza ko yanze kujya kumwibira – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyerondo wo murenge wa Gisenyi w'akarere ka Rubavu, yafashwe amashusho ari gukubita umwana amuryoza ko yigeze kumutuma kujya kwiba akabyanga.

    Abaturage babibonye babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko ibi bikorwa ari ukwica uburenganzira bw'umwana.

    #BTNAMAKURU Hari abaturage bo mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu, Banenga imyitwarire y’umunyerondo wafashe umwana akamukubita ngo amuryoza ko yigeze kumutuma kujya kwiba akabyanga, Abaturage babibonye bavuga ko ibi bikorwa ari ukwica uburenganzira bw’umwana. pic.twitter.com/ELfK8Oh10x

    — BTN TV RWANDA (@btntvrwanda) March 26, 2024

    Source : https://yegob.rw/abaturage-banenze-umunyerondo-wafashwe-amashusho-arimo-gukubita-umwana-ku-manywa-izuba-riva-amuziza-ko-yanze-kujya-kumwibira-videwo/