Author: webrwanda

  • Benshi igitima kiradiha! Nibatangira gupima abakoresha ibiyobyabwenge muri ruhago nyarwanda hazakina bangahe? #rwanda #RwOT

    Mu minsi ya vuba hagiye kujyaho ikigo Nyarwanda gishinzwe gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi, bikazafasha mu kugenzura no guhana abakinnyi babikoresha.

    Ni Ikigo kizubakwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) na Minisiteri ya Siporo.

    Ni ikigo cyihariye gishinzwe gupima no kugenzura ibiyobyabwenge muri siporo kandi kikazaba cyemewe ku ruhando Mpuzamahanga.

    Gusa Amakuru ISIMBI yamenye ni uko hari ibintu bitaratungana neza ari nabyo bituma kidatangira gukora cyane ko ibisabwa byose yaba RFI na MINISPORTS Bihari.

    Igitegerejwe cyane ni uko Ikigo gishinzwe gupima ibiyobyabwenge byongera imbaraga mu bakinnyi ku rwego rw’Isi kizwi nka WADA (World Anti-Doping Agency) kiza kugenzura kikaba ari cyo gitanga uburengazira bwo kugira ngo iki Kigo Nyarwanda cyo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi cyizwi nka NADO (National Anti-Doping Organization) gitangire gukora.

    Biteganyijwe ko NADO ariko izajya gusaba uburenganzira muri WADA ikaza kugenzura igatanga uburenganzira bwo kugira ngo iki Kigo gitangire gikore.

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko hari inararibonye muri iki cyiciro zakoze ibizami ku buryo byazakorwa n’abantu babizi ndetse ibi bizami bakaba barabitsinze hategerejwe ko WADA ari yo itanga uburenganzira ngo iki kigo gitangire gikore.

    Hazakina bangahe?

    Nta bushakashatsi bwigeze bukorwa ariko hari impungenge ko iki kigo nigitangira gukora kandi kigakurikiza amategeko hari abakinnyi benshi bishobora kutazorohera.

    Hari n’abashobora kutezemera ko bapimwa kubera gutinya ko mu gihe babibasangamo bashobora no kubakurikirana mu mategeko kuko hari ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.

    Ikindi giteye impungenge ni uburyo Ikigo Mpuzamahanga cyo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi cya WADA gikoramo, kuko gishobora kugupima kigasanga warakoresheje ibiyobyabwenge kandi utarabikoresheje kubera ko ukunda kuba uri kumwe n’ababikoresha.

    Hagiye gutangira kujya hapimwa abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/benshi-igitima-kiradiha-nibatangira-gupima-abakoresha-ibiyobyabwenge-muri.html

  • Zuchu yasabye Diamond Platnumz kumubagisha amabere #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko agaragaye ari gusaba umugabo we Diamond Platnumz kumufasha gukora operasiyo yo kongeresha ingano y’amabere nawe akabimwemerera.

    Iyi nkuru yatangiye kuvugwa nyuma y’uko amashusho y’aba bombi bari kuganira mu bwisanzure bari mu cyumba cyabo akwirakwiye kuri interineti

    Muri ayo mashusho, Zuchu agaragara abwira Diamond ko ashaka kwiyongeresha ingano y’amabere, amubaza niba yamwishyurira ikiguzi cy’iyo operasiyo, Diamond amusubiza ko abimwemereye nta kuzuyaza.

    Zuchu yagize ati 'Ndashaka gukora operasiyo yo kongera amabere. Mbese ninyikora uzayishyura?”

    Diamond amusubiza ati “Yego.”

    Icyakomeje gutungura benshi ni uko Zuchu, mu mvugo y’urwenya, yanabwiye Diamond ko mu gihe yaba ategereje gukira nyuma yo kubagwa, yazashaka undi mugore w’igihe gito wo kumwitaho.

    Muri 2024, Diamond Platnumz yigeze kubwira Zuchu ko adakwiye gutekereza kuzibagisha ababere ayongeresha.

    Diamond yahise abyanga, agaragaza ko atabishyigikiye, ibintu byafashwe n’abenshi nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwizerane. Zuchu na Diamond bamaze umwaka umwe bashyingiranywe, nyuma y’imyaka ine bari mu rukundo.

    Aba bombi bashyingiranywe mu ntangiriro za 2025 mu ibanga, ibintu Diamond yanemeye ko atigeze abibwira nyina Mama Dangote.

    Mu mwaka wa 2025 kandi, Diamond yigeze kwibasirwa n’ibihuha by’uko yagiranaga umubano n’umugore witwa Rita, waje gushyira hanze amafoto n’amashusho amushinja kumuca inyuma.

    Diamond yemeye ko bagiranye umubano uganisha ku rukundo ariko avuga ko byarangiye mu 2023, anemeza ko Rita yashakaga kumusaba amafaranga binyuze mu kumutera ubwoba.

    Zuchu yasabye Diamond kuyongeresha amabere

    Source : http://isimbi.rw/zuchu-yasabye-diamond-platnumz-kumubagisha-amabere.html

  • Turahirwa Moses yajuriye igihano yari yarahawe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, umunyamideli Turahirwa Moses yahisemo kwitabaza Urukiko Rukuru asaba ko rwongera rugasesengura icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu munyamideli wamenyekanye cyane binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions, yari yarezwe ibyaha birimo gukoresha urumogi ndetse no kurutunda no kurubika.

    Mu cyemezo cy’urukiko cyafashwe mu Ukuboza 2025, Urukiko rwaje gusanga ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nta bimenyetso bifatika byatanzwe, bityo agirwa umwere kuri icyo cyaha.

    Ku rundi ruhande ariko, urukiko rwemeje ko yakoze icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, ariko rumukuriraho amagarama y’urubanza.

    Nubwo yakatiwe igihano, ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ahita ajuririra mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025. Ikirego cye cyakiriwe ku wa 29 Ukuboza 2025, akaba ategereje ko urubanza rwe ruhabwa itariki yo kuburanishirizwaho.
    Mu iryo buranisha, yari yagaragaje ko yicuza ku byabaye, asaba imbabazi sosiyete nyarwanda.

    Yasobanuye ko yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byamugizeho ingaruka mu myitwarire ye, bigatuma yishora mu biyobyabwenge atabitekerejeho bihagije.

    Yanongeyeho ko yamaze gufata icyemezo cyo kwisubiraho, aho yatangiye kwitabwaho n’abaganga b’inzobere kuva muri Gashyantare 2025.

    Yavuze ko afashwa n’umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuha ubujyanama, agamije kumufasha kwitandukanya n’ibiyobyabwenge no gusubira ku murongo muzima w’ubuzima.

    Turahirwa Moses yajuririye

    Source : http://isimbi.rw/turahirwa-moses-yajuriye-igihano-yari-yarahawe.html

  • Icurangitse mu mudiho wa kinyafurika! Byinshi kuri Ep nshya ya Logan Joe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Logan Joe yatangaje ko yitegura gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo yise 'Energy Ya Kweli’ yiganjeho byinshi mu bihangano bicurangitse mu mudiho w’injyana z’umuziki wa kinyafurika.

    Usibye kuba iyi EP yerekana icyerekezo gikeye mu rugendo rwe rwa Muzika, Logan Joe yasobanuye ko Energy Ya Kweli ikura iyi nyito mu buryo bw’imitungarize bw’amajwi y’indirimbo ziyiriho mu buryo bufitanye isano n’ubuzima bw’umugabane w’Afurika.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Logan yagize ati 'Njyewe meze neza kandi aho ndi kugana ni heza cyane. Energy Ya Kweli twayikoze mu muziki w’imbaraga wa gakondo n
    Nyafurika.”

    Energy Ya Kweli yagizweho uruhare mu kuyitunganyiriza amajwi n’aba-Producer barimo Murillo, Yeah Man na Package. Logan Joe yemeza ko bayikoranye umuhate n’ubumenyi budasanzwe.

    Ati 'Ndabizi ko buri mufana wange niyumva iyi EP azajya yumva umutima we uri gufunguka kuko yagizwemo uruhare n’aba-Producer bayishyizeho umutima n’ubwenge bwinshi.'

    Logan Joe yemeje ko iyi EP igizwe n’indirimbo enye igomba kujya ahagaragara mu mpera za Gashyantare hariho indirimbo yamuhurije hamwe na Passy Kizito nk’indirimbo rukumbi yakoranye n’undi muhanzi izasohokaho.

    Uyu ugezweho mu ndirimbo yise 'Treasure’ yanasobanuye ko abakunzi be bakwiye gufata iyi EP nk’ikiraro kigomba kubasogongeza ku buryohe bw’inganzo ye yumvikana kuri album yitegura gushyira hanze muri Kanama uyu mwaka.

    Logan Joe yagarutse ku mwihariko w’indirimbo ze ziri kuri EP agiye gusohora

    Source : http://isimbi.rw/icurangitse-mu-mudiho-wa-kinyafurika-byinshi-kuri-ep-nshya-ya-logan-joe.html

  • Icurangitse mu mudiho wa kinyafurika! Byinshi kuri Ep nshya ya Logan Joe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Logan Joe yatangaje ko yitegura gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo yise 'Energy Ya Kweli’ yiganjeho byinshi mu bihangano bicurangitse mu mudiho w’injyana z’umuziki wa kinyafurika.

    Usibye kuba iyi EP yerekana icyerekezo gikeye mu rugendo rwe rwa Muzika, Logan Joe yasobanuye ko Energy Ya Kweli ikura iyi nyito mu buryo bw’imitungarize bw’amajwi y’indirimbo ziyiriho mu buryo bufitanye isano n’ubuzima bw’umugabane w’Afurika.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Logan yagize ati 'Njyewe meze neza kandi aho ndi kugana ni heza cyane. Energy Ya Kweli twayikoze mu muziki w’imbaraga wa gakondo n
    Nyafurika.”

    Energy Ya Kweli yagizweho uruhare mu kuyitunganyiriza amajwi n’aba-Producer barimo Murillo, Yeah Man na Package. Logan Joe yemeza ko bayikoranye umuhate n’ubumenyi budasanzwe.

    Ati 'Ndabizi ko buri mufana wange niyumva iyi EP azajya yumva umutima we uri gufunguka kuko yagizwemo uruhare n’aba-Producer bayishyizeho umutima n’ubwenge bwinshi.'

    Logan Joe yemeje ko iyi EP igizwe n’indirimbo enye igomba kujya ahagaragara mu mpera za Gashyantare hariho indirimbo yamuhurije hamwe na Passy Kizito nk’indirimbo rukumbi yakoranye n’undi muhanzi izasohokaho.

    Uyu ugezweho mu ndirimbo yise 'Treasure’ yanasobanuye ko abakunzi be bakwiye gufata iyi EP nk’ikiraro kigomba kubasogongeza ku buryohe bw’inganzo ye yumvikana kuri album yitegura gushyira hanze muri Kanama uyu mwaka.

    Logan Joe yagarutse ku mwihariko w’indirimbo ze ziri kuri EP agiye gusohora

    Source : http://isimbi.rw/icurangitse-mu-mudiho-wa-kinyafurika-byinshi-kuri-ep-nshya-ya-logan-joe.html

  • Zuchu yasabye Diamond Platnumz kumubagisha amabere #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko agaragaye ari gusaba umugabo we Diamond Platnumz kumufasha gukora operasiyo yo kongeresha ingano y’amabere nawe akabimwemerera.

    Iyi nkuru yatangiye kuvugwa nyuma y’uko amashusho y’aba bombi bari kuganira mu bwisanzure bari mu cyumba cyabo akwirakwiye kuri interineti

    Muri ayo mashusho, Zuchu agaragara abwira Diamond ko ashaka kwiyongeresha ingano y’amabere, amubaza niba yamwishyurira ikiguzi cy’iyo operasiyo, Diamond amusubiza ko abimwemereye nta kuzuyaza.

    Zuchu yagize ati 'Ndashaka gukora operasiyo yo kongera amabere. Mbese ninyikora uzayishyura?”

    Diamond amusubiza ati “Yego.”

    Icyakomeje gutungura benshi ni uko Zuchu, mu mvugo y’urwenya, yanabwiye Diamond ko mu gihe yaba ategereje gukira nyuma yo kubagwa, yazashaka undi mugore w’igihe gito wo kumwitaho.

    Muri 2024, Diamond Platnumz yigeze kubwira Zuchu ko adakwiye gutekereza kuzibagisha ababere ayongeresha.

    Diamond yahise abyanga, agaragaza ko atabishyigikiye, ibintu byafashwe n’abenshi nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwizerane. Zuchu na Diamond bamaze umwaka umwe bashyingiranywe, nyuma y’imyaka ine bari mu rukundo.

    Aba bombi bashyingiranywe mu ntangiriro za 2025 mu ibanga, ibintu Diamond yanemeye ko atigeze abibwira nyina Mama Dangote.

    Mu mwaka wa 2025 kandi, Diamond yigeze kwibasirwa n’ibihuha by’uko yagiranaga umubano n’umugore witwa Rita, waje gushyira hanze amafoto n’amashusho amushinja kumuca inyuma.

    Diamond yemeye ko bagiranye umubano uganisha ku rukundo ariko avuga ko byarangiye mu 2023, anemeza ko Rita yashakaga kumusaba amafaranga binyuze mu kumutera ubwoba.

    Zuchu yasabye Diamond kuyongeresha amabere

    Source : http://isimbi.rw/zuchu-yasabye-diamond-platnumz-kumubagisha-amabere.html

  • Mu Rwanda haje iduka ry'akataraboneka rigiye gucuruza ibikoresho bya electronic (Honore Shop) #rwanda #RwOT

    Honore Shop ni iduka riyoboye mu gutanga ibikoresho bya electronic byujuje ubuziranenge kandi byizewe ku isoko ry'uyu munsi. Ni ahantu wizeye ko ibyo ugura bifite ireme, bikagufasha kugendana n'ikoranabuhanga rigezweho, utiriwe ugira impungenge zo kwibeshya ku bwiza bwabyo.

    Muri Honore Shop, uhasanga telefoni z'amoko atandukanye, guhera ku zigezweho nka smartphones kugera ku zifite ubushobozi buhagije bwo guhamagara no kohereza ubutumwa. Aha ni ho usanga kandi mudasobwa (laptops) zifasha abanyeshuri, abakozi, n'abacuruzi mu kazi kabo ka buri munsi. Televiziyo zifite amashusho asobanutse neza n'amajwi meza nazo zirahari, zigatuma imiryango yishimira imyidagaduro yo mu rugo.

    Si ibyo gusa, Honore Shop igufitiye gadgets n'ibikoresho byunganira ibindi byuma bya electronic, birimo chargers, earphones, power banks n'ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi. Ibyo byose ubisanga ku giciro cyo hasi, kigenewe buri wese, kuko Honore Shop ishyira imbere serivisi yo gutuma umukiliya anyurwa.

    Ikindi cyiza kiranga Honore Shop ni ukwita ku mukiliya. Abahakorera bakwakira neza, bakakugira inama ijyanye n'icyo ukeneye, bakagufasha guhitamo igikoresho kigukwiriye. Ushobora gusura iduka imbonankubone cyangwa ugatumiza unyuze kuri DM, ugahabwa serivisi yihuse kandi inoze.

    Mu gihe ushaka electronic zizewe, zifite ireme kandi zidahenze, iduka Honore Shop riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni ho ugomba kwerekeza kugira witabweho kuri serivisi yose waba wifuza ku bijyanye n'ibikoresho bya electronic.

    Mu iduka Honore Shop niho usanga ibikoresho bya electronic byizewe kandi ku giciro cyo hasi

    Source : https://kasukumedia.com/mu-rwanda-haje-iduka-ryakataraboneka-rigiye-gucuruza-ibikoresho-bya-electronic-honore-shop/

  • Amarangamutima ya Hakim Sahano nyuma yo gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira AEK Athens yo mu Bugereki, Hakim Saham yavuze ko intego nta yindi uretse gutwara ibikombe n’iyi kipe.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo AEK Athens yatangaje uyu mukinnyi wumunyarwanda ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, yemeza ko yamaze kumusinyisha.

    Hakim Sahabo akaba yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse ajyanyemo intego yo kuyifasha kwegukana ibikombe.

    Ati “Kuza hano ni agatangaza, birashimishije. Ndishimye cyane. Intego zanjye ni ugutwara buri kimwe, gutsinda buri mukino nkatwara ibikombe.”

    Sahabo yerekeje muri iyi kipe imuguze muri Standard de Liege yo mu Bubiligi, bivugwa ko yamutanzeho miliyoni 1,5 y’Amayero.

    Sahabo akaba asanze iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45.

    Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda inshuro icyenda, yakinnye muri Standard de Liège imikino 34, gusa ntabwo yagiye abona umwanya uhoraho wo gukina.

    Hakim Sahabo yamaze kwerekeza muri AEK Athens

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-hakim-sahano-nyuma-yo-gusinyira-ikipe-nshya.html

  • Twese twababaye – William Togui Mel wa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel yavuze ko bababajwe bikomeye no gutsindwa na Police FC ikabatwara igikombe cy’Intwari.

    Ni amagambo yatangaje nyuma yo gutsindwa na Police FC kuri penali 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Intwari wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2026.

    Mu butumwa yanjujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kumbala nk’uko yiyita cyangwa se William Togui Mel, yavuze ko bose bababajwe no kuba baratsinzwe ariko byose bikaba ari ibigize umukino.

    Ati “Umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe kandi ni umukino wo guhangana. Twese twababaye nyuma y’iyi ntsinzwi, ni ibigize akazi. Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, abafana n’ubuyobozi, twese twatanze ibyo twari dufite kandi hamwe. Ariko ni ibigize umupira w’amaguru. Reka twibande ku hazaza, hari ibindi bidutegereje tugomba guhangana nabyo muri shampiyona.”

    APR FC ubu ihanze amaso igikombe cya shampiyona iri ku mwanya wa 3 n’amanota 33 mu kinin 16 aho ifite ikirarane kimwe, Al Hilal ya mbere banafitanye ikirarane ifite 35, Police FC 2 ikagira 34. Izagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatatu ikina na Gasogi United.

    William Togui yababajwe no gutsindwa na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/twese-twababaye-william-togui-mel-wa-apr-fc.html