Author: webrwanda

  • Tanzania: Ibihugu bigize EAPCCO byifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, akaba n'Umuyobozi w'umuryango EAPCCO, Deputy Commissioner of Police (DCP) Ally Lugendo uyobora Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi ya Tanzania na Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, wagiye ayoboye ikipe ya Polisi y'u Rwanda.

    Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, CSP Apollo yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bigize EAPCCO bitekereza ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kandi bikaba bifatwa nk'amarorerwa ndengakamere ku kiremwa-muntu.

    Yagize ati 'Ababyeyi bishe abana babo, abana bishe ababyeyi ndetse n'abari abayobozi bica abaturage bari bashinzwe kureberera; ni ibintu biteye ubwoba twese tugomba kwamaganira kure tuvuga ko amahano nk'aya atagomba kuzongera kuba ukundi, tugahagurukira kuburizamo amacakubiri n'urwango byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    DCP Lugendo wari uhagarariye Polisi ya Tanzania muri uyu muhango, yasabye abanyamuryango ba EAPCCO gushyira hamwe imbaraga bakarwanya icyo ari cyo cyose cyatuma amahano ya Jenoside yongera kuba mu Karere, ku mugabane ndetse n'ahandi hose ku Isi.

    DCP Lugendo yagize ati”Turashishikariza abapolisi bagenzi bacu bo mu karere gufata umuhango w'uyu munsi nk'akanya ko guhuza intego no gufatanyiriza hamwe kugira ngo hatazagira aho amarorerwa nk'aya yongera kuba haba mu Karere no ku mugabane w'Afurika”.

    ACP Rugwizangoga, Komiseri w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda ry'amahugurwa, ari na we uyoboye itsinda ry'intumwa zaturutse mu Rwanda, yashimiye abanyamuryango ba EAPCCO kuba bafashe mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere y'imyitozo igiye guhuza amakipe y'abapolisi bagize uyu muryango.

    Ati' Mu gihe twibuka twunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo nshimire ubuyobozi bwa EAPCCO kuri uyu mwanya bufashe wo kwibuka inshuti; abagabo, abagore n'abana twakundaga bishwe by'urubozo bazira uko baremwe mu gihe cy'iminsi 100. Biragaragaza ubufatanye muri ibi bihe bikomeye kandi twizeye ko Jenoside itazongera kuba ukundi. '

    Iyi myitozo izwi nka FTX ihuza inzego z'umutekano ziturutse mu bihugu bigize EAC, igamije gutegura abagize izi nzego guhangana n'ibitero by'iterabwoba ndetse n'ibyaha byambukiranya umupaka.

    Kuri iyi nshuro igiye kubera i Moshi muri Tanzania aho yitabiriwe n'amakipe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO arimo iy'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, Sudani y'Epfo na Ethiopia.

    ACP Rugwizangoga, Komiseri w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda ry'amahugurwa, atanga ubutumwa muri iki gikorwa

    Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-ibihugu-bigize-eapcco-byifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside

  • Abanyarwanda batuye muri Maine binjiye mu bufatanye bugamije kurandura ubukene i Gisagara – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, aho batangiye bagabira inka imiryango 10 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 2,000 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene.

    Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho y'abaturage Dusabe Denyse, yavuze ko gutera intambwe yo kwegera abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika by'umwihariko abatuye muri Leta ya Maine babikesha umurongo bahawe n'umukuru w'igihugu wo kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Yagize ati 'Mu mirimo yacu ya buri munsi, iteka nk'abayobozi dusabwa kureba icyafasha abaturage kwiteza imbere no kwikura mu bukene tubisanishije n'amahirwe ahari, ashobora kuba ari aho hafi cyangwa ari kure, akaba ari yo mpamvu twabashije gutera intambwe twegera abanyarwanda batuye muri Amerika by'umwihariko muri Leta ya Maine tubikuye mu bikorwa n'ubundi bari basanzwe bakora, turavuga tuti kuki se twebwe tutabegera ngo tubasabe ubwo bufatanye.'

    Chris Nshimiyimana wari uhagarariye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine, yavuze ko kuri uyu munsi batangiye ubufatanye n'akarere ka Gisagara kandi bugomba no gukomeza.

    Yavuze ko uyu ari umwe mu misaruro yavuye muri Rwanda Day yabereye Washington DC muri Gashyantare uyu mwala, ahavuye igitekerezo ko abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu bufatanye n'uturere dutandukanye hagendewe ku ma Leta nabo batuyemo.

    Ati 'Iri ni itangiriro ry'ubufatanye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine bafitanye n'akarere ka Gisagara, kuko igitekerezo cy'uko abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye za Amerika bagira ubufatanye n'uturere mu Rwanda cyasanze twaratangiye kuganira n'ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara, ubu twe niko tuzakomeza gukorana kuko iyi ni intangiriro.'

    Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul yavuze ko ari intambwe itewe y'urugendo rw'ubufatanye hagati y'akarere ka Gisagara n'abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta zunze ubumwe z Amerika.

    Ati 'Iki ni igikorwa cy'indashyikirwa gituruka kuri Perezida wa Repubulika, gituruka ku bavandimwe bazirikana ineza, bazirikana ubupfura bw'abanyarwanda.'

    Ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara buvuga ko ubu bufatanye ahanini buzibanda ku iterambere ry'abaturage mu nzego z'ingenzo nko guteza imbere imibereho myiza, uburezi ndetse n'ubuzima.

    Ubu bufatanye hijejwe ko buzakomeza

    Hatanzwe sheki y’amafaranga azishyurirwa imiryango 2000 ubwisungane mu kwivuza

    Abanyarwanda batuye muri Maine bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya na bagenzi babo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Inka zashyikirijwe abarokotse Jenoside batishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere

    Izi nka zatanzwe zitezweho gufasha abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza no kwiyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-maine-binjiye-mu-bufatanye-bugamije-kurandura-ubukene

  • Ntwari Fiacre wari umaze igihe kirekire atinjizwa igitego, kuri iki Cyumweru ntiyahiriwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre usanzwe ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo mu cyiciro cya mbere, yinjijwe ibitego 2, nyuma y'igihe kirekire yari amaze atinjizwa igitego.

    Hari mu mukino yari yabanje mu kibuga, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, mu mukino wa 1/4 cya Nedbank Cup batsinzwemo na Chippa United 2-0.

    Ntwari Fiacre uri kwitwara neza mu ikipe y'igihugu Amavubi, yari amaze imikino 6 atinjizwa igitego.

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-wari-umaze-igihe-kirekire-atinjizwa-igitego-kuri-iki-cyumweru-ntiyahiriwe/

  • Ubutwari bwa Ngendahayo warokoye Abatutsi bane ku Nkombo – #rwanda #RwOT

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yariho ntiyitaga kuri Perefegitura ya Cyangungu ari naho Nkombo yabarizwaga. Ibi byatumye abo ku Nkombo bibwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazahagera.

    Nyuma y'ibyumweru bibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Burugumesitiri wa Komine Kamembe yatumije mu nama ba konseye b'amasegiteri yari agize iyi komine, abaha amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi.

    Nkombo yari igizwe na Segiteri Bumira na Segiteri Mparwe. Mu bakonseye bitabiriye iyi nama yatangiwemo amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi harimo n'abo ku Nkombo.

    Ngendahayo Thadée ari mu bamenye mbere ko hatanzwe ayo mabwiriza kuko yari mu bayobozi ba selire Gashenyi. Yahise ajya kuburira Abatutsi bo ku Nkombo ndetse bamwe abahisha mu rugo rwe.

    Kubera ko inama zategurirwagamo umugambi wo kwica Abatutsi bo ku Nkombo yabaga azirimo, iyo yamenyaga ko abicanyi bamenye aho yabahishe yahitaga abimurira ahandi.

    Amaze kubona ko bikomeje gufata indi ntera nibwo yatangiye kujya abahungisha nijoro akabaha ubwato bukabajyana ku kirwa cy'Ijwi.

    Ngendahayo mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yabashije kurokora Abatutsi bane mu batutsi umunani bari batuye ku Nkombo.

    Ati 'Nabitewe n'umutimanama wanjye, numvaga ko amaraso y'umuntu atambarwaho kandi nkumva ko umuntu atakwica umuturanyi wanjye mbireba'

    Interahamwe zikimenya ko Ngendahayo Thadée yahishe ndetse anahungisha Abatutsi, zamutegeye mu nzira ziramukubita zinamurira inka.

    Ati “Ntabwo byanciye intege kuko umutimanama wakomeje kumbwira ko ibyo Interahamwe ziri gukora atari byo. Ubutumwa naha abakiri bato ni ukurangwa n'urukundo bakagenderakure umuntu wese washaka kubabibamo amacakubiri”.

    Jean Marie Vianney Singirankabo uri mu bantu bane barokowe na Ngendahayo, yabwiye IGIHE ko amufata nk'umubyeyi we kubera ko yarokoye ubuzima bwe.

    Ati 'Tubanye neza, dusangira akabisi n'agahiye. Mufata nka papa kubera ko yarokoye ubuzima bwanjye, ubwa mushiki wanjye, murumuna wanjye na Mama'.

    Singirankabo avuga ko iyo ku Nkombo haza kuboneka abandi bantu bafite umutima nk'uwa Ngendahayo, nta mututsi wari kwicirwa kuri iki kirwa kuko kumenya amakuru hakiri kare byari kuba bihagije ngo bafate ubwato bahungire ku Ijwi.

    Ngendahayo warokoye bane mu Batutsi umunani bari batuye ku Nkombo avuga ko yabitewe n’umutimanama wamubwiraga ko ari bibi kumena amaraso

    Abarokokeye ku Nkombo baribuka biyubaka

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nkombo hiciwe abatutsi bane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-bwa-ngendahayo-warokoye-abatutsi-bane-ku-nkombo

  • Rutsiro: Abantu 19 ntibarishyura imitungo basahuye muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2022 aka karere kari gafite imanza za Gacaca 571 zari zitararangizwa. Ibi byatumye gashyira imbaraga mu guhuza abasahuye imitungo na banyira yo kugira ngo abafite ubushobozi bishyure abatabufite basabe imbabazi basonerwe ubwishyu.

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, Umuyobozi wa IBUKA muri aka karere, Philippe Niyonsenga yavuze ko hasigaye abantu 19 batarishyura imitungo basahuye, barimo 12 binangiye banga gusaba imbabazi.

    Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane no kuba hari abaturage binangira imitima ntibasabe imbabazi, ikigeretseho bakaba banakennye ntaho bakura ayo kwishyura imitungo basahuye. Ibi dusanga bikomeza kubangamira ubumwe n'ubwiyunge.”

    Mu manza 19 zaciwe n'inkiko Gacaca zitararangizwa, harimo imanza zirindwi z'abantu bakorewe amadosiye badahari, n'izindi manza 12 ba nyirazo bakomoka mu murenge wa Mukura binangiye imitima banga gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo babandikire imanza zirangizwe.

    Niyonsenga yavuze ko ikindi kigaragara nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze, ari uko imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwaremezo kandi Jenoside yarabaye ku manywa y'ihangu.

    Ati “Ubuyobozi bukwiye gukomeza kwegera aba baturage binangiye imitima bukabigisha, bakabasha gusaba imbabazi kuko kwinangira kwabo kubangamira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda”.

    Mu manza zirenga ibihumbi 37 zaciwe n'inkiko mu karere ka Rutsiro, izisigaye zitararangizwa ni 19.

    Kutagaragaza ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside batanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abantu-19-ntibarishyura-imitungo-basahuye-muri-jenoside

  • Huye: Mu isambu y'umuturage hamaze kuboneka imibiri 2060 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Gushakisha iyi mibiri byatangiye kuva 03 Ukwakira, 2023 kugeza 30 Gicurasi 2024, ikaba yarabonetse mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma.

    Aha hantu bivugwa ko ari mu rugabano rwa Ngoma na Matyazo, hari harashyizwe bariyeri abicanyi batangiriragaho Abatutsi bahunganga bava , Nyaruguru bahungira i Butare kuko Jenoside yari yatinze gutangira.

    Mu gihe Abanyarwanda biteguraga Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hatahurwa imibiri y'abishwe mu bice bitandukanye by'igihugu rimwe na rimwe amakuru atatanzwe ku bushake.

    Kuva tariki 3 Werurwe 2023 mu murima w'uwitwa Dusabemariya Seraphine aho yari yarubatse inzu abamo ndetse n'igikoni hamwe n'umurima wa Uwimana Mediatrice wahingwagamo imyaka hamaze kuboneka imibiri 2,060 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y'uko iyi mibiri ibonetse abantu barindwi batawe muri yombi. Aba ni Dusabemariya Seraphine, Uwabega Marie Josée, Musasangohe Mariani bava inda imwe, ndetse na se ubabyara witwa Hishamunda Jean Baptiste w'imyaka 86.

    Harimo kandi umwana wa Dusabemariya witwa Tuyishime Consolation na Habimana Petero w'imyaka 89 na Uwimana Mediatrice baturanye na Dusabemariya Seraphine.

    Bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru yaho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 yagiye ijugunywa n'abakoraga Jenoside. Urukiko rw'ibanze rwa Ngoma rwari rwemeje ifungwa ry'agateganyo ry'iminsi 30 tariki ya 26/11/2023, rishimangirwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki ya 24/01/2024.

    RIB irasaba abantu gutanga amakuru y'aho imibiri yahishwe

    RIB isaba abantu bazi aho imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahishwe ko bagira umutima wa kimuntu bagatanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati 'Gutanga amakuru nta nkurikizi bigira, kuyahisha ni byo bigira inkurikizi irimo igifungo. Abantu bafite amakuru nibatere intambwe bayatange.'

    Dr. Murangira kandi yasabye abarangwaho ibikorwa ibyo ari byo byose byo guhohotera abarokotse Jenoside, byaba bikozwe mu magambo cyangwa mu bundi buryo kubireka.

    Ati 'Ubumwe bw'Abanyarwanda ni imwe mu nkingi iki gihugu cyacu cyubakiyeho. Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzasenya ubumwe bw'Abanyarwanda biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n'imvugo zikurura inzangano n'ikindi kintu cyose gisenya ubwo bumwe.'

    Ingingo ya 8 mu itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo iteganya ko uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Ahari hubatse inzu n’igikoni hasanzwe imibiri y’abantu bikekwa ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-isambu-y-umuturage-hamaze-kuboneka-imibiri-2060-y-abazize-jenoside

  • Nyarugenge: Abinangiye gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside baburiwe – #rwanda #RwOT

    Ibi Ngabonziza yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega. Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024 ari na yo tariki Abatutsi bo muri uwo murenge batangiye kwicirwaho.

    Ni igikorwa cyatangiranye no kunamira ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu Rwibutso rwa Cyahafi.

    Mparabanyi Faustin wahoze ayobora IBUKA mu Murenge wa Gitega, yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga ku itariki 7 Mata muri Segiteri ya Gakinjiro muri uyu murenge ho ubwicanyi butahise butangira kuko hari urubyiruko rushyize hamwe rubasha kwihagararaho Interahamwe zirarutinya kugeza ku itariki ya 14 Mata.

    Kuri iyo tariki mu masaha y'umugoroba, Interahamwe zaje guhimba amayeri atuma zihangara Gitega zibeshya ko harashwe uwari konseye mu rwego rwo gushaka impamvu yo gutangiza Jenoside.

    Ati 'Ubwo bahise bafata burende imwe bayitera ku muhanda wo haruguru wa kaburimbo, indi bayitera ku muhanda wo hepfo w'amabuye zose zitunze iminwa mu Gakinjiro. Ubwo abantu batangira kugira ubwoba n'Abahutu bari barafatanyije n'abatutsi na bo bagira ubwoba biba ngombwa ko bakora ibyo bategetswe n'ubuyobozi'.

    Yakomeje ati 'Ubwicanyi bwatangiye ubwo kuri uwo munsi bishe abantu barenga nk'igihumbi. Byarakomeje bica, bafata abagore ku ngufu imfubyi ziba nyinshi n'abapfakazi, ubwo kwa kwihagararaho biba birarangiye Abatutsi bagabijwe Interahamwe zikomeza kubica'.

    Mparabanyi yavuze ko muri Gitega Abatutsi bakomeje kwicirwa mu ngo abandi batangirirwa mu nzira bahunga ndetse n'abari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge Interahamwe zabasohoyemo zibicira hanze.

    Yavuze ko nubwo hari imibiri yabonetse igashyungurwa mu cyubahiro, hari n'indi itaraboneka y'Abatutsi bishwe umugenda bahunga muri Gitega ariko magingo aya amakuru y'aho bajugunywe akaba ataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yanenze cyane abaturage bakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'aho aho abishwe bagiye bashyirwa.

    Ati 'Nagira ngo tugaye abo bose bafite amakuru y'aho imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe batayatanga kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro. Bikomeze bibabere inkomanga ku mutima kugeza igihe bazabigaragariza kugira ngo tubahe agaciro bakwiye'.

    Yakomeje ati 'Uyu munsi turateganya gushyingura imibiri igera kuri 68 twabonye muri uyu mwaka [mu Karere ka Nyarugenge], atari uko bamwe mu bafite ayo makuru babigaragaje ahubwo biraterwa n'impamvu z'ibikorwaremezo, inyubako n'ibindi bigenda bikorwa tukabasha kubona iyo mibiri. Tugenda tubona n'ibimenyetso ndetse hakagira imitima iruhuka iyo ibonye ibyo bimenyetso by'uko hari ababo bahiciwe'.

    Yongeyeho ko ibyo bigagaragaza ko mu by'ukuri hari benshi mu bacu bazize Jenoside bakiri hirya no hino mu byobo hatazwi aho biherereye.

    Ngabonziza yasabye abari bateraniye aho umusanzu mu gatanga ayo makuru.

    Uyu muyobozi kandi yahaye abaturage umukoro wo gukomeza kuba maso no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu cyumweru cyo kwibuka mu Kerere ka Nyarugenge abaturage babatu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Hashyizwe indabo ku mva zishyunguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside

    Abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe birinda ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasabye abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside, kuyatanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abinangiye-gutanga-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abishwe-muri

  • Nyanza: Uwahoze ashinzwe umutekano waburiwe i… – #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa muyira mu karere ka Nyanza hashize minsi itanu abaturage n’ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'inzego z'umutekano bashakisha ibendera ry'Igihugu ryari ku biro by'akagari ka Nyamure. Abaturage barakeka ko uwahoze ari mutekano mu mudugudu waburiwe irengero ariwe waritwaye.

    Amakuru avuga ko byamenyekanye bivuzwe n'irondo ry'umwuga mu kagari ka Nyamure  ribibwira ubuyobozi. Icyo gihe kandi urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira  iperereza.

    Amakuru avuga ko RIB yanataye muri yombi abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k'irondo ry'umwuga, ari bo Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste.

    Amakuru avuga ko abaturage bakeka ko iryo  bendera ry'u Rwanda ryibwe n'uwahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyundo, witwa Bazambanza Emmanuel.

    Bazambanza Emmanuel ukekwa yahoze  ashinzwe umutekano ariko yari amaze igihe gito yeguye mu nshingano ze, amakuru akavuga ko atumvikanaga n’Umukuru w’Umudugudu wa Kanyundo witwa Nsabimana Emmanuel.

    Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ngo ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawe uhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera.

    InyaRwanda.com yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ariko duhamagaye umuyobozi w’Akarere Ntazinda Erasme ntiyitaba telefone ye igendanwa ndetse ubutumwa twamwandikiye ubwo twakoraga iyi inkuru yari atarabusubiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141959/nyanza-uwahoze-ashinzwe-umutekano-waburiwe-irengero-arashinjwa-kwiba-ibendera-ryigihugu-141959.html

  • Kigali Boss Babes baratandukanye? Alliah Cool… – #rwanda #RwOT

    Abavuga ko batandukanye barashingira ku kuba batarakigaragara mu ruhame bari kumwe, ndetse kenshi ibikorwa Alliah Cool ategura akunze kugaragara atari kumwe n'abo. Banashingira ku kuba imwe mu mishinga bari bateguje mu gihe cya vuba irimo no gushyira hanze filime igaruka ku buzima bw’abo itarajya hanze.

    Ubwo yari avuye mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, aho yegukanye igikombe cy’umukinnyi wa filime wahize abandi ‘Best Film Star Act’, Alliah Coool yabajijwe n’itangazamakuru ibivugwa ko Kigali Boss Babes yatandukanye, asubiza ko bitigeze bibaho kuko ari ‘kompanyi ifite n’ibyangombwa’.

    Ati “Kigali Boss Babes iracyahari, Kigali Boss Babes ni kompanyi yanditse muri RDB kandi iracyahari.”

    Abagize Kigali Boss Babes bavuga ko imyaka irenze 10, ubushuti bwabo n'ibikorwa by'ishoramari bakora byagutse, byatumye igihe kimwe bagira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe kugirango bibagirire akamaro bigera no ku bandi.

    La Douce avuga ko Kigali Boss Babes ari ihuriro ry''Umugore wihagazeho/wigenga, ufite inzozi zagutse, utekereza kure, uzi icyo ashaka, ufite indangagaciro, kandi utaruhuka kugeza ageze ku nzozi ze'.

    Iri tsinda rikimara gushingwa havuzwe byinshi, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibaza aho bakuye amafaranga n'ibindi byatuma bagaragara nk'abagore b'abanyamafaranga.

    Alliah yigeze kubwira Kiss Fm ko bitabaciye intege nubwo hari abavuze ko bibonekeje, ariko kuri we siko abibona. Ati 'Kwibonekeza ni byiza. Buriya utibonekeje ugasigara inyuma y'abandi waba usigaye, wazasigara inyuma y'abandi.' 

    Alliah Cool yavuze ko gushyirwa ku rutonde rw’abari bahataniye ibihembo 'East Africa Arts Entertainment Awards' byatanzwe ku nshuro ya gatatu, hashingiwe ku bikorwa bye bya cinema yagiye akora mu bihe bitandukanye, binashamikiye ku bikorwa by’ubugiraneza kuri sosiyete.

    Ati “[….] Bari bavuze ko ari umusitari wa Cinema ariko ukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, rero nareba abantu duhanganye, nakireba nanjye nka Ambasaderi nkavuga nti kano kantu gahita kabakubita, kakabashyira hehe hasi.”

    Alliah Cool yavuze ko atagiye muri Kenya kubera ibi bihembo, ahubwo ko byahuriranye na gahunda yari afite muri iki gihugu. Yavuze ko inzozi ze zirenze ku guhabwa igikombe, kuko yihaye intego yo kwagura imikorere ye akagiranye ubufatanye n’abanyamahanga.

    Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu gutanga amanota, ndetse hanabaye icyiciro cy’amatora yo kuri Internet cyari gifite amajwi 50%. Yavuze ko umuhate ashyira mu bikorwa bye, gukorana n’abantu banyuranye biri mu bimufasha kugera ku nzozi ze.

    Imyaka irenga 11 ari muri Cinema ntiyigeze akora filime y’uruhererekane (Series), yavuze ko ahanini biterwa n’ubushobozi ndetse n’umwanya uhagije.

    Yavuze ko kuba yegukana ibihembo byinshi muri Cinema, ahanini bituruka ku kuba yarashyize imbere kumenyekana n’abantu bategura ibihembo nk’ibi, hanyuma buri uko batangaje itegurwa ry’ibihembo agatangamo filime.

    Uyu mukinnyi wa filime, yavuze ko igikombe yegukanye yagituye abatuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kandi muri iki gihe yihaye intego yo kumenyekanisha ibikorwa byo muri EAC.

    Ati “Urumva EAC abantu benshi bumva Igiswahili, ngira amahirwe igiswahili ndakizi, ni amahirwe, kuko narakize. Niyo mpamvu ndi kwita cyane kuri EAC, kandi nizeye ko bizakunda.”

    Alliah Cool ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime 'Rwasa' yitwa Nelly, ndetse akaba ari n’umufana ukomeye wa Rayon Sports.


    Alliah Cool yageze i Kigali nyuma yo kwegukana igikombe 'Best film star of year East Africa’


    Alliah Cool yavuze ko kwegukana iki gikombe abicyesha ibikorwa yakoze bifasha sosiyete ndetse na filime yagiye ashyira hanze


    Alliah Cool yatangaje ko Kigali Boss Babes batigeze batandukana kuko ari kompanyi






       

    KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALLIAH COOL NYUMA YO KUGERA I KIGALI

    “> 

    VIDEO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141955/kigali-boss-babes-baratandukanye-alliah-cool-yasubije-video-141955.html

  • Nyuma yo gukura ibihembo 2 muri Kenya, umuhanzi akaba n’umushoramari Marchal yakiriwe n’umugore we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umushoramari akaba n’umuhanzi, Marchal Ujeku yegukanye ibihembo 2 muri East Africa Entertainment Awards (EAEA) biheruka gutangirwa muri Kenya, yashimiye umugore we umutera imbaraga zo gukora umunsi ku munsi.

    Marchal akaba yegukanye ibihembo bibiri, icya mbere icya kompanyi ye ya ‘Marchal Real Estate’ icuruza ibibanza ndetse n’icy’indirimbo y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Yavuze ko igihembo ‘Marchal Real Estate’ yegukanye agikesha gukora cyane, ashimira abakozi ba yo bakora umunsi ku munsi ngo kompanyi itere imbere.

    Ati “Ibihembo negukanye ni bibiri. Icya ‘Marchal Real Estate’ ndagikesha gukora cyane, nshimira abakozi bose ba kompanyi bakora umunsi ku munsi kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo abakiliya baba bifuza, navuga ko iki gikombe ngituye abakozi bose n’abakiriya muri rusange.”

    Yavuze ko iki gihe mbo cya ‘Marchal Ral Estate’ yegukanye bizafasha mu kwihutisha ibijyanye n’umushinga afite muri Kenya wo gufungurayo ishami ry’iyi kompanyi ye.

    Ati “muri Kenya twari twatangiye kureba uburyo twahashyira ibiryo bya Marchal Real Estate, umushinga twarawutangiye dutangira no gukorana na kompanyi yitwa Mizizi, iki gikombe mpawe byatumye hazamo kwihutisha ibikorwa.”

    Ku gihembo indirimbo ye ya ‘Ntakazimba’ yegukanye nk’indirimbo y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko cyamuhaye ishyaka ryo kugaruka mu muziki.

    Ati “Igikombe cya muzika nka Marchal Ujeku, indirimbo nziza y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba, navuga ko ari ibimpa ishyaka na none ryo kugaruka muri muzika numva ko indirimbo itumye bampa iki gikombe, ni indirimbo n’abanya-Kenya bumvaga ko yumvikana ari iy’umuco ari n’aho abantu abera bavuga ko mu Rwanda dushobora kuba dufite umwihariko.”

    Yakomeje kandi avuga ko yagize amahirwe yo guhura na Producer David wahoze akora muri Future Record baganira ku mishinga bazakorana mu minsi iri imbere ijyanye na muzika.

    Yashimiye kandi umugore we umuba hafi muri byose, akamutera imbaraga zo gukora cyane ndetse n’umwanya muke abona mu gihe atari mu kazi ka ‘Marchal Real Estate’ akaba yamwemerera kuwukoresha muri muzika.

    Muri ibi bihembo kandi Muyoboke Alex yegukanye igihembo cy’umujyanama uhiga abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Producer Irakoze Jean Pierre [Kozze] yegukanye icya producer uhiga abandi, Alliah Cool yegukana icy’umukinnyi mwiza wa filime n’abandi.

    Marchal yegukanye ibihembo bibiri muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Nyuma-yo-gukura-ibihembo-2-muri-Kenya-umuhanzi-akaba-n-umushoramari-Marchal-yakiriwe-n-umugore-we