Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Buholandi mu kwizihiza umunsi w’abakundana.
Ni igitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku Isi hose.
Ni igitaramo cyiswe 'All About Love' kikaba kizabera mu mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi aho kigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi mu mwuka w’urukundo, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.
Byitezwe ko kizitabirwa n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, muri Luxembourg no mu bindi bihugu byegeranye.
Kwinjira ni 40⬠ku muntu umwe, 60⬠kuri couple ndetse na 80⬠ku muntu uzaba ushaka gutera inkunga uyu muhanzi.
Zari Hassan yatangaje ko atifuza ko abakora content zo ku mbuga nkoranyambaga bazitabira umuhango wo kumuherekeza mu gihe yaba yitabye Imana kubera ko ashaka ko uwo muhango wazaba mu ituze no mu bwigunge.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Snapchat ye, Zari Hassan yasabye abakora content kutegera umuryango we no kutitabira umuhango wo kumushyingura, avuga ko adashaka ko uwo munsi wihariye uhinduka umwanya wo gushaka amashusho n’ibikurura abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muherwekazi w’umunyamideri wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kuri ubu hakunze kugaragara ko abitabira inshuro nyinshi imihango yo gushyingura, bakayifata amashusho n’amafoto bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga bagamije amaramuko.
Zari The Boss Lady yemeza ko bibangamira uburenganzira bw’abari mu gahinda, bikambura ituze n’icyubahiro gikwiye imiryango y’ababuze ababo.
Zari Hassan yavuze ko we yifuza ko umuhango woroshye, wihuse kandi utekanye, uzitabirwa n’abayobozi b’amadini, abana be, inshuti ze za hafi n’umuryango we gusa.
Ati 'Ndifuza umuhango wihuse, utuje kandi wihariye, uzitabirwa n’abayobozi b’amadini, abana banjye, inshuti za hafi n’umuryango.'
Yongeyeho ko atifuza ko urupfu rwe ruzabyazwa umusaruro ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko rwakwibukwa mu cyubahiro no mu ituze.
Aya magambo ya Zari Hassan yongeye gukangura impaka ku myitwarire y’abakora content mu bihe by’akababaro by’umwihariko mu gihugu cya Uganda, n’aho umupaka w’ubwigenge bw’itangazamakuru n’icyubahiro cy’abantu ugomba kugera.
Bamwe mu banenga iyo myitwarire bavuga ko abakora content bajya mu mihango yo gushyingura batagamije kwihanganisha cyangwa kugaragaza impuhwe, ahubwo baba bashaka kongera ababakurikira no gukurura abafana ku mbuga zabo.
Zari yavuze ko adashaka content creators ku kiriyo cye
Umuherwe wa mbere ku Isi akaba n'uyobora ikigo SpaceX, Elon Musk, yatangaje ko hari impinduka zikomeye mu cyerekezo cy'ikorwa ry'ubushakashatsi bwo mu isanzure, aho yavuze ko kubaka umujyi ku Kwezi ari byo byashyizwe imbere mbere yo kohereza abantu kuri Mars.
Ibi Musk yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga X ku Cyumweru, aho yasobanuye ko n'ubwo intego yo kugera kuri Mars ikiri ho, hari impamvu z'ingenzi zituma Ukwezi kubanza kwitabwaho. Yavuze ko kugera kuri Mars bishoboka gusa buri mezi 26 bitewe n'uko imibumbe ihagaze, kandi urugendo rujyayo rufata hafi amezi atandatu. Ibi bituma iterambere ritihuta uko byifuzwa.
Ku rundi ruhande, Musk yavuze ko Ukwezi ari hafi cyane y'Isi, aho bishoboka kugeraho mu minsi ibiri gusa, kandi ingendo zijyayo zishobora kuba buri minsi 10. Ibi, nk'uko yabisobanuye, byafasha SpaceX gukora igerageza kenshi, kunoza ikoranabuhanga, no kubaka ibikorwa remezo byihuse biganisha ku mushinga munini wo gutura ku Kwezi.
Uyu muherwe yavuze ko umujyi wo ku Kwezi waba ari ikiraro kigana kuri Mars, aho abantu bazaba babanje kwiga uko babaho mu bihe bigoye by'isanzure, harimo kubaho nta kirere gihagije, kubona amazi n'ingufu z'amashanyarazi, ndetse no kubaka ubukungu bushya butari ku Isi.
Iri tangazo ryongeye gutuma Isi yose yibaza niba koko inzozi za Musk zo gutura ku y'indi mibumbe zitangiye guhinduka ukuri, ndetse niba n'Ukwezi gutangiye kubona ejo hazaza hadasanzwe mu mateka y'ikiremwamuntu.
Musk yavuze ko Ukwezi ari hafi cyane y'Isi, aho bishoboka kugeraho mu minsi ibiri gusa, kandi ingendo zijyayo zishobora kuba buri minsi 10.
Urukiko rwo mu Mujyi wa Hong Kong rwakatiye igifungo cy'imyaka 20 umuherwe w'imyaka 78, Jimmy Lai, washinze ikinyamakuru kizwi cyane Apple Daily cyashyigikiraga demokarasi n'uburenganzira bwa muntu. Iki gihano cyatanzwe hashingiwe ku itegeko rishya ry'umutekano w'igihugu ryashyizweho n'u Bushinwa, rikomeje kunengwa n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Jimmy Lai, utunze umutungo ubarirwa muri miliyari 1.2 z'amadorali ya Amerika, yafunzwe ashinjwa ibyaha bijyanye no gushyigikira ibikorwa Leta y'u Bushinwa ifata nk'ibibangamira umutekano w'igihugu. Ikinyamakuru Apple Daily yashinze cyigeze kuba ijwi rikomeye ry'abaharaniraga demokarasi muri Hong Kong, ariko cyaje gufungwa mu 2021 nyuma y'igitutu cya Leta y'Ubushinwa.
Mbere y'uko akatirwa, Leta y'u Bwongereza yari imaze iminsi inengwa n'abatavuga rumwe nayo, bashinja ubuyobozi bwayo kudashyira imbaraga zihagije mu guharanira irekurwa rya Jimmy Lai, ufite n'ubwenegihugu bw'u Bwongereza. Abanenga iyi Leta bavuga ko diplomasi yakoreshejwe yacumbagiraga kandi idafite imbaraga zihagije zo kotsa igitutu u Bushinwa.
Ibi byongeye kuvugwa cyane nyuma y'uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer, yagiriye i Beijing mu mpera za Mutarama, akaba yari urwa mbere rw'umuyobozi w'u Bwongereza mu Bushinwa mu myaka umunani yari ishize. Nyuma y'uru ruzinduko, itsinda ry'abadepite b'u Bwongereza rishinzwe gukurikirana ifungwa rishingiye ku karengane, ryatangaje ko amahirwe yo kurekura Jimmy Lai yarenze kubera politiki ya diplomasi idafite imbaraga.
Icyemezo cyo kumukatira igifungo cy'imyaka 20 cyafashwe nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko itegeko rishya ry'umutekano rikomeje gukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi i Hong Kong.
Umuherwe Jimmy Lai w'imyaka 78 yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 i Hong Kong
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko gukina n'ikipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda Premier League bingana no guhura n'ikipe ya mbere, ashimangira ko mu mupira w'amaguru nta mukino woroshye ubaho. Ibi yabitangaje nyuma y'umukino warangiye anganya igitego 1-1 na AS Muhanga, mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona.
Uyu mukino wabereye mu rugo rwa AS Muhanga, witabiriwe n'abafana benshi bari bashyigikiye ikipe yabo yari iri mu bihe bikomeye. AS Muhanga yinjiye mu mukino iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 12, ifite intego yo gutsinda Gasogi United kugira ngo izamuke mu myanya, igere ku manota 15, isige inyuma amakipe arimo Etincelles FC, Amagaju FC na Rutsiro FC zose zari zifite amanota 14.
Niyonizeye Teresphore ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Muhanga, atsinda igitego cyiza mu gice cya mbere, bituma abafana bishimira cyane uko ikipe yabo yari yitwaye. Gasogi United yakomeje gushaka uko yakwishyura, iza kubigeraho mu gice cya kabiri, ubwo Ndikumana Dany yatsindaga igitego ku makosa ya ba myugariro ba AS Muhanga, Gihozo Chaste na Rugwiro Kevin, bananiwe kumvikana ku mupira wari uje mu rubuga rw'amahina.
Nyuma y'umukino, KNC yashimangiye ko amakipe ari mu myanya ya nyuma ahora akinira ubuzima, bityo guhura biba bisaba imbaraga nk'izisabwa mu gukina n'ayoboye urutonde. Yasoje ashimangira ko Gasogi United igomba gukomeza kwitwararika buri mukino, kuko amanota yose aba ari ingenzi mu rugendo rwa shampiyona.
KNC ati: 'Gukina n'ikipe ya nyuma ni nko guhura n'ikipe ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona
Puerto Rican superstar Bad Bunny yari umugabo w'ingenzi mu birori byo mu ijoro ryakeye ubwo aririmbaga mu karuhuko k'igice cya mbere cy'umukino wa Super Bowl LX wabereye kuri Levi's Stadium i Santa Clara, California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bad Bunny,amazina ye nyakuri ni Benito Antonio Martínez Ocasio, yakoze igitaramo cyuzuyemo imbyino, umudiho n'imbyino z'ababyinnyi ku kibuga, yagaragaje umuco wo muri Puerto Rico ndetse n'imbyino ze zamenyekanye nka Tití Me Preguntó na Yo Perreo Sola.
Mu myambaro y'umweru, yatanze ibihe by'umunezero imbere y'abitabiriye ibarirwa mu bihumbi, ahanini abarimo abakunzi b'umuziki n'abakurikira umupira w'amaguru. Yagize kandi ibirori by'umunezero ubwo habaga ubukwe bw'abakundana mu gihe cy'igitaramo, ndetse n'abahanzi b'indashyikirwa nka Lady Gaga na Ricky Martin banze kugaragara ku rubyiniro mu buryo butunguranye.
Bad Bunny yasoje igitaramo cye afashe umupira w'amaguru ufite Inscription igira iti 'Together, we are America,' ashyira imbere ubutumwa bw'ubumwe, urukundo n'ubusabane bw'umuco.
Ibi byabaye nyuma y'igihe cyo kwamamara mu bitaramo n'indirimbo, ndetse no gutsindira ibihembo bya Grammys muri Album y'Umwaka, bigaragaza neza ko arimo guhindura amateka yo kuririmba mu gikorwa kimwe cy'abarebwa cyane ku Isi yose.
Bad Bunny mu ijoro ryakeye yaraye aririmbye mu karuhuko k'igice cya mbere cy'umukino wa Super Bowl
Umukino w’ikirarane cya shampiyona ugomba guhuza APR FC na Al Hilal wakuwe kuri Stade Amahoro ujyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.
Al Hilal ikaba yagombaga kwakirira APR FC kuri Stade Amahoro ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 saa 18h00′.
Mu itangazo rya Rwanda Premier League yashyize hanze, yavuze ko uyu mukino wajyanywe kuri Kigali Pelè Stadium.
Yagize iti “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’ikirarane uzahuza Al Hilal na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026 utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa Cyenda z’igicamunsi (15:00′).”
Yakomeje igira iti “Uyu mukino washyizwe saa Cyenda kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y’umugoroba.”
Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 ni mu gihe Al Hilal iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35.
Kuri iki Cyumweru, Lynda Priya na Irenge Christian bakoze imihango irimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana nyuma y’ukwezi basezeranye kubana akaramata mu mategeko.
Uwankusi Lyinda wamamaye mu gukina amafilime nyarwanda nka Lynda Priya yasabwe anakwa na Irenge bari bamaze igihe bakundana mu birori byabereye ku i Rebero mu busitani bw’ahazwi nko kuri Kaleb Garden.
Ibi birori byari byitabiriwe ku bwinshi na bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda barimo umunyarwenya Ndahurutse Merci uzwi nka Fally Merci , Junior Giti, Nyambo, Bamenya, Kanimna n’abandi benshi.
Mu masaha y’igicamunsi ni bwo aba bombi basezeranye kutazatezuka ku rukundo rwabo imbere y’Imana mu rusengero rwa 'Assemblies of God Church.’
Mu ndahiro ye, Irenge yabwiye Lynda ko uyu munsi uhagarariye icyizere yamugiriye akamwegurira umutima we Kandi ko atazigera amutenguha.
Mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura tariki ya 18 Ukuboza 2025, ni bwo uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yasezerenye mu mategeko na Irenge Christian.
Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.
Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.
Muyoboke Alex, umwe mu bafatiye runini iterambere ry'umuziki nyarwanda binyuze mu kuyobora no kugisha inama abahanzi batandukanye, yashimye bikomeye Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ku bw'uruhare rufatika yagize mu kugeza ku buyobozi bw'Igihugu ibibazo bikibangamiye abahanzi muri rusange.
Ibi Muyoboke yabigarutseho nyuma y'uko Bruce Melodie ahawe ijambo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, yabereye muri Kigali Convention Center, iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Iyo nama iba umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'Igihugu n'imbogamizi zigikeneye ibisubizo birambye.
Mu kiganiro cye, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw'imyaka irenga 20 umuziki nyarwanda umaze ugerageza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, agaragaza intambwe zimaze guterwa zirimo kumenyekana kw'abahanzi nyarwanda hanze y'igihugu, ariko anagaragaza ko hakiri inzitizi zikomeye zibangamiye iterambere ryabo.
Yibanze cyane ku kibazo cy'ibikorwaremezo by'imyidagaduro, aho yavuze ko ibitaramo bikomeye bikenera inyubako n'ibikoresho bihagije bikiri bike kandi bihenze, bituma abahanzi bagorwa no gutegura ibitaramo binini byinjiza amafaranga. Yanagarutse ku bibazo by'imisoro, uburenganzira bw'umuhanzi n'inkunga zikiri nkeya mu guteza imbere inganda ndangamuco.
Muyoboke Alex yavuze ko Bruce Melodie 'yavuganye umutima w'abahanzi bose,' amusabira ishimwe ku bwo 'kuvugira uruganda rwose rw'umuziki,' agaragaza ko iyo ari intambwe ikomeye igaragaza ko abahanzi batangiye gutekereza ku nyungu rusange, aho kwirebera ku giti cyabo gusa.
Mu kiganiro cye, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw'imyaka irenga 20 umuziki nyarwanda umaze ugerageza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, agaragaza intambwe zimaze guterwa zirimo kumenyekana kw'abahanzi nyarwanda hanze y'igihugu.Muyoboke Alex yashimiye Bruce Melodie igikorwa cyo gutinyuka kuvugira abahanzi
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, adakwiye gukomeza kwibaza ku gisubizo Perezida Paul Kagame aherutse kumuha ku kibazo yamubajije kijyanye n’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi Jolly Mutesi yabivuze nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yongeye gukomoza ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo muri Gashyantare 2025.
Muri icyo kiganiro, uyu munyamakuru wa CNN ariko usanzwe ukorera i Nairobi muri Kenya yamubajije niba u Rwanda rufite ingabo muri RDC, Perezida Kagame amusubiza mu magambo make ati 'Simbizi.'
Agaruka kuri icyo gisubizo, Perezida Kagame yasobanuye ko mu buryo bwa tekiniki atari cyo gisubizo yari gutanga, ariko ko cyari igisubizo cyamurindaga ingaruka z’amategeko.
Aagize ati 'Ni gute wakurikirana umuntu uvuga ko atabizi? Byagorana.'
Nyuma y’ibi bisobanuro byatanzwe n’Umukuru w’Igihugu mu Nam y’Igihugu y’Umushyikirano, Larry Madowo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko nyuma y’umwaka umwe Perezida Kagame yasobanuye impamvu yamusubije ko atabizi.
Ubu butumwa ni bwo bwatumye Jolly Mutesi amusubiza ko atari ngombwa gukomeza kwibaza ku gisubizo, kuko ikibazo yabajije ubwacyo kitari gifite ishingiro.
Ni no muri iyi nama kandi Perezida Kagame yongeye gushimangira ko DRC igomba kwikemurira ibibazo byayo aho kubyegeka ku Rwanda, anongeraho ko u Rwanda rutazigera ruzuyaza mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, kabone n’iyo Isi itabyumva kimwe narwo.
Mutesi Jolly yanenze umunyamakuru wa CNN
Larry Madowo wakoranye ikiganiro na Perezida Kagame