Author: webrwanda

  • AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali yakinaga na APR FC umukino w'ikirarane wa Shampiyona y'u Rwanda, banganya 2-2 bityo ikipe y'ingabo z'igihugu isubikirwa ibyo guhabwa igikombe.

    Ni umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino wari bube mu minsi ishize ariko urasubikwa kuko APR FC yari yapfushize umutoza wayo DR Adel Zrane wongereraga abakinnyi ingufu.

    Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, ikipe ya APR FC iyo iwutsinda yari buhite yegukana igikombe cya shampiyona 2023/2024 kuko ikinyuranyo cy'Amanota yari bube ishyizemo ntabwo yari buzakurwemo n'ikipe ya kabiri mu mikino isigaye.

    Mu gutangira uyu mukino wabanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yawo nibwo umukino wahuje amakipe yombi watangiye, utangira neza ku ruhande rwa AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku giteyo cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

    Ibi byishimo ntibyatwaye umwanya munini kuko APR FC yahise yishyura iki gitego ubwo hari ku munota wa 15 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, bityo amakipe yombo ajya kuruhuka ari 1-1.

    Amakipe avuye ku ruhuka mu gice cya kabiri cy'umukino, ikipe ya APR FC yabonye igiteto cya Kabiri cyatsinzwe na  Victor Mbaoma, ni  ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco wari umaze gucenga Umunyezamu Hakizimana Adolphe.

    Mu gihe, APR FC yari yizeye ko yegukana intsinzi ku bitego 2-1, Benedata Janvier wa AS Kigali ntabwo yababaniye kuko mu minota 5 y'inyongera bari bongeyeho ngo umukino urangire nibwo yabonye igitego cyo kwishyura bityo umukino urangira ari 2-2.

    Kunganya kw'aya makipe byatumye Ikipe y'Ingabo isabwa byibuze irindi nota rimwe kugira ngo yegukane Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports 12 mu gihe hasigaye imikino ine.

    Umukino ukurikiyeho ikipe ya APR FC izahura na Kiyovu SC kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino ukazakinwa kuwa Gatandatu w'iki cyumweru guhera saa cyenda zuzuye.

    The post AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yasubitse-ibirori-bya-apr-fc-ni-nyuma-yo-kunganya-2-2-mu-mukino-wa-shampiyona-utarabereye-igihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yasubitse-ibirori-bya-apr-fc-ni-nyuma-yo-kunganya-2-2-mu-mukino-wa-shampiyona-utarabereye-igihe

  • Harimo igura asaga Miliyoni 20 Frw! Amasaha 1… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Switzerland mu murwa mukuru wa Geneva habereye ibirori ngaruka mwaka bya ‘Watches and Wonders 2024’, aho hamurikiwemo ubwoko bw’amasaha 10 y’abagore agezweho ku Isi. Amazu atandukanye azwi cyane mu mideli no gukora amasaha arimo nka ‘Rolex’, ‘Patek Philippe’, ‘Cartier’, ‘Chopard’ na ‘Chanel’ niyo yiganje mu kugira amasaha meza y’abagore agezweho.

    Dore urutonde rw’amasaha 10 y’abagore agezweho ku Isi mu 2024:

    1. Hermès Cut

    Isaha yitwa ‘Hermes Cut’ iri ku mwanya wa mbere mu zikunzwe z’abagore, ni ikorwa na kompanyi y’imideli ya Hermès yo mu Bufaransa. Iyi kompanyi isanzwe ikora imyenda n’inkweto n’imibavu. Iyi saha ihagaze igiciro cya $9,950.

    2. Chanel Boyfriend Couture

    Iza ku mwanya wa Kabiri mu masaha y’abagore agezweho ni iyitwa ”Chanel Boyfriend Couture’ y’uruganda rw’imideli rwa ‘Chanel’ rwashinzwe n’umufaransakazi Coco Chanel. Iyi saha kuyambara bitwara $10,300.

    3. Reflection de Cartier

    Inzu y’imideli ‘Cartier’ ikora imitako yo mu bwoko bwose, yaba iyo kwambara ku maboko, amaguru no mu ijosi, nayo ibarizwa mu Bufaransa. Isaha y’abagore yabo igezweho niyo bise ‘Reflection de Cartier’. Iyi nzu izwiho kuba yambika amasaha ibyamamarekazi nka Angelina Jolie, Cardi B hamwe na Viola Davis.

    4.  Lady Jour Nuit

    Isaha ‘ Lady Jour Nuit’ ikorwa n’uruganda rw’imideli rwa ‘Van Cleef & Arpels’ rubarizwa mu Bufaransa ruzwiho gukora imirimbo itandukanye. Iyi saha kandi ngo ifite umwihariko w’uko ihuzwa na telefone.

    5. Tag Heuer Carrera Date 36mm

    Ku mwanya wa Gatanu mu masaha 10 y’abagore agezweho mu 2024, hari iyitwa ‘Tag Heuer Carrera Date 36mm’ ikorwa n’inzu y’imideli n’imiribo ya Tag Heuer yo muri Switzerland yatangiye gukora amasaha kuva mu 1860. Iyi saha ihagaze $4,950.

    6. Piaget

    Isaha ‘Piaget’ ikorwa n’inzu y’imideli ya ‘Maison Piaget’ yo muri Switzerland yashinzwe na George Piaget mu 1874. Mu rwege rwo kwizihiza imyaka 150 ishize iyi nzu ishinzwe yasohoye isaha z’abagore yise ‘Piaget’ ziri muzigezweho ku Isi. 

    7.  Chopard Happy Sport

    Ku mwanya wa Karindwi mu masaha icumi agezweho y’abagore, hari iyitwa ‘Chopard Happy Sport’ ikorwa n’inzu y’imideli ya Chopard ibarizwa i Geneva. Iyi saha ifite ibara ry’ubururu bucuye kuyambara bisaba $16,900.

    8. Twenty-4

    Isaha ya ‘Twenty-4’ ikorwa n’inzu y’imideli n’imirimbo ya ‘Patek Philippe’ izwiho gukorwa gusa imirimbo y’abagore. Inamaze imyaka 25 ikorera muri Switzerland. 

    9. Grand Lady Kalla

    Isaha y’abagore yitwa ‘Grand Lady Kalla’ ikorwa n’inzu y’imirimbo ya ‘Vacheron Constantin’ imaze igihe kinini ikora amasaha y’abagabo n’abagore ibarizwa muri Switzerland. 

    10.Automatic 40

    Ku mwanya wa 10 mu masaha agezweho y’abagore, hari iyitwa ”Automatic 40′ ikorwa n’inzu y’imirimbo ya ‘IWC Portugieser’ yashinzwe n’umunyamerika Florentine Arioto Jones mu 1868. Mu 2000 iyi nzu yafunguye ishami muri Switzerland. Iyi saha igura  $19,500.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141951/harimo-igura-asaga-miliyoni-20-frw-amasaha-10-yabagore-agezweho-ku-isi-mu-2024-amafoto-141951.html

  • Urujijo ku nkuru ya Element na Miss Kelia Riz… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda nta kuntu waba utarigeze wumva ko Element na Miss Heritage 2022, Kelia Ruzindana bakomeje kuvugwa mu rukundo.

    Bijya gutangira bikaba byaravuzwe ku buryo uyu musore yashyigikiye byimazeyo urugendo ruganisha ku ku kuba Nyampinga kwa Kelia ndetse banize hamwe muri St Andre.

    Ibintu ariko aba bombi bagiye bakomeza kugenda bahakanira kure, bavuga ko ari inshuti z'igihe kirekire, imvugo benshi mu byamamare bakunze gukoresha mu kurinda amazina n'umutekano wabo.

    Ibi byose ariko byaje kurangira aba bombi basa  n’abaciye inzira zitandukanye, ibintu umuntu na Element asa n’uwagarutseho ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirira muri Kenya muri Werurwe.

    Uyu musore yagaragaje ko atigeze yifuza na rimwe gushyira hanze indirimbo  Kashe kuko yari yayikoreye umukunzi we akanayimuha ngo ajye ayumva nk'inkuru yihariye.

    Nyamara ariko inzira zaje kubyara amahari   ayishyira hanze nk'impano y'abakundana ngo bajye bayifashisha mu rukundo rwabo.

    Iyi inkuru benshi bakaba barahise bayihuza na Miss Ruzindana dore ko uyu musore yavugaga ko mu buzima bwe amaze gukundana rimwe kandi niwe byari  bizwi ko bakundanye byemezwaga n’ababazi kuva mu buto ari we.

    Ikindi indirimbo Kashe ikaba yaragiye hanze ubwo Miss Kelia Ruzindana yizihizaga isabukuru y'amavuko muri Nyakanga 2022, ikindi kintu gishimangira ko yari inkuru yabo yihariye.

    Kuri ubu ariko aba bombi bikaba bisa nkaho baba barongeye guhuza amaboko mu rukundo binajyana n’akazi bitatungurana kuba Element yabara indi nkuru mu ndirimbo yabo ndetse uyu mukobwa akaba yayigaragaramo mu mashusho.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024 ni bwo benshi biriwe bibaza icyabaye kugira ngo Element akure ibintu byose ku rubuga rwa Instagram.

    Gusa ariko ubwo InyaRwanda yageragezaga gushaka amakuru, umwe mu bantu ba hafi b'uyu Producer yatangaje ko inkuru itari kure y'umubano we na Miss Ruzindana na we wari wakuye ibintu byose kuri Instagram.

    Kuba aba bombi basibira ibintu rimwe bikaba atari uruhurirane ahubwo bigaragara ko ari umukino mwiza wo kongera kwerekana ko bahagaze neza mu rukundo ndetse bari gufatanya mu bikorwa byabo.

    Wabijyanisha na mayeri y'ubucuruzi busigaye bugezweho bw'umuziki bigashimangira ko ntakabuza abakunzi ba Element nyuma ya Kashe na Fou De Toi bakwitega inkuru yindi iremeye ishobora no kugirwamo uruhare na Miss Ruzindana.

    Turacyagerageza  kuvugisha Element na Miss Ruzindana ngo twumve icyo babivugaho.

    Element ubwo yaganizaga na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya yatangaje bwa mbere ko Kashe ishingiye ku nkuru ye mpamoIndirimbo Kashe ya Element yavuze ko yari yarayihaye umukunzi we umwe yagize mu buzima ariko atifuzaga kuyishyira hanze kugeza batandukanyeKelia Ruzindana kimwe na Element mu bihe bitandukanye bagiye bakomeza kumvikanisha ko ari inshuti atari abakunziYaba ubwo uyu mukobwa yuzuzaga ikizamini cya Leta, yitabiraga Miss Rwanda ku isabukuru y’amavuko yagiye akomeza kuzirikanwa na ElementAbiganye nabo muri St Andre bigeze gutangaza ko kuva biga bari mu rukundo ndetse n’umuryango wa Kelia wagiye ukomeza kwerekana ko uzi Element guhera kuri Kessy Ruzindana Ruzindana we yongeye kugira amafoto asubizaho ariko kugera mu ijoro ryakeye ntayarariho mu gihe Element we ntakirahinduka 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141950/urujijo-ku-nkuru-ya-element-na-miss-kelia-rizindana-141950.html

  • Thierry Froger utewe impungenge na APR FC, yanze kuvuga ku masezerano ye #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza APR FC, Thierry Froger yavuze ko iyi kipe uko ihagaze ubu ititeguye kuba yahangana ku ruhando Nyafurika bisaba kuzongeramo amaraso mashya.

    Ni mu gihe habura imikino 4 ngo shampiyona ya 2023-24 irangire aho isabwa inota rimwe gusa ikegukana iki gikombe.

    Nyuma y’umukino yaraye anganyijemo na AS Kigali 2-2, yabajijwe niba ikipe afite abona yiteguye kuba yahangana mu mikino Nyafurika nk’uko niyegukana igikombe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, avuga ko abona ititeguye.

    Ati “Ubuyobozi bumbajije niba twiteguye, niba APR FC ya 2023-24 yiteguye guhangana mu marushanwa Nyafurika, nkurikije umukino w’uyu mugoroba ndabishidikanyaho, mu by’ukuri ntabwo biteguye.”

    Abajijwe niba yaramaze kongera amasezerano, uyu mutoza yaryumyeho avuga ko we icyo areba ari ugutsinda imikino isigaye ya shampiyona.

    Ati “Njyewe ndi umutoza w’ikipe nziza, ngomba gutsinda imikino yose, hasigaye imikino 4 ni amanota 12, ndategura umukino ku mukino ni cyo cy’ingenzi, ibyo nta nubwo ari ikiganiro, buri wese, abakinnyi bose bafite amasezerano bagomba kwibanda kwitegura imikino ikurikiyeho.”

    Thierry Froger yagizwe umutoza wa APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24, yasinye umwaka umwe ndetse amakuru akaba avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ititeguye kumwongerera amasezerano mashya.

    Thierry Froger yavuze ko APR FC ititeguye guhangana ku ruhando mpuzamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/thierry-froger-utewe-impungenge-na-apr-fc-yanze-kuvuga-ku-masezerano-ye

  • APR FC yakomanze muri Yanga Africans biranga ihitamo ibiganiro na Rutahizamu Ani Elijah w’umunya-Nigeria nyuma yo kubona ko yifunzwa mu ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro na Rutahizamu w'umunya-Nigeria witwa Ani Elijah ukinira Bugesera FC akaba anayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona.

    APR FC yiteguye gutanga miliyoni 20 Frw, kugira ngo yegukane uyu rutahizamu, uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho afite 14 anganya na Victor Mbaoma nawe wa APR FC.

    Ndetse kandi Ani Elijah ari mu biganiro n'abashinjwe gushaka abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi kugira ngo akinire u Rwanda.

    APR FC yayobotse ibiganiro kuri Ani Elijah, nyuma yo gukomanga muri Yanga Africans, ishaka Stephane Aziz Ki w'imyaka 28 ukina hagati mu kibuga, Yanga ibasaba kwishyura arenga miliyari y'amanyarwanda.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yakomanze-muri-yanga-africans-biranga-ihitamo-ibiganiro-na-rutahizamu-ani-elijah-wumunya-nigeria-nyuma-yo-kubona-ko-yifunzwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Binyuze mu iserukiramuco Masa hagaragajwe u… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iserukiramuco ryo guteza imbere ubuhanzi n'ubugeni mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa 'Francophonie', MASA (Marché des Arts et Spectacles Africains), riri kubera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, kuva ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 kuzageza tariki 20 Mata 2024.

    Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Robert Beugré Mambé. Yavuze ko 'Côte d'Ivoire ihaye ikaze buri wese witabiriye iri serukiramuco' kandi ko iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika n'abandi bashaka kumenya ibyiza bigitatse uhereye ku buhanzi n'ubugeni’.

    Ubuhanzi bwabaye intwaro yifashishijwe cyane mu kongera gutanga ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima mu myaka 30 ishize. Kandi bwanabaye igikoresho cyiza mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside n'ahagiye habera ibikorwa by'ubwicanyi.

    Ariko kandi bwatanze umusanzu mu iterambere ry'Igihugu. Minisitiri Sandrine Umutoni wari uhagarariye Guverinoma y'u Rwanda muri iri serukiramuco ku buhanzi n'ubugeni, yashimye abaritegura  kuba barahaye u Rwanda ubutumire nk'umushyitsi w'icyubahiro.

    Avuga ko imyaka 30 ishize iri serukiramuco rya MASA riri kuba, bigaragaza ubufatanye bw'abatuye Afurika n'ubukungu buhishe mu mico y'ibihugu byombi, hakurwaho imbogamizi ku kugera ku bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Avuga ati 'Kwizihiza imyaka 30 y'iserukiramuco 'MASA' rimaze ritangijwe, ni intambwe ikomeye mu mateka y'ubuhanzi bwa Afurika, byerekana isano itajegajega y'umuco, ihuza umugabane wacu wose.'

    Minisitiri Sandrine yashimye kandi ubushuti n'ubufatanye buri hagati ya Côte d'Ivoire n'u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso cy'uko 'twiyemeje gushyigikirana'.

    Yavuze ko intandaro y'inkuru yo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi ishigiye ku mpinduka zagaragajwe n'ubuhanzi ndetse n'umuco.

    Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwatangiye inzira y'iterambere y'ubukungu n'ubwiyunge.

    Kandi byagizwemo uruhare n'umuco no guhanga udushya 'kugira ngo dukize imitima n'imibiri yakomeretse, mu gihe duteza imbere ubumwe bw'igihugu'.

    Akomeza ati 'Mu by'ukuri, imbaraga zikiza z'ubuhanzi zagize uruhare runini mu buzima bushya bw'u Rwanda, zitanga ihumure n'icyizere ku baturage bari banyuze mu bihe bikomeye.'

    Yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 'twongeye kumenya akamaro ko gukora ibihangano, birimo umuziki, ikinamico, imbyino ndetse n’ibindi byinshi, kugira ngo twibuke abishwe, twubahe ubutwari bw’abarokotse, kandi dutange ubuhamya bwo kwihangana kwacu'.

    Minisitiri Sandrine Umutoni yavuze 'Iyo turebye ahazaza, tuzi uruhare rukomeye rw'ubuhanzi n'umuco mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda' nk'uko biteganijwe mu gishushanyo mbonera cy'Icyerekezo 2050.'

    Iri serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe rihuje abahanzi barenga 800 bazagaragaza ibikorwa by'abo mu gihe cy'iminsi.

    Ribaye igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma yo kwakira imikino ya CAN 2023.

    Uretse Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye gufungura iri serukiramuco, abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo bataramiye abaryitabiriye.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

    Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

    Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, aherutse kuvuga ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

    Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

    Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'

    Sandrine Umutoni yaganirije abitabiriye isoko ry'ubuhanzi 'Masa' abasobanurira uko ubuhanzi n'umuco bwagize uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda

    Sandrine Umutoni yavuze ko uruhare rw'ubuhanzi n'umuco mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda rwigaragaza

    Ibihumbi by'abantu bitabiriye iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire


    Itorero ry'Igihugu, Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza iri serukiramuco ku isoko ry'ubuhanzi 'Masa'






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141936/binyuze-mu-iserukiramuco-masa-hagaragajwe-uruhare-rwubuhanzi-mu-kongera-kubanisha-abanyarw-141936.html

  • Ibyishimo bikomeye kuri Nkurunziza Jean Paul wabaye umuvugizi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Nkusi Goreth “Gogo” bibarutse imfura.

    Ni nkuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 ko uyu muryango wibarutse umukobwa.

    Nkurunziza wahoze ari n’umunyamakuru wa siporo ubu akaba yibera muri Canada mu butumwa ku mbuga nkorantambaga ze, yavuze ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

    Ati 'Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.'

    'Urakoze cyane kuri uyu mugore w’intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu. Nishimira gukora ibi byose ndi kumwe na we.'

    Nkurunziza yarakoye ibitangazamakuru nka Isango Star, Umuseke, Radio1, Radio Flash.

    Nkusi Goreth ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

    Nkurunziza Jean Paul na Gogo bibarutse imfura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bikomeye-kuri-nkurunziza-jean-paul-wabaye-umuvugizi-wa-rayon-sports

  • Intego ni ugutwara igikombe! Rayon Sports yakaniye bidasanzwe umukino wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urugamba rugeze mu mahina. Kuri uyu wa Gatatu Rayon Sports irakira Bugesera FC mu mukino wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro 2023-24.

    Ni umukino w'ingenzi cyane. Intego ya Rayon Sports ni ukugumana igikombe yegukanye umwaka ushize w'imikino.

    Rayon Sports ikaba ishishikariza buri mufana wayo wese kuzitabira uyu mukino kuko ariho bari gucungiraho, doreko kuri shampiyona ho bakuyeho amaso.

    Source : https://yegob.rw/intego-ni-ugutwara-igikombe-rayon-sports-yakaniye-bidasanzwe-umukino-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro/

  • Amakuru mashya kuri myugariro Evan waguye mu kibuga bitunguranye umukino ugahita usubikwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wahuzaga AS Roma na Udinese wari ugeze ku munota wa 71, myugariro wa AS Roma, Evan Ndicka yituye hasi bitunguranye, abashinzwe ubutabazi bw'ibanze bahita batabarira hafi.

    Yahise yihutanwa ku bitaro bya Udinese kugira ngo yitabweho ubuzima butari bwamucika.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, abaganga batangaje ko uyu mukinnyi atagize ikibazo cy'umutima nk'uko byari byaketswe mbere yo kugezwa mu bitaro.

    Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ntiwigeze urangira ahubwo wasubitswe amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-myugariro-evan-waguye-mu-kibuga-bitunguranye-umukino-ugahita-usubikwa/

  • Nyabugogo habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muhanda uva Nyabugogo ugana ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yagonze umumotari n'umugenzi bari kuri moto.

    Byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, aho umugenzi wari utwawe kuri moto yakomeretse bikabije.

    Abari aho bavuze ko umushoferi w'ikamyo ko ariwe wateje impanuka kuko yasatiriye moto kandi bose bagenda mu cyerekezo cyimwe.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bihutiye guhamagara imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw'ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya CHUK.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-habereye-impanuka-ikomeye-yatewe-nikamyo/